Blog

  • Byakomeye! Perezida w’abafana ba Gasogi United Mutabaruka yatangaje amagambo ataryoheye amatwi y’abakunzi b’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byakomeye! Perezida w'abafana ba Gasogi United Mutabaruka yatangaje amagambo ataryoheye amatwi y'abakunzi b'iyi kipe.

    Perezida w'abafana b'ikipe ya Gasogi United Mutabaruka Angeli yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atazongera kujya kureba umupira muri sitade, mu magambo ye yagize ati:'Niba umukuru w'igihugu acika kuri sitade kubera abajura n'abarozi baba muri football yacu njye ndi muntu ki wakomeza kuhaza? Amateka aranditswe kabisa!!!'.

    Aya magambo ya Perezida w'abafana b'ikipe ya Gasogi United aje akurikira amagambo ya Perezida w'iyi kipe KNC watangaje ko aseshe ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 n'ikipe ya AS Kigali.

    Source : https://yegob.rw/byakomeye-perezida-wabafana-ba-gasogi-united-mutabaruka-yatangaje-amagambo-ataryoheye-amatwi-yabakunzi-biyi-kipe/

  • HEROES DAY! Ikipe ya Police FC ifashe Rayon Sports iyishwanisha n’abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2024 nibwo irushanwa ry'igikombe cy'Intwari ryari ryakinnye hagati ya Rayon Sports na Police FC.

    Mu mukino urangiye mukanya gashize kuri sitade Kigali Pele Stadium aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Police FC.

    Ni umukino waragiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa penariti ikipe ya Rayon Sports itsindwa penariti enye kuri eshatu.

    Bivuze ko Police FC isanze ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama.

    Source : https://yegob.rw/heroes-day-ikipe-ya-police-fc-ifashe-rayon-sports-iyishwanisha-nabakunzi-bayo/

  • Nyuma y’ifungwa ry’umunyamakuru utawe muri yombi inshuro zirenze imwe RIB yatanze inama #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko uyu munyamakuru ukorera Radio& Flash TV, atawe muri yombi mu cyumweru twaraye dusoje, aho afungiye gutanga sheki itazigamiye y’ibihumbi 500 Frw.

    Uyu munyamakuru yafatiwe mri Cyabingo mu Karere ka Gakenke, mu gihe yari yahamagajwe na RIB mu Karere ka Musanze.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Thierry B. Murangira avuga ko umuntu ushaka gutoroka uru rwego akanga kwitaba, aba ago ba kwitonda.

    Yavuze ko ugaragaweho ibikorwa nk’ibi, aba agomba gufatwa agakurikiranwa afunze, mu gihe nyamara yari yahamagawe aba ashobora kubazwa agataha, ariko mu gihe bigaragaye ko ashaka gutoroka, haba hagomba gufatwa izindi ngamba.

    Ifatwa ry’uyu munyamakuru ryamanyekanye mu mpera z’iki cyumweru, ariko amakuru avuga ko yafashwe ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 nk’uko byemejwe n’umuntu uzi aya makuru.

    Uwatanze amakuru avuga ko hari umuntu uyu munyamakuru arimo umwenda w’amafaranga, ariko ko yakomeje kugenda amucengacenga.

    Yagize ati 'akagenda amuriganya, amuriganya.Aza kumuha sheki bumvikana ko izaba iriho amafaranga, undi amujyana muri RIB.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyuma-y-ifungwa-ry-umunyamakuru-utawe-muri-yombi-inshuro-zirenze-imwe-RIB-yatanze-inama

  • Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abarundi turi abavandimwe- Musenyeri wo muri Congo yavugiye mu Rwanda ijambo rikomeye #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu gihe ibi Bihugu uko ari bitatu bifitanye ibibazo, ubwo aba bepisikopi bari mu isengesho ryo gusabira amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse no ku Isi hose.

    Umushumba wa Diyosezi ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi yagize ati 'Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abarundi turi abavandimwe, ibitekerezo byacu, amoko n’imipaka ntabwo bikwiye kutubera impamvu idutandukanya, kuko mbere ya byose, twese turi abavandimwe muri Yezu Kristu kandi bafite ubumuntu.'

    Aba bashumba bagize Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC), bari bamaze iminsi itatu mu Rwanda, mu rwego rwo gusoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu aho bakoze ibikorwa binyuranye birimo no gusura inkambi z’impunzi.

    Ni igikorwa cyatangiye ku itariki 24 Mutarama 2024, muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho abo Bepisikopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya ACEAC, bifatanyije n’abakirisitu mu Misa yo gusaba amahoro.Ni isengesho ryitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu, cyane cyane abo muri Diyosezi ya Ruhengeri, Abihayimana n’Abiyeguriye Imana, n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, aho bifatanyije n’Abepiskopi mu gusabira amahoro ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Isi muri rusange.

    Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko nk’intama z’Imana bakomeje gutakamba ngo ubumwe buboneke.

    Yagize ati 'Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu aho gushyiraho inkuta zibatandukanya, muri urwo rwego icyemezo giherutse cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane'.

    Yakomeje agira 'Ni icyemezo cyaduteye guhangayika, dutekereza ku buzima bw’abatuye ibihugu byombi, tukaba twifuza ko habaho kuganira hashakwa ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibanire myiza y’abatuye ibihugu byacu'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Abanyarwanda-Abanyekongo-n-Abarundi-turi-abavandimwe-Musenyeri-wo-muri-Congo-yavugiye-mu-Rwanda-ijambo-rikomeye

  • Sahabo akomeje kuba inyenyeri, Gitego atangira anyeganyeza inshundura muri Kenya, intsinzi zirarumba ku makipe y’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Nubwo ikipe ye nshya AFC Leopards yo muri Kenya aheruka gusinyira avuye muri Marines FC yatsinzwe, rutahizamu Gitego Arthur yatangiye neza ayitsindira ibitego 2 mu mukino umwe.

    Hakim Sahabo na we mu Bubiligi akomeje kwerekena ko ku myaka 18 ikipe ya Standard de Liège yamwubakiraho, ni nyuma yo gukina umukino wa 2 mu ikipe nkuru kandi iminota 90.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 26 Mutarama 2024, USM Khenchela ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria yatsinzwe na Paradou 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18, ni umukino Djabel yari ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 15 iyi kipe ni iya 6 n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 36.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Al Shoalah 3-0. Nyuma y’umunsi wa 20 iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 25 ku rutonde ruyobowe na Neom na 42.

    Rubanguka Steve – Al Najom

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mutarama, Al Njoom FC mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia ikinamo umunyarwanda Rubanguka Steve yatsinze Al Nairyah 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20. Ubu iyi kipe ni iya 13 n’amanota 22, Neom ya mbere ifite 42.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ntwari Fiacre ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yabanje mu izamu rya TS Galaxy inyagiramo NŠ Mura 5-1 mu mukino wa gicuti.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo wakinaga umukino we wa kabiri wa shampiyona muri Standard de Liège nkuru, ku wa Gatanu ntabwo byagenze neza.

    Sahabo yabanje mu kibuga ndetse akina iminota 90 mu mukino banganyijemo na Cercle Brugge 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 22 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 52.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na Anderlecht 2-2. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 52 nyuma y’umunsi wa 22.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatsinze Jong AZ 4-1 mu mukino w’umunsi wa 23. Emeran yari ku ntebe y’abasimbura ariko ntiyakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 49.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Djihad wa Kryvbas FC muri Ukraine ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinzwemo na Viktoria Plzen 3-0.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur uheruka gusinyira AFC Leopards yo muri Kenya, umukino we wa mbere nubwo bawutakaje ariko yabashije kureba mu izamu.

    Ni umukino wa gicuti AFC Leopards yatsinzwe na Nairobi Stars ejo hashize ku Cyumweru 3-2. Ibitego 2 byombi bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

    Gitego Arthur yatsindiye AFC Leopards ibitego bibiri ku mukino we wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sahabo-akomeje-kuba-inyenyeri-gitego-atangira-anyeganyeza-inshundura-muri-kenya-intsinzi-zirarumba-ku-makipe-y-abanyarwanda

  • Mu mikino y'igikombe cy'Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye imikino ya 1/2 cy'Irangiza y'irushanwa ry'igikombe cy'Intwari 2024.

    Ni imikino yakinwe n'amakipe ane yatumiwe hagendewe ku kuba yarashoje igice kibanza cy'imikino 2023-2024 ari mu myanya y'imbere.

    Mu mukino wabanje ikipe ya APR FC yakinnye na Musanze FC, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa APR FC, yatsindiwe na Ndikumana Dany na Solomon Adeyinka ku ruhande rwa Musanze.

    Nk'uko amategeko y'iri rushanwa abivuga mu ngino ya Kane, iyo umukino urangiye amakipe anganya ibitego bahita bitabaza Penaliti.

    Aha niho APR FC yahise ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze kuri Penaliti Musanze FC 5-3 bityo ikipe yo mu Majyaruguru y'u Rwanda ihita isezererwa.

    Uyu mukino wakurikiwe n'uwa Police FC yasezereyemo Rayon Sports kuri penaliti nyuma yaho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Rayon Sports niyo yabanje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu, naho kuri Police itsindirwa na Peter Agbrevol.

    Nyuma yo kunganya kw'Amakipe yombi hahise hitabazwa penaliti, Police igera ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri penaliti 4-3.

    Gutsinda kwa APR FC na Police FC bivuze ko aya makipe yombi azahurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari uzaba ku itariki ya 1 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukino wa nyuma ukaba uzabanzirizwa n'uzahuza ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports mu kiciro cy'Abagore.

    The post Mu mikino y'igikombe cy'Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-yigikombe-cyintwari-2024-apr-fc-yasezereye-musanze-fc-police-isezerera-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-yigikombe-cyintwari-2024-apr-fc-yasezereye-musanze-fc-police-isezerera-rayon-sports

  • HEROES DAY! Ikipe ya APR FC yeretse Musanze FC ko nta mwana usya ahubwo avoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2024 nibwo irushanwa ry'igikombe cy'Intwari ryari ryakinnye hagati ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Musanze FC.

    Ni umukino wabereye kuri sitade Kigali Pele Stadium i Nyamirambo aho amukino waje kurangira ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe.

    Kugirango haboneke ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma hitabajwe penariti ikipe ya APR FC ikuramo ikipe ya Musanze FC kuri penariti enye kuri ebyiri.

    Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma aho igomba gutegereza izava hagati ya Rayon Sports na Police FC zigomba gukina mukanya saa kumi nebyiri.

    Source : https://yegob.rw/heroes-day-ikipe-ya-apr-fc-yeretse-musanze-fc-ko-nta-mwana-usya-ahubwo-avoma/

  • Amakuru mashya ku mvururu zabereye kuri sitade bikarangira Bekeni wa Etincelles FC avushije amaraso Aboubakar wa Marine FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije nibwo umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles FC yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akajyanwa kwa muganga.

    Hari mbere y'uko umukino utangira w'abato hagati ya Etincelles na Marines utangira kuri uyu wa gatandatu ushize.

    Gusa kugeza ubu amakuru YEGOB yamenye n'uko impande zombi zamaze gusabana imbabazi nk'uko Etincelles FC yabinyujije mu itangazo isohoye muri aka kanya.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-mvururu-habereye-kuri-sitade-bikarangira-bekeni-wa-etincelles-fc-avushije-amaraso-aboubakar-wa-marine-fc/

  • 33″ Bugingo Hakim arekuye igisasu mu izamu rya Police FC ku mupira ateye n’imoso yitonze unyura hejuru y’izamu gato

    26″ Umuntu bita Iraguha Hadji ari hejuru cyane, muri iyi minota akaba ari kugora Police FC, ndetse akaba arekuye ishoti rikomeye Eric Zidane ategaho umugongo


    Twagirumukiza Abdoul ni umusifuzi wo hagati, Ndayizeye Saidi umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayishimiye Bienvenue akaba umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande 

    Umukino watangiranye imbaraga nyinshi gusa kuri ubu ukaba utangiye kugenda gacye.Ikipe ya Police FC yambaye imye y’ubururu bwijimye, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y’umweru de.

    01″ Ikipe ya Police FC yatangije umukino, niyo igeze imbere y’izamu bwa mbere, ku mupira wazamukanwe na Peter ariko Rwatubyaye amuhagarika ataragera mu Izamu.

    18:06″ Umukino uratangiye: Reka tongere tubane mu rugendo rw’iminota  90 igiye guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports mu mukino w’igikombe cy’ubutwari.

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga   

    Rukundo Onesime

    Hakizimana Muhadjri

    Shami Carnot

    Nsabimana Eric

    Rurangwa Moss

    Ndahiro Derrick

    Ngabonziza Pacifique

    Bigirimana Abedi

    Peter Agblevor

    Niyonsaba Eric

    Ndizeye

       

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

       

    Ndiaye Khadime

    Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac

    Bugingo Hakim

    Serumogo Ali

    Kanamugire Roger

    Iraguha Hadji

    Muhire Kevin

    Bbaale Charles

    Luvumbu Nzinga

    Tuyisenge Arsene

    17:55″ Abakinnyi bavuye mu rwambariro, gusa hakaba habanje abakinnyi b’abasimbura.

    Ni umukino biteganyijwe ko utangira ku isaha ya Saa 18:00 ukabera kuri Sitade. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino wabanje wahuje APR FC na Musanze FC, APR FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC kuri Penaliti 4-2, umukino ukaba wari warangiye amakipe anganya igitego 1-1.

    O UMUKINO URI KUGENDAAPR FC yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma, hakaba hagomba gushakwamo ikipe iyisangayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139128/live-police-fc-yakiriye-rayon-mu-mukino-wigikombe-cyubutwari-139128.html