Blog

  • Umutoza wa Gorilla FC Gatera Moussa ku cyibuga ahatakarije amaraso menshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa, yatewe ishoti mu maso agira ikibazo yitabwaho n'abaganga mu mukino wa Shampiyona.

    Hari mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona aho ikipe ya Gorilla FC iri gukina na Muhazi United.

    Uwo mutoza yahise ava amaraso mu mazuru gusa abaganga bahise batabarira hafi batangira ku mwitaho.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-gorilla-fc-gatera-moussa-ku-cyibuga-ahatakarije-amaraso-menshi/

  • Kigali Family Night yagarutse! Imiryango igiy… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuganira ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango, ku nshuro ya kabiri hagiye kubaho umugoroba wahariwe imiryango. Kuri iyi nshuro, abazitabira uyu mugoroba wiswe ‘Kigali Family Night,’ bazaganirizwa kuri kimwe mu bibazo bitatu bitera amakimbirane mu ngo, icyo kikaba ari imitungo.

    Ku nshuro ya mbere, mu baganirije imiryango ndetse n'abandi babashije kwitabira harimo Dr. Muyombo Thomas, Pst. Hortence Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center akaba n'umushoramari ndetse n'umuryango w'icyitegererezo wa Ngarambe.

    Kuri ubu mu batumirwa bazaganiriza abazitabira uyu mugoroba uzaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024 harimo, Prof. Alfred Bizoza inzobere mu by'ubukungu kandi akaba asanzwe avuga ku byerekeranye n'umuryango, Couple ya Olivier ndetse na Carine Karangwa, izatanga ubuhamya bw'uko bo bakoresha umutungo w'urugo rwabo, 'kugirango ibiganiro byacu bibe atari ukuvuga amagambo gusa ariko ari no kuvuga ibintu koko bibera mu rugo.'

    Agashya gahari ni uko guhera ejo ku isaha y’i saa kumi, hazabaho umwanya munini wo kuganira, abitabiriye bagahabwa umwanya uhagije wo kuvuga ibibari ku mutima, akarusho kandi bakaba baranashyiriweho n’uburyo bwo kubaza ibibazo buborohereza kubaza ibibazo ariko ntihamenyekane ko aribo babibajije.

    Hubert Sugira watangije iyi gahunda aganira na InyaRwanda yagize ati: 'Imitungo iteza ibibazo byinshi mu miryango cyane rwose, ariko ubundi ntabwo ariko byari bikwiye. Imwe mu mpamvu rero, iterwa no kugira ubumenyi buke no kuba ibintu by'umutungo abantu babifata nka kirazira, ntibabiganire neza.'

    Mu rwego rwo kumara abantu impungenge kandi, yanakomoje ku kibazo kijyanye n’uko ubushize abantu bitabiriye ku kigero cyo hejuru bakaruta ubushobozi bw'icyumba cyari cyateguwe, avuga ko abantu bazitabira ari abahwanye n’umubare wiyandikishije mu gihe cyagenwe gusa.

    Kugira ngo hakumirwe iki kibazo hakiri kare kandi, bafatanije ibyumba bibiri kugira ngo hongerwe umubare w'abagomba kwitabira.

    Kwinjira muri iyi gahunda cyangwa se uyu mugoroba wiswe 'Kigali Family Night' uzabera kuri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali, ni ukwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu umwe. Watangira kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwa www.kigalifamily.com ari na ho unyura uguze amatike.

    Reba hano amwe mu mafoto yaranze “Kigali Family Night Edition 1”

    Biraba biryoshye kuri iki cyumweru muri Kigali Family Night 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139105/kigali-family-night-yagarutse-imiryango-igiye-kongera-guhura-isobanurirwe-byinshi-ku-mutun-139105.html

  • AS Kigali yatsinze Gasogi United mu mukino wa… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 aho Gasogi United ariyo yari yakiriye.

    Uko umukino wagenze mu nshamake

    Ku munota wa 5 gusa, rutahizamu wa Gasogi United Balako Christian ntabwo yatinze kwerekana ko ashobora kuba akaze, aho yafashe umupira imbere y’izamu, ukubita umutambiko. 

    Ku munota wa 22 Dusingizimana yazamukanye umupira yambukiranya ikibuga mo kabiri, arinda agera imbere y’izamu, arekura ishoti rikomeye umupira uca iruhande rw’izamu.

    Ku munota wa 42, AS Kigali yabonye igitego, ku mupira Muderi Akabar yihereye abakinnyi ba Gasogi United ufatwa na Serge wahise ahereza Benedata Janvier warebanaga n’izamu neza, umupira awutereka  mu izamu.

    Umusifuzi yongeyo iminota 4 nayo irangira nta mpinduka, amakipe ajya kuruhuka.

    Ku munota wa 55 Gasogi United yabonye kufura yatewe na Muderi Akbar, ayitereka mu nguni y’izamu, umupira Hakizimana arirambura awushyira muri koroneri.

    Ku munota wa 65, amatara ya sitade yaje kuzima kuko amavuta yari abaye make. Ku munota wa 74, umukino waje gukomeza ariko amatara yo muri sitade bayacana igice.

    Ku munota wa 90 AS Kigali yahushije igitego ku mupira wazamukanwe Ssekisambu awukata neza ashakisha Ebeni nawe wahise ashota adahagaritse umupira uca kuruhande.

    Ku munota wa 98″ umusifuzi yongeyeho iminota 4 y’inyongera, gusa muri iyo minota Hakizimana Adolphe yabonyemo ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.

    Umukino waje kurangira AS Kigali ifite igitego 1 ku busa bwa Gasogi United ndetse ihita yegukana amanota 3.

    Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

    Dauda Ibrahima
    Niyitegeka Idrissa
    Udahemuka Jean
    Nshimiyimana Marc Govin
    Mugisha Joseph
    Niyongira Danny
    Muderi Akbar
    Lisele Lisombo Cedric
    Balako panzi Christian

    Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

    Hakizimana Adolphe
    Benedata Janvier
    Ndayishimiye
    Akayezu Jean Bosco
    Kayiranga Leon
    Dusingizimana Gilbert
    Kevin Ebene
    Alain Serge
    Raphael Osaluwe
    Erisa Ssekisambu
    Kone Lotin Felix

    Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 65, umuriro waje kubura iminota 9

    Guy Bukasa utoza AS Kigali, yakinaga n’ikipe yabereye umutoza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139111/as-kigali-yatsinze-gasogi-united-mu-mukino-wajemo-umwijima-amafoto-139111.html

  • Pasiter Ezra Mpyisi wakundwaga na benshi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

    Ezra Mpyisi uzwi cyane mu nyigisho z’ijambo ry’Imana, yari n’umwe watangaga ibiganiro bigaruka ku mateka yo hambere by’umwihariko ayo ku gihe cy’Ubwami dore ko yanagize imyanya inyuranye Ibwami.

    Atabarutse ku myaka 102, nyuma y’iminsi micye abuzukuru be bamuritse fimi bamukoreye yiswe 'Sogokuru’.

    Mu minsi ishize, hari ibihuha byatambutse ku mbuga nkoranyambaga ko yatabarutse, ariko aza kubihakana, avuga ko ariko atanatewe ubwoba no kwitahira, kuko igihe nikigera azatabaruka ndetse ko n’uwo wamubitse agihumeka na we azapfa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Pasiter-Ezra-Mpyisi-wakundwaga-na-benshi-yitabye-Imana

  • Kigali : Igikekwa ku ntandaro y’inkongi yafashe inzu igahiramo umuryango wose #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Mutarama, aho umugabo n’umugore we ndetse n’abana babo babiri, bose bitabye Imana.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko iyi nzu yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we akoresheje lisansi, aho umugabo yahoraga umugore we kuba abana babo yarababyaranye n’abandi bagabo.

    Umwe mu baturage yagize ati ' Yamubwiraga ko ari kumurerera abana be we atamubyarira.'

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Mulindi, Ntama Eugene, avuga ko ntakibazo kizwi bari bafitanye gusa ko ibyakozwe n’umugabo byari byateguwe.

    Ati 'Umugabo nyiri urugo asa nk’uwari wabiteguye kuko yakoresheje lisansi. Haje inzego zose, dugamagara polisi, na RIB muri iryo joro. Abari bagihumeka bajyanwa kwa muganga n’Imbangukiragutabara zaje kubatwara i Kanombe, nyuma umwana wari washize umwuka bamujyana mu Bitaro bya Kacyiru.'

    Nyuma nibwo abana, umugore n’umugabo bose baje kwitaba Imana, kubera guhira muri iyi nkongi y’umuriro yibasiye inzu babagamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kigali-Igikekwa-ku-ntandaro-y-inkongi-yafashe-inzu-igahiramo-umuryango-wose

  • Burera: Umugabo w’imyaka 50 yasambanyije intama y’umuturanyi kugeza ipfuye bamufashe bamwikoreza intumbi yayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu igero cy'imyaka 50 wo mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyogo Akagali ka Kilibata yajyanwe kuri Polisi n'abaturage nyuma yo kumucyekaho gusambanya intama y'umuturanyi we akanayica.

    Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024.

    Avuga ko yafashwe nyuma y'uko bamurariye iwe mu rugo kuko ngo akimara gusambanya iyo ntama yari mu kiraro yarahebebye maze nyirayo ajya kureba icyo ibaye niko guhita abona uwo mugabo yirutse.

    Ati 'Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyirurugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo, ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n'ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa'.

    Umuhungu wa nyiri iyo ntama, witwa Itangishaka Emmanuel yemereye KT aya makuru aho yavuze ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z'ijoro amukubise amaso ariruka bajya kumugarira iwe bamujyana kuri Polisi.

    Ati 'Mu ma saa sita z'ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n'irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa'.

    Arongera ati 'Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n'imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumi n'imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Rugendabari'.

    Bivugwa ko uyu mugabo wacyetsweho gusambanya intama atari ubwa Mbere abikora, kuko no mu 2017,yasambanyije indi ntama nabwo arafungwa afungurwa 2022 kandi ngo iyo amaze kuzikorera ibyamfurambi ahita azica.

    Ntakarakorwa Appolinaire Karake Umukuru w'Umudugudu wa Cyoko, yemeza aya makuru ko uwo mugabo asanganwe ingeso zo gusambanya intama.

    Ati 'Twasanze intama yapfuye, nyiri utungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, niyo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata'.

    Yavuze ko byabasabye imbaraga nyinshi kuko ngo yabanje kubarwanya.

    Source : https://yegob.rw/burera-umugabo-wimyaka-50-yasambanyije-intama-yumuturanyi-kugeza-ipfuye-bamufashe-bamwikoreza-intumbi-yayo/

  • Kamichi, Bad Rama na ba Nyampinga mu bazitabi… – #rwanda #RwOT

    Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

    Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku isi irimo Buruseri, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.

    Umunyamakuru Uwizeye Ally [Ally Soudy] uri gutegura ibi birori bya 'After Party', yabwiye InyaRwanda ko bageze kure imyiteguro y'ibi birori, kandi ko hari benshi mu byamamare bamaze kwemeza kuzitabira.

    Yavuze ko kugeza ubu abamaze kwemeza kuzitabira barimo The Keza uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Cece Le Norvegien, Big J The Photographer, Dj Manzi, umuraperi Jay Pac, Mignonne Munyaburanga bakorana mu kiganiro 'Ally Soudy On Air';

    Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019, Bad Rama, Kamichi, umunyarwenya Ramjaane Joshua, umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma 2020;

    Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru 'Mama Urwagasabo', umuhanzi Time B, umukinnyi wa filime Mutoni Assia, umunyamuziki MYP wo mu itsinda ryamenyekanye cyane Kigali Boys, umuraperi Shizzo Afropapi n'abandi.

    Ally Soudy yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo 'guhuriza hamwe Abanyarwanda twese ndetse n'ibyamamare byose bizaba byitabiriye Rwanda Day'. Ati 'Ariko hari n'abandi tuzatangaza mu minsi iri imbere.'

    Ibi birori bizwi nka 'Rwanda Day After Party' bizabera ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa Washington guhera saa tatu z'ijoro, ku muhanda wa Connecticut.

    Ally Soudy avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by'ubuzima yisangamo. Ati 'Salax Entertainments ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.'

    Akomeza ati “Ntabwo navuga ko ninjiye mu byo gutegura ibitaramo. Kuko ni ibintu nsanzwemo. Ahubwo kuko kenshi nkunze kubitegura mu buryo bw’inyuma y’amarido, abantu ntabwo babimenya cyangwa se kugira uruhare mu gutegura ibitaramo runaka, birimo byinshi byagiye binakomera ku rwego rwo hejuru cyangwa se ibirori byihariye akenshi.”

    Ally Soudy avuga ko kwinjira mu bategura ibitaramo, ari urugendo amazemo igihe kinini, ku buryo harimo n’ibyo yagiye agiramo uruhare ariko abantu ntibabimenya.

    Uyu mugabo yagize uruhare mu gutegura ibihembo bya Salax Awards kuva mu 2008, kugeza ubwo yaniteguriye igitaramo cye bwite yise “Ally Soudy Friends and Fans” yakoze afatanyije na sosiyete ya RG Consult cyabereye muri Camp Kigali.

    Kuri we, avuga ko gutegura ibitaramo atari ibintu bishya mu rugendo rwe rw’ubuzima, ahubwo yagiye agira uruhare muri byinshi bitigeze bimenyekana.

    Yavuze ko mu rwego rwo gutegura ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, yahisemo gufatanya na kompanyi ya Ukweli Times, aho bazakora kuva ku itegurwa ry'ibi birori kugeza birangiye.

    Impapuro zamamaza ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, zigaragaza ko kwinjira bizasaba ko buri muntu yishyura amadolari 40. Ni mu gihe abashaka kuzicara ku meza 'Table' bisaba ko ahamagara kuri Nimero +1 917-293-7242 kuko imyanya yo kwicara kuri 'Table' ibaze cyane.

    Ibi birori bizaba ku wa 3 Gashyantare 2024, kuko ari nabwo ibirori bya Rwanda Day bizaba birangiye.

             

    Umunyamuziki Kamichi ategerejwe mu birori bizaherekeza Rwanda Day

    Umuraperi Jabiro Pacifique (Jay Pac) wigaragaje kuva mu myaka ibiri ishize azitabira ibirori bya Rwanda Day 

    Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019


    Bad Rama uherutse gufungura ishami rya Label ya The Mane ari mu bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day


    Umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma 2020


    Ally Soudy yavuze ko ibi birori bizitabirwa na bamwe mu bazaba bari mu gikorwa cya Rwanda Day







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139097/kamichi-bad-rama-na-ba-nyampinga-mu-bazitabira-ibirori-bizaherekeza-rwanda-day-139097.html

  • RIB yahise imutambikana! Bekeni wa Etincelles yakubise umutwe w’ingusho Aboubakar wa Marine ahita agwa hasi -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles FC yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akajyanwa kwa muganga.

    Harimbere y'uko umukino utangira w'abato hagati ya Etincelles na Marines kuri uyu Gatandatu aho Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles yakubise Team Manager wa Marines, Nsengiyumva Aboubakar ahita yihutanwa kwa Muganga.

    Mu gihe hataramenyekana icyo bapfuye, Bekeni yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugira ngo iperereza rikomeze.

    Amakuru meza ni uko Nsengiyumva yitaweho n'abaganga ubu akaba ameze neza ndetse yahise asezererwa ava kwa muganga.

    Source : https://yegob.rw/rib-yahise-imutambikana-bekeni-wa-etincelles-yakubise-umutwe-wingusho-aboubakar-wa-marine-ahita-agwa-hasi-amafoto/

  • Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 101 – #rwanda #RwOT

    Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse mu minota micye ishize kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024. “Aratabarutse pe. Mu kanya gashize”. Ni amagambo inyaRwanda yatangarijwe n’inshuti y’umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi wakoreye Imana mu mbaraga ze zose kuva mu busore bwe kugeza ku munsi we wa nyuma.

    Pastor Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922, akaba yaburaga iminsi 23 gusa akuzuza imyaka 102. Yavukiye hafi y’ i Nyanza, i Bwami ku marembo y u Rwanda. Yakoreraga umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

    Ni byinshi azibukirwaho birimo kuba ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuba yarabaye Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa, kuba ari we Mudivantise wa mbere wabonye ‘License’, kunyomoza abavuga ko nta muntu urenza imyaka 100, n’ibindi. Yari inzu y’ibitabo n’umugishwanama ukomeye.

    Imana imuhe iruhuko ridashira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139103/pastor-ezra-mpyisi-yitabye-imana-ku-myaka-101-139103.html

  • Ubundi kuki umupira w’amaguru w’u Rwanda udatera imbere? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri munsi abakurikira umupira w'amaguru mu Rwanda bibaza impamvu udatera imbere gusa bamwe bahuriza ku kuba ntanyigo ihamye amakipe yo mu Rwanda agira ndetse n'ibigaragaza uko bashora nuko bunguka. ibi bavuga ko aribyo bikurura ruswa ivugwamo ndetse no gushakisha insinzi mu buryo butaboneye bakaba bakifashisha n'imbaraga z'ikibi (Amarozi).

    Mu bagarukwaho mu kwica ireme ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ni uburozi buvungwamo aho bivugwa ko amakipe menshi akoresha uburozi mu gutegura no gushaka insinzi. Nk'uko mu minsi ishize byagaragaye hari bamwe mu bakozi ba APR FC bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi ba Kiyovu sports.

    Ubwo yari mu nama y'igihugu y'Umushyikirano na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME yabigarutseho aho ahamya ko mu byatumye atagaruka ku kibuga kureba umupira w'amaguru ariko ukubera amarozi na ruswa bibarizwa muri uyu mukino, yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bizacika ntakabuza nawe azagaruka ku kibuga.

    Ntawakwirengagiza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME akunda imikino muri rusange. Gusa akunze kugaragara cyane mu mukino w'amaboko wa basketball kurusha indi mikino. Yajyaga agaragara ku kibuga cy'umupira w'amaguru gusa ubu igihe kibaye kirekire atagaragara yitabiriye umukino w'umupira w'amaguru.

    Mu kindi kivugwa ni ruswa aho usanga ababivuga bibanda cyane mu buryo abakinnyi n'abatoza bagurishwamo ndetse n'uburyo amakipe atsindwamo. Kuri iyi ngingo bivugwa ko abashinzwe kugura no kugurishiriza abakinnyi amakipe baka ruswa amakipe ndetse n'abakinnyi kugirango babahuze bakorane cyangwa bashimane maze itangazamaku rikabigiramo uruhare ryogeza ndetse rinamamaza abo rishaka ndetse rikanamaganira kure abo ritemera cyane ko bamwe mu banyamakuru bashinjwa ko ari nabo baba bashinzwe kugurira amakipe abakinnyi no kubazanira abatoza.

    Kuri iyi ngingo ya ruswa ariko kandi inagaragara mu bakinnyi bakiri bato, aho usanga hari umukinnyi uhabwa amahirwe kuko gusa hari icyo yatanze, benshi mu bana bafite impano zihariye baguma hasi kuko badafite amafaranga yo gutanga ngo nabo babe bahabwa amahirwe. Hari benshi mu bakinnyi bashoboraga kuba beza ariko impano zabo bikazimywa no kudatanga ruswa.

    Ikindi kigarukwaho ni uko amakipe amwe akina ntantego ihamye afite uretse gukina ikiciro cya mbere gusa kandi ahabwa ubufasha n'uturere ariko uturere ntitwibuke kwaka uko amafaranga batanze yakoreshejwe. N'ubwo amafaranga ashyirwa mu makipe y'uturere aba ari aya Leta ariko hagakwiye gukorwa isuzuma ku buryo akoreshwa, hakanashakwa uburyo yatangira kwinjiza andi aho gusa kuba amafaranga asohoka mu isanduku ya Leta.

    Ntawasoza atavuze kuri bamwe muri ba nyiramakipe bivugwa ko batanga imikino ibizwi nka match fixing mu ndimi z'amahanga. Ibi ariko ntibikorwa mu buryo bwo gutanga amanota gusa ahubwo biba birimo n'amafaranga. Uzasanga ba nyiri ayo makipe hari amafaranga bahawe kugira ngo bitsindishwe umukino.

    Hari undi muco wadutse ariko nawo uvugwa ko nyuma y'uko gutega (Betting) ku mikino yo mu Rwanda bikuweho hari ba nyiramakipe bajya kubettinga muri za sosiyete zo hanze y'u Rwanda. Bakagenda ari babiri amakipe yabo agiye gukina hanyuma bagatega ku buryo umukino uriburangire nyamara bo babyumvikanye hagati yabo. N'ubwo ntaperereza ryimbitswe ryakozwe ngo ribihamye, gusa biravugwa ndetse ibimenyetso biragaraga.

    Ibi ni ibitekerzo by'umunyamakuru n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ku mpamvu umupira w'amaguru wo mu Rwanda udatera imbere.

    Source : https://yegob.rw/ubundi-kuki-umupira-wamaguru-wu-rwanda-udatera-imbere/