Blog

  • Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’akarera ka Ntchisi, mu gihugu cya Malawi, Salome Zgambo, yemeje ko umugabo witwa Vincent Mwale yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ihene.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, bibera mu mudugudu wa Galang’ande, mu Karere ka Ntchisi gaherereye mu gihugu cya Malawi.

    Amakuru avuga ko uyu musore yafashwe ari mu gikorwa cyo gusambanya ihene, ibintu ubundi bitemewe kuko bifatwa nko guhohotera ikinyabuzima.

    Vincent w’imyaka 26 y’amavuko akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa ubuyobozi birangira atawe muri yombi.

    Umuvugizi wa Polisi, Salome avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo atawe muri yombi akurikiranwaho imico n’imyitwarire itari myiza na gato.

    Vincent Mwale akaba agiye kwitaba urukiko bidatinze kugira ngo akurikiranweho ibyaha bijyanye n’ibikorwa yagiye akora by’ubugizi bwa nabi n’iby’urukozasoni.

    Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139096/yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-ihene-139096.html

  • Titi Brown ari mu rukundo – VIDEO – #rwanda #RwOT

    Amazina ye ni Ishimwe Thierry ariko yamamaye nka Titi Brown mu mwuga wo kubyina no kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda. 

    Uyu musore uherutse gufungurwa yagizwe umwere ku byaha byo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ariko akaza kujuririrwa kuri icyi cyemezo, yavuze ko ari mu rukundo.

    Avuga ko atumva ukuntu agomba kujya kure y’abakobwa bose kubera ko harimo umwe yafunzwe azira, avuga ko aba umwe agatukisha bose nyamara atari ko byakagenze.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ari kumwe na Junior Giti usa n’aho ari umujyanama we, yabajijwe niba ukwezi kw’abakundana turimo hari icyo kumubwiye, avuga ko gihari cyane ko afite umukunzi.

    Titi Brown yavuze ko n’ubwo afite umukunzi, bitagomba kubera imbogamizi abifuza kuba bamwereka urukundo ku munsi w’abakundana wa Saint Valante. Ati “Mfite umukunzi ariko ntibizabuze abakunzi banjye kunyereka urukundo, ndacyarukeneye. Umukunzi ndamufite kandi mwiza koko”.

    Junior Giti yahise akomoza ku magambo akunze kuvugwa iyo Titi Brown agaragaza mu ruhame ari kumwe n’umukunzi ati “Titi Brown ntabwo wumva, urongeye?”.

    Titi Brown yahise avuga ko ibyo yaciyemo bidakwiye kumwitambika ngo bimubuze kujya mu rukundo, atangaza ko ayo magambo amubabaza.

    Avuga ko ahora ahangana n’iyo mijugujugu ihora imwibutsa ko yafungishijwe n’umukobwa nyamara, umukobwa aba umwe agatukisha bose. 

    Titi Brown arambwiye abamubwira ko agomba gucika ku bakobwa kuko harimo uwamufungishije.

    Titi Brown afite umukunzi

    Reba ikiganiro twagiranye na Titi Brown hamwe na Junior Giti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139088/titi-brown-ari-mu-rukundo-video-139088.html

  • Jules Sentore, Credo na Isonga Family bahuriy… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, yanditswe igizwemo uruhare na Sentore Athanase, Jules Sentore ndetse na Marcel Ntazinda usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Amashusho yayo akoze mu buryo bwihariye, kuko yahujwe n'ibikorwa binyuranye by'u Rwanda ndetse n'amashusho atandukanye agaragaza intore z'u Rwanda. Anagaragaza kandi Jules Sentore ari mu ngamba n'izindi ntore.

    Jules Sentore yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri munyarwanda ko inzira ikiri ndende mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, ko ntawe ukwiriye kwigira ntibindeba.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu bihangano binyuranye yavuze ati 'Imvo n'imvano y'iyi ndirimbo yaturutse ku gitekerezo cyo kwibutsa abanyarwanda aribo nise 'Basore' muri iyi ndirimbo, nti twibukiranye ko inzira ikiri ndende tudakwiye kwirara, ahubwo icyo buri wese asabwa arusheho gukora neza, maze twubake urwatubyaye.'

    Akomeza ati 'Basore bana b'u Rwanda twese, aho turi hose duhuze umutimanama, dufatane urunana, turate Rwanda yacu nziza, maze bityo turusheho kwesa imihigo haba mu mirimo buri wese ashinzwe.'

    Jules Sentore avuga ko yahuje imbaraga na Credo na Isonga Family muri iyi ndirimbo, kubera ari abahanzi bafite ubuhanga mu majwi no kuririmba 'byuje ubutore'.

    Kuri we, avuga ko 'kubashyigikira (abahanzi) nkakorana nabo nanjye ubwanjye bimpesha ishema'. Ati 'Kandi ndemera neza ko nibakomeza ntibakure murujye bazatera imbere, agatsinda ndabashyigikiye.'

    Isonga Family bakoranye indirimbo na Jules Sentore ni itsinda rigizwe n'abakobwa batatu bavukana, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo), Uwineza Liliane (Umukurikira) ndetse na Sabato Clarisse (Umuto muri bo). 

    Aba bakobwa bavuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Batangiye umuziki wabo kera ari bato gusa mu 2018 ni bwo batangiye gushyira ahagaragara impano yabo batangira basubiramo indirimbo zo hambere.

    Mu 2020 ni bwo batangiye gukorana na 'Umushanana Records' mu gutunganya Album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo 'Rwantambi'

    Iyi Album iriho indirimbo zirenga 10 zirimo 'Umupangayi' yabaye iya mbere basohoye. Ntishingiye ku nkuru mpamo, ivuga ku mukobwa wasaye mu nyanja y'urukundo rw'umusore uba ukodesha mu mazu y'iwabo.

    Credo wahuje imbaraga na Jules Sentore muri iyi ndirimbo, yinjiye mu muziki akora injyana gakondo, ku mpamvu asobanura ko yashimye kandi anyurwa n'abamubanjirije bakoze/bakora iyi njyana.

    Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera kure, kandi urubyiruko rukibonamo birushijeho indirimbo gakondo abigizemo uruhare. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere kandi afite intego y'uko yazaba amaze gushyira ku isoko Album eshanu.

    Gihozo Credo Santos [Gihozo cy'u Rwanda] yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999, avuka mu muryango w'abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana. 

    Jules Sentore yashyize hanze indirimbo ye yise 'Basore' ikangurira Abanyarwanda kurinda ibimaze kugerwaho


    Credo uherutse gusoza amasomo ya Kaminuza yahuje imbaraga na Jules Sentore muri iyi ndirimbo


    Itsinda ry'abakobwa 'Isonga Family' ryaririmbye muri iyi ndirimbo ibwira buri munyarwanda kugira uruhare mu rugendo rw'amateka

    KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'BASORE' YA JULES SENTORE, CREDO NA ISONGA FAMILY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139093/jules-sentore-credo-na-isonga-family-bahuriye-mu-ndirimbo-ku-kubaka-u-rwanda-video-139093.html

  • Umutoza Bekeni yakubise umutwe w’ingusho Team Manager wa Marines yisanga mu Bitaro undi ajyanwa RIB #rwanda #RwOT

    Umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles FC yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akajyanwa kwa muganga.

    Harimbere y’uko umukino utangira w’abato hagati ya Etincelles na Marines kuri uyu Gatandatu aho Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles yakubise Team Manager wa Marines, Nsengiyumva Aboubakar ahita yihutanwa kwa Muganga.

    Mu gihe hataramenyekana icyo bapfuye, Bekeni yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugira ngo iperereza rikomeze.

    Amakuru meza ni uko Nsengiyumva yitaweho n’abaganga ubu akaba ameze neza ndetse yahise asezererwa ava kwa muganga.

    Yahise agwa hasi

    Ubu ameze neza

    Bekeni yatwawe RIB

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-bekeni-yakubise-umutwe-w-ingusho-team-manager-wa-marines-yisanga-mu-bitaro-undi-ajyanwa-rib

  • Juno Kizigenza yavuze ku by’urukondo rwe na Ariel Wayz #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite, bikuraho inkuru z’uko yaba yarasubiranye na Ariel Wayz bakanyujijeho.

    Ni nyuma y’igitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali gisoza imurikagurisha rya Made in Rwanda ryaberaga ahazwi nka 'Car Free Zone’ cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu.

    Juno Kizigenza yabajijwe iby’ibitaramo bye na Ariel Wayz bagombaga gukorera i Burayi impamvu byasubitswe, itangazamakuru riboneraho kumubaza impamvu we na Ariel Wayz bakiri inshuti, bagakorana kandi barashwanye, mu kubasubiza yagize ati “ahubwo ni iki cyatuma tutegerana.”

    Abajijwe niba yaba ari mu rukundo, yavuze ko umunsi w’abakundanye uzaba tariki ya 14 Gashyantare 2024 ntacyo uvuze kuri we kuko nta mukunzi afite.

    Ati “Umunsi w’abakundana ntacyo uvuze aka kanya, nta mukunzi, ariko mbonye umukunzi twakomeza'

    Ibi byahise byemeza ko ibimaze bivugwa ko yasubiranye na Ariel Wayz atari byo buri umwe yakomeje inzira ye, undi iye.

    Juno Kizigenza yavuze ko atakiri mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yavuze-ku-by-urukondo-rwe-na-ariel-wayz

  • Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Alyn Sano baby… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 26 Mutarama 2024 muri Imbuga City Walk hazwi nka Car Free Zone habereye igitaramo gikomeye cyitwa 'Kigali Youth Festival Concert'.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva; Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Utumatwishima Abdallah; Meya w'akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy n'abandi.

    Ni igitaramo cyatangiye gitinze bijyanye n'uko byari byitezwe.

    Ubusanzwe byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n'imwe cyane ko cyari kigamije kumurika ibikorwa byahanzwe n'abiganjemo urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali n'abandi. Siko byagenze kuko cyatangiye ahagana saa yine z'ijoro.

    Ubwo hari ku isaha ya saa moya z'umugoroba, uwari uyoboye iki gitaramo yajyaga gutangiza ku mugaragaro iki gitaramo cy'urubyiruko, basanze batigeze basuzuma amatara. Bityo ko umuhanzi atajya ku rubyiniro mu kizima. Ibintu byatumye hatangira gususumwa amatara.

    Usibye iki kibazo cyo gutinda gucana amatara byatwaye umwanya munini, habayeho n'ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi wabaye mucye bigasaba kwitabaza ‘Generator’ n'ubwo cyo kitarambye. Ibi byose byarangiye ahagana saa tatu n'iminota isaga mirongo itanu.

    Uku kudindira bitewe n'umuriro ndetse n'amatara, byatumye abayobozi batandukanye barambirwa bitahira igitaramo kitaranatangira, bamwe mu bagitangiye ntibakirangiza.

    Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyuma Samuel yahise agenda ndetse akurikirwa na Minisitiri w'urubyiruko Abdallah Utumatwishima wabanje kunyura mu bikorwa by'urubyiruko rwiteje imbere rwari rwazanye ibikorwa byarwo kugirango bigurwe. 

    Cyera kabaye, umuhanzi wa mbere yageze aho agera kuri stage.

    Ku isaha ya saa yine Juno Kizigenza yageze ku rubyiniro atangirira ku ndirimbo 'Otsma' yakoranye na Bishanya yazamuye urubyiruko rwari rumaze amasaha ane bategereje.

    Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo zirimo 'Fit,Yaraje, Jaja, Igitangaza' yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol n'izindi.

    Uyu muhanzi yazanye ababyinnyikazi kuri stage bamufasha kubyina indirimbo ze zitandukanye. Muri abo babyinnyi barimo Saddie Vybes.

    Uyu musore yasoreje ku ndirimbo 'Nightmare' iri mu zashimangiye impano ye muri 2020.

    Chriss Eazy yaje kuri stage atigisa urubyiniro.

    Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo 'Amashu' yasohoye muri 2021. Iyi ndirimbo yazamuye amaboko y'abafana bari biganjemo urubyiruko. Chriss Eazy yaririmbye izindi zirimo 'Basi Sori”,” Edeni” n'izindi.

    Chriss Eazy yasoreje ku ndirimbo ku ndirimbo 'Bana' yakoranye na Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Mbere yo kuva ku rubyiniro, Chriss Eazy yahamagaye umubyinnyi Titi Brown maze abafana binaga ibicu.

    N'ubwo Chriss Eazy yari yayirimbye, uyu muhanzi yahise asaba umuvangamiziki asubizamo 'Bana' kugira ngo Titi Brown ayibyine.

    Umuhanzi Chriss Eazy yaje ari kumwe na mushiki we, Mugabekazi wari umu Dj we wihariye nyuma y'igihe amuherekeza ari mu bamufasha kureba indirimbo akora kuri stage. Yaje aherekejwe na Junior Giti n'umugore we, Titi Brown n'abandi.

    Alyn Sano niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo.

    Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Boom”, “Biryoha Bisangiwe”, “Say Less”, “Mwiza” n'izindi.

    Uyu mukobwa yageze ku rubyiniro amasaha atangiye gukura ku buryo abantu bari batangiye gutaha abandi batangiye kunanirwa, ibintu byamusabye imbaraga z'umurengera kugira ngo abagumishe mu kirori.

    N'ubwo atari emeze neza [yari arwaye], yabashije kubyinisha abafana be mu ndirimbo zishimiwe cyane nka 'Turawusoza'. Uyu mwari yatunguwe no gusanga indirimbo ze nyinshi, abafana bazizi by'umwihriko iziri kuri album ye 'Rumuri' aherutse gushyira hanze.

    Abahanzi Nyarwanda Chriss Eazy, Juno Kizigenz ana Alyn Sano batanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki wabo mu gitaramo cyaranzwe no gutinda gutangira. Abitabiriye iki gitaramo barimo n’abayobozi bizihiwe cyane, babyinana n’aba bahanzi.

    Abayobozi babashije kuguma mu gitaramo barimo Ngabonziza Emmy na bagenzi be, bishimiye uko aba bahanzi bitwaye imbere y’abafana babo, birangira nabo batangiye gucinya akadiho bafatanyije n’abafana bari bizihiwe.

    Zimwe mu ndirimbo, aba bayobozi bagaragaye babyina zirimo “Bana” “Turawusoza” “Yaraje” n’izindi.


    Minisitiri Utumatwishima Abdallah yari yitabiriye iri murikabikorwa


    Juno Kizigenza niwe wabanje kuri stage mu gitaramo cy’umujyi wa Kigali


    Chriss Eazy niwe washimishije imbaga muri iki gitaramo


    Alyn Sano niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo


    Abafana bategereje igihe kinini kugira ngo babone abahanzi bakunda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139087/chriss-eazy-juno-kizigenza-na-alyn-sano-babyinishije-abayobozi-nabo-bayobora-amfoto-139087.html

  • The Ben yaba ari bwemere icyifuzo cy’abakunzi be? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzi The Ben asangije abantu ifoto y’umuvandimwe we akaba n’umuraperi, Green P ubutumwa bwinshi bwaje bumusaba ko bazakorana indirimbo.

    Ni ifoto ya Green P, The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Ikinenge cy’Injyana, ndagukunda Green P.”

    Iyi foto yakiranywe yombi n’abakunzi ba The Ben na Green P bagiye bagaragaza ko Hip Hop y’uyu muraperi yabakoze ahantu.

    Gusa na none ibitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi foto, byasabaga The Ben kuzakorana indirimbo na Green P, ko abakunzi babo babishaka. The Ben ntacyo yigeze avuga kuri ibi bitekerezo.

    Nubwo ari abavandimwe ndetse bafite izina mu muziki w’u Rwanda, biragoye kubona bakoranye indirimbo, hari nk’iyitwa ‘Icyampa Nkayimenya’ bakoranye mu myaka 11 itambutse, gusa nta mashusho ifite.

    Green P wagiye gutura Dubai muri 2021 aho asigaye akorera, muri 2020 yigeze kubazwa impamvu adakorana indirimbo na The Ben avuga ko kuyikorana atari byo byatuma izina rye rizamuka.

    Green P amaze iminsi ari mu Rwanda aho yaje mu bukwe bwa mukuru we The Ben bwabaye mu Kuboza 2023.

    Ifoto ya Green P yasembuye ibitekerezo bya benshi

    Benshi bahise basaba The Ben ko yakorana indirimbo na Green P

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yaba-ari-bwemere-icyifuzo-cy-abakunzi-be

  • Amakuru agezweho y’urugamba rwa M23 na FARDC : Rwongeye kuramuka rwambikanye #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

    Kanyuka yavuze ko kuva saa moya za mu gitondo, uruhare rwa Leta ya Congo rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, 'baramutse bica abaturage nk’uko bisanzwe.'

    Kanyuka akomeza agira ati 'Bagabye ibitero mu birindiro byacu bitandukanye muri Karuba, Kingi, Karenga, Negenero, Mbuhi no mu bice biheregeye.'

    Yakomeje agira ati 'M23 yakomeje kwirwanaho bya kinyamwuga kandi ntabwo ishobora kwihanganira ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile mu bice byabohowe n’ibyo twifuza kubohora.'

    Uyu mutwe wongeye gutanga impuruza ku muryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, kuko ubwicanyi buri gukorerwa abasivile mu gace ka Mweso no mu bice bihegereye, bwafashe indi ntera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Amakuru-agezweho-y-urugamba-rwa-M23-na-FARDC-Rwongeye-kuramuka-rwambikanye

  • CP John Bosco Kabera yateguje ibihano ibigo byigenda bicunga umutekano nibidakosora amakosa byagaragaweho #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama, mu nama yahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye ibigo byigenga bicunga umutekano.

    Muri iyi nama yari igamije kwigira hamwe uko havugururwa imikorere hubahirizwa amategeko agenga umurimo, hagarutswe ku cyegeranyo cy’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by’abikorera bicunga umutekano hagati ya tariki 9-10 Ukwakira 2023, ku bufatanye bwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Polisi y’u Rwanda, aho byagaragaye ko hari ibitubahirizwa bigomba gukosorwa.

    Ubugenzuzi bwakozwe bwibanze ku ngingo 17 z’ibanze zirebana n’umurimo zirimo amasezerano y’akazi, gutanga ubwiteganyirize bw’abakozi, imishahara y’abakozi, umushahara ujyanye n’akazi, amasaha y’akazi, ubwishingizi mu kwivuza, ikiruhuko cya buri mwaka, ikiruhuko cyo kubyara n’igihe cyo konsa, ikiruhuko cy’umwana, gukoresha amasaha y’ikirenga n’umushahara umwe ku bakora umurimo ufite agaciro kamwe n’ibindi.

    Nk’uko raporo ibigaragaza, 79.2% gusa by’abakozi bo mu bigo 16 byigenga, nibo bafite amasezerano y’akazi. Byagaragaye ko ibigo bitatu bitatanze amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 91.8% by’abakozi b’ibigo byose hamwe ari bo bafite ubwishingizi butangwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

    Ibindi bigo bitatu muri 16 byishyura umushahara w’abakozi mu ntoki naho ibigo bine byonyine bikaba ari byo byagaragaje ko bitangira abakozi ubwisungane mu kwivuza.

    Gukata umushahara w’abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutinda kwishyura umushahara, kudatanga ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cyo kubyara, gukora amasaha y’ikirenga adahemberwa no kutagira amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’ibigo biri mu bibazo byagaragaye muri raporo.

    Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo by’abikorera bishinzwe umutekano (ISPSP), yavuze ko ibigo by’abikorera bicunga umutekano nabyo bigengwa n’amategeko agenga umurimo.

    Yavuze ko hazakorwa igenzura kugira ngo harebwe niba ibigo byarashyize mu bikorwa ibyo bisabwa kuzuza bikubiye muri raporo ya mbere.

    CP Kabera at “Amakosa yose yagaragaye muri raporo agomba gukosorwa na buri kigo bireba kuko ikizakurikiraho ni ibihano ku bizaba bikigaragara binyuranyije n’amategeko agenga umurimo.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Musonera Gaspard yavuze ko uburenganzira bw’abakozi n’inyungu zabo bigomba kubahirizwa.

    Yagize ati : “Ntushobora kugaragaza ubunyamwuga mu kazi ukora mu gihe utubahiriza amategeko agenga umurimo. Guha abakozi ibikenerwa by’ibanze nibyo bibatera ishyaka ryo kwita ku murimo no kuwukora bawukunze kugira ngo barusheho kuwuteza imbere.'

    Yasabye abayobozi b’ibigo guha abakozi babo amasezerano y’akazi, gutanga amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi, kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kubahiriza ikiruhuko cy’umwaka n’icyo kubyara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/CP-John-Bosco-Kabera-yateguje-ibihano-ibigo-byigenda-bicunga-umutekano-nibidakosora-amakosa-byagaragaweho

  • Umusifuzi w’umunyarwanda yitendetse kuri Star Times none igiye kumwishyura akayabo #rwanda #RwOT

    Umusifuzi w’Umunyarwanda, Dushimimana Eric agomba kwishyurwa n’ikigo cyerekana amashusho kuri televiziyo cya ‘Star Times’ miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gucuruza isura ye batamusabye uburenganzira.

    Byose byabaye muri 2021 ubwo iki kigo cyarimo cyamamaza Shene Nshya ya Magic Sports ari na yo inyuzwaho shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu mashusho yamamaza iyi Shene, hagaragayemo umusifuzi Dushimimana Eric arimo asifura ariko akaba yari yasubiwemo hakurwamo byinshi birimo abafana na Stade umukino waberagamo.

    Uyu musifuzi usifura mu kibuga hagati urimo kuzamuka neza, akaba yarahise atanga ikirego ko Star Times yacuruje isura ye nta burenganzira yamusabye.

    Urukiko rw’Ubucuruzi yaregeye muri 2021, umwaka ushize rukaba rwaranzuye ko Eric agomba kwishyurwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bakaba baratinze kumwishyura aho mu Kuboza 2023 yahise ajya guteza kashi mpuruza asaba kwishyurwa.

    Dushimimana Eric yatsinze Star Times mu rubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-w-umunyarwanda-yitendetse-kuri-star-times-none-igiye-kumwishyura-akayabo