Blog

  • KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa

    Uwari Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo yatangaje ko ikipe ya Gasogi United agikuye mu marushanwa yose ategurwa na Ferwafa.

    Nyuma yaho uyu muyobozi yatangarije ibi, ntabwo benshi bigeze bemera niba ibyo yavuze byari ukuri bitewe ni uko mu kwezi Kwa mbere 2022, ntabwo yari yatangaje amagambo nk'aya ariko akongera akagaruka.

    Kuri uyu wa mbere nibwo KNC yambyutse ahamagarwa cyane ku bitangazamakuru bitandukanye aza gutangaza impamvu asezeye nubwo abivuga yatangaje ko ari ukubera kwibwa.

    Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na B&B Agency yatangaje ko hari abantu bafashe umupira wacu bawugira akantu kabo bakoresha uko bishakiye ku buryo iyo utatse batakumva kuko bagena ibyo bashaka.

    Yagize ati' Umupira wacu ni nk'akantu kabitse ku bantu bamwe bashobora gukora ibyo bashaka, kugena ibyo bashaka byose n'uburyo babikoramo yewe niyo waburana bahora ari abera.'

    Ukurikije aya magambo KNC yatangaje, bisa nkaho yanze kwerura ngo avuge ibyari byo gusa ubona ko avuga ko hari abantu bakomeye bari inyuma yo gupfa k'umupira w'u Rwanda kandi umuntu udakomeye cyane atapfa kugira icyo abakoraho.

     

    Source : https://yegob.rw/knc-bwa-nyuma-atangaje-impamvu-ikomeye-yakuye-gasogi-united-mu-marushanwa/

  • Senderi yaririmbye ku misozi 105 Inkotanyi zi… – #rwanda #RwOT

    Asohoye iyi ndirimbo mu gihe Abanyarwanda n'inshuti bitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari, wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

    Umunsi w'Intwari z'Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

    Senderi yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka y'urugamba n'ubwitange bw'intwari mu kubohora u Rwanda.

    Avuga ko iyi ndirimbo ibumbatiye amateka azafasha abakiri bato kumenya birushijeho ubuzima bw'Igihugu. Ati 'Ni amateka nifuza kwigisha urubyiruko rutazi byibura ibice bimwe na bimwe Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora u Rwanda.'

    Akomeza ati 'Rero gukora iyi ndirimbo ni umusanzu wanjye nk'umuhanzi mu gufasha abakiri bato kumenya aho tuva ndetse n'aho tugana. Igihangano gitambutsa ubutumwa cyane, ariko hanifashishwa izindi nzira abakiri bato bagenda bamenya ukuri.'

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Trackslayer, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na Sani B, aho yahuje amashusho n'amafoto agaragaza mu bihe bitandukanye Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n'intwari muri rusange.

    Senderi yavuze ko asaba urubyiruko kumva neza iyi ndirimbo akamenya byimbitse buri gasozi yavuze, ndetse byaba ngombwa akajya ahasura mu rwego rwo kwiga amateka.

    Ati 'Ndangira ngo bamenye amateka y'igihugu cyacyu, bamenye ko ibyo bishimira, ko hari ababyitangiye kandi bakwiye no kubirinda bakabisigasira ntihazagire ubisenya, urubyiruko murebera.'

    Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda, Phanuel Sindayiheba, Intwari yo mu Cyiciro cy’Imena, yavuze ko imyitwarire y’urubyiruko itanga icyizere ko indangagaciro y'ubutwari itazazima kuko rwatojwe gukora ibyiza.

    Ati “Niba hari bake bahagurutse nta we bareberaho, barabitojwe n'ababyeyi babo gusa. Nyuma y'imyaka 30 dufite politiki nziza, mfite icyizere ko hari urubyiruko ruzakora ibyiza byinshi.”

    Muri iyi ndirimbo, Senderi agaruka ku misozi 105 Inkotanyi zanyuzemo kubohora u Rwanda nka Ruhango, Cyongo, Mbabare, Rushaki na Gatuna, Mukarange, ku Murindi, Miyovu, Cyanika, Karurama na Gisozi, CND na Kanombe, Rebero na Mont Kigali, Jali na Nyamirambo, Kabuye na Kagugu, Sonatube na Kami, Saint Famille na Nyamata, Kivugiza na Kicukiro, Gakondo na Kacyiru n'ahandi.

    U Rwanda rwizihiza intwari nyinshi mu byiciro bitandukanye. Zimwe mu ntwari z’ indongoozi zahawe umunsi wihariye zizihirizwaho, ari wo buri tariki ya kabiri y’ ukwezi kwa Gashyantare (2). Mbere ya 1999, ni ukuvuga (1994-1998) uyu munsi wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n'umunsi wo Gukunda igihugu.

    Ibyiciro by’ intwari

    Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena, naho icya gatatu kikaba Ingenzi.

    Imanzi

    Imanzi ni cyo cyiciro cy’ intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by’ indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ ubuzima bwazo. Kugeza uyu mwanya, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa Fred Rwigema ndetse n’ Umusirikari Utazwi.

    Gisa yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu ku ngoyi ya leta ya Habyarimana Juvenali.

    Imena

    Icyiciro cya kabiri cy’ intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

    Kuri ubu, intwari z’ Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’ i Nyange barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.

    Gushyirwa mu cyiciro cy’intwari z’ Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye no mu cyiciro cy’ Imanzi.

    Ingenzi

    Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy’ intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

    Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri iki cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b’iki cyiciro.

    Senderi Hit yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw'Inkotanyi ndetse n'imisozi 105 bakoresheje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTWARI Z'U RWANDA' YA SENDERI HIT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139170/senderi-yaririmbye-ku-misozi-105-inkotanyi-zifashishije-mu-kubohora-u-rwanda-video-139170.html

  • AMAFOTO: Umuhango wo gufata irembo wa Jonas n… – #rwanda #RwOT

    Amanda Akaliza aragenda agana ku musozo wo kuba inkumi yerekeza mu buzima bwo kubaka urugo na Jonas Carter bamaze imyaka itari micye bari mu rukundo. 

    Nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize abantu benshi biganjemo inshuti za hafi ze bagaragaje ibinezaneza batewe no kuba yamaze gutera indi ntambwe, yafashe umwanya arabashimira.

    Yanagaragaje ko umuco nyarwanda ari mwiza kandi ko ugenda ukura uniyungura ibishya. Ibi yabivuze ahereye ku kuba umunsi Jonas yajyaga gufata irembo, uyu muhango barawukoze mu buryo bwa gisilimu na Amanda ubwe awugiramo uruhare binyuranye n’uko byabaga bimeze hambere aho byabaga ari ibiganiro by'imiryango yombi ariko umukobwa atarimo.

    Mu buryo bwe yabikomojeho ati: 'Gufata irembo, intambwe gakondo aho imiryango y'umukwe yimenyekanisha ku miryango y'umugeni. Aho baza bagahura bakaganira mu ncamake barebera hamwe niba umukobwa yaba azigamiwe umuhungu mu gihe hitegurwa umuhango w'ubukwe bwabo.'

    Akomeza agira ati: 'Mu bihe byashize ntabwo abantu bashyingiranwaga kuko bakundana ahubwo zabaga ari gahunda z'imiryango, nta n’aho byahuriraga n'umugeni. Ariko ubu twagumye kuri uwo muco ariko tugira ibyo tuwongeramo, ubu ni imiryango ihura ikaganira ikamenyana mbere y’uko umugeni ava mu rugo agasanga uwo yihebeye.'

    Avuga ko byinshi byahindute ubu umugeni ashyingirwa azi umugabo bagiye kubana akanagira uruhare mu gutegura ubukwe bwe, agaragaza ko ari ubwa mbere yitabiriye umuhango nk'uyu bikaba byumunejeje.

    Umuhango wo gufata irembo kwa Jonas mu muryango wo kwa Amanda Akaliza, witabiriwe n'abantu batandukanye barimo inshuti z'abagiye kurushinga, iz'imiryango n'imiryango. Muri abo harimo Tito Rutaremara umwe mu nararibonye mu bya politike mu Rwanda.

    Amanda Akaliza yishimiye intambwe yateye anagaragaza ishimwe rikomeye ku buryo umuco nyarwanda ugenda ukuraTito Rutaremara ari mu bitabiriye umuhango wo gufata irembo kwa Jonas Carter Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina ari mu bashyigikiye Amanda AkalizaAkanyamuneza kari kose ku miryango n’inshuti za Jonas na Amanda AkalizaUrukundo rwa Jonas na Amanda rwatangiye mu myaka itari micye ishize bakaba barahuriye i London mu BwongerezaByitezwe ko mu bihe bitari ibya kure Amanda na Jonas bazahuza imiryango n’inshuti mu birori by’ubukwe bwaboUmwaka wa 2023 wasize Jonas Carter yambitse impeta y’integuza Amanda Akaliza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139173/amafoto-umuhango-wo-gufata-irembo-wa-jonas-na-amanda-akaliza-witabiriwe-na-tito-rutaremara-139173.html

  • Davido yongeye gukora igitaramo cyamateka mu… – #rwanda #RwOT

    David Adedeji Adeleke umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi ku izina rya Davido, uri mu bahetse ijyana nyafurika ya Afro Beat, yongeye gushimangira izina rye mu Bwongereza.

    Ni mu gitaramo yakoreye muri sitade y'imyidagaduro ya O2 Arena mu mujyi wa London iri mu zijyamo abantu benshi bangana na 20, 000 mu Bwongereza. 

    Yataramiye muri iki gihugu, mu bitaramo akomeje gukora bizenguruka Isi yise 'Timeless Tour' bishimangira album aherutse yasohoye mu 2023 yitwa Timeless iriho indirimbo zaciye ibintu nka 'Unavailable', 'Feel' 'Na Money' n'izindi.

    The UK Independent yatangaje ko yujuje abafana iyi sitade mu gihe gito kandi igitaramo cye kitaramamajwe kuburyo buhambaye.

    Igitangaje ngo n'uko abandi bahanzi bakomeye barimo nka Adele, Sam Smith na Harry Styles bajya bahakorera ibitaramo nyamara ntibabone abafana buzuza iyi sitade.

    Muri iki gitaramo Davido yatunguye abacyitabiriye maze azana abandi bahanzi batandukanye bafatanya kuririmba. Uwa mbere yazanye ni umunyabigwikazi Angelique Kidjo maze bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye yitwa 'Na Money'.

    Davido kandi yazanye Musa Keys bafatanya kuririmba 'Unavailable' yaciye ibintu. Yakurikijeho Kizz Daniel baririmbana indirimbo nshya baherutse gusohora yitwa 'Twe Twe'. Undi muhanzi yazanye ni Mayorkun.

    Iyi ibaye inshuro ya Gatatu Davido yuzuza iyi sitade, dore ko mu 2019 yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere uyujuje, mu 2022 akongera kuyuzuza ndetse n'ubu yongeye gushimangira ko agifite ububasha bwo kuzuza iyi sitade imaze kuberamo ibitaramo bikomeye.

    Dore uko byari byifashe mu gitaramo cya Davido yakoreye i London, yahinduyemo imyenda inshuro 5:

    Davido yongeye kuzuza sitade ya 02 Arena yo mu Bwongereza 

    Yashyize amavi hasi ashima Imana

    Davido yafatanije na Angelique Kidjo kuririmbana 'Na Money'

    Davido yahinduranije imyenda inshuro 5


    Yazanye Kizz Daniel baririmbana bwa mbere indirimbo yabo nashya 'Twe Twe'

    Davido yanaririmbiye mu kirere

    Yanazanye Musa Keys baririmbana 'Unavailable'

    Ni inshuro ya 3 Davido akoze igitaramo cy'amateka mu Bwongereza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139167/davido-yongeye-gukora-igitaramo-cyamateka-mu-bwongereza-amafoto-139167.html

  • Ababyinnyi bashyiriweho irushanwa ‘Byina Rwan… – #rwanda #RwOT

    Iyi Sosiyete yamenyekanye mu gutegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction ndetse muri iki gihe bari kwitegura gukora igitaramo bise Kigali Praise Fest.

    Iri rushanwa batangaje rizatangira muri Werurwe 2024, kandi rizabera mu Ntara enye ndetse n'Umujyi wa Kigali, hashakishwa ababyinnyi 15 bazajya mu mwiherero 'Boot Camp' uzarangira binjira mu guhatana ku munsi wa nyuma w'irushanwa.

    Iri rushanwa ngaruka mwaka rigamije kuvumbura impano mu babyinnyi, gushyigikira abiyumvamo impano yo kubyina, kugaragaza kubyina nk’umwe mu myuga yateza mbere umuntu, kandi hagamijwe guhangira akazi urubyiruko.

    Haranatekerezwa uko ababyinnyi n’abandi bazitabira iri rushanwa bazafashwa kubyaza umusaruro impano z’abo zishamikiye ku kubyina ndetse no gufasha n’abandi bo mu bihugu bitandukanye by’u Rwanda gukunda kubyina.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, Remmygious Lubega washinze RG Consult, yavuze ko bafite icyizere cy’uko iri rushanwa rizagaragaza impano zihishe muri benshi zitigeze zigaragara.

    Yavuze kandi ko igihe ari iki. Ati “Turi hano kugirango ibi byose bishoboke binyuze mu bufatanye n’abandi barimo ababyinyi, itangazamakuru n’abandi bose. Kubyina ni kimwe mu bintu bishimisha benshi, wabikora wishimisha nka siporo, kandi ni kimwe mu bikorwa urubyiruko rwinshi rwisangamo.”

    Abashaka guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka guhatana yifata amashusho y’amasegonda 90′ ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.

    Bazahatana mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe, itsinda ry’abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n’ibindi) ndetse na Urban&Modern Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet n’ibindi).

    Umuyobozi Mukuru wa RG Consult, Irakoze Arlette yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa nyuma yo kubona ko ababyinnyi basa n’abibagiranye mu ruhando rw’imyidagaduro.

    Ati “Hari ukuntu ubona ko ababyinnyi basa n’aho birengagijwe, kandi rwose, iyo abantu bizihiwe barabyina. Nonese murumva abo babyinnyi tudakwiriye kureba icyo twabakorera, niyo mpamvu twabibutse, ariko noneho biri no mu murongo wacu w’ibikorwa dusanzwe dukora, iki ni kimwe mu bikorwa dutangaje, ariko urugendo ruracyakomeje.”

    Herniette yavuze ko nyuma yo gutanga ibihembo ku bazahita abandi, bazakomeza kubakurikirana umunsi ku munsi babafasha kwisanga ku isoko, ariko nako babungura ubumenyi.

    Ati “Tuzakomeza kubungura ubumenyi, kugirango impano z’abo bazibyaze umusaruro. Iyo urebye ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, usanga abantu babikora kugirango bishimishije, usanga ababyeyi badashyigikira abana…. tuzabashyigikira, tuzaba ahantu babakurikirana…”

    Ababyinnyi 15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu rugendo rw'abo rwo gukuza impano.

    Aba 15 bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.

    Muri buri cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y'umuziki irimo ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe cy'ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka azakira Miliyoni 6 Frw).

    Remmy Lubega avuga ko hari gutekerezwa uko uzahiga abandi mu byiciro byose yazagirwa 'Brand Ambassador' wa kimwe mu bigo bazaba bari gukorana.

    Yavuze ko Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo ababyinnyi, kazaba kagizwe n'abasanzwe ari ababyinnyi babigize umwuga.

    RG Consult yateguye iri rushanwa ryo kubyina mu bihe bitandukanye yagize uruhare mu gutegura ibikorwa birimo nka Kigali Jazz Junction, Global Citizen-Move Africa, Miss Rwanda 2011, Mutzig Amabeats, Ally&Friends, International Jazz Day Fest, Legens Alive, Kigali Praise Fest, Smart Africa n’ibikorwa binyuranye 

    Remmygious Lemmy, yavuze ko hazahembwa umuntu umwe muri buri cyiciro, kandi uzegukana irushanwa azahembwa studio irimo ibikoresho by'umuziki ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw

     

    Irakoze Herniette yavuze ko iri rushanwa rigamije kugaragaza no guteza imbere abayiyumvamo impano yo kubyina 

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, hatangiwe ku mugaragaro irushanwa 'Byina Rwanda' 

    Iri rushanwa rizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, hashakishwa 15 bazagera muri 'Boot Camp'



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139168/ababyinnyi-bashyiriweho-irushanwa-byina-rwanda-rizahembwa-arenga-miliyoni-16-frw-amafoto-139168.html

  • Bizongerera ubutwari igisekuru kizaza! Akari… – #rwanda #RwOT

    Akari ku mutima w’umwali Joan Mugabo w’imyaka 20 

    Mugabo Joan, umwe mu banyarwandakazi bashoboye gukabya inzozi zabo bakiri bato, yarangizanije amasomo n'abandi banyeshuri 19 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira mu kirere.

    Aba banyeshuri bose, babashije gukurikirana neza amahugurwa baherewe mu ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege rya AYJET riherereye muri Turkiya.

    Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw'u Rwanda n'ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege muri Turkiya, aho abanyeshuri 20 barimo ab'igitsina gore babiri bahuguwe bagahabwa impamyabumenyi zabo.

    Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’indege rya AYJET, Celal Cingöz, Burigadiye w'igisirikare cy'u Rwanda, Jenerali Joseph Demali hamwe n’abandi bapilote benshi bari mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye ku kibuga cy’indege cya Hezarfen.  

    Uyu muhango wabimburiwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Muri uwo muhango, umunyeshuri wabaye uwa mbere yahembwe isaha. Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu bijyanye no gutwara indege bagahabwa n'impamyabumenyi bagiye gukora mu by'indege za gisivili.

    Mu barangije aya mahugurwa harimo abanyeshuri babiri b'abakobwa bo mu ngabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere, bafite imyaka 20 na 27.

    Joan Mugabo w’imyaka 20 agaragaza umunezero we, yagize ati: “Twanyuze mu bihe bitoroshye, ariko ndishimye cyane kuba ngeze hano. Nishimiye kuba ndi umugore mu ruganda rwiganjemo abagabo. 

    Ibi bizongerera ubutwari igisekuru kizaza cy'abakobwa bifuza gutwara indege. Twahuye n'ingorane mu myaka 2 ishize, ariko ku musozo twishimiye cyane kuba turi hano. Ndanezerewe. Ndashimira Turukiya. Twahagarariye igihugu cyacu mu myaka 2.”

    Hellen Kamasanyu, umunyeshuri w'umukobwa w'imyaka 27, yatangaje ko imyitozo bahawe itari yoroshye maze aragira ati: “Mbikesheje iki gikorwa, nishimiye cyane gusubira mu gihugu cyacu kandi nkagira uruhare mu bijyanye n'ingabo zirwanira mu kirere hamwe n'indege za gisivili. 

    Ntabwo turi abapilote ba mbere b'abagore mu gihugu cyacu, ariko turi abagore ba mbere bahawe amahugurwa muri uru rwego. Tuzaha amahirwe menshi ibisekuru bishya kandi dutange urugero. 

    Ibyiyumvo byanjye biravanze cyane, ndishimye cyane, ariko na none mbabajwe cyane no kuva muri Turukiya. Twagize ibihe byiza hano mu myaka 2.”

    Maurice Nshuti w’imyaka 26 y’amavuko, wasoje neza imyitozo y'ibijyanye n'indege, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda, maze aragira ati: “Twahagarariye igihugu cyacu mu gihe cy'imyaka 2 ubwo twari muri Turukiya. 

    Nitugaruka mu gihugu cyacu, tuzahagararira neza Turukiya. Kubera ko turi abapilote turishimye cyane. Twishimiye kandi gutanga serivisi za gisirikare. Nishimiye ko ibyo bihugu byombi bifitanye umubano mwiza.'

    Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’iri shuri, Celal Cingoz, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 batanga ubumenyi ku banyeshuri benshi b’abanyamahanga. Yishimiye ko kandi atera ishema n’abanyeshuri bose uko ari 20 batoranijwe babashije gusoza neza amasomo yabo.


    Mugabo Joan ni we mupilote muto mu Rwanda

    Yahawe impamyabumenyi n’ishuri ryigisha ibijyanye n’indege rya AYJET Flight School

    Abakobwa babiri ni bo bahawe impamyabumenyi hamwe n’abahungu 19

    Umuhango wo gutanga impamyabumnyi ku banyeshuri 20 wabereye muri Turukiya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139152/bizongerera-ubutwari-igisekuru-kizaza-akari-ku-mutima-wa-joan-mugabo-umupilote-muto-mu-rwa-139152.html

  • Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n'amateka y'irondabwoko yazahaje igihugu cye #rwanda #RwOT

    Urebe uburyo ba gashakabuhake b'abazungu bazengereje abirabura bo muri Afrika y'Epfo, babaziza gusa ibara ry'uruhu rwabo, byagombye kuba byarasigiye icyo gihugu isomo ryo kurwanya ivangura aho riva rikagera ku isi yose.

    Kwigobotora iryo rondaruhu byasabye ibitambo bitabarika, abicwa baricwa, abahunga barahunga, abafungwa barafungwa, kugeza ubwo amahanga yose aboneye ko politiki ya ba gashakabukake muri Afrika y'Epfo iteye ishozi, ikaba ikwiye gushyirwaho akadomo. Ni uko byagenze, maze umukambwe Nelson Mandela wari umaze imyaka 27 muri gereza azira kurwanirira uburenganzira bw'abirabura, arafungurwa, ndetse mu bisa n'ibitangaza, mu mwaka w'1994 Mandela aba Perezida wa mbere w'umwirabura muri Afrika y'Epfo.

    Si ishyaka ANC rya Mandela gusa ryari ritsinze. Ni isi yose yari itsinze, ni ukuri kwari gutsinze, ni umucyo wari uhigitse umwijima.

    Nyamara se, imyitwarire y'abategetsi b'Afrika y'Epfo iracyaha agaciro aya mateka?Ese Mandela azutse, yashima uko abo yasigiye ubuyobozi bwa ANC bifata imbere y'akarengane kagaragara mu bindi bihugu, cyane cyane iby'Afrika, nk'umugabane yaharaniye ko amaherezo wazagira agaciro mu ruhando rw'abatuye indi migabane y'isi?

    Igisubizo ni'OYA' urebye nk'uburyo Perezida Cyril Ramaphosa yahisemo kwitwara mu kibazo cya Kongo, aho Abakongomani bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, batotezwa bazizwa gusa uko basa, n'amakosa y'abakoloni bakase imipaka, bakisanga aho batuye hahidutse muri Kongo. Barazira amateka batagizemo uruhare, nk'uko abirabura bo muri Afrika y'Epfo batigeze basaba kuvuka batyo.

    Nguko uko ubu Ramaphosa yohereje abasirikari gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurimbura abaturage be b'Abatutsi n'abavuga ikinyarwanda.
    Ubu rurashyiditse hagati y'ingabo za Afrika y'Epfo ziri muri SADC, n'abarwanyi ba M23, umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw'abatotezwa n'ubutegetsi bwa Kongo.

    Nyamara yaba Mandela, yaba na Thabo Mbeki wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w'Afrika y'Epfo, bose bari basobanukiwe neza ko kuba Umukongomani w'Umututsi cyangwa uvuga ikinyarwanda, bitakwambura ubwenegehugu n'uburenganzira bwo kubaho, ngo bikugire Umunyarwanda ku ngufu. Imbwirwaruhame z'abo bayobozi bombi, zirahari zibisobanura neza. Zinunganirwa n'iza Mwalimu Julius Nyerere ukomoka muri Tanzaniya, nawe wari wihariye ubushishozi.

    Bwana Ramaphosa si uko nawe atabizi, ahubwo arabyirengagiza, agamije inyungu ze n'iz'agatsiko ke. Amakuru ava mu nzego z'iperereza za Kongo ahamya ko Tshisekedi yemereye ingabo za Ramaphosa kugenzura ibirombe by'amabuye y'agaciro by'ahitwa Rubaya, hamwe mu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Muramu wa Ramaphosa , witwa Jeff Radebe, niwe ntumwa yihariye ya Ramaphosa muri Kongo, icungira hafi inyungu bwite za Perezida n'ibyegera bye.

    Nimutekereze, akanya gato, iyo mu gihe cyo kurwanya ba gashakabuhake, haza kuba igihugu cyohereza muri Afrika y'Epfo ingabo zo gutsemba abarwanashyaka ba ANC! N'ubu icyo gihugu cyari kuba ari ruvumwa mu ruhando mpuzamahanga. Si uko Peter Botha n' abandi bazungu bategekaga Afrika y'Epfo bari babuze ibyo baha ibisahiranda ngo bibarwanyirize Mandela na bagenzi be, yewe n'abacancuro nta gihe batabayeho. Ariko babonanga ko kwiyambaza ubwo buryo bitabyara inyungu z'igihe kirambye, ko amaherezo ukuri kuzatsinda, maze bahitamo gushyira mu gaciro.

    N'ubu rero ukuri kuracyafite ijambo. Hazaba ibitambo, yego, ariko bitinde bitebuke, abatotezwa muri Kongo bazabohorwa.

    Perezida Ramaphosa n'abandi bafasha Kongo kwihekura, baracyari muri ya myumvire ya kigome ngo' usenya urwe umutiza umuhoro'. Nyamara amateka amaze kutwereka kenshi ko, ari inabi, ari n'ineza, byose byishyurwa nyirabyo akiri ku isi.Tout se paie ici bàs.

    The post Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n'amateka y'irondabwoko yazahaje igihugu cye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyitwarire-ya-perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-mu-kibazo-cya-kongo-ihabanye-namateka-yirondabwoko-yazahaje-igihugu-cye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyitwarire-ya-perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-mu-kibazo-cya-kongo-ihabanye-namateka-yirondabwoko-yazahaje-igihugu-cye

  • Biravugwa ko Abasirikare b’u Burundi bakomeje gupfa umusubirizo mu rugamba rwa M23 #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, imirwano ikarishye yahuje M23 na FARDC ifatanyije n’abasirikare b’u Burundi n’umutwe wa FDLR.

    Mu marembo ya Sake mu gace kakunze kugenzurwa na M23, aho bivugwa ko uruhande rwa FARDC rwagabye igitero gikomeye kuri M23, ariko basanga uyu mutwe witeguye.

    Uru rugamba kandi rwarimo abasirikare benshi b’u Burundi, bari muri Batayo ya karindwi ya TAFOC bari ku gasozi ka Muremure, aho zakijijwe n’amaguru nyuma y’uko M23 ibakijeho umuriro.

    Amakuru avuga ko abasirikare batanu b’u Burundi bahise bagwa aho, barimo ufite ipeti rya Captain witwa Euphrem Niragira, uri mu babashije kumenyekana.

    Bivugwa kandi ko umutwe wa M23 wongeye gufata ibikoresho byinshi byasizwe n’uruhande bahanganye, gusa uyu mutwe ukaba waryumyeho ukaba wirinze gutangaza byinshi.

    Ibi bitero bibaye nyuma y’igihe mu gace ka Mweso hakomeje kuba isibaniro, aho FARDC n’abo bafatanyije bahagabye ibitero simusiga birimo n’iby’indege z’intambara, byanahitanye inzirakarengane z’abaturage.

    Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko uzihorera kuri ibi bitero byari gutwara ubuzima bw’abasivile benshi, ndeste ko ugiye guhiga bukware imbunda ya rutura yari iriho yifashishwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-Abasirikare-b-u-Burundi-bakomeje-gupfa-umusubirizo-mu-rugamba-rwa-M23

  • Yari yariteguye natwe yaraduteguje- Umwana wa Pasiteri Myisi yavuze ku rupfu rwe #rwanda #RwOT

    Gelard Mpyisi asanzwe ari umwana wa kabiri wa nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

    Mu kiganiro Gelard Mpyisi yagiranye n’ikinyamakuru RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko umubyeyi wabo Pasiteri Ezra Mpyisi yashizemo umwuka ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.

    Yagize ati'Icyiza ni uko yari amaze iminsi yariteguye kugenda, ndetse natwe yaraduteguye ku buryo twese twari duhari.'

    Uyu muhungu wa Mpyisi, yavuze ko mbere gato y’uko umubyeyi wabo atabaruka, yari arwaye indwara zitandukanye ariko zose ko ari izishamikiye ku myaka yari afite kuko yari ageze ku 102, dore ko yari amaze igihe atanagira icyo ashyira mu nda.

    Ati 'Ibyo ni ibyatwerekaga ko yamaze kwitegura kandi yabyakiriye nk’umuntu w’Imana, burya hari igihe umuntu w’Imana agera aho akavuga ati 'ibisigaye ni iby’Imana’.'

    Gelard Mpyisi avuga ko mu butumwa umubyeyi wabo yakunze kubaha mbere gato y’uko yitaba Imana, yakomeje kubasaba kuzarangwa no kubaha Imana no kugendera mu nzira zayo.

    Ati 'Yaravugaga ati 'ikintu mbasaba muzabe abizera, nkanjye tuzahurire mu Bwami bw’Ijuru’.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Yari-yariteguye-natwe-yaraduteguje-Umwana-wa-Pasiteri-Myisi-yavuze-ku-rupfu-rwe

  • Hahishuwe umugambi mubisha igisirikare cy’u Burundi gikekwaho kuba kiri gucurura #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango wa Twirwaneho kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024.

    Iri tangazo ryamagana ibikorwa bihonyora uburenganzira bikorerwa Abanyekongo b’Abanyamulenge, batahwemye guhohoterwa bicwa n’imitwe itandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iri tangazo rya Twirwaneho, rivuga ko uyu muryango ukurikije amakur yizewe wahawe n’umwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cy’u Burundi, wamenye aya makuru yo kuba iki gisirikare cy’u Burundi kiri gutegura ibitero byo kwivugana aba Banyekongo.

    Twirwaneho yakomeje ivuga ko umusirikare wo hejuru yahamagajwe i Bujumbura mu Burundi kugira ngo ahabwe amabwiriza y’ibi bitero.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ngo 'yahamagajwe i Bujumbura ngo yakire amabwiriza ya nyuma arebana n’ibikorwa bya gisirikare byo kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge hagamijwe kubatsemba burundu.'

    Twirwaneho kandi ivuga ko ibi byose biri gutegurwa mu busabe n’isezerano rya Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko yifuza kurandura abo banyekongo yita ko ari intumwa z’u Rwanda komeje kwita umwanzi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hahishuwe-umugambi-mubisha-igisirikare-cy-u-Burundi-gikekwaho-kuba-kiri-gucurura