Blog

  • The Ben arabarizwa muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka [The Ben] yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC aho yitabiriye Rwanda Day izaba ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 ni bwo The Ben yasangije abamukurikira amashusho ageze i Chicago mbere y’uko yerekeza i Washington, aho agomba kuzitabira ibirori bya Rwanda Day.

    Byitezwe ko The Ben azaba ari umwe mu bihumbi by’Abanyarwanda bazakoranira i Washington DC aho bazaba bitabiriye Rwanda Day ubusanzwe ihuza ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Byitezwe ko The Ben afatanyije n’abarimo Bruce Melodie na Teta Diana, bazataramira abazitabira Rwanda Day.

    Ni ku nshuro ya 11 hagiye kuba Rwanda Day, uyu mwaka bikaba byitezwe ko izabera ahitwa Gaylord National Resort and Convention Center.

    Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019. Yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 3500.

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, cyatumye ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagarara, ntabwo iri huriro ryabayeho mu 2020, 2021, 2022 na 2023.

    Ku rundi ruhande, byitezwe ko The Ben azahita ava muri Amerika kuko afite igitaramo agomba gukorera i Kampala ku wa 14 Gashyantare 2023.

    The Ben ari muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-arabarizwa-muri-amerika

  • U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy'Afurika 2026 mu mukino wa Handball #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho imikino y'igikombe cya Afurika 2024 isorejwe mu gihugu cya Misiri, igihugu cy'u Rwanda cyahise gihabwa kwakira imikino y'igikombe cy'Afurika 2026.

    Guhabwa kwakira iyi mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika k'u Rwanda byemejwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

    Dr Mansourou Aremou, uyobora ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) yahereje ibendera ry'Impuzamashyirahamwe y'uyu mukino kuri Perezida w'Ishyirahamwe ryo mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred, nk'ikimenyetso cyo kuzakira imikino.

    Iri bendera ryahawe u Rwanda ryatanzwe mu muhango wo gusoza iyi mikino y'iri rushanwa yabaga uyu mwaka aho igikombe cyegukanywe na Misiri yari yaryakiriye.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari yitabiriye iki gikombe ku nshuro ya mbere yasoje ku mwanya wa 14, ndetse iyi kipe yaraye igeze mu Rwanda ivuye mu Barabu.

    Si ubwa mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa Nyafurika rikomeye muri uyu mukino kuko habereye irushanwa iry'Igikombe cy'Afurika cy'Abatarengeje imyaka 20 ndetse n'icy'Abatarengeje 18 mu 2022.

    The post U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy'Afurika 2026 mu mukino wa Handball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-igikombe-cyafurika-2026-mu-mukino-wa-handball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-kwakira-igikombe-cyafurika-2026-mu-mukino-wa-handball

  • CAN 2023: Côte D’Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe cya Afurika giheruka nyuma yo gukina iminota irenga 120 – YEGOB #rwanda #RwOT

    CAN 2023: Côte D'Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe cya Afurika giheruka nyuma yo gukina iminota irenga 120.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu mikino y'igikombe cya Afurika iri kubera muri Côte D'Ivoire wahuje igihugu cya Côte D'Ivoire cyakiriye iri rushanwa n'igihugu cya Senegal cyaherukaga gutwara igikombe cya Afurika giheruka gukinwa.

    Uyu mukino watangiye abasore ba Senegal bagaragaza ko bari hejuru cyane dore ko ku munota wa 3 w'umukino bari bamaze guterekamo igitego cyiza cyane cyatsinzwe na Habib Diallo ku mupira mwiza cyane yari ahawe na rutahizamu kabuhariwe Sadio Mané.

    Igice cya mbere cyarangiye Senegal ariyo iyoboye n'igitego 1-0 amakipe yombi yagarutse mu kibuga ubona ko afite inyota yo gushaka igitego gusa bikagorano, amata yaje kubyara amavuta kuruhande rwa Côte D'Ivoire ubwo umuzamu Eduard Mendy yatejyeraga Nicolas Pepe mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi agahita atanga penaliti.

    Iyi penaliti yabonetse ku munota wa 84 w'umukino iterwa neza cyane na Frank Jessie byatumye iminota 90 y'umukino irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze bahabwa indi minota 30 y'inyongera nayo irangira rubuze gica biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

    Ikipe y'igihugu ya Côte D'Ivoire yari mbere y'abafana bayo yahiriwe cyane na penaliti dore ko yatsinze penaliti 5 kuri 4 maze ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 utyo abakunzi b'ikipe y'igihugu ya Senegal yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe basigara baririra mu myotsi.

    Ikipe y'igihugu ya Côte D'Ivoire yasezereye Senegal izakina n'ikipe ya Cape Verde yasezereye Mauritania muri 1/4.

    Source : https://yegob.rw/can-2023-cote-divoire-yasezeranye-senegal-ifite-igikombe-cya-afurika-giheruka-nyuma-yo-gukina-iminota-irenga-120/

  • Amakuru yihutirwa: Inkuru itari nziza ku bantu bakoresha umuhanda Gakenke- Musanze  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yihutirwa: Inkuru itari nziza ku bantu bakoresha umuhanda Gakenke- Musanze.

    Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru igateza inkangu mu Murenge wa Nemba mu gace ka Buranga yafashe icyemezo cyo kuba ifunze umuhanda Gakenke- Musanze byagateganyo.

    Uyu muhanda uri gukorwa kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa nk'uko byari bisanzwe Polisi y'u Rwanda ikaba yatangaje ko igihe ibi bikorwa biraba birangiye irahita ibitangaza kugira ngo abakoresha uyu muhanda bakomeze ibikorwa byabo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-inkuru-itari-nziza-ku-bantu-bakoresha-umuhanda-gakenke-musanze/

  • Amakuru mashya ku bantu bakoresha umuhanda Gakenke- Musanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ku bantu bakoresha umuhanda Gakenke- Musanze.

    Nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda yari yatangaje ko umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunzwe kugira ngo utunganywe kubera imvura nyinshi yari yaguye muri aka gace igateza inkangu ubu hasohotse inkuru nziza y'uko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

    Abantu bafite ingendo zerekeza mu majyaruguru y'u Rwanda bakaba bongeye gukomeza ingendo zabo nk'uko byari bisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-bantu-bakoresha-umuhanda-gakenke-musanze/

  • AFCON: Cote D’Ivoire yasezereye Senegal ya Sa… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu Wambere saa yine z’ijoro ubera kuri Stade Charles Konan Banny.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 4 gusa yahise ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Habib Diallo ku mupira yarahawe na Sadio Mane.

    Umukino wakomeje ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire ikina irwana no kwishyura ndetse ikaniharira umupira ariko kugera imbere y’izamu bikagagorana.

    Ku munota wa 26 Seko Fofana yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku mupira yarahawe na Jean Philippe Krasso ariko agiye kurekura ishoti ba myugariro ba Senegal baramwitambika.

    Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu ya Senegal ikiyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, Senegal yaje yatsa umuriro kuri Cote D’Ivoire nkaho Ismail Sarr yarekuye ishoti maze umunyezamu arataba arishyira muri koroneri.

    Ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire yaje gukora impinduka mu kibuga ishyiramo abakinnyi nka Frank Kessie , Sebastien Haller n’abandi ngo ishake uko yakwishyura ariko bikomeza kwanga.

    Ku munota wa 84 yaje kubona penariti ku ikosa Eduard Mendy yarakoreye Nicolas Pepe amutegera mu rubuga rw’amahina iza guterwa neza na Frank Kessie ayitereka mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 biba ngombwa ko hakinwa indi 30 y’inyongera.

    Mu minota y’inyongera nabwo rwabuze gica maze hitabajwe penariti birangira ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire yariri imbere y’abafana bayo yinjije 5-4 ihita yerekeza muri 1/4.

    Mbere yuko uyu mukino uba saa moya, ikipe y’igihugu ya Cape Verde yari yatsinze Mauritania 1-0. Biteganyijwe ko muri 1/4 Cote D’Ivoire izakina nizava hagati ya Mali na Burkinafaso .

    Cote D’Ivoire yerekeje ku mukino wa nyuma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139176/afcon-cote-divoire-yasezereye-senegal-ya-sadio-mane-139176.html

  • Country Records yahuguje Element cyangwa utor… – #rwanda #RwOT

    Muri 2020 ni bwo umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya imiziki, Element yatangarije Isibo Tv ko agiye gushyira hanze injyana nshya ya Kinyarwanda iri mu buryo bugezweho ya 'Afro Gako'.

    Yavugaga ko iyi njyana ari umwihariko w'abanyarwanda ndetse ko abahanzi bagomba kuyisangamo kuko ari Gakondo yabo ivuguruye.

    Nta minsi byafashe kugira ngo ijye hanze dore ko ku wa 31 Ukuboza 2020, umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo 'Seka' icuranzwe mu buryo bugezweho ariko bwiganjemo umurishyo n'umudiho bizwi muri Gakondo y'abanyarwanda.

    Icyakora bene izi ndirimbo zahise zicyendera mu bubiko bw'uyu musore dore ko yahise yisubirira muri Afro Beats yari asanzwe amenyerewemo.

    Byashyize cyera, uyu musore atandukana na Studio Country Records yabagamo ari naho yatangarije uyu mushinga wo guhanga injyana nyarwanda ishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Amaze gutandukana na Country Records, yerekeje muri 1:55 Am aho akora indirimbo zitari nyinshi cyane nka mbere. Abantu bumvaga ko abonye umwanya wo gukora kuri uyu mushinga yari yaratangiye cyane ko bakubwiraga ko Element agiye kwita ku isoko mpuzamahanga.

    Gusa ibyo abantu bari biteze si byo babonye kuko yakomeje umujyo wo gukora Afro Beat yumutse. Yaje kongera kunyuzamo ku wa 14 Kanama 2023 ubwo Bruce Melodie yashyiraga hanze indirimbo 'Azana' icuranze mu buryo bwa Afro Beat ariko ifitemo wa mwimerere wa Kinyarwanda. Iyi ndirimbo nayo yumvikanamo imidiho, imiryo,imbyino nyarwanda n'ibindi bizwi muri Gakondo y'u Rwanda.

    Nyakwigendera Jay Polly niwe wigeze kuvuga ati 'Umutindi arota arya, byahe byo kajya'. Element yongeye gukangura intare ishonje kandi atayifitiye inyama zo kuyiramira.

    Benshi batekereje na none ko Element agiye kugaruka mu bintu bye gusa kugeza ubu iyi nkuru uyisomeyeho, amezi atandatu arashize atayikurikiza ahubwo yabyaje impanga muri 'Afro Beat' yumutse.

    Kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo avuga ko iri mu bwoko bwa 'Afro Gako', abantu bongera kwikanga Element ariko bashishoje baramubura. Icyakora kumva ko atarimo bigora benshi kubyizera cyane ko bamuzi kuri iki gitekerezo.

    Ni indirimbo yitwa 'Abahungu' Juno Kizigenza yakoranye n'uwitwa Khalil 63rd. Iyi ndirimbo yakorewe muri Studio Country Records, ikorwaho n'uwitwa Pakkage, umusore utanga icyizere muri iyi nzu isanzwe ibarizwamo Prince Kiiz urimo kwigarurira imitima ya benshi.

    Iyi ndirimbo kandi yakozweho n'umunyabigwi mu guhereza umurongo indirimbo bizwi nka 'Mix and Mastring' Bob Pro.

    Juno Kizigenza agishyira hanze iyi ndirimbo, yavuze ko zimwe mu nzozi ze harimo no gutwara Grammy Award kandi injyana nyarwanda 'Afro Gako' iri mu byo yari ategereje kugira ngo abe yazakabya inzozi ze.

    Iyi ndirimbo ikijya hanze, yateje urunturuntu ku bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu biganiro bibera mu matsinda atandukanye hibazwa nyriri uyu mushinga wa Afro Gako' wamuritswe na Element ukaba ukomejwe na Country Records.

    Umwe mu bantu ba hafi ba Element avuga ko uyu ari umushinga wa Element kuva umunsi wa mbere, ariko ko asa n'uwawuhagaritse ndetse byari byiza ko abandi bantu bawuvugurura.

    Ati 'Kuba ari igitekerezo cya Element byo ni urubanza rw'Urucabana ahubwo byari bikenewe ko ukorwa n'abandi bantu kuko asa n'uwawuretse.

    Byamugora kujya gukorera indirimbo 'Yemi Alade, Harmonize, Wizkid' n'abandi arota ngo azane Afro Gako'. Ubwose yabwira Diamond Platnumz ngo 'Nkora Afrogako'. Oya bariya bahanzi ashaka gukorana nabo basanzwe bakora injyana zo mu bihugu byabo ku buryo bitakoroha kubahindurira ibitekerezo. Rero urumva ko kuba Country Records bayikomeje ari byiza cyane ku ruganda nyarwanda'.

    Icyakora hari n'andi makuru avuga ko Nduwimana Jean Poul uzwi nka Noopja akaba nyiri Country Records ari umwe mu bantu batekereza ku muziki nyarwanda ndetse akaba ari nawe mbarutso yo kugira ngo iki gitekerezo kibeho cyane ko yari umuntu wahaga ibitekerezo kenshi Element.

    Uwahaye amakuru inyaRwanda, asoza yagize ati 'Abanyarwanda ni bo bajya bavuga ko utoraguye aruta uwibye kandi ntabwo wabona zahabu ngo uyireke igume mu byondo ngo ni uko utari nyirasyo. Ibyo Country bakoze ni byo wenda biratuma Element yongera kuyitaho'.


    Element yatangiye umushinga wa Afrogako none wakomerejwe muri Country Records yahozemo

    Juno Kizigenza yavuze ko “Afrogako” izamufasha kugera ku nzozi ze zirimo kwegukana Grammy Award

    Noopja nyiri Country ni umwe mu babaye imbarutso ya Afrogako nk’uko amakuru abivuga


    Noopja yatangaje ko Country yashinze injyana ya Afrogako

    Haribazwa nyiri igitekerezo cya AfroGako

    Reba indirimbo “Seka” yamurikiweho AFROGAKO

    “>

    Reba Azana ya Bruce Melodie nayo iri mu buryo bwa Afrogako

    Reba “Abahungu” ya Juno Kizigenza iri mu bwoko bwaa Afrogako

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139164/country-records-yahuguje-element-cyangwa-utoraguye-aruta-uwibye-139164.html

  • Nyanza : Hakozwe umukwabu wo gufata abarimo abari barigometse kuri RIB #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa kandi cyarimo urwego rwa DASSO, cyasize hafahwe abakekwaho ibyaha bitandukanye ariko bamwe muri bo bakaba bari baranze kwitaba RIB yari yarabahamagaje.

    Abafashwe ni ni SIBOMANA w’imyaka 42, BIHEZANDE w’imyaka 40, NIRORA w’imyaka 37, BAZUBAGIRA w’imyaka 32, Aimable w’imyaka 35, KWIZERA w’imyaka 29, MANIRAHALI w’imyaka 28 na NDORIMANA w’imyaka 35.

    Uyu Ndarimana yafatanywe udupfunyika 99 tw’urumogi bikekwa ko yari yaruhishe mu myenda yari yambaye, ubwo yari yurijwe imodoka arukuramo aruta muri rigori, abonwa n’abaturage bigenderaga.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangaje ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ibyatuma bibashora mu mategeko kuko bibagiraho ingaruka.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kuvuga ko abantu bahamagazwa n’uru rwego bakanga kwitaba, bibongerera amahirwe yo gukurikiranwa bafunzwe, kuko haba hari impungenge ko bashaka gutoroka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyanza-Hakozwe-umukwabu-wo-gufata-abarimo-abari-barigometse-kuri-RIB

  • Itariki Pasiteri Ezra Mpyisi azashyingurirwaho yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi, yatabarutse ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ku isaaha ya saa cyenda nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

    Nk’uko tubikesha gahunda y’umuryango wa nyakwigendera, ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Panorama Hope Gardens kuva uri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, kikazasozwa no kwizihiza ubuzima bwe bizaba tariki 03 Gashyantare muri Kaminuza y’Abadivantisiti izwi nka UNILAK.

    Ku munsi uzakurikiraho ubwo hazaba ari tariki 04 Gashyantare, hazaba imihango yo kumuherecyeza izabimburirwa n’isengesho ryo kumusabira rizabera muri AUCA i Masoro ubundi habeho kumuherecyeza bwa nyuma mu irimbi rya Rusororo.

    Uyu mukambwe wabaye inyangamugayo mu buzima bwe, akarangwa no gutanga inyigisho zafashije benshi guhinduka mu buzima bwo gukunda Imana, yavutse mu 1922, akaba yaratabarutse afite imyaka 102, aho yabaye umupasiteri wa mbere ukuze wabayeho mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Itariki-Pasiteri-Ezra-Mpyisi-azashyingurirwaho-yamenyekanye

  • Operasiyo yakozwe nyuma y’amakuru y’abaturage yafatiwemo umusore muto wakoraga ibitemewe #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagaru ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana tariki 28 Mutarama 2024, nyuma y’uko atanzweho amakuru n’abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yavuze ko ubwo abaturage batangaga amakuru kuri uyu musore, hahise hakorwa igikorwa cyo kumufata.

    Yagize ati 'Abaturage batuye muri uriya mudugudu ari naho hari inzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yafatiwemo izo nsinga, bahamagaye Polisi bavuga ko babonye umukozi uyicururizamo azanye umufuka urimo ibizingo by’insinga z’amashanyarazi bicyekwa ko ari iza magendu. Hateguwe igikorwa cyo kumusaka abapolisi bahageze bahasanga ibizingo 4 by’insinga z’amashanyarazi yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.'

    SP Habiyaremye yavuze ko izi nsinga uretse no kuba zaragejejwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, zitujuje n’ubuziranenge, aboneraho kwibutsa abaturage ko mu gihe bagiye kugura insinga z’amashanyarazi ; bakwiye kubanza gushishoza, baba nta bumenyi bazifiteho bakiyambaza ababisobanukiwe, kuko harimo izishobora kuba zabateza inkongi biturutse ku kuba zitujuje ubuziranenge.

    Ubwo yari amaze gufatwa yemeye kuba yakoraga ubucuruzi bw’izi nsinga abizi y’uko ari magendu kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ariko ko ari akazi yahawe n’umukoresha we, nyir’iryo duka yacururizagamo.

    SP Habiyaremye yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izi nsinga zifatwa, akangurira n’abandi kujya batungira agatoki inzego z’umutekano, abakora magendu, abinjiza ibicuruzwa bitemewe n’abangiza ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busasamana ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa nyir’iduka ngo na we afatwe.

    Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko ; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi ; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Operasiyo-yakozwe-nyuma-y-amakuru-y-abaturage-yafatiwemo-umusore-muto-wakoraga-ibitemewe