Blog

  • Britam Insurance Rwanda yashyiriyeho amatsind… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, i Kigali kuri Marriott Hotel hari hateraniye abagize ikigo cya Britam Insurance Rwanda, aho bamurikiraga abafatanyabikorwa babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange ubwishingizi bushya bugiye kubera igisubizo buri muturarwanda wese mu rwego rwo guhorana amagara mazima.

    Byari ibyishimo gusa ubwo sosiyete y’Ubwishingizi ya Britam (Rwanda) yatangizaga ku mugaragaro ‘Ramba na Britam,' ubwishingizi mu buvuzi bwihariye kandi buhendutse bwagenewe amatsinda yishyize hamwe ndetse n’ibigo bito.

    Ubu bwishingizi buje kuba igisubizo mu gufasha abafite ubwo bwishingizi mu gihe baba bivuza bataha, abarwayi bavurirwa mu bitaro n'ibisabwa mu muhango wo gushyingura uwari ubufite.

    Ubu bwishingizi kandi buzakorana n’matsinda afite ubuzima gatozi, ba rwiyemezamirimo mu bigo bito, ibigo by’imari biciriritse, za SACCO, amakoperative, amatsinda yo gufashanya, ibigo bya leta ndetse n'iby’amashuri  n’amatsinda y’amadini n’amatorero.

    Ni ubwishingizi byagaragajwe ko butandukanye n'ubundi bwari bumenyerewe bitewe nuko bwo ahanini buje kwibanda ku bantu batabashaga kugerwaho n'ubwishingizi ndetse bagitangira urugendo rwo kwiteza imbere niyo baba batangiranye byibuze abakozi batatu, mu rwego rwo kwirinda ko abo bakozi bazasiba akazi kubera ko babuze amafaranga yo kujya kwivuza.

    Umuyobozi mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yashimangiye ubwitange bw’ikigo mu gusobanura neza no kugeza ku bakiliya babo ibyo bakeneye.

    Yagize ati “Mu rugendo rwacu rwo guhanga udushya no gukomeza kugeza ku bakiliya bacu serivisi zinoze, nka Britam duhora dushyira ibyifuzo byabo ku isonga. ‘Ramba na Britam’ ni gihamya ko twiyemeje kutajegajega ku kwita ku batugana.

    Ubu bwishingizi bwakozwe mu buryo bwo kwerekana ko twasobanukiwe byimazeyo ibibazo byihariye amatsinda yo mu Rwanda ahura nabyo ndetse n'ibyo akeneye ngo arusheho kwaguka. Tuzi neza ko buri tsinda rigira ibyifuzo byihariye ku birebana n'ubuzima, ni muri urwo rwego hateguwe gahunda ya ‘Ramba na Britam' kugirango ibere igisubizo ibyifuzo byabo.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyerekezo cyabo muri iyi gahunda, ari ugukomeza kwita ku bakiliya babo binyuze mu kubongerera ibisubizo bisobanutse, byoroshye kandi bihendutse birebana n'ubuzima bwabo, hagamijwe kubashakira amahoro yo mu mutima ndetse n'ubuzima buzira umuze.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Britam, Rwigamba Molly yagize ati'Intego yacu irenze ubucuruzi gusa; ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kongera icyizere cyo kubaho n’ubuzima muri rusange bw’abaturage b'u Rwanda. Twizera ko binyuze muri ‘Ramba na Britam,’ turimo gutera intambwe ishimishije mu gushakira ejo hazaza heza kandi hizewe ku bakiriya bacu.'

    Raporo ya FinScope yakozwe na Access Finance Rwanda mu 2020, yagaragazaga ko abagera kuri 17% gusa aribo bafite nibura bumwe mu bwoko bw'ubwishingizi bubarizwa mu Rwanda, byerekana ko hari igice kinini kitaragerwaho n'ubwishingizi na bumwe haba mu buzima no mu bindi.

    Ubuyozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda, bwashimiye Britam Insurance Rwanda ku bw'urugendo biyemeje rwo kugeza serivisi nshya ku banyarwanda, kuko bigaragara ko hari benshi bataragerwaho n'ubwishingizi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubwishingizi n'Ubwiteganyirize muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Niyonizeye D. Dilime yagize ati: 'Dufite igice kinini cy'abantu baba mu buhinzi, mu bworozi, mu bucuruzi buciriritse, ndetse n'abandi. Wasangaga abo bantu bakora iyo mirimo, ugasanga bahuye n'ikibazo cy'ubuvuzi wenda bwihariye, iyi gahunda ikaba yabafasha bagashobora kubona ubundi buryo bwisumbuyeho bwo gusigasira amagara yabo.

    Icyo Britam barebye ni ukwitegereza ubwishingizi buhari n'ibyo abantu bifuza ku isoko, bagerageza kubihuza n’uko bakuramo 'Ramba na Britam,' izana ubundi buryo bw’ubwishingizi bwafasha gukomeza gusigasira ubuzima.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho no gushishikariza ibindi bigo byose by'ubwishingizi kurushaho kongera imbaraga mu guhanga udushya, ndetse no kuvugurura ubwishingizi bwari busanzweho aho biri ngombwa mu rwego rwo kwita ku byifuzo by'abafata ubwishingizi bwabo ndetse n'ingorane bagenda bahura nazo mu bikorwa bibabyarira inyungu.

    Yanongeyeho ko kandi biteguye gufasha ibi bigo mu guhanga udushya twose dushoboka, barushaho guha serivisi zinoze abaturarwanda ari nako hihutishwa iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Kugeza ubu, ikigo cy'ubwishingizi cya Britam cyageze mu Rwanda mu 2014, gikorera mu bihugu biboneka muri bice bya Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo, birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Mozambique, Malawi na Sudani y'Epfo.


    Britam Insurance Rwanda yamuritse ubwishingizi bushya mu muhango wabereye kuri Marriot Hotel


    Inkumi za Kigali Protol nizo zakiraga abitabiriye uyu muhango


    Umuyobozi wa Britam Insurance Company yasobanuye umwihariko w’ubu bwishingizi




    Ibiciro by’ubwishingizi bushya bwa ‘Ramba na Britam’




    Abayobozi ba Britam bishimiye imurikwa ry’umushinga bamazemo iminsi



    Ukuriye Inama y’Ubutegetsi muri Britam, Molly Rwigamba yasobanuye ko intego yabo ari ukongera icyizere cyo kubaho mu baturarwanda


    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Niyonizeye D. Dilime yashimiye Britam aboneraho no guhwitura ibindi bigo by’ubwishingizi

    Abitabiriye uyu muhango bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse basobanurirwa byinshi kuri ubu bwishingizi







    Ubu bwishingizi bugiye gukorana byumwihariko n’amatsinda ndetse n’ibigo bito bifite ubuzima gatozi



    Iki gikorwa cyasojwe no gusangira, hishimirwa ibyagezweho

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo kumurika ku mugaragaro ubwishingizi bushya bwiswe “Ramba na Britam”

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139180/britam-insurance-rwanda-yashyiriyeho-amatsinda-nibigo-bito-ubwishingizi-buhendutse-yise-ra-139180.html

  • Ibanga rya Sauti Sol yigejeje kuri Miliyari 2… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba warumvise indirimbo zinyuranye za Sauti Sol mu myaka myinshi inyuranye zirimo Nerea bahuriyemo na Amos na Josh kimwe na Melanin bakoranye na Patoranking, Isabella ni izindi, ukaba wibaza uko aba bahanzi babayeho nyuma y’uko bahisemo  ko buri wese aca ukwe.

    Ibyo nibyo tugiye kugarukaho none mu nkuru twabateguriye turebere hamwe aho aba bagabo ubusanzwe itsinda ryabo ryabarirwaga mu butunzi bwa Miliyari 25Frw aho bashoye, uko binjiza n'imikoranire yabo muri iki gihe.Mu myaka igera kuri 20 Sauti Sol yakoze ibitaramo bitandukanye birimo n’ibyo yakoreye mu Rwanda aha bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

    Sauti Sol bakoze ibitari ibigwi byonyine mu muziki ahubwo banubatse ubwami mu ishoramari rishingiye ku ruganda rw'ubuhanzi n'imyidagaduro, umuzi w'aba bagabo bakomoka muri Kenya wabaye ikindi kintu indirimbo zabo zirakundwa karahava.

    Nyuma y'ibinyacumi bibiri bamaze gukorera uruhererekane rw'ibitaramo mu Burayi, Amerika, Canada hamwe n'iserukiramuco ryabo rya Sol muri Nairobi mu 2023 batangaje ko bagiye gutandukana.

    Uyu mwanzuro ukaba waraje nyuma y’uko abari bagize iri tsinda Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno na Savara Mudigi bari baratangiye urugendo n'ubundi rwo gutangira kugerageza umwe ku wundi kwikorana.

    Uyu munsi tukaba twifuje kugaruka ku buryo aba bagabo babayeho muri ibi bihe byumwihariko uko bari kwinjiza amafaranga nyuma y’uko batandukanye cyangwa se bafashe akaruhuko ko gukorana nk'itsinda.

    Mu ruganda rw'umuziki kuri ubu abahanzi binjiza amafaranga ahanini binyuze mu buryo bwo gucuruza binyuza ku mbuga zagenewe gucururizwaho umuziki.

    Kugeza ubu Sauti Sol ikaba binyuze kuri Spotify iba ifite abumva ibihangano byabo buri kwezi bangana n'ibihumbi 427,847 kandi buri umwe mu bari bagize iri tsinda na we akaba afite imbuga acururizaho umuziki we.

    Nubwo bafashe umwanzuro wo gutangira umuziki umwe ku giti cye ariko n’ubu imbuga zabo zicurizwaho umuziki ziracyinjiza

    Ku zindi mbuga naho baracyari imbere ku buryo umwaka wa 2023 wasize bari mu b’imbere bumviswe inshuro nyinshi mu Karere.

    Ubundi buryo bukaba burimo amasezerano yo gukoresha ibihangano iri tsinda ryagiye rigirana na kompanyi zinyuranye zirimo izo kwamamaza, izitunganya filimi, televiziyo n'izindi.

    Ibi nubwo bitaratera imbere muri Afurika  ariko Kenya iri mu bihugu byamaze kujya muri uyu mujyo aho igihangano cy'umuntu acyishyurirwa mu gihe cyose kiri gukoreshwa mu buryo butanga inyungu.

    Aba bagabo kandi bakaba baratangiye kwiteganyiriza nk'itsinda aho kimwe cya Gatanu nk’uko Bien-Aime yigeze kubitangaza cy’ibyo binjizaga mu bikorwa byose cyabaga ari ubwizigame bwa bose.

    Baracyatumirwa kujya kuririmba mu birori n'ibitaramo aho buri umwe aririmba indirimbo ze bwite cyangwa akaba yanakwifashisha indirimbo bakoranye bose.

    Umuziki wabo ukaba utarahagaze icyahindutse ari uburyo bawukoragamo yewe biranashoboka ko hagize kompanyi yaba ibakeneye bose iribubishyure bijyanye n’uko bashobora kuba babyakira yabikora kandi babyemera.

    Bagiye bakora ubwizigame bw’igihe kirekire nk’itsinda nk’akabondo k’iminsi gacibwa kare

    Kuri ubu bakaba baranamaze gutangaza ko iserukiramuco ryabo ngarukamwaka rya Sol Fest, bazarikora muri uyu mwaka wa 2024 abafana bakaba bategerezanije amatsiko menshi kureba uko rizaba rimeze.

    Iri serukiramuco ubwo riheruka kuba rikaba ryaragize umusaruro rusange warenga Miliyoni 625Frw.

    Aba bagabo kandi basanzwe barashoye amafaranga atari make mu ruganda rw'imyidagaduro binyuze mu nzu itunganya ikanareberera inyungu z'abahanzi ya Sol Generation.

    Basanzwe kandi baratangiye urubuga rwifashishwa mu gucuruza ibihangano rwa Hustle Sasa rumaze kwamamara cyane muri Kenya byinshi mu birori n'ibitaramo bikaba birwifashisha mu gucuruza amatike.

    Uru rubuga rwa Hustle Sasa mu mwaka wa 2023 rwaranatewe inkunga muri gahunda ya Ignite Culture y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yagera kuri Miliyoni 93Frw yo kurufasha mu gukomeza kuzamura ubuhanzi n'abanyempano batandukanye.

    Mu myaka yose bamaze bakora kandi bagiye batangira ibikorwa binyuranye by'ubushabitsi bifashishije izina ryabo rya Sol bashinga kompanyi ya Sol Generation twanagarutseho haruguru.

    Bafatanije gutangiza ibikorwa bitandukanye byinshi bishingiye ku buhanzi mu izina ryabo n’ubu bigikoraBategerejwe mu iserukiramuco ryabo rya Sol riba buri mwaka benshi bafite amatsiko yo kureba isura nshya izaba irimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139187/ibanga-rya-sauti-sol-yigejeje-kuri-miliyari-25-frw-ikaba-ikomeje-kwinjiza-agatubutse-nubwo-139187.html

  • Senga B yateguye igitaramo gikomeye yatumiyem… – #rwanda #RwOT

    Senga B. Christina [Senga B] ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, utuye mu gihugu cya Canada hamwe n’umuryango we. Asengera mu itorero rya Source Of Life Gospel Church. Uretse kuba umuhanzikazi, ni n’umutoza w’amajwi (Music Director). Amaze imyaka 9 mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu 2015.

    Nyuma y’igihe kinini atuye muri Canada, kuri ubu agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho azaba afata amashusho y’indirimbo ze. Ni igitaramo yise “Hymn Stories Live Recording”, kizaba kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 kuva saa kumi n’igice z’umugoroba kuri Eglise Vivante Rebero. Kwinjira ni ubuntu.

    Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n’abandi baramyi basizwe amavuta barimo Prosper Nkomezi, Ben & Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries.Yavuze ko impanvu nyamukuru y’igitaramo cye ni “ukugira ngo tuzagire ibihe byiza byo kuramya ndetse no guhimbaza Imana yacu. Kuko nta kindi twaremewe uretse kuyihimbaza”.

    Yongeyeho ati “Icya kabiri kandi ni ugufatiramo ‘amashusho y’indirimbo’ zindi Imana yanshize ku mutima. Kandi mpamya ko message [ubutumwa] Imana yampaye muri izo ndirimbo hari icyo izakora mu buzima bwa buri muntu wese uzitabira live recording”.

    Senga B yabwiye inyaRwanda ko abahanzi azafatikanya nabo muri iki gitaramo bose “basobanuye ikintu kinini mu muziki wanjye kuko ndabakunda cyane kandi bose hari icyo ngenda mbigiraho, kimfasha gukomeza uru rugendo natangije”.

    Yasovanuye ko izina ry’iki gitaramo cye ni “HYMN STORIES”, kandi hari amazina menshi “yakomeje kuza andwaniramo ariko mpamyako, ari Mwuka Wera wampishuriye irizina”. Yunzemo ati “Hymn bisobanura indirimbo, Stories ni inkuru”.

    Ati “Bisobanura ko buri ndirimbo yose nzaririmba ifite inkuru runaka Mwuka Wera yampaye kugeza ku bantu be. Hari ukeneye kubwirwa ko Yesu akiza uwo azabyunva mu ndirimbo zizaririmbwa, ukeneye kumva ko Yesu aruhura abarushe nawe azabyunva. Ni ukuvuga ngo buri ndirimbo ifite message runaka izaniye abantu”.

    Senga B wateguye iki gitaramo yatangiye kuririmba akiri umwana muto, atangirira muri korali y’abana mu itorero yasengeragamo, kugeza agiye muri korali nkuru. Gusa igihe yasohoye indirimbo ye ya mbere hari muri 2015, “wenda niho nakwita ko natangiriye urugendo rwa muzika yanjye”.

    Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Yesu Uri intwari’,  ‘Ur'Imana Nyamana’ yakoranye n’umuhanzi uririmba indirimbo za gakondo Intore Nziza Francis, ‘Mu bikari’ yakoranye na Ben na Chance, ndetse ‘Ndabizi’ yakoranye na Adrien Misigaro. Intego ye mu muzki ni ukwagura ubwami bw'Imana, biciye mu ndirimbo. 

    Senga B yateguje igitaramo i Kigali

    Senga B agiye gutaramira mu Rwanda muri Gashyantare

    Senga B amaze imyaka 9 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Senga B hamwe n’umugabo we umushyigikira cyane mu muziki we

    Mu byumweru bicye biri imbere muri Kigali harabera gitaramo gikomeye

    REBA INDIRIMBO “NDABIZI” YA SENGA B FT ADRIEN MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139195/senga-b-yateguye-igitaramo-gikomeye-yatumiyemo-prosper-nkomezi-ben-na-chance-na-true-promi-139195.html

  • Messi yanze kuviramaho! Inter Miami ya Lionel Messi yatsindiwe muri Saudi Arabia ibitego birenga bitatu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Messi yanze kuviramaho! Inter Miami ya Lionel Messi yatsindiwe muri Saudi Arabia ibitego birenga bitatu.

    Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ikinamo ibyamamare muri ruhago y'Isi birangajwe imbere na rutahizamu Lionel Messi, Suarez na Sergio Busquets bose bahoze bakinira ikipe ya FC Barcelona yaraye itsinzwe n'ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia ibitego 4-3 mu mukino wa gishuti wabereye mu gihugu cya Saudi Arabia aho Inter Miami iri kubarizwa.

    Iyi kipe ya Al Hilal isanzwe ikinamo rutahizamu w'umunya Brazil akaba n'icyamamare muri ruhago y'Isi Neymar Jr umaze igihe yaravunitse.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Al Hilal ni:

    1. Mitrovic ku munota wa 10

    2. Al Hamdan ku munota wa 13

    3. Michael ku munota wa 44

    4. Malcom ku munota wa 88 w'umukino.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Inter Miami ni:

    1. Suarez wagiteretsemo ku munota wa 34 w'umukino akaba ari nacyo gitego cye cya mbere atsinze kuva yagera muri iyi kipe yo muri Amerika.

    2. Lionel Messi ku munota wa 54 w'umukino

    3. Ruiz ku munota wa 55 w'umukino.

     

    Source : https://yegob.rw/messi-yanze-kuviramaho-inter-miami-ya-lionel-messi-yatsindiwe-muri-saudi-arabia-ibitego-birenga-bitatu/

  • Rwanda : Hatangiye urubanza rw’abantu 18 baregwa iyicarubozo mu Magereza ryahitanye imfungwa zirindwi #rwanda #RwOT

    Aba bantu batangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, n’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

    Aba bantu mu rubanza rwabo bayobowe n’abari abayobozi ba Gereza ya Nyakiriba baregwa imfu z’abafungwa barindwi n’abandi bahakuye ubumuga.

    Mu baregwa barimo Ephraim Gahungu wigeze kuyobora Igororero rya Rubavu, aho Ubushinjacyaha bumurega ibishingiye ku mfungwa yapfiriye muri gereza muri 2019.

    Ubushinjacyaha buvuga ko yishwe n’abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza, ubwo uyu Gahungu yari umuyobozi w’iyo Gereza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Agahanze wari ufungiye aha wenyine, yishwe nyuma y’uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z’urugomo rwakorwaga na Agahanze.

    Ubushinjayaha bwavuze ko Gahungu ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo yihutiye kuvuga ko yazize uburwayi.

    Mu rukiko, Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.

    Ubushinjacyaha bwamaganye ibi bisobanuro byatanzwe n’uyu mugabo, bwavuze kandi hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashshjwe mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.

    Aba ngo ni nk’abajyanywe na Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali.

    Abo yatwaraga ngo ni ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y’abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha 'kumvisha’ abahafungiwe 'bitwaraga nabi’.

    Muri uru rubanza, kandi haregwa uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica bagenzi be batatu, aho yari ashinzwe umutekano w’imbere muri Gereza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko yari atinyitse bidasanzwe, 'yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka' ariko kuba atarabiryozwaga, byagaragazaga ko yabaga yarujuje inshingano yahawe n’abayobozi ba gereza.

    Bwavuze kandi ko ubuyobozi bwa Gereza bwahishaga amakuru y’imfu z’abo bantu bicwaga n’uyu Byinshi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu guhumya uburari, abapfiraga muri Gereza bajyanwaga kwa muganga, abaganga akaba ari bo bemeza ko bapfuye nyamara barabaga barapfiriye muri za Gereza, ndetse ngo bagahabwa imiryango yabo yashyizwe mu isanduku.

    Uru rubanza rwakomeje, aho umwe mu bategerejwe cyane ari Kayumba Innocent wayoboye amagereza atandukanye arimo iya Nyarugenge na we uregwa muri uru rubanza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwanda-Hatangiye-urubanza-rw-abantu-18-baregwa-iyicarubozo-mu-Magereza-ryahitanye-imfungwa-zirindwi

  • UPDATE : Hagati ya M23 na FARDC rwongeye kuramuka rwambikanye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uruhande bahanganye muri iyi mirwano rwaramutse rukomeza ibikorwa byo kwivugana abaturage.

    Ubutumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, bugira buti 'Turasaba Umuryango w’ikiremwamuntu kudakomeza guceceka kabone niyo Umuryango mpuzamahanga wacecetse ku bwicanyi bwakorewe abaturage i Mweso, Mushaki, Karuba ndetse n’ibibakikije byakozwe n’ingabo z’ubumwe bw’ubutegetsi bwa Kinshasa.'

    Uyu mutwe uvuga ko urwo ruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bakomeje kwivugana abaturage.

    Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko'Muri iki gitondo ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko ingabo za SADC, barashe ibisasu biremereye muri Karuba no mu bice bibikikije, bica abagore n’abana, ndetse imiryango myinshi iva mu byayo.'

    Mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bivugwa ko abasirikare b’u Burundi benshi bahasize ubuzima, bivuganywe n’abarwanyi ba M23, na bo bari bamaze iminsi bugarijwe n’ibitero bya Drone, ariko bakavuga ko bagiye kwihorera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/UPDATE-Hagati-ya-M23-na-FARDC-rwongeye-kuramuka-rwambikanye

  • Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe wongeye kuba nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Ifungwa ry’uyu muhanda, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, aho Polisi y’u Rwanda yari yabitanje mu butumwa yatanze kuri X.

    Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwagiraga buti 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo.'

    Polisi y’u Rwanda yakomeje igira iti 'Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.'

    Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yongeye gutangaza ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko uru rwego rukoze ibikorwa byo kuwutunganya.

    Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, butangaza ko ikibazo cyari muri uyu muhanda cyakemutse, bugira buti 'Turabamenyesha ko ubu umuhanda Gakenke-Musanze ari nyabagendwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Gakenke-Musanze-wari-wafunzwe-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Nkinzingabo Fiston wamenyekanye muri APR FC yerekeje muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Nkinzingabo Fiston wamenyekanye muri APR FC ubu akaba yakiniraga Mukura VS, yerekeje muri Afurika y’Epfo mu igeragezwa.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho agiye gukora igeragezwa mu makipe amwifuza.

    Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umuntu we wa hafi ni uko atari ikipe imwe azakoramo igeragezwa ahubwo ari amakipe agera muri 3.

    Mu gihe byaba bikunze, uyu mukinnyi benshi bemeza ko afite impano ariko akaba mu kibuga adatanga umusaruro yitezweho, yaba asanze muri iki gihugu Ntwari Fiacre usanzwe ukinira TS Galaxy.

    Nkinzingabo Fiston wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC yagiriyemo ibihe byiza, yaje kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, AS Kigali ndetse na Mukura VS yakiniraga.

    Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Afurika y’Epfo gukora igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nkinzingabo-fiston-wamenyekanye-muri-apr-fc-yerekeje-muri-afurika-y-epfo

  • Umwe yasinye muri APR FC, babiri berekeza muri Marines undi asubira iwabo #rwanda #RwOT

    Marines FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bari mu igeragezwa muri APR FC, Kada Moussa na Aboubacar Moussa bakomoka muri Cameroun.

    Mu mpera za 2023 ni bwo APR FC yakiriye abakinnyi bane bavuye muri Cameroun baje gukoramo igeragezwa.

    Muri abo bakinnyi iyi kipe yabashije kurokoramo umwe gusa usatira anyuze ku ruhande, Sanda Soulei wamaze kuyisinyira ndetse n’umukino wa mbere yarawukinnye, ni uw’igikombe cy’Intwari.

    Undi mukinnyi wagaragaje urwego ni Abdouramane Alioum ariko APR FC yamubwiye ko itamufata, yamusabye ko yajya muri Marines ariko abitera utwatsi.

    Abakinnyi babiri bandi bakina bataha izamu, Amadou Kada Moussa ndetse na Aboubacar Moussa bo bamaze gusinyira ikipe ya Marines FC.

    Iyi kipe ikaba yarabafashe ngo basimbure Mbonyumwami Taiba wagiye muri APR FC na Gitego Arthur uheruka kwerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

    Aba bakinnyi bombi bakaba barasinye amezi 6 buri umwe, shampiyona nirangira ni bwo bazicara hakarebwa niba bakomezanya bitewe n’umusaruro wa buri umwe.

    Aba bakinnyi kandi bakaba baragaraye mu mukino w’umunsi wa 18 Marines FC yanganyijemo na Etincelles 1-1, bagiye mu kibuga mu gice cya kabiri.

    Kada Moussa umukinnyi wa Marines FC

    Aboubacar Moussa yasinyiye Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-yasinye-muri-apr-fc-babiri-berekeza-muri-marines-undi-asubira-iwabo

  • Ada Claudine uyoboye i Rubavu yashyize hanze… – #rwanda #RwOT

    Ada Claudine ukunzwe mu ndirimbo “Witinya” na “Data arihagije”, arakataje mu gukora indirimbo zikubiye kuri Album ya 3. “Imana yacu” yasohoye, ni imwe mu ndirimbo eshanu aherutse gufatira amashusho. Iracurangitse ndetse iraririmbitse dore ko yayifashijwemo n’abacuranzi n’abaririmbyi b’abahanga nka Marvine, Lydia, Tresor, Bonheur n’abandi.

    Akarere ka Rubavu kazwiho kuba karibarutse impano zikomeye mu muziki wa Gospel, gusa abenshi bagiye bajya gutura i Kigali no hanze y’u Rwanda. Mu baramyi bakomeye bakomoka i Rubavu hari Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Gikundiro Rehema n’abandi. Kuri ubu ibendera ry’umuziki wa Gospel muri Rubavu rifitwe na Ada Claudine.

    Ada Claudine tuvuga ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ‘Nkwiye kujyayo’, ‘Iby’Imana ikora’, ‘Data arihagije’, ‘Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.

    Ada Claudine uzwi nka Mama Keza, aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo eshanu. Ni ndirimbo azagnda ashyira hanze imwe ku yindi. “Witinya” niyo yabimburiye izindi, akaba yakurikijeho iyo yise “Imana yacu”.

    Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

    Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.

    Yakomeje kuririmba mu bigo by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi. Yaje gufasha amatsinda, amakorali n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.

    Ada Claudine yashyize hanze indi ndirimbo iri kuri Album ye ya 3

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IMANA YACU” YA ADA CLAUDINE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139183/ada-claudine-uyoboye-i-rubavu-yashyize-hanze-indirimbo-imana-yacu-iri-kuri-album-ya-3-vide-139183.html