Blog

  • AFCON: Morocco yatunguranye isezererwa na Afu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasozwaga gukinwa imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Afurika. Saa moya z’umugoroba ikipe y’Igihugu ya Mali yasezereye Burkinafaso iyitsinze ibitego 2-1.

    Saa yine z’ijoro ni bwo hari hategerejwe umukino ukomeye kuri Stade Laurent Pokou ikipe y’igihugu ya Morocco icakirana na Afurika y’Epfo. 

    Uyu mukino waje kurangira mu buryo benshi batatekerezaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo isezerera Morocco iyitsinze ibitego 2-0 bya Evidence Makgopa ku munota wa 57 ahawe umupira na Themba Zwane ndetse na Mothobi Mvala kuri kufura nziza yararekuye ku munota wa 90+5.

    Muri uyu mukino usibye kuba ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinzwe ahubwo yanarangije ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga dore ko Sofyan Amrabat yari yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 90+4 ku ikosa yakoreye Mothobi Mvala.

    Iyi kipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yakomeje muri 1/4, izacakirana na Cape Verde mu gihe Mali yo izacakirana na Cote d’Ivoire.

    Biteganyijwe ko iyi mikino ya 1/4 izatangira gukinwa kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, Saa moya ikipe y’igihugu ya Angola ikina na Nigeria naho DR Congo ikina na Guinea Saa yine.

    Uburyo Evidence Makgopa yatsinzemo igitego cya 1

    Ibyishimo byari byose ku basore b’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo nyuma yo gutsinda Morocco ntawabitekerezaga 

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Afrika y’Epfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139209/afcon-morocco-yatunguranye-isezererwa-na-afurika-yepfo-139209.html

  • Bruce Melodie na Masai Ujiri mu bazatanga iki… – #rwanda #RwOT

    Rwanda Day izaba ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024 mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nyubako izaberamo Rwanda Day yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$. Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95 bikorerwamo inama n'ibindi binyuranye.

    Ibiganiro by'umunsi wa mbere wa Rwanda Day bizibanda ku ishoramari hagati y'abanyarwanda barizwa mu mahanga n'imbere mu gihugu (Business Careers, between Diaspora and Home). Abazatanga ikiganiro barimo umwe mu bashinze 'Entrepreneurial Solutions Partners', Charity Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.

    Ibiganiro by'umunsi wa Kabiri bizibanda ku rugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse n'urugendo rwo gukomeza guteza imbere Igihugu mu ruhando Mpuzamahanga (Rwanda at 30, Rwanda in the World).

    Ikiganiro kizatangwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi,Dr Abdallh Utumatwishima, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'Umutekano (NISS), Gen Maj Joseph Nzabamwita ndetse na Amb.Jendayi Frazer.

    Ikiganiro cya kabiri kuri uriya munsi kizibanda ku rwego rw'ubuzima (Taking Care of our Health), kizatangwa na Dr. Paulin Basinga wo mu muryango Bill&Melinda Gates Foundation, Dr. Senait Fisseha wo muri Susan T. Buffet Foundation, Stella Mucyo wo Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera ndetse na Dr. Nadege Nziza, umuhanga wize ibijyanye n'ubuvuzi, ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika mu bijyanye n'ubudahangarwa bw'umubiri.

    Kuri uyu munsi wa kabiri kandi hazatangwa ikiganiro cya Gatatu kizabanda ku iterambere rya Sports ndetse n'imyidagaduro (Economic Development through Sports and Entertainment).

    Iki kiganiro kizatangwa na Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, umunyamuziki Bruce Melodie, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball.

    Mu bandi bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y'Abanyarwanda batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w'Umunyamerika washinze Saddleback Church ndetse n'Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Ibiganiro by'uwo munsi bizasozwa n'Ijambo rya Perezida Paul Kagame.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

    Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.


    Bruce Melodie ari mu bazatanga ikiganiro ku guteza imbere Sports n'ibikorwa by'imyidagaduro muri rusange 

    Masai Ujiri-Inshuti y'u Rwanda; ategerejwe mu bazatanga ikiganiro muri Rwanda Day igiye kubera i Washington


    Mu 2023, Masai Ujiri yakoreye i Kigali iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje Davido, Diamond, Tyla n'abandi mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame 


    Nyuma yo gutaramira i Kigali muri Giants of Africa, Diamond wo muri Tanzania yahuye na Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139217/bruce-melodie-na-masai-ujiri-mu-bazatanga-ikiganiro-muri-rwanda-day-139217.html

  • Perezida wa Tanzania yagize icyo avuga ku rupfu rwa Jenerali Nikusubula wigeze kuba Ambasaderi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Lt Gen Martin Nikusubula Mwakalindile wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana tariki 28 Mutarama 2024 nk’uko amakuru ava muri Tanzania abivuga.

    Perezida w’iki Gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’uyu wagize imyanya ikomeye mu gisirikare cy’iki Gihugu.

    Mu butumwa yatambukije kuri X, Madamu Samia Suluhu Hassan, yagize ati 'Nakiriye kandi mbabazwa n’amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.'

    Madamu Samia yakomeje avuga ko uyu mugabo wakoreye Igihugu cye imirimo ikomeye, Imana yamwisubije.

    Ati 'Turashimira Imana ku bwo kuba yari yaramuduhaye agakorera Igihugu cyacu nk’umusirikare, Ambasaderi n’umugaba mukuru w’ingabo z’a Tanzaniya (1983 – 1988).

    Arongera ati 'Turazirikana kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.'

    Madamu Samia Suluhu Hassan yanihanganishije igisirikare cya Tanzania, by’umwihariko Umugaba Mukuru wacyo Gen Jacob Mkunda, ndetse n’umuryango wa nyakwigendera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-wa-Tanzania-yagize-icyo-avuga-ku-rupfu-rwa-Jenerali-Nikusubula-wigeze-kuba-Ambasaderi-mu-Rwanda

  • Kurwanya ruswa : U Rwanda rwongeye kuza mu myanya myiza muri Afurika, ruba urwa mbere muri EAC #rwanda #RwOT

    Ni raporo yagaragajwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza uko Ibihugu bikurikirana mu kurwanya ruswa muri 2023, aho u Rwanda rwazamutseho iyo myanya itanu, ndetse n’amanota akiyongera kuko yavuye kuri 51% muri 2022 akagera kuri 53% muri 2023.

    Iri kusanyamakuru ryakorewe mu Bihugu 180 mu mwaka wa 2023. Icyo cyegeranyo cyasanze ibihugu 58 gusa ari byo bifite amanota ari hejuru ya 50 ku ijana birimo n’u Rwanda.

    Ibindi byinshi biri munsi y’amanota 50. Igihugu cya Somaliya ni cyo kiza ku mwanya wa nyuma, ku manota 11 ku ijana gusa.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, abasohoye iki cyegeranyo bagaragaza ko hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa yatumye kiva ku mwanya wa 54 n’amanota 51% mu 2022, kigera ku mwanya wa 49 n’amanota 53% mu 2023.

    Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma y’ibirwa bya Seyishere, Capuveri, na Botswana. Mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, icyo cyegeranyo cyerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku mwanya wa mbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko u Rwanda rwazamutse kubera ingamba rwashyizeho zatanze umusaruro ushimishije.

    Yagize ati 'Kuba u Rwanda rwazamutse bivuze ko ko hakoreshejwe imbaraga mu kurwanya ruswa nkuko byagarageye muri raporo ngaruka mwaka ya Rwanda Bribery Index (RBI) iheruka gusohoka.'

    Igihugu cya Danemark cyo mu majyaruguru y’Uburayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, n’amanota 9%, Gkurikirwa na Finlande na Nouvelle Zelande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kurwanya-ruswa-U-Rwanda-rwongeye-kuza-mu-myanya-myiza-muri-Afurika-ruba-urwa-mbere-muri-EAC

  • Minisitiri w’Ingabo mu Burundi yavuze ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gutera Igihugu cyabo #rwanda #RwOT

    Alain-Tribert Mutabazi aherutse kubivugira mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru cyagarukaga ku ishusho y’umutekano w’Igihugu cyabo cy’u Burundi.

    Muri iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko u Burundi n’u Rwanda birebana nabi, ndetse bikaba bivugwa ko u Burundi buherutse gushyira ingabo nyinshi ku mupaka ubuhuza n’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, Mutabazi, yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba barashyize ingabo ku mupaka w’u Rwanda, ndetse ko badafite ubwoba bwo kuba u Rwanda rwabatera.

    Yagize ati 'Mu busanzwe abasirikare bafite uko bakora akazi kabo. Abasirikare rero kuba ku mipaka cyangwa ntibahabe ni ibintu bisanzwe cyane. Turabamenyesha ko abasirikare b’u Burundi bakora akazi neza, bagenzura imipaka neza mu nyabune hose dukorana n’abaturage, rero nta na kimwe twikanga.'

    Muri iki kiganiro cyarimo na bamwe mu basirikare bo hejuru mu Burundi, bo ku rwego rw’Abajenerali, Minisitiri w’Ingabo yavuze ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kuba rwakwisukira u Burundi, ngo kuko kuva cyera igisirikare cyarwo cyoroheje.

    Yabivuze ubwo yagarukaga ku ifungwa ry’imipaka, avuga ko bitakozwe kuko u Burundi bufitiye ubwoba u Rwanda, ati 'si ukuvuga ko hariho ibijyanye n’ubushyamirane bwo kuba hari igihugu cyatera ikindi, kandi murabizi ko kuva na kera u Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora.'

    Aravuga ibi mu gihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame adahwema kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhagije bwo guhangana kandi rukanesha uwo ari we wese wahirahira ashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ingabo z’u Rwanda kandi aho zijya mu butumwa bwo kugarura amahoro, zirahirirwa na buri wese ubona imirwanire yazo, benshi bemeza ko ziba zifite imyitozo yo ku rwego ruhanitse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Minisitiri-w-Ingabo-mu-Burundi-yavuze-ko-u-Rwanda-rudafite-ubushobozi-bwo-gutera-Igihugu-cyabo

  • Kamonyi: Abakekwaho ubujura bw'Inka bakazica rubi bahizwe bukware muri Operasiyo idasanzwe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 25 Ukuboza 2023 na mbere yaho gato, yahagurukiye ikibazo cy'ubujura bukabije bw'Inka mu karere kose, ikora umukwabu udasanzwe( Operasiyo) wasize abasaga 40 barimo ba kizigenza mu kwiba no guhita babaga batawe muri yombi. Bamwe mu bari ku isonga bamaze gushyikirizwa ubutabera. Abaturage bariruhukije, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda abwira intyoza.com ko uwijanditse muri ibi bikorwa wese azahigwa agafatwa amategeko akabimuryoza, atari muri Kamonyi gusa ahubwo n'ahandi.

    Mu gihe cy'Amezi atatu gusa hibwe ndetse hicwa urupfu rubi Inka 20 mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Ushyizeho izibwe mbere y'aya mezi gato nko mu kwezi kwa munani zigera muri 40 kandi zose zibwaga ndetse zikicwa mu masaha y'Ijoro, nta kubaga ahubwo bateka bagatwara icyo bashyikiriye birinda uwabatesha.

    Abaturage by'umwihariko Aborozi hari abari bamaze igihe bataka, batabaza Polisi n'izindi nzego kuko batari bakigoheka, hakaba n'abari barahisemo kuvana Inka zabo mu biraro byazo cyane nk'abafite Inka imwe bakayishyira mu nzu bararamo batinya ko yibwa.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni amwe mu mayeri yakoreshwaga n'aba bajura mu kwiba Inka, harimo gutuma abo bakorana( Abasheretsi) bakajya kurambagiza iyo baziba bigize nk'abashaka kuyigura ariko bagendereye kureba neza aho irara n'inzira bazayinyuzamo bayiba. Nyuma bakagaruka cyangwa bakazagaruka ari ikipe yuzuye bamwe bacunganwa n'irondo kuko yabagirwaga hafi y'aho yibiwe birinda kuyishorera.

    Bakiyiba cyangwa se bakiyikura mu kiraro cyayo, babaga bahana amakuru n'abacunganwa n'irondo ubundi bakayubagira hafi aho mu ijoro. Nta kubaga kundi uretse gutemana n'uruhu bagapakira mu mifuka baba batabatesheje ibyo batwaye bakabijyana aho bari bafite abaguzi barimo abacuruzi b'Inyama mu bice bya Kamonyi, Muhanga ndetse n'Umujyi wa Kigali ari naho ngo hari isoko ryagutse. Abenshi batawe muri yombi na Polisi muri Operasiyo bamwe mu baturage bahimbye' Simusiga' kuko yatwaye benshi.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko iyo Operasiyo'Simusiga' itari yoroshye, yakozwe mu mayeri menshi. Habanje gufatwa umwe mu bari bakomeye muri ubu bujura wo muri Kamonyi ngo wanagendaga henshi( tutari buvuge amazina kimwe na bagenzi be). Ifatwa rye, ryaturutse ku Nka bibye bakayibaga ariko irondo rirabatesha bariruka, aho bayibagiraga bahata Telefone n'imyenda ari byo byafashije Polisi gukurikirana ndetse na nyuma mu mayeri menshi yakoreshejwe baje guta muri yombi undi bivugwa ko nawe ari kizigenza cyangwa se ruharwa muri ubu bujura, akaba yari atuye i Muhanga. Hanafashwe Abamotari batwaraga izo Nyama, hafatwa Abasheretsi na benshi mu bazigemurirwaga, haba muri Kamonyi, Muhanga na Kigali.

    Abaturage by'umwihariko Aborozi b'Inka baganiriye n'Umunyamakuru, bahamya ko nyuma y'iyi Operasiyo bise'Simusiga' yakozwe na Polisi ya Kamonyi hagafatwa benshi mubari bahujwe n'umugambi mubi wo kwiba no kubicira Inka, agahenge karagarutse. Bavuga ko bongeye gutuza no kuryama bagasinzira kuko mbere nta munsi w'ubusa bwacyaga cyangwa se ngo haceho iminsi ibiri, itatu nta nka bumvise yibwe, ikicwa nabi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yishimira Operasiyo yakozwe na Polisi. Agira ati' Igikorwa cyangwa se Operasiyo ya Polisi yo gufata bariya bakekwaho icyaha cy'Ubujura bw'Inka byakemuye ikibazo twari dufite muri iyi minsi. Nta bujura bw'Inka burimo kugaragara. Turasaba Abaturage gukomeza kuba maso mu gucunga umutekano, Gukora neza irondo bafatanya n'izindi nzego ariko kandi bagatangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha. Byarahagaze ubu bimeze neza'.

    ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye intyoza.com ko Polisi y'Igihugu iri maso kandi ko itazahwema gukora ibikwiye mu kubungabunga no gucunga Umutekano w'Abanyarwanda n'Abaturarwanda hamwe n'ibyabo.

    Avuga kuri iki gikorwa cyo guhiga abajura b'Inka, abafatanya nabo n'abandi bakora ibitemewe n'amategeko, yagize ati' Polisi ifatanije n'Inzego z'Ibanze, Ifatanije n'abashinzwe ubugenzuzi bw'Inyama hatangiwe igikorwa cyo gukurikirana bamwe kandi tumaze gufata abantu benshi. Hari abaziba bakazibaga, hari Abamotari bazitwara, hari n'abazigurisha( abacuruzi bazo). Ni igikorwa kizakomeza'.

    Agira kandi ati' Abantu amatungo yabo arimo aribwa, arimo aricwa urw'agashinyaguro. Ubwo rero turakangurira abantu kuduha amakuru, bamenye ko harimo n'ibihano bikomeye. Abagura izo nyama, abazicuruza ari; Amaresitora, ari Amahoteli, ari Busheri, ari Utubari bagura inyama zitujuje ubuziranenge, zaje mu buryo butemewe, zikikorerwa mu buryo butemewe batazi inkomoko yazo, nabo ni Abafatanyacyaha'.

    ACP Rutikanga, asaba buri wese kwibuka ko abakora ibi byose babana nabo, babavukamo, baturanye nabo, ko rero badakwiye kwemera kubana n'abantu nk'abo bakora ibyaha. Asaba ko ubazi abegera akabagira inama yo kuva mu byaha ariko kandi mu gihe babananiye bakabavuga, bakabatanga bagakurikiranwa aho kubahishira kuko icyo gihe bafatwa nk'' Abafatanyacyaha'.

    Abahishira, abanga gutanga amakuru ku bakora ibikorwa nk'ibyo kimwe n'ibindi byaha, yabakebuye ababwira ati' Iyo ucumbikiye umujura cyangwa ukabana n'umujura ukamuhishira, nawe uba uri Umunyacyaha. Nti bazatangazwe n'uko umuntu akurikiranwa n'amategeko kubera ko atatanze amakuru ku cyaha cyangwa ku munyacyaha yari azi'.

    Ingingo ya 3 y'Iteka rya Minisitiri No 013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n'icuruzwa ry'Inyama ivuga ko itwarwa ry'Inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo Nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n'Umushoferi. Aho Inyama zitwarwa, hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri 'Zinc' cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw'Uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi(7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu(3,000,000Frws) ariko atarenga Miliyoni eshanu(5,000,000Frws) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/31/kamonyi-abakekwaho-ubujura-bwinka-bakazica-rubi-bahizwe-bukware-muri-operasiyo-idasanzwe/

  • Igikomere n’ipfunwe nakuranye byambyariye imp… – #rwanda #RwOT

    Feruje wamenyekanye nka Mama Rufonsina muri filime y'umuturanyi, yagiranye ikiganiro na InyaRwanda avuga ko ibyo yagezeho byakomotse ku gikomere yakuranye cyo gusekwa kubera uburyo yavugaga, nyuma bimurambiye ahitamo kubikoresha akina filime, nuko aramamara.

    Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, yakuze abantu benshi bamuseka kubera uko avuga bimutera ipfunwe no kumva yakwiheza mu bandi. Ibi byamuteye igikomere cyo kumva yakwiheza kuko yatinyaga gusekwa.

    Mu 2018 Feruje yinjiye mu mwuga wa sinema, yiyemeza kurenga ku magambo y’abavugaga ko avuga nabi ururimi bamwe bita igikiga.

    Ubwo yasobanuraga iki gikomere yagize ati 'Uyu mwuga nawinjiyemo nyuma y’igikomere n’ipfunwe naterwaga n’uko navugaga bakanseka.  Maze kumva bitakinkomeretsa, nahisemo kubikoresha nsetsa abantu'.

    Uyu munyarwenya amaze kwandika filime ebyiri arizo “I Bwiza” yasohotse mu 2021 anayiyobora afatanije na Nturanyenabo Emmanuel (Noah) ndetse na na 'Shenge Series film' yasohotse mu kwezi k'Ukuboza 2023 akinamo nk'umukinnyi w'Imena.

    Nahimana Clemance akina muri filime nyarwanda zirimo Umuturanyi, Umwari Series, Big Mind Empire na Shenge series.

    Mu bintu yagezeho bimushimisha birimo kuba filime ye Filime ye “I Bwiza” yaratoranijwe mu zerekanwa mu ngendo z'indege.

    Ati 'Hari amasoko agurishirizwamo filime, iryitwa DISCOP ryabaye mu kwezi kwa 11/2022 ryahuzaga abakora filime n’abazigura niho nahuriye n’abantu bashaka contents nyafurika mberetse filime yanjye barayikunda bayihitamo'.

    Filime 'I Bwiza' [Tenacity] ya Nahimana Clémence wamamaye mu rwenya nka Feruje igaruka ku mvune z'abahanzi, yabengutswe n'ibigo bikora ingendo zo mu kirere birimo Brussels Airline na Fly Emirates.

    Yatangaje ko hari byinshi ari gutegurira abakunzi be, birimo na filime ye yise Shenge Series ikubiyemo inyigisho zitandukanye.

    Feruje yunjiye mu gutambutsa urwenya nyuma yo gusekwa kubera uko avuga

    Nahimana Clemance amaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo gukora filime ze bwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139197/igikomere-nakuranye-cyambyariye-impano-umunyarwenya-feruje-yahanganye-nipfunwe-yatewe-nuko-139197.html

  • Byinshi ku munyamerikakazi Maria Branyas ukuz… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima, ni impano itangwa n’Imana ariko kandi akaba amahirwe atagirwa na buri wese. Kuri benshi, kugira imyaka irenga 100 ni inzozi ndetse bikaba n’igitangaza kitagikunze kugaragara kenshi uko imyaka igenda yicuma.

    Maria Branyas Morera ufatwa nk’umuntu mukuru kuruta abandi ku isi mu 2024, yabonye izuba ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Franscisco muri California. Uyu, yabyawe na  Joseph Branyas Julia witabye Imana mu 1915 ku myaka 38 gusa y'amavuko, naho nyina Teresa Morera Laque akitaba Imana mu 1968 afite imyaka 88. Umuryango wa Morera wimukiye muri Espagne habura umwaka umwe ngo avuke.

    Mu 1915 ubwo bari mu rugendo bajya gutura muri Catalonia, Branyas yaje gutakaza ubushobozi bwo kumvisha ugutwi kumwe nyuma yo guhanuka akina na basaza be. Muri urwo rugendo ni naho se yapfiriye maze nyina ashaka undi mugabo.

    Branyas yaje gushyingirwanwa na Joan Moret, inzobere mu kubura ibibazo bya trauma maze babyarana abana batatu. Mu ntambara ya Espagne, Maria Branyas yahawe akazi ko kuba umuforomo akorana n’umugabo we mu bitaro bya Trujillo.

    Ku munsi w’ubukwe bw’aba bombi, nyuma y’amasaha menshi bamutegereje, bamenye ko padiri wabo yitabye Imana mu buryo butunguranye. Kuri urwo rusengero, nta terefone yari ihari yo guhamagara undi muntu ngo abasezeranye, nuko baguma mu modoka bibaza uko bashaka undi. Branyas yemeye iterambere mu ikoranabuhanga kuva icyo gihe, yakira ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga n'itumanaho rigezweho.

    Nyuma, Branyas yaje gukomeza kuba umuforomo n’umwunganizi w’umugabo we mu bitaro yari akuriye bya Joseph Trueta kugeza yitabye Imana mu 1976.

    Muri za 1990, yazengurutse mu bihugu bitandukanye yibera mu bijyanye no gusoma, kudoda n’umuziki. Yacuranze gitari kugeza atakibishoboye ku myaka 108. Kurubu akoresha uburyo bwo kwandika kugira ngo abashe kumvikana n’abandi kuko ntacyumva neza.

    Afite abuzukuru 11 n’abuzukuruza, mu gihe umuhungu we mukuru aherutse kwicwa n’impanuka muri Kanama 2023.

    Ejobundi mu 2020, Branyas yabaye umuntu mukuru wabashije kurokoka icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga abakuru ku kigero cyo hejuru bijyanye n’ubundi burwayi bukunze kubataka ku myaka yabo.

    Mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye, ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi muri Espagne cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka za coronavirus ku bantu bakuru bibera mu ngo, maze ibwitirira uyu mukecuru bwitwa ‘Project Branyas.’

    Branyas yagizwe ku mugaragaro umuntu wa mbere ukuze kuruta abandi ku isi ku ya 17 Mutarama 2023 nyuma y’urupfu rwa Rucile Randon wakomokaga mu Bufaransa. 

    Yabaye kandi umuntu mukuru cyane wigeze gutura muri Espagne ku ya 21 Mata 2023 nyuma y’urupfu rwa Ana María Vela Rubio, ndetse n’umwimukira ukuze kurusha abandi bose ku ya 14 Gicurasi 2023 nyuma y’uko Tekla Juniewicz yitabye Imana.

    Aherutse no kwifashishwa mu bushakashatsi bwa siyansi mu birebana n’ibibazo yagize mu bushobozi bwo kwibuka bijyanye n’imyaka ye iruta iy’abandi bose.

    Kubera ko akibasha no gukoresha urubuga rwa Twitter, Branyas aherutse kwandika ubutumwa yishimye gutangira undi mwaka mushya, aboneraho no kwibutsa abantu ko ubuzima nta muntu n’umwe ubuhorana ari nayo mpamvu ubufite akwiye kubwishimira.

    Reba amwe mu mafoto ya Maria Branyas Morera:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139203/byinshi-ku-munyamerikakazi-maria-branyas-ukuze-kuruta-abandi-ku-isi-amafoto-139203.html

  • Hagaragajwe umubare wo hejuru w’Abanyarwanda barwaye inzoka zo mu nda #rwanda #RwOT

    Iyi mibare yatangajwe ubwo u Rwanda, binyuze muri RBC, rwafatanyaga n’isi kuzirikana ububi bw’indwara zititaweho no kurebera hamwe n’abafatanyabikorwa barwo uko zarwanywa zikava mu Banyarwanda burundu.

    Iyi mibare y’abantu 41% bafite indwara z’inzoka zo mu nda, abagera muri 48%, ni abakuru, batajya bita kuri izi ndwara.

    U Rwanda rusanganywe intego y’uko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaraciye izo ndwara burundu.

    Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho ni umunsi wihariye wo gukangurira abaturage kugira isuku mu buryo bwose.

    Mu Rwanda wabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

    Kuba Abanyarwanda bagera cyangwa barenga gato ijanisha rya 41% bafite inzoka zo mu nda ni ikimenyetso gikomeye cy’uko isuku yabo ari nke mu migirire ya buri munsi ya benshi muri bo.

    Si inzoka zo mu nda gusa zazahaje abaturage ahubwo hari n’izindi zose hamwe zikubiye mu kiswe Indwara zititaweho.

    Nke muri zo ni urushwima, imidido, igicuri, ibibembe, amavunja, n’izindi.

    Tugarutse ku nzoka zo mu nda, RBC ivuga ko ikomeje guha abaturage ibinini by’inzoka bigenewe abana n’abantu bakuru kugira ngo izo nzoka zipfe ariko urugendo ruracyari rurerure.

    Ibi binini byagize akamaro kuko mbere imibare y’abafite izo nzoka yageraga kuri 60%.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi ikorana n’abajyanama b’ubuzima n’abarimu kugira ngo bahe abana imiti y’inzoka n’abantu bakuru kandi bakorerwe ubukangurambaga kugira ngo bemenye ububi bw’izi ndwara, uko zandura n’uko bazirinda abantu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hagaragajwe-umubare-wo-hejuru-w-Abanyarwanda-barwaye-inzoka-zo-mu-nda

  • Uwicyeza na Kathia Mackenzie biyongereye ku b… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka micye ishize inkundura yo gukoresha imbuga nkoranyambaga yarushijeho kwiyongera ndetse abazikoresha bagamije uburyo bw'ubucuruzi barushaho kuba benshi.

    Gusa benshi wasangaga bibanda ku gukoresha izishyirwaho amashusho mato ariko izishyirwaho amanini ugasanga ari bacye bazikoresha by'umwihariko abashyiraho ibiganiro bigaruka ku buzima bwabo bwite.

    Kuri ubu bikomeje gufata intera mu byamamare bitandukanye nka Mutesi Jolly, Nishimwe Naomie, Linda Priya, Umukundwa Cadette n'abandi bamaze gufungura inkuta kuri YouTube aho basangiza abantu ibintu ibijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.

    Abandi bashyiraho ibiganiro ubwabo baba baratunganije berekana imibereho inyuranye y'abandi bantu cyangwa ubwiza bw'u Rwanda.

    Kuri ubu Kathia Kamali murumana wa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yiyongeye kuri aba bakomeje kubyaza umusaruro urubuga rwa Youtube.

    Mu mashusho ya mbere yasangije abamukurikira ku rubuga ruri mu mazina ya Kathia Mackenzie K, yavuze ko yabonye izuba kuwa 12 Gashyantare 1996, asaba ababyifuza kuzamuzirikana bakanamuha impano ubwo azaba yuzuza imyaka 28 mu kwezi gutaha.

    Kathia yahishuye ko burya ari we mukuru mu gihe abantu benshi bari baziko ari we muto

    Yagaragaje ko ibintu bitatu yiyiziho ari ubugwaneza, ubuhanga kandi wanamwishyikirizaho mu bihe byamage. Yavuze ko kugeza ubu hari amagambo amugora kuyavuga mu cyongereza nka Murderer na Strength.

    Mu bindi yagaragaje ko Miss Naomie wo mu muryango wabo ari umuntu ushimishije. Yanahishuye ko afite umukunzi, ko yisiga amavuta ya Vaseline nubwo iyo abibwiye abantu batabyemera anavuga ko akoresha indimi zirimo ikinyarwanda, icyongereza, igiswahili n'igifaransa.

    Yatangaje byinshi ku buzima bwe asezeranya abamukurikira ko azajya abagezaho n’ibindi muri ibyo harimo ko ari mu rukundo

    Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, na we yamaze kujya muri uyu mujyo wo kubyaza umusaruro YouTube nubwo atarashyiraho amashusho n’amwe, gusa abarenga ibihumbi 2 bamaze kumukurikira ‘gukora Subscribe’.

    Nk’uko yabigaragaje, azajya anyuzaho ubuzima bwe bwa buri munsi. Kuba atarashyiraho amashusho, avuga ko ari ukubera ko umufata amashusho yagize ibibazo, ariko mu bihe bya vuba azaba yamaze kuyagezaho.

    Uwicyeza Pamella aritegura na we gutangira gusangiza abamukurikira bimwe mu bihe by’ingenzi ku buzima bwe bwa buri munsi binyuze kuri YouTubeUwicyeza Pamella yamamaye muri Miss Rwanda 2019 akaba yarasoje umwaka yemeranije kubana akaramata na The Ben

    KANDA HANO UREBE URUBUGA RWA YOUTUBE RWA UWICYEZA PAMELLA

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA MBERE CYA KATHIA KAMALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139182/uwicyeza-na-kathia-mackenzie-biyongereye-ku-byamamare-biri-kubyaza-umusaruro-youtube-139182.html