Blog

  • KNC ashobora guhanwa, ntiyemerewe gukura ikipe ye muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwemeje ko umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] nta bushobozi afite bwo guhita akura ikipe ye mu irushanwa kandi hari n’ibihano ashobora kuzafatirwa.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 AS Kigali yatsinzemo Gasogi United 1-0 ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024.

    Nyuma y’uyu mukino KNC yavuze ko atakwihanganira gukomeza gushora amafaranga ye mu bintu birimo umwanda ndetse ko nta n’umuntu yagira inama yo kugaruka gushora mu mupira w’u Rwanda.

    Uyu mugabo washinjiga abasifuzi kumwiba, yakomeje avuga ko iyi kipe ahise ayisesa itazongera gukina amarushanwa ya FERWAFA.

    Ati 'Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

    Ibi byahise bikurikirwa n’ibaruwa isezera yandikiye FERWAFA abamenyesha ko ikipe ye itazongera kwitabira amarushanwa kuko yayisheshe.

    Mu kiganiro yahaye Fine fm, umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe yavuze ko iki kibazo kiri muri komisiyo ibishinzwe ariko na none akaba atemerewe gusezera.

    Yagize ati 'Ibyo perezida wa Gasogi yavuze n’ibaruwa yanditse bigomba kwigwa na Komisiyo zibishinzwe kugira ngo asubizwe kubera ko kugira ngo ube umunyamuryango hari ibyo usabwa no kuvamo rero hari ibindi biteganywa n’ingingo ya 60 y’amategeko ngengamikorere agenga ishyirahamwe ryacu, iyo umunyamuryango yifuza guhagarika cyangwa gusezera kuko nabyo bigomba gutandukanywa.'

    'Hari ugusezera no guhagarika, yasabye kimwe muri ibyo ariko ikintu cya mbere ibyo byombi ntabwo yemerewe kubikora kuko anazamo hari ibyo yakurikije, n’ibi rero byo guhagarika ibikorwa no gusezera nabyo birasabwa. Uvuze ngo sinzitabira ukaba uhagaritse bigira ibihano byabyo ariko iyo usezeye utubahirije ibyo wemeye muri 'club licensing’ nabyo bigira ingaruka, ni yo mpamvu urasaba ukemrerwa ariko ukirengera ingaruka z’ibyo ngibyo.'

    Yanakomeje avuga ko amagambo yatangaje avuga ko umupira w’u Rwanda urimo umwanda n’akavuyo nabyo biri mu Komisiyo ishinzwe imyitwarire ngo nabyo ibyigeho.

    Ati 'Hari Komisiyo ishinzwe imyitwarire igomba kwiga ku munyamuryango n’imyitarire agomba kugira kugera no ku mukinnyi no ku mufana, abantu bose baba bari muri Stade bafite uko bagomba kwitwara, iyo ubyishe iyo Komisiyo igomba guterana, izo komisiyo zose zirimo ziratwigira biriya byabaye uriya munsi.'

    Kalisa Adolphe Cammarade kandi yakomeje avuga ko no mu gihe batarasubiza ibaruwa ya KNC, bivuze ko iyi kipe ya Gasogi United igomba gukomeza kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

    KNC ashobora gufatirwa ibihano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-ashobora-guhanwa-ntiyemerewe-gukura-ikipe-ye-muri-shampiyona

  • The Ben yagiye mu nganzo asingiza umugore we mu magambo asize umunyu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] mu magambo asize umunyu yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze.

    Ni ubutumwa The Ben ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Rwanda Day yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abugenera umugore we wagize isabukuru y’amavuko.

    Buri tariki ya 31 Mutarama, Uwicyeza Pamella akaba yizihiza isabukuru y’amavuko, ni ku nshuro ya mbere agiye kuyizihiza abana na The Ben nk’umugore n’umugabo cyane ko bakoze ubukwe mu mpera z’Ukuboza 2023.

    Muri ubu butumwa The Ben yagize ati “Isabukuru nziza nkingi y’ubuzima bwanjye, utuma umunsi urabagirana kubera urukundo rwawe no kumwenyura… unsunikira kuba umuntu mwiza. Uyu ni umwaka wo gusangira ibyishimo, ibishya, ibihe byiza no kubaha ijwi ry’Imana.”

    “Umunsi wawe ube mwiza nk’uko uwanjye uwugenza buri munsi. Ugomba kumenya ko untera umuhate wo gutera intambwe nshya buri munsi. warakoze ku bw’urukundo rwawe rutagereranywa. Uyu mwaka uzakuzanira ibyishimo birenze ibyo ukeneye.”

    The Ben na Pamella bakoze ubukwe tariki ya 15 Ukuboza 2023 habaye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe tariki ya 23 Ukuboza 2023 ari bwo habaye indi mihango yose yari isigayei.

    The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/the-ben-yagiye-mu-nganzo-asingiza-umugore-we-mu-magambo-asize-umunyu

  • Umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yatangaje ko abantu bose bifuza guherekeza umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana, batazaza bitwaje indabyo ahubwo bakitwaza imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango wa nyakwigendera Pastor Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, watangaje ko abifuza guherekeza bwa nyuma uwo mukambwe, bari kuzitwaza indabo bazazisimbuza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.

    Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye Umuryango wa Ezra Mpyisi yagaragaje ko mbere y'uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga bibiliya abazamuherekeza bose bakazaba bafite icyo gitabo.

    Byatumye bahitamo ko abantu bazamuherekeza bazagura bibiliya aho kugura indabo kugira ngo icyifuzo cye cyo guha bibiliya abazitabira uwo muhango kigerweho.

    Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye yakomoye ku burwayi yigeze kugira ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yumvaga agiye gupfa asigira abana umukoro wo kuzaha bibiliya abantu bagera kuri 300 ariko nyuma aza gukira.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wa-pastor-ezra-mpyisi-yatangaje-ko-abantu-bose-bifuza-guherekeza-umubyeyi-wabo-uherutse-kwitaba-imana-batazaza-bitwaje-indabyo-ahubwo-bakitwaza-imwe-mu-ntwaro-ikomeye-yakundaga-akiri-muzima/

  • Wizkid na Tems bakuwe mu bahanzi nyafurika ba… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi ine (4) gusa ngo hatangwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 bizaba bitanzwe ku nshuro ya 66, The Recording Academy itegura ibi bihembo yatunguye benshi isohora urutonde rw’abahanzi nyafurika 10 bamaze kwegukana ibi bihembo mu mateka.

    Icyatunguranye ni uko Wizkid na Tems batwaye Grammy Awards mu myaka yashize, babuze kuri uru rutonde rutari kuvugwaho rumwe. The Recording Academy yatangaje ko impamvu itashyizeho Wizkid na Tems ari uko ubwo batwaraga ibi bihembo babitwaye kubera indirimbo bakoranye n’abahanzi nyamerika (Featuring). Bivuze ko indirimbo zitari izabo.

    Wizkid na Tems bakuwe mu bahanzi nyafurika batwaye ibihembo bya ‘Grammy Awards’

    Abahanzi 10 nyafurika bashyizwe kuri uru rutonde rushya ruvuguruye ni abatwaye Grammy Awards ku ndirimbo zabo bwite batafatanije n’abandi. The Recording Academy yavuze ko mu 2021 ubwo Wizkid yatwaraga Grammy Award, yayitwaye kubera indirimbo ya Beyonce yitwa ‘Brown Skin Girl’ bivuze ko itari indirimbo ye yakoze wenyine, mu gihe Tems yayitwaye mu 2023 kubera kuririmba mu ndirimbo ya Drake na Future yitwa ‘Wait For U’. 

    Impamvu bakuwe kuri uru rutonde, n’uko indirimbo batwayemo ibi bikombe zitari izabo bwite

    Wizkid na Tems ngo ntibakibarwa nk’abahanzi batwaye Grammy Awards kuko ngo bazitwaye zitavuye mu ndirimbo zabo ahubwo bagendeye ku bahanzi bakomeye. Bivuze ko iyo bataba barakoranye ntago bakabaye kuba baratwaye ibi bihembo bikomeye mu muziki. Mu bahanzi bagezweho ubu ni Burna Boy wasigaye kuri uru rutonde kuko yatwaye Grammy kubera album ye yise ‘Twice As Tall’.

    Wizkid na Tems ntibakibarwa nk’abatwaye Grammy Awards kugeza bahawe ibi bihembo ku ndirimbo zabo bwite

    Dore urutonde rushya rw’abahanzi nyafurika 10 batwaye ibihembo bya Grammy Awards:

    1. Miriam Makeba (South Africa) — Best Folk Recording (with Harry Belafonte) — 1966

    2. Sade Adu (Nigeria/UK) — Best New Artist — 1986

    3. Ali Farka Touré (Mali) — Best World Music Album — 1994

    4. Cesária Évora (Cape Verde) — Best Contemporary World Music Album — 2004

    5. Youssou N'Dour (Senegal) — Best Contemporary World Music Album — 2005

    6. Angélique Kidjo (Benin/France) — Best Contemporary World Music Album — 2008

    7. RedOne (Morocco) — Best Dance/Electronic Album — 2010

    8. Tinariwen (Mali/Algeria/Libya) — Best World Music Album — 2012

    9. Burna Boy (Nigeria) — Best Global Music Album — 2021

    10. Black Coffee (South Africa) — Best Dance/ Electronic Album — 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139218/wizkid-na-tems-bakuwe-mu-bahanzi-nyafurika-batwaye-ibihembo-bya-grammy-awards-139218.html

  • Ibyishimo by’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda washakanye n’uwo bahuje igitsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Tierra Monay Henderson wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball yamaze gushyingiranwa na Amanda Thompson bahuje igitsina.

    Aba bombi bahisemo inzira yo kubana akaramata nyuma y’igihe kinini bakundana ndetse bakemera no kubishyira hanze batitaye uko abantu bazabafata cyane ko gukundana cyangwa gushakana n’uwo muhuje igitsina abantu batabifata kimwe.

    Aba bombi bakaba bamaze gushyingiranwa mu birori bibereye ijisho aho byari byitabiriwe n’inshuti n’imiryango.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Amanda Thompson yavuze ko yishimiye kubana na Tierra Monay bamaze igihe kinini bakundana.

    Ati “impanga ntiyigeze ihinduka mu buzima bwanjye muri iyi myaka 20, bimwe mu bihe bikomeye, kumubona iruhande, gukurira mu rukundo.”

    Muri Gicurasi 2021 ni bwo Tierra Monay Henderson yagaragaje ko yemereye Thompson kuzamubera umugore ubundi igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Yatangaje ibi mbere y’iminsi mike ngo yitabire ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’abagore yanabereye kapiteni mu rugendo rw’ijonjora ryo gushaka itike ya AfroBasket ryabereye i Kigali muri Nyakanga 2021.

    Banasezeranye imbere y’Imana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Tierra Monay Henderson na Thompson

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-by-uwahoze-ari-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-washakanye-n-uwo-bahuje-igitsinda-amafoto

  • Rutsiro: Umukobwa udafite ikimasa ntabona umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati ababyeyi n'abakobwa bararira ubudahora, ni nyuma yuko hadutse umuco wuko nta mukobwa warongorwa adahaye Umusore ikimasa.

    Ni ibintu bisa nk'ibimaze kuba umuco kuko umukobwa ugejeje imyaka 25 atarashaka agomba guha umusore ikimasa kugira ngo amurongore, utagifite ahera iwabo.

    Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko byamaze kuba nk'ihame ntakuka ku bakobwa bagejeje iyo myaka y'ubukure

    Ababyeyi bavuga ko barwana no kubona ibimasa kugirango baguririre Abakobwa babo abagabo.

    mubatanze ubuhamya harimo uwagize ati' Nta musore uba ukimwiteza ahubwo umukobwa ufite ikimasa akabona uwo agiha aba ari amahirwe cyane.'

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko uwo muco ari nk'agashya kavutse batazi.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-umukobwa-udafite-ikimasa-ntabona-umugabo/

  • Mutarama yanze irungu! Top 10 yindirimbo za… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Mutarama kwa 2024 kubura amasaha make ngo kube amateka, kwaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw'abahanzi nyarwanda muri rusange, haba abakizamuka bigaragaje neza ndetse n'abawumazemo igihe bafatwa nk'inkingi za mwamba.

    Ibi ni ibishimangira ko uko bwije n'uko bukeye umuziki nyarwanda ugenda utera intambwe kandi ishimishije. Usibye indirimbo nshya abahanzi hirya no hino mu gihugu bafashije abanyarwanda gutangira neza umwaka, ari nako abandi baserukira neza igihugu i mahanga.

    Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa mbere kwa 2024, InyaRwanda yaguteguriye 10 z'intoranywa muri zo zacuranzwe, zikabyinwa, zigasakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatinda:

    1.     Naragusariye — Li John ft Pamaa

    “>

    2.     Wait — Kivumbi King ft Axon

    “>

    3.     Teta — QD

    “>

    4.     Niyo Ndirimbo — Meddy ft Adrien Misigaro

    “>

    5.   Kule — Fifi Raya

    “>

    6. To You – Bwiza

    “>

    7. Mbali – Nel Ngabo

    “>

    8. Akayobe – Manick Yani ft King James

    “>

    9. Uri Keza – Aobeats

    “>     

    10. Dimension – Confy

    “>

                 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139214/mutarama-twarataramye-top-10-yindirimbo-zafashije-abanyarwanda-gutangira-neza-2024-139214.html

  • AFCON: Morocco yatunguranye isezererwa na Afu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasozwaga gukinwa imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Afurika. Saa moya z’umugoroba ikipe y’Igihugu ya Mali yasezereye Burkinafaso iyitsinze ibitego 2-1.

    Saa yine z’ijoro ni bwo hari hategerejwe umukino ukomeye kuri Stade Laurent Pokou ikipe y’igihugu ya Morocco icakirana na Afurika y’Epfo. 

    Uyu mukino waje kurangira mu buryo benshi batatekerezaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo isezerera Morocco iyitsinze ibitego 2-0 bya Evidence Makgopa ku munota wa 57 ahawe umupira na Themba Zwane ndetse na Mothobi Mvala kuri kufura nziza yararekuye ku munota wa 90+5.

    Muri uyu mukino usibye kuba ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinzwe ahubwo yanarangije ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga dore ko Sofyan Amrabat yari yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 90+4 ku ikosa yakoreye Mothobi Mvala.

    Iyi kipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yakomeje muri 1/4, izacakirana na Cape Verde mu gihe Mali yo izacakirana na Cote d’Ivoire.

    Biteganyijwe ko iyi mikino ya 1/4 izatangira gukinwa kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, Saa moya ikipe y’igihugu ya Angola ikina na Nigeria naho DR Congo ikina na Guinea Saa yine.

    Uburyo Evidence Makgopa yatsinzemo igitego cya 1

    Ibyishimo byari byose ku basore b’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo nyuma yo gutsinda Morocco ntawabitekerezaga 

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Afrika y’Epfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139209/afcon-morocco-yatunguranye-isezererwa-na-afurika-yepfo-139209.html

  • Bruce Melodie na Masai Ujiri mu bazatanga iki… – #rwanda #RwOT

    Rwanda Day izaba ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024 mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nyubako izaberamo Rwanda Day yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$. Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95 bikorerwamo inama n'ibindi binyuranye.

    Ibiganiro by'umunsi wa mbere wa Rwanda Day bizibanda ku ishoramari hagati y'abanyarwanda barizwa mu mahanga n'imbere mu gihugu (Business Careers, between Diaspora and Home). Abazatanga ikiganiro barimo umwe mu bashinze 'Entrepreneurial Solutions Partners', Charity Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.

    Ibiganiro by'umunsi wa Kabiri bizibanda ku rugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse n'urugendo rwo gukomeza guteza imbere Igihugu mu ruhando Mpuzamahanga (Rwanda at 30, Rwanda in the World).

    Ikiganiro kizatangwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi,Dr Abdallh Utumatwishima, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'Umutekano (NISS), Gen Maj Joseph Nzabamwita ndetse na Amb.Jendayi Frazer.

    Ikiganiro cya kabiri kuri uriya munsi kizibanda ku rwego rw'ubuzima (Taking Care of our Health), kizatangwa na Dr. Paulin Basinga wo mu muryango Bill&Melinda Gates Foundation, Dr. Senait Fisseha wo muri Susan T. Buffet Foundation, Stella Mucyo wo Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera ndetse na Dr. Nadege Nziza, umuhanga wize ibijyanye n'ubuvuzi, ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika mu bijyanye n'ubudahangarwa bw'umubiri.

    Kuri uyu munsi wa kabiri kandi hazatangwa ikiganiro cya Gatatu kizabanda ku iterambere rya Sports ndetse n'imyidagaduro (Economic Development through Sports and Entertainment).

    Iki kiganiro kizatangwa na Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, umunyamuziki Bruce Melodie, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball.

    Mu bandi bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y'Abanyarwanda batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w'Umunyamerika washinze Saddleback Church ndetse n'Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Ibiganiro by'uwo munsi bizasozwa n'Ijambo rya Perezida Paul Kagame.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

    Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.


    Bruce Melodie ari mu bazatanga ikiganiro ku guteza imbere Sports n'ibikorwa by'imyidagaduro muri rusange 

    Masai Ujiri-Inshuti y'u Rwanda; ategerejwe mu bazatanga ikiganiro muri Rwanda Day igiye kubera i Washington


    Mu 2023, Masai Ujiri yakoreye i Kigali iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje Davido, Diamond, Tyla n'abandi mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame 


    Nyuma yo gutaramira i Kigali muri Giants of Africa, Diamond wo muri Tanzania yahuye na Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139217/bruce-melodie-na-masai-ujiri-mu-bazatanga-ikiganiro-muri-rwanda-day-139217.html

  • Perezida wa Tanzania yagize icyo avuga ku rupfu rwa Jenerali Nikusubula wigeze kuba Ambasaderi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Lt Gen Martin Nikusubula Mwakalindile wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana tariki 28 Mutarama 2024 nk’uko amakuru ava muri Tanzania abivuga.

    Perezida w’iki Gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’uyu wagize imyanya ikomeye mu gisirikare cy’iki Gihugu.

    Mu butumwa yatambukije kuri X, Madamu Samia Suluhu Hassan, yagize ati 'Nakiriye kandi mbabazwa n’amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.'

    Madamu Samia yakomeje avuga ko uyu mugabo wakoreye Igihugu cye imirimo ikomeye, Imana yamwisubije.

    Ati 'Turashimira Imana ku bwo kuba yari yaramuduhaye agakorera Igihugu cyacu nk’umusirikare, Ambasaderi n’umugaba mukuru w’ingabo z’a Tanzaniya (1983 – 1988).

    Arongera ati 'Turazirikana kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.'

    Madamu Samia Suluhu Hassan yanihanganishije igisirikare cya Tanzania, by’umwihariko Umugaba Mukuru wacyo Gen Jacob Mkunda, ndetse n’umuryango wa nyakwigendera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-wa-Tanzania-yagize-icyo-avuga-ku-rupfu-rwa-Jenerali-Nikusubula-wigeze-kuba-Ambasaderi-mu-Rwanda