Blog

  • Haravugwa urunturuntu hagati ya Perezida Ndayishimiye n’uyoboye Ishyaka rye CNDD-FDD riri ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Uku guhangana hagati y’aba banyapolitiki, bivugwa ko kwagaragajwe n’ubwitabire bw’amasengesho yo gusabira Igihugu cy’u Burundi yabereye i Gitega kuva tariki 25 kugeza ku ya 28 Mutarama 2024, aho yitabiriwe n’abantu bacye mu gihe yajyaga yitabirwa na benshi.

    Uku kwitabirwa n’abantu mbarwa, bivugwa ko ari ukubera umwuka mubi uri mu buyobozi bw’iri shyaka, aho bivugwa ko Perezida Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo, bari kurebana ay’ingwe.

    Corridorreport.com ivuga ko aba bayobozi b’ishyaka rya CNDD-FDD batari kumvikana k’ugomba kuziyamamariza kuyobora iri shyaka.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uko guhangana kuri hagati ya Ndayishimiye na Reverie Ndikuriyo, kuri kunengwa na bamwe mu banyapolitiki bo hejuru muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi, bavuga ko aba bombi bari guhanganira inyungu zabo bwite.

    Ukutajya imbizi hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo, kwanagaragaye ubwo bombi bavugaga ku bibazo biri hagati y’Igihugu cyabo n’u Rwanda, aho Perezida yabanje guca amarenga ko u Burundi bugiye gufunga imipaka, ariko uyu muyobozi w’Ishyaka rye akaba yari yavuze ko bitazabaho.

    Reverien Ndikuriyo we yari yavuze ko yigeze kuganira n’abayobozi b’Umuryango RPF-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda, kuri ibi bibazo, kandi ko ibiganiro bizakomeza, ndetse yizeza ko imipaka itazongera gufungwa kuko bibangamira inyungu z’abaturage b’Ibihugu byombi.

    Muri iri shyaka kandi, bamwe mu bayoboke baryo bavuga ko kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi, batazi aho ishyaka ryabo rigana.

    Ikindi kibazo kivugwamo, ni amafaranga y’umurengera yasabwe abanyamuryango ba CNDD-FDD aho basabwe ko buri wese yishyura ibihumbi 20 FB, ndetse ko hakusanyijwe 402 000 000 Fb, kandi abarwanashyaka ba CNDD FDD batarabona impamvu iri shyaka rikusanya amafaranga muri buriya buryo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Haravugwa-urunturuntu-hagati-ya-Perezida-Ndayishimiye-n-uyoboye-Ishyaka-rye-CNDD-FDD-riri-ku-butegetsi

  • Gicumbi : Uwari umaze iminsi avuga ko isi iri kumusiga bamusanze mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu muturage w’imyaka 32, bamusanze iwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gatungo mu Kagari ka Ryaruyumba mu Murenge wa Manyagiro.

    Yabonywe bwa mbere n’umugore we ubwo yari avuye guhinga, yagera mu nzu agasanga umugabo we amanitse mu mugozi, agahita atabaza abaturanyi n’inzego z’ubuyobozi.

    Abaturanyi ba nyakwigendera, bavuga ko yari amaze iminsi mu maganya menshi, avuga ko ubuzima bwanze kandi ko abona Isi iri kumusiga.

    Bavuga kandi ko muri 2021 yari yaragiye muri Uganda, akaza kugaruka muri 2023, ariko akaza yarahindutse agaragara nk’ufite ibibazo byinshi, aho yakundaga kwiganyira.

    Urupfu rw’uyu mugabo, rwemejwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’ Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite wavuze ko nyakwigendera yitabye Imana koko bikaba bikekwa ko yiyahuye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gicumbi-Uwari-umaze-iminsi-avuga-ko-isi-iri-kumusiga-bamusanze-mu-mugozi-yapfuye

  • UMI Masters Courses 2024 LIST & Intake #rwanda #RwOT

    Today, we shall list all the Masters courses at Uganda […]

    The post UMI Masters Courses 2024 LIST & Intake appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/umi-masters-courses/

  • Kamonyi-Rugalika: Abantu babiri bagwiriwe n'ikirombe, umwe aboneka abura kimwe mu bice bye #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa mbiri z'iki gitondo cyo ku wa 31 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi abagabo babiri bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'Urugalika binjiyemo indani. Batangiye kubashakisha bifashishije imashini kabuhariwe mu gucukura(Caterpillar). Muri 2 cyagwiriye, kugeza i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba umwe niwe wari umaze kuboneka, ibice bimwe by'Umubiri biri ukwabyo hari n'ukuboko kutabonetse.

    Abagwiriwe n'iki kirombe ni; Niyonsaba Eric w'imyaka 43 y'amavuko ndetse na Gafurafura Claver w'imyaka 47 y'amavuko ari nawe bigejeje ku i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ataraboneka kuko bikekwa ko we yari kure cyangwa se umusozi waridutse ukabagwira, we akiruka ajyamo indani ahunga.

    Nyiri iki kirombe, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ari icya Kankwanzi Epiphanie ariko kandi hakaba n'amakuru avuga ko aha hantu kiri nubwo ari mu isambuye ye ari ubutaka yari yarahaye Niyonsaba Eric ari nawe muhungu we wakiguyemo ugishahishwa.

    Uwabonetse, umutwe wari ukwawo n'akaboko kamwe, akandi ntabwo kabashije kuboneka. Bene umurambo( ababyeyi inshuti n'abavandimwe) bawujyanye mu rugo ahagana ku i saa kumi n'ebyiri nyuma y'uko RIB itanze uburenganzira ariko undi akomeza gushakishwa.

    Ntabwo bikunze kubaho ko wumva abantu bagwiriwe n'ibirombe by'ahacukurwa amabuye y'Urugalika nkuko byumvikana kenshi ahacukurwa amabuye y'agaciro mu bice bitandukanye muri Kamonyi nka; Rukoma, Kayenzi na Ngamba higanje ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro arimo Koruta na Gasegereti….

    Mu butumwa bwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bari baje ku itabaro mu gushakisha aba bagwiriwe n'ikirombe, yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo n'abatabaye.

    Yasabye kandi by'umwihariko abakora ubucukuzi haba ahacukurwa amabuye asanzwe y'urugalika n'andi, haba kandi ahacukurwa amabuye y'agaciro muri aka karere ko bakwiye kwitwararika bakareka gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane ibihe by'imvura no mu mukamuko wayo. Yasabye kandi abakora ubucukuzi kubukora bafite ibyangombwa byose bisabwa abakora ubucukuzi, bitari ibyo baba banyuranya n'amategeko.

    Abayobozi barimo Dr Nahayo Sylvere uyobora Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi mu karere(DPC), Umukozi wa RIB wabikurikiranaga ndetse n'Umuyobozi w'Umurenge wa Rugalika biriwe kuri uyu musozi bashakisha aba bantu kugera ku i saa kumi n'ebyiri ubwo twasize bagikomeje gufatanya n'abaturage gushakisha.

    Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka no ku misozi ihakikije.
    Imashini kabuhariwe mu gucukura yifashoshijwe mu gushakisha abagwiriwe n'ikirombe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/31/kamonyi-rugalika-abantu-babiri-bagwiriwe-nikirombe-umwe-aboneka-abura-kimwe-mu-bice-bye/

  • Jason Statham ntashaka kugereranywa n’abandi… – #rwanda #RwOT

    Umwongereza kabuhariwe muri filime, Jason Statham, benshi bahaye akabyiniriro ka ‘Transporter’, yatangiye umwaka wa 2024 aha abakunzi be impano ya filime nshya y’imirwano yitwa ‘The Beekeper’, ari nayo yazamuye amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batangiye kumugereranya na Keanu Reeves ukina filime zaciye ibintu za ‘John Wick’.

    Jason Statham afite filime nshya iherutse gusohoka yitwa ‘The Beekeeper’

    Mu kiganiro Jason Statham yagiranye na The Guardian cyagarukaga kuri filime ari gutegura yitwa ‘Levon’s Trade’ azahuriramo n’icyamamare Sylvester Stallone, yagarutse kubyo amaze iminsi abona byabamugereranya n’abandi bakinnyi ba filime aho bamwe bavugaga ko uburyo arwanamo muri filime bimaze gusubira inyuma aho asigaye arushwa n’abarimo Keanu Reeves.

    Abifata nk’agasuzuguro iyo abanye abantu bamugereranya n’abandi bakinnyi ba filime

    Mu magambo ye Jason Statham yagize ati:”Ni kenshi mbona abangereranya n’abandi bakinnyi ba filime ariko sibyo, mbifata nko gusuzugurwa kuko ababikora ntabwo baba bazi imbaraga dushyiramo cyangwa ibyo tunyuramo dukina filime. Kuvuga ko runaka andusha cyangwa ndusha runaka simbishyigikiye kuko nizera ko buri wese afite ubumenyi bwihariye arusha undi”.

    Yatangaje ko amaze kurambirwa kubona abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugereranya

    Jason Statham w’imyaka 56 umaze imyaka irenga 25 akina filime yakomeje agira ati: ”Maze kurambirwa ibyo biganiro bingereranya n’abandi bakinnyi. Abafana bagomba kureka ibi kuko hari igihe bibangamira twebwe cyangwa bikaduca intege. Sinzi uko abandi babifata gusa njyewe ndabyanga ni nayo mpamvu mbasaba ko barekeraho kujya bangereranya ahubwo bakanyereka ibyo bifuza muri filime zanjye”.

    Statham yasabye abafana ba filime ko barekera aho kumugereranya n’abandi

    Uyu mugabo wanditse izina muri filime zitandukanye zirimo nka ‘The Meg’, ‘Transporter’, ‘Expendables’, ‘Italian Job’, n’zindi, yasoje avuga ko abafana ba filime barangwa no guhanganisha cyangwa kugereranya abakinnyi bazo bakwiye kureka uyu muco ahubwo bakajya bakora ibindi byafasha kuzamura abikinnyi ba filime bakunda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139236/jason-statham-ntashaka-kugereranywa-nabandi-bakinnyi-ba-filime-139236.html

  • Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byarengeye… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku banyarwanda n'abandi bagiye babyitabira mu bihe bitandukanye, aho byaberaga cyane muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Bisa n'ibyashyizweho akadomo n'igitaramo Shengero Aline Sano [Alyn Sano] na Andrew Ojambo [Daddy Andre] bakoreye muri Camp Kigali, tariki 31 Werurwe 2023.

    Bari babanjirijwe n'igitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye tariki 24 Gashyantare 2023 cyaririmbye Kidumu wo mu Burundi, B2C ndetse na Confy. 

    Cyari cyahariwe abakundana, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa 'Saint Valentin' mu buryo bwihariye. Itike ya menshi yari ibihumbi 280 ku meza y'abantu umunani.

    Kuva icyo gihe abakunzi b'ibi bitaramo ntibongeye kubibona. Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Mbere, umuyobozi muri RG Consult Inc itegura ibi bitaramo, Irakoze Arlette yavuze ko batireganyije itegurwa ry'ibi bitaramo, ahubwo hari ibyo bari bamaze igihe berekejeho amaboko.

    Yavuze ati '[…] Abakunda Kigali Jazz Junction ntabwo twabyibagiwe, ariko ntabwo dukora ibintu bya RG Consult gusa, hari n'abandi bakiriya tugira batandukanye, rero bisa n'aho tutarabona umwanya uhagije, ariko turabizirikana, igihe gikwiye tuzongera kubabwire ibigendanye na Kigali Jazz Junction.'

    Irakoze Arlette yavuze ko muri iki gihe bamaze badategura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, bashyize mu bikorwa igitekerezo cyo gutegura irushanwa bise 'Byina Rwanda' rizahuza ababyinnyi batandukanye bo mu Rwanda, kandi rizahemba ibyiciro bitatu.

    Uyu mukobwa yavuze ko bagiye bakorana n'ababyinnyi mu bihe bitandukanye mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction n'ahandi babona uburyo impano y'abo ikwiye gutezwa imbere, biyemeza gutegura irushanwa ngaruka mwaka rizajya ribahuza.

    Yavuze ati 'Muri rusange RG Consult turi ikigo gikora n'ibijyanye no guteza imbere imyidagaduro muri rusange, ni ukuvuga ngo ntabwo dufite ahantu hamwe tubimbiye ku buryo tutajya ahandi.

    Niyo mpamvu tugereza kugirango abari mu ruganda rw'imyidagaduro turebe ukuntu twabateza imbere, ababyinnyi bafashe igice kinini, rero ikintu ni ikintu gikomeye twagombaga kwibuka, rero niyo mpamvu tudahagarara ku bahanzi gusa.'

    Abashaka guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka guhatana yifata amashusho y’amasegonda 90′ ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.

    Bazahatana mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe, itsinda ry’abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n’ibindi) ndetse na Urban&Modern Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet n’ibindi).

    Ababyinnyi 15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu rugendo rw'abo rwo gukuza impano.

    Aba 15 bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.

    Muri buri cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y'umuziki irimo ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe cy'ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka azakira Miliyoni 6 Frw).

     

    Mu 2022, umunyamuziki Slaï yatanze ibyishimo muri Kigali Jazz Junction


    Lilian Mbabazi yamaze urukumbuzi abitabiriye Kigali Jazz Junction mu 2022


    Mu 2019, umuhanzikazi Teta Diana yataramiye abitabiriye Kigali Jazz Junction


    Muri Werurwe 2023, Kidumu yabanje gusabana n'abakunzi be mbere y'uko abataramira


    Mu 2023, B2C bo muri Uganda bataramiye i Kigali 


    Ubwo mu 2023, Confy yaririmbaga muri Kigali Jazz Junction








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139227/ibitaramo-bya-kigali-jazz-junction-byarengeye-he-139227.html

  • Bombori bombori mu ngabo z'u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye  #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Perezida Tshisekedi yishoye mu ntambara mu burasirazuba bwa Kongo akurikiye amafaranga, yari aziko bizamworohera bityo akabona amadorali yazamura ubukungu bwe bwaguye hasi dore ko buri musirikari Tshisekedi amubarira ibihumbi bitanu by'amadorali ariko umusirikari agashyikirizwa amadora ijana mbere yo guhaguruka mu gihugu cye.

    Ndayishimiye ngo yabwiye Tshisekedi ko ari Jenerali ko iby'intambara abimenyereye ari utuntu twe.

    Gusa kuva ingabo z'u Burundi zicakirana na M23 havugwa imiborogo mu gihugu cy'u Burundi kimaze gupfusha abasirikari benshi abanda bagahunga urugamba. Kubera iyo mpamvu ubuyobozi bw'ingabo zo mu Burundi bumaze gusimbuza ukuriye ingabo zabwo muri Kongo inshuro eshatu mu mezi atandatu bizeyeko impinduka mu buyobozi hari icyo biri butange.

    U Burundi bwinjira mu ntambara muri Kongo ku mugaragaro muri Nyakanga 2023 bwari buyobowe na Col Haringanji kugeza mu Ugushyingo 2023 akaba yaramaze amezi abiri gusa ayoboye izi ngabo nibwo zahuye n'ikibatsi cya M23 maze uwari uyoboye ingabo zateye M23 ariwe Major Ernest Gashirahamwe ahasiga ubuzima ashyingurwa mu cyubahiro I Bujumbura. Aha ingabo z'u Burundi zaratsinzwe ziratikira.

    Col Hariganji yasimbujwe ikitaraganya na Col Kavamahanga nawe wahuye n'uruva gusenya ubwo abasirikari be yari ayoboye bafite ipeti rya Majoro bahasigaga ubuzima ndetse n'abandi basirikari batoya. Yahise azimbuzwa ikitaraganywa muri uku kwambere uyu mwaka. Col Kavamahanga yongeye gutsindwa ubwo ingabo yari ayoboye zanze ku mugaragaro kurwanya M23 zikivumbura zigasubizwa I Burundi ubu bose bakaba bafunze.

    Col Kavamahanga nawe yasimbuwe na Col Pontien Hakizimana uzwi nka Mingi nawe wahuye nuruva gusenya ubwo ingabo z'u Burundi zari ku musozi wa Muremure bacunga inzira ihuza Goma na Bukavu bakubitwaga inshuro na M23 agapfusha abasirikari benshi amafoto akaba ari gukwirakwizwa kuri Internet.

    Ingabo z'u Burundi nta morale zifite mu kurwana na M23 kubera impamvu zitandukanye harimo kugambanirwa nabo bagiye gutabara bo muri FARDC bakanabata ku rugamba kugeza ubwo nabo bataye urugamba. Kugeza ubu abasirikari amajana nibo bari kubarizwa muri gereza ariko hari n'abakorerwa iperereza.

    Mu gisirikari cy'u Burundi kandi hari kuvugwa abenshi bari kuva mu gisirikari cyane cyane abari ku ipeti rya Lieutenant na Captain kuko nibo bakunda kugwa ku rugamba.

    Ubu imiryango y'abasirikari iri gutabaza kuko kugirango amakuru n'amafoto bidakwirakwizwa abasirikari muri Kongo babaka amatelephone. Imiryango ikaba yatangaje amazina y'abasirikari baguye ku musozi wa Muremure tariki ya 28 Mutarama 2024. Muri abo harimo abamaze kumenyekana bakurikira

    1. Capitaine Euphraim Niragira (matricule SS 2550) avuka ku mutumba wa Gisanze muri komine n'intara ya Bururi.

    2. Adjudant-Major Alexis Gahitira (matricule SC 1454) avuka ku mutumba wa Kanka muri komine Bisoro mu ntara ya Mwaro.

    3. Sergent Prosper Nininahazwe (matricule 82756) avuka ku mutumba wa Camizi muri komine Matongo mu ntara ya Kayanza.

    4. Caporal-chef Jean-Marie Maniratanga (matricule HR 16526) avuka ku mutumba wa Gatsiinga muri komine Ndava mu ntara ya Mwaro.

    5. Caporal-chef Charité Nshimirumukiza (matricule HR 16177) ava ku mutumba wa Mubuga muri komine Mbuye mu ntara ya Muramvya.

    6. Caporal-chef François Ndayiragije (Matricule HR 13187) avuka ku mutumba wa Nyamabuye muri komine Gitanga mu ntara ya Rutana.

    7. Caporal-chef Jacques Nyandwi (matricule HR 21733) avuka ku mutumba wa Gahongore muri komine n'intara ya Bubanza.

    8. Caporal-chef Polycarpe Nzisabira (Matricule HR 22828) avuka ku mutumba wa Mboza muri komine Kanyosha mu ntara ya Bujumbura (rural).

    9. 1Classe Léonce Nibigira (Matricule HR 28289) avuka ku mutumba wa Gitaramuka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi.

    10. 1Classe Désiré Nduwimana (matricule HR 29931) avuka ku mutumba wa Gitaba muri komine n'intara ya Rutana.

    11. 1Classe Jean-Marie Nsabimana (matricule HR 25728) avuka ku mutumba wa Runyonza muri komine n'intara ya Kirundo.

    12. 1Classe Cedric Nsengimana (matricule HR 25743) avuka ku mutumba wa Nyamugari muri komine Buhiga mu ntara ya Karusi.

    13. 1Classe Audace Nigombeye (matricule 27065) avuka ku mutumba wa Mburi muri komine Gisagara mu ntara ya Cankuzo.

    Intambara na M23 irasiga ishenye igisirikari cy'u Burundi.

    The post Bombori bombori mu ngabo z'u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bombori-bombori-mu-ngabo-zu-burundi-kubera-gukubitwa-na-m23-muri-congo-bakibaza-icyo-iyi-ntambara-ibamariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bombori-bombori-mu-ngabo-zu-burundi-kubera-gukubitwa-na-m23-muri-congo-bakibaza-icyo-iyi-ntambara-ibamariye

  • Ni umuhamagaro wImana! Jado Masengesho yiyon… – #rwanda #RwOT

    Masengesho Jean de Dieu wahisemo gukoresha Jado Masengesho nk'izina ry'umuziki, ni umwe mu bahanzi bakiri bato biyemeje gutangira urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza babinyujije mu mpano bahawe yo kuririmba.

    Jado avuga ko yatangiye kuririmba mu 2013 ubwo yabaga muri korali zitandukanye, ariko akaza kubitangira mu buryo bweruye muri uyu mwaka wa 2014 kuko ni na bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ikoze neza mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    Nyuma yo kuvumbura ko kuririmba kwe ari umuhamagaro w'Imana, Jado Masengesho yashyize ahagaragara indirimbo yo kuramya yise 'Unyubake.' Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry'Imana riboneka muri Yeremiya 31:3-4, Jado avuga ko irimo isengesho ry'umuntu ku giti cye, ikaba ikubiyemo icyifuzo cyo kwegera Imana cyane ngo 'itwubake.'

    Masengesho usengera muri ADEPR mu itorero rya Gatenga, yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo ari mu bihe byo gusenga, akaba yarayigeneye abantu bose bifuza guhemburwa n'Imana no kwegezwa imbere nayo.

    Yeteguje indirimbo, ibikorwa ndetse n'imishinga mishya, ahishyura ko hari n'indi ndirimbo nshya iri mu nzira zo kujya hanze mu minsi ya vuba.

    Akomoza ku cyo yisabira abakunzi b'ibihangano bye, yagize ati: 'Abantu bankunda cyangwa n’abazankunda kubera iyi ndirimbo, ndabasaba gukomeza kunkunda no kunshyigikira cyane ndetse no kumba hafi kugira ngo dufatanye kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.'

    Kugeza ubu uyu muhanzi nta muntu afite wemewe ureberera ibikorwa bye, ariko yatangaje ko afite intego yo kuzana abantu benshi kuri Yesu 'binyuze mu bihangano azajya ampa.' Yongeyeho ko yifuza gufatanya n’abandi baramyi kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu muramyi yatangaje ko yishimira kubona umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza by’umwihariko hano mu Rwanda, haba imiririmbire n’imicurangire bikaba bigenda bizamuka ku rwego rushimishije.


    Jado Masengesho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yanditse ari mu bihe byiza byo gusenga


    Yiyemeje gufatanya n’abandi bahanzi kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

    Reba hano indirimbo ya mbere ya Jado Masengesho yise “Unyubake.”


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139226/ni-umuhamagaro-wimana-jado-masengesho-yiyongereye-ku-bahanzi-ba-gospel-nyarwanda-video-139226.html

  • The Ben yavuze uko umugore we yazanye impindu… – #rwanda #RwOT

    The Ben amaze iminsi ibiri muri Amerika, aho yitabiriye ibirori bya Rwanda Day bizaba ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, bizabera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yabwiye umugore we Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw'ubuzima 'bwanjye', kandi akomeza gusigasira umunsi we abikoranye 'urukundo no kumwenyura'.

    The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yavuze ko Pamella atuma buri 'gihe mba mushya'. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by'urwibutso birangajwe imbere no 'kumvira ijwi ry'Imana'.

    Uyu munyamuziki yifuje ko umunsi w'amavuko wa Pamella waba mwiza kurushaho nk'uko uwe ugenda buri munsi. Yavuze ko Pamella atuma buri gihe ashaka gusingira, gutera intambwe no kugera kure mu buzima bwe.

    Yashimye Pamella 'ku bw'urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho'. Yungamo ati 'Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n'ibindi. Ndagukunda.'

    The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

     

    The Ben yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugore we Uwicyeza Pamella, avuga ko ariwe rufatiro rw'ubuzima bwe


    The Ben yavuze ko Pamella ahora amutera imbaraga zo gutera intambwe yisumbuyeho mu buzima bwe








    The Ben avuga ko Pamella yahinduye ubuzima bwe mu rugendo ruherekejwe n'urukundo no kumwenyura


    Ku wa 23 Ukuboza 2023, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139225/the-ben-yavuze-uko-umugore-we-yazanye-impinduka-mu-buzima-bwe-139225.html

  • Basketball: Uwabaye kapiteni w’u Rwanda yase… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 nibwo aba bombi bari bamaze igihe mu rukundo basezeranye gusa amafoto yabo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

    Ibi ntabwo benshi babyakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe berekanye amarangamutima yabo bavuga ko Tierra Monay Henderson adakwiye kuzongera gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Tierra Henderson ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye gukinira u Rwanda muri 2010 ndetse bigera naho agirwa Kapiteni. Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 arikumwe n’ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’Afuruka yaberaga muri BK Arena.

    Tariki 20 z’ukwezi kwa 07 muri 2021 nibwo Tierra Monay Henderson yari yambitse impeta uyu Mukunzi we nawe ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Mu rukundo rwa bombi, Kapiteni Monay ni umukobwa, mu gihe Amanda ari umusore.

    Tierra Henderson asezerana na Amanda Thompson imbere y’Imana 

    Bari banezerewe cyane ku munsi w’ubukwe bwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139230/basketball-uwabaye-kapiteni-wu-rwanda-yasezeranye-numugore-mugenzi-we-139230.html