Blog

  • Liverpool ikubitiye Chelsea ahareba inzega – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane mu gihugu cy'uBwongereza hakinwaga umukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyo. mu mikino yo kuri uyu munsi Liverpool ndetse na Chelsea nazo zesuranye, gusa ikipe ya Chelsea ntibyayigendekeye neza kuko yatsinzwe 4 kuri 1 (Liverpool 4: 1 Chelsea).

    Uyu mukino kandi ni umukino usize Liverpool iyoboye urutonde n'amanota 51, Manchester city ari iya kabiri na 46 gusa ntirakina umukino wa 22, naho Arsenal kuwa 3 n'amanota 46, Chelsea yo ubu iri ku mwanya wa 10.

     

    Source : https://yegob.rw/liverpool-ikubitiye-chelsea-ahareba-inzega/

  • “Iyo akanze akanyenyeri, n’abasifuzi barakabona” Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel yahishuye ko hari amakipe mu Rwanda ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yahishuye ko hari amakipe ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi nk'imwe mu mpamvu ituma habaho imisifurire itavugwaho rumwe muri ruhago Nyarwanda.

    Nk'uko tubikesha Igihe, Rugangura yagize ati 'Hari n'abasifuzi baba ku rutonde rw'abakozi bahembwa n'amakipe 'payroll' ku kwezi. Iyo amakipe akanze akanyenyeri, n'abasifuzi barakabona.'

    Axel yirinze kuvuga ikipe runaka ibikora, gusa avuga ko ayo makipe asanzwe muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kicyiciro cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/iyo-akanze-akanyenyeri-nabasifuzi-barakabona-umunyamakuru-wa-rba-rugangura-axel-yahishuye-ko-hari-amakipe-mu-rwanda-ahemba-abasifuzi-umushahara-ku-kwezi/

  • Manishimwe Djabel yirukanywe n’ikipe yo muri Algeria #rwanda #RwOT

    Ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel.

    Ni nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

    Manishimwe Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera za Nzeri 2023 avuye muri Mukura Victory Sports et Loisir yo mu karere ka Huye mu Magepfo y’u Rwanda.

    Kuva yagera muri iyi kipe akaba yarabuze amahirwe yo gukina aho urwego bamwifuzagaho atari rwo bamusanzeho, yahoraga ku ntebe y’abasimbura rimwe na rimwe ntanabonekeho.

    Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, USM Khenchela yatangaje ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu barimo na Manishimwe Djabel bamwifuriza amahirwe masa aho bazajya, banabashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye.

    Ati “Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel (Manishimwe) mu rugendo rwa bo. Burabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w’ikipe.”

    Aba bakinnyi bakaba batandukanye n’iyi kipe nyuma y’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria aho bayisize ku mwanya wa 7 n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 36.

    Manishimwe Djabel yanyuze muri ASEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Manishimwe Djabel yamaze kwirukanwa muri USM Khenchela

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yirukanywe-n-ikipe-yo-muri-algeria

  • Exclusive: Ibi ndimo ntabwo ari ikibazo cya K… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida wa Gasogi United, KNC yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ibyo ari gukora atari ikibazo cye bwite ahubwo n’andi makipe ahura nabyo. 

    Yagize ati” Ibi ndimo ntabwo ari ikibazo cya KNC (Gasogi United), ni ikibazo cyacu twese wajya kwa Rayon Sports, yakikubwira, wabaza APR FC yakikubwira, wabaza umufana yakikubwira, ibi turi gukora ni ku bw’inyungu z’umupira w’amaguru muri rusange ntabwo ari ikibazo cya KNC.”

    Tariki 27 Mutarama, nibwo KNC yafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa ibikorwa byose bya Gasogi United mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse avuga ko aseshe iyi kipe kubera icyo yise umwanda uri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose KNCyagiranye na InyaRwanda

    VIDEO: Munyantore Eric – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139240/exclusive-ibi-ndimo-ntabwo-ari-ikibazo-cya-knc-nta-mukinnyi-uzabura-akazi-knc-uyobora-gaso-139240.html

  • RDF Military Band, Senderi na Alyn Sano banyu… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyahuje abayobozi mu Nzego Nkuru z'Igihugu, urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali n'ahandi.

    Cyaririmbyemo RDF Military Band, Senderi Hit, Alyn Sano, umukirigitananga Esther Niyifasha, Itorero ry'Igihugu Urukerereza ndetse n'Itorero ry'Umujyi wa Kigali, Indatirwabahizi.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda n’umurage zasize buri wese akabyubakiraho mu kubaka u Rwanda twifuza.

    Iki gitaramo cyabaye gisoza ukwezi k’ubutwari kuva tariki ya 05 Mutarama kwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko mu kwezi k’Ubutwari, Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa hateguwe Isangano ry’Urubyiruko ryiswe 'Kigali Youth Festival' ryaranzwe n’ibikorwa birimo ibiganiro byahawe urubyiruko ku butwari, ibikorwa by’imyidagaduro, imurikabikorwa ry’urubyiruko n’ibindi.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, wari umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo gisingiza Intwari, yabwiye urubyiruko ko ubutwari bukwiye kugaragarira mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabasabye kurinda no kubungabunga ibyagezweho kugira ngo intambwe u Rwanda rwateye idasubira inyuma.

    Yabasabye kandi: Gukunda igihugu; Gushingira ku muco no kuvomamo ibidufasha gutera imbere, Kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobyan’ibindi.

     Senderi Hit yagaragaje ko imyaka amaze mu muziki atari ubusa!

    Uyu munyamuziki umaze imyaka irenga 18 mu muziki, yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo ubwo yageraga ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi b'intore ndetse n'abakobwa bamufashije kujyanisha n'ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

    Senderi akigera ku rubyiniro yasabye abari muri iki gitaramo kubanza kwitegura gufatanya nawe kuririmba indirimbo ze zose maze aranzika. Yabanje kandi gusaba urubyiruko gushimira intwari zirimo mu byiciro bitatu 'Imanzi, Imenda ndetse n'Ingenzi'.

    Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ibidakwiriye nzabivuga' yakoranye na Tuyisenge Intore, ubundi ivumbi riratumuka, urubyiruko rujya mu bicu.

    Ni imwe mu ndirimbo, Senderi avuga ko yamwubakiye izina mu buryo bukomeye, kandi yatumye abasha kuririmba mu bikorwa bitandukanye bya Leta.

    Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Nzabivuga' maze asaba abarimo Ingabo na Polisi, ndetse n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel na Minisitiri Bizimana kumusanga ku rubyiniro bakabyinana iyi ndirimbo, imbere y'urubyiruko.

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise 'Turate Intwari z'u Rwanda' igaruka ku misozi 105 RPF Inkotanyi yifashishije mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Akiva ku rubyiniro, yabwiye InyaRwanda ko yishimiye uko urubyiruko rwamwakiriye. Ati 'Ndanyuzwe sinkubeshye! Urubyiruko rwanyeretse ko umuco w'ubutwari wabacengeye, kandi ibihangano byanjye babizi, cyane ko bigaruka ku gukunda Igihugu no kurinda ibimaze kugerwaho.'

    RDF Military Band, mu mwabaro wa Gisirikare, urubyiruko rwizihiwe

    Iri tsinda ryanyuzemo abanyamuziki bakomeye mu Gisirikare cy'u Rwanda (RDF), byatumye rikomeza kwamamara, kandi ibihangano by'abo biracengera ibihe n'ibihe.

    Rigizwe n'abasore n'inkumi b'abaririmbyi ndetse n'abacuranzi b'ibicurangisho binyuranye, batanze umuziki buri wese akazihirwa.

    Binjiriye mu ndirimbo zigaruka ku rugamba ndetse n'indirimbo zirata ubutwari bw'inkotanyi, ubundi urubyiruko ruva mu ntebe rufatanya n'abo.

    Iri tsinda ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo, ari nako bamwe mu basirikare bari mu itsinda babyina mu buryo bwihariye, ibintu byanejeje benshi bitabiriye iki gitaramo.

    Baririmbye indirimbo yamamaye nka 'Iya mbere Ukwakira' bakomereza ku ndirimbo zirimo 'Ibigwi by'inkotanyi' n'izindi.

    RDF Military Band igizwe n’abasore n’inkumi b’abasirikare barimo abaririmbyi, abacuranzi, ababyina, abafasha mu miririmbire n’abandi bahuza imbaraga bagatanga umuziki unogeye amatwi.

    RDF Military Band ifite indirimbo zakunzwe zirimo ‘Majeshi makali’, ‘RDF Izihirwe’, ‘Ibigwi by’inkotanyi’, ‘Umugabo nyawe’, ‘Amahoro’, ‘Mag Mag’, ‘Gihugu Cyatubyaye’ n’izindi.

    Ku wa 23 Mutarama 2023, RDF yatangaje ko Abasirikare 127 basoje amasomo y'ibanze ya muzika mu bya gisirikare, Isomo ryo kuvuza Ingoma, irijyanye n'imyiyereko yo mu birori ndetse n'iijyanye no kwiga guhugura abandi.

    Iki gikorwa cyateguwe na 'Military Band' cyamaze umwaka wose. Gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo byabereye ku Cyicaro cya Gisikare i Kanombe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major General Augustin Turagara, ni we wayoboye iki gikorwa mu izina ry'ubuyobozi bukuru bwa RDF.

    Yashimiye abasoje amasomo yabo abasaba gukoresha neza ubumenyi babonye mu gihe bafataga aya masomo, mu rwego rwo gukomeza gufasha Igisirikare cy'u Rwanda ndetse n'igihugu muri rusange.

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bukomeza gutera 'Military Band' mu kubaha ibikoresho no kububakira ubushobozi.

    Alyn Sano yagiranye ibihe byiza n'urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzikazi yaririmbye mu gitaramo nk'iki gisingiza Intwari, kandi akagaragarizwa urukundo rukomeye.

    Kuri iyi nshuro yaserutse yambaye imyambaro y'ibara ry'umweru, akanyuzamo akabyina, ubundi akaganiriza urubyiruko, ndetse byageze n'aho abasanga mu byicaro.

    Yitaye ku kuririmba cyane indirimbo ze zakunzwe kugeza ku ndirimbo 'Biryoha Bisangiwe' aherutse gushyira hanze. Yabanje kuririmba indirimbo nka 'Radiyo' yabaye idarapo ry'umuziki we asoreza ku ndirimbo yise 'None'.

    Mbere y'uko ava ku rubyiniro, uyu muhanzikazi yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bagera ikirenge mu cy’Intwari zabohoye u Rwanda.

    Yavuze ko akoresha intwaro mu kubaka u Rwanda yisunze umuziki akora, asaba buri wese kurasanira ku ruhembe rwe. Uyu mukobwa yavuze ko imyaka 30 ishize 'benshi muri twe ntabwo twari turi hano, ndabasaba kugirango buri wese afate intwaro ye, reka tubikore Igihugu tukigeze aho abagipfiriye bifuzaga ko kigera.'

    Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umukirigitananga Esther Niyifasha waririmbye indirimbo yubakiye ku kurata intwari. Ati 'Izamamarere zikwiye ishimwe. Muze turate intwari z'u Rwanda. Duharanire ubutwari niko gaciro gacu, isoko n'amahoro biganze. Izamarere tuzirate.'

    Ni mu gihe, Itorero ry'Umujyi wa Kigali, Indatirwabizi ryisunze imivugo n’ibisingizo bivuga imyato ababohoye u Rwanda muri iki gitaramo cyo gusingiza Intwari n'aho Itorero ry'Igihugu, Urukerereza rwisunze indirimbo zinyuranye.


    Senderi International Hit yisunze indirimbo ze zivuga ku muco wo gukunda igihugu na gahunda za Leta zitandukanye





     

    Abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda biganjemo urubyiruko



      

    RDF Army Jazz Band baririmbye indirimbo zagarutse ku butwari bwaranze Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda


    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubutwari bukwiye kugaragarira mu bikorwa byabo bya buri munsi


     

    Umuhanzi Aly Sano ku rubyiniro yishimiwe n’urubyiruko mu ndirimbo ze zigezweho


    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye urubyiruko kurangwa n'umuco




     

    Itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali ryataramiye abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda


     

    Umukirigitananga Esther Niyifasha yisunze indirimbo zigaruka ku Inkotanyi zabohoye u Rwanda




    Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, Gloria Mukamabano ndetse na Ntazinda Marcel bayoboye iki gitaramo



    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana [Uri hagati]


    Ngarambe François wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi 




    Senderi yahamagaye ku rubyiniro abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu


    Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryisunze imbyino zinyuranye zigaruka ku kurata ubutwari









    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI BIZIMANA MU KWIZIHIZA UMUNSI W’UBUTWARI

    “>

    SENDERI YEMEJE IBIHUMBI BY’URUBYIRUKO BYITABIRIYE IGITARAMO CYO GUSINGIZA INTWARI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyo gusingiza Intwari cyabereye muri Camp Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge&Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139242/rdf-military-band-senderi-na-alyn-sano-banyuze-urubyiruko-mu-gitaramo-gisingiza-intwari-am-139242.html

  • Impamvu Cristiano Ronaldo atazakina umukino b… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane taliki 1 Gashyantare 2024 Saa mbili z’ijoro kuri Kingdom Arena ni bwo ikipe ya Al Nassr izacakirana na Inter Miami mu mukino wa gishuti.

    Wari utegerejwe na benshi cyane dore ko bamwe bavugaga ko ari amahirwe ya nyuma babonye yo kubona abakinnyi 2 babayeho bahanganye, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari mu kibuga kimwe ariko kuri ubu ntabwo bigukunze.

    Nk’uko umutoza wa Al Nassr, Luis Castro yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, Cristiano Ronaldo ntabwo azaba ahari bitewe nuko amaze igihe atameze neza none no kugeza ubu akaba atarakira neza 100% ku buryo yakinishwa.

    Yagize ati “Ntabwo tuzabona Cristiano Ronaldo na Lionel Messi mu kibuga, Ronaldo ari mu bihe bya nyuma byo gukira kugira ngo atangire gukorana n’abakinnyi bagenzi be. Turizera ko mu minsi iri imbere ashobora gutangira gukorana n’ikipe. Ntabwo azaboneka ku mukino dufitanye na Inter Miami”.

    Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imitsi ndetse biza no gutuma ikipe ye ya Al Nassr isubika gahunda y’imikino ya gishuti yari ifite mu Bushinwa aza gusaba imbabazi abafana avuga ko yagize ikibazo cy’imvune.

    Cristiano Ronaldo ntazagaragara ku mukino wa gishuti bafitanye na Inter Miami ya Lionel Messi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139239/impamvu-cristiano-ronaldo-atazakina-umukino-bafitanye-na-inter-miami-ya-lionel-messi-139239.html

  • Abakinnyi ba Gasogi United babayeho bate muri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama ni bwo ikipe ya Gasogi United yakomezaga imyitozo yakabaye ari iyitegura umukino wa Kiyovu Sports. Yari imyitozo ya kabiri muri iki cyumweru, ndetse ikaba imyitozo ya nyuma muri Mutarama. 

    Abakinnyi hafi ya bose, ku isaha ya Saa 07:00 PM bakaba bari bageze ku kibuga cya IPRC Kicukiro ari naho iyi kipe ikorera.

    Ugikubita amaso aba bakinnyi ubona ko akamwenyu ari kose ndetse wagira ngo nta cyabaye kuko umutoza yabakoreshaga nk’aho hari umukino bari kwitegura vuba aha.

    Imyitozo yashyizweho umutemeri saa 09:10 am abakinnyi bahita bajya mu nama n’umuyobozi w’iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles (KNC). KNC yasabye abakinnyi gukorana imyitozo imbaraga ndetse bakiyitaho nk’ibisanzwe, ubundi nawe bakamurekera ibyo arimo. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139235/abakinnyi-ba-gasogi-united-babayeho-bate-muri-ibi-bihe-video-139235.html

  • Perezida Tshisekedi yaciye amarenga ko agihagaze ku nzira y’intambara n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwo Tshisekedi yiyamamariza indi manda aherutse gutsindira, ndetse akaba yaramaze kurahira, yavuze kenshi ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse avuga ko igihe azaba yaratowe azasaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama, ubwo yaganiraga n’abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga muri Congo, Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

    Yavuze ko yiteguye guhangana n’aba banzi b’Igihugu bafite ibice bagenzura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ikindi kandi ngo mu gihe cyose uyu mutwe wa M23 ukigenzura ibyo bice, ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiteze kugirana ibiganiro n’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ibiganiro ntibishoboka hagati yacu n’u Rwanda igihe cyose rugenzura igice cy’ubutaka bwacu. Ntabwo tuzemera inzira z’ibiganiro izo ari zo zose.

    Tshisekedi kandi yaboneye kongeye gusaba Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, gufatira u Rwanda ibihano.

    Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda itahwemye guhakana ibi birego rushinjwa, aho yavuze ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku burenganzira bw’igice kimwe cy’Abanyekongo bakomeje kurenganywa n’umutwe wa FDLR ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

    Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu cyumweru gishize, yongeye gushimangira ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba intandaro y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

    Icyo gihe yagize ati 'Muzagende mukore ubushakashatsi, mukore iperereza […] njye ndabaha ibimenyetso, muzagende mukore iperereza muze mumbeshyuze, u Rwanda ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.'

    Perezida Kagame yabonyeho kongera kuvuga ko gusenya umutwe wa M23 atari wo muti ukwiye, ahubwo ko hakwiye kurandurwa icyatumye uvuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-Tshisekedi-yaciye-amarenga-ko-agihagaze-ku-nzira-y-intambara-n-u-Rwanda

  • Hagaragaye gihamya ko Imbonerakure z’i Burundi nazo zinjiye mu rugamba rwo guhashya M23 #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, hari urubyiruko rusanzwe rushamikiye ku Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk’Imbonerakure rusoje imyitozo, aho byavugwaga ko rugiye koherezwa mu rugamba rwo guhangana na M23.

    Amakuru ava muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zo zimaze iminsi zifatanya na FARDC na FDLR, ubu ziri gufashwa n’Imbonerakure.

    Uwashyize hanze amakuru, yavuze ko Abanyamulenge batuye muri ibi bice biri kuberamo imirwano, bemeje ko urwo rubyiruko rw’Abarundi rwamaze kwifatanya n’Igisirikare cyabo.

    Mu butumwa bwatanzwe n’umwe usanzwe akurikiranira hafi iyi mirwano, witwa Mugenzi Felix ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati 'Dore ifoto y’abasirikare b’u Burundi bari kwisuganyiriza muri Kivu y’Epfo. Abanyamulenge bemeje uruhare bw’igisirikare cy’u Burundi n’Imbonerakure, bari kurwana ku ruhande rumwe na Mai-Mai na FDLR, mu bitero biherutse kugabwa mu bice bitandukanye.'

    Uyu kandi yanagaragaje ifoto y’abarwanyi batonze umurongo, bagaragara nk’abikoreye imizigo ndetse n’intwaro.

    Ni mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi utabaza, uvuga ko uruhande bahanganye rukomeje kwica inzirakarengane z’Abasivile, rukoresheje imbunda za rutura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hagaragaye-gihamya-ko-Imbonerakure-z-i-Burundi-nazo-zinjiye-mu-rugamba-rwo-guhashya-M23

  • Hot springs bring diversity to the tourism sector #rwanda #RwOT

    Rwanda has several hot springs including Bugarama, Nyamyumba, Gisenyi, and Kinigi hot springs according to researchers soaking in hot spring water can reduce chronic muscle pain, arthritis, and fibromyalgia, stimulating the immune system. Also, hot spring water is believed to contain healing properties that address illnesses like the flu.

    These hot springs have untapped potential to thousands attract of tourists, and as a company, they are prepared for it. They can be accessed through both guided and self-guided tours.

    'For tourism numbers to increase significantly they must have the diversity of attractions on top of having other attractions like Gorillas in Volcanoes National Park, and the Big Five in Akagera among others,' Muzungu says.

    Muzungu says with diverse attractions and other incentives by the Rwanda Development Board like the reduction of prices for local and regional tourists, the tourism sector will be unstoppable this year.

    'With these reduced prices for both domestic and regional tourists, we are going to witness increased local tourists. This year begins on a positive note and the sector is upbeat. Thanks to RDB ‘s new price policy,' said Muzungu, MD of Kigali Car Rentals.

    Muzungu says as a result of reduced prices new products and offers that integrate both domestic and regional packages have been introduced by Kigali Car Rentals.

    'We have added flexible offers such as the self-drive packages where tourists or groups can rent cars, drive themselves and if they are exiting the country through another EAC country, they don’t have to drive back the car to Rwanda. They deposit it at our outlet in the country of exit and proceed with their journey,' Muzungu explained.

    This growth came on the backdrop of a successful previous year where figures show that Rwanda’s tourism revenues had increased to US$445 million in 2022, up 171.3 per cent from the previous year, with nature-based tourism bearing the potential to drive the country’s economic growth.

    Gorilla trekking generated revenues of US$113 million, the government institution, Rwanda Development Board (RDB), said in a report released recently.

    The country attracted about 110,000 visitors to its national parks in 2022, registering an increase of 142.4 per cent from 2021, the report said. It added that the country aims to increase tourism receipts to 800 million dollars by 2024.

    The services sector, mainly tourism and hospitality, played a significant role, contributing 46% to the GDP, followed by the agriculture sector at 25%, the industry sector at 21%, and net direct taxes accounting for 7%.

    To the different initiatives by stakeholders like the government’s move to revitalize the industry and sector players like tour operators who have made it easy for both local and international visitors to move around the country and the region easily.

    This will cement the industry’s position as the country’s biggest foreign exchange earner a position it had lost due to the COVID-19 pandemic that had affected the global economy, thus slowing down tourism activities due to movement restrictions.

    What are safari holidays in Rwanda ?

    Safari holidays in Rwanda are adventurous and immersive travel experiences that primarily take place in African countries, although they can also be found in other parts of the world. These holidays offer the opportunity to explore and observe wildlife in their natural habitats. During a safari holiday in Rwanda, travelers typically embark on either Self-drive Safaris or guided tours.

    Game drives through national parks, game reserves, and private conservancies. These tours are led by experienced guides who possess extensive knowledge about the local flora and fauna. They help visitors spot and identify various animals including lions, elephants, giraffes, zebras, rhinos, and many others.

    Rwanda holidays often provide unique opportunities for close encounters with wildlife. Some trips may involve staying at luxury lodges or tented camps located within or near wildlife-rich areas. This allows guests to witness animals up close while enjoying comfortable accommodations.

    In addition to game drives, safari holidays can also include other activities like walking safaris, where participants explore the wilderness on foot under the guidance of expert trackers. Other options may include birdwatching excursions, hot air balloon rides over the savannahs, or cultural visits to local communities.

    These holidays not only offer thrilling wildlife experiences but also promote conservation efforts by supporting local communities and contributing to conservation initiatives. They provide an incredible opportunity for travelers to connect with nature and gain a deeper understanding of the importance of preserving our planet’s biodiversity.

    Overall, Rwanda safari holidays allow individuals to escape into the wild and create unforgettable memories surrounded by stunning landscapes and magnificent creatures in their natural habitats.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hot-springs-bring-diversity-to-the-tourism-sector