Blog

  • The Ben, TMC na Massamba bongewe mu bazitabir… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bya 'Rwanda Day After Party' bizaba mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024,  nyuma y'amasaha macye azaba ashize igikorwa cya Rwanda Day kirangiye, aho kizatabirwa n'abanyarwanda n'inshuti barenga ibihumbi 13.

    Umuyobozi wa Salax Entertainment, Ally Soudy yabwiye InyaRwanda ko bageze kure imyiteguro y'iki gikorwa kizahuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zinyuranye ndetse n'abandi bazaba bitabiriye ibi birori bya Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 11.

    Ally Soudy yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo 'guhuriza hamwe Abanyarwanda twese ndetse n'ibyamamare byose bizaba byitabiriye Rwanda Day'. Ati 'Ariko hari n'abandi tuzatangaza mu minsi iri imbere.'

    Ibi birori bizwi nka 'Rwanda Day After Party' bizabera ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa Washington guhera saa tatu z'ijoro, ku muhanda wa Connecticut.

    The Ben, TMC na Massamba Intore batangajwe biyongera ku bandi barimo The Keza uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Cece Le Norvegien, Big J The Photographer, Dj Manzi, umuraperi Jay Pac, Mignonne Munyaburanga bakorana mu kiganiro 'Ally Soudy On Air';

    Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019, Bad Rama, Kamichi, umunyarwenya Ramjaane Joshua, umunyamideli Jolie Bwiza wanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Washington na Miss Tacoma 2020;

    Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru 'Mama Urwagasabo', umuhanzi Time B, umukinnyi wa filime Mutoni Assia, umunyamuziki MYP wo mu itsinda ryamenyekanye cyane Kigali Boys, umuraperi Shizzo Afropapi n'abandi.

    Ally Soudy avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by'ubuzima yisangamo. Ati 'Salax Entertainments ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.'

    Akomeza ati “Ntabwo navuga ko ninjiye mu byo gutegura ibitaramo. Kuko ni ibintu nsanzwemo. Ahubwo kuko kenshi nkunze kubitegura mu buryo bw’inyuma y’amarido, abantu ntabwo babimenya cyangwa se kugira uruhare mu gutegura ibitaramo runaka, birimo byinshi byagiye binakomera ku rwego rwo hejuru cyangwa se ibirori byihariye akenshi.”

    Ally Soudy avuga ko kwinjira mu bategura ibitaramo, ari urugendo amazemo igihe kinini, ku buryo harimo n’ibyo yagiye agiramo uruhare ariko abantu ntibabimenya.

    Uyu mugabo yagize uruhare mu gutegura ibihembo bya Salax Awards kuva mu 2008, kugeza ubwo yaniteguriye igitaramo cye bwite yise “Ally Soudy Friends and Fans” yakoze afatanyije na sosiyete ya RG Consult cyabereye muri Camp Kigali.

    Kuri we, avuga ko gutegura ibitaramo atari ibintu bishya mu rugendo rwe rw’ubuzima, ahubwo yagiye agira uruhare muri byinshi bitigeze bimenyekana.

    Yavuze ko mu rwego rwo gutegura ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, yahisemo gufatanya na kompanyi ya Ukweli Times, aho bazakora kuva ku itegurwa ry'ibi birori kugeza birangiye.

    Impapuro zamamaza ibi birori bizaherekeza Rwanda Day, zigaragaza ko kwinjira bizasaba ko buri muntu yishyura amadolari 40. Ni mu gihe abashaka kuzicara ku meza 'Table' bisaba ko ahamagara kuri Nimero +1 917-293-7242 kuko imyanya yo kwicara kuri 'Table' ibaze cyane.

    Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

    Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku isi irimo Buruseri, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.

     

    Ally Soudy yatangaje ko The Ben azaba ari umwe mu bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day i Washington DC 

    Massamba Intore azaririmbira abazitabira Rwanda Day, nyuma anaririmbe mu birori bizaherekeza Rwanda Day 

    The Ben yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri Rwanda Day, nyuma anaririmbe mu birori bya ‘After Party’ ya Rwanda Day 

    Massamba yaherukaga gutaramira Abanyarwanda mu Mujyi wa Ottawa muri Canada

    The Ben yaherukaga kuririmbira muri Canada mu Mujyi wa Ottawa

    TMC ari ku rutonde rw’ibyamamare bazitabira ibirori bizaherekeza Rwanda Day 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139254/the-ben-tmc-na-massamba-bongewe-mu-bazitabira-ibirori-bizaherekeza-rwanda-day-139254.html

  • Police FC irahundura amateka ifite kuri APR FC? AS Kigali yo yaba iri bwihorerera kuri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Police FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari, ni mu gihe mu bagore ugomba guhuza abakeba AS Kigali na Rayon Sports.

    Buri tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, kuri iyi nshuro ni umunsi wizihizwa ku nshuro ya 30.

    Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), hateguwe irushanwa ry’umupia w’amaguru ryahuje amakipe 4 ya mbere muri shampiyona aho APR FC na Police FC ari zo zahuriye ku mukino wa nyuma, mu bagore ni Rayon na AS Kigali.

    Imikino ya nyuma ikaba iri bukinwe uyu munsi aho habanza umukino wa nyuma mu bagore ugomba guhuza amakipe y’abakeba Rayon Sports na AS Kigali saa 15h.

    Ni umukino utegerejwe na benshi kuko uheruka kubahuza muri shampiyona Rayon Sports yabatsinze 2-1 ariko AS Kigali itaha ikubita agatoki ku kandi.

    Uyu munsi Abanyamujyi bafite gahunda yo kwihorera bakayitwara igikombe, ni mu gihe Rayon Sports na yo yiteguye kuba yabatsinda ikegukana igikombe.

    Nyuma y’uyu mukino saa 18h00′ harahita hakuikiraho umukino karundura ugomba guhuza APR FC na Police FC.

    Ni umukino benshi bategereje kureba niba Police FC ishoboa guhindura amateka mabi ifite kuri APR FC cyane ko kuva muri 2015 aya makipe amaze guhura inshuro 19 ariko Police FC ikaba yatsinzemo imikino 2 gusa banganyamo imikino 7 ni mu gihe APR FC yatsinzemo imikino 10.

    Police FC iheruka gutsinda APR FC tariki ya 22 Mata 2023 mu mukino wa shampiyona ya 2022-23 aho yayitsinze 2-1, indi nshuro yahurukaga kuyitsinda ni muri 2019 ubwo yayitsindaga 1-0 mu mukino w’umwanya wa 3 mu gikombe cy’Agaciro.

    Muri izo nshuro zose 19, imikino 3 yonyine ni yo itarabonetsemo igitego, mu gikombe cy’Amahoro cya 2015 na 2018 ndetse n’umukino ubanza wa shampiyona ya 2017-18.

    Imikino yose ikaba imaze kubonekamo ibitego 31, APR FC yinjije ibitego 23 mu izamu ya Police FC ni mu gihe yo yatsinze ibitego 8 gusa.

    Ikipe iza kwegukana iri rushanwa irahabwa miliyoni 6 Frw, iya kabiri ihabwe 3 Frw mu cyiciro cy’abagabo, mu bagore ari miliyoni 4 Frw na miliyoni 2Frw ku yabaye iya kabiri.

    Rayon Sports WFC na AS Kigali ni zo zibanza mu kibuga

    Police FC irakina na APR FC mu mukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-irahundura-amateka-ifite-kuri-apr-fc-as-kigali-yo-yaba-iri-bwihorerera-kuri-rayon-sports

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 02 no 03 Mutarama 2024 AbanyaRwanda n'inshuti z'u Rwanda bazagira amahirwe yo kuganira n'Umukuru w'igihugu binyuze muri gahunda igiye kuba ku nshuro ya 11 ya Rwanda Day.

    Kuri iyi nshuro ikaba izabera i Washington DC aho Perezida Kagame na Madamu bamaze kugera gusa mbere y'umunsi nyirizina bakaba bari bwifatanya n'Abanyamerika mu masengesho gusabira iki gihugu.

    Mbere kandi y'aya masengesho nk’uko tubikesha ibiro by'umukuru w'igihugu,Village Urugwiro,Perezida Kagame yagiranye ibiganiro David Beasley wabaye Guverineri wa South Carolina n'Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa [PAM].

    Anahura n'abayobozi bihuriro rya Black Caucaus riyobowe na Steven Hosford bagirana ibiganiro  byibanze ku bufatanye Black Caucaus n'u Rwanda.

    Rwanda Day 2024 izabera muri Gaylord National Resort&Convention Center iteganijwe kuzatangirwamo ibiganiro ku Ishoramari ku banyarwanda baba hanze mu Rwanda.

    Hatangwe kandi ikirebana  n’imyaka 30 ishinze u Rwanda rwibohoye n'uburyo bwo gukomeza kuruteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.

    Hari ikijyanye n'ubuzima kimwe n'ikirebana n'iterambere ry'ubuhanzi, imyidagaduro na siporo. Ikaba izaherekezwa kandi n'ibikorwa bitandukanye byateguwe birebana n'imyidagaduro, imyidagaduro n'ibikorwa bijyana n'ishoramari.Perezida Kagame mbere y’amasengesho yo gusabira igihugu cya Amerika yahuye n’abarimo David Beasley Perezida Paul Kagame na David Beasley umwe mu banyapolitike bakomeye muri Amerika wanabayeho Guverineri wa South CarolinaPerezida Kagame byitezwe ko azakugeza ijambo kubitabira amasengesho yo gusabira AmerikaPerezida Kagame yaganiriye n’abagize Black Caucaus  ibiganiro byibanze ku bufatanye n’igihugu cy’u Rwanda AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139247/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nabarimo-david-beasley-i-washington-dc-amafoto-139247.html

  • Gashyantare mu myidagaduro! Ibitaramo karundu… – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku isi muri uku kwezi twatangiye kwa Gashyantare, haba muri Sinema ndetse no muri muzika hateganyijwe ibitaramo bikomeye byitezweho gutanga ibyishimo ku bakunzi b'ibirori. Ibitaramo bisanzwe, ibyo gutanga ibihembo, ibyo kumurika album n'amafilime mashya ni byo byitezwe muri uku kwezi kwa Gashyantare twinjiyemo.

    1. Grammy Awards

    Ku ikubitiro tariki 05 Gashyantare 2024, hazaba ibirori mbonekarimwe mu buryohe bwa muzika bizatangirwamo ibihembo bya Grammy bizaba bitangwa ku nshuro ya 64 kuri MGM Grand Garden Arena i Las Vegas. Ni ibihembo bifatwa nk’ibya mbere ku Isi mu muziki.

    2. People’s Choice Awards & BAFTAs

    Ibindi bihembo bikomeye bizatangwa muri uku kwezi, ni ibya People’s Choice Awards, byo bizatangwa tariki 18 Gashyantare 2024, ibya BAFTAs bizatangwa kuri iyo tariki kuri Royal Festival Hall i Londres mu Bwongereza. Ibi bihembo bya British Film Academy Awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 77.

    3. Ibitaramo bizaherekeza Rwanda Day

    Kuri rundi ruhande, ku wa 02 na 03 Mutarama 2024 abarenga ibihumbi bitanu bitezwe ko bazahurira muri Gaylord National Resort & Convention Center i Washington DC mu gikorwa giha umwanya Abanyarwanda bo mu mahanga, bahiga cyangwa bahakorera, bakagirana ibiganiro na Perezida Kagame. Byose bikorwa mu buryo bugamije gukomeza guteza imbere igihugu cy'u Rwanda.

    Ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro birimo Ikaze Night, Tempah'D Night, Rwanda Day Official, The Wrap Up na Rwanda Day After Party bikaba bizakomeza gufasha abitabiriye kwidagadura. Uyu mwaka, Rwanda Day izaba iba ku nshuro yayo ya 11.

    4. Igitaramo Okkama azamurikiramo EP

    Umuhanzi Ossama Masut Khalid [Okkama] agiye kumurika Extended Play [EP] yise Ahwii! mu gitaramo giteye amatsiko abarimo ibyamamare banamaze kutangaza ko batazahatangwa.

    Ni EP azashyira hanze kuwa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024. Izaba ariyo ye ya mbere. Azayimurikira mu gitaramo cya 'acoustic,' aho azaba acurangira abakunzi be.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu minsi ishize, Okkama yatangaje ko iyi EP izaba iriho indirimbo 8 anakomoza ku kuba inganzo yayo yarayikuye ku bihe bitoroshye yanyuzemo muri 2023. Igikorwa cyo kumurika iyi EP ya Okkama kizabera kuri Kaso Kicukiro.

    5. Igitaramo Senga B azamurikiramo album

    Muri uku kwezi kandi, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana naho uburyohe burakomeje, aho umuramyi Senga B. Christina [Senga B], agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi.

    Nyuma y’igihe kinini atuye muri Canada, kuri ubu agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho azaba afata amashusho y’indirimbo ze. Ni igitaramo yise “Hymn Stories Live Recording”, kizaba kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 kuva saa kumi n’igice z’umugoroba kuri Eglise Vivante Rebero. Kwinjira ni ubuntu.

    Uyu muhanzikazi azaba ari kumwe n’abandi baramyi basizwe amavuta barimo Prosper Nkomezi, Ben & Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries. Yavuze ko impanvu nyamukuru y’igitaramo cye ni “ukugira ngo tuzagire ibihe byiza byo kuramya ndetse no guhimbaza Imana yacu. Kuko nta kindi twaremewe uretse kuyihimbaza.”

    6. The Ben Live in Kampala

    Abarimo umuhanzikazi Sheebah Karungi, abanyarwenya Madrat & Chiko n’abandi bamaze gutangazwa nk’abazafatanya n’umuhanzi w’umunyarwanda The Ben uzatanga ibyishimo muri Uganda Kampala ku munsi w'abakundana uzaba kuwa 14 Gashyantare 2024, mu gitaramo cyiswe “The Ben live in Kampala”.

    Binyuze muri Sosiyete ya Comedy Store y’umunyarwenya Alex Muhangi, The Ben azataramira muri Uganda afata nk’iwabo ha kabiri cyane ko yahavukiye, nyuma y’uko azabanza gutanga ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bazitabira Rwanda Day ku wa 02 no ku wa 03 Gashyantare 2024.

    Sheebah Karungi na The Ben ni ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro kuva bakorana indirimbo muri 2017.

    7. Triannale de Kigali

    Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yamenyesheje iherutse kumenyesha Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe “Triannale de Kigali.”

    Iri serukamuco riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali kubufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by'ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by'ubuhanzi. 

    Ryitezwemo abahanzi barenga 300, rikaba rizabera muri Camp Kigali, Car free Zone, Canal Olympia, kwa Mayaka i Nyamirambo, Hôtel Des Milles Colline, Mariott Hotel, BK Arena, Ikinyugunyugu-Musanze-Twin Lakes, Paradise Island-Lake Kivu muri Rubavu n'ahandi.

    Umuyobozi wa Rwanda Initiative (RAI), Dorcy Rugamba avuga ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo gukomeza kugeza ubuhanzi bw'u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, nk'imwe mu ntego bihaye kuva mu 2012.

    8. Ibihembo bya SAG

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya Screen Actors’ Guild (SAG) bizaba tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Shrine Auditorium and Expo i Los Angeles. Ibi birori by’uburyohe muri Sinema bizaba uyu mwaka ku nshuro yabyo ya 30.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139238/gashyantare-mu-myidagaduro-ibitaramo-karundura-ukwiriye-kwitega-muri-uku-kwezi-139238.html

  • Urugamba rugiye guhindura isura : Hahishuwe umugambi mushya wa rutura witezweho kurangiza M23 #rwanda #RwOT

    Ni amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru Chimp Reports cyandikira muri Uganda, cyavuze ko cyamenye amakuru y’uyu mugambi mushya w’urugamba, aho abasirikare bakuru muri FARDC ndetse n’abayobozi abasirikare ba SADC, bamaze kunoza uyu mugambi.

    Ni umugambi uje mu buryo bushya bugamije kurandura uyu mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni nyuma y’uko ingabo zo muri bimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa SADC, zinjiye muri Congo zigiye guhashya uyu mutwe wa M23.

    Chimp Reports ivuga ko uretse abasirikare ibihumbi 100 bazifashishwa muri uyu mugambi mushya, hanateganyijwemo ko hazakoreshwa imbunda za rutura nyinshi, kunoza uburyo bwo gutata ahari abarwanyi ba M23.

    Biteganyijwe kandi ko hazakoreshwa indege z’intambara zirimo n’izitagira abapilote zizwi nka Drones zimaze iminsi zinatangiye gukoreshwa.

    Uyu mugambi wamaze kunozwa, ndetse Perezida Felix Tshisekedi, yohereje Maj Gen Shora Mabondani mu burasirazuba bwa Congo burimo iyi mirwano, kugira ngo ajye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi, aho azaba akora nk’Umuyobozi mushya w’Akarere ka 34 ka Gisirikare.

    Uyu Mujenerali wa FARDC, yageze i Goma kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 yakiranwa icyubahiro gihebuje n’abayobozi mu nzego za politiki muri Congo, ndetse na we aboneraho gusaba abaturage kuzagira uruhare muri uru rugamba ngo bahanganyemo n’umwanzi.

    Ni mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko na wo wambariye urugamba ndetse ko witeguye kwirwanaho no kurinda abaturage bari mu bice ugenzura, gusa ukavuga ko bamaze iminsi bibasiwe n’ibitero bya FARDC n’abambari bayo badahwema kubica babarashe umusubirizo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urugamba-rugiye-guhindura-isura-Hahishuwe-umugambi-mushya-wa-rutura-witezweho-kurangiza-M23

  • Umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu Rwanda yahishuye ko agiye kureka itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Ni umwuga amazemo imyaka 19 dore ko yawutangiye muri 2005, gusa yavuze ko atazarenza imyaka 20 muri uyu mwuga.

    Mu butumwa yitangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Romalio yagize ati 'Imyaka 19 irashize. Ndibuka umukino wa mbere nogeje, wari Champions League hagati ya Darling Club Motema Mapembe na Rayon Sports i Kinshasa. Umukino nawogereje chez Robert.'

    Yakoemeje agira ati 'Nsigaje umwaka umwe, micro nkayisigira abandi. 20 izaba ihagije da.'

    Muri iyi myaka 19 amaze muri uyu mwuga, Gakuba Romalio, yakoreye ibitangazamakuru nka Contact FM, Radio Ijwi rya afurika, City Radio, na Azam TV.

    Azwi kandi mu biganiro by’ubusesenguzi mu bya siporo by’umwihariko kuri ruhago yaba iyo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Umwuga w’itangazamakuru wagiye ubura bamwe mu banyamakuru bawuvamo bakajya gukora ibindi, aho bamwe bakunze kuvuga ko biterwa n’imibereho y’uyu mwuga itajyanye n’imbaraga usaba, kuko benshi mu bawukora bakunze gutaka umushahara w’intica-ntikize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Umwe-mu-banyamakuru-b-inararibonye-mu-Rwanda-yahishuye-ko-agiye-kureka-itangazamakuru

  • Nyamasheke : Umusaza uherutse kugaragaza umujinya w’umuranduranzuzi bamusanze amanitse mu giti yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu musaza witwa Mutabazi Gratien wo mu Mudugudu wa Musagara mu Kagari ka Gako, umurambo we umanitse mu giti hirya y’ejo hashize tariki 30 Mutarama 2024 ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri.

    Aya makuru yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse wagize ati 'Ntabwo turamenya niba ariwe wimanitse kuko ibyo bizava mu iperereza rirakorwa n’Ubugenzacyaha.'

    Yakomeje agira ati 'Abaturage bo baravuga ko basanze yiyahuye nyine ariko twe ntabwo twabyemeza tutari twamenya ibirava mu isuzuma rikozwe na muganga kuko bigomba gushingira ku bumenyi ntabwo bishingira ku byo abantu bari kuvuga.'

    Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma hazamenyekane icyamuhitanye.

    Gusa harakekwa kwiyahura, kuko mu minsi micye ishize ku Cyumweru yari yagiranye intonganya n’umuryango we, akanagaragaza umujinya udasanzwe ubwo yadukirara itungo ry’ingurube akaritema.

    Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko ubwo nyakwigendera yagaragazaga uyu mujinya agatema iryo tungo, bagerageje gukomakoma, ndetse bakamusaba gusaba imbabazi umuryango we, bakanabunga ariko agakomeza uburakari.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyamasheke-Umusaza-uherutse-kugaragaza-umujinya-w-umuranduranzuzi-bamusanze-amanitse-mu-giti-yapfuye

  • AMAFOTO: Uwicyeza Pamella yizihije isabukuru… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Mutarama buri mwaka Uwicyeza Pamella ari mu ba bishimira ko ari wo munsi Imana yahisemo ko bavukaho.

    Kuri iyi nshuro bikaba bitandukanye kuko aribwo bwa mbere ayizihije ari umugore kuko ku wa 23 Ukuboza 2023 yasezeranye kubana na The Ben.

    Bivuze ko amaze ukwezi kwa buki kurengaho iminsi mbarwa abaye umugore.

    Mu kwizihiza iyi sabukuru akaba yasangije abamukurikira ubutumwa buherekejwe n'amafoto agira ati'Nyagasani Mana umwana wawe yuzuye ishimwe.'

    Wavuga ko ari amagambo y'ubutsinzi kumwe uba wumva hari icyo waha Imana kubera ibyo ikora.

    Ibyishimo by'isabakuru ye akaba yabisangiye n'abavandimwe be barimo Hilton Sonia n'inshuti bari mahumbezi y'umusozi wa Rwenzori ho mu Burengerazuba bw'igihugu cya Uganda ahazwi nka Aramaga Lodge.

    Iy'isabukuru ayizihije nyuma y'iminsi mike Ari mu  kwa buki n'umugabo we The Ben i Mombasa ubu uri kubarizwa i Washington DC aho yitabiye  Rwanda Day 2024.

    Nyuma y’ukwezi kwa buki Pamella yakomereje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y’amavukoAbantu ba hafi ba Pamella bemeza ko acishije make, agwa neza kandi agira kwihanganaYizihirije isabukuru muri Uganda igihugu umugabo we The Ben yavukiyemo anitegura gutaramiramoAbavandimwe n’inshuti bifatanije na Uwicyeza Pamella wabonye izuba ku wa 31 Mutarama 2000

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139245/amafoto-uwicyeza-pamella-yizihije-isabukuru-arikumwe-nabavandimwe-muri-uganda-139245.html

  • Ingabire Victoire wigeze kwifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida yiyambaje Ubucamanza ngo azitabire amatora ataha #rwanda #RwOT

    Uyu Munyapolitiki wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akarekurwa muri 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, mu minsi ishize yavuze ko nubwo yakatiwe ariko agifite amahirwe yo kuba yazahatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yagize ati 'Kuba narakatiwe n’inkiko mu 2011, ntabwo mfite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ayo ari yo yose, ariko kandi dufite n’itegeko rikuriraho umuntu ubusembwa. Ubu nkaba narasabye gukurirwaho ubusembwa, mu rukiko rubifite mu nshingano zarwo. Urwo rubanza rukaba ruzaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, mfite icyizere ko igihe nikigera nzashobora kwiyamamaza mu matora tuzagira uyu mwaka.'

    Yavugaga ko azagana inzego zibifitiye ububasha kugira ngo ahanagurweho ubusembwa, ubundi bimuhe ayo mahirwe, none koko yamaze kwiyambaza Ubucamanza.

    Uku kwiyambaza Ubucamanza bw’u Rwanda, byanemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, wavuze ko ikirego cya Ingabire Victoire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, cyakiriwe n’Urukiko Rukuru.

    Mutabazi Harrison yagize ati 'Ni byo ikirego cye kirahari, yagitanze asaba ihanagurabusembwa, urubanza ruri 14 Gashyantare 2024.'

    Uyu mugore wageze mu Rwanda muri 2010 avuye mu Buholandi, ubwo yavugaga ko aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU-Inkingo [ntiryemewe mu Rwanda] ngo nab wo azabashe guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe muri uwo mwaka.

    Icyo gihe yahise atabwa muri yombi kubera ibyaha yahamijwe bishingiye ku magambo akarishye arimo ayo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho muri 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma y’ubujurire yari yatanze ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwari rwamukatiye gufungwa imyaka umunani.

    Nyuma y’uko afunguwe muri 2018 ku mbabazi za Perezida, uyu munyapolitiki yabaye nk’uwishongora avuga ko yarekuwe kubera igitutu amahanga yashyize kuri Leta y’u Rwanda.

    Gusa nubwo yatanze ikirego asaba guhanagurwaho ubusembwa, bamwe mu basesenguzi bavuga ko, bigoye ; kuko inkiko zigendera ku myitwarire yaranze uwari warakatiwe nyuma y’uko ageze hanze, mu gihe kuri we yakomeje kwitwara nabi, ndetse ko adakwiye no kuba hari amatora yahatanamo.

    Umusesenguzi akaba n’umushakashatsi Tom Ndahiro, aganira n’ikinyamakuru Igihe, yagize ati 'Uretse no kwiyamamariza kuba umudepite, ntakwiye no kuyobora umudugudu. Ni umugome udakwiye ubuyobozi ubwo ari bwo bwose mu Rwanda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ingabire-Victoire-wigeze-kwifuza-kwiyamamariza-umwanya-wa-Perezida-yiyambaje-Ubucamanza-ngo-azitabire-amatora-ataha

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse kubona ikipe hanze y’igihugu, yatangiye atsinda ibitego mu mukino we wa mbere yakiniye ikipe ye nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Gitego Arthur uheruka kwerekeza mu ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Kenya avuye muri Marine FC, ku Cyumweru yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.

    Wari mu mukino wa gishuti warangiye batsinzwe na Nairobi ibitego 3-2 ariko ibyo bitego 2 byose byatsinzwe na gitego Arthur ndetse yewe yari yabanje mu kibuga.

    Gitego Arthur ubu ni umukinnyi wa FC Leopards yo muri Kenya 

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-uherutse-kubona-ikipe-hanze-yigihugu-yatangiye-atsinda-ibitego-mu-mukino-we-wa-mbere-yakiniye-ikipe-ye-nshya/