Blog

  • Breaking News! Umukinnyi w’umunyarwanda wakinaga muri Algeria yirukanwe mu ikipe yakinagamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umunyarwanda Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi batatu batandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria.

    Hari ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 16/09/2023 nibwo Manishimwe Djabel yafashe indege yerekeza muri Algeria, mu gihe tariki ya 09/09/2023 nibwo yari uashyize umukono ku masezerano muri iyi kipe.

    Djabel yagiye muri USM Khenchela avuye muri Mukura yari amazemo yari ukwezi n'igice.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umukinnyi-wumunyarwanda-wakinaga-muri-algeria-yirukanwe-mu-ikipe-yakinagamo/

  • Nubwo ikipe ariye ariko ntiyayitwara uko ashatse! FERWAFA yahaye gasopu KNC uherutse gutangaza ko agiye gukura Gasogi United abereye Perezida muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashije iminsi mike Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, atangaje ko ikipe ya Gasogi United abereye Perezida agiye kuyisesa (kuyikura muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda) kubera kutishimira imisifurire.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe 'Camarade', yavuze ko Gasogi United itemerewe kwikura muri Shampiyona mu gihe itarasubizwa n'uru rwego ko yemerewe gusezera mu marushanwa.

    Mu kiganiro Camarade yagiranye na Fine FM, yagize ati 'Gasogi United ntiyemerewe kwikura muri Shampiyona mu gihe itarasubizwa na FERWAFA ko isezeye mu marushanwa, igomba kwitabira ibikorwa byose n'imikino.'

    Source : https://yegob.rw/nubwo-ikipe-ariye-ariko-ntiyayitwara-uko-ashatse-ferwafa-yahaye-gasopu-knc-uherutse-gutangaza-ko-agiye-gukura-gasogi-united-abereye-perezida-muri-shampiyona/

  • Kamonyi-Rugalika: Umwe muri 2 bari bagwiriwe n'ikirombe yakuwemo atwaye urutoki rwe ukwarwo #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri bari bagwiriwe n'ikirombe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, umwe yakuwemo atakiri muzima, undi akurwamo kuri uyu wa Kane ahagana ku i saa tanu zirengaho iminota, amaze mu nda y'isi amasaha hafi 29.

    Iyi mpanuka yabereye mu kirombe cy'amabuye y'urugalika, umusozi urariduka ugwira Gafurafura Claver w'imyaka 47 y'amavuko ari nawe waraye mu nda y'Isi akamaramo amasaha agera kuri 29. Mugenzi we, Niyonsaba Eric w'imyaka 43 y'amavuko yari yaraye akuwemo yapfuye, ibice bimwe by'umubiri birimo umutwe n'ukuboko bitari kumwe kandi hari ukundi kuboko kwabuze burundu.

    Agikurwa mu kirombe ari muzima nubwo yari yanegekaye, yazamutse atwaye urutoki rwe rumwe kuko rutari rukiri kumwe n'izindi. Avuga ko ari ibuye ryaruciye. Akigera imusozi kandi, yavuze mu ijwi rirenga abaza abana n'umugore.

    Ageze ku Isi yo hejuru, kubera ko yagaragaraga nk'ufite intege nke kandi bigaragara ko hari urugingo rwe atagifite mu zindi kuko yari arutwaye ukwarwo, ubuyobozi bwahise bushaka uko agezwa kwa muganga, bahamagara Imbangukiragutabara imutwara bwangu.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, ashimira abaturage bitanze ku itabaro kuva aba bantu bakigwirwa n'ikirombe kugera bose bakuwemo nubwo umwe yakuwemo yapfuye. Ashimira kandi Ubuyobozi bw'uruganda rw'Isukari rwa Kabuye( Kabuye Sugar Works) rwababaye hafi ubwo barutabazaga kuko rwabahaye imashini kabuhariwe(Caterpilar) mu gucukura ari nayo bifashishije muri uyu musozi kugera abagwiriwe n'ikirombe bose bababonye.

    Soma hano inkuru yabanje umenye byinshi; Kamonyi-Rugalika: Abantu babiri bagwiriwe n'ikirombe, umwe aboneka abura kimwe mu bice bye

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/01/kamonyi-rugalika-umwe-muri-2-bari-bagwiriwe-nikirombe-yakuwemo-atwaye-urutoki-rwe-ukwarwo/

  • Mu mukino waranzwe n’imvururu nyinshi Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino waranzwe n’imvururu mu minota ya nyuma, Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1.

    APR FC ni yo yari yahuye na Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2024, akaba ari umukino ukunda korohera APR FC cyane.

    Mu mikino 19 bari bamaze guhura mu myaka 9 itambutse, Police FC yabashije kuyitsindamo 2 gusa ni mu gihe APR FC yatsinzemo 10 banganya 7.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2024, saa 18h00′, umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda, wakurikiye uwo AS Kigali WFC yatsizemo 1-0 Rayon Sports WFC ikayitwara igikombe.

    Abasore ba APR FC batangiranye imbaraga nyinshi bashaka kubona igitego, ku munota wa 4 Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Yannick Bizimana ananirwa gushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 8 Bacca yazamukanye umupira maze acomekera Omborenga ariko umunyezamu Rukundo Onesime arawumutanga.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 14 gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Kwitonda Alain Bacca.

    Nshimiyimana Yunusu yaje kurokora APR FC ku munota wa 19 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bigirimana Abedi yateye ariko agasanga uyu myugariro ahagaze mu izamu.

    Ku munota wa 33, Ruboneka Bosco yazamukanye ariko ahinduye imbere ariko umunyezamu arawufata.

    Police FC yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura, ishyira igitutu kuri APR FC, ku munota wa 44, Muhadjiri yateye umunyezamu Pavelh Ndzila awukuramo.

    Ku munota wa 45, Nsabimana Eric Zidane yateye ishoti rikomeye maze Pavelh Ndzila ashaka kuwufata byoroshye uramucika ariko ku bw’amahirwe arawukurikira awukuramo.

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Omborenga Fitina na we yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yacomekewe mu rubuga rw’amahina ariko asa n’ugenda atinzeho ntiyabasha gushyira umupira mu izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka akuramo Bizimana Yannick hajyamo Mugisha Gilbert.

    Ku munota wa 54, Bacca yahaye umupira mwiza Shiboub mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 56 ariko Shiboub ntiyashyiraho umutwe neza, umunyezamu arawufata.

    Umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime yarokoye ikipe ye ku munota wa 62 akuramo ishoti rikomeye rya Shiboub.

    Ku munota wa 69, Police FC yakoze impinduka Niyonsaba Eric aha umwanya Jibrine Akuki ni nako na APR FC yakuyemo Lwanga hinjiramo Niyibizi Ramadhan.

    Omborenga Fitina yahaye umupira mwiza Ruboneka Bosco mu rubuga rw’amahina ku munota wa 72 ariko bawumukuraho.

    Akuki Jibrine ku munota wa 75 yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

    Izi mpinduka zagiriye Police FC akamaro kuko wabonaga ishaka igitego, Akuki winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 76 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Peter Agblevor ahita ashyira mu izamu.

    Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yaje guha umwanya Mugisha Didier ku munota wa 80.

    Iminota ya nyuma y’umukino wabonaga Police FC yarushije APR FC ishaka igitego, iyishyiraho igitutu ariko bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 90 Peter Agblevor yatsindiye Police FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Abedi.

    Ni igitego cyateje impaka cyane kubera ko abakinnyi ba APR FC batabivuzeho rumwe, ni nyuma y’uko Abedi yakoze umupira ntiyasifura, Muhadjiri na Akuki bakorera ikosa Pitchou ari naryo bavuze ko atasifuye.

    Nyuma y’aha umupira wahise urenga, Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro avuga ko APR FC ari yo igomba kurengura, ahita ahindura avuga ko ari Police FC, ni wo mupira Muhadjiri yarenguye awuha Abedi ahita aha Peter atsinda igitego cya kabiri.

    Byakuruye impaka nyinshi cyane abakinnyi ba APR FC batemera igitego, umukino uhagarara iminota 10 ariko n’ubundi bemeza igitego. Umukino warangiye ari 2-1.

    Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-waranzwe-n-imvururu-nyinshi-police-fc-yegukanye-igikombe-cy-intwari-itsinze-apr-fc-amafoto

  • Agahinda ka Nana ukina muri My Heart wabuze… – #rwanda #RwOT

    Nana umaze umwaka n'amezi ane mu mwuga wa sinema, yatangaje ko yakuriye mu buzima bushariye aho kurya, kwambara ndetse n'ibindi byari ibibazo bimukomeye.

    Ubwo yagarukaga ku buzima bwe butamworoheye, yavuze ko se umubyara akomoka muri Uganda, nyina agakomoka mu Burundi ariko bakaba baramubyariye i Muhanga, bikamuhindukira ikibazo kibangamira uburenganzira bwe bwo kugira ibyangombwa.

    Ubwo yatangiraga kwiyitaho no gufata inshingano akiri muto, yagerageje gushaka ibyangombwa birimo indangamuntu ariko ntiyabihabwa kuko atabarwa nk'umunyarwandakazi kubera inkomoko y'ababyeyi be.

    Ati 'Na n’ubu kubona ibyangombwa byaragoranye! N'indangamuntu bari barampaye kuri Migration barayinyatse'.

    Uyu mukinnyi wa filime wavukiye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga, Se yapfuye akiri muto, nyuma na nyina asubira i Burundi aho akomoka.

    Ubwo yasabaga ibyangombwa, bamusabye amakuru yamugoye kubona. Ati 'Bansabye icyemezo cy'amavuko mbaha icyo nakuye i Muhanga aho navukiye, bantuma umuntu wo kwa papa wambyaraga kandi simbazi, nyuma bansaba kujya gushaka ibyangombwa mu Burundi kandi simpazi'.

    Nana utaragize amahirwe yo kubona umuryango ku mpande zombi, yatangaje ko afite igikomere cyo kubura hose, kuko adafatwa nk'umunyarwanda, umurundi, cyangwa umunya-Uganda.

    Yagize ati 'Wumve ukuntu abantu tuba dufite ibikomere, nubwo bavuga ko twamamaye ngo dukina filime ariko natwe ni ibikomere gusa”.

    Ku myaka 10 y’amavuko ni bwo Nana yabuze se. Avuga ko yakuze se na nyina batabana neza ndetse bahora mu makimbirine y'urudaca, bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo barirera.


    Nana yatangarije Isimbi Tv ko yabuze ubwenegihugu abayeho nta byangombwa bimuranga. Yavuze ko yaje guhura n'ikibazo cyo kubyara akiri muto kubera kwigunga no guca inzira z'ubusamo kugira ngo abeho. Yashimiye abantu bamubaye hafi mu bukene yakuriyemo agakura kugera ubwo atangiye kwihigira ubuzima.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139266/agahinda-ka-nana-ukina-muri-my-heart-wabuze-ubwenegihugu-bwu-rwanda-139266.html

  • Mashariki yahuje ibyamamare muri filime The… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi filime, bagaragaza ko iriya mitungo bayisigira abana bagiye babyara ku bagore bafite inkomoko ku Mugabane wa Afurika.

    Ishingiye ku mugabo witwa Boudin de La Perte ufite inkomoko ku bakoroni b'Ababiligi washakanye n'umunyarwandakazi Kankazi Gertourde, bombi bakaza kubyarana abana babiri ari bo Lionel Boudin ndetse na Liane Boudin.

    Iyi filime ikomeza igaragaza ko nyuma y'uko ababyeyi b'aba bana basubiye kuba i Burayi mu Bubiligi, basigiye abana babo imitungo igizwe n'inganda ndetse n'imirima n'amazu, biri mu bihugu byo mu Karere k'ibiyaga bigari, aho Ababiligi barokonije.

    Lionel aba ari umusore wize amategeko, ariko wabaye imbata y'inzoga bitewe n'igikomere yagize nyuma y'uko aciwe inyuma ku munsi w'ubukwe bwe. Ibi bimuviramo kwiheba no kutiyitaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ni mu gihe mushiki we Liane basigaranye, akunda umusore w'umunyarwanda witwa Mbanda, baje kurushiga rugakomera kugeza ubwo banabyaranye umwana w'umukobwa bise Kamilah.

    Mu nkuru y'iyi filime, bagaragaza ko Kamilah yaje kwisanga ahura n'ibibazo biturutse ku bushyamirane bw'ababyeyi be, bwatewe n'uko umuryango w'abo wajemo ba rushimusi bashakaga imitungo ya ba Greenland.

    Mu ibanga rikomeye babifashijwemo n'abantu ba hafi y’umuryango harimo n’umunyamategeko wa kompanyi yitwa Bideri, bakoze ibishoboka byose ngo uwo muryango utatane babone uko iyo mitungo yigarurizwa n’abandi bantu bari bazi neza ibanga ry'umutungo waba Greenland.

    Muri uko gushyamirana kw’ababyeyi ba Kamilah, nyina Liane yikubise hasi bimuviramo ikibazo cyo mu mutwe, atakaza ubwenge, ajyanwa mu bitaro amaramo igihe kirekire, bituma se wa Kamilah, Mbanda akatirwa imyaka 5 y'igifungo.

    Mbanda amaze gufungwa yiyambaje muramu we Sunzu, n'umunyamabanga wa Kompanyi ya Gaella, ngo bamufashe gukurikirana ba rushimusi binjiriye umuryango wabo.

    Mu guhangana kwinshi hagati ya Sunzu n'abo bajura, byabaye ngombwa ko Lionel akanguka ava mu businzi atangira gukurikirana imitungo y’iwabo yari imaze kwibwa, ndetse no kwita ku mwana wa mushiki we Kamilah yari yaratereranye kubera ubusinzi.

    Mbanda na Sunzu bakomeje guhangana n'abo bajura kugeza aho basobanukiwe ipfundo riri hagati y'uwo muryango wa ba Greenland n'abo ba rushimusi.

    Biturutse mu kwitanga kwabo bagabo bombi byatumye ukuri kujya ahagaragara, bituma imwe mu mitungo igenda igaruka. Iyi filime igaragaza ko umuryango waba Greenland ubitse amabanga menshi ndetse n’imitungo y’abakoroni.

    Iyi filime irimo abakinnyi b’imena barenga 20, ariko yagizwemo uruhare n’abarenga 600 ubariyemo abakinnyi, abayigaragaramo badafitemo umwanya munini kuri Camera, abakoze n’abafashe amashusho n’abandi.

    Igaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Cress wakinnye muri zimwe muri filime za Zacu TV, Bloda Rutayisire wakinnye muri zimwe muri filime zitambuka kuri Televiziyo Rwanda muri iki gihe, Angeligue usanzwe afashe Apotre Gitwaza mu gutambutsa inyigisho ze mu rurimi rw’Ikinyarwanda;

    Dj Emery ukina ari umucamanza muri iyi filime, Ilunga wamanyekanye nka Tukowote, Mama Shaffy wamamaye muri filime Bamenya, Siperansiya uzwi muri filime Seburikoko, Habiyakare Muniru, Alicia, Gakwaya Celestin, Ahmed, Paru uzwi muri filime nka Isi Dutuye’ n’abandi

    Iyi filime iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza. Kandi yatunganyijwe n’abarimo Louis Udahemuka, Senga Treos uyobora Mashariki African Film Festival, Mouktar Omar, Abimana Olivier n’abandi.


    Rutayisire Bloda uri mu bakinnyi ba filime ‘The Bishop’ akina muri filime ‘The GreenLand’. Yakinnye kandi muri filime zirimo ‘Malaika’, ‘Iryamukuru’ n’izindi 

    Rukundo Paru wabaye umunyamakuru w’ikigihe kirere wa Radio/Tv10 ari mu bakinnye muri iyi filime. Muri iki gihe agaragara cyane mu filime zitunganywa na ABA TV ya Usanase Bahavu 

    Angelique washinze inzu y’imideli ya Isha Collections ari mu bakinnyi b’iyi filime igaruka ku bakoroni b’Ababiligi muri Afurika


    Cresse uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime y’uruhererekane izajya hanze mu minsi iri imbere 

    Uwamahoro Antoinette wamenyekanye nka Siperansiya muri filime ‘Seburikoko’ ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ya Mashariki  

    Mutabazi Emey usanzwe ari Dj ukomeye mu Rwanda, yakinnye muri iyi filime ya Mashariki 


    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga [Uri iburyo] ubwo yarimo atanga ibitekerezo ku ikorwa ry’iyi filime





     

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘GREENLAND YA MASHARIKI IGIYE KUJYA HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139262/mashariki-yahuje-ibyamamare-muri-filime-the-greenland-ishingiye-ku-mitungo-ababiligi-basiz-139262.html

  • 34″ Harabura iminota mike kugirango igice cya mbere kirangire, APR FC iracyayoboye n’igitego 1-0 bwa Police FC

    Ikipe ya Police FC ikomeje kugorwa no kugera imbere y’izamu, ndetse n’udupira tugezeyo tuba ntacyo twakangiza.

    17″ Police FC ihushije igitego cyari cyabazwe kuko n’abafana bari bahagurutse, ku mupira uturutse mu mpande, Pavelh ashaka kuwufata bunguri ariko uramucika, usanga Abedi ahagaze imbere y’izamu, arekura ishoti rikomeye kuko yabonaga umunyezamu akiryamye, Yunussu aturuka ahantu abantu batazi aterekaho umutwe ujya hanze.

    12″ Goalllllllll: Igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Nshimiyimana Yunussu, kumupira uturutse kuri kufura yari itewe na Ruboneka Bosco, Yunussu ashyiraho umutwe ahagaze wenyine.

    sitade abafana bakubise baruzura, kuko harimo abafana bake ba Rayon Sports y’abagore, abafana ba Police FC, ndetse n’abafana benshi ba APR FC

    18:00″ Umukino uratangiye: umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari uhuza APR FC na Police FC, uratangiye

    17:55″ Aabakinnyi bagarutse mu kibuga ku mpande zombi, gusa abasimbura nibo babanje kuza

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Pavelh

    Ombolenga Fitina

    Ishimwe Christian Niyigena Clement

    Nshimiyimana YNUSSU

    Taddeo Lwanga

    Nshimiyimana Ismael

    Ruboneka Bosco

    Alain Kwitonda Bacca

    Shaiboub

    Yannick Bizimana

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Rukundo Onesme

    Shami Chris

    Ndahiro Derrick

    Rurangwa Moss

    Nsabimana Eric

    Ngabonziza Pacifique

    Bigirimana Abedi

    Nshuti Savio

    Hakizimana Muhadjri

    Peter Agblevor

    Niyonsaba Eric

    17:46″ Aamakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke umukino utangira

    KANDA HANO UREBE UKO AMAKIPE YAGEZE KU KIBUGA

    17:23″ Amakipe yose yinjiye mu kibuga, abakinnyi bagiye kwishyushya mbere y’uko basubira mu rwambariro

    17:20″ Reka twongere tunahe ikaze nshuti ba InyRwanda, aho turi kuri sitade ya Kigali Pele, ahagiye kubera umukino umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari.

    TUGENDANE MU MUKINO

    Mashami ntabwo ashaka gutsindwa umukino wa 3 wikurikiranya atsindwa na APR FC

    Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ukaba uributangire ku isaha ya Saa 18:00 PM za Kigali.

    Iyi mikino y’Ubutwari 2024, yatangiye tariki 28 Mutarama 2024, ubwo APR FC yageraga ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC penaliti 4-3, naho Police FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports kuri Penaliti 4-3. Ikipe iri bwegukane iki gikombe, iratwara Miliyoni 6 naho iya Kabiri yegukane Miliyoni 3.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139272/live-apr-fc-yakiriye-police-fc-mu-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyintwari-139272.html

  • AS Kigali WFC yihimuye kuri Rayon Sports iyitwara igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Jeannette cyahesheje AS Kigali y’abagore igikombe cy’Intwari igitwaye Rayon Sports.

    Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2024 wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024.

    Rayon Sports na AS Kigali zisanzwe ari amakipe y’amakeba, bagiye guhura AS Kigali ifite umujinya w’uko yari yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 13 Mutarama 2024.

    AS Kigali yaje muri uyu mukino ifite ishyaka ryo kwihorera ndetse iza no kubigeraho aho igitego cya Ukwinkunda Jeannette cyo ku munota wa 62 cyayihesheje intsinzi aho umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali ihita yegukana igikombe cy’Intwari.

    As Kigali yegukanye igikombe cy’Intwari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-wfc-yihimuye-kuri-rayon-sports-iyitwara-igikombe-amafoto

  • Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Union Sportive de la Médina Khenchela yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria yatangaje ko yamaze gutandukana n'abakinnyi batatu barimo Manishimwe Djabel.

    Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo harimo na Instagram yahamije ko yatandukanye na Bakou, Touil na Djabel.

    Iyi kipe yagize iti 'Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel (Manishimwe) mu rugendo rwa bo. Burabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w'ikipe.'

    Djabel avuye muri Algeria nyuma yaho yari yagiyemo avuye mu ikipe Mukura VS yakiniye igihe gito, ayivamo yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga.

    Nyuma y'igice kibanza cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Algeria, USM Khenchela  iri ku mwanya wa karindwi n'amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n'amanota 36.

    The post Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manishimwe-djabel-yatandukanye-na-usm-khenchela-yo-muri-algeria-yari-amazemo-amezi-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manishimwe-djabel-yatandukanye-na-usm-khenchela-yo-muri-algeria-yari-amazemo-amezi-5

  • Ibyo wamenya ku bakinnyi 13 begukanye Tour du… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Tour du Rwanda ishyirwa ku rwego rwa 2.2 ku buryo buzwi na UCI, abanyarwanda bihariraga ibihembo by’imyanya itatu ya mbere kuko babaga bahanganye n’abo mu bihugu by’u Burundi, Kenya na Uganda badasanzwe bakomeye muri uyu mukino. 

    Uretse Peter Kamau wo muri Kenya wegukanye Tour du Rwanda muri 2006, izindi zegukanywe n’abanyarwanda kuva mu 1982, ubwo iri rushanwa ryatwarwaga na Ndengeyingoma Celestin kugeza muri 2008, ubwo Niyonshuti Adrien yakuragamo irye.

    Kuva muri 2009 kugeza muri 2013, Tour du Rwanda yarasirimutse ndetse iremerera abakinnyi b’abanyarwanda, bituma abanyamahanga bayegukana ku nshuro enye zikurikirana.

     Adil Jelloul – 2009

    Bwa mbere Tour du Rwanda ikinwa ari mpuzamahanga, Adil Jelloul yari afite imyaka 27 y’amavuko, ari umwe mu bagezweho ndetse bari bitezweho byinshi n’igihugu cya Marooc cyamubyaye, akaba ari na cyo yakiniraga.

    Kuba Adil yaraje muri Tour du Rwanda abitse Tour du Senegal 2007, Tour du Faso 2007 ndetse n’umudari wa Zahabu wa Shampiyona ya Marooc 2008 byiyongera ku kuba yari kumwe n’ikipe ikomeye ya Marooc, byamworohereje gutwara Tour du Rwanda.

    Yegukanye agace ka mbere ka Kigali – Rubavu ndetse bimuhesha kuyobora urutonde rusange kugera ku munsi wa nyuma, atwara Tour du Rwanda ya mbere mpuzamahanga. Ku rutonde rusange imyanya itatu ya mbere yafashwe n’abanya-Marooc. 

    Daniel Teklehaimanot – 2010

    Muri 2010, Erithrea yaje ikomeye, Daniel Teklehaimanot na Nathanael Berhane batizanya umwenda w’umuhondo mu bwenge bwinshi, kugeza begukanye Tour du Rwanda bari bitabiriye bwa mbere. 

    Teklehaimanot yegukanye agace ka kabiri (Kigali – Gicumbi), ahita anayobora urutonde rusange kugeza mu gace ka karindwi ubwo Natnael Berhane yegukanaga agace ka Karongi – Huye, akanafata umwenda w’umuhondo.

    Mu duce tubiri twa nyuma, Berhane yasaga n’udafite imbaraga ariko nta gihombo na gito yigeze atera ikipe ye ya Erithrea, kuko Frekalsi Debesai na Daniel Tekle ‘King Of Mountains’ bakomeje kugenzura isiganwa kugeza baricyuye mu murwa mukuru Asmara.

    Kiel Reijnen – 2011

    Muri 2011, ikipe yo ku mugabane w’Amerika yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere, Kiel Reijnen aza ari rurangiza. Ubwe yegukanye uduce 4 mu buryo bwasaga n’ubworoshye ndetse abo mu ikipe ye ya Team Type 1 – Sanofi bamuba hafi kugeza yegukanye Tour du Rwanda nta nkomyi.

    Aha abanyarwanda bari batangiye kumenyera Tour du Rwanda mpuzamahanga ndetse batangira kurwanira imyanya ya mbere. Biziyaremye Joseph yegukanye agace ka Karongi – Kigali atsinze muri ‘Sprint’ mu gihe kandi Niyonshuti Adrien, Ruvogera Obed na Habiyambere Nicodem bakunze kuza mu myanya ya hafi. 

    Lill Darren – 2012

    Tour du Rwanda ya 2012 yari iy’imibare ikomeye cyane hagati y’abo muri Erithrea n’abo muri Africa y’Epfo, mu gihe Umunya-Canada Langalois Bruno na we yabacunze ku jisho inshuro ebyiri akabatwara uduce (Stages).

    Lill Darren na Girdlestone bo muri Africa y’Epfo bacunganye no gukomeza guhagarara neza ku rutonde rusange, ubundi baha umwanya abanya-Erithrea nka Amanuel Meron na Eyob Metkel begukana uduce 4 ariko batisunika ku rutonde rusange.

    Darren yegukanye agace ka Muhanga – Huye, ubundi agenzura urutonde rusange kugeza ku munsi wa nyuma, atwara Tour du Rwanda akurikiranye na Dylan Girdlestone bakinanaga mu ikipe y’igihugu ya Africa y’Epfo. 

     Dylan Girdlestone – 2013

    Dylan wo muri Africa y’Epfo ni we wa mbere wegukanye Tour du Rwanda adatwaye agace (Stage) na kamwe, abifashijwemo no guhora aza hafi y’aba mbere muri buri gace, mu gihe aba mbere bo bahindukaga buri munsi.

    Uwo mwaka uduce twarasaranganijwe, Thomson, Meintnjes na Vanyz bo muri Africa y’Epfo batwara uduce, Ndayisenga Valens atwara agace ke ka mbere ndetse na Lagab Azzedine wo muri Algeria atwara uduce tubiri twamugize rutinywa muri iri rushanwa.

    Ndayisenga Valens – 2014 & 2016

    Nyuma y’imyaka ine abanyarwanda badatwara Tour du Rwanda, igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize cyageze muri 2014. Aha abakinnyi b’u Rwanda 15 bari bagabanyije mu makipe y’Akagera, Kalisimbi na Muhabura bafatanyirije hamwe guhesha Ndayisenga Umwenda w’umuhondo.

    Mu gace ka kabiri ka Rwamagana – Musanze, Ndayisenga Valens yiyemeje gusiga Peloton mu misozi ya Rulindo, azamukana imbaraga zidasanzwe, agenda yongera amasegonda y’ikinyuranyo hagati ye na ‘Peloton’ mu gihe bagenzi be nabo babaga bari kurangaza abo mu makipe ya Erithrea na Marooc.

    Utundi duce twagabanywe na Araya, Debesay Mekseb, Biziyaremye Joseph, Hadi Janvier wegukanye ‘Prologue’ n’umunya-Marooc, Salah Eddine wegukanye uduce tubiri, bituma Ndayisenga agumana umwenda w’umuhondo awusozanya isiganwa.

    Muri 2016 nabwo, Ndayisenga Valens yabashije kwegukana agace kamwe gusa ka Musanze – Kigali, utundi duharirwa aba – Sprinter barimo na Areruya Joseph wegukanye agace ka Kane ka Rusizi – Huye, byanafashije ikipe y’ u Rwanda kugenzura urutonde rusange kugeza Valens atwaye isiganwa.

    Ndayisenga Valens ubarizwa muri Amerika kuri ubu, ni we mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda inshuro ebyiri mbere y’abandi, hakurikiraho Nathaniel Tesfatsion wo muri Erithrea wayegukanye muri 2020 na 2022.

     Nsengimana Bosco – 2015

    Muri Tour du Rwanda ya 2015, Abanya-Erithrea begukanye uduce 4 twa Teshom Meron, Eyob Metkel na Debesay Mekseb wegukanye tubiri, abanyarwanda bacungira gusa ku duce tuzamuka twa Kigali – Musanze na Rubavu – Kigali twombi twegukanywe na Nsegimana Bosco ndetse n’akandi katwawe na Bintunimana Emile.

    Ku musozi wa Kigali (Mur de Kigali) ahazwi nko kwa Mutwe, niho Nsengimana Jean Bosco yerekaniye ko ari umwiza mu guterera imisozi miremire, ubwo yazamukaga yihuta ndetse ashagawe n’abanyarwanda bari buzuye ku mihanda, bamutera imbaraga kugeza asozanyije umwenda w’umuhondo.

    2015 ni wo mwaka rukumbi Abanyarwanda batatu bakurikiranye ku rutonde rusange (Podium), habanza Nsengimana Bosco, Ndayisenga Valens afata umwanya wa kabiri naho Hakuzimana Camera afata umwanya wa gatatu.

     Areruya Joseph – 2017

    Muri uyu mwaka, abakinnyi b’abanyarwanda bari bamaze kuryoherwa n’igare ku buryo bukomeye kuko bari bamaze kumenyera irushanwa ryo ku rwego rwa 2.2 ndetse kuri bo kwegukana amasiganwa nk’ayo byari bimaze kuba urucabana.

    Bongeye kugabana uduce ‘Stages’ harimo utwa Nsengimana Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens ndetse na Areruya Joseph watwaye uduce tubiri twa ‘Sprint’ bikamuhesha kwegukana Tour du Rwanda ndetse no gusinyira ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

    Mugisha Samuel – 2018

    Ubwa mbere agace ka Tour du Rwanda gatangirira mu Mujyi utari Kigali kakanasoreza muri uwo Mujyi, Lagab Azzedine wo muri Algeria yatambitse imihanda y’i Rwamagana nta nkomyi, atsindira mu Kilometero cya nyuma asize Liba David wo muri Espagne.

    Mu gace ka kabiri, Mugisha Samuel na Uwizeye Jean Claude bananije bikomeye umunya-Ethiopia, Hailichael Mulu, bamuhanahana mu mihanda ya Nyanza na Huye, bagera i Butare Mugisha ari imbere ho amasegonda 20″ yanamugejeje ku ntsinzi y’irushanwa.

    Helman Julian wo mu Budage, Liba David wo muri Espagne, Rugg Timothy na Temelew Bereket wo muri Erithrea babonye uduce mu irushanwa, ariko Mugisha Samuel afatanya na bagenzi be kugenzura urutonde rusange kugeza begukanye Tour du Rwanda ya 2018, ari nayo ya nyuma yakiniwe ku rwego rwa 2,2.

    Merhawi Kudus – 2019

    Mu mpera z’ikinyacumi giheruka, impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’ yemeje ko Tour du Rwanda ikinwa ku rwego rwa 2.1, itangira kwitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya UCI Pro-Continental ndetse n’ayo mu cyiciro cya World Tour Team ari nacyo cya mbere muri uyu mukino.

    Aha irushanwa ryongeye kugira ibiro byinshi ku banyarwanda, cyane ko iryo muri iki Cyiciro baritwayeho inshuro imwe gusa ubwo Areruya Joseph yegukanaga La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon mu mwaka wa 2017.

    Tour du Rwanda ya 2.1 yegukanywe bwa mbere n’umunya-Erithrea Merhawi Kudus watwayemo uduce tubiri twa Kigali – Huye na Huye – Rubavu, agasigara afatanya n’ikipe ye ya Astana kugenzura isiganwa, akomeza kugenda imbere ya Teramae Rein kugeza irushanwa risoje.

    Natnael Tesfatsion – 2020 & 2022

    Nyuma ya Teklehaimanot muri 2010 na Merhawi Kudus wo muri 2019, Tesfatsion yabaye umunya-Erithrea wa Gatatu wegukanye Tour du Rwanda ndetse we ashyiraho umwihariko wo kuba yaratwaye Ebyiri kandi zakiniwe ku kigero cya 2,1. 

    Muri 2020, Fedorovov Yevgeniy wo mu Burusiya yegukanye agace ka mbere, nyuma y’aho Uhiriwe Renus yari yamaze umwanya munini ayoboye mu muhanda wa Kigali – Rwamagana – Kigali, ariko akaza gucika intege mu bilometero bya nyuma.

    Tesfatsion yatwaye agace ka Rusizi – Rubavu ku ntera ya Kilometero 206,3 akurikirwa na Main Kent wo muri Africa y’Epfo ndetse na Mugisha Moise wakiniraga ikipe ya SKOL Adrien Cycling.

    Umunya-Colombia, Restrepo Valencia yegukanye uduce 4 twose ariko ntayabasha kugera mu ba mbere ku rutonde rusange, bituma Natnael na bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu ya Erithrea basozanya umwenda w’umuhondo mu irushanwa ryasorejwe ku musozi wa Rebero.

    Muri Tour du Rwanda ya 2022, Natnael Tesfatsion yaje mu ikipe ya Androni Giocatolli yo mu Butaliyani, abasha gutwara Tour du Rwanda nk’uwahize abandi ku rutonde rusange ariko adatwaye agace na kamwe.

    Umufaransa, Alexandre Geniez yegukanye uduce tubiri, utundi dusaranganywa Sandin Dujardin, Restrepo Valencia, Main Kent na Mugisha Moise watwaye agace ka nyuma kasoreje ku musozi wa Rebero, aho Perezida Paul Kagame yari yaje gushyigikira abasiganwa.

     Christian Rodriguez – 2021

    Nyuma y’imyaka 10 Kiel Reijnen wo muri America yegukanye Tour du Rwanda, Cristian Rodriguez wo muri Espagne yabaye umukinnyi wa kabiri ukomoka hanze ya Africa wabashije kwegukana Tour du Rwanda, ndetse aba umunyaburayi rukumbi ubitse iri siganwa.

    Ni wo mwaka rukumbi wa Tour du Rwanda, aho uduce 8 twose twegukanywe n’abakinnyi bo hanze ya Africa. Umufaransa, Alain Boileau yatwaye uduce 3 mugenzi we Rolland Pierre atwara kamwe, Sanchez Bryan na Restrepo Valencia bo muri Colombia nabo batwara uduce ‘Stages’ naho Cristian Rodriguez atwara agace ka nyuma anegukana isiganwa muri rusange.

    Henok Mulueberhan – 2023
    Mu mwaka uheruka, Henok Mulueberhan yerekanye ko abanya-Erithrea ari ntashidikanywaho ku igare, ubwo yegukanaga Tour du Rwanda yirwaniriye bikomeye kuva mu gace ka Kabiri kugeza ku gace ka nyuma.

    Uduce tubiri twa mbere twegukanwe n’Umwongereza Ethan Vernon werekanye ko ari Umu-Sprinter ukomeye mu mihanda ya Kigali – Rwamagana na Kigali – Gisagara. 

    Mu gace ka Kabiri, Henok yafashe umwanya wa Kabiri muri Sprint, anafata umwanya wa Kabiri ku rutonde rusange kugeza nyuma y’agace ka Kane. Mu gace ka Gatanu kegukanwe na Ormistron Callum wo muri Africa y’Epfo, Henok Mulueberhan yari yasigaye kure ku buryo yari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange rwari ruyobowe n’Umudage Lacerf Junior. 

    Mu gace ka Karindwi katangiriye i Nyamata kajya kuri Mont Kigali, Henok yacunganye n’abo bari bahaganye ku rutonde rusange, aza ku mwanya wa 11 abasiga bose, ahita afata umwanya wa mbere ndetse yambara umwenda w’umuhondo mu buryo bwakanze abakinnyi bagenzi be.

    Mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2023, Abasiganwa bavuye i Rebero bazenguruka umujyi wa Kigali, basoreza i Rebero. Aha, Henok yerekanye ubudahangarwa bwe, ubwo atari yegeranye na bagenzi be bo ikipe ya Badiani CSF ariko ntakangwe n’abafaransa ndetse n’abataliyani bamwotsaga igitutu. 

    Mulueberhan yazamutse Umusozi wa Rebero anganya ibihe na Lecerf Junior wo mu Budage na Calzoni Walter wo mu Butaliyani, azi neza ko kumusiga isegonda rimwe byamwambura Tour du Rwanda, ariko yageze ku gasongero k’umusozi Ntawumuhagaze imbere, aba atwaye isiganwa atyo. 

    Kuri ubu, imyaka ishize ari itanu Abanyarwanda batarabasha gutwara Tour du Rwanda yazamuwe ku rwego rwa 2,1. Amakipe 20 arimo ikipe y’u Rwanda agiye guhatana mu duce umunani twa Tour du Rwanda 2023 izatangira ku ya 18 Gashyantare isozwe ku ya 25 Gashyantare 2024.

    Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda nyinshi aho nakina n’uyu mwaka, izaba ibaye iya 14

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139260/ibyo-wamenya-ku-bakinnyi-13-begukanye-tour-du-rwanda-kuva-muri-2009-amafoto-139260.html