Blog

  • Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino karundura wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya Al Nassr ikinamo rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi warangiye ikipe ya Al Nassr itsinze Inter Miami ibitego 6-0.

    Uyu mukino wa gishuti ntabwo Cristiano Ronaldo yawugaragayemo kubera ikibazo cy'imvune gusa wabaye ahari dore ko yari yicaye muri sitade mu myanya y'icyubahiro ubwo ikipe ye yagaraguzaga agati iya Lionel Messi.

    Lionel Messi yinjiye mu kibuga Inter Miami yamaze gutsindwa ibitego 6-0 ku munota wa 82 w'umukino habura iminota 8 kugira ngo umukino urangire.

     

    Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-al-nassr-ikinamo-cristiano-ronaldo-yatsinze-inter-miami-ya-lionel-messi-ibitego-birenga-bitanu-kubusa/

  • Mimi Mehfira yatomoye Meddy atanga igisobanur… – #rwanda #RwOT

    Mimi Mehfira umunya-Ethiopia wegukanye igihangange mu muziki Meddy yafashe umwanya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe bombi aherekesha amagambo y'urukundo.

    Muri ubu butumwa yatangiye atanga igisobanuro cy’urukundo asoza avuga ko Meddy ari Umwami we ati'Urukundo rurihangana, urukundo rugwaneza ntirwinuba ntirwikunda ntirwubahuka, ntirwikubira, ntirwivumbura ntiruzirikana ikibi.'

    Akomeza asobanura neza icyo rukora gikwiriye by'umwihariko agaragaza kwizera no kwizerana nk'inkingi mwubatsi yarwo ati'Iteka rurarinda, rurizerana, rurizera rurahatana mu bikomeye. Iteka ryose umwami wanjye.'

    Urukundo rwa Mimi na Meddy rufite inkomoko mu mwaka wa 2016 ubwo uyu muhanzi yatangiraga gukora ku mushinga w'indirimbo 'Ntawamusimbura' bikaba ngombwa ko asaba uyu mutegarugori kumufasha akemera kujya mu mashusho.

    Nyuma y'igihe kitari gito abimusaba akaza kubyemera bagatangira ari inshuti, byaje kuvamo kuba abakunzi maze mu mpera za 2020 amwambika impeta hari mu Ukuboza ubwo Mimi yizihizaga isabukuru.

    Muri Gicurasi 2021 baje guhuza inshuti n'imiryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by'ubukwe bwabo maze muri Werurwe 2022 Imana ibaha impano y'umwana w'umukobwa bise Myla Ngabo.

    Imyaka irayingayinga icumi bamenyanye, igera muri 3 bemeranije kubana akaramataMimi ari mu mashusho y’indirimbo ebyiri za Meddy zose zakiriwe neza arizo My Vow na Ntawamusimbura

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139274/mimi-mehfira-yatomoye-meddy-atanga-igisobanura-cyurukundo-ruhamye-amafoto-139274.html

  • Kamonyi : Uwari umaze umunsi mu nda y’Isi yakuwemo agitera akuka #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha azwi nk’Urugarika giherereye mu Mudugudu wa Ndagwa mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika, ku wa 31 Mutarama 2024.

    Ubwo bagwirwaga n’iki kirombe gifite ubujyakuzimu burenga metero 15, habanje gukurwamo umugabo w’imyaka 43 we yari yitabye Imana, mu gihe uyu wakuwemo nyuma akiri muzima, bakomeje kumushakisha.

    Uyu Gafurafura Claver wakuwemo agihumeka, ikibazo bamusanganye ni umwuka mucye ndetse n’urutoki rwe rwaciwe n’ibuye ryamugwiriye, akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Gusa iki kirombe cyabagwiriye, ni kimwe mu bitaremerwa nk’uko ubuyobozi bw’ibanze bubivuga ndetse bugasaba abantu kwirinda ubucukuzi butemewe.

    Ubwo iki kirombe cyari kimaze kubagwira, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati 'Nk’iki kirombe ntabwo byari byemewe kuhacukura amabuye y’urugarika ni ukuvuga rero ko aba bagabo nubwo bagize ibyago bari bari no mu makosa yo gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Uwari-umaze-umunsi-mu-nda-y-Isi-yakuwemo-agitera-akuka

  • Video y’igitego cyateje impagarara gitsinzwe APR FC : Icyibazo cy’imisifurire mu Rwanda cyizakemurwa nande?, ryari? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Gashantare 2024 kw'isaha ya 18h00 z'umugoroba nibwo umukino wagomba Guhuza amakipe abiri y'inzego z'umutekano arizo za abapolisi 'police' na abasirikare'Military' ariyo police FC na APR FC zakinaga umukino wanyuma w'igikombe cy'inywari ' Heroes cup'.

     

    uyu ni umukino waje kurangira ikipe ya Police FC yegukanye ibikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ibitego 2 kuri 1.

     

    ni ibitego kuruhande rwa police FC byatsinzwe na Peter Agblevor ku munota wa 75′ na 90+1′ ndetse na Yunussu ku munota 13′ .

     

    uyu mukino mu minota yanyuma waje kugaragaramo imvururu nyuma yuko hari habonetse igitego cya kabiri cya Police FC gitsinzwe na Peter Agblevor ku mupira w'umurengurano gusa uyu mupira waje guteza imvururu bitewe n'uko umusifuzi wo kuruhande ya busanyije n'umusifuzi wo hagati w'umukino kuko Mugabo Eric yerekanye ko umupira wari uwa APR FC maze Aline wari umusifuzi wo hagati yerekana ko ikipe ya Police FC ariyo ukwiye kurengura uyu mupira.

     

    uyu mupira warenguwe maze uhita uvamo igitego abakinnyi ba APR FC bari bayobowe na Shaiboub wari Captain batishimiye baze bateza imvururu ku musifuzi wo kuruhande Mugabo Eric bamuza impamvu yabusanyije n'umusifuzi wo hagati mu kibiga ariko bikarangira ntacyo bitanze n'ubundi igitego kiremenzwa.

     

    iyi ni video y'igitego cyitavunzweho rimwe cyatsinzwe APR FC.

    Source : https://yegob.rw/video-yigitego-cyateje-impagarara-gitsinzwe-apr-fc-icyibazo-cyimisifurire-mu-rwanda-cyizakemurwa-nande-ryari/

  • Lionel Messi n’ingabo ayoboye za Inter Miami banyagiwe imvura y’amahindu – YEGOB #rwanda #RwOT

    ku munsi wejo tariki ya 1 Gashyantare 2024 ikipe ya Al Nassr yifatanyije na bavetera bayo yanyagiye ikipe ya Inter Miami ibitego 6 kuri 0.

     

    ni umukino wahuzaga ikipe ya Inter Miami ikinamo Lionel Messi na Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo aba bombi bafatwa nkabahangana cyane mu mipira w'amaguru muri iyi minsi yanone bitewe n'ubuhanga bagaragaza mu gukina umupira w'amaguru bigatuma mu kukino uhuza amakipe bakinamo uhuruza imbaga y'abantu ndetse ukabamo n'igangana rikomeye.

     

    Al Nassr Cristiano Ronaldo afite ikibazo cyimvune bituma adakina uyu mukino ndetse no kuruhande rwa Inter Miam Umukinnyi wabo Lionel Messi yakinnye iminota mike kuko yakinnye iminota 8 gusa.

     

    uyu mukino aba bakinyi bombi yaba umunya_Argentine Lionel Messi ndetse n'umunya_Protugual Cristiano Ronaldo ntibigeze bagiramo uruhare rikomeye kuko Umwe atawugaragayemo ndetse indi agakina iminota micye.

     

    uyu ni umukino waje kurangira ikipe ya Al Nassr isanzwe ikina Shampiyona ya (Saudi Arabia pro) itsinze Inter Miami yo muri (Major League Soccer) ibitego bitantatu kuri zeru.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-ningabo-ayoboye-za-inter-miami-banyagiwe-imvura-yamahindu/

  • Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri

    Ni umukino watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ikipe ya APR FC itangirana imbaraga nyinshi ndetse mu minota micye cyane yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu.

    Ikipe ya Police FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya APR FC ariko mu gice cya mbere ntibyayibera byiza kuko cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.

    Igice cya kabiri ikipe ya Police FC yagarukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse biza kuyihira ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Peter Agbrevor.

    Police FC yakomeje kwataka cyane ndetse umukino ugiye kurangira yahise ibona ikindi gitego cya kabiri gitsinzwe nabwo na Peter Agbrevor ndetse hahita haba imbururu nyinshi cyane abakinnyi ba APR FC bashaka gukubita umusifuzi kubera amakosa yari akoze avamo igitego.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-ikubitiwe-ku-itara-police-fc-yitabaza-abapolise-uruhuri/

  • “Ibyo yavuze nibyo ijana ku ijana uyu mupira ni umwanda”! KNC batangiye kumugarukira -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino waranzwe n'imvururu mu minota ya nyuma, Police FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1.

    APR FC ni yo yari yahuye na Police FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2024, akaba ari umukino ukunda korohera APR FC cyane.

    Gusa kubera icyemezo cyafashwe n'umusifuzi wo kuruhande ari naho izo mvururu zabereye kuri sitade zahereye byaje gituma abantu benshi batangira kugaruka ku ijambo KNC aherutse kuvuga ko umupira wo mu Rwanda ari umwanda.

    Abo Bose babize ubwo umunyamakuru Rugangura Axel yashyiraga ifoto ya KNC ku rukuta rwe rwa Instagram anarenzaho amagambo agira ati:'Gira ubutumwa uha Perezida wa Gasogi United nyuma y'iyi match'.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-yavuze-nibyo-ijana-ku-ijana-uyu-mupira-ni-umwanda-knc-batangiye-kumugarukira-amafoto/

  • Uwari Colonel muri M23 wanabaye Umuvugizi wayo nyuma yo kuvugwa ko yapfuye yigaragaje #rwanda #RwOT

    Byavugwaga ko Col Kazarama yaguye mu mirwano ikomeye iherutse kubera Mweso, yanahitanye inzirakarengane z’abasivile benshi, ndetse n’abarwanyi benshi ba M23.

    Uyu wahoze ari umurwanyi muri M23, yaje abinyomoza, avuga ko ikirenze ibyo atakiba no muri M23, kuko yitandukanyije na yo mu myaka ya 2012 na 2013, gusa ngo aracyashyigikiye uyu mutwe.

    Ati 'numvise amakuru avuga ko Col Kazarama yaguye mu bitero byabereye i Karuba werekeza i Mushaki ndagira ngo nyomoze ayo makuru kuko ndi muzima nta bicurane ndwaye ndi mu bikorwa byanjye by’iterambere.'

    Yavuze ko nyuma yo kuva muri uyu mutwe, ubu yibereye mu bikorwa bye byo kwiteza imbere, bidafite aho bihuriye n’imirwano.

    Gusa yaboneyeho kwihanganisha imiryango iherutse kuburira ababo muri ibi bitero bikomeye biherutse guhuza FARDC na M23 mu gace ka Mweso no mu nkengero zako.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Uwari-Colonel-muri-M23-wanabaye-Umuvugizi-wayo-nyuma-yo-kuvugwa-ko-yapfuye-yigaragaje

  • Ngororero : Ababyaza babiri bakurikiranyweho urupfu rw’uruhinja batawe muri yombi nyuma y’icyumweru bashakishwa #rwanda #RwOT

    Amakuru y’ifatwa ry’aba babyaza barimo uw’umugabo w’imyaka 28 n’umugore w’imyaka 36, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kabaya mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uru rwego ruvuga ko icyaha bakekwaho cyakozwe tariki 20 Mutarama 2024 ubwo umubyeyi umwe yazaga kubyarira ku Bitaro bya Kabaya, bagakomeretsa mu mutwe uwo mwana ubwo bamubyazaga, bikamuviramo urupfu.

    RIB yagize iti “bamaze kubona ibyo bakoze, bahise batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.'

    Aba babyaza babiri, bafashwe nyuma y’icyumweru, kuko kuva icyo gihe tariki 20 Mutarama 2024 ubwo batorokaga, bafashwe ku ya 28 Mutarama.

    RIB iboneraho gusaba abantu kudatoroka inzego, kuko aho batorokera hose, ubutabera butabura gukora akazi kabwo, kandi ko mu gihe bafashwe baratorotse, gutoroka na byo byongera ibyago byo kuba abantu bakurikiranwa bafunze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngororero-Ababyaza-babiri-bakurikiranyweho-urupfu-rw-uruhinja-batawe-muri-yombi-nyuma-y-icyumweru-bashakishwa

  • Al Nassr idafite Cristiano Ronaldo yanyagiye… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane saa mbili z’umugoroba ubera kuri Kingdom Arena. 

    Mu bakinnyi ikipe ya Al Nassr isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabia yari yabanje mu kibuga ntabwo harimo kizigenza Cristiano Ronaldo nyuma yuko yagize ikibazo cy’imvune.

    Gusa no ku ruhande rwa Inter Miami ntabwo Lionel Messi yari yabanje mu kibuga ariko yaje kwinjiramo asimbuye ku munota wa 83.

    Ibi bitego 6 bya Al Nassr byatsinzwe na Otavio ku munota wa 3,Talisca kuwa 10,51 no kuwa 73 ndetse na Aymeric Laoorta kuwa 12 na Khalil Marran kuwa 68.

    Nubwo Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo atakinnye uyu mukino ariko yari ari muri sitade yicaye mu myanya y’icyubahiro ndetse hari n’amashusho ye yafashwe yishimira ibitego mu buryo budasanzwe.

    Ikipe ya Inter Miami isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ntabwo ibintu bikomeje kugenda neza kubera ko baheruka kubona intsinzi mu kwezi kwa 10 ku mwaka ushize wa 2023.

    Biteganyijwe ko ku cyumweru taliki 4 ari bwo izongera gukina undi mukino wa gishuti.

    Al Nassr yanyagiye Inter Miami ibitego 6-0

    Ikipe ya Messi yahuye n’uruva gusenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139277/al-nassr-idafite-cristiano-ronaldo-yanyagiye-inter-miami-ifite-lionel-messi-139277.html