Blog

  • Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Police F… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho Police FC yegukanye igikombe itsinze APR FC ibitego 2 -1. APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ynussu, mu gihe ibitego bya Police FC byose byatsinzwe na Peter Agblevor.

    Abasifuzi bahawe uyu mukino, bakimenyekana ntabwo bavuzweho rumwe 

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga 


    APR FC yatangiye itsinda igitego ku mupira watsinzwe na Ynussu

    Amakipe yombi yakinaga areba igikombe mu myanya y’icyubahiro


    Peter ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino kuko akunze gutsinda APR FC 

    Peter yaje gukora amateka atsinda APR FC ibitego ndetse ahesha Police FC igikombe cy’Intwari 

    Shaiboub wari kapiteni wa APR FC kuri uyu mukino nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, yari yarakaye cyane amahane ari menshi ari kurwana ku ikipe ye 

    Shaiboub amahoro yari yamubanye make, kuko yumvaga ikipe ye irenganye cyane

    Shaiboub agenda aganira n’umusifuzi wo hagati, amusaba ko igitego cyakurwaho 

    Umusifuzi Kagabo wari ku ruhande byabaye ngombwa ko akikizwa n’abashinzwe umutekano ku kibuga kuko abakinnyi ba APR FC bashakaga kumusagararira cyane 


    Nyuma y’umukino abasifuzi basohotse mu kibuga baherekejwe n’inzego z’umuteko 


    Ibyishimo byasaze abakinnyi ba Police FC baterura umutoza wabo Mashami Vincent


    Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju ashyikiriza igikombe kapiteni wa Police FC Nshuti Savio



    Francois Ngarambe umuyobozi wa CHENO, yambika imidari abasifuzi

    Abafana ba APR FC batakaje ibyishimo mu minota ya nyuma


    Police FC yari ifite gishyigikira kuri uyu mugoroba

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda  


    “>
    “>
    “>

    “>
    “>
    “>
    VIDEO 1: Eric Munyantore – InyaRwanda 

    VIDEO 2: Yaka Pro – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139284/ibihe-byingenzi-byaranze-umukino-wa-police-fc-na-apr-fc-amafoto-video-139284.html

  • Peter yishimiye gutsinda ibitego 2 APR FC yamubenze #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Police FC ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor yavuze ko yishimiye gutsinda APR FC yamubenze ikanga kumusinyisha.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, APR FC yakinaga na Police FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.

    Umukino warangiye igikombe cyegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda APR FC 2-1, ibitego byose bya Police FC byatsinzwe na Peter Agblevor wahoze akinira Musanze FC.

    Uyu rutahizamu mbere yo kwerekeza muri Police FC byavuzwe ko yifuzwaga n’amakipe arimo APR FC ndetse na Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Peter yavuze ko yishimiye gutsinda ibi bitego bibiri akanabitsinda ikipe nka APR FC yamwifuje ariko ntimusinyishe.

    Ati 'Ndishimye cyane gutsinda ibitego 2 ku mukino wa nyuma, ukabitsinda ikipe nka APR FC. Mbere na mbere reka nshimire umutoza, hari ibyo yambwiye tugiye mu rwambariro tugarutse ndabikosora ni cyo cyabaye.'

    Yemeje ko amakuru y’uko hari ibiganiro yagiranye na APR FC ari yo ariko na none nta byinshi yabivugaho cyane ko bitakunze ko ayisinyira.

    Ati 'Byari byo rwose ariko urabizi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ushobora kubona amahirwe ariko nyuma ntibikunde. Nta kindi kintu nabivugaho kuko biri hagati y’umujyanama wanjye ndetse n’ikipe ya APR FC, njye ntacyo nabivugaho.'

    Peter Agblevor yinjiye muri Musanze FC muri Kanama 2022 ubwo yari avuye muri Etoile del’Est yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yayikinnyemo imyaka 2 ari bwo yahitaga asinyira Police FC.

    Peter Agblevor yishimiye gutsinda ibitego 2 APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/peter-yishimiye-gutsinda-ibitego-2-apr-fc-yamubenze

  • Amakosa 3 yakozwe n’abasifuzi mbere y’uko APR FC itsindwa igitego cya 2 na Police FC #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye itsinzwe na Police FC 2-1 ndetse ihita iyitwara igikombe cy’Intwari cya 2024, ni umukino waranzwe n’imvururu nyinshi kubera igitego cya kabiri kitavuzweho rumwe.

    Ni umukino wasojwe mu mpaka nyinshi bitewe n’igitego cya kabiri Police FC yari imaze gutsinda kitavuzweho rumwe aho abakinnyi ba APR FC bashinje abasifuzi kubogama byanatumye icyo gitego gitsindwa.

    Muri rusange APR FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 14, Nshimiyimana Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya mbere cyaje kwishyurwa na Peter Agblevor ku munota wa 75 hari mbere y’uko ashyiramo ikindi ku munota 90 ari na cyo cyateje impaka.

    Abasifuzi bakoze amakosa 3 mbere y’uko Police FC itsinda igitego cya kabiri

    Ikosa rya mbere ni uko Bigirimana Abedi wa Police FC yakoze umupira ariko abasifuzi bakabyihorera cyangwa ntibabibone.

    Niyigena Clement yafashe umupira inyuma gato y’urubuga rw’amahina atanga umupira kwa Pitchou ariko mbere yo kumugeraho unyura kuri Bigirimana Abedi wa Police FC, iyo urebye neza amashusho ubona ko uyu mukinnyi umupira yawukoze ariko umusifuzi Aline wari uyoboye umukino ntiyabibona.

    Pitchou yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi Mugabo Eric biba iby’ubusa

    Umukinnyi wo mu kibuga hagati muri APR FC, Nshimirimana Ismail Pitchou ubwo yari amaze kwakira uyu mupira, yagiye ashaka uburyo yagenda yicuma ariko abakinnyi ba Police FC barimo Muhadjiri na Akuki Jibrine bamushyira ku gitutu.

    Muri uku kumushyira ku gitutu, ni bwo yisanze hafi y’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Mugabo Eric ari nabwo Jibrine yaje amuturuka inyuma ashaka kumutera 'tackle’ ariko umupira arawuhusha ahubwo asigarana akaguru ka Pitchou. Nubwo byabereye mu maso y’umusifuzi nta kosa yigeze asifura.

    Kwivuguruza k’umusifuzi Eric

    Ibi bikimara kuba, Eric yahise asifura agaragaza ko ari APR FC igomba kurengura (gusa ntibyari byo kuko ni Pitchou wari wawurengeje nubwo yakorewe ikosa), akimara gusifura ko APR FC irengura, Aline wari umusifuzi wo hagati utari unegereye aho umupira warengeye kuko yari hafi n’urubuga rw’amahina, yerekanye ko ari Police FC irengura na Mugabo Eric ananirwa kwihagararaho ku cyemezo yari yafashe ahita ahindura icyerekezo.

    Mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo kuburana ni bwo Hakizimana Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi Bigirimana wahise areba uko Peter ahagaze akamuhereza na we ahita ashyira mu rushundura, umukino warangiye ari 2-1.

    Ikosa ryakorewe Pitchou

    Eric yabanje kwerekana ko ari APR FC irengura

    Yahise ahindura uruhande

    Byahise biteza imvururu nyinshi

    Abakinnyi ba APR FC ntabwo babyumvaga

    Abasifuzi bari ku rwego rwo hasi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakosa-3-yakozwe-n-abasifuzi-mbere-y-uko-apr-fc-itsindwa-igitego-cya-2-na-police-fc

  • Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa

    Ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe n'ikipe ya Police FC ibitego 2-1, nubwo muri uyu mukino habayemo imvururu nyinshi cyane kubera umusifuzi wo ku ruhande wajijishije abakinnyi ba APR FC.

    Umusifuzi wo ku ruhande witwa Mugabo Eric, Ubwo Nshimiyimana Ismael Pitchou yari arengeje umupira uyu musifuzi yerekanye ko Ikipe ya APR FC ari yo igomba kurengura nyuma y'akanya gato ahita yerekana ko ari Police FC, abakinnyi ba APR FC kubera ko bari bazamutse Police FC yahise irengura byihuse igitego gihita kiboneka.

    Nyuma y'iki gikorwa cyavuyemo igitego, abakinnyi 2 basagariye umusifuzi barimo Sharaf Eildin Shaiboub ndetse na Ishimwe Christian ku buryo hitabajwe abapolise benshi kugirango uyu musifuzi adakubitwa amakofe.

    Amakuru ahari avuga ko aba bakinnyi bitewe n'iyi myitwarire bagaragaje bashobora guhabwa ibihano n'ikipe ya APR FC isanzwe itihanganira abakinnyi bayo baba bitwaye nabi mu kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-apr-fc-bari-bagiye-gukubita-amakofe-umusifuzi-bashobora-guhanwa/

  • Gatsibo : Hafashwe abajura 5 bari barakoze ishyirahamwe ryo gutema ibitoki byabandi nkabatema mu kwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Gashyantare 2024, mu karere ka Gatsibo hafashwe abagabo 5 bacyekwagaho kwiba ibitoki 40.

     

    Ibyo bitoki 40 byibwe mu mirima y'abaturage itandukanye umwe mubibwe ibi bitoki Gahungu Cerestine yatangaje ko yagiye murutoki rwe maze agasanga amabere y'ibitoki maze agahita ahamagaza umuyobozi w'umudigudu maze bahita bajya gushaka umwe mubo bacyekaga ko yaba yihishe inyuma yubwo bujura maze nawe arabibemerera ajya no kubereka n'abandi.

     

    Bamaze kwerekana ibitoki byose bibye ubuyobozi bwabasabye gutanga ingurane yibyo bibye maze barayibura niko kubashyikiriza urwego rw'ubugenzaha RIB.

     

    Abaturage batuye bavuga ko mu murenge wa Muhura bamaze igihe abajura babiba amatungo harimo Inka,  Ihene ndetse n'imyaka itandukanye.

    Source : https://yegob.rw/gatsibo-hafashwe-abajura-5-bari-barakoze-ishyirahamwe-ryo-gutema-ibitoki-byabandi-nkabatema-mu-kwabo/

  • APR FC yahuye n’uburibwe bushya – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya mbere Gashyantare, nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari, umukino wahuje APR FC na Police FC yatsinze Rayon Sports muri 1/2, ndetse APR FC nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC nayo kuri Penaliti.

    APR FC yagiye kujya muri uyu mukino, nibura ku kigero cya 70% yizeye igikombe. APR FC kandi yagiye guhura na Police FC imaze gutsinda Police FC imikino ibiri yikurikiranya ya shampiyona.

    Mu gice cya mbere APR FC yagiye kuruhuka ifite igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ynussu. Mu gice cya kabiri, Police FC yagarutse yahinduye ibintu, icurikiraho APR FC ikibuga, izakwishyura igitego ndetse n’ibona n’icya kabiri, ibitego byose byatsinzwe na Peter Agblevor.

    Police FC yabaye uburibwe bushya kuri APR FC

    Ubusanzwe APR FC yari imenyereye guhura na Rayon Sports cyangwa AS Kigali ku mikino ya nyuma y’ibikombe bitandukanye hano mu Rwanda.

    APR FC yatangiye umukino nk’ibisanzwe, ihita itsinda igitego, gushaka icya kabiri, cyangwa gusigasira icyo komwe, kuri iyi nshuro ntabwo byayikundiye 

    Police FC rero yashyizeho agahigo ko kuba ari ubwa mbere itwaye igikombe APR FC mu mikino iyariyo yose, bivuze ko yaba abafana ba APR FC, ubuyobizi bwayo ndetse n’abakinnyi bayo, nta n’umwe wari uzi uburyo gutwarwa igikombe na Police FC bibabaza. 

    Nshuti Savio yabaye kapiteni wa mbere wa Police FC wambuye APR FC igikombe 

    Police FC yeruye itangaza ko noneho ubu yiteguye guhangana na APR FC kugera naho nijya irangara izajya iyitwara igikombe 

    Mashami Vincent, abaye umutoza wa mbere wa Police FC utsindiye APR FC ku mukino wa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139278/apr-fc-yahuye-nuburibwe-bushya-139278.html

  • Wa munsi wageze! Ibyamamare byitezwe muri Rwa… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Mutarama 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC.

    Aho ku wa 01 Gashyantare 2024 bifatanije n'Abayobozi mu nzego zo hejuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abagize Inteko Ishingamategeko, Abashoramari n'abandi bavuga rikijyana mu masengesho yo gusabira iki gihugu.

    Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024,akaba aribwo Rwanda Day izagutangira ikazasozwa ku wa 03 Gashyantare 2024, iyi minsi yose izabera Gaylord National Resort&Convention Center.

    Abarenga ibihumbi 7000 nibo byitezwe ko bitabira Rwanda Day muri abo harimo abafite amazina akomeye mu myidagaduro n'ubuhanzi muri rusange mu Rwanda.

    Twavuga Bruce Melodie uza no kugira uruhare muri iki gikorwa mu gutanga ikiganiro kirebana n'Iteramabere rya Siporo n'Ubukungu afatanije Masai Ujiri Umuyobozi wa Giants Of Africa, Clare Akamanzi ,Umuyobozi wa Basketball Africa na Eugene Ubalijoro uri mu bashinze  Moison Coors.

    Mu bandi bitezwe muri iki gikorwa bafite aho bahuriye n'imyidagaduro barimo The Ben, Massamba Intore, Ally Soudy, Babo, Ngabo Karegeya  uzwi nk’Ibere rya Bigogwe.

    Hakaza kandi Sonia Mugabo umwe mu bakomeye mu mideli, Ernesto Ugeziwe, Innox, DJ Toxxyk, Ruti Joel, King James, Cedru, Teta Diana, Kitoko, Mutonia Assia.

    Ni benshi bitezwe muri iyi nama bamaze kubaka izina mu gisata cy'ubuhanzi n'imyidagaduro n'abanyamakuru nka Sandrine Isheja na Andy Bumuntu bamaze gufata rutemkirere berekeza i Washington DC.

    Rwanda Day yatangiye mu mwaka wa 2010 bitewe n'ibihe bya COVID19, ikaba hari imyaka itabaye ariko mu nshuro zigera ku 10 imaze kuba yatanze umusaruro ugaragara.

    Imaze kubera  ku Mugabane w’u Burayi no muri  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaragize uruhare mu kuzamura ibikorwa by'ishoramari ry'Abanyarwanda baba hanze mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Madamu bageze i Washington DC ahagiye kubera Rwanda DaySoni Mugabo uri muri ba rwiyemezamirimo mu mideli bamaze no guterwa imboni na Forbes ari mu bayitabiraBruce Melodie ari mu batanga ikiganiro muri Rwanda Day yitezweho ko anasusurutsa abayitabiraThe Ben amaze iminsi muri Amerika aho yitabiye Rwanda Day byitezwe ko azasusurutsa abayitabiraTeta Diana uri mu bahanzikazi bihagazeho mu Rwanda ari mu bataramira abitabira Rwanda DayRuti Joel uri mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza ari mu bitabira bakanamara irungu abitabiye Rwanda DaySandrine Isheja uri mu banyamakuru bihagazeho mu myidagaduro y’u Rwanda yamaze kugera i Washington DC ku bwa Rwanda DayNgabo Karegeya wamamaye kubwo gukunda gakondo nyarwanda no guharanira ko Ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Bigogwe butera imbere na we ari mu bategerejwe muri Rwanda DayAndy Bumuntu umuhanzi ubihuza n’itangazamakuru yamaze kugera i Washington DC ahabera Rwanda Day ku nshuro ya 11

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139281/wa-munsi-wageze-ibyamamare-byitezwe-muri-rwanda-day-i-washington-dc-139281.html

  • Hongeye gusubikwa urubanza rwa Kazungu uregwa kwica abantu 14 barimo n’abo akekwaho guteka #rwanda #RwOT

    Isubikwa ry’uru rubanza, ryaturutse ku kuba uyu munsi hateganyijwe inama y’Abacamanza, bityo ko hatari kuboneka ababuranisha uyu musore.

    Mu gihe abantu bari bazindukiye ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo bagiye kumva uru rubanza, uru rukiko rwatangaje ko rutari bube.

    Si urubanza rwa Kazungu rwasubitswe gusa, kuko n’izindi manza zose zari ziteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, zasubitswe nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, wabwiye itangazamakuru ko isubikwa ry’izi manza, ryatewe n’inama y’Abacamanza ibera muri Kigali.

    Ni ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu rusubitswe, nyuma y’uko bwa mbere rwasubitswe tariki 02 Mutarama 2024, ubwo yagombaga kuburana ku cyaha cyo gusambanya umugore.

    Icyo gihe rwimuriwe tariki 12 Mutarama 2024 ariko na bwo rurasubikwa, nyuma y’uko Kazungu n’umunyamategeko, we bavuze ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hongeye-gusubikwa-urubanza-rwa-Kazungu-uregwa-kwica-abantu-14-barimo-n-abo-akekwaho-guteka

  • Byirongiro Lague yakiriye umuryango we muri Sweden #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Byiringiro Lague yamaze kwakira umugore we n’umwana na bo bimukiye muri iki gihugu hafi y’akazi ke.

    Byiringiro Lague akinira iyi kipe yamazamutse mu cyiciro cya kabiri aho yanabigizemo uruhare, guhera muri Mutarama 2023 ubwo yatandukanaga na APR FC.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare ni bwo Kelia n’umwana wa bo w’imfura Isla bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Sweden.

    Bakaba bageze muri Sweden basanga Byiringiro Lague abategereje n’indabo yaje kubakira, byagaragaraga ko yari abakumbuye.

    Mu butumwa Byiringiro Lague yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “murakaza neza”.

    Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo aba bombi nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana, bahisemo kubana akaramata, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

    Sandvikens IF na Byiringiro Lague bakaba imyitozo irimbanyije bitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden izatangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

    Ubwo Kelia na Isla bari bagiye guhaguruka i Kanombe

    Lague Byiringiro yakiriye umuryango we muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byirongiro-lague-yakiriye-umuryango-we-muri-sweden

  • Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino karundura wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya Al Nassr ikinamo rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi warangiye ikipe ya Al Nassr itsinze Inter Miami ibitego 6-0.

    Uyu mukino wa gishuti ntabwo Cristiano Ronaldo yawugaragayemo kubera ikibazo cy'imvune gusa wabaye ahari dore ko yari yicaye muri sitade mu myanya y'icyubahiro ubwo ikipe ye yagaraguzaga agati iya Lionel Messi.

    Lionel Messi yinjiye mu kibuga Inter Miami yamaze gutsindwa ibitego 6-0 ku munota wa 82 w'umukino habura iminota 8 kugira ngo umukino urangire.

     

    Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-al-nassr-ikinamo-cristiano-ronaldo-yatsinze-inter-miami-ya-lionel-messi-ibitego-birenga-bitanu-kubusa/