Blog

  • Yize umuziki imyaka 5! Patrick Nishimwe watan… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi Patrick Nishimwe wavukiye i Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, yakuranye impano yo kuririmba kuko kuva akiri muto yaririmbaga muri korali y'abana izwi nka 'Sunday School.'

    Nubwo yari afite iyo mpano ariko, Patrick yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aririmba ku giti cye mu 2016. Icyo gihe, yabikoze iminsi micye abona ko akwiriye kujya kwiyungura ubundi bumenyi, nuko ahita ajya kwiga umuziki  no kuramya mu ishuri rya Reformed Theological College riherereye muri Uganda.

    Nyuma y'imyaka ibiri avuye kwiyungura ubumenyi muri iri shuri, Patrick Nishimwe yagize ihishurirwa ryo gutangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho kandi bunoze akoresheje urubuga yise 'Incense Worship' bisobanuye 'kuramya kuzamuka nk'umubavu' ku ntebe y'Imana.

    Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, uyu muramyi yatangaje ko uru rubuga rwa Incense Worship ari ihishurirwa ryagutse rikubiyemo ibinyuranye bihuriza cyane ku kuramya Imana mu buryo bwa muzika, harimo 'igikorwa twatangiye cyo gushyira hanze indirimbo zo kuramya ndetse n'ibindi byinshi tuzagenda dusangiza abantu b'Imana uko turushaho kugenda dukurira muri iryo hishurirwa.'

    Akomoza ku ntego ye muri uyu murimo yagize ati: 'Intego yacu nyamukuru ni uko dukomeza kwibuka ko igihe cyaje kandi gisohoye ko abaramya Imana Data twese tuyiramya mu kuri no mu mwuka nk'uko tubisanga muri Yohana:4:23.'

    Nka Incense Worship igizwe nawe gusa kugeza ubu, Patrick yatangaje ko yabashije gukora album ya mbere yise 'Shammah.' Iyi album izaba iriho indirimbo 7.

    Ati: 'Nkimara kugira iri hishurirwa mu by'ukuri, numvise rinduta cyangwa riruta izina ryanjye numva nkunze kubyitiriwa. Numva ntacyo bintwaye ko umbona ukumva Incense Worship kuko binshyira mu mwanya wo kumva ko mfite inshingano yo kugira kwa kuramya kwanjye kwa buri munsi guhora kuzamuka ku ntebe y'Imana.

    Incense kuri njyewe no ku bandi, ni icyitegererezo. Hari igihe duhera mu kuririmba tukaririmba umuziki mwiza, abantu bakabikunda rimwe na rimwe bakagira amarangamutima kugeza no ku rwego rwo kurira, ariko mu by'ukuri atari ukuramya nyako. 

    Nifuje kuzajya mpora ngongana n'iri zina rihora rinyibutsa ko kuramya kwawe atari ukuririmba cyangwa wabyize mu ishuri, ahubwo kuramya kwawe kugomba kuzamuka imbere y'intebe y'Imana kukakirwa nk'uko impumuro nziza yakirwa.'

    Patrick yasobanuye ko kuba yaragiye kwiga umuziki bimufasha kugendera mu muhamagaro Imana yamuhaye mu buryo bwiza kurushaho. Ati: 'Kuba mbasha gukora uyu murimo naranize, hari byinshi ntari nzi kera ubu ngubu nzi nibwo binyoroheye kubikora.'

    Yasobanuye ko nubwo bamwe mu baramyi bakunze kugwa mu ikosa ryo kuririmba ubuzima bwabo cyane mu ndirimbo zifashishwa no mu nsengero, mu by'ukuri bari bakwiye kuririmba indirimbo zatura ukuri kw'Ijambo ry'Imana.

    Ati: 'Birasoboka cyane ko umuziki waba ari impano, ariko ntabwo tuyihabwa ikuze, birashoboka ko dushobora kuyikoreramo amakosa cyane. Wenda nkandika indirimbo ingana n'uko gusobanukirwa Imana kwanjye kungana, ariko ugasanga idahuye n'ijambo ry'Imana. Icyo ishuri ryamfashije ni ukugaruka cyane mu ijambo ry'Imana.'

    Mu bundi bumenyi Patrick yakuye muri Uganda, harimo kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho by'umuziki no gusobanukirwa neza ibijyanye n'ibyo akora ndetse n'impamvu yabyo.

    Patrick kandi yavuze ko abaramyi benshi bakunze guhurira ku ikosa ry'imyandikire y'indirimbo zabo, aho benshi bandika bivugaho aho kuvuga ijambo ry'Imana. Yongeyeho ko kandi usanga abahanzi benshi bibanda ku iterambere ryabo gusa bakibagirwa bagenzi babo, ashimangira ko igikwiye ari ugufatana akaboko bakazamurana.

    Yashimangiye ko nubwo amafaranga akenewe ngo umurimo w’Imana ukorwe mu buryo bunoze, atariyo ashyize imbere kuko yizere ko Imana inzira nyinshi zo gufasha abana bayo mu murimo wayo.

    Nubwo kugeza uyu munsi ariwe wenyine ugize Incence Worship, yasobanuye ko yizeye gukomeza gukurira muri iri hishurirwa, aho mu gihe kiri imbere bishoboka ko hazagenda hiyongeramo n’abandi bahanzi.

    Abajijwe ikijyanye no guhindagura amadini asengeramo, Patrick yasobanuye ko umuhamagaro w’Imana urenze idini. Yongeyeho ko yavukiye muri ADEPR, agakirizwa muri Zion Temple, hanyuma umuhamagaro ukamwerekeza muri Eglise Vivante Rebero ari naho asengera uyu munsi.

    Mu gihe kitarambiranye muri uyu mwaka, Patrick Nishimwe azakora igitaramo cy’amateka azanamurikiramo album nshya yakoze nka Incence Worship yise “Shammah.”


    Patrick Nishimwe yateguje album ye ya mbere izagaragaraho indirimbo 7


    Yasobanuye iby’ihishurwa yagize ryabyaye Incence Worship

    Yagize ihishurirwa nyuma y’imyaka ibiri avuye kwiga umuziki ushingiye ku kuramya by’ukuri muri Uganda

    Patrick Nishimwe yavuze amwe mu masomo yize mu myaka itanu yamaze adakora umuziki


    Ubu, yiteguye gufasha benshi kuramya Imana mu buryo bushingiye ku kuri kw’Ijambo ry’Imana

    Patrick yamaze gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka 7


    El Shaddai ya Incense Worship yamaze kugera hanze


    Umunyamakuru Nzahoyankuye Nicodeme yabengutse impano ya Patrick Nshimwe yiyemeza kumushyigikira uko ashoboye

    Umuramyi Patrick Nishimwe hamwe na bamwe mu bamufasha muri Incense Worship   

    Incense Worship batangaje byinshi kuri Album yihariye bise “Shammah” 

    REBA INDIRIMBO “EL SHADDAI” YA INCENSE WORSHIP YATANGIJWE NA PATRICK NISHIMWE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139282/yize-umuziki-imyaka-5-patrick-nishimwe-watangije-incense-worship-yateguje-album-ya-mbere-v-139282.html

  • Muhadjiri Hakizimana ntiyashimishijwe no gutwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhadjiri Hakizimana ntiyashimishijwe no gutwara igikombe

    Muhadjiri Hakizimana umaze iminsi arimo kwitwara neza cyane anafasha ikipe ya Police FC itozwa na Mashami Vincent yaje gutangaza ko atashimishijwe no gutwara igikombe gusa.

    Mu kiganiro Muhadjiri yagiranye n'itangazamakuru, yatangaje ko atashimishijwe no gutwara igikombe cy'intwari gusa ahubwo no kuba batsinze ikipe ya APR FC nabyo bishimishije cyane.

    Muhadjiri Hakizimana urimo kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Police FC yafashije cyane iyi kipe kuko bageze ku mukino wa nyuma itsinze n'ubundi ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe ibatsinda cyane.

     

     

    Source : https://yegob.rw/muhadjiri-hakizimana-ntiyashimishijwe-no-gutwara-igikombe/

  • KNC yisubiye – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu w’icyumweru gushize ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 18, saa kumi n’ebyiri, ikipe ya AS Kigali ikaba yarakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

    Umukino warangiye iyi kipe y'abanyamujyi itsinze igitego 1-0 ariko nyuma y'umukino KNC yerekana ko atishimiye ibijyanye n'imisifurire ndetse ahita atangaza ko afashe umwanzuro wo gusesa ikipe ya Gasogi United.

    Nyuma yaho benshi bagize ngo ntabwo akomeje kuri uyu mwanzuro bitewe nuko yaba yabikoreshejwe n'umujinya ndetse akaba atari nabwo bwa mbere yaba afashe uyu mwanzuro ariko akaza kwisubira ikipe igakomeza kubaho ariko we akomeza kumvikana mu binyamakuru bitandukanye birimo na InyaRwanda avuga ko agikomeje.

    Icyongeye kuri cyo yanandikiye FERWAFA ayisaba ko yamwerera gukura Gasogi United mu mikino yose itegura ariko yo ivuga ko umwanzuro utagomba guhita ufatwa ako kanya kubera ko hari inzira bigomba kubanza kunyuramo.

    Nubwo byari bimeze bityo gusa abakinnyi ba Gasogi United bo bakomeje gukora imyitozo bisanzwe none kuri uyu wa Gatanu hagiye hanze amakuru avuga ko KNC yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe ndetse ko iyi kipe igomba gukina na Kiyovu Sports muri shampiyona.

    Aganira na Radio 1 mu kiganiro cy’imikino, One Sports Show, KNC yagize ati: “Ndashaka mbwire abantu ko umukino na Kiyovu Sports w’ejo bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.'

    Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu ari bwo Kiyovu Sports izakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda mu mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Amagambo ya KNC aganira na Radio 1 

    KNC yisubiye ku mwanzuro yari yarafashe wo gusesa Gasogi United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139297/knc-yisubiye-139297.html

  • Imikino ya cya AFCON yahageze! Ngwino twish… – #rwanda #RwOT

    Ku biciro biboneye buri wese, StarTimes ikugezaho buri mukino ndetse n'ubusesenguzi butangwa n'abasesenguzi ba mbere muri Afurika kuri televiziyo yawe. Wowe n'umuryango wawe mwishimire ibi birori by'akataraboneka.

    StarTimes yatangiye kukugezaho iyi mikino guhera ku munsi wayo wa mbere tariki 13 Mutarama ndetse izasozanya nayo tariki 11 Gashyantare 2024 mu mashusho ya HD mu kinyarwanda n'icyongereza imbonankubone kuri Sports Premium, Sports Life and Magic Sports.

    Iyi mikino yose ni ku 4,500Frw cyangwa 3,500Frw ku ifatabuguzi ry'icyumweru, na 12,000Frw cyangwa 11,000Frw ku ifatabuguzi ry'ukwezi.

    Mu gihe imikino ikomeje gukinwa, amakipe umunani yamaze kumenyekana. Afurika y'Epfo yageze muri ¼ nyuma yo gusezerera Maroc yari yageze muri ½ cy'Igikombe cy'Isi giheruka cya 2022, mu mukino w'agatangaza wabereye i San Pedro.

    Kagoma za Nigeria zirahura na Angola mu mikino wa mbere wa 1/4 kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Gashyantare saa Moya z'umugoroba mbere y'uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka Igikombe cya gatatu icakirana na Guinea guhera Saa yine z’ijoro.

    Kuwa Gatandatu tariki 3 Gashyantare Saa Moya z'umugoroba Côte d'Ivoire yakiriye iri rushanwa, ifite icyizere cyinshi imbere y'abafana bayo izahura na Mali yihagazeho cyane muri iki Gikombe.

    Ni mu gihe saa Yine z'umugoroba Cape Verde yatanze ibirori muri iki Gikombe, izacakirana na Afurika y'Epfo.

    Ni imikino ikomeye utagomba gucikwa aho amakipe azatsinda azakomereza muri 1/2, naho amakipe akomeje ku mukino wa nyuma akaba afite amahirwe angana yo kwegukana iki gikombe.

    Komeza ukurikire iyi mikino yose kuri StarTimes kuri Shene zayo za Sports Premium, Sports Life na Magic Sports.

    Sangira uburyohe bwa AFCON n'inshuti n'imiryango yawe wirebera Star Times. Ku mafaranga make cyane, ryoherwa n'ibi birori by'akataraboneka birangaje umugabane wose.

    Imikino ya 1/4 iratangira kuri uyu mugoroba uyikurikirana hamwe na Star Times

    StarTime iragufasha kuryoherwa n’imikino ya 1/4 cya AFCON 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139295/imikino-ya-cya-afcon-yahageze-ngwino-twishimane-kuri-startimes-139295.html

  • Inyubako y’imwe muri Kiliziya ikomeye mu Rwanda yibasiwe n’inkongi ibyarimo birahatikirira #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yadutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024, aho icyumba cyafashwe cyari kibitsemo ibikoresho binyuranye.

    Amakuru y’iyi nkongi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa tatu z’ijoro.

    Ni inkongi yafashe icyumba giherereye ahareba kuri Parking ya Sainte Famille Hotel, winjiriye ku muryango uri ahari Station ya Engen.

    SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati 'Kugeza ubu icyateye iyi nkongi, ntabwo kiramenyekana, turacyakora iperereza ngo tumenye icyaba cyayiteye.'

    Iki cyumba cyibasiwe n’inkongi cyahiriyemo ibikoresho birimo amagare ya siporo, aho harimo ane yari akiri mashya yari akimara kubikwamo, ndetse n’ibitabo n’ibindi bikoresho binyuranye.

    SP Twajamahoro avuga ko ishami rya Polisi y’u Rwanda ryageze ahabereye iyi nkongi itarasakara cyane, rikayizimya kugira ngo idakongeza ibindi bice by’iyi nyubako, ndetse na sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli ihegereye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yasabye abantu kujya bagenzura ibijyanye n’amashanyarazi, bakirinda gusiga bacometse ibikoresho igihe bavuye mu kazi, kuko biri mu bishobora guteza inkongi z’umuriro.

    Yagize ati 'Ni byiza no kujya abantu bagenzura insinga z’amashanyarazi, kuko na zo iyo zishaje cyangwa zagize ikibazo cyo kwangirika biteza inkongi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Inyubako-y-imwe-muri-Kiliziya-ikomeye-mu-Rwanda-yibasiwe-n-inkongi-ibyarimo-birahatikirira

  • FDA yamaze impungenge ku bibazaga niba ibinini bivugwaho Virusi yica byarageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi binini byanditseho ijambo 'P500′ bivugwaho kuba bifite Virus yitwa 'Machupo’ ivugwaho kwica abantu yafashe.

    Ubuyobozi bwa Rwanda FDA butangaza ko bwamenye iby’ayo makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba atari na bwo bwa mbere akwirakwijwe kuko amaze imyaka irindwi akwirakwizwa mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

    Rwanda FDA yamenyesheje abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.

    Ubuyobozi bwagize buti 'Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhanga ubwo ari bwo bwose.'

    Rwanda FDA irizeza abaturarwanda bose ko imiti yose igenzurwa mbere yuko ishyirwa ku isoko kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma yo kugera ku isoko.

    Ubuyobozi bw’icyo kigo kandi bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imiti yose iri ku isoko ry’u Rwanda ibe yujuje ubuziranenge.

    Icyo gihuha cyaciye igikuba ku Isi kubera uburyo virusi ya Machupo ivugwaho kuba ari mbi cyane kandi uwayanduye imwica nabi, ahinda umuriro mwinshi no kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

    Uretse ibyo bimenyetso by’ibanze, uwafashwe n’iyo virusi ababara umutwe, imitsi ye ikaryaryata ndetse ikanamubabaza (myalgia), no kubabara cyane mu ngingo (arthralgia).

    Ku barwayi bamwe na bamwe, usanga ibimenteso byo kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru gukomereka mu muhogo, mu nda no mu myanya myibarukoro.

    Hari bamwe birangira batakaje ubushobozi bwo kuyobora imitsi yabo, bagafatwa n’igicuri, gutitira n’ibindi. Urupfu rushobora kubaho nyuma y’amasaha macye gusa cyangwa iminsi mike nyuma yo kugaragaza ibyo bimenyetso.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/FDA-yamaze-impungenge-ku-bibazaga-niba-ibinini-bivugwaho-Virusi-yica-byarageze-mu-Rwanda

  • Nshuti Dominique Savio yavuze ku bukwe bwe n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Police FC, Nshuti Dominique Savio yemeje ko bigenze neza uyu mwaka agomba gukora ubukwe n’umukunzi we Umutesi Tracy Tricia bamaze igihe bakundana.

    Nshuti Dominique Savio na Umutesi Tracy Tricia bakaba bamaze imyaka irenga 7 bakundukana, bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo meza y’urukundo.

    Mu kiganiro kihariye Savio yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko urukundo rwe na Tricia ubu rugeze aharyoshye ndetse ko Imana ibihaye umugisha uyu mwaka bakora ubukwe, akajya kwa Tracy kumusaba akanamukwa ubundi bakajya imbere y’Imana na yo ikabiha umugisha.

    Ati 'Imana nibishaka n’uyu mwaka birashoboka, inzoga zanywebwa mbirimo cyane. Ni we (Tracy) tukiri kumwe nta wundi.'

    Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.

    Nk’abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.

    Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu rukaba rugeze aharyoshye.

    Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC akinira kugeza uyu munsi.

    Savio yavuze ko uyu mwaka ari bwo ateganya gukora ubukwe na Tracy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-dominique-savio-yavuze-ku-bukwe-bwe-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7

  • Ikimwaro ko ugihinduyemo umujinya?, Intambara y’amagambo hagati ya KNC na Sam Karenzi irakizwa nande? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko perezida wa Gasogi united
    Kakooza Nkuliza Charles atangaje ko agiye gusesa ikipe ye ya Gasogi united hakomeje kuvungwa amagambo menshi atandukanye harimo abavuga ko yaba arimpamvu y'ubukene no kunanirwa gutunga ikipe kwa Kakooza Nkuliza Charles.

    ibi rero nibyo byatumye KNC na Samu Karenzi batumvika kumpamvu ndetse hazamo no kubwirana amagambo akomeye.

    mu kiganiro KNC na Samu Karenzi barashyamiranye maze KNC yikoma abavuga ko iseswa rya Gasogi united rifite aho rihuriye n'imikorere idahwitse y'ikipe ndetse no kubura amikoro.

    maze agira at' subiza abari kuvuga ubusa ngo ikipe yamunaniye. Yamunaniye se hari uwagutumiye ngo uze kuyifasha? Abo babivuga bashobora no kuba batazi n'ifaranga iryo ari ryo. Barimo barasakuza kugira ngo babone ubusa bwa YouTube, ndagira ngo mbibabwire nta waje kumuganyira nta n'uwasibye imyitozo ibyo babyumve.'

    'Rero abantu bage batera ibipfuntsi aho bashyikira. Biriya nabyita nko kwisimbukuruza. Ni nko kubona urukwavu rujya mu gitaramo cy'intare. Ibi ni iby'abantu banini bashoboye, ntabwo ari League y'umwana ujya kwasamira ubusa.'

    Yogeyeho ko mu gihe cyo gutangiza Gasogi United hari abamubwiye ko itazamara imyaka y'imikino itanu, ngo ariko ababivugaga ni bo bari kuvuga menshi mu gihe kitari icya nyacyo, ati 'uwo ntabonye ku kiriyo cya mama sinzamubone ku kiriyo cy'ihene yanjye.'

    Samu Karenzi yamusubije ko KNC yagize ikimwaro ku bikorwa yakoze ndetse anafite uburenganzira busesuye bwo kugira icyo abivugaho.

    Ati 'Ikimwaro ko ugihinduyemo umujinya? Ntabwo ujya ubona abagabo bataha batahashye bakirakaza kugira ngo batababaza impamvu batahashye bigize intare? Gukena si ingeso ariko nibaza ko urwego turiho na we yarubayemo. Wenda bishobora kutihuta nk'uko we byihuse ariko natwe tuzagerayo.'

    Karenzi yasembuwe na mugenzi we bakorana ikiganiro, Muramira Regis, wamuhishuriye ko hari ibiganiro bicukumbuye KNC azamukoraho bigaragaza ko ari mu bishe ruhago y'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ajye avugira hariya [Radio&TV1] nanjye mvugire aha. Akore 'Operation' nkore indi. Uzamumbwirire uti nta bwoba na buke nushake uzamare umwaka. Ibyinshi uzabihimba kuko ntabihari. Nonese yica umupira ate ntaho ahuriye na wo? Ariko njye nzavuga ibiri byo. Ntabwo njye ndya iwe, ntabwo musenga. Ntiyakabaye ahubwo yicarana na Hadji [Mudaheranwa Yusuf] bakaganira.'

    'Maze imyaka 15 ndi mu itangazamakuru, nta n'igiceri ndasaba KNC cyangwa ngo akimpe ku bushake bwe. Sinumva ukuntu nabaho ndi ku magi kuko KNC afite amafaranga. Ibyo nabona birantunze n'umuryango wanjye. Ibyo nakora nemeranya na byo, nababara azage mu nzego izo za RMC zirahari. Nshobora kuba ndi umukene nkabaho neza kumusrusha.'

    Gusesa Gasogi United byatewe no ku ba KNC atarishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe 'umwanda uri mu mupira w'amaguru' ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y'u Rwanda.

    Kugeza ubu abakinnyi b'iyi kipe basabwe gukora imyitozo bashishikaye, mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko itemerewe gusiba imikino ya Shampiyona kandi itarasubizwa ku cyemezo cyayo cyo gusezera.

     

    Source : https://yegob.rw/ikimwaro-ko-ugihinduyemo-umujinya-intambara-yamagambo-hagati-ya-knc-na-sam-karenzi-irakinzwa-nande/

  • Al Nassr Cristiano akinamo yakubise Inter Miami ya Messi nkidahari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabaye ku munsi wejo wahuzaga amakipe akinamo ibihangange bibiri muri ruhago Cristiano na Messi , umukino waje kurangira Inter Miami ikubitiwe ahareba inzega na Al Nassr .

    Uyu mukino wageze ku munota wa 73 Al Nassr yamaze gutsinda ibitego 6 ku busa bwa Inter Miami (6 — 0).

    Aya makipe yose yakinnye adafite ba kizigenza bayo aribo Messi na Cristiano , gusa Messi yaje kwinjizwa mu kibuga ku munota wa 83 bagirango barebe ko babona igitego kimpozamarira ariko biba ibyubusa .

    Umukino waje kurangira Inter Miami ikubiswe ibitego 6 — 0.

    Source : https://yegob.rw/al-nassr-cristiano-akinamo-yakubise-inter-miami-messi-kidahari/

  • AFCON: Harimo namayinite! Ibyo abakinnyi ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangira gukinwa imikino ya ¼ y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kiri kubera muri Cote d'Ivoire.

    Saa moya zuzuye kuri Felix Houphouet ikipe ya Angola yasezereye Burkina Faso muri 1/8 iyitsinze ibitego 2-0, iraba icakirana na Nigeria nayo yasezereye Cameroon iyitsinze ibitego 2-0.

    Mbere y'uyu mukino, ikipe y'igihugu ya Angola yemerewe ibintu bitandukanye kugira ngo abakinnyi baze gukoresha imbaraga zidasanzwe. 

    Banki yo muri Angola ya 'Banco Angolano de Imvestimento' yemeye ko nibaramuka  basezereye Nigeria, iri butange ibihumbi 250 by'Amadorari ku bakinnyi n'abatoza.

    Ntabwo ari ibyo gusa kubera ko kampani icuruza amatelefone ya ‘Angolan Mobile Phone Company’ yemeye kuzatanga telefone yo mu bwoko bwa iPhone 15, amayinite yo guhamagara ndetse na interineti bizamara umwaka wose ku bakinnyi, abatoza ndetse n'abandi bari kumwe n'ikipe muri Cote d'Ivoire nibaramuka basezereye ikipe y'igihugu ya Nigeria.

    Ikipe y'igihugu ya Angola yageze muri ¼ muri iyi mikino y'igikombe cy'Afurika  itaratsindwa umukino ariko iraba ikina na Nigeria nayo itari yatsindwa kuva mu matsinda kugeza ubu.

    Abakinnyi ba Angola bemerewe ibirimo amayinite nibaramuka basezereye Nigeria

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139288/afcon-harimo-namayinite-ibyo-abakinnyi-ba-angola-bemerewe-nibasezerera-nigeria-139288.html