Blog

  • Hakim Sahabo yahigitse abakinnyi 4 yegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Standard de Liège #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama muri iyi kipe.

    Sahabo ukina mu kibuga hagati ariko afasha abashaka ibitego, nta gihe kinini gishize azamuwe mu ikipe nkuru avuye mu batarengeje imyaka 19.

    Ukwezi kwa Mutarama 2024 ni bwo yatangiye gukinira ikipe nkuru, umwanya yabonye akaba yarawubyaje umusaruro aho yahise aba umukinnyi ntasimburwa.

    Kwitwara neza kwe bikaba ari na byo byamuhesheje kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2024 muri iyi kipe ya Standard de Liège.

    Yegukanye iki gihembo ahigitse bagenzi be bane barimo Marlon Fossey ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, William Balikwisha ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunyezamu w’Umubiligi Arnaud Bodart n’umunya-Guinea, Moussa Djenepo.

    Muri Kamena 2023 ni bwo Hakim Sahabo yatandukanye n’ikipe ya Lille yo mu Bufaransa ahita ajya gusinyira Standard de Liège.

    Hakim Sahabo w’imyaka 18, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi muri Nzeri 2022, hari mu kwitegura u mukino wa gicuti u Rwanda rwari rufitanye na Guinée Équatoriale.

    Sahabo Hakim yavutse tariki ya 16 Kamena 2005, avukira i Bruxelles mu Bubiligi. Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umurundi, aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye.

    🥇 baloise 𝐏𝐥𝐚𝐲𝐞𝐫 𝐎𝐟 𝐓𝐡𝐞 𝐌𝐨𝐧𝐭𝐡 January 👉 Hakim Sahabo 🔴⚪

    📋 Top 5⃣
    1. @HakimSahabo22 🇷🇼🇧🇪
    2. Marlon Fossey 🇺🇸
    3. William Balikwisha 🇨🇩🇧🇪
    4. @bodart_arnaud 🇧🇪
    5. @MoussaDjenepo2 🇲🇱#RSCL #StandardApp 📲 pic.twitter.com/BlvcxYExQW

    — Standard de Liège (@Standard_RSCL) February 2, 2024

    Hakim Sahabo yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi muri Standard de Liège

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-yahigitse-abakinnyi-4-yegukana-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi-muri-standard-de-liege

  • Amafoto : Hakizimana Muhadjiri arikumwe n’umukobwa w’ikizungerezi bicyekwa ko bari mu munyenga w’urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Gashyantare 2024 nibwo habaga umukino wanyuma w'igikombe cy'intwari mu mukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Police FC.

    ni umukino waje kurangira ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri kuri kimwe .

    Nyuma y'umukino Hakizimana Muhadjiri yagaragaye yishimira igikombe arikumwe n'umukobwa w'ikizungerezi bicyekwa ko bari mu rukundo.

    Amafoto Hakizimana Muhadjiri nuwo mukobwa.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-hakizimana-muhadjiri-arikumwe-numukobwa-wikizungerezi-bicyekwa-ko-bari-mu-munyenga-wurukundo/

  • Okkama yamuritse Ep ashyigikiwe numukunzi we… – #rwanda #RwOT

    Okkama yamurikiye abakunzi b'umuziki nyarwanda EP ye ya mbere yise Ahuii mu birori byabereye kuri KASO, Kicukiro. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n'abarimo abavandimwe ba Okkama kimwe n'umukunzi we Teta Trecy.

    Uwazaga afite ubutumire cyangwa itike yabyerekanaga, ubundi agahita yinjira. Uwabaga atabifite hari hashyizweho uburyo bumworohereza guhita agura itike.

    Saa tatu z'umugoroba ni bwo abantu bari bamaze kuhagera maze umwe mu bahanga mu gucuranga Saxophone asusurutsa abitabiriye mu ndirimbo nka You Are The Reason ya Calumn Scott.

    Niko kandi imwe muri Band zihagaze neza ya umuriri bishyushyaga saa tatu n'igice nibwo Okkama yatangiye kuririmba ahereye ku ndirimbo yashyize hanze ifite amashusho agaragaramo umukunzi we.

    Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Teta banafitanye umwana yavuze ko ari indirimbo igaruka ku bakunzi by'umwihariko b'ibyamamare byari ngombwa korero ari we akoresha nkuwe.

    Uyu musore wakoze ibintu bitamenyerewe kumurika EP ukanaririmba mu buryo bwa Live yanubahirije igihe bituma asoza hafi saa yine zirengaho nyamara ni bwo bamwe mu bindi byamamare barimo bahagera.

    Nyuma yo kubona ko kubahiriza igihe cye bitumye benshi mu bamenyereye ko igihe cyatangajwe kitubirizwa mu birori n'ibitaramo batuma ibyo yateguye yongeye gusubiramo.

    Maze rwagati afatanya na Kenny Sol gususurutsa abitabiye arimo gusoza aha umwanya Ross Kana waririmbye Fou De Toi agace gato anasogongeza abakunzi be bakomeje kwiyongera kuri Sesa yashyize kuwa 02 Gashyantare 2024.

    Benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo wanahageze mu ba mbere hakaza kandi Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya indirimbo z'amajwi.

    Hari kandi Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro, Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n'abandi benshi.

    Okkama akaba yashimiye buri umwe waje kwifatanya na we avuga ko byamunyuze kandi bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora ibirenze kurushaho.

    Uretse indirimbo Aba Baby yashyize hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho izindi nazo zigize EP Ahuii, Okkama yamaze kuzishyira hanze mu buryo bw'amajwi.

    Izindi ziri kuri iyi EP zirimo Nasinze, Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing yagezeho agasabira abantu bose kuba abanyamugisha, Pandemi, Ahuii n'Umukapo.

    Aba-Producers bakomeye bakaba aribo bayishyize akaboko kuri EP ya mbere ya Okkama nka Santana, Prince Kiiiz, Pope Yeah na Pastor P.

    Okkama yasusurukije mu buryo bwa Live amurika indirimbo zigize EP ya mbere zigera ku 8Kenny Sol yasanze ku rubyiniro Okkama bafatanya kuririmba bakaba bose ari imbuto za Nyundo MusicRoss Kana yaririmbye Fou De Toi anaririmbira bwa mbere mu ruhame SesaUmukunzi wa Okkama, Teta Trecy yafashishije uyu mu gukurikirana iki gikorwa Shaddyboo usanzwe ari inshuti ya Okkama ari mu bahageze mbere mu gikorwa gisobanuye byinshi kuri uyu muhanzi Kenny murumuna wa Coach Gael ari kumwe na Okkama bari baje gushyigikiraRocky Kimomo umusobanuzi wa filimi ubifatanya n’ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro burimo no gufasha abanyempano n’abahanzi yitabiye ibirori bya OkkamaKadaffi Pro uzwiho kugira urwenya rudasanzwe akaba numwe mu bafotozi bahagaze neza yashyigikiye OkkamaPhil Peter uri mu bafite impano z’uruhurirane akanaba n’umunyamakuru na rwiyemezamirimo yifatanije n’abandi mwimurikwa rya EP ya Okkama

    Abakunzi ba Okkama bari babucyereye bakurikira umuziki mwiza w’uyu muhanzi banasangira ibinyobwa n’ibiribwa bitandukanyeHari abantu b’ingeri zitandukanye bari baje gushyigikira Okkama twongereho n’umukunzi we Teta mu gikorwa bateguranye babifashijwemo n’inshuti mu gihe kitagera ku cyumweru kikaba cyagenze neza

    AMAFOTO:DOXVISUALS-INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139312/okkama-yamuritse-ep-ashyigikiwe-numukunzi-we-atungura-ibyamamare-nka-shaddyboo-amafoto-139312.html

  • Umunyamakuru Rugangura Axel yandikiwe ibaruwa imusaba kwisobanura nyuma y’amagambo yavuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y'amagambo atangaje cyane Umunyamakuru w'imikino Rugangura Axel yavuze ku basifuzi bo mu Rwanda.

    Uyu munyamakuru yavuze amagambo aca amarenga ko hari bamwe mu basifuzi barya ruswa. Aho yavuze ko hari abasifuzi bafite umushahara bahembwa n'amwe mu makipe ya hano mu Rwanda   ku buryo bameze nk'abakozi bayo .

    Gusa nubwo yavuze aya magambo , ariko  ntiyakiriwe na bose cyane cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru .

    Nyuma yuko RAF ishinzwe imisifurire mu Rwanda yumvise aya magombo , yandikiye uyu munyamakuru ibaruwa imusaba kuba yasobanura iby'ayo mayobera yavuze .

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-rugangura-axel-yandikiwe-ibaruwa-imusaba-kwisobanura-nyuma-hamagambo-yavuze/

  • ‘Ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa’ KNC yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gusesa Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi KNC, yisubiyeho ku cyemezo cyo gusesa Ikipe ye ya Gasogi United akayikura muri ruhago y'u Rwanda kubera ibiwukorerwamo yise 'umwanda'.

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, mu kiganiro na Radio One abereye umuyobozi.

    Ati 'Umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.'

    Source : https://yegob.rw/ubugabo-butisubiyeho-bubyara-ububwa-knc-yisubiyeho-ku-cyemezo-yeri-yafashe-cyo-gusesa-gasogi-united/

  • Musanze : Umugabo yibye Inka ayijyana kuyihisha mu buriri bwe ngo hatagira uyica iryera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 29 y'amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.

    Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, ari bwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe

    Ngo Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze kwa Nsengiyumva atangira kubona ibimenyetso by'uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura bakimubaza ko ariwe waba yibye iyo nka ahakana yivuye inyuma, aribwo inka yamutengushye irabira bagwa mu kantu.

    Inka ikimara kwabira, Nsengiyumva yahise abaca mu rihumye ariruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije supaneti.

    Uyu mugabo akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha

    Isoko : Isimbi

    Source : https://yegob.rw/musanze-umugabo-yibye-inka-ayijyana-kuyihisha-mu-buriri-bwe-ngo-hatagira-uyica-iryera/

  • Ccile Kayirebwa na Maurix Baru bagiye gukora… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo bise 'Afro Opera Gala Dinner' kizaba tariki 17 Gashyantare 2024, ni mu gihe Umunsi wahariwe w'Abakundana 'Saint Valentin' usanzwe uba buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka.

    Kuri Maurix Baru ni igitaramo kidasanzwe kuko 'gihamije urwego rwiza kandi rwo hejuru ngezeho kandi nishimiye mu rugendo rwanjye rw'umuziki'.

    Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze indirimbo zirimo 'Donne-moi ta main', yabwiye InyaRwanda ko gukorana igitaramo na Cécile Kayirebwa byaturutse ku biganiro bagiranye mu gihe gishize.

    Yavuze ati 'Kayirebwa ni umuhanga n'umunyamateka akomeye muri muzika ndetse wamamaye mu Rwanda no mu mahanga, gukorana nawe igitaramo twabanje kubiganira arabyemera ndetse ambwira ko indirimbo zanjye azikunda, azibonamo ubuhanga kandi zihariye. Ntiyashidikanyije kwemera kuza kuririmba muri 'Afro Opera Concert' yanjye.'

    Maurix yavuze ko iki gitaramo 'kizaba kirimo muzika yo hejuru iri ku manota ndetse na Violin'. Iki gitaramo kizabera ahitwa Atelier du Vin guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho kwinjira ari ibihumbi 35 Frw ku muntu umwe.

    Cécile Kayirebwa uzaririmba muri iki gitaramo ni umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n'abazungu.

    Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

    Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

    Mbarushimana Maurice Jean Paul [Maurix Baru] ni umuririmbyi akaba n'umuhanga mu gucuranga ibicurangisho byinshi by'umuziki wa kizungu.

    Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y'indirimbo zakunzwe bukomeye.

    Abinyujije muri studio ye yise 'Maurix Music Studio' yashyize ku isoko indirimbo nka 'Mbwira Yego' y'umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.

    'Sindi indyarya' y'itsinda rya Urban Boys, 'Nakoze iki' y'umuraperi Riderman, 'Amahirwe ya nyuma' ya Mugisha Benjamin [The Ben] n'izindi nyinshi.

    Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y'ishuri, biturutse ku rukundo rw'umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.

    Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by'umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by'amakorali, abasaza baririmba ururimi rw'ikiratini n'abandi.

    Yagize n'amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.

    Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w'amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.

    Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y' i Butare mu mwaka wa 2007-2008.

    We n'abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.

    Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw'abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens – UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.


    Umunyamuziki Cécile Kayirebwa ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin


    Maurix Baru yatangaje ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushimangira intera ari kugeraho mu rugendo rwe rw'umuziki 

    Kayirebwa na Maurix Baru basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise 'Abasangiragendo' 


    Iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa ‘Saint-Valentin’ kizaba tariki 17 Gashyantare 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KAYIREBWA NA MAURIX

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139304/cecile-kayirebwa-na-maurix-baru-bagiye-gukora-igitaramo-cyo-kwizihiza-saint-valentin-139304.html

  • AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya w… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ubimburire imikino y’umunsi wa 19. Igitego cya Hussain Shabani ni cyo cyatandukanyije aya makipe. Hussein Shabani wari umukino we wa mbere akiniye AS Kigali, yagezemo mu mikino yo kwishyura.

    Uko umukino wagenze muri make

    Ku munota wa 7 gusa, Iradukunda Simeon yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Samuel Simeon ateretseho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

    Ku munota wa 23 Hussain Shabani Tchabalala yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uzamukanwe na Bosco ahereza Tchabalala ahita arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu. Hussain Shabani yahise yandikisha igitego cya mbere mu mukino we wa mbere yari akiniye AS Kigali nyuma yo kugaruka.

    Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

    Matumele Arnold

    Nshimiyimana Emmanuel

    Nsengiyumva Samuel

    Murdah Victoria

    Nshutinziza Didier

    Uwimana Emmanuel

    Johnson Adeaga

    Iradukunda Simeon

    Mavugo Cedric

    Irakoze Darcy

    Iroko Babatunde

    Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

    Hakizimana Adolphe

    Bishira

    Ndayishimiye Thierry

    Akayezu Jean Bosco

    Gilbert Dusingizimana

    Osaluwe Rafael

    Benedata Janvier

    Ssekisambu

    Kone Lottin

    Eben Kevin

    Shabani Tchabalala

    Igice cya kabiri ki gitangira, AS Kigali yakoze impinduka Osaluwe na Eben bava mu kibuga hinjira Rucogoza na Didier.

    AS Kigali yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, ariko amahirwe y’imbere y’izamu akanga. Gorilla FC nayo yakomeje gukora iyo bwabaga ndetse ikora impinduka abakinnyi nka Rubuguza Jean Pierre, Nizeyimana Mubarakh ariko igitego kirabura burundu.

    AS Kigali ihise ifata umwanya wa 6 n’amanota 25, mu mikino 19 imaze gukina. Gorilla FC ihise igana ahabi, kuko ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21 mu mikino 19 ndetse amakipe ayiri inyuma ikaba iyarusha imikino.

    Uko indi mikino izagenda

    Ku wa 6 

    Kiyovu Sports izakira Gasogi United, Etoile de L’Est yakire Mukura Victory Sports naho Bugesera FC yakire Sunrise FC.

    Ku cyumweru

    Musanze FC izakira APR FC, Muhazi United yakire Amagaju FC Police FC yakire Etincelles FC naho Rayon Sports yakire Marine FC.


    Abatoza ba Gorilla FC ntabwo bahagaze neza nyuma yaho ikipe itsindiwe imikino ibiri yikurikiranya 


    Gatera Moussa arimo ashaka uburyo yahindura umukino akabona igitego gusa ntabwo byamuhiriye 



    Guy Bukasa kuva yagera muri AS Kigali mu mikino 4 ya shampiyona amaze gukina ntaratsindwa n’umwe, yatsinze 3 anganya 1

    Tchabalala wambaye nimero 11 yahise afungura urugendo rw’ibitego muri AS Kigali 


    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139307/as-kigali-yatsinze-gorilla-fc-ifata-umwanya-wa-gatandatu-amafoto-video-139307.html

  • Urugamba rwakomeje kwambikana muri Congo, M23 ihigira gufata ibindi bice #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bugaragaza ishusho y’urugamba rumaze iminsi ruhanganishihe igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa, n’uyu mutwe.

    Kanyuka yavuze ko nk’uko bisanzwe uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bongeye kuramuka bagaba ibitero bya rutura mu bice bitumwemo n’abaturage b’abasivile benshi.

    Muri ibyo bise bikomeje kwibasirwa n’ibi bitero bya FARDC n’abayifasha, biri kugabwa mu gace ka Mweso, aka Mushaki, aka Karuba ndetse no mu bice bibyegereye.

    Lawrence Kanyuma yakomeje amenshye umuryango mpuzamahanga ko ibi bikorwa bigize ibyaha mpuzamahanga n’ibyibasiye inyokomuntu bikomeje gufata intera.

    Ati 'hari kuba ibitero bya kirimbuzi byibasira abaturage b’abasivile, bitegurwa n’uruhande rwihurije hamwe rw’ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, bigizwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.'

    Uyu mutwe wakunze kuvuga ko uzirwanaho igihe cyose uzaba wagabweho ibitero ndetse ukanarinda abaturage batuye mu bice ugenzura, wavuze ko ubu wiyemeje gufata ibice byibasiwe cyane, mu rwego rwo gukura abaturage mu menyi ya rubamba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urugamba-rwakomeje-kwambikana-muri-Congo-M23-ihigira-gufata-ibindi-bice

  • Umucunguzi wa AS Kigali yatangiye neza, asogongeza Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Shabani Hussein Tchabalala waje nk’umucunguzi cyayihesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 19.

    AS Kigali ikomeje kugenda iva mu murongo utukura, ni nyuma y’uko ikomeje kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

    Uyu munsi AS Kigali yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukaba wagaragayemo rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wakinaga umukino we wa mbere muri AS Kigali kuva yayigarukamo avuyemo muri Al Ta’awon yo muri Libya.

    Tchabalala akaba yaje kuba umucunguzi kubera ko yaje gutsindira AS Kigali igitego ku munota wa 23 ari nacyo cyaje gusoza umukino.

    Ibi byatumye mu gihe igitegereje uko indi mikino iza kugenda y’umunsi wa 19, AS Kigali yatumbagiye ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 25 ikaba iri ku mwanya wa 6.

    Tchabalala (11) yatangiye atsinda muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umucunguzi-wa-as-kigali-yatangiye-neza-asogongeza-gorilla-fc-amafoto