Blog

  • Abasifuzi basifuye umukino wa APR FC na Police FC bashobora guhanwa #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA igiye gukurikirana amakosa yakozwe n’abasifuzi ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cyegukanywe na Police FC itsinze APR FC 2-1.

    Ni umukino wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2024, umunsi u Rwanda rwizihijeho Umunsi w’Intwari.

    Muri uyu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi aho abakinnyi ba APR FC batemeraga igitego cya kabiri batsinzwe.

    Ni nyuma y’uko Nshimirimana Ismail Pitchou wa APR FC bavuga ko yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric ntasifure.

    Ikindi uyu musifuzi ni bwo yahise yerekena ko APR FC ari yo igomba kurengura ariko akabona umusifuzi wo hagati Aline yerekanye ko ari Police FC irengura, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza ni bwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi na we ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya kabiri.

    Ikindi kandi ni yo urebye mu mashusho, ubona ko mbere y’uko Picthou afata umupira, umukinnyi wa Police FC, Bigirimana Abedi yari yawukoze.

    Si byo gusa kuko n’igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku munota wa 14, mu mashusho bigaragara ko hari habayemo kurarira.

    Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA ikaba igiye gukora igenzura ryimbitse ku misifurire yo kuri uyu mukino, nibigaragara ko aba basifuzi bakoze amakosa bakaba bazabihanirwa.

    Abasifuzi basifuye umukino wa Police FC na APR FC bashobora gufatirwa ibihano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-basifuye-umukino-wa-apr-fc-na-police-fc-bashobora-guhanwa

  • Migi yitabaje Polisi, Cristiano amaze kwishyura arenga miliyoni 100! Bizagendera gute kapiteni wa AS Kigali wajugunyiye 'jersey’ abafana? #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe ko mu Rwanda umukinnyi ashobora guhinduranya n’undi umwambaro (jersey) cyangwa ngo abe yayiha abafana nk’uko i Burayi babikora, gusa kapiteni wa AS Kigali y’Abagore, Nibagwire Sifa Gloria yatunguranye ayijugunyira abafana nyuma y’uko bari bamaze kwegukana igikombe cy’Intwari batsinze Rayon Sports.

    Ni umukino wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2024 maze AS Kigali itsinda Rayon Sports 1-0 ihita inegukana iki gikombe.

    Mu byishimo byinshi, kapiteni wa AS Kigali, Nibagwire Sifa Gloria yaratunguranye 'jersey’ yakinanye uyu mukino ayijugunyira abafana bake bari baje kubashyigikira.

    Benshi bahise bibaza ikigomba gukurikiraho niba atazayishyuzwa cyangwa akaba yakurikirana uyu mufana yayihaye akayimusubiza bigendanye n’ubukene bw’amakipe yo mu Rwanda usanga nta 'jerseys’ zihagije afite ku buryo havamo imwe bikaba ikibazo akaba ari na yo mpamvu batajya bazitanga.

    Ntagisanimana Saida, umutoza wa AS Kigali watoje uyu mukino akaba yaravuze ko nta kibazo cy’imyenda bafite bityo ko ibyo kapiteni wa bo yakoze nta ngaruka bishobora kumugiraho.

    Ati 'Dufite imyenda ihagije. Nta kibazo biza kumugiraho kuko twebwe dukora nk’amakipe yabigize umwuga twebwe ku mukino buri mukinnyi aba afite imyambaro ibiri ku buryo umwe ugize ikibazo yahita ajya guhindura.'

    Uyu si umuco w’abakinnyi cyangwa amakipe yo mu Rwanda wo kuba umukino urangiye bahinduranya imyambaro cyangwa bakaba bawuha abafana, ibi byari bikozeho uwahoze ari kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi ubu akaba ari umutoza wungirije wa Musanze FC.

    Hari muri 2014 muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda, nyuma y’uko APR FC inganyije na Rayon Sports 2-2 hitabajwe penaliti maze APR FC ikomeza muri ½ itsinze penaliti 4-3, Migi ni we wateye iya nyuma, kubera ibyishimo yakuyemo 'jersey’ agenda ayizunguza hejuru ajya kwishimira mu bafana, umwe mu bafana yahise ayimushikuza ariruka amucikira mu bantu.

    Kalisa Adolphe [Cammarade] wari umunyamabanga wa APR FC yamubwiye ko nta kundi bigomba kugenda agomba kuyishyura, ko bagomba kumukata amadorali 200, icyo gihe Migi yifashishije Polisi y’u Rwanda yari yaje gucunga umutekano kuri stade, wa mufana baramubona amusubiza 'jersey’.

    Gusa ibi bisa n’aho ntaho bitandukanye cyane n’ibiba ku mugabane w’u Burayi, n’ubwo abakinnyi bahinduranya imyambaro buri munsi cyangwa bakanayiha abafana, na bo barayishyura, amakipe ya bo arayibakata.

    Ikinyamakuru The Mirror muri 2022 cyasohoye inkuru ivuga ko umwenda umukinnyi ahaye umufana cyangwa ahaye umukinnyi mugenzi we bahinduranya awukatwa, aho nka Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia kuva yatangira gukina yari amaze kwishyura byibuze ibihumbi 77 by’Amapawundi kubera 'jerseys’ yatanze, ni ukuvuga arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gloria aha yari amaze gukoramo jersey ayitanze mu bafana, benshi bakekaga ko ashobora kuyikatwa

    Migi byamusabye imbaraga nyinshi kugira ngo asubirana jersey yari yatanze

    Cristiano amaze kwishyura arenga miliyoni 100

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yitabaje-polisi-cristiano-amaze-kwishyura-arenga-miliyoni-100-bizagendera-gute-kapiteni-wa-as-kigali-wajugunyiye-jersey-abafana

  • Davis D, Bosco Nshuti, Ross Kana na Okkama mu… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahanzi nyarwanda, bakomeje guhamya ko imvugo ari yo ngiro bashimangiza ibikorwa ko 2024 ari umwaka wo kurema amateka mashya mu muziki nyarwanda.

    Muri iki cyumweru cyanatangiye ukwezi gushya kwa Gashyantare, abahanzi baba abo mu muziki usanzwe ndetse n'uwo kuramya no guhimbaza Imana, bakoze mu nganzo maze bashyira igorora abakunzi b'umuziki nyarwanda ari nako batangirana ukwezi umwuka mushya.

    Mu ndirimbo zimaze gusohoka muri iki cyumweru zose, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere ya Gashyantare:

    1.     Sesa — Ross Kana

    “>

    2.     Aba Baby — Okkama

    “>

    3.     Abahungu — Juno Kizigenza ft Khalil 63rd

    “>

    4.     Niryubahwe – René & Tracy

    “>

    5.     Ishema ry'Umushumba – Josh Ishimwe

    “>

    6.     God Did Freestyle — Zeotrap

    “>

    7.     Habaye Ibitangaza — Yago ft Inyogoye

    “>

    8.     El Shaddai – Incense worship

    “>

    9. My Dreams – Davis D ft Melissa 


    10. Inkuru y’urukundo – Bosco Nshuti            

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139293/davis-d-bosco-nshuti-ross-kana-na-okkama-mu-binjije-abanyarwanda-muri-gashyantare-video-139293.html

  • Hari amakuru mashya yamenyekanye ku Munyarwanda wapfiriye muri Uganda bigakurikirwa n’urujijo #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwanda w’imyaka 20 witwa Tuyizere James, yasanzwe yapfuye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yaguye mu modoka ya Horizon isanzwe itwara abagenzi ifite ibirango bya UAM 218H.

    Uyu Munyarwanda yari asanzwe akomoka mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho yaguye muri Bus yavaga i Kampala yerecyeza mu Karere ka Kisoro muri Uganda.

    Amakuru y’umwe mu bagenzi wari muri iyi modoka, witwa Hamis Magumu, wavuze ko yari yicaye hafi ya nyakwigendera.

    Uyu Mugumu avuga ko uyu Munyarwanda witabye Imana, yatangiye gufatwa n’uburwayi ubwo bari hafi kugera ahitwa Ntungamo, agatangira aruka.

    Yagize ati “Yararukaga cyane, kuva yatangira kwinjira mu modoka mu mujyi wa Kampala, mbere y’uko dutangira urugendo rujya Kisolo. Iyo shoferi amenya iby’uburwayi bwe, ahari yari kurokora ubuzima bwe.'

    Polisi ya Kabale muri Uganda, yatangaje ko yakiriye amakuru y’uyu Munyarwanda, kandi ko yatangiye kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hari-amakuru-mashya-yamenyekanye-ku-Munyarwanda-wapfiriye-muri-Uganda-bigakurikirwa-n-urujijo

  • Kajugujugu ya MONUSCO yari ishyiriye ubutabazi FARDC yagabweho igitero n’abakomeje kuba urujijo #rwanda #RwOT

    Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 nk’uko byatangajwe Jean-Pierre Lacroix, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

    Mu butumwa yanyujije kuri X, Jean-Pierre Lacroix yagize ati 'Namenyeshejwe kandi mbabazwa n’igitero cyagabwe kuri kajugujugu ya MONUSCO cyabaye uyu munsi ubwo Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’amahoro yari ijyanye ubufasha bw’imiti ku nkomere z’abasirikare ba FARDC.'

    Uyu Muyobozi mu Muryango w’Abibumbye, ntiyavuze uwagabye iki gitero ku ndege ya MONUSCO, mu gihe imirwano ihanganishije FARDC na M23 ikomeje.

    Gusa umutwe wa M23 washyizwe mu majwi ko ari wo warashe iyi ndege, mu gihe wo ntacyo urabivugaho.

    Ni mu gihe bivugwa ko ubwo iyi ndege yaraswagaho, yakomeje urugendo ariko yangiritse, ikaza kugwa ku kibuga cy’Indege cya Goma, mu gihe babiri barimo ; umupilote n’umuganga, bakomeretse.

    Umutwe wa M23 wakunze gushinja MONUSCO gufasha FARDC, mu rugamba, mu gihe izi ngabo ziri mu butumwa bwo kubungabungira umutekano abaturage.

    M23 kandi muri iki cyumweru wakomeje gushinja uruhande bahanganye rurimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, kuba barakomeje kwivugana abaturage bo mu bice binyuranye mu bitero bya rutura bakomeje kugaba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kajugujugu-ya-MONUSCO-yari-ishyiriye-ubutabazi-FARDC-yagabweho-igitero-n-abakomeje-kuba-urujijo

  • Abapolisi babiri b’Abofisiye barasanye bapfa umukobwa ukora mu kabari #rwanda #RwOT

    Abarasanye, ni IP Moses Okwele na AIP William Ochom, aho uwitabye Imana ari uyu ufite ipeti rya IP mu gihe ufite irya AIP we yakomeretse cyane.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikira muri Uganda, kivuga ko ababonye uku kurasana, bavuze ko aba Bapolisi babanje gutanganira mu kabairi kirwa Petta.

    Nyuma yo gutongana IP Moses Okwele yasohotse muri aka kabari afite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov ahita ara mugenzi we AIP Ochom, na we wahise amusubiza, bararasana ari na bwo umwe muri bo yahasigaga ubuzima.

    Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yemeje aya makuru, avuga ko hahise hatangira iperereza ku cyateye ubu bushyamirane bwatumye abapolisi barasana umwe akahasiga ubuzima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abapolisi-babiri-b-Abofisiye-barasanye-bapfa-umukobwa-ukora-mu-kabari

  • AFCON 2023: DR Congo yahannye yihanukiriye ikipe y’igihugu ya Guinea – YEGOB #rwanda #RwOT

    AFCON 2023: DR Congo yahannye yihanukiriye ikipe y'igihugu ya Guinea.

    Ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye yitwaye neza cyane mu mukino wa 1/4 w'igikombe cya Afurika wayihuzaga n'ikipe y'igihugu ya Guinea warangiye Congo itsinze ibitego 3-1 ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/2.

    Guinea niyo yabanje igitego ku munota wa 20 w'umukino gusa Congo yahise icyishyura mu minota itarambiranye dore ko byasabye iminota 7 kugira ngo ihite yishyura igitego bari bayitsinze.

    Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu ya DR Congo ni: 1. Mbemba ku munota wa 27 w'umukino

    2. Wisa ku munota wa 65 w'umukino kuri penaliti

    3. Masauku ku munota wa 82 w'umukino ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cy'ikipe y'igihugu ya Guinea cyatsinzwe ku munota wa 20 w'umukino n'umukinnyi witwa Bayo kuri penaliti.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/afcon-2023-dr-congo-yahannye-yihanukiriye-ikipe-yigihugu-ya-guinea/

  • Ku byo kutavugwaho rumwe mu Amavubi n’intego… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu ni bwo ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, amasezerano y’imyaka 2 azamugeza muri 2026.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakinaraga ikipe ya Marine FC, Gitego Arthur yabwiye InyaRwanda ko atari ibintu byoroshye kuba wasohoka ariko nanone bisaba no gukora cyane iyo ugezeyo.

    Yagize ati: “Ni ikintu cyiza kuba wasohoka ukajya gukina hanze y’igihugu cyawe ariko nanone ntabwo ari ibintu biba byoroshye, bisaba kumenya ikikujyanye bigatuma ukora cyane ukaba wabona n’ahandi hisumbuyeho”.

    Ku bijyanye ni uko AFC Leopards yamubonye yagize ati: “Ikipe yari isanzwe inkurikirana binyuze mu mutoza wayo no mukureba amashusho, ntabwo byari byoroshye kuba nasohoka mu ikipe ya Marine kandi nkifite amasezerano.  

    Nari nkifite byinshi byo kubafasha ariko abareberera inyungu zanjye bakoze akazi kabo. Ndifuza gukina amezi 6 hano muri Kenya ubundi nkajya ku mugabane w’Iburayi, ubwo ni ahanjye, ni umukoro ngomba gushakira ibisubizo”.

    Gitego Arthur yavuze ko bwa mbere ahamagarwa mu Amavubi makuru byamushimishije nk’uko byashimisha Umunyarwanda uwo ariwe wese ugiye guhagararira igihugu cye ndetse anavuga ko kuba yaragiye mu kibuga agakina n’icyizere yagiriwe ari intangiriro nziza kuri we.

    Ku bijyanye n’uko ubwo yashyirwaga mu kibuga ku mukino Amavubi yakinaga na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, abantu batarabivuzeho rumwe, yavuze ko atari cyo areba ahubwo we areba ibyo umutoza amusaba.

    Yagize ati: “Ibyo kuba abantu batarabivuzeho rumwe, ibyo ntabwo ari ikibazo kuko si na cyo ndeba cyane kuko ni ibintu bisanzwe ntabwo abantu bakira ibintu kimwe. Icyo ndeba ni cyo umutoza ambwira gushyiramo imbaraga kuruta guha umwanya ibyo abantu bamvugaho. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye kuko njye ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru”.

    Gitego yavuze ko hari abakinnyi bajya gukina hanze bagahita bagaruka ariko we atariko bimeze agiye gukora cyane agira ati “Yego hari ingero nyinshi z’abakinnyi bagiye bajya hanze bagahita bagaruka ariko abo bakinnyi ntabwo ari njye.

    Rero ntekereza ko ntakwicara nkatuza nkumva ko nagezeyo kuko hari ibindi nifuza kugeraho birenze ibyo nagezeho kandi ibyo byose kubigeraho biraharanirwa. Rero nta rindi banga nzakoresha ritari ugukora cyane no gukomeza kubyereka Nyagasani akamfasha kubigeraho”.

    Gitego Arthur mu Rwanda yanyuze no mu yandi makipe arimo Kiyovu Sports, Gicumbi FC ndetse na Heroes akaba yaranakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 23. Anaheruka guhamagarwa mu Amavubi makuru ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Gitego Arthur wamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya 

    Yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri AFC Leopards

    Gitego Arthur mu Amavubi makuru

    Gitego Arthur ari mu bakinnyi b’Amavubi bakomera amashyi abafana 

    Gitego yasinyiye ikipe yo muri Kenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139315/ku-byo-kutavugwaho-rumwe-mu-amavubi-nintego-ajyanye-muri-kenya-twaganiriye-na-gitego-arthu-139315.html

  • Bruce Melodie yageze i Washington DC yitabiri… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Katapila', 'Saa Moya' n'izindi yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, yakirwa na bamwe mu banyarwanda batuye muri iki gihugu.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yiteguye kurema ibihe by'urwibutso imbere y'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye Rwanda Day ya 11 mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye n'aho igihugu kigana.

    Uyu muhanzi witegura gushyira hanze Album ye nshya iri mu rurimi rw'Icyongereza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, aratanga ikiganiro ahuriramo n'abarimo Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball.

    Mu bandi bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y'Abanyarwanda batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w'Umunyamerika washinze Saddleback Church ndetse n'Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.

    Umunsi wa mbere wa Rwanda Day, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, waranzwe n'ibiganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), byahuje ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rw'imari n'abashoramari.

    Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’amahirwe y’ishoramari arurimo.

    Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, yabwiye abitabiriye iriya nama ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeza kuzamuka neza, biturutse ku ishoramari rishyirwa mu bikorwaremezo.

    Hanatanzwe kandi ikiganiro cyagarutse ku bukungu n'urugendo rwo kubaka ubushobozi, hagati y'abanyarwanda baba mu mahanga n'ababa mu Rwanda (Business Careers, between Diaspora and Home).

    Iki kiganiro cyatanzwe n'umwe mu bashinze 'Entrepreneurial Solutions Partners', Charity Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.

    Rwanda Day iri kubera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$. Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95 bikorerwamo inama n'ibindi binyuranye.

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n’abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye bw’Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

    Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.


    Bruce Melodie yamaze kugera i Washington DC aho yitabiriye inama ya Rwanda Day


    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, Bruce Melodie atanga ikiganiro kigaruka ku guteza imbere Siporo n'imyidagaduro


    Ni ku nshuro ya kabiri Bruce Melodie yitabiriye Rwanda Day


    Biteganyijwe ko Bruce Melodie aza kuririmbira abitabiriye Rwanda Day



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139316/bruce-melodie-yageze-i-washington-dc-yitabiriye-rwanda-day-atangamo-ikiganiro-139316.html

  • Antera ishaba – Rutanga Eric avuga ku mukobwa we #rwanda #RwOT

    Rutanga Eric yavuze ko umukobwa we amutera ishaba kuko nta mukino n’umwe araza kumushyigikira ngo bawutakaze.

    Ni nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intwari cya 2024 batsinze APR FC 2-1 ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2023.

    Nubwo atakinnye ariko umukobwa we akaba imfura ye na Umunyana Shamsi Sultan, Isimbi Rutanga Taaliah yari yaje kumushyigikira.

    Nyuma y’uyu mukino, Rutanga Eric yabwiye ISIMBI ko umukobwa we amutera amahirwe kuko nta mukino araza kumushyigikira ngo bawutakaze ndetse ahita anamutura igikombe.

    Ati “ni ikintu cyiza cyane kuko umukobwa wanjye antera amahirwe kuko iyo yaje ku mukino turatsinda, ni gake aza ariko buri gihe iyo aje turatsinda, urumva rero ni bwo bwa mbere ntwaye igikombe azi ubwenge kuko ubundi nagitwaye ari muto ndi muri Rayon Sports, iki ndakimutuye.”

    Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 3 Werurwe 2022 ni bwo bakoze indi mihango yose yari isigaye y’ubukwe ni mu gihe bwagombaga kuba ku wa 25 Ukuboza 2021, ariko barabusubika kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yariho, asaba ko ababwitabira batagomba kurenga 75 kandi bo barifuzaga ko bwitabirwa n’inshuti n’abavandimwe.

    Rutanga Eric yavuze ko umukobwa we amutera ishaba buri iyo yaje kumushyigikira batsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/antera-ishaba-rutanga-eric-avuga-ku-mukobwa-we