Blog

  • Ijoro ryahise byari ibyishimo gusa kubanye-Congo n’Abanyarwanda bari muri BK-Arena kubera ibitangaza Congo yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryahise byari ibyishimo kubanye-Congo ndetse n'abandi bose bakunda ikipe y'igihugu ya Congo ,nyuma yibyo Congo yaraye ikorehe Guinea.

    DR Congo yaraye itsinze Guinea ibitego 3 kuri 1 bituma ikatisha itike ya 1/2 kirangiza muri AFRICON  . Si Congo gusa kuko na Nigeria yamaze gukatisha iyi tike nyuma yo gutsinda Angola .

    Umukino wa Congo ni umukino washimishije Abanye-Congo benshi ndetse n'Abanyarwanda bareberaga umupira muri BK-Arena. Reba videwo.

    Source : https://yegob.rw/ijoro-ryahise-byari-ibyishimo-gusa-kubanye-congo-nabanyarwanda-bari-muri-bk-arena-kubera-ibitangaza-congo-yakoze/

  • Cyusa Ibrahim agiye gukora igitaramo yitiriye… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko ari kumwe n'ikipe bari gukorana mu gutegura iki gitaramo, bamaze kwanzura ko kizaba tariki 1 Kamena 2024, kandi ko azaba ari kumwe n'abahanzi bagenzi be.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.'

    Iki gitaramo yacyise 'Migabo Live Concert.' Cyusa avuga ko yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza guttera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Inteka rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko Amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n'ay'Abadepite, ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y'u Rwanda amatora azaba, ku wa 14 Nyakanga 2024.

    Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu harimo Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi. Dr Frank Habineza nawe yatangaje ko azahagararira ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda.

    Mu gitero cya cyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi. 

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje. 

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo yise 'Migabo Live Concert'


    Cyusa yavuze ko iki gitaramo yakitiriye indirimbo yahimbiye Perezida Kagame kubera ko idasanzwe mu buzima bwe


    Cyusa yavuze ko muri iki gitaramo cye bwite azifashisha abahanzi bagenzi be

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ CYUSA YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTONI' YA CYUSAIBRAHIM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139323/cyusa-ibrahim-agiye-gukora-igitaramo-yitiriye-indirimbo-yahimbiye-perezida-kagame-139323.html

  • U Rwanda rwegukanye igikombe cy'Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y'imikino Pararempike 2024 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yegukanye igikombe cya Afurika cyaberaga muri Nigeria, Ni nyuma yo guitsinda Kenya ku mukino wa nyuka amaseti 3-0.

    Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 warangiye u Rwanda rwaherukaga gutsinda iyi kipe ruyisubiriye.

    Iseti ya mbere yarangiye u Rwanda ruyitsinze ibitego 25-12, iseti ya Kabiri yarangiye ku bitego 25-14 naho iya Gatatu irangira ku bitego 25-21.

    Gutwara iki gikombe k'u Rwanda byayihesheje itike yo gukina imikino Pararempike izabera mu Mujyi wa Paris mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Ni kunshuro ya Gatatu yikurikiranya ikipe y'igihugu y'Abagore igiye kwitabira iyi mikino Pararimpiki.

    Kunshuro ya mbere hari muri 2016 Ubwo aya marushanwa yaberaga Rio mu gihugu cya Brazil ,kunshuro ya kabiri hari 2021 Ubwo imikino yaberaga Tokyo mu Buyapani.

    Aha u Rwanda rukaba rwarahakoze amateka rutsinda ikipe y'Igihugu y'Ubuyapani amaseti 3-0 kiba igihugu cya mbere cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara cyatsinze umukino mu mikino Pararempike.

    Ikipe y'Igihugu y'Abagabo yo itahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y'Igihu ya Algeria amaseti 3-0 ( 25-18,25-12,25-16) bituma inabura itike yo kwitabira imikino Paralempike iherukamo 2012 I Londre.

    Iyi mikino y'Igikombe cy'Afurika cyaberaga mu Gihugu cya Nigeria kuva tariki 29 za Mutarama kugeza kuri uyu wa 03 Gashyantare.

    Biteganijwe amakipe y'Igihugu atangira urugendo rugaruka mu Rwanda kuri ikicyumweru 13h45' za Kigali azanyure Addis agere mu Rwanda murucyerera rwo ku wa Mbere 00:45'

    The post U Rwanda rwegukanye igikombe cy'Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y'imikino Pararempike 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwegukanye-igikombe-cyafurika-muri-sitting-volleyball-babona-itike-yimikino-pararempike-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwegukanye-igikombe-cyafurika-muri-sitting-volleyball-babona-itike-yimikino-pararempike-2024

  • Naomie, Muyango, Kate Bashabe na Bruce Melodi… – #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiraniye hafi ukwezi kwa Mutarama 2024 wabonye ko ari ukwezi kwatangiranye amatwara anyuranye n’ayari asanzwe aho wasangaga abantu bamaze kumenyera ko bahurira mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party.

    Nyamara mu matariki ya nyuma y'Ukuboza 2023 byatangajwe ko iki gitaramo kitakibaye. Uvuze ko ihagarara ry’iki gitaramo ryateje icyuho mu muziki n'imyidagaduro nyarwanda, ntabwo waba ubeshye.

    Gusa nyuma ya byose ubuzima burakomeza abantu bakidagadura. Mu bundi buryo wavuga ko ukwezi kwa mbere k’umwaka wa 2024 kwarimo ibirori n'ibitaramo bicye cyane.

    Imyidagaduro ariko yarakomeje Miss Nishimwe Naomie afungura umwaka yambikwa impeta na Michael Tesfay, hari kuwa 01 Mutarama. Bahise bajyana mu biruhuko muri Zanzibar banakomeza guhererekanwa amagambo y'urukundo banizihiza isabukuru.

    Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakoze ubukwe basezerana imbere y'amategeko kuwa 04 Mutarama maze kuwa 06 Mutarama bakora umuhango wo gusaba no gukwa ndetse basezerana imbere y'Imana.

    Umunsi wabo w'amateka bawusozanyije ibirori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byabereye Romantic Garden.

    Kuwa 08 Mutarama mu Karere ka Bugesera ni bwo Kate Bashabe abinyujije muri Kabash Cares yafashishije abana 660 kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri.

    Yabahaye ibikoresho anaborohereza kubona ifunguro ryo ku manywa mu gikorwa yashyigikiwemo na Bruce Melodie na Christopher.

    Kuwa 05 Mutarama ni bwo kandi Kenny Sol yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we. Kuwa 10 Mutarama yahise atangazwa nka ‘Brand Ambassador’ wa telefone za Infinix.

    Alyn Sano yashyize umukono ku masezerano yo kwamamariza Tecno, Meddy yongera gutangiza abantu umwaka mu ndirimbo isingiza Imana yahuriyemo na Adrien Misigaro bise 'Niyo Ndirimbo'.

    Bruce Melodie yasoje ukwezi kwa mbere kwa 2024 yinjiye mu bushabitsi bushingiye ku mikino ya Basketball aho hamwe n’itsinda bakorana ririmo Coach Gael baguze imigabane muri UGB.

    Byinshi byisumbuye birimo amakuru yandi yagarutsweho, ubusesenguzi ku buhanzi n'imyidagaduro, ibirebana n'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, gahunda ya Rwanda Day n'ibindi bitandukanye urabisanga mu kiganiro kihariye kigaruka kuri Mutarama mu myidagaduro kiri kuri YouTube ya inyaRwanda.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAGARUTSE KURI KATE BASHABE, NAOMIE, YOLO NA BRUCE


    Kate Bashabe yafashishije abana 660 kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri neza barimo 60 bari bararitaye i BugeseraMuyango yatangiranye umwaka akanyamuneza yiyemeza kubana mu buryo bwemewe kandi buzwi na Kimenyi Yves bafitanye umwana w’umuhunguKenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette bari bamaze igihe bakundanaBruce Melodie n’itsinda rimufasha bashoye imari muri UGB ikipe yatangiye muri 1998 muri LDK iri mu zihagaze neza muri Basketball

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139267/naomie-muyango-kate-bashabe-na-bruce-melodie-mu-bihariye-intangiriro-za-2024-video-139267.html

  • Kiyovu Sports yaguye miswi na Gasogi United… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda ni bwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United nyuma yuko Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles atangaje ko ayisheshe ariko nyuma akaza kwisubiraho.

    Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Kiyovu Sports niyo yakibonye mbere ku munota wa 12 gusa gitsinzwe na Tuyisenge Hakim naho Gasogi United iza kwishyura nyuma y’iminota 5 gitsinzwe na Niyongira Danny. 

    Kuri sitade y’akarere ka Bugesera naho ikipe ya Bugesera FC yahakiriraga ikipe ya Sunrise FC basangiye Intara y’Iburasirazuba.

    Byarangiye iyi kipe ya Sunrise FC itsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Nzabonimpa Prosper kuri penariti ndetse na Yafes Mubiru .

    Ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino ikomeje kujya ahabi kubera ko imikino ikomeje kuruta amanota aho iri ku mwanya wa 15 n’amanota 17 mu mikino 19 ikomeje gukina.

    Undi mukino nawo wabaga ni uwo ikipe ya Etoile de l’Est yakiriyemo Mukura VS Sitade y’akarere ka Ngoma. Ni umukino ikipe ya Mukura VS yitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 bya Elie Tatou ku munota wa 64 ndetse na Bruno Ronie ku munota wa 86.

    Indi mikino iteganyijwe ku cyumweru, Musanze FC izakira APR FC, Muhazi United yakire Amagaju FC, Police FC yakire Etincelles FC naho Rayon Sports yakire Marine FC.

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

    Kakooza Nkuliza Charles waherukaga gusesa Gasogi United yarebye uyu mukino, aha yari kumwe na Munyakazi Sadate na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim

    Mbonyumuvunyi Abdul Karim kuri ubu niwe muyobozi mukuru wa Kiyovu Sports nyuma yuko uwari Perezida wayo yeguye


    Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego batsinze 

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139320/kiyovu-sports-yaguye-miswi-na-gasogi-united-naho-bugesera-fc-ikomeza-kugana-ahabi-amafoto-139320.html

  • Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ibiri itandukanye na USM Khenchela yerekeje gukina muri Iraq.

    Tariki ya 1 Gashyantare 2024 ni bwo iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo na Manishimwe Djabel wari wayinjiyemo muri Nzeri 2023.

    Uyu mukinnyi akaba yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa Quwa Al Jawiya ikina mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

    Quwa Al Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona.

    Manishimwe Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukinayo.

    Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Yamaze kumvikana n’iyi kipe

    Manishimwe Djabel agiye gukina muri Iraq

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yabonye-ikipe-nshya

  • Ibyamamare 5 Isi imaze guhomba mu cyumweru gi… – #rwanda #RwOT

    Buri segonda, mu bice bitandukanye ku isi hitaba Imana umubare w’abantu benshi, ari nako ku rundi ruhande abandi bavuza impundu mu gihe bakira abana bavuka.

    Muri iki cyumweru cyashyiraga akadomo kuri Mutarama kikanafungura Gashyantare, habayemo byinshi byiza myidagaduro ariko na none isi yahombyemo abanyabigwi benshi baranzwe n’ubutwari ndetse n’umurava mu kuzamura uruganda rw’imyidagaduro.

    Nubwo abamaze kuva ku isi nta wabarondora ngo abarangize, InyaRwanda yaguteguriye 5 muri bo baranzwe n’ibikorwa byivugira kandi baharaniye iterambere ry’imyidagaduro ndetse n’iry’isi yose muri rusange.

    1. Chita Rivera

    Merle Frimark, umuvugizi wa Chita Rivera niwe watangaje inkuru y’akababaro, ivuga ko uyu mukinnyi wa filime watwaye n’igihembo cya Tony yitabye Imana ku myaka 91.

    Nk’uko byatangajwe n’umukobwa we Lisa Mordente, Rivera yitabye Imana kuwa 30 Mutarama 2024 aguye iwe i New York.

    2.Carl Weathers

    Uyu Carl Weathers, ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye cyane nka Apollo Creed muri filime za “Rocky.”

    Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’umuryango we, buvuga ko Carl yitabye Imana kuri uyu wa Kane asinziriye ku myaka 76. Akiriho, agize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’imikino, sinema, ubuhanzi, televiziyo n’ibindi bizatuma isi ihora imwibuka.

    Nyuma yo gushaka abagore inshuro eshatu bose bagahana gatanya, Carl yitabye Imana asize abana babiri, Jason na Matthew.

    3. Jonnie Irwin

    Jonnie Irwin, yari umunyamakuru wamenyekanye cyane mu biganiro binyuranye, harimo icyo yakoreraga BBC cyitwa “Escape To The Country” ndetse n’icyitwa “A Place In The Sun” gitambuka kuri Channel 4.

    Mu 2020 nibwo uyu munyamakuru yasuzumwe azasangwamo kanseri y’ibihaha, maze uburwayi bwe bumenyekana mu 2022 ubwo yatangazaga ko iyi kanseri yamaze no kugera ku gice cy’ubwonko bwe.

    Nyuma y’ibikorwa by’ubumuntu ndetse n’ubunyamwuga byamuranze akiriho, Jonnie yitabye Imana ku myaka 50, asiga umugore we Jessica n’abana batatu babyaranye barimo n’impanga

    4. Isabelle Thomas

    Inkuru y’urupfu rwa Isabelle Thomas, umugore wa Producer Bradley Thomas, rwamenyekanye ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma.

    Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano, ngo uyu mugore yitabye Imana afite imyaka 39 y’amavuko, nyuma yo kwitaba Imana yiyahuriye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Los Angeles.

    5. Hinton Battle

    Hinton Battle wegukanye ibihembo bitatu bya Tony. Yitabye Imana tariki 30 Mutarama afite imyaka 67 y’amavuko. 

    Impamvu y’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime ntabwo yabashije kumenyekana.

    Mu bindi byamamare byitabye Imana kuva uyu mwaka wa 2024 watangira harimo, Pastor Ezra Mpyisi watabarutse mu mpera z’icyumweru gishize, Christian Olivier, Norman Jewison, Frank Farian, Gary Graham, David Gail, Shawn Barber, Dejan Milojevic, Roy Bettersby, Joyce Randolph, Bill Hayes, Adan Canto, David Soul, Glynis Johns, n’abandi benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139319/ibyamamare-5-isi-imaze-guhomba-mu-cyumweru-gitangira-gashyantare-amafoto-139319.html

  • Nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena, Shal… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, ndetse bakuzuza inyubako ya BK Arena ku ya 17 Nzeri 2023, ubu noneho bafite ingamba nshya z'umwaka wa 2024 ziganjemo ibiterane bikomeye.

    Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ikaba ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

    Ibi, umuyobozi w'iyi korali Rukundo Jean Luc yabitangarije InyaRwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2024, nyuma gato yo gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya bise 'Umwuka Wera.'

    Akomoza ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Perezida wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo yagize ati: 'Harimo ubutumwa bwo gusaba Umwuka Wera kugira ngo abe ariwe watuyobora muri iyi minsi kuko igoye hariho inyigisho nyinshi z'ubuyobe ndetse n'inzaduka nyinshi zihabanye n'izo Uwiteka ashaka, nk'umwuka w'ubutinganyi n'iyindi tubona ko umwuka wera ari wenyine washoboza abantu kugera mu ijuru.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo 'Umwuka Wera' bayafatiye mu gitaramo cy'amateka iyi korali yahuriyemo na Israel Mbonyi mu nyubako ya BK Arena ku itariki 17 Nzeri mu mwaka ushize wa 2023.

    Inyikirizo y'iyi ndirimbo ifite imiota 10 n'amasegonda 18 iragira iti: 'Cana uwo muriro wake ku gicaniro, twakizwa nawo gusa muri iyi si y'umwijima.'

    Umuyobozi w'iyi korali yatangaje ko bahishiye byinshi abakunzi babo, birimo n'ibiterane binyuranye bizaza mu isura nshya nziza kuruta iy'umwaka ushize.

    Mu mpeshyi y'uyu mwaka kandi, nabwo bazakora igikorwa cyo gufasha bise 'Shalom Charity' gikubiye mu igenamigambi rya buri mwaka mu cyerekezo bihaye cy'imyaka 15.

    Shalom Choir yatangiye mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakiriro (hahoze hitwa mu Gakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge. 

    Mu rugendo rw’umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n’ubu.

    Mu ndirimbo zabo zifashije/zifasha benshi kwegera intebe y'Imana harimo; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

    Shalom Choir, korali imwe rukumbi yataramiye muri BK Arena ikanayuzuza, banditse amateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo guhuriza ibihumbi 10 by'abantu mu gitaramo cy'iserukiramuco bise 'Shalom Choir Festival' bahuriyemo na Israel Mbonyi cyubakiye ku ivugabutumwa no gufasha abantu gusabana n'Imana.

    Iyi korali yakoze iki gitaramo inizihiza imyaka 40 yimaze ifasha abantu kwegerana n'Imana. Ni nabwo kandi yatangije ku mugaragaro igikorwa yise 'Shalom Charity' mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye.

    Mu bikorwa bigari bateganya gukora muri uyu mwaka, harimo ibiterane byinshi, indirimbo nyinshi, ingendo z'ivugabutumwa, n'ibikorwa byo gufasha abababaye bikubiye muri gahunda bise 'Shalom Charity.'


    Shalom Choir bashyize hanze indirimbo nshya bakoreye muri BK Arena

    Ni korali imwe rukumbi yabashije gukorera igitaramo muri BK Arena ikayuzuza



    Barateganya gukora ibindi biterane muri uyu mwaka

    Reba hano indirimbo nshya ya Shalom Choir bise “Umwuka Wera”

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139305/nyuma-yo-kwandika-amateka-muri-bk-arena-shalom-choir-yakoze-mu-nganzo-inahishura-gahunda-z-139305.html

  • Nyagatare : Ibitera byakamejeje bihombya abacuruzi ku buryo bidatinya no guterura indobo yuzuye amandazi #rwanda #RwOT

    Ibi bitero birembeje aba baturage, ni abegereye ishyamba rw’Imikinga, ari na ryo ribamo izi nyamaswa zibarembeje.

    Umwe mu bacuruzi bo muri aka gace witwa Nsengiyaremye yagize ati 'Biradutungura bikaza bikadutwara imineke, bikadutwara imigati, amandazi, buri kimwe cyose biraza bikaduhombya. Biduteye igihombo gikomeye.'

    Undi witwa Joyce Kampororo avuga ko ibitera bidatinya no guterura indobo irimo amagi cyangwa amandazi.

    Uretse abacuruzi, n’abaturage b’abahinzi barataka igihombo baterwa n’izi nyamaswa zibonera imyaka, ku buryo aho byageze batirirwa bajya gusarura.

    Gusa ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, baherutse gushyirwa mu nkengero z’iri shyamba riturukamo izi nyamaswa, kugira ngo ruzikumire, ariko n’ubundi ntibizibuza kuza.

    Abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko kurinda ko ibitera bikomeza kubuza abantu amahwemo bishoboka ariko ngo hari ibyo kwitondera.

    Ange Manishimwe ati 'Ibisanguge ni inyamaswa ziba zifite microbes na virusi nyinshi, ni yo mpamvu ntekereza ko abo bantu bazirinda bagombye kuba nabo bafite ubwirinzi.'

    Avuga ko abo bantu bagombye kuba bafite udupfukamunwa, udupfukamazuru n’ingofero zabigenewe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Stephen Gasana avuga ko bashatse bariya basore ngo bakumire ibitero nk’umuti w’agateganyo, ariko ko hazatekerezwa umuti urambye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyagatare-Ibitera-byakamejeje-bihombya-abacuruzi-ku-buryo-bidatinya-no-guterura-indobo-yuzuye-amandazi

  • Abasifuzi basifuye umukino wa APR FC na Police FC bashobora guhanwa #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA igiye gukurikirana amakosa yakozwe n’abasifuzi ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cyegukanywe na Police FC itsinze APR FC 2-1.

    Ni umukino wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2024, umunsi u Rwanda rwizihijeho Umunsi w’Intwari.

    Muri uyu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi aho abakinnyi ba APR FC batemeraga igitego cya kabiri batsinzwe.

    Ni nyuma y’uko Nshimirimana Ismail Pitchou wa APR FC bavuga ko yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric ntasifure.

    Ikindi uyu musifuzi ni bwo yahise yerekena ko APR FC ari yo igomba kurengura ariko akabona umusifuzi wo hagati Aline yerekanye ko ari Police FC irengura, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza ni bwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi na we ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya kabiri.

    Ikindi kandi ni yo urebye mu mashusho, ubona ko mbere y’uko Picthou afata umupira, umukinnyi wa Police FC, Bigirimana Abedi yari yawukoze.

    Si byo gusa kuko n’igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku munota wa 14, mu mashusho bigaragara ko hari habayemo kurarira.

    Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA ikaba igiye gukora igenzura ryimbitse ku misifurire yo kuri uyu mukino, nibigaragara ko aba basifuzi bakoze amakosa bakaba bazabihanirwa.

    Abasifuzi basifuye umukino wa Police FC na APR FC bashobora gufatirwa ibihano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-basifuye-umukino-wa-apr-fc-na-police-fc-bashobora-guhanwa