Blog

  • Umuhanzi Platini ari kureba umukino uri guhuza ikipe ya Manchester United na West Ham United -IFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini ari kureba umukino uri guhuza ikipe ya Manchester United na West Ham United.

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Platini bakunze kwita Baba uzwiho gukunda ruhago bikomeye cyane ndetse wigeze no kuyikinaho ariko bikarangira adahiriwe nayo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaye ari mu Bwongereza ku kibuga cy'ikipe ya Manchester United mbere y'uko yinjira muri sitade ngo ajye kureba umukino uri guhuza iyi kipe na West Ham United.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino uri guhuza Manchester United na West Ham United kirangiye Man U itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Rasmus Højlund.

    Ifoto ya Platini ari ku kibuga cy'ikipe ye ya Manchester United aho ari gukurikirana umukino uri guhuza Man U na West Ham United:

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-ari-kureba-umukino-uri-guhuza-ikipe-ya-manchester-united-na-west-ham-united-ifoto/

  • Amakuru ya siporo: APR FC ikubise itababarira ikipe ya Musanze FC yari mbere y’abakunzi bayo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru ya siporo: APR FC ikubise itababarira ikipe ya Musanze FC yari mbere y'abakunzi bayo.

    Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda itsindiye Musanze FC ku kibuga cyayo ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Karere ka Musanze Ubworoherane Stadium.

    APR FC ihise ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 39 ni mu gihe Musanze FC iyikurikiye ifite amanota 33 naho Police FC iri ku mwanya wa 3 ikaba ifite amanota 32.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya APR FC ni Kwitonda Alain Bacca watsinze ibitego bibiri hamwe na Taiba.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ikubise-itababarira-ikipe-ya-musanze-fc-yari-mbere-yabakunzi-bayo/

  • Kamonyi-Nyamiyaga/Umunsi w'Intwari: Uwatabara yatabarana namwe-Nyinawagaga Claudine-LODA #rwanda #RwOT

    Muri Miliyoni 47 zatanzwe n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze(LODA), Abaturage n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bishatsemo andi bagera kuri Miliyoni 185 biyubakira Sitade ya Ngoma yatashywe ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2024 k'Umunsi mukuru w'Intwari z'Igihugu. Mu kwishimira iki gikorwa no kugitaha, Umuyobozi mukuru wa LODA yavuze ko ibike bahawe babikoresheje neza bakora ibikomeye. Ati' Mwahereye kuri bike byashobokaga igiti kiba inganzamarumbo. Uwatabara, yatabarana namwe'.

    Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi mukuru wa LODA yabwiye Abanyamayaga ati ' Mwagiye inama Imana Irabasanga. Ni mutekereze izi Miliyoni 47 gusa ariko uyu munsi tukaba dufite igikorwa gifite agaciro gasaga Miliyoni 185. Ni ibintu byo kwishimirwa cyane'.

    Uhereye ibumoso; Umuyobozi w'Ingabo, Meya Dr Nahayo Sylvere, Nyinawagaga Claudine/LODA, Gitifu Nyamiyaga uzwi ku kazina ka NZIRUBUGWARI, akurikiwe na DPC wa Kamonyi. Bagiye gutangiza umupira wahuje Ingabo za Burigade ya 411 na Kamonyi FC.

    Avuga kuri zimwe mu ndangagaciro z'Ubutwari yahuje n'igikorwa cyo kwiyubakira Sitade ku baturage ba Nyamiyaga, yagize ati' Ni igikorwa cy'indashyikirwa. Kigaragaza ubutwari bw'Abaturage b'Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Kivugiza, Umurenge wa Nyamiyaga w'Akarere ka Kamonyi. Kuba Indashyikirwa mu byo ukora, Gukunda Igihugu, kugira ubushishozi, Kwitanga, Kwirinda Amacakubiri, Kwihesha Agaciro, Umurimo unoze, mbigarutseho kugira ngo mbabwire ko nta hantu numvise kuba warize amashuri adasanzwe, nta hantu numvise kuba waravutse uri umuhungu cyangwa se uri umukobwa, nta hantu numvise kuba waravukiye nko mu mujyi wa Kigali muri izo ndangagaciro z'Ubutwari. Ni ukuvuga ko buri wese ashobora kuba Intwari'.

    Agira kandi ati' Uyu munsi igikorwa twatashye kirabigaragaza. Kiragaragaza ko ubwo butwari aha mu Mudugudu wa Kivugiza, mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi Ubutwari buhari. Kuko nkuko nabigaragaje, Miliyoni 47 zikabyara 185 ni ubutwari. Mu nama y'ubutaha, Meya arayizi iyo tujya duhuriramo n'abandi bayobozi b'Uturere nzamusaba njye ntanga urugero rw'Iyi Sitade y'aha ngaha kubera ko ni urugero rw'uko abaturage bashyize hamwe, bafite ubuyobozi bwiza, bitanga, bafite urukundo rw'Igihugu, batekereza birenze gusa kwitekereza havamo ibintu by'akataraboneka'.

    Nyinawagaga Claudine/LODA yavuze ko agiye kujya atanga urugero kuri Nyamiyaga ya Kamonyi.

    Ashimangira ko impamvu ashaka kuzajya atanga urugero rw'iyi Sitade ya'Ngoma' yo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga ari uko hari aho nka LODA bagira VUP bakahatanga amafaranga ariko ugasanga nta gikorwa gifatika kandi nyamara barahatanze amafaranga angana n'ayo batanze aha ndetse rimwe na rimwe ayaruta. Ati' Mwebwe mwabaye wa mwana mwiza usiga akinogereza, niyo mpamvu ibyishimo byansabye'.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ashimangira ko abaturage b'Uyu Murenge wa Nyamiyaga Akagari ka Ngoma bagaragaje Ubutwari budasanzwe aho bahereye ku mafaranga make bahawe na LODA mu mushinga wa VUP, bo bakishakamo imbaraga, bakishakamo ubushobozi, bagatanga ibishoboka byose bakubaka Sitade ifite agaciro gakubye hafi inshuro 5 z'ubushobozi bari bahawe.

    Meya Dr. Nahayo Sylvere/Kamonyi, ahamya ko igikorwa nk'iki kitari bushoboke gukorwa mu ngengo y'Imari isanzwe y'Akarere.

    Akomeza avuga ko agaciro k'amafaranga yubatse iyi Sitade( Miliyoni zisaga 185) bitari korohera Akarere kubikora mu ngengo y'imari isanzwe y'Akarere. Ati' Kubibona mu ngengo y'imari isanzwe y'Akarere ntabwo ari ikintu cyoroshye. Kuba rero haherwa ku mafaranga make nkuko mwabyumvise, abaturage bakazana ubushobozi bwabo kugeza kuri uru rwego ni urugero rw'ibishoboka. Ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi buke bwaboneka twabuheraho tugakorana n'abaturage tukaganira nabo, cyane ko ari igikorwa baba bishimiye nk'iki ng'iki bitanga batizigamye kuko babona ko kibafitiye akamaro'.

    Uretse amafaranga Miliyoni 47 yatanzwe na LODA, mu bushobozi bw'Abaturage mu buryo butandukanye bishatsemo ibisubizo bivuye mu mirimo y'amaboko yabo. Ufite amafaranga yaritanze, ubashije gukora araza atanga umubyizi, ufite umucanga arawutanga, ufite amabuye, ibiti n'ibindi atanga uko yifite kandi yishoboye.

    Abaturage bari bitabiriye uyu munsi ari benshi harimo n'abo mu yindi mirenge ikikije Nyamiyaga n'ahandi nka Kayenzi dore ko nyuma habaye umupira w'Amaguru wahuje Kayenzi na Nyamiyaga, aho bari baje no kwigira kuri aba baturage uko babigenje ngo biyubakire Sitade.

    Mu gutaha iyi Sitade, Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Burigade ya 411 ikorera mu Ntara y'Amajyepfo bakinnye umukino w'Umupira w'Amagu n'ikipe ya Kamonyi FC, aho Igikombe cyatwawe n'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda. Umukino utari woroshye kuko iminota isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bagakizwa na Penaliti.

    Dr Nahayo Sylvere na Nyinawagaga Claudine batangiza umupira w'Ingabo za Burigade ya 411 na Kamonyi FC.
    Abayobozi bafata ifoto y'Urwibutso n'abakinnyi b'ikipe y'Ingabo.
    Abayobozi bafata ifoto y'Urwibutso n'Abakinnyi ba Kamonyi FC.
    Ifoto y'amakipe yombi n'Abayobozi.
    Aba bana berekanye ko bafite impano mu kwiruka kandi barimo gutorezwa kuzavamo abashobora guhatana ku rwego rukomeye.
    Amakipe asuhuzanya akanereka abayobozi abakinnyi mbere yo gutangira umupira.

    Muvunyi Etienne ushinzwe ishami ry'imiyoborere muri Kamonyi ari kumwe na Nyinawagaga Claudine.
    Abasifuzi bafashije mu migendekere y'umukino mu gusifura, bafashe ifoto n'Abayobozi.
    Ingabo zari zazanye ibikoresho byo kwifashisha mu kwita ku bakinnyi bagira ikibazo, atari ababo gusa ahubwo n'aba Kamonyi FC.
    Byasojwe Ingabo zitemereye Abasivire ba Kamonyi FC gutwara igikombe cy'Umunsi mukuru wo kwizihiza Intwari z'Igihugu.
    Bishimira Igikombe batwaye ariko kandi babikesheje Umuzamu wabo wakuyemo Penaliti 4 zose.
    Ku kibuga barafanaga nubwo bari bake, ariko barushaga Molari ubwinshi bw'Abaturage.
    Ibyishimo nta bara bigira pe!
    Babonye intsinzi, biruka ikibuga wagira ngo bakurikiye umwanzi.
    Uwageze kuri iki kibuga ntabwo yakwibagirwa uko aba bana biyerekanye mu karasisi bagashimisha sitade yose.
    Iri ni itorero ry'Abana bakomoka ku bahinzi b'umuceri mu kibaya cya Mukunguri. Bafite itorero rimaze kwandika amateka mu Mayaga.
    Ibyishimo wabinganya iki? Izo ni ingabo zakuyemo nyuma y'intsinzi.
    Ubwitabire kuri uyu munsi ntacyo wabunenga.

    Icyo wamenya kindi ni uko Gitifu Mudahemuka Jean Damascene uzwi ku izina rya NZIRUBUGWARI, iyi Sitade yubatse i Nyamiyaga ni iya Kabiri kuko mbere yo kuzanwa muri uyu Murenge, aho yabanje i Nyarubaka yasigiye abaturage baho Sitade. Ni nawe kandi Gitifu wenyine ufite uwo mwihariko mukubaka Sitade muri aka karere. Afite kandi undi mwihariko wo kuba ariwe Gitifu wajyanye Abaturage n'abayobozi(haba aho yabanje n'aha ari) ku Mulindi w'Intwari ahari Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba kandi baranasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside. Ibyo nta wundi muri bagenzi be aha Mukarere urabibasha.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/04/kamonyi-nyamiyaga-umunsi-wintwari-uwatabara-yatabarana-namwe-nyinawagaga-claudine-loda/


  • Amakipe ari gukina umupira udashamaje nk’uko abantu bari babyiteze, kuko amakipe antabwo ari kugera imbere y’izamu

    17″ Musanze FC ibonye kufura hafi y’izamu, ku ikosa ryari rikorewe Nijyinama ariko ikosa barihannye umupira barawamurura.

    Musanze FC yambaye imyenda yayo y’imituku mu gihe APR FC yambaye imyenda y’umukara ariko ifite amaboko y’umweru.

    nk’umukino w’ikipe ya mbere ndetse n’iya kabiri, twavuga ko abafana barumbye kuko muri sitade haracyarimo imyanya

    Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    Muhawenayo Gad

    Ntijyinama Patrick

    Kwizera Tresor

    Muhire Anicet

    Bakiki Shafik

    Nduwayo Valeur

    Kokoete Udo Ibior

    Nshimiyimana Clement

    Sulley Mohammed

    Lethabo Mathabo

    Solomon Adeyinka

    05″ Lethabo Mathabo abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa akoze ku bwende, kuko umukinnyi amuhaye umupira abonye atawugeraho, awufata n’intoki.

    15:08″ Umukino uratangiye: Reka rwongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, tigoye kubagezaho umukino wa Musanze FC vs APR FC ku buryo bwa Live, umukino ukaba uri kubera mu karere ka Huye.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga mu kibuga

    Pavelh Ndzila

    Niyomugabo Claude

    Ombolenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Niyigena Clement

    Nshimiyimana Yunussu

    Taddeo Lwanga

    Niyibizi Ramadhan

    Ruboneka Bosco

    Kwitonda Alain

    Bizimana Yannick

    15:00″ Amakipe yombi avuye mu rwambariro

    14:44″ Abakinnyi ku ruhande rwa APF FC na Musanze FC basubiye mu rwambariro, bakagaruka umukino utangira

    14:00 PM” Amakipe yombi yinjiye mu kibuga ahe kwishyushya, yitegura itangira ry’umukino.

    13:30″ APR FC igeze ku kibuga. APR FC iherutse gutsinda Musanze FC mu mikino y’igikombe cy’Intwari, ikaba ishaka no kubishimangirira i Musanze


    Abafana b’abana batangiye kwinjira hakiri kuko umufana wa mbere yageze muri sitade habura amasaha atatu ngo umukino utangire

    Imodoka z’abafana ba APR FC zikigera mu mujyi wa Musanze, zabanje kuwuzenguruka zibona kujya kuri sitade

    Ki isaha ya saa 12:00 PM nibwo imodoka 2 zari zitwaye ikipe ya APR FC zageze mu mujyi wa Musanze. Ku isaha ya saa 13:03″ igikundi cy’abafana ba APR FC bari bafite imodoka zirenga 5 cyari kigeze mu mujyi wa Musanze FC.

    Ni umukino ugiye kubera kuri sitade y’Ubworoherane, sitade ikipe ya Musanze FC isanzwe yakiriraho imikino yayo. Ku isaha ya saa 15:00 PM, umukino uraba utangiye. APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 33, gusa APR FC ifite ibirarane 2 mu gihe Musanze FC ifite ikirarane kimwe.

    Muri shampiyona, aya makipe amaze guhura imikino 24, Musanze FC imaze gutsinda imikino 2, itakaza 18 banganya 4. Musanze FC iheruka gutsinda APR FC tariki 16 Gashyantare, nabwo ikaba yarayitsindiye i Musanze. Mu mukino ubanza wa Shampiyona, APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 uyu mukino ukaba wari ikirarane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139344/live-musanze-fc-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wo-kwihorera-amafoto-139344.html

  • The Ben, Bruce Melodie, Teta Diana na Ruti J… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amaze kuganiriza abitabiriye Rwanda Day ya 11.

    Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya myaka ishize yaranzwe n'urugendo rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije kurunyuramo, kandi bari aho bifuza kuba.

    Yagize ati 'Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni bwo bwiza bwarwo. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye, twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza, tube aho dushaka kuba.'

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibyago byagwiriye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. Ati 'Ibi ni byo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y'amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.'

    Akomeza ati 'Wenda ni byo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n'inkuba mu 1994, rutazongera gukubitwa n'umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.'

    Nyuma y'ijambo rye, habaye igitaramo cyahekereje Rwanda Day cyaririmbyemo abahanzi The Ben, Bruce Melodie, Ruti Joel ndetse na Teta Diana. Muri iki gitaramo, The Ben yaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Lose Control’ yakoranye na Meddy, ‘Ni Forever’ yahimbiye umukunzi we n’izindi.

    Si ubwa mbere The Ben ataramiye abitabiriye Rwanda, ndetse yagiye anyuzamo akaganiriza abafana be bari muri iki gitaramo, harimo n’abana bagiye bamusanga ku rubyiniro bagafatanya nawe kuririmba. Yanaririmbye indirimbo ye yamamaye yise ‘Habibi’.

    Ibintu byahinduye isura ubwo Bruce Melodie yahamagarwa ku rubyiniro. Uyu munyamuziki wakuriye i Kanombe yaririmbye mu buryo bwa Live indirimbo ze zirimo nka ‘Henzapu’, ‘Saa Moya’, ‘Katerina’ n’izindi zinyuranye.

    Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y’amasaha make yari ashize atanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo byubakiye kuri Siporo ndetse no ku myidagaduro muri rusange.

    Yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze muri Amerika, kuko ahaheruka mu 2023 ubwo yari mu bitaramo na Shaggy.

    Yavuze ko ari umuhamya w'uburyo mu myaka 30 u Rwanda rwiyubatse, kandi ruteza imbere ibikorwaremezo by'ubuhanzi byanamufashije ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.

    Ati 'Nk'uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko mu myaka ishize byari bigoye kubona umuhanzi ku giti cye yitegurira igitaramo, ariko afite urwibutso ku gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2020.

    Akomeza ati 'Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo by'imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.'

    Bruce Melodie yabwiye urubyiruko ko ari bo Rwanda rw'ubu, bityo buri wese afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda, binyuze mu bushobozi bwe.

    Ati 'Ndashaka kubwira abato hano; turi bato twajyaga twumva ijambo Rwanda rw’ejo. Icyo gihe natekerezaga ko hari igihe kinini tuzaba dukura. Ariko ubu ni twe Rwanda, ejo harageze ubu noneho na twe dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw’ejo, tukaruha ingero z’uko u Rwanda rukwiye kuba rumeze”. The Ben yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cyahekereje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    Nyuma yo gutanga ikiganiro, Bruce Melodie yataramiye abitabiriye Rwanda Day yisunze indirimbo ze zakunzwe 

    Teta Diana waririmbye ku munsi wa mbere wa Rwanda Day, yanaririmbye mu kuyisoza 

    Ruti Joel yaririmbye ku nshuro ya mbere muri Rwanda-Yisunze indirimbo zirimo nka 'Igikobwa', 'Cunda' atanga ibyishimo

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ari urugendo rutari rworoshye 

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington Dc




























    Abanyamuziki barimo Kitoko Bibarwa, Massamba Intore, Teta Diana na Ally Soudy bitabiriye Rwanda Day 


    Bruce Melodie ari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo



    Umuhangamideli Sonia Mugabo [Uri iburyo] ari mu bitabiriye Rwanda Day






















    AMAFOTO: Village Urugwiruko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139340/the-ben-bruce-melodie-teta-diana-na-ruti-joel-bataramiye-abitabiriye-rwanda-day-amafoto-139340.html

  • Pastor Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma -AMAF… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu (Isabato) mu mahema ya Kaminuza ya UNILAKE nibwo imiryango, inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi bari bateranye kugirango hizihizwe bwa nyuma ubuzima bwaranze Pastor Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa 27 Mutarama 2024.

    Kuva yakwitaba Imana, mu ihema rya Paromoma niho haberaga ibitaramo byo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi kugeza uyu wa 03 Mutarama aho bwizihirijwe bwa nyuma muri Kaminuza UNILAKE, ishuri ari mu barishinze mu 1997.

    Uyu mugoroba wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Ezra Mpyisi waranzwe n’ubuhamya bw’ababanye nawe biganjemo abo basenganye kuva muri 1997 nyuma y’uko agarutse mu Rwanda ahungutse.

    Uyu mugoroba kandi wavuzwemo uko uyu mugabo yakundaga abantu bose adatoranyije.


    Umuhungu we Gerard Mpyisi yavuze ko mbere yo kwitaba Imana ubwo yari arwariye muri Kenya, yasabye ko niyitaba Imana, buri umwe uzamushyingura azahabwa Bibiliya ndetse ko kuva icyo gihe yatangiye kugura Bibiliya atangira kuzitanga ndetse ko yitabye Imana amaze gutanga Bibiliya 1300.

    Gerald Mpyisi yavuze ko Papa we atangira umushinga wo gutanga Bibiliya, atawumvaga kugeza abonye atangira kuwushyira mu bikorwa ndetse nawe akavuga ko kuri ubu yawukomeza.

    Pastor Ezra Mpyisi watabarutse ku wa 27, yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922.


    Yavukiye i Nyanza mu Majyepfo ku Ngoma y'Umwami Yuhi 5 Musinga ndetse yabaye mu Nama Nkuru y'Igihugu yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Umwami Rudahigwa amaze gutanga, Pastor Ezra Mpyisi yabaye umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye.


    Uyu mugabo muri 1960 yahunze igihugu kubera ubutegetsi bubi, agaruka mu 1997.

    Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho bwa nyuma 

    Gerald Mpyisi, umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko kuri ubu atakibabaye kuko yabonye ko Papa we yabanye neza 


    Abantu bo mu ngeri zitandukanye basezeye bwa nyuma Pastor Ezra Mpyisi 

    Abantu babanye na Pastor Ezra Mpyisi bya hafi batanze ubuhamya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139330/pastor-ezra-mpyisi-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto-139330.html

  • BK Arena: Hagiye kubera igitaramo gikomeye cy… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Mu myaka yatambutse, ku munsi nk’uyu, hategurwaga ibitaramo byo kwizihiza Pasika ariko ntibyari bigifite imbaraga muri iki gihe.

    Iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena, kizaririmbamo amatsinda akomeye mu Rwanda ndetse n’abanyamuziki ku giti cyabo bakora umuziki w’indirimbo zubakiye ku guhimbaza Imana.

    Mu minsi iri imbere ni bwo hazatangazwa abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa cyatewe inkunga n’abarimo Samsung 250.

    Iki gitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert”, cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

    BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

    Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

    Yagize ati “ki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari 'Umunsi Mukuru w'ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo' 

    Iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139325/bk-arena-hagiye-kubera-igitaramo-gikomeye-cyo-kwizihiza-pasika-ewangelia-easter-celebratio-139325.html

  • #RwandaDay: Masai Ujiri yavuze uko Perezida K… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uharanira guteza imbere umukino wa Basketballl, yabigarutseho mu kiganiro yatanze gishakimiye ku Nama ya Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024.

    Iyi nama yitabiriwe n'ibihumbi by'Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu no mu bindi bihugu mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Mu kiganiro yatanze, Masai Ujiri yavuze ko Afurika ifite abakinnyi bakomeye ndetse n'abahanzi bakomeye ku Isi. Yagarutse ku rugendo rwe rwo gukina Basketball, amashuri yanyuzemo kugeza ubwo yiyemeje kubigira umwuga.

    Masai yavuze ko mu 2016 yatumiye Perezida Kagame n’umuryango we mu mukino wabereye i Toronto, icyo gihe hari Abakinnyi rurangiranwa ku Isi.

    Yavuze ko Perezida Kagame ‘yitabiriye uyu mukino’. Ati ‘Yarambajije ngo Masai wambwira Arena bisaba amafaranga angahe kuyubaka’.

    Uyu mugabo yavuze ko yamuganiriye amubwira icyo bisaba kuba Arena, kandi ko ubu yamaze kuzura mu Rwanda. Ati 'Arena mwabonye mu mashusho ni iriya.”.

    Masai Ujiri yavuze ko hejuru y’ibyo, ubuyobozi bureba kure bwanatekereje uko hakubakwa Sitade, ndetse n’ikigo kinini kirimo ibikorwa byose ushobora gukenera.

    Masai Ujiri yavuze ko bitangaje ukuntu Arena yubatse mu Rwanda, nyamara mu bihugu bikomeye birimo n’abahanzi bakomeye muri Afurika ‘nta hantu hari Arena’

    Masai yavuze ko iyo umuhanzi w'Umunyarwanda cyangwa undi wo muri Afurika agiye gukora igitaramo mu kindi gihugu bituma hari ababona akazi kandi abenshi baba ari urubyiruko.

    Ati 'Ndashaka kubona Bruce Melodie ajya muri Uganda akuzuza Arena, yajya muri Tanzania akuzuza Arena, i Nairobi akuzuza Arena, kandi bizahanga akazi, bihange ubukire kuri twe.'

    Yavuze ko igihe Arena yakubakwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika byatanga akazi ‘kuri njye ndetse n’abandi bose bazabona akazi’.

    Uyu mugabo yagaragaje amashusho y’ibikorwa binyuranye amaze gukorera mu Rwanda, birimo ibitaramo bya Giants of Africa, umushinga Zaria Court ari kubaka i Remera n’ibindi.

    Yavuze ko kuba ibikorwaremezo no guteza imbere Igihugu bidasaba amafaranga menshi, ahubwo bihera ku bitekerezeho bizima.

    Uyu mugabo yavuze ko Perezida Kagame ari guhindura u Rwanda na Afurika muri rusange mu rugendo rw’iterambere. Ati “Dukeneye izindi Arena ebyiri ku Mugabane wa Afurika. Ni amahirwe kuri twe Gushyigikirana… '

    Yashimye umuryango we ku bwo kumufasha kugera ku nzozi ze. Yavuze ko buri gihe iyo mu nzira ataha iwe ‘ntekereza Impamvu Imana yampisemo”. Ati ‘Ariko Twese Imana yaduhisemo. Imana ihe umugisha u Rwanda, Imana ihe umugisha Afurika.”

     

    Masai Ujiri yatangaje ko kubaka BK Arena byaturutse ku buyobozi bureba kure burangajwe imbere na Perezida Kagame 

    Masai Ujiri yatanze ikiganiro cyagarutse ku guteza imbere Siporo n'imyidagaduro muri rusange 

    Masai Ujiri yahuriye mu kiganiro na Bruce Melodie, umunyamuziki waririmbye mu bitaramo by'umuryango we Giants of Africa mu 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139328/rwandaday-masai-ujiri-yavuze-uko-perezida-kagame-yageze-ku-kubaka-bk-arena-139328.html

  • Imyaka 30 ishize ubuhanzi bushyigikiwe numuk… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, muri Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ikiganiro yatanze cyabimburiwe n'ijambo ry'Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.

    Bruce Melodie yahuriye mu kiganiro n'abarimo Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse n'Umuyobozi wa Molson Coors, Eugène Ubalijoro.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Katapila' yabanje kugaruka ku rugendo rwe rw'umuziki, kugeza ku ndirimbo 'When she's around' aherutse gukorana na Shaggy.

    Bruce Melodie wakuriye i Kanombe, yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze muri Amerika, kuko ahaheruka mu 2023 ubwo yari mu bitaramo na Shaggy.

    Yavuze ko ari umuhamya w'uburyo mu myaka 30 u Rwanda rwiyubatse, kandi ruteza imbere ibikorwaremezo by'ubuhanzi byanamufashije ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.

    Ati 'Nk'uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko mu myaka ishize byari bigoye kubona umuhanzi ku giti cye yitegurira igitaramo, ariko afite urwibutso ku gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2020.   

    Akomeza ati 'Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo by'imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.'

    Bruce Melodie yabwiye urubyiruko ko ari bo Rwanda rw'ubu, bityo buri wese afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda, binyuze mu bushobozi bwe.

    Ati 'Ndashaka kubwira abato hano; turi bato twajyaga twumva ijambo Rwanda rw’ejo. Icyo gihe natekerezaga ko hari igihe kinini tuzaba dukura. Ariko ubu ni twe Rwanda, ejo harageze ubu noneho na twe dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw’ejo, tukaruha ingero z’uko u Rwanda rukwiye kuba rumeze”.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri yagaragaje ko iyo ubuhanzi butejwe imbere, inyungu zigera kuri buri wese.

    Ati 'Ndashaka kubona Bruce Melodie abasha kujya muri Uganda agakinira muri Arena, muri Tanzaniya agakinira muri Arena, i Nairobi agakinira muri Arena. Njyewe nawe na buri wese tuzabasha kubona akazi. Bizazamura urujya n’uruza, ubukungu n’ubushobozi bwacu bitere imbere mu buryo budasanzwe.'

    Muri iki kiganiro, Umuyobozi w'Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), Clare Akamanzi, ko ibikorwaremezo by'imikino n'imyidagaduro bifasha igihugu mu iterambere.

    Ati 'Iyo ufite ibikorwaremezo nka biriya, ushobora gukorera amafaranga, ariko ntabwo ari amafaranga gusa ahubwo ni no guhanga akazi. Ntiwabireba nk'ibikorwa byifashishwa mu mikino n'imyidagaduro gusa, ahubwo ni ibifasha mu bukungu.' 

    Bruce Melodie yavuze ko imyaka 30 ishize ibikorwaremezo byubakwa hatezwa imbere ubuhanzi ndetse n'Igihugu muri rusange


    Bruce Melodie yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu kugenda u Rwanda rw'ubu n'ejo hazaza


    Bruce Melodie yavuze ko mu 2020 yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena nk'umusaruro w'ibikorwa by'ubuhanzi byubatswe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139329/imyaka-30-ishize-ubuhanzi-bushyigikiwe-numukoro-ku-rubyiruko-ibyo-bruce-melodie-yavuze-mur-139329.html

  • Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yatandukanye na Rayon Sports asubira i Burayi #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports asubira muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yari yayigarutsemo muri Kanama 2022 ayisinyira imyaka 2 avuye muri FC Shkupi.

    Ubwo yari agarutse yavuze ko ari we wasabye iyi kipe ya FC Shkupi kuba yamurekura akajya gushaka aho akina kugira ngo agaruke mu bihe bye, hari nyuma y’amezi 6 abazwe imvune y’agatsintsino ku kirenge cy’ibumoso.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports asubira muri FC Shkupi.

    Ni amagambo yari aherekejwe n’amafoto ye ari mu myitozo y’iyi kipe iri muri Turikiya aho irimo gukorera imyitozo.

    Ati “ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi kongera gutangira ibyo ntarangije.”

    Rwatubyaye Abdul yagize imvune muri Mutarama 2022 (ari na yo yatumye agaruka mu Rwanda) ubwo ikipe ye yo muri Macedonia ya FC Shkupi yari yakinnye umukino wa gicuti na na Sumqayit FK mu mukino wabereye muri Turikiya mu mujyi wa Antalya.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri iyi ngingo ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga wa yo, Patrick Namenye atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Gusa amakuru avuga mbere ko y’uko igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, Rwatubyaye Abdul yari yasabye Rayon Sports ko muri Mutarama 2024 yamurekura agasubira i Burayi.

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo y FC Shkupi muri Turikiya

    Yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rwatubyaye-Abdul-yaciye-amarenga-ko-yatandukanye-na-Rayon-Sports-asubira-i-Burayi