Blog

  • Grammy Awards 2024: Burna Boy, Davido, Tems b… – #rwanda #RwOT

    Si ibanga ko abahanzi bakomeye mu njyana ya Afro Beat aribo Burna Boy, Davido na Tems bari bamaze igihe bahabwa amahirwe ndetse banatanga icyizere cy’uko bazegukaba ibihembo muri Grammy Awards 2024 dore ko bose bari banafite indirimbo zitwaye neza ku rwego mpuzamahanga mu 2023.

    Kuba Burna Boy yarahatanye mu byiciro bine (4) naho Davido ahatanye mu byiciro bitatu (3) byarushagaho kubaha amahirwe dore ko abafana b’umuziki nyafurika bavugaga bati ”Mu byiciro bahatanyemo ntibabura aho bari butsinde bagatahana igihembo’. Ibi siko byaje kugenda ubwo hatangwaga ibi bihembo byari bitegerejwe na benshi.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Abahanzi nyafurika bari bitezweho gutsinda batashye imbokoboko, maze umuhanzikazi Tyla ahabwa Grammy Award ya mbere mu gihe gito amaze mu muziki.

    Abarimo Asake, Ayra Starr, Burna Boy, Tems na Davido batashye amara masa

    Mu cyiciro cya 'Best African Music Performance' cyari kirimo Burna Boy, Davido,Ayra Starr, Asake n’abandi banyafurika, banikiwe na Tyla wo muri Afrika y’Epfo maze yegukana igihembo cya Grammy abikesha indirimbo ye ‘Water’ yaciye ibintu mu 2023.

    Tyla yanikiye abahanzi nyafurika bandi aba ariwe wegukana igihembo cya Grammy Award 

    Mu byiciro bine Burna Boy yari ahatanyemo yatashye ntanakimwe abonyemo igihembo kimwe na Davido wari uhatanye mu byiciro bitatu. 

    Ikiciro cya ‘Best Global Album’ bahabwaga amahirwe yo gutsindamo, bakubiswe inshuro n’itsinda rya Shakti ryo mu Buhinde ryataye Grammy babikesha album yabo ‘This Moment’. Album ‘I Told Them’ ya Burna Boy na ‘Timeless’ ya Davido zaviriyemo aho.

    Burna Boy na Davido bari bahatanye mu byiciro byinshi ntibabashije kugira na kimwe batsindamo

    Mu cyiciro cya ‘ Best Global Music Performance’ na none abahanzi nyafurika banikiwe n’umuhinde Zakir Hussain wahawe Grammy abikesha indirimbo ye ‘'Pashto' yakoranye na Bela Fleck hamwe na Edger Meyer.

    Tems nawe yaviriyemo aho mu bihembo bya Grammy Awards 2024

    Mu cyiciro cya ‘Song Written for Visual Media’ kirimo indirimbo zandikiwe filime, niho Tems yarahatanye mu ndirimbo yagize uruhare mu kwandika yitwa ‘Lift Me Up’ yaririmbwe na Rihanna aririmbira filime ya Black Panther igice cya kabiri cyiswe ‘Wakanda Forever’ , nawe ntiyabashije gutsinda kuko hatsinze indirimbo yakorewe filime ya ‘Barbie’ iri mu zarebwe cyane mu 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139353/grammy-awards-2024-burna-boy-davido-tems-batashye-amara-masa-tyla-atahana-itsinzi-139353.html

  • Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya ‘… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya mbere bikomeye mu muziki bya Grammy Awards byari bitegerejwe na benshi, bimaze amasa make bibaye ndetse byanatunguye benshi bitewe nuko abahanzi benshi bari bitezweho gutwara ibi bihembo baviriyemo aho naho abatahabwaga amahirwe bagatungurana.

    Ibirori byitangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n’umunyarwenya Trevor Noah, mu gihe ibyamamare bitandukanye byabyitabiriye mu gihe cy’amasaha arenga 5 byamaze bigasiga bivugishije benshi.

    Abahanzi barimo Dua Lipa, Olivia Rodrigo, Burna Boy, Travis Scott, Billie Eillish n’abandi nibo basusurukije abitabiriye ibi bihembo. Abahanzi nka Lana Del Rey, Bebe Rexha, Calvin Harris, Burna Boy, Davido, Ayra Starr na Tems bari mu bahabwaga amahirwe nyamara batashye ntagihembo na kimwe batwaye.

    Umuhanzikazi Tyla niwe wahawe igihembo cya Grammy nk’umuhanzi mwiza wo muri Afurika 

    Abarimo Aliciya Keys, Victoria Monet, Lil Durk, J.Cole, David Bowie hamwe na Tyla wo muri Afurika y’Epfo bari mu batwaye ibi bihembo bitavuzweho rumwe na benshi.

    Umuhanzikazi SZA yongeye kwibikaho igihembo cya Grammy Award 

    Taylor Swift nawe yongeye kwibikaho Grammy Award abikesha album ye ‘Midnights’

    Miley Cyrus nawe yatahanye igihembo cya Grammy Award

    Billie Eillish nawe yatwaye igihembo cy’indirimbo nziza yaririmbiwe filime

    Umunya-Canada Allisson Russell yabaye umuhanzi mushya w’umwaka

    Dore urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo bya Grammy Awards 2024

    Best African Music Performance

    'Water' by Tyla

    Best Melodic Rap Performance

    'All My Life' by Lil Durk ft. J. Cole

    Best Alternative Music Performance

    'This Is Why' by Paramore

    Best Comedy Album

    'What’s In A Name?' by Dave Chappelle

    Best Musical Theater Album

    Some Like It Hot

    Best Alternative Music Album

    'The Record' by Boygenius

    Best Rock Album

    'This Is Why' by Paramore

    Best Rap Album

    'MICHAEL' by Killer Mike

    Best R&B Album

    'JAGUAR II' by Victoria Monét

    Best Rock Song

    'Not Strong Enough' by Boygenius

    Best Rock Performance

    'Not Strong Enough' by Boygenius

    Best Traditional Pop Vocal Album

    'Bewitched' by Laufey wins the

    Best Rap Song

    'SCIENTISTS & ENGINEERS' by Killer Mike ft. André 3000, Future & Eryn Allen Kane

    Best Rap Performance

    'SCIENTISTS & ENGINEERS' by Killer Mike ft. André 3000, Future & Eryn Allen Kane

    Best Traditional R&B Performance

    'Good Morning' by PJ Morton ft. Susan Carol

    Songwriter of the Year, Non-Classical

    Theron Thomas

    Best American Roots Performance

    Eve Was Black by Allison Russell

    Best Country Solo Performance

    'White Horse' by Chris Stapleton

    Best Country Song

    'White Horse' by Chris Stapleton

    Best Remixed Recording, Non-Classical Wagging Tongue (Wet Leg Remix) – (original Depeche Mode)

    Best Immersive Album

    'The Diary of Alicia Keys' by Alicia Keys

    Best Engineered Album, Non-Classical

    'JAGUAR II' by Victoria Monét

    Best Music Film

    'Moonage Daydream' (David Bowie)

    Best Music Video

    'I'm Only Sleeping' by The Beatles

    Best Song Written For Visual Media

    'What Was I Made For?' by Billie Eilish

    Best Score Soundtrack for Video Games and Other Interactive Media

    'Star Wars Jedi: Survivor'

    Best Score Soundtrack For Visual Media

    Oppenheimer

    Best Pop Duo/Group Performance

    'Thousand Miles,' Miley Cyrus featuring Brandi Carlile'

    Candy Necklace,' Lana Del Rey featuring Jon Batiste'

    Never Felt So Alone,' Labrinth featuring Billie Eilish

    'Karma,' Taylor Swift featuring Ice Spice

    'Ghost in the Machine,' SZA featuring Phoebe Bridgers -WINNER

    Best Pop Dance Recording

    'Baby Don't Hurt Me,' David Guetta, Anne-Marie and Coi Leray

    'Miracle,' Calvin Harris featuring Ellie Goulding

    'Padam Padam,' Kylie Minogue – WINNER

    'One in a Million,' Bebe Rexha & David Guetta

    'Rush,' Troye Sivan

    BEST DANCE/ELECTRONIC MUSIC ALBUM

    James Blake — Playing Robots Into Heaven

    The Chemical Brothers — For That Beautiful Feeling

    Fred again.. — Actual Life 3 (January 1 — September 9 2022) WINNER

    Kx5 — Kx5Skrillex — Quest for Fire

    BEST MÚSICA MEXICANA ALBUM (INCLUDING TEJANO)

    Ana Bárbara — Bordado a Mano

    Flor de Toloache — Motherflower

    Lila Downs — La Sánchez

    Lupita Infante — Amor Como en las Películas de Antes

    Peso Pluma — Génesis – WINNER

    BEST COMPILATION SOUNDTRACK FOR VISUAL MEDIA

    Daisy Jones & The Six — Aurora

    Various Artists — Barbie The Album – WINNER

    Various Artists — Black Panther: Wakanda Forever

    Music From and Inspired By Various Artists — Guardians of the Galaxy, Vol. 3: Awesome Mix, Vol. 3

    Weird Al Yankovic — Weird: The Al Yankovic Story

    '

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139354/urutonde-rwabahanzi-begukanye-ibihembo-bya-grammy-awards-2024-139354.html

  • Abasirikare b’u Burundi bafashwe mpiri na M23 bavuze ko babwirwaga ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 wongeye gufata abandi basirikare b’u Burundi bari gufatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

    Uyu mutwe werekanye aba basirikare mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, uvuga ko nubwo ubizi ko bitemewe, ariko wabikoze mu nyungu z’aba basirikare.

    Abafashwe, barimo Adjudant Chef Ndikumasabo Therence, wavuze ko akomoka i Mwaro, akaba asanzwe ari muri Brigade ya 410 muri Diviziyo ya 4. Yavuze ko ari umugabo wubatse ufiteabana batatu.

    Hafashwe kandi Adjudant Chef Nkurunziza, wavuze ko yinjiriye igisirikare i Bururi mu 1996, akaba yakoraga muri Etat major ya diviziyo ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.

    Undi ni Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001, akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.

    Hari na PRemier classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore, hari kandi Premier classe Ndikumana Merence wo muri diviziyo ya 410, na Premier Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.

    Adjudant chef Nkurunziza yasobanuye urugendo rwo kuva mu Burundi baza kurwana muri Congo, aho yavuze ko bahawe impuzankano ya FARDC ndetse n’ibikoresho, ubundi burira indege yabagejeje i Goma.

    Avuga ko ubwo bageraga i Goma, bahise bafata imodoka nini z’amakambyo, zahise zibajyana ahitwa Mushaki, ati 'hanyuma duhita tujya ku ma posisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda.'

    Yavuze ko bahurijwe hamwe n’abandi bagiye bavanwa ahantu hatandukanye, ku buryo bose hamwe bari hagati ya 600 na 700.

    Abajijwe icyo basaba, yagize ati 'Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire batuekure dusubire mu Burundi.'

    Arongera ati 'Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugira ngo dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho… “

    M23 kandi yo yatangaje ko idafite ikibazo ku bisabwa n’aba basirikare, kuko uyu mutwe witeguye kuvugana n’ubutegetsi bw’u Burundi, kugira ngo ubusubize aba basirikare babwo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abasirikare-b-u-Burundi-bafashwe-mpiri-na-M23-bavuze-ko-babwirwaga-ko-bagiye-kurwana-n-Abanyarwanda

  • Nyabihu : Umwarimu watangaje ko aziyamama mu matora ya Perezida yahishuye ibyakurikiyeho n’ikibyihishe inyuma #rwanda #RwOT

    Hari ibaruwa isaba uyu mugabo gutanga ibisobanuro ku birego ashinjwa n’ishuri akoraho, birimo kuba yaratutse mugenzi we w’umwarimu witwa Ukwisanga Jean de Dieu, aho yamubwiye ko 'Ubwenge bwe bureshya nk’uko areshya.'

    Muri iyo baruwa yakiriwe ku wa 2 Gashyantare 2024 na Hakimana Innocent, Umuyobozi wa GS REGA ADEPR, Musabimana Odette, agaragaza ko uyu yasuzuguye mu ruhame bagenzi be , aho ngo yagaragaje ko badashoboye kwigisha.

    Ikindi ni ukuzana amacakubiri mu bandi, aho avuga ko 'Umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri.'

    Hakizimana Innocent, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ko ahubwo ari gushyirwaho ibyaha by’amacakubiri nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza.

    Ati 'Ikibazo banshinja, ntabwo ari hariya cyatangiriye mu karere ka Nyabihu. Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi(Nyakanga) 2023, mvuga ko nzatanga kandidatire (candidature), yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira ikizere.'

    Akomeza ati 'Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR,nange nabaga mu muryango wa FPR. Nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

    Aba arambajije ngo ese ibintu biri kuvugwa ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza ?

    Ndamusubiza ngo kwiyamamaza, ni uburenganzira bw’umunyarwanda udafite umuziro.'

    Hakizimana Innocent avuga ko yahise abwirwa n’umuyobozi w’ikigo ko ingaruza aza kuzibona.

    Ati 'Umuyobozi w’ikigo cya GS Murambi nigishagaho, yahise ambwira ngo ingaruka urazibona mu kanya, bitarenze n’icyumweru.'

    Uyu avuga ko uyu muyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere, batangira kumuhimbira ibyaha.

    Ati 'Icyo gihe Twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho icyo gihe bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa, bari gushaka kubahimbira ibyaha, ariko ni jye bari bagamije. '

    Hakizimana Innocent avuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura ubuyobozi bw’Ikigo, no gukererwa ku kazi gusa akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida wa Repubulika.

    Uyu avuga ko mu kwisobanura, yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa n’imwe yigeze yandikirwa yihanangirizwa.
    Ati 'Icya mbere, nagaragaze ibaruwa n’imwe yigeze kunyandikira n’imwe anyihanangiriza kuri ayo makosa avuga. Ibaruwa arayibura.'

    Uyu uvuga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, ubwe, yasabye imbabazi, agaragaza ko 'Bibaje kuba umwarimu mugenzi we amushinja ibinyoma.'

    Umwarimu Hakizimana Innocent avuga ko ari kuzira kuba yaravuze ko aziyamamaza

    Hashatswe impamvu zo kumwirukana muri Leta

    Uyu avuga ko ubutumwa bwo ku rubuga rwa X bugaragaza ko umuyobozi w’Akarere yahaye umurongo icyo kibazo, bwabaye imbarutso yo gushaka kumwirukana mu bakozi ba leta.

    Uyu mwarimu avuga ko yafashe ibyo umuyobozi w’Akarere yari yatangarije mu nama, abishyira ku rubuga rwa X maze bigera ku nzego zindi, bituma Meya w’Akarere yitaba.

    Ati 'Noneho ako ka videwo ngashyize kuri X yahoze ari twitter, mu nzego zo hejuru biba ngombwa ko ajya kwisobanura. Kugira ngo yikure mu kimwaro, yahise atumaho dosiye, bahita bansuzuma. Bari barampaye 86% mu manota y’imihigo, twese nta mwarimu wari ufite amanota 80% ku kigo. Ahita ategeka ngo Hakiza mumuhe 69% kugira ngo n’atabijuririra, tumwirukane mu bakozi ba Leta.'

    Uyu avuga ko yagiye kujurira muri komisiyo y’abakozi ba leta, komisiyo ije gusuzuma, bimana ibimenyetso by’amafishi.

    Uyu avuga ko kandi bahise bamwima amasomo asanzwe akorwa mu kizami cya leta, aho yari asanzwe yigisha icyongereza, gikorwa mu kizami cya leta, bamuha igifaransa, Iyobokamana n’Ikoranabuhanga, bagamije gukomeza kushakira impamvu zo kumwirukana.

    Ati 'Ayo masomo rero umusaruro waho upimwa ku mafishi, uko abana bagiye batsinda amasomo, bakaguha amanota y’imihigo, abandi bo bagapimirwa mu kizami cya leta. Icyambabaje, n’uwigishije Physique, abana bakagira 0, yahawe 88%. Abona amafaranga y’imihigo, abona amafaranga y’ishimwe (bonus).'

    Uyu avuga ko yaje kwimurirwa gukorera kuri GS REGA ADEPR TTS ndetse ahabwa n’amanota 90% y’imihigo ariko atungurwa no kudahabwa amafaranga angana 120.000frw y’inyongera kimwe n’abandi ariko byose akavuga ko abihuza no kuba yaratangaje ko aziyamamaza.

    Ati 'Niba umuntu atanze kandidatire, ntabwo baba babonye umwanya wo kumuhimbira ibyaha.'

    Hakizimana avuga ko ibyaha byose ari kugerekwaho ari ibinyoma, ari ibigamije kwangiza isura ye nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda.

    Ntacyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza kuri ibi umwarimu abushyira mu majwi.

    Hakizimana Innocent avuga ko agifite umugambi wo kwiyamamaza kuyobora igihugu kandi nta kintu gishobora kumukoma mu nkokora.

    Ivomo : Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyabihu-Umwarimu-watangaje-ko-aziyamama-mu-matora-ya-Perezida-yahishuye-ibyakurikiyeho-n-ikibyihishe-inyuma

  • Premier League: Arsenal yanyagiye Liverpool y… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 ubera kuri Emirates Stadium.

    Watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru ikinira imbere y’izamu rya Liverpool gusa ba myugariro bakihagararaho.

    Ku munota wa 10 gusa Arsenal yarase igitego cyabazwe ku mupira waruzamukanwe na Gabriel Martinelli ageze imbere y’izamu awuhindura kwa Bukayo Saka ahagaze wenyine ashyiraho umutwe ariko uragenda unyura hepfo gato.

    Ku munota wa 13 yahise ikibona gitsinzwe na Bukayo Saka nyuma y’uko Gabriel Martinelli yari arekuye ishoti ariko umunyezamu arikuramo.

    Umukino wakomeje Liverpool igerageza guhererekanya ngo ishake uko yakwishyura ariko ntibone aho yamenera.

    Ku munota wa 45 Arsenal yaribonye igitego cya Kabiri habura gato ku ishoti Gabriel Martinelli yari arekuye ari mu rubuga rw’amahina ariko Trent Alexander Arnold aratabara.

    Igice cya mbere kigiye kurangira Liverpool yishyuye ku mupira Luis Díaz yari arekuye awurwanira n’umuzamu maze Gabriel Maghalaes ahita yitsinda.

    Igice cya kabiri cyatangiye noneho Liverpool ariyo iri hejuru abakinnyi nka Luis Díaz na Curtis Jones bagerageza no gushaka igitego cya 2 hakiri kare.

    Ku wa 57 Liverpool yakoze impinduka mu kibuga havamo Gakpo,Trent Alexander Arnold ndetse na Rayan Gravenberch hinjiramo Darwin Nunez, Robertson na Harvey Elliott.

    Ku munota wa 65 Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Gabriel Martinelli ku makosa ya Allison Backer na Virgir bari bakoze bananirwa kumvikana ngo bakureho umupira.

    Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2, Liverpool yagerageje gushaka uko yakwishyura ndetse ikanabona uburyo nkaho Mac Alisster yarekuye ishoti riremeye ariko rinyura hepfo y’izamu gato cyane.

    Ku wa 88 Ibrahima Konate wa Liverpool yabonye ikarita y’akabiri y’umuhondo bibyara umutuku ku ikosa yari akoreye Kai Havertz.Umukino ugiye kurangira, Arsenal yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Liverpool yatsinzwe ibitego 3-1 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51 naho Arsenal yo ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 49.

    Arsenal yatsinze Liverpool ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139351/premier-league-arsenal-yanyagiye-liverpool-yabakinnyi-10-139351.html

  • Perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ibikwiriye gukorwa kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru babone ibyishimo bisendereye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ibikwiriye gukorwa kugira ngo abakunzi b'umupira w'amaguru babone ibyishimo bisendereye.

    Ku munsi w'ejo tariki 03 Gashyantare 2024 ubwo umukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports warangiraga amakipe yombi anganyije igitego 1-1 Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko igihe kigeze ngo hakorwe inama idasanzwe yise uyu mushyikirano yakwitabirwa n'abanyamupira batandukanye barimo abatoza, abanyamakuru ndetse n'abanyabigwi muri ruhago nyarwanda kugira ngo hareberwe hamwe ikibazo kiri muri ruhago yacu.

    KNC wari uherutse gutangaza ko aseshe ikipe ya Gasogi United nyuma akaza gusa nkuwisubiyeho akomeza avuga ko iyi nama yaganirwamo ibibazo byose bigaragara muri ruhago ndetse cyaba aricyo gihe cyiza cyo kwibwiza ukuri ku bibazo bihari kugira ngo bifatirwe umwanzuro uhamye ngo dore ko hagize umuntu uvuga ko ruhago yacu yateye imbere yaba yibeshye kubera ko hari umukinnyi umwe w'umunyarwanda ukinira amakipe arenga 10 ariko wareba abazamuka ukababura.

    Perezida wa Gasogi United KNC uzwiho kutaripfana yatangaje ko umuti uhamye w'ibibazo bigaragara muri shampiyona y'u Rwanda ari uko bakicara hamwe bose bakaganira imbona nkubone ibibazo bigaragara mu mupira.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-gasogi-united-knc-yatangaje-ibikwiriye-gukorwa-kugira-ngo-abakunzi-bumupira-wamaguru-babone-ibyishimo-bisendereye/

  • Ifoto y’umukino! Byagenze bite kugirango Shaiboub yisange yikoreye intebe ku kibuga -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya kane Gashyantare shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje ku munsi w'ayo wa 19.

    Ikipe ya APR FC ikuye amanota agoye i Musanze gusa birangira APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1, igira amanota 39 ku mwanya wa mbere.

    Kubera ko i Musanze, aho abakinnyi basimbura bicara ari hato, Shaiboub yahisemo kwitwikira intebe ubwo imvura yari nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumukino-byagenze-bite-kugirango-shaiboub-yisange-yikoreye-intebe-ku-kibuga-ifoto/

  • Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu cyubahiro,… – #rwanda #RwOT

    Kuri  iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi wasezeweho ndetse unashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.


    Ni umuhango watangiriye iwe mu rugo ku isaha ya saa mbili za mu gitondo hanyuma ukomereza kuri ku rusengero rwa Adventist University of Central Africa (Auca) ruri i Masoro.

    Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho bwa mu rusengero mu marira menshi y’abakirisitu b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ari nabo yasengeragamo ubusanzwe.

    Munzu y’Imana hatanzwe ubuhamya hibandwa ku buryo yakundaga Imana n’abantu ndetse akayikorera atiganda.

    Ibi byashimangirwa n’abanyamahanga baje kumuherekeza basanzwe ari abakozi b’Imana mu bihugu bitandukanye.


    Umuhungu we Edsoni Mpyisi, umutoya mu bahungu, yashimangiye ko Se yabanaga neza na buri umwe, akarangwa no gufasha rubanda, ibintu bitamusabye gutohoza kuko bivugwa na buri umwe wamubaye iruhande.

    Uyu mubyeyi wa benshi yaherekejwe n’abayobozi mu ntego zitandukanye za Leta ndetse n’abikorera bo mu ngeri zitandukanye. Muri abo bayobozi, barimo Dr.Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi,  Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Perezida wa Sena  y’u Rwanda n’abandi.

    Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho ku rusengero hanyuma umubiri ujyanwa ku irimbi I Rusororo aho yashyinguwe.


    Ku isaha ya saa munani zirengaho iminota mike nibwo abamuherekeje berekeje i Rusororo kumushyingura, igikorwa cyiganjemo amarira menshi no gutanga Bibiliya.

    Mbere yo gushyingurwa yabanje arasabirwa n’abakozi b’Imana Pastor Byiringiro n’abandi.

    Mu isengesho ryasenzwe, ryari ryiganjemo ko uyu mugabo agiye mu bwami bw’Ijuru cyane ko benshi bemeza ko ariryo yakoreye.

    Umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi umaze kururutswa, umukuru w’umuryango, Gerald Mpyisi, umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yasabye ko ababaherekeje bahabwa Bibiliya nk’uko Papa we yabisabye mbere yo kwitaba Imana.


    Gerald Mpyisi yavuze ko ubwo Se yari arwariye mu gihugu cya Kenya aribwo yazanye igitekerezo cyo gutanga Bibiliya ndetse asaba uyu muhungu we wari umurwaje ko umunsi azitaba Imana, buri muntu uzamushyingura azahabwa Bibiliya.


    Gerald Mpyisi yatekereje ko aho kuzana indabo mu gusezera Papa we, abantu bazajya bagura Bibiliya kugirango zizahabwe abantu bazaba bashyinguye Papa we.


    Ni nako byagenze rero, hatanzwe Bibiliya ku bantu baherekeje Pastor Ezra Mpyisi ndetse kuko amasaha yari arimo gukura, Gerald Mpyisi yavuze ko abatarazibona bari buzihererwa aho bari bukomereze gukarabira.

    Umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi yahawe inka. Ezra Mpyisi witiranwa na Sekuru, umuhungu wa Gerald Mpyisi yahawe inka nk’uko mu muco Nyarwanda bigenda iyo umwana muto aherekeje umuntu.

    Gerald Mpyisi yavuze ko ajya kwita umuhungu we, Ezra Mpyisi, byari ukugirango ibyo we atagezeho uyu mwana azabigereho.


    Gerald Mpyisi yashimiye ababafashe mu mugongo kuva umunsi wa mbere bagira ibyago ku wa 27 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2024 bashyinguye umubyeyi wabo.

    Gerald Mpyisi, umuhungu mukuru wa Pastor Ezra Mpyisi yashimiye ababafashe mu mugongo




    Mbere yo gushyingurwa, Ezra Mpyisi yabanje gusezerwaho mu rusengero rwa Adventist University of Central Africa (AUCA)



    Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu Cyubahiro, abuzukuruza baramuherekeza

    “>

    Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe mu cyubahiro

    “>Hatanzwe Bibiliya nyuma yo gushyingura Pastor Ezra Mpyisi nk’uko yari yarabisabye

    “>

    Edson Mpyisi, umuhungu muto wa Pastor Ezra Mpyisi yagize ikiniga ubwo yasezeraga kuri Papa we bwa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139350/pastor-ezra-mpyisi-yashyinguwe-mu-cyubahiro-bibiliya-zitangwa-ku-bwinshi-amafoto-video-139350.html

  • Manishimwe Djabel yabonye ikipe mu gihugu gitanga amafaranga menshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manishimwe yabonye ikipe mu gihugu gitanga amafaranga menshi

    Manishimwe Djabel uheruka kwirukanwa n'ikipe yo mu gihugu cya Algeria, yamaze kubona ikipe nshya.

    Ku munsi wejo nibwo hasakaye amakuru avuga ko Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda yatandukanye na USM Khenchela yo mu gihugu cya Algeria.

    Uyu rutahizamu nyuma y'igihe gito yari amaze mu gihugu cya Algeria agahita asezererwa yahise abona ikipe nshya yo mu gihugu cya Iraq.

    Ikipe Manishimwe Djabel yerekejemo yitwa Quwa AlJawiya ikina shampiyona yitwa Iraq premier league.

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-yabonye-ikipe-mu-gihugu-gutanga-amafaranga-menshi/

  • Avungwa mu mikino : Kylian Mbappe muri Real Madrid, Bruno Fernandes muri Saudi Arabia pro league, Leroy Sane muri Liverpool – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Umukinnyi w'umufaransa ukina asatira izamu w'imyaka 25 Kylian Mbappe ikinyamakuru 'Le Parisien' kivuga ko yamaze gufata umwanzuro wokwerekeza muri Real Madrid mumpera ziyi sezo avuye muri Paris saint Germain.

              Kylian Mbappe

    • Umukinnyi w'umudage w'imyaka 28 Leroy sane bivungwa ko yifunzwa n'amakipe arimo Liverpool FC, Chelsea na Barcelona ariko we akaba yifuza kongera Amasezerano muri Bayern Munich.

                     Leroy Sane 

    • Kapiteni wa Manchester united w'imyaka 29 Bruno Fernandes yanze ubusabe bwa Al-Hilal yo muri Saudi Arabia mu kwezi tuvuyemo kwa Mutarama 2024.

                   Bruno Fernandes

    • Ikinyamakuru 'Mirror' cyatangaje ko ahazaza ha Erik ten Hag muri muri Manchester united hazagenywa n'amafaranga bazamuha yo kugura abakinnyi muri kamena 2024.

    .             Erik ten Hag

    • umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Borussia Dortmund yo mu Budage Sebastian Kehl avuga ko bigoye guha amasezerano y'igihe kirekire Jadon Sancho mu gihe akiri intizanyo ya Manchester united.

    .                Jadon Sancho

    • Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola yohereje abashinzwe kurebera iyi kipe abakinnyi ngo bamukurikiranire Umusore ukiri muto w'umwongereza Tyrese Hall w'imyaka 18 ukina hagati mu kibuga.

    Tyrese Hall

    • Arsenal yiteguye kugurisha umukinnyi ukina hagati mu kibuga Albert Sambi yatije muri Luton Town ikongerera Amasezerano umuyapani Takehiro Tomiyasu ukina nka myugariro.

            Albert Sambi

    .             Takehiro Tomiyasu

    Source : https://yegob.rw/avungwa-mu-mikino-kylian-mbappe-muri-real-madrid-bruno-fernandes-muri-saudi-arabia-pro-league-leroy-sane-muri-liverpool/