Blog

  • Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yazirikanye ubutwari bwa Hage Geingob wayoboraga Namibia, witabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024.

    Ibiro bya Perezida wa Namibia ni byo byemeje aya makuru, bisobanura ko yapfiriye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru, Windhoek.

    Hari hashize ibyumweru bibiri ibi biro bitangaje ko Geingob yasanzwemo kanseri.

    Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, n'abaturage ba Namibia, aboneraho kuzirikana ubutwari bwaranze uyu Mukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango we wose n'abaturage ba Namibia ku bwo kubura umuvandimwe n'inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.'

    'Imiyoborere ye binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukorera abantu be ataruhuka n'umuhate wo mu guhuza Afurika bizibukwa kugeza mu biragano bizaza.'

    Geingob wari ufite imyaka 82 y'amavuko yari Perezida wa Namibia kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye ku wa Minisitiri w'Intebe yari amazeho imyaka isaga ibiri.

    Kuva mu 1990 kugeza mu 2002 na bwo yabaye Minisitiri w'Intebe wa Namibia, kuva mu 2008 kugeza mu 2012 aba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda.

    Manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma, yagombaga kurangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2024.

    Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Dr Nangolo Mbumba wari Visi Perezida wa Namibia kuva mu 2018 ni we wahise asimbura Geingob.

    Ibiro bya Perezida wa Namibia byatangaje ko Dr Mbumba yarahiriye iyi nshingano kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024.

    Perezida Hage Geingob Imana imwakire mu bayo.

    The post Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana

  • Umukinnyi wivumbuye kuri Rayon Sports yabonye ikipe nshya yo mu barabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wivumbuye kuri Rayon Sports yabonye ikipe nshya yo mu barabu

    Umunya-Sudan ukina ataha izamu, Eid Mugadam Abakar Mugadam yabonye ikipe nshya nyuma y'iminsi ari hano mu Rwanda.

    Uyu rutahizamu aheruka gutandukana na Rayon Sports nyuma yo kuba ntamwanya wo gukina yabonaga ndetse n'imyitwarire ye itari myiza ubuyobozi buza guhitamo gutandukana nawe mu buryo bw'ubwumvikane.

    Mugadam, ntakipe yari afite ndetse ntabwo yari yarasubiye iwabo muri sudan ariko kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n'ikipe yitwa Al Ahli Tripoli yo mu gihugu cya Libya.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri wa shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 2-0 naho Police FC ikanganya n'ikipe ya Etincelles FC igitego 1-1.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wivumbuye-kuri-rayon-sports-yabonye-ikipe-nshya-yo-mu-barabu/

  • Byagenze gute kugirango Rwatubyaye Abdul agaragare mu myitozo y’ikipe i Burayi kandi yari yavunitse bikomeye? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byagenze gute kugirango Rwatubyaye Abdul agaragare mu myitozo y'ikipe i Burayi kandi yari yavunitse bikomeye?

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo ku mugabane w'iburayi mu buryo butunguranye.

    Ni amwe mu mafoto uyu mukinnyi yashyize kumbuga nkoranyambaga ze muri iyi wikendi ishize, avuga ko yishimiye kuba muri Shkupi FC ikina shampiyona ya Macedonia. Abdul akimara gushyira hanze aya mafoto yahise atagira gukwirakwizwa ahantu hose bijyanye ni uko ngo yagiye atabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Police FC mu gikombe cy'intwari, yavuye mu mukino yavunitse ariko amakuru ahari akavuga ko uyu mukinnyi yivunikishije kugirango abone uko azabeshya abayobozi naba yerekeje i Burayi azabone icyo yireguza arangize ibyo arimo gupanga.

    Iyo ugerageje kuvugisha abayobozi ba Rayon Sports nabo ubona ko batunguwe no kubona amafoto ya Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko bari baziko afite ikibazo cy'imvune. Aya makuru y'uyu mukinnyi yamenyekanye kuwa gatanu ariko kuwa mbere w'iki cyumweru gishize ngo nibwo yari yerekeje Macedonia muri Shkupi FC gukora imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/byagenze-gute-kugirango-rwatubyaye-abdul-agaragare-mu-myitozo-yikipe-i-burayi-kandi-yari-yavunitse-bikomeye/

  • Element yegukanye igihembo cyihariye ahigitse… – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi uruganda rw'imyidagaduro rugenda rutera imbere bigaragazwa n'ibintu bitandukanye ariko nko kwiyongera kw'abashoramari n'abahanga udushya tudasanzwe.

    Ibihembo byatanzwe  bigamije kuzamura umuziki w'amajwi kuko bamaze kubona ko udahenze kuwukora kandi ukinjiza agatubutse no gukomeza gufasha abahanzi bakizamuka.

     

    'Rwanda Best Hits Award' igihembo cyatanzwe ku nshuro ya mbere mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel rwagati mu mujyi wa Kigali, bikaba byarateguwe na  Mugikari basanzwe bareberera inyungu z'abahanzi nka Gustave Fuel uba Dubai na Organic uba mu Budage ikanagira n’indi mishinga itandukanye ishamikiye ku myidagaduro.

     

    Ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi nka Element, Chriss Eazy, Confy, Danny Nanone na Ruti Joel, ababitegura bakaba barakomeje kureba umuziki w'aba bahanzi n’ibyo bihangano bakoze nuko bikozwe.

     

    Binyuze mu ndirimbo y'amateka yashyize hanze muri Gicurasi 2023 Fou De Toi yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana , Element yaje kwigukana iki gihemo.

     

    Mu byashingiweho hakaba harimo uko iyi ndirimbo yumviswe ku rubuga rwa Spotify kuva yajya hanze ariko hanarebwa ku buhanga ikoranye bigizwemo uruhare n'itsinda rya Mugikari ry’abakorera mu Rwanda, Nigeria no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     

    Igihembo Element yashyikirijwe kikaba cyarahazwe kinatunganywa na Tuyishime Bonheur wo mu Imboni Art [The Sound Of Nature] asobanura uko yagitunganije yavuze byamufashe igihe kugira ngo afate umwanzuro w'uko agitunganya.

    Element yavuze ko yishimiye cyane igihembo ati'Iyi ntabwo ari ifoto kuko iyo umuntu yakoze akarara amajoro kugira ngo ibintu bikunde biduha imbaraga iyo tubonye abatugaragariza ko atari ay'ubusa ndabizi n'abandi bahanzi nibabibona biraza kubatera imbaraga.' 

    Ubuyobozi bwa Mugikari bushyikiriza igihembo Element yegukanye gikozwe mu buryo bwihariye Umunyabugeni watunganije igihangano cy’igihembo cyagenewe Element kubera Fou De ToiElement yatangaje ko kwegukana igihembo bimutera imbaraga kandi atari we wenyine n’abagenzi be bandi b’abahanzi n’abanyamuziki muri rusangeTuyishime watunganije igihangano cyahawe Element yavuze ko byamufashe igihe kugira ngo abashe kwemeza ko icyo aricyo gikwiye gushushanya Rwanda Best HitUmuhango witagwa ry’iki gihembo witabiwe n’abantu batari benshi barimo abanyamakuru ariko ushushanyije ikintu gikomeye mu ruganda rw’umuzikiElement ari mu bantu bamaze kuba inganzamarumbo mu muziki yaba nk’umuhanzi cyangwa utunganya indirimbo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139352/element-yegukanye-igihembo-cyihariye-ahigitse-abarimo-ruti-joel-amafoto-139352.html

  • Yayandikiye mu kabari, Prince yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakomoje no kuri Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukizamuka, Ndagijimana Innocent uzwi nka Prince mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Fimbo’ ivuga ku basore bisirisimbya mu bakobwa benshi bishakira kuryamana na bo.

    Ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ni bwo Prince yashyize hanze iyi ndirimbo nshya yandikiye mu kabari.

    Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari mu kabari yabonye uburyo abahungu babeshya abakobwa inganzo iba ivutse ityo.

    Ni indirimbo yumvikanamo uburyo umuhungu aba abeshya yizeza umukobwa ibitangaza kandi ari kumubeshya. Amubwira ko arusha ubwiza Shaddyboo.

    Hari aho agira ati “Oya sindi Fake Gee rekana n’amaniga yakubeshye urukundo […] nyegereza ibyo bisabo.'

    'Nta mpamvu yagakwiye gutuma umukobwa ahereza umusore umwanya mu ijoro mu gitondo ntamenye aho yanyuze.'

    Ni indirimbo ije ikurikira indi aheruka gusohora yitwa ‘Rutoshye’.

    ‘Fimbo’ ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Soundlizer na Bob Pro na ho amashusho ya yo yafashwe anatunganywa na Salvator Wonder.

    Prince yashyize hanze indirimbo ‘Fimbo’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yayandikiye-mu-kabari-prince-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-yakomoje-no-kuri-shaddyboo

  • Inzara iranuma muri Bugesera FC, rurakinga 5 #rwanda #RwOT

    Ntabwo ibintu byifashe neza mu ikipe ya Bugesera FC aho abakinnyi bataka inzara, ni nyuma y’amezi 4 batazi ikitwa umushahara uko usa.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko abakinnyi ba Bugesera FC baheruka umushahara w’ukwezi kwa 10 kwa 2023 ariko nabwo bakaba batarahawe amafaranga yose bahembwe igice k’ukwezi.

    Aba bakinnyi kandi bakaba batazi igihe bazahemberwa kuko n’iyo bagerageje kubaza mu buyobozi nta makuru afatika babaha uretse kubabwira kwihangana kuko bategereje ko umuterankunga (Akarere ka Bugesera) gatanga amafaranga.

    Iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Bugesera ikaba iri mu bihe bitoroshye cyane ko iyo ugerageje gutera icyumvirizo mu bakinnyi bakubwira ko ibintu birushaho kuba bibi kubera ko batabona intsinzi.

    Bakubwira ko ubundi iyo ikipe idatsinda abakinnyi baba batunzwe n’amafaranga y’uduhimbazamusyi (prime) bahabwa ariko kubera ko intsinzi yabuze ubukene bwikubye kabiri.

    Bugesera FC yagerageje no kuzamura agahimbazamusyi ngo irebe ko abakinnyi batsinda aho nko mu mikino 2 iheruka muri shampiyona, ku mukino wa Kiyovu Sports bari bemerewe ibihumbi 60 nibawutsinda ariko barawunganya 2-2, uwo ku wa Gatandatu hashize wa Sunrise FC bari bashyiriweho ibihumbi 40 ariko na wo bawutsindwa 2-0.

    Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023 ari na bwo abakinnyi b’iyi kipe baheruka guhembwa igihe cy’umushahara, bamaze gukina imikino 14 ya shampiyona bakaba baratsinzemo 2 gusa uwa Police FC na Etoile del’Est, bivuze ko ari yo mafaranga ya ‘prime’ baheruka.

    Kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona, Bugesera FC iri ku mwanya 15 n’amanota 17 mu makipe 16, ikurikirwa na Etoile del’Est ya nyuma ifite 12. APR FC ni iyoboye urutonde n’amanota 39.

    Bugesera FC rurakinga 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzara-iranuma-muri-bugesera-fc-rurakinga-5

  • Shakira na Enrique Iglesias bagiye gutaramira… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo nka Waka Waka, Whenever Whenever na Hips Don't Lie uzivuze biragoye kubona umuntu waba atazizi akurikiranira hafi umuziki,izo zose zikaba ari iz'umunyabigwi Shakira.

    Bailamos, Bailando, Subeme la Radio na Hero nazo ni izinzi zamaze kwegukana imitima y'abakunda n'abakurikirana umuziki mwiza ku Isi zaririmbwe na Enrique Iglesias.

    Kugaruka ku ndirimbo n'aba bahanzi bombi banafite indirimbo bagiye bahuriramo bikaba bishingiye ku makuru yatangajwe na Victoria University yo muri Kampala ko ibi byamamare byombi bigiye guhurira ku rubyiniro muri Uganda.

    Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati'Twiteguye kubazanira Shakira na Enrique Iglesias muri Uganda mu birori byacu by’akataraboneka bizasiga amateka atarakorwa.'

    Victoria University ikaba isanzwe itegura ibirori n'ibitaramo bitandukanye byumwihariko iserukiramuco ryayo riba mu bihe byo gusoza amasomo kw'abanyeshuri babo.

    The Ben ari mu bigeze gutumirwa mu bikorwa byayo ndetse ni nayo iheruka gutegura ihangana mu buryo bw'umuziki ryahuje Cindy Sanyu na Sheebah Karungi mu gitaramo gikomeye cyabereye Kampala.

    Shakira ategerejwe mu gihugu cya Uganda aho azataramira mu gitaramo cy’amateka cyateguwe na Victoria UniversityEnrique Iglesias usanzwe anafitanye indirimbo na Shakira bazahurira muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139356/shakira-na-enrique-iglesias-bagiye-gutaramira-muri-uganda-139356.html

  • Chairman yemeje ko APR FC irusha abafana benshi Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu utayigereranya na Rayon Sports mu bafana kuko yamaze kuyicaho.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona ya 2023-24 APR FC yaraye itsinzemo Musanze 3-1.

    Impaka za APR FC na Rayon Sports ntizishobora kubura mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Aya makipe yombi y’ubukombe mu Rwanda, benshi bemeza ko ari yo afite abafana benshi mu gihugu, gusa Rayon Sports ikemeza ko ari yo irusha izindi.

    Ibi si ko Chairman wa APR FC, Afande Richard Karasira abibona kuko yavuze ko ubu urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC.

    Yakomeje avuga ko ari inshingano za bo nk’ubuyobozi kubashimisha, bubaka ikipe ikomeye ndetse banatsinda.

    Ati “Ni abafana benshi ubabona ku bibuga, nanahamya ko urubyiruko rubyiruka benshi ni aba APR FC, nabajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana data zirahari, uzabaze ba bandi bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo cy’ayo makipe abiri yombi, data zirahari dufite abafana benshi igisigaye ni twebwe kubashimisha.”

    “Ni ikipe kubashimisha ikaba yakwiyubaka, igatsinda ikabashimisha, iyo rero batsishimye na bo mba mbumva ntabwo wava i Kigali ngo uze hano utsindwe utahe wishimye.”

    APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 39, Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 33.

    Chairman wa APR FC yavuze ko barusha abafana Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-yemeje-ko-apr-fc-irusha-abafana-benshi-rayon-sports

  • Amanota 3 yarumbye ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi amanota 3 yabuze nka Hakim Sahabo yakinaga umukino we wa 3 mu ikipe nkuru ya Standard de Liège ariko amanota 3 bakomeje kuyabura.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize. Amwe mu makipe ntabwo yakinnye aho ari mu karuhuko.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Al Nojoom ya Rubanguka Steve 2-2.

    Nyuma y’umunsi wa 21 Al Kawkab iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, Al Nojoom ya Rubanguka Steve iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na RWD Molenbeek 2-2 ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024

    Nyuma y’umunsi wa 24 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 25, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 58.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Genk 1-0 ku wa Gatandatu. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 58 nyuma y’umunsi wa 24.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatsinzwe Dordrecht 1-0 mu mukino w’umunsi wa 24. Emeran yari ku ntebe y’abasimbura ariko ntiyakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 51.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur uheruka gusinyira AFC Leopards yo muri Kenya, yari muri 18 mu mukino wa shampiyona ikipe ye yaraye itsinzemo Kariobangi Sharks 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 20, iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 27 ku rutonde ruyobowe na Gor Mahia n’amanota 43.

    Sibomana Patrick Papy & Tuyisenge Emeran – Gor Mahia

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 ntabwo byagenze neza kuri Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya aho batsinzwe na Kenya Police 3-1. Gor Mahia iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43 ni nyuma y’umunsi wa 20.

    Kwizera Olivier wa Al Kawkab ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru

    Sahabo na Standard de Liège bakomeje kubura amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amanota-3-yarumbye-ku-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-yarwo

  • Ross Kana yasobanuye impamvu indirimbo ye yav… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukorana na Element, Bruce Melodie mu ndirimbo “Fou de Toi”, Umuhanzi Ross Kana yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise “Sesa” yari amaze igihe kirekire ateguza abafana be hirya no hino mu gihugu ndetse no ku Isi hose muri rusange.

    Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi akayishyira ku rubuga rwa Audiomack, Ross Kana yaje gushyira iyi ndirimbo kuri YouTube mu buryo bw’amashusho ariko bidaciye kabiri iyi ndirimbo iba ivanywe ku rubuga rwa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamwerekaga ko iyo ndirimbo atemerewe kuyireba.

    Nyuma y’uko ivuye kuri uru rubuga, abantu benshi batangiye kuvuga ko yaba ivanyweho kugira ngo nigaruka abantu benshi bazahite baza kuyireba nka bumwe mu buryo abahanzi benshi bakunze gukoresha kugira ngo indirimbo zabo zirebwe cyane kuko iyo ivanywe kuri YouTube ivugwaho cyane ndetse yagaruka ikavugwa cyane bigatuma umubare w’abayireba wiyongera.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuhanzi Ross Kana yavuze ko impamvu iyi ndirimbo yavanywe kuri YouTube ari uko hari undi muntu batari bamenya wamwinjiriye kuri Channel ye ariko yongera guhumuriza abantu ko kugeza magingo aya, ibyo bibazo byamaze gukemuka isaha n’isaha iyi ndirimbo yagaruka kuri YouTube.

    Ross Kana yagize ati “Hari ibibazo byabaye kuri Channel yanjye umuntu tutazi yaratwinjiriye ariko kugeza ubu twamaze kubikemura isaha n’isaha indirimbo irajya hanze.”

    Ubwo iyi ndirimbyo yajyaga ku rubuga rwa YouTube, nta muntu washoboraga kuyibona ayishakishije gusa ahubwo byasabaga guhabwa link yo kwinjiriraho hanyuma akaba aribwo uyibona.

    Ross Kana yatangaje ko indirimbo Sesa yavuye kuri YouTube kubera umuntu utari wamenyekana wamwinjiriye kuri Channel ye ya YouTube.


    “Sesa” niyo ndirimbo ya mbere Ross Kana agiye gushyira hanze kuva yagera muri 1:55 AM.


    Ross Kana wanyuze mu biganza bya MI Empire, yamamaye cyane ubwo yakoranaga indirimbo “Fou de Toi” na Element hamwe na Bruce Melodie.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139347/ross-kana-yasobanuye-impamvu-indirimbo-ye-yavuye-kuri-youtube-itamaze-kabiri-139347.html