Blog

  • Indirimbo ya Yago na Inyogo ye yabaye isereri… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 03 Gashyantare 2024, abanyarwanda batuye n’abari i mahanga n’inshuti zabo bari bateraniye mu mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bihuza abanyarwanda baturutse impande z’Isi zitandukanye bizwi nka Rwanda Day.


    Ni ibirori byari byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi batandukanye barimo Masai Ujiri washinze Giants of Africa iherutse kubera mu Rwanda n’abandi.

    Ibi birori byari byakoranyije imbaga, byitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare hano mu Rwanda ndetse n’abasanzwe batuye muri Diaspora.


    Abahanzi The Ben, Bruce Melodie na Ruti Joel n’abandi bataramiye abitabiriye ibi birori.


    Uko ibirori byari birimbanyije, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah we yari arimo kuryoherwa n’indirimbo y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yafatanyije na Inyogo ye uzwiho gusetsa. Ni indirimbo bise ‘Habaye Ibitangaza”.

    Mu butumwa Dr Utumatwishima Abdallah yashyize ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, yagize ati “Ejo muri #RwandaDay2024 , mu mutwe wanjye hazagamo indirimbo: 

    🎶 Ab'i Kigali ntabwo bazi ibyabaye ariko #ugu munsi habaye ibitangaza 🕺 

    Harya iyi ndirimbo ni collabo ya Yago nande 😂?”.

    Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2024, indirimbo batuye Umukuru w’Igihugu.

    Inyogo ye ugaragara muri iyi ndirimbo asanzwe azwi ku muyoboro wa YouTube mu biganiro bisekeje akunze gukora, akaba amaze kugaragara mu ndirimbo ebyiri zose za Yago Pon Dat arizo “Ni Wane na ‘Habaye Ibitangaza”.

    Min Dr Utumatwishima Abdallah yaryohewe n’indirimbo ya Yago na Inyogo ye 

    Yago Pon Dat na Inyogo ye bamaze gukorana indirimbo ebyiri 

    Min Dr Utumatwishima yaryohewe n’indirimbo ya Yago na Inyogo ye.

    Reba indirimbo “Habaye Ibitangaza” ya Yago Pon Dat na Inyogo ye “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139363/indirimbo-ya-yago-na-inyogo-ye-yabaye-isereri-mu-mutwe-wa-minisitiri-drutumatwishima-139363.html

  • Amarira nibyishimo! Rwanda Day nishyingurwa… – #rwanda #RwOT

    Benshi mu banyarwanda ndetse n'abakunzi b'imyidagaduro muri rusange, bakunda ibikorwa rusange bibafasha kwidagadura mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe no kwishima ari nako bongera iminsi yo kubaho.

    Uwavuga rero ko iyi weekend nta munyarwanda waranzwe n'irungu ntiyaba abeshye kuko haba ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n'abatuye mu Rwanda, ibitaramo byari bihari ku bwinshi.

    Ku rundi ruhande ariko, umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera de! Nubwo ibyishimo byari byose ku bw'ibikorwa bidasanzwe byabaga mu myidagaduro, ni nabwo umukozi w'Imana wakunzwe n'abatari bake ku bw'umurava n'urwenya rwe ndetse n'ibikorwa by'intashyikirwa byamuranze, Pastor Ezra Mpyisi yasezerwagaho bwa nyuma.

    1.     U Rwanda rwari rwimukiye i Washington DC muri Rwanda Day

    Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

    Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.


    Umunsi wa mbere wa Rwanda Day, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, waranzwe n'ibiganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), byahuje ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rw'imari n'abashoramari. Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’amahirwe y’ishoramari arurimo.


    Abanyamuziki bakomeye muri iki gihe, Mugisha Benjamin [The Ben], Bruce Melodie wanatanze ikiganiro, Teta Diana ndetse na Ruti Joel batanze ibyishimo bisendereye ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye Rwanda Day.





    Muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amaze kuganiriza abitabiriye Rwanda Day ya 11.

    Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya myaka ishize yaranzwe n'urugendo rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije kurunyuramo, kandi bari aho bifuza kuba.

    2.     Ibyamamare byaratunguranye mu birori Okkama yamurikiyemo Ep yise 'Ahuii'


    Mu mpera z'icyumweru gishize ku wa 02 Gashyantare 2024, Ossama Massud Khaled [Okkama] yamurikiye abakunzi b'umuziki nyarwanda EP (Extended Play) ye ya mbere yise 'Ahuii' mu birori byabereye kuri KASO. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n'abarimo abavandimwe ba Okkama n'umukunzi we Teta Trecy.


    Benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo wanahageze mu ba mbere, Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya indirimbo z'amajwi; Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro, Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n'abandi benshi.


    Uretse indirimbo “Aba Baby” yamaze kugera hanze, iyi EP igizwe n'izindi ndirimbo zirimo Nasinze, Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing, Pandemi, Ahuii n'Umukapo.

    3.     Itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024


    Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr hamwe na Tems bose bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy Awards, batashye amaramasa, mu gihe Tyla ariwe wabakubise inshuro akegukana Grammy ye ya mbere.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Abahanzi nyafurika bari bitezweho gutsinda batashye imbokoboko, maze umuhanzikazi Tyla ahabwa Grammy Award ya mbere mu gihe gito amaze mu muziki.


    Mu bandi begukanye ibihembo, harimo Miley Cyrus, Taylor Swift, SZA, Aliciya Keys, Victoria Monet, Lil Durk, J.Cole, David Bowie, Allisson Russell wabaye umuhanzi mushya w’umwaka n'abandi benshi.

    4.     Pastor Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro


    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize (Isabato) mu mahema ya Kaminuza ya UNILAKE nibwo imiryango, inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi, umuvugabutumwa akaba n'umukozi w'Imana, bari bateranye kugirango hizihizwe bwa nyuma ubuzima bwaranze Pastor Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa 27 Mutarama 2024.


    Pastor Ezra Mpyisi watabarutse ku wa 27, yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922. Umugoroba wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwe waranzwe n’ubuhamya bw’ababanye nawe biganjemo abo basenganye kuva muri 1997 nyuma y’uko agarutse mu Rwanda ahungutse.

    Yari azwiho kuba yarabaye  umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.


    Kuri  iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi wasezeweho ndetse unashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahaganewe abanyacyubahiro.


    Mu marira menshi yabo basenganaga mu idini ry’Abaventiste b’Umunsi wa Karindwi, Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe, hatangwa Bibiliya nk’uko nyakwigendera yari yarabisabye mbere yo kwitaba Imana.

    5. Indirimbo nshya

    Nk’uko batangiye umwaka babyiyemeza, abahanzi nyarwanda bakomeje kwirinda kwicisha abakunzi b’umuziki irungu, babagezaho indirimbo nshya nziza kandi mu gihe gito.


    Mu ndirimbo nshya zasohotse mu mpera z’iki cyumweru, harimo ikunzwe n’abatari bake yitwa ‘Sesa’ y’umuhanzi Ross Kana, ‘My Dreams’ ya Davis D afatanije na Melissa, ‘El Shaddai’ ya Incense Woship, ‘Inkuru y’urukundo’ y’umuhanzi Bosco Nshuti n’izindi.
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139358/amarira-nibyishimo-rwanda-day-nishyingurwa-rya-pastor-mpyisi-mu-byaranze-weekend-ya-mbere–139358.html

  • Guverinoma ya Congo yongeye kwerura ko igisirikare cyayo ‘FARDC’ kitashobora M23 #rwanda #RwOT

    Jean Pierre Bemba yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 02 Gashyantare 2024, aho yavuze ko FARDC yananiwe gushyigura M23 muri Kivu ya Ruguru.

    Jean Pierre Bemba yavuze ko nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomeje gukora uko zishoboye kugira ngo zirukane uyu mutwe bisa nk’aho byananiranye kuko uyu mutwe nawo wakomeje kongera imbaraga mu gisirikare ndetse n’intwaro urwanisha.

    Bemba avuga ko ibyo ari byo byakomye mu nkokora ibikorwa bya FARDC byo kurwanya umutwe wa M23.

    Yavuze ko uyu mutwe wa M23 wihagazeho, ku buryo igisirikare cy’Igihugu cyabo kitapfa kuwushyigura.

    Yagize ati 'M23 yihagazeho imbere y’igisirikare cyacu cyo kugarura umutekano, amahoro n’ubuyobozi bwa Leta.'

    Bemba atangaje ibi nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiyambaje ingabo za SADC ndetse n’ingabo z’u Burundi.

    Ubu bufatanye bunarimo imitwe yitwaje intwaro urimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, bukomeje guhangana n’umutwe wa M23, na wo ukomeje kwirwanaho, ndetse ukaba waravuze ko kubera ubukana bw’ibitero ugabwaho, uzakomeza gufata ibindi bice.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-yongeye-kwerura-ko-igisirikare-cyayo-FARDC-kitashobora-M23

  • Congo : Imirwano ya M23 na FARDC yambukiranyije ijoro haraswa ibibombe biremereye #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wabitangaje ubinyujije mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka wabinyujije mu butumwa yatanze kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.

    Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, buvuga ko urugamba ruhagaze ku isaha ya saa yine zo muri iki gitondo, yavuze ko imirwano yari yanakomeje mu ijoro ryacyeye.

    Ati 'Imirwano ikomeje kuva mu ijoro ry’ejo, ibice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu bice bihakikije, byarashweho n’abarwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bakoresheje intwaro ziremereye, drone, ndetse n’imodoka z’intambara.'

    Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko umutwe wa M23, uzakomeza kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice ugenzura ndetse n’ibyabo.

    Iyi mirwano yakomeje nyuma y’amasaha macye M23 yerekanye abandi basirikare b’u Burundi yafatiye ku rugamba, basobanuye byinshi ku rugendo rwabo rwo kuva mu Gihugu cyabo kugeza bagejejwe mu birindiro muri Congo Kinshasa.

    Aba basirikare b’u Burundi, banyomoje Perezida w’Igihugu cyabo, Evariste Ndayishimiye wavuze ko nta mfungwa z’intamba z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23, aho basaba Leta y’Igihugu cyabo kumvikana n’uyu mutwe, kugira ngo ubarekure batahe basubire mu miryango yabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Imirwano-ya-M23-na-FARDC-yambukiranyije-ijoro-haraswa-ibibombe-biremereye

  • ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n'indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n'ayo bamira kubera igotwa rya Goma #rwanda #RwOT

    Abenshi mu baturage batuye i Goma, mu murwa w'intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba bwinshi kubera ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuzingira uyu mujyi ugasigara mu minwi yawo nta kintu kiwugeramo kugirango ingabo za DRC n'abambari ba FARDC biyirukanemo

    Kuva M23 yongera kubura intwaro nta nyota yo gufata Goma yigeze igaragaza bisobanura ko yibitseho ibanga nk'irya Muvara, bisobanura ko kutagaragaza ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo igakomeza kugana mu burengerazuba igafata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake
    Abahanga mu bya gisirikare  bakurikiranye iyi mirwano, mbere bavuze ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z'ubutaka zerekeza i Goma maze 'ikaniga' uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n'ibiribwa kuri rubanda, maze 'ugafatwa nta mirwano ikomeye' nk'uko bamwe babivuze.
    Nyuma y'inama y'abaminisitiri yateranye mu mpera z'icyumweru dusoje, minisitiri w'ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 'zikomeje kongera abarwanyi n'ibikoresho ngo zikomeze ibitero', nk'uko byaharutsweho na televiziyo y'igihugu RTNC.
    Imirwano ikomeye imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mubirometero 25 km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk'uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.
    Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n'ingabo z'u Rwanda muri iyi mirwano, bigahabwa umugisha n'abiyita inzobere za UN, ibyo ubuyobozi bw' U Rwanda bubihakana bwivuye inyuma ko ntaho bahuriye n'ibibazo bya RDC
    Ko ingabo za leta ya Kongo zikorana n'umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda n'ingabo z'u Burundi, ibyemejwe nabyo n'inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.
    Imirwano ikaze cyane imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mu birometero 25 mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk'uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

    Ubu rero M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma — Sake — Minova — Bukavu bityo akaba ntakintu cyava muri utu duce ngo cyerekeze mu mujyi wa Goma.

    Ubusanzwe, Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse nka Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine.

    Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 mu nsingano zaryo, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu ingabo ze zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake.

    Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije kubuza kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ihuriro ry'ingabo za leta n'imitwe bifatanyije bivuye i Bukavu aho ntwaro n'ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma binyuze mu nzira y'ubutaka cyangwa iy'indege.

    Ubuzima bw'abaturage bukomeje kujya mu kaga bitewe nuko inzira ya Goma — Sake — Shasha — Minova — Bukavu ariyo yonyine yari isigaye y'ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

    Abaturage bo kuri Goma bamwe bavuga ko 'Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y'ubugari, imbuto, amata, inyama n'ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.'

    Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake — Minova bagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y'ibicuruzwa yonyine yari isigaye.

    Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n'inzira y'ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n'ikibuga cy'indege cya Goma.

    Ubutegetsi bwa Kongo bamwe bati 'Burakubita ibipfukamiro hasi se, Abahunga baraca I Rubavu se?, Harakorwa iki?'

    Reka tubitege Amaso ngo 'aberaho kubona'

    The post ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n'indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n'ayo bamira kubera igotwa rya Goma appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyoba-fardc-na-wazalendo-yayo-abarundi-nindi-mitwe-uruhumbirajana-babuze-ayo-bacira-nayo-bamira-kubera-igotwa-rya-goma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyoba-fardc-na-wazalendo-yayo-abarundi-nindi-mitwe-uruhumbirajana-babuze-ayo-bacira-nayo-bamira-kubera-igotwa-rya-goma

  • APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC #rwanda #RwOT

    Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa 19, warangiye ikipe ya APR FC igumanye umwanya wa mbere itsinze Musanze FC naho Rayon Sports itsinda Marine ifata umwanya wa Kabiri.

    Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kuri kimwe, muri uyu mukino wabereye i Musanze ikipe y'ingabo z'igihugu yatsindiwe na Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Taiba na Fitina Ombolenga.

    Gutsinda uyu mukino kwa APR RC byashimangiye kugumana umwanya wa mbere aho kuri ubu ifite amanota 39 ikaba ifite umukino umwe w'ikirarane izahuramo na Marines.

    Ikipe ya Rayon Sports yaraye ifashe umwanya wa Kabiri nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 2-0.

    Ni Rayon Sports yatsindiwe na Tuyisenge Arsène na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Charles Bbaale.

    Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye iba ku mwanya wa Kane ifata umwanya wa Kabiri aho yanyuze kuri Musanze FC yari yatsinzwe na APR FC na Police yanganyine na Etincelles 1-1.

    Kuri ubu ikipe ga Gikundiro iri ku mwanya wakabiri n'amanotw 34, Musanze ikaza ku mwanya wa Gatatu n'amanota 33 inganya na Police FC.

    Uko imikino y'umunsi wa 19 yagenze yose:

    Musanze FC 1-3 APR FC

    Rayon Sports 2-0 Marines FC

    Police FC 1-1 Etincelles FC

    Muhazi United 1-2 Amagaju FC

    Kiyovu SC 1-1 Gasogi United

    Bugesera FC 0-2 Sunrise FC

    Etoile de l'Est 0-2 Mukura VS

    AS Kigali 1-0 Gorilla FC

    The post APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-musanze-ishimangira-umwanya-wa-mbere-rayon-sports-yafashe-umwanya-wa-kabiri-itsinze-marine-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-musanze-ishimangira-umwanya-wa-mbere-rayon-sports-yafashe-umwanya-wa-kabiri-itsinze-marine-fc

  • Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda, Ndakubahwa Paul Kagame ati 'Uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe.

    Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka, bitwibutsa ubundi rimwe ntabwo yigeze kubabwira ugenda ukigira uko ushaka lose ariko kurenga umurongo Ari byo bibi cyane kandi ko ari ukwihemukira no kwihekura kuko bisoza bigukozeho kuko iyo ukubiswe ari wowe uboroga ariko niba kubeshyera igihugu no kumusebya bituma urya komereza abo

    Muri Rwanda day yabereye I Washington DC, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko iyi ari yo mpamvu buri gihe iyo abonye umwanya, hategurwa ibi birori bya Rwanda Day, agaragaza ko byagiye bibera mu bice bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada u Burayi n'ahandi, ndetse ashimangira ko bizakomeza gutegurwa.

    Perezida Kagame yeretse abitabiriye Rwanda Day 2024 ko nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abenshi bari bitabiriye Rwanda Day, muri ibyo bihe bari bafite imyaka iri hafi cyangwa irengaho gato kuri 30, akagaragaza ko ibyo bibafasha kumva neza ko ejo hazaza h'u Rwanda n'Abanyarwanda hari mu biganza byabo.

    Perezida Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko rw'u Rwanda, arwereka ko ari rwo igihugu cyishingikirijeho ndetse kirwizeramo ubushobozi, ndetse kikumva ko rwarezwe mu buryo buzagira umumaro kandi bugashyira u Rwanda aho rukwiriye kuba

    Perezida Kagame yavuze ko 'mu myaka 30 ishize, mu gihugu cyacu habaye ibyago ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo abenshi babuze ubuzima bwabo. Ntabwo inkuba ikubita ahantu hamwe inshuro ebyiri. U Rwanda rwakubiswe nabi mu 1994, ntabwo bizasubira.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukora bishoboka byose u Rwanda ntiruzongere guterwa ukundi ndetse agaragaza ko bishoboka ariko bigasaba kwitegura no kubaka ubwirinzi bukomye.

    Yagarutse kuri ya nkuba yatanzeho urugero, agaragaza ko ishobora kurwanywa byimazeyo n'umurindankuba umwe ushyirwa ku nzu, mu gihe ya nkuba yaza ibintu bikagenda neza ntihagire ibyangirika.

    Mu bindi byaranze Rwanda Day kuva yatangira, yabaye inzira nziza ihuza abashoramari, ba Rwiyemezamirimo, abacuruzi, abafite imishinga itaragera ku isoko n'abandi bantu b'ingeri zose bakagira umwanya wo kuganira n'umukuru w'igihugu akabereka aho kigeze, icyerekezo n'uruhare rwabo mu kugishyigikira mu iterambere.

    Icyiciro cy'urubyiruko kandi gihabwa umwanya munini kuko aribo bahanzwe amaso mu gukomeza inzira yo kubaka iterambere rirambye ry'igihugu.

    Nigarukire kuri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington (USA) tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubu ni yo ntero n'inyikirizo mu bikorwa bitandukanye bihuza Banyarwanda. Buri wese aba agira ati ' Watashye ubukwe bwabereye i Washington?'

    Bamwe mu Banyarwanda bari barasabye ko Rwanda Day yagirwa iminsi ibiri aho kuba umwe, icyifuzo cyubahirijwe muri iyi Rwanda Day yabereye  i Washington DC.

    The post Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwanda-day-yasize-amasomo-menshi-mu-rwanda-no-mu-mahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-day-yasize-amasomo-menshi-mu-rwanda-no-mu-mahanga

  • Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yazirikanye ubutwari bwa Hage Geingob wayoboraga Namibia, witabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024.

    Ibiro bya Perezida wa Namibia ni byo byemeje aya makuru, bisobanura ko yapfiriye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru, Windhoek.

    Hari hashize ibyumweru bibiri ibi biro bitangaje ko Geingob yasanzwemo kanseri.

    Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, n'abaturage ba Namibia, aboneraho kuzirikana ubutwari bwaranze uyu Mukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango we wose n'abaturage ba Namibia ku bwo kubura umuvandimwe n'inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.'

    'Imiyoborere ye binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukorera abantu be ataruhuka n'umuhate wo mu guhuza Afurika bizibukwa kugeza mu biragano bizaza.'

    Geingob wari ufite imyaka 82 y'amavuko yari Perezida wa Namibia kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye ku wa Minisitiri w'Intebe yari amazeho imyaka isaga ibiri.

    Kuva mu 1990 kugeza mu 2002 na bwo yabaye Minisitiri w'Intebe wa Namibia, kuva mu 2008 kugeza mu 2012 aba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda.

    Manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma, yagombaga kurangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2024.

    Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Dr Nangolo Mbumba wari Visi Perezida wa Namibia kuva mu 2018 ni we wahise asimbura Geingob.

    Ibiro bya Perezida wa Namibia byatangaje ko Dr Mbumba yarahiriye iyi nshingano kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024.

    Perezida Hage Geingob Imana imwakire mu bayo.

    The post Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana

  • Umukinnyi wivumbuye kuri Rayon Sports yabonye ikipe nshya yo mu barabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wivumbuye kuri Rayon Sports yabonye ikipe nshya yo mu barabu

    Umunya-Sudan ukina ataha izamu, Eid Mugadam Abakar Mugadam yabonye ikipe nshya nyuma y'iminsi ari hano mu Rwanda.

    Uyu rutahizamu aheruka gutandukana na Rayon Sports nyuma yo kuba ntamwanya wo gukina yabonaga ndetse n'imyitwarire ye itari myiza ubuyobozi buza guhitamo gutandukana nawe mu buryo bw'ubwumvikane.

    Mugadam, ntakipe yari afite ndetse ntabwo yari yarasubiye iwabo muri sudan ariko kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n'ikipe yitwa Al Ahli Tripoli yo mu gihugu cya Libya.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri wa shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 2-0 naho Police FC ikanganya n'ikipe ya Etincelles FC igitego 1-1.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wivumbuye-kuri-rayon-sports-yabonye-ikipe-nshya-yo-mu-barabu/

  • Byagenze gute kugirango Rwatubyaye Abdul agaragare mu myitozo y’ikipe i Burayi kandi yari yavunitse bikomeye? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byagenze gute kugirango Rwatubyaye Abdul agaragare mu myitozo y'ikipe i Burayi kandi yari yavunitse bikomeye?

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo ku mugabane w'iburayi mu buryo butunguranye.

    Ni amwe mu mafoto uyu mukinnyi yashyize kumbuga nkoranyambaga ze muri iyi wikendi ishize, avuga ko yishimiye kuba muri Shkupi FC ikina shampiyona ya Macedonia. Abdul akimara gushyira hanze aya mafoto yahise atagira gukwirakwizwa ahantu hose bijyanye ni uko ngo yagiye atabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Police FC mu gikombe cy'intwari, yavuye mu mukino yavunitse ariko amakuru ahari akavuga ko uyu mukinnyi yivunikishije kugirango abone uko azabeshya abayobozi naba yerekeje i Burayi azabone icyo yireguza arangize ibyo arimo gupanga.

    Iyo ugerageje kuvugisha abayobozi ba Rayon Sports nabo ubona ko batunguwe no kubona amafoto ya Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko bari baziko afite ikibazo cy'imvune. Aya makuru y'uyu mukinnyi yamenyekanye kuwa gatanu ariko kuwa mbere w'iki cyumweru gishize ngo nibwo yari yerekeje Macedonia muri Shkupi FC gukora imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/byagenze-gute-kugirango-rwatubyaye-abdul-agaragare-mu-myitozo-yikipe-i-burayi-kandi-yari-yavunitse-bikomeye/