Blog

  • Ibigezweho ku iyerekeza rya Kylian Mbapp mur… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu ni bwo Ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa, Le Parisien cyatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kumenyesha Paris Saint Germain ko atazongera amasezerano ahubwo azerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi.

    Nubwo bimeze gutyo ariko kuri ubu Umunyamakuru Fabrizio Romano aratangaza ko Kylian Mbappé atari yamenyesha Paris Saint-Germain ibijyanye n’umwanzuro w’ahazaza he ndetse ko nta bijyanye n’amasezano yari yasinyira Real Madrid. Gusa iyi kipe yo muri Espagne yo ifite icyizere 100% ko igomba kumusinyisha ndetse n’abakinnyi bamaze kubimenyeshwa.

    Kylian Mbappé yahaye isezerano Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser Al Al-Khelaifi ko ari we azabwira mbere ibijyanye no kutongera amasezerano azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Uyu mukinnyi naramuka yemeye kwerekeza muri Real Madrid,  azahabwa umushahara uri hasi y’uwo yahabwaga muri 2022 ubwo iyi kipe nabwo yamushakaga ariko bikarangira yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain.

    Nk’uko Fabrizio Romano n’ubundi akomeza abitangaza, ku ruhande rwa Paris Saint-Germain biteguye kuzahita basinyisha abakinnyi 3 bakiri bato kandi bafite impano idasanzwe bo gusimbura Kylian Mbappé mu gihe batazakomezanya nawe.

    Kylian Mbappé birashoboka cyane ko azerekeza muri Real Madrid ariko nta bijyanye n’amasezerano yari yasinya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139378/ibigezweho-ku-iyerekeza-rya-kylian-mbappe-muri-real-madrid-139378.html

  • Hatangajwe abahanzi ba mbere bazaririmba mu b… – #rwanda #RwOT

    Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

    Sosiyete ya KIKAC iri gutegura ibi bitaramo bizaherekeza iri siganwa, yatangaje ko yamaze kwemeranya n'abahanzi batanu barimo Bushali, Bwiza, Juno Kizigenza, Senderi Hit ndetse na Mico The Best.

    Aba bahanzi batangajwe mu gihe hategerejwe abandi batanu bazahurira ku rubyiniro n'aba mu bitaramo binyuranye bazakorera mu Ntara zitandukanye.

    Umuyobozi wa Kikac, Uhujimfura Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko Kikac isanzwe ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki n'umukino w'amagare.

    Yavuze ati 'Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego rwo gufasha abakunzi b'uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b'umuziki bari mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.'

    Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

    Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

    Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

    Yongeraho ati: “Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''


    Umuraperi Bushali uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Ijyeno' ategerejwe muri Tour du Rwanda


    Umuhanzikazi Bwiza uherutse gusohora indirimbo yise 'To You' agiye kongera kuririmba mu bitaramo bya Tour du Rwanda


    Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Inanasi'


    Umunyamuziki Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere yise 'Yaraje'


    Senderi Hit uherutse kuririmba mu gitaramo gisingiza Intwari ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda

     

    Hamaze gutangazwa abahanzi batanu ba mbere bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza Tour du Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139374/hatangajwe-abahanzi-ba-mbere-bazaririmba-mu-bitaramo-bizaherekeza-tour-rwanda-139374.html

  • Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye – Umutoza wa Rayon Sports yarahiye ko atakorana na Wade #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yavuze ko kubera ko kuva yaza Mohamed Wade atigeze amuvugisha, adashobora gukorana na we uko byagenda kose.

    Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rayon Sports yemeje umufaransa Julien Mette nk’umutoza mukuru wa yo, akaba yarasimburaga umunya-Tunisia Yamen Zelfani wari watandukanye n’iyi kipe mu Kwakira 2023.

    Yaje asanga Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wari umutoza wungirije wari warasigaranye iyi kipe nk’umutoza mukuru w’agateganyo yarahagaritswe mu gihe hagishakwa umutoza mukuru.

    Mette kuva yaza ntabwo aragaragara na rimwe akorana na Wade nk’umutoza wungirije yahasanze nubwo bivugwa ko Wade yaje kurwara akajya mu bitaro.

    Ubwo yari abajijwe niba azakomeza gukorana na Mohamed Wade, Julien Mette yavuze ko atakorana n’umuntu utarigeze amuvugisha kuva yaza cyangwa se ngo anasabe nimero ze.

    Ati 'Sinakorana n’umuntu utarigeze umvugisha n’umunsi n’umwe, utarigeze anabaza nimero yanjye ya telefoni. Nanjye nararwaye, ndwara malaria njya mu bitaro nandikiye mama kubera ko iyo ntamwandikira byari kunshyira mu bibazo. Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye.'

    Yavuze ko kandi ku giti cye umutoza we wungirije akiri mu Bufaransa kandi ko ubwo yazaga yasanze Wade afitanye ibibazo n’ubuyobozi barimo kubikemura. Gusa ngo arimo kuganira n’ubuyobozi ngo abe yazana umwungiriza.

    Julien Mette yavuze ko atakorana na Mohamed Wade

    Wade ntabwo yifuzwa n’umutoza mukuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-yo-yaba-arwaye-si-nkeka-ko-yapfuye-umutoza-wa-rayon-sports-yarahiye-ko-atakorana-na-wade

  • Ibyingenzi byaranze itangwa ryibihembo bya… – #rwanda #RwOT

    Ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n’umunyarwenya Trevor Noah, mu gihe ibyamamare bitandukanye byabyitabiriye mu gihe cy’amasaha arenga atanu byamaze bigasiga bivugishije benshi.

    Nk'uko bisanzwe muri buri kirori, hari byinshi byabayemo byatunguranye, harimo no kuba abahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo babibuze bigahabwa abahanzi batigeze banatekerezwaho.

    1.     Tyla yakubise inshuro abarimo Davido


    Umuhanzikazi w'imyaka 21 ukomoka muri Afurika y'Epfo, Tyla yaraye yegukanye Grammy ye ya mbere, atsinze abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo na Davido.


    Tyla niwe wahawe igihembo cya Grammy nk’umuhanzi mwiza wo muri Afurika. Uyu mukobwa ukiri muto, yamenyekanye cyane nyuma yo gukora indirimbo yigaruriye imitima ya benshi ku Isi yise 'Water.'

    2. Abahanzi bahabwaga amahirwe batashye imbokoboko


    Kugeza n'ubu ntibirumvikana neza uko abahanzi bakomeye mu njyana ya Afro Beat aribo Burna Boy wari uhatanye mu byiciro 4, Davido wari uhatanye mu byiciro 3 na Tems bari bamaze igihe bahabwa amahirwe ndetse banatanga icyizere cy’uko bazegukana ibihembo muri Grammy Awards 2024 dore ko bose bari banafite indirimbo zitwaye neza ku rwego mpuzamahanga mu 2023.

    3.     Abahanzi batwaye Grammy ku nshuro ya mbere

    Mu birori bifite igisobanuro gikomeye mu muziki mpuzamahanga, hari abahanzi bagiye batungurana bakegukana ibihembo bya Grammy ku nshuro ya mbere.




    Muri abo, harimo Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, Miley Cyrus, Victoria Monet watahanye ibihembo 3, Paramore, Coco Jones, Karol G n’abandi.

    4.  Taylor Swift yatangaje ko agiye kumurika album nshya


    Umwe mu bahanzi bihariye ibinyamakuru byandika imyidagaduro hirya no hino ku Isi cyane cyane havugwa iby’inkuru y’urukundo rwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Travis Kelce yaraye yegukanye Grammy ya album nziza ku nshuro ya 4.


    Taylor Swift wegukanye igihembo kiri mu bikomeye bya Grammy agiheshejwe na album ye yise ‘Midnights,’ cya Album nziza y’umwaka, ni icya kane atsindiye nyuma y’izindi album ze nka ‘Fearless,’ ‘1989,’ na ‘Folklore.’


    Ajya kwakira iki gihembo, yafashe umwanya asobanura urukundo ruhambaye akunda umuziki ndetse n’ibyishimo awukuramo, aboneraho no gutungura abafana,atangaza ko ari gutegura album ye ya 11 yise ‘The Toutured Poets Department’ izajya ahagaragara ku ya 19 Mata 2024.

    5. Miley Cyrus n'umukunzi we Maxx Morando basomaniye mu birori


    Ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 66, Miley Cyrus wegukanye ibihembo bibiri, yasomanye n’umukunzi we Maxx Morando ntacyo bitayeho.


    Umuhanzi Miley Cyrus w’imyaka 31 n’umukaraza  Maxx Morando w’imyaka 25 batangiye kugaragaza urukundo rwabo mu 2021.

    6.  Abahanzi baserukanye na bamwe mu bagize imiryango yabo


    Umuraperi Jay-Z yaserukanye n’umukobwa we w’imyaka 12 y’amavuko, Blue Ivy Carter mu ikanzu nziza cyane ubwo uyu muhanzi yajyaga kwakira igihembo cye, avuga ijambo bari kumwe kugeza bavanye ku rubyiniro. 


    Victoria Monet nawe yaserukanye n’umuryango we wose muri ibi birori, haba umwana we Hazel w’imyaka ibiri bari bambaye n’amakanzu asa, ndetse n’umugabo we John Gaines. Indirimbo uyu muhanzikazi yafatanije n’umukobwa we yise ‘Bollywood’ niyo yamuhesheje gutoranywa akaza no kwegukana Grammy.


    Dua Lipa yatambukanye na Se, Dukagjin Lip mu birori bya Grammy 2024. Uyu muhanzikazi wibitsemo ibihembo 10 bya Grammy, yaserukanye n’umubyeyi we mu myambaro ibereye ijisho.


    Uncle Jumbo wari watoranijwe mu cyiciro cya ‘Best Children’s Music Album,’ yari yaherekejwe n’umukobwa we, Ani.


    Billy Joel yitabiriye ibirori agaragiwe n’abakobwa be babiri, Della na Remmy ndetse n’umugore we Alexis Roderick, n’abandi benshi.

    7. Jay-Z yavuze ko umugore we yibwe igihembo


    Mu gihe yafataga ijambo nyuma yo gushyikirizwa igihembo cyiswe “Dr Dre Global Impact Award,” umuraperi w’umunyamerika Jay-Z yanenze Recording Academy isanzwe itegura ibi bihembo kuko itahaye umugore we Beyonce igihembo kandi album ye ‘Renaissance’ yaragiye ica uduhigo kuva yasohoka mu mwaka ushize.

    Mu ijwi ridategwa, Jay-Z yabwiye abategura ibi bihembo ko atumva neza uburyo umugore we ategukanye igihembo cya album nziza y’umwaka kandi mu by’ukuri bigaragara ko ariwe wari ugikwiriye, abasaba gukomeza kubitekerezaho.

    8. Celine Dion yatunguranye ashyikiriza igihembo Taylor Swift


    Nyuma y’igihe arwana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, umuhanzikazi Celine Dion w’imyaka 55 y’amavuko yaraye agaragaye mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy, ashyikiriza n’igihembo Taylor Swift.


    Iki gihembo yatanze, niwe wacyegukanye mu myaka 27 ishize, cyane ko yibitseho n’izindi Grammy zigera kuri eshanu.

    9.     Joni Mitchell w'imyaka 80 yataramiye abitabiriye Grammy Awards 2024


    Umuhanzi Joni Mitchell w’imyaka 80 yashimishije abitabiriye ibi birori, ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu bihe byo hambere yise “Both Sides Now.”

    10. Victoria Monet yegukanye igihembo agitura umwana we w’imyaka 2


    Umuhanzi w’umunyamerikakazi Victoria Monet w’imyaka 34 yaraye akoze amateka mu ijoro ry’ibirori bya Grammy Awards 2024, yegukana igihembo cya ‘Best Traditional R&B Performance.’


    Iki gikombe yagituye umukobwa we w’imyaka 2, Hazel bari banazanye mu birori. Uyu muhanzi, avuga ko nubwo umukobwa we akiri muto cyane, ariko yabashije kumenya ko hari insinzi begukanye. 


    Uyu mwana, yamubyaranye n’umukunzi we usanzwe umufasha mu myitozo ngororamubiri, John Gaines mu buryo yavuze ko bwamugoye kuko byamusabaga guhuza gutwita no gukora umuziki.
                              

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139366/ibyingenzi-byaranze-itangwa-ryibihembo-bya-grammy-awards-2024-byihariwe-nigitsina-gore-139366.html

  • Yakora ibisa nko guhatisha Ishoka ibirayi kug… – #rwanda #RwOT

    Guhatisha ishoka ibirayi

    Iyi mvugo ntabwo ikunze gukoreshwa cyane kuko nta n’igice na kimwe ibamo mu bigize ikinyarwanda. Umuntu iyo akubwiye ko uri guhatisha ishoka ibirayi, abashaka kukumvisha ko ibyo uri gukora ari igitekerezo cyiza wagize ariko bigoye kuko ntibyapfa gukunda, ahubwo ari ibishoboka wakabaye ushaka icyuma cyabugenewe ugakora akazi kawe neza.

    Ishoka ni kimwe mu byuma bityaye bikoreshwa mu mirimo yo mu rugo byumwihariko mu cyaro. Iki cyuma kugira imbaraga nyinshi ndetse kiranaremera, aribyo bituma bigoye kuba cyahata ikirayi kandi kikirusha uburemere, abize ubugenge barahita babyumva kuko ni igikoresho cyagenewe  gutema ibiti kd nabyo binini  ndetse kigakoreshwa mu kwasa  inkwi.

    Uko iminsi iri kwicuma, Etoile de L’Est isa naho iri gucika abantu kuko iri kugana hahandi umwanya usumba amanota kandi aho nta kiba gisigaye uretse kumanuka. Nyuma yo gutsindwa na Mukura ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse igatsindirwa iwayo, byatumye ibyayo  bihita biba bibi cyane. Kuri ubu  iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, mu mikino 19 imaze gukina.

    Birasaba iki ngo ikipe ya Etoile de L’Est igume mu cyiciro cya mbere?

    Amateka ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru agaragaza ko nibura ikipe yarengeje amanota 30 biba bigoye kugira ngo imanuke mu cyiciro cya kabiri. Kuri ubu hasigaye imikino 11 kugira ngo shampiyona irangire, imikino ikipe ya Etoile de L’Est isabwa gukina mu buryo budasanzwe ndetse kurusha uko APR FC iyoboye Shampiyona iri gukina kuri ubu.

    Kugira ngo Etoile de L’Est yuzuze amanota 30 irabura amanota 18

    Aya manota 18, Etoile de L’Est igomba kuyakura mu manota 33 isigaje gukiniraho. Ibi bivuzeko Etoile de L’Est isabwa gutsinda imikino 6 muri 11 isigaranye, ariko amakipe ayiri imbere nayo hakagira abiri atsindwa nk’iyo.

    Umwaka wa 2021-22 Etoile de L’Est yaherukaga gukina icyiciro cya mbere, umunsi nk’uyu yari ku mwanya wa 14 n’amanota 17, bivuzeko uyu munsi iriho inyuma amanota 5 kandi nabwo icyo gihe yaramanutse.

    Etoile ni imwe mu makipe adakunze gutinda mu cyiciro cya mbere, kuko kuva mu 1998, itarabasha gukina icyiciro cya mbere imyaka ibiri yikurikiranya 

    Usibye Marines FC yabikoze umwaka ushize, nta yindi kipe iragera ku munsi wa 19 wa shampiyona iri munsi y’amanota 13 ngo izagume mu cyiciro cya mbere umwaka ukurikiyeho, ari nabyo umuntu yaheraho avuga ko Etoile de L’Est byayisaba gukora ibisa n’ibidashoboka nko guhatisha ishoka ibirayi, kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere.

    Etoile de L’Est nta n’icyizere itanga cy’impinduka

    Turebye mu makipe ahagaze neza mu mikino 5 iheruka, Etoile de L’Est iza ku mwanya wa nyuma kuko imaze gusarura amanota 2 mu manota 15, igakurikira Marines FC yasaruye 3, na Kiyovu Sports yasaruye 4. Mu mikino 10 iheruka nabwo  kuko Etoile de L’Est iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 5 gusa.

    Etoile de L’Est no mu mikino yakira nta kiri kuvamo

    Mu mikino yo mu rugo, Etoile de L’Est iri ku mwanya wa 15 ikaba imaze gusarura amanota 8, irusha inota rimwe Bugesera FC. Mu mikino yo hanze iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 4 ikaba inganya na Etincelles FC na Kiyovu Sports, ikarusha Bugesera FC ifite amanota 2.

    Imikino ya Vuba yo gupfa no gukira kuri Etoile de, izasura Etincelles, yakire Rayon Sports, yakire na Muhazi United, aha niho hazava igisubizo cya nyuma kuri Etoile de L’Est.

    Iyi kipe yahinduye n’abatoza, ariko umusaruro uranga urabura 

    Imama kuva yatangira gutoza Etoile asimbuye Maso, ntakiravamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139371/yakora-ibisa-nko-guhatisha-ishoka-ibirayi-kugira-ngo-etoile-de-lest-igume-mu-cyiciro-cya-m-139371.html

  • Dore impamvu yateye guhangana gukomeye muri AFCON2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cy'Afurika uyu mwaka cyagaragayemo ibintu byinshi byatunguranye nkaho mu mikino 44 yonyine habonetsemo ibitego 105

    ikindi cyatunguranye nuko amakipe yose yari yageze muri 1/2 mu gikombe cy'Afurika giheruka ntayarenze 1/4, yaba Senegal ifite igikombe , Egypt baturiye ku mukino wanyuma, Morocco yari yacakiranye na Algeria ndetse ikagera no muri 1/2 cy'igikombe cy'isi zose zarasezerewe nk'ikimenyetso cyo gutungurana.

    Umuyobozi wa CAF Patrice mutsepe yatangaje ko kuba barongereye ibihembo 40% kubitwaye neza ugereranyije nibyo bajyaga babona ndetse no ku makipe ibi ko ari bimwe mu byakomeje iri rushanwa ndetse bigatanga n'umusaruro uri kugarukwaho ubu nubwo irushanwa ritararangira utirengagije ko byanatumye amakipe yitwa ko ari mato akora cyane kugirango abone ibi bihembo.

    yagize Ati 'Benshi mu bakinnyi [bari mu Gikombe cya Afurika] ntabwo babona amafaranga amwe. Kandi nabonye mu myaka isaga 20 ko iyo wongereye amafaranga ajya mu mifuka y'abakinnyi, ukababwira ngo 'twongereye amafaranga y'ibihembo', bibatera imbaraga cyane.'

      Dr Patrice Mutsepe umuyobozi wa CAF

    Imibare nuko amafaranga azahabwa amakipe

    • Ikipe izegukana irushanwa izahabwa miliyoni 7$
    • Amakipe yageze ku mukino wanyuma azajya ahabwa Miliyoni 2.5$
    • Amakipe yageze muri 1/2 azajya ahabwa 1.3$
    • ikipe ya Cotê D'Ivoire yabonye Miliyoni 4$

    Source : https://yegob.rw/impamvu-yitungura-nihangangana-rikomeye-ryamakipe-mu-gikombe-cyafurika-cyibihugu-cya-2023/

  • Inzara iravuza ubuhuha muri Bugesera FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Bugesera FC abakinnyi bayo bavuga ko bamaze amazi ane badahebwa ngo kuko baheruka guhebwa mu kwezi kwa cumi 2023 Kandi nabwo bavuga ko batahebwe umushahara wabo wose ahubwo bahawe igice.

    iyi kipe kubera ibibazo by'amikoro ikomeje kwitwara nabi kuko kugeza ubu shampiyona y'u Rwanda igeze ku munsi wa 19, ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona y'u Rwanda ifite amanota 17 gusa, inyuma yayo hari Etoil d'Elest ifite amanota 12.

    ikipe ya Bugesera FC irushwa na APR FC yambere amanota 39.

    Source : https://yegob.rw/inzara-iravuza-ubuhuha-muri-bugesera-fc/

  • Kicukiro umugabo wataye umugore n’umwana akajya gusezerana n’undi mugore bamuzaniye umwana ari gusezerana -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Gashyantare, mu munyi wa Kigali akarere ka Kicukiro ,umugore yaje ku rusengero aho umusore witwa Nsabimana Emmanuel yari ari gusezeranira, ateza imvururu nyuma yuko uyu Nsabimana yamutanye umwana w'ukwezi kumwe akajya kwishakira undi mugore.

    Uyu mugore avuga ko Nsabimana bari bamaranye umwaka n'igice babana ndetse ko babyaranye umwana ,kuri ubu akaba yari agize ukwezi kumwe.

    Uyu mugore avuga ko uyu mugabo atakagombye gusezerana mu gihe adatanga indezo ku mwana we, ndetse kubera imvururu nyinshi uyu mugore yageze aho ajishura umwana amusigira abari bari aho ngo bamushyikirize Ise. Reba videwo.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umugabo-wataye-umugore-numwana-akajya-gusezerana-nundi-mugore-bamuzaniye-umwana-ari-gusezerana-amashusho/

  • Rayon Sports yatunguwe bikomeye n’imyitwarire ya Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdul mu myitozo ya FC Shkupi mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko k’imvune yagiriye mu gikombe cy’Amahoro.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo Rwatubyaye Abdul yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari mu myitozo ya Shkupi yo muri Macedonia yahoze akinira.

    Uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports wari usigaranye amasezerano y’amezi 6, yanaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports.

    Ati “ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi kongera gutangira ibyo ntarangije.”

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yabwiye ISIMBI ko nka Rayon Sports na bo batabizi ahubwo batunguwe no kumubona mu myitozo y’iyi kipe.

    Ati “Nta makuru dufite. Uko wabibonye natwe niko twabibonye. “

    Tariki ya 28 Mutaramama 2024 ni bwo Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga mu mukino ikipe ye yasezerewe na Police FC mu gikombe cy’Intwari, yavuye mu kibuga afite imvune.

    Mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko, batunguwe no kumubona muri Turikiya mu myitozo ya FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Ubu bakaba bamaze kumwandikira bamubwira ko agomnba kugaruka mu kazi, bakaba bakimutegereje.

    Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Macedonia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguwe-bikomeye-n-imyitwarire-ya-rwatubyaye-abdul