Blog

  • Umwami w’u Bwongereza Charles III bamusanganye Cancer #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi micye Charles III ajyanywe kwa muganga kuvurwa Prostate, ndetse bigatangazwa ko kubagwa kwe kwagenze neza, kuko yaje no gutaha.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024, Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko Umwami yasanganywe indwara ya Cancer nyuma y’uku kuvurwa kwe.

    Muri iri tangazo, Ingoro y’Umwami yagize ati 'Nyiricyubahiro uyu munsi yatangiye ingengabihe ihoraho y’ubuvuzi, kandi muri icyo gihe yasabwe n’abaganga kuba ahagaritse inshingano zatumaga ajya mu ruhame.'

    Gusa ngo muri iki gihe nubwo azaba atagaragara mu ruhame, azakomeza inshingano z’ubwami ndetse n’izindi zose zirebana n’ubuzima bw’Igihugu.

    Ingoro y’Umwami yavuze ko Charles III ashimira itsinda ry’abaganga be, kuko bakomeje gukora ibishoboka byose bakamuha ubuvuzi, ku buryo 'yizeye kongera kugaruka mu nshingano zituma agaragara mu ruhame mu gihe cya vuba gishoboka.'

    Nanone Ubwami buvuga Umwami yahisemo gutangaza aya makuru y’uburwayi bwe, kugira ngo hatagira ababwuriraho bagahimba amakuru anyuranye n’ukuri, ndetse bikaba bizanafasha abandi bose bafite uburwayi bwa Cancer.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Umwami-w-u-Bwongereza-Charles-III-bamusanganye-Cancer

  • America yongeye gutanga itegeko ku guhagarika ibibera muri Congo igaruramo u Rwanda na RDF #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.

    Iri tangazo rya Ambasade ya USA i Kinshasa, ritangira rivuga ko iki Gihugu cyishimira gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu guhagarika ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

    Riti 'Turasaba imitwe yose yitwaje intwari itari iya Leta, irimo na M23 yafatiwe ibihano na USA guhagarika imirwano kandi igashyira hasi intwaro.'

    America kandi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kuko muri iri tangazo ryayo, yarusabye guhagarika gufasha uyu mutwe ngo kandi 'rugahita rukura abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bwa Congo.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko ngo ingabo z’u Rwanda zifasha M23, ngo biri mu bitiza umurindi ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo, rigasoza rivuga ko iki Gihugu cya USA kitahwemye kuvuga ko Ibihugu bigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.

    Ni mu gihe u Rwanda rwahakanye kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse Perezida Paul Kagame ubwo yatangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka mu kwezi gushize, akaba yarongeye kubishimangira ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba nyirabayazana w’ibi bibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/America-yongeye-gutanga-itegeko-ku-guhagarika-ibibera-muri-Congo-igaruramo-u-Rwanda-na-RDF

  • Ese Bugesera FC irirukana na Haringingo ko im… – #rwanda #RwOT

    Tariki 15 Ugushyingo, nibwo Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije umutoza Haringingo Francis wagombaga kubafasha mu mikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, kuko Eric Nshimiyimana bavuga ko yatangiye nabi shampiyona ndetse umusaruro we utamwemerera kugumana ikipe. Eric Nshimiyimana yasize iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 9 mu mikino 10 yari amaze gukina.

    Bugesera FC yari yatangiye umwaka w’imikino yegukana igikombe cy’intara y’Iburasirazuba 

    Haringingo Francis kuva yagera muri Bugesera FC, amaze gukina imikino 9 afitemo amanota 8 ndetse ikipe imaze gusubira ho inyuma imyanya 5 ugendeye ku mwanya wa Eric Nshimiyimana yayisizeho.

    Haringingo se nawe yagenda?

    Haringingo Francis ni umwe mu batoza bamenyereye shampiyona y’u Rwanda, gusa akaba umutoza utamenyereye gufata ikipe muri shampiyona hagati. Urebye aho yanyuze hose Haringingo Francis ni umutoza wiyubakira ikipe ndetse akagira uruhare mu igurwa ryayo ubundi ashaka amanota hakiri kare.

    Haringingo ntabwo umusaruro we umuvuganira n’ubwo ikipe ye ifite n’ubukene butubutse

    Bugesera FC iri kugana ahabi, ndetse nta n’icyizere iri gutanga cyo kuva mu gace irimo kuko mu mikino ine iheruka ya shampiyona, ifitemo amanota 2 gusa.

    Usibye no kubura umusaruro,  abakinnyi ba Bugesera FC bari mu bihe bigoye kuko bamaze hafi amezi ane badahembwa, ndetse umuntu yavuga ko biri mu bigize umusaruro muke iyi kipe ifite.

    Bugesera FC mu mikino ya vuba aha ifite, igomba gukina na Kiyovu Sports, Gasogi United na APR FC, akaba ari ho hazatanga ubusobanuro ku hazaza ha Haringingo Francis ndetse na Bugesera FC. 

    Umusaruro wa Haringingo Francis na Eric Nshimiyimana yasimbuye mwawusanga aha mu buryo bw’imibare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139397/ese-bugesera-fc-irirukana-na-haringingo-ko-imibare-ye-ari-ikashi-139397.html

  • Irene Mulindahabi yahishuye uko yagize ubumug… – #rwanda #RwOT

    Iyo utekereje isura y’umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi Irene Mulindahabi, mu mutwe wawe hazamo umuntu ufite indangururamajwi (Microphone) mu kuboko kw’iburyo ariko ukw’ibumoso kutagaragara, kwanagaragara, ntubone ikiganza.

    Iyo wihaye intego yo kugenzura neza ngo urebe uko kuboko kundi, ujya mu mafoto n’amashusho bye nabwo ugasanga ntabwo ukuboko kw’ibumoso kugaragara neza.

    Ibi byabereye urujijo abamukurikira bibaza niba uku kuboko gufite ubumuga ndetse bamwe batangira gutekereza ko yaba ari ko yahisemo kugaragara kuri Camera kugira ngo atandukane n’abandi mu misusire. Icyakora si ko byagenze.

    Ukuboko kwa Irene Mulindahabi gufite ubumuga!

    Nkivuga ibi uhise utekereza ko Mulindahabi yaba yaravukanye ubu bumuga cyangwa akabugira bitewe n’uburwayi runaka. Gusa byose sibyo kuko ubu burwayi bwatewe n’ubumenyi buke bw’abaganga.

    Mu kiganiro Irene Mulindahabi yatangiye ku muyoboro wa YouTube ye ‘MIE Empire’, ubwo uyu munyamakuru yamurikaga ikiganiro gishya yise “Mie Chopper’, yasabye abantu kumubaza ibibazo bitandukanye.

    Abenshi bahurije ku mpamvu ukuboko kwe kw’ibumoso adakunze kukwerekana kuri Camera cyangwa se mu ruhame. M. Irene yavuze ko yari yaririnze kukivugaho kuko yatekerezaga ko ari ikintu cyakora ku mitima ya benshi ndetse kigahindura ibintu byinshi.

    Mulindahabi yagize ati “Mvuka navutse nk’umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n’uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima.

    Muzabona abantu bavuga ngo ‘Imana’ abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye”.

    Yakomeje agira ati”Navukiye hariya hepfo ku bitaro bya Muhima. Hari ahantu bafite service mbi cyane, sinzi niba byarahindutse ariko njyewe mfite ibimenyetso ko bari bafite serizisi mbi mu gihe twavukaga. 

    Abahavukiye bikagenda neza sinzi gusa njyewe ntabwo byagenze neza. Icyakora nshimira Imana ko nabayeho kandi umugambi wari uwayo.

    Irene Mulindahabi yavuze ko yavutse adafite ikibazo na kimwe ariko kubera amikoro macye bigatuma hari abaganga bamwigiraho gukingira bikamugiraho ingaruka.

    Ati “Navutse neza nta kibazo, hanyuma umubyeyi aza kujya kunkingiza bisanzwe nk’abandi bana bato b’impinja. Aho ni naho habaye ikibazo.

    Bazanaga abaganga barimo kwimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bagashaka abana bamwe na bamwe bo kwigiraho niko nabyita.

    Birumvikana ko umwana bafataga wo kwigiraho ari wa mwana wo muri ya miryango itishoboye, atazajya kubarega kandi nanjye nari ndi muri iyo miryango”.

    Irene Mulindahabi yavuze ko umubyeyi we atari asobanukiwe ibyo gukingira ku buryo atari kumenya niba uwo muntu ari umwiga birangira mu bana bigiweho harimo na Irene, ibintu byamugizeho ikibazo.

    Ati “Njyewe yanyigiyeho, atera aho badatera, imitsi yanjye yo mu kuboko irangirika”.

    Irene Mulindahabi avuga ko kubera nta kivugira yari afite, nta kundi byari kugenda, yabanye n’ubwo bumuga ndetse ko imikorere ye byasabaga ko akoresha ukuboko kumwe.

    Avuga ko akiri umwana yasengaga Imana ayisaba kuzamuha umurimo yakora neza utarimo gukoresha amaboko kuko yari amaze kubona ko atabishobora.

    Irene ashima Imana yamuhaye impano yo kuba umunyamakuru kuko imirimo y’amaboko atari ayishoboye.

    Irene Mulindahabi yatewe nabi urushinge bimuviramo kugira ubumuga bw’ukuboko bw’ibumoso

    Irene Mulindahabi yahoze asaba Imana kuzamuha umurimo yakora neza adakoresheje amaboko

    Irene Mulindahabi avuga ko atakongera kwivuriza cyangwa ngo avurize uwe ku bitaro bya Muhima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139393/irene-mulindahabi-yahishuye-uko-yagize-ubumuga-bwukuboko-139393.html

  • Henok Mulubrhan wari witezwe muri Tour du Rwanda ntakiyitabiriye nyuma yo kubagwa #rwanda #RwOT

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wari witezwe muri Tour du Rwanda 2024, nta kiyitabiriye nyuma yo kubagwa urutugu.

    Henok wegukanye Tour du Rwanda 2023 agomba kumara ibyumweru bitatu adakina nyuma kubagwa igufwa ry’urutugu rw’ibumoso.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare ni bwo uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Astana Qazaqstan aheruka kwerekezamo ku masezerano y’imyaka ibiri, yakoze impanuka ubwo yagwaga hamwe n’abandi benshi mu isiganwa rya AlUla Tour.

    Igufwa ry’urutugu rwe rw’ibumoso ryahise ryangirika akaba yarabazwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

    Ikipe ye yagize iti “Uyu munsi, Henok Mulubrhan yabazwe ku igufa ryo mu rutugu rw’ibumoso kandi byagenze neza. Ubu, umukinnyi agiye kugira ibyumweru bitatu byo gukira mbere yo gusubira mu myitozo.”

    Henok watwaye Tour du Rwanda 2023 akinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè, yari kuzakina Tour du Rwanda 2024 ari kumwe na Astana Qazaqstan Dev Team.

    Ni umwe mu mazina akomeye yari ategerejwe mu rw’imisozi 1000 mu byumweru bibiri biri imbere ubwo Tour du Rwanda izaba iba ku nshuro ya 16 tariki ya 18-25 Gashyantare 2024.

    Henok Mulubrhan ntabwo azitabira Tour du Rwanda 2024 nyuma yo kubagwa

    Ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/henok-mulubrhan-wari-witezwe-muri-tour-du-rwanda-ntakiyitabiriye-nyuma-yo-kubagwa

  • Amarangamutima ya The Ben nyuma yo gutaramira… – #rwanda #RwOT

    Abarenga ibihumbi 6 baturutse mu nguni zose z'isi kuwa 02 na 03 Gashyantare 2024 bahuriye muri Leta Zunze Ubumw z'Amerika muri Rwanda Day 2024.

    Muri iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya 11, higiwemo byinshi bigamije gukomeza guteza imbere u Rwanda n'abarutuye.

    Abantu bakozwe ku mutima n'impanuro za Perezida Kagame wavuze ko u Rwanda rutajya rwibagirwa abo rwibarutse kandi n’abo rwibarutse nabo batagakwiye kurwibagirwa.

    Uretse ibiganiro bitandukanye byatanzwe hari n'ibikorwa byateguwe byayiherekeje birimo iby'imyidagaduro, imikino n'ibijyana n'ishoramari.

    Ku ruhande rw'imyidagaduro The Ben akaba ari umwe mu baserutse neza mu gitaramo cyaherekeje Rwanda Day.

    Kuri uyu wa 06 Gashyantare The Ben yakomoje ku ishimwe rimwuzuye ati'N'ubu ndacyiyumvisha neza urukundo neretswe muri DC.'

    Agaragaza ko u Rwanda ari ahantu hadasanzwe ati'Abanyarwanda turi uburabyo bwiza cyane muri garden (Rwanda) nziza cyane nakwita Eden.'

    Asoza asaba ko abantu bakwiriye guhuriza hamwe ati'Mureke dukomeze kwimakaza urukundo, umwete, ubumwe n'iterambere. Urukundo rwanjye kuri mwese ntirugira iherezo'The Ben yasabye abanyarwanda guhuriza hamwe bagafatanya kubaka u Rwanda yagereranije na Edeni ivugwa mu bitabo byeraThe Ben yataramiye abarenga ibihumbi 6 bitabiriye Rwanda Day 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139392/amarangamutima-ya-the-ben-nyuma-yo-gutaramira-i-washington-dc-139392.html

  • Djabel yerekanywe mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike atandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria, Manishimwe Djabel yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi w’umunyarwanda.

    Tariki ya 1 Gashyantare 2023 ni bwo USM Khenchela yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo na Manishimwe Djabel ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gashyantare 2024 ni bwo iyi kipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yemeje ko yamaze kumvimana na we.

    Al-Quwa Al-Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona.

    Manishimwe Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukinayo.

    Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Djabel yerekanywe mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djabel-yerekanywe-mu-ikipe-nshya

  • Umunsi udasanzwe kuri Cristiano Ronaldo na Neymar Jr – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi udasanzwe kuri Cristiano Ronaldo na Neymar Jr.

    Uyu munsi tariki 05 Gashyantare mu mwaka 1985  nibwo rutahizamu wa mbere mu mateka y'Isi mu mupira w'amaguru umunya Portugal Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr yabonye izuba akaba yujuje imyaka 39 y'amavuko.

    Uyu munsi kandi tariki 05 Gashyantare mu mwaka 1992 nibwo umukinnyi ufite impano idasanzwe yo guconga ruhago umunya Brazil Neymar Jr ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yavutse akaba yujuje imyaka 32 y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/umunsi-udasanzwe-kuri-cristiano-ronaldo-na-neymar-jr/

  • Umunyamabanga mukuru wa Rayon sports yashyize umucyo ku cyibazo cya kapiteni wabo Rwatubyaye Abdul. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamaba mukuru wa Rayon sports

    Namenye Patrick aganira na BB FM yayitangarije ko batunguwe no kubona Umukinnyi wabo Rwatubyaye Abdul ari muri SHKUPI FC yo muri Macedonia kuko yagiye atabatse uruhushya.

    yavuze ko uyu mukinnyi bari baziko ari mukiruhuko kubera ikibazo cy'imvune yagize.

    Ati'Twari Tuziko ari mu karuhoko kubera ikibazo cy'imvune yagize, tubona yagiye mu igeragezwa gusa twavuganye tumubwira ko agaruka mu kazi, ibindi tukazabivugana ari hano. Turamutegereje.'

     

    uyu musore yaba ari inshuro ye ya Kabiri akina muri Macedonia Premier League kuko yamazeyo imyaka 2

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamaba-mukuru-wa-rayon-sports-yashyize-umucyo-kucyibazo-cya-capiteni-wabo-rwatubyaye-abdul/