Blog

  • APR FC yatandukanye na Salomon Banga Bindjeme wabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gutandukana na myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza muri Iraq.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye muri APR FC muri Nyakanga 2023 hari mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira akaba yari yayisinyiye imyaka 2.

    Ni umukinnyi utariyumviswemo n’umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger aho yabuze umwanya wo gukina kugeza asabye gutandukana n’iyi kipe.

    Salomon Banga Bindjeme akaba yamaze gusinyira Al Shorta Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

    Nubwo ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024 yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino APR FC yatsinzemo Musanze 3-1, Banga yamaze kugera muri Iraq aho yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club.

    Salomon Banga Bindjeme yatandukanye na APR FC

    Yerekeje muri Al Shorta Sporting Club yo muri Iraq

    Yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatandukanye-na-salomon-banga-bindjeme-wabonye-ikipe-nshya

  • Rutahizamu Issa Bigirimana n’umukunzi we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Issa Bigirimana wamamaye muri APR FC, ubu ari mu byishimo bikomeye n’umukunzi we Scheilla nyuma yo kwibaruka imfura ya bo.

    Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyntare 2023 ni bwo Issa Bigirima n’iyi nkumi y’i Burundi bibarutse umwana w’umuhungu.

    Muri Werurwe 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko Issa Bigirimana ari mu rukundo Scheilla bari bamaze amezi 7 bakundana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabyariye i Burundi mu Mujyi i Bujumbura muri ‘Ville Hospital Clinic’.

    Yagiye mu rukundo Scheilla nyuma y’uko urukundo rwe na Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 bagategura gukora ubukwe mu mpera 2021 rwajemo agatotsi bagahitamo gutandukana.

    Buri umwe yahisemo kunyura inzira ye aho Uwase Carine ari mu rukundo na The Major wo muri Symphony Band.

    Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC ubu akaba akinira Bumamuru.

    Issa Bigirimana na Scheilla bibarutse imfura

    Imfura ya Issa Bigirimana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-issa-bigirimana-n-umukunzi-we-bibarutse-imfura

  • Umunyamakuru M Irene yasobanuye uko yagize ubumuga bw’akaboko adakunda kugaragaza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru umaze kwandika izina, Irene Mulindahabi yavuze ko ukuboko kwe kw’ibumoso adakunda kugaragaza kwagize ubumuga akiri uruhinja kubera inkingo yatewe n’abaganga b’abiga.

    Niba ujya ubona amafoto y’uyu munyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, akenshi ntushobora kumubona yagaragaje akaboko ke k’ibumoso ndetse abantu bakunda kubyibazaho impamvu atajya akagaragaza.

    Mu kiganiro cye gishye yise ‘MIE Chopper’ kizajya gitambuka ku muyoboro we wa YouTube wa ‘MIE Empire’, Murindahabi Irene yabajije abantu kumubaza ibibazo bitandukanye na we akabasubiza atababeshye.

    Benshi bagiye bamubaza ikibazo cy’ukuboko kwe kw’ibumoso atajya akunda kugaragaza yaba mu mafoto, ko yababwira impamvu yabyo niba gufite n’ubumuga bakabimenya.

    Yemeje ko akaboko ke k’ibumoso gafite ikibazo kadakora nk’akandi, ngo yari yaririnze kubivugaho ariko ahishura ko yavutse ari muzima nk’abandi bana ariko yaje kugira ikibazo cya serivisi mbi zo ku bitaro bya Muhima yavukiyeho.

    Ati “Mvuka navutse nk’umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n’uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima. Muzabona abantu bavuga ngo ‘Imana’ abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye”.

    “Njyewe mvuka navukiye ku bitaro byo ku Muhima, aha hirya rwose. Hari ahantu bafite serivise mbi cyane, sinzi niba byarahindutse ariko njyewe mfite ibimenyetso ko bari bafite serizisi mbi mu gihe twavukaga.”

    Yunzemo ati “Abahavukiye bikagenda neza sinzi gusa njyewe ntabwo byagenze neza. Icyakora nshimira Imana ko nabayeho kandi umugambi wari uwayo.”

    Yakomeje avuga ko ukuboko kwe kwaje kugira ikibazo ubwo bajyaga kumukingiza agakingirwa n’abaganga b’abiga ari n’aho yaje gukomora ubumuga.

    Ati “Navutse neza nta kibazo, hanyuma umubyeyi aza kujya kunkingiza bisanzwe nk’abandi bana bato b’impinja. Aho ni naho habaye ikibazo.”

    “Bazanaga abaganga barimo kwimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bagashaka abana bamwe na bamwe bo kwigiraho niko nabyita (…) Birumvikana ko umwana bafataga wo kwigiraho ari wa mwana wo muri ya miryango itishoboye, atazajya kubarega kandi nanjye nari ndi muri iyo miryango”.

    Yunzemo ati “Njyewe yanyigiyeho, atera aho badatera, imitsi yanjye yo mu kuboko irangirika”.

    Kuko nta kivugira yari afite yakuranye ubu bumuga ndetse akura asaba Imana ngo izamuhe akazi katamusaba gukoresha amaboko, yavuze ko na we yarahiye ko atazigera ajya kwivuriza cyangwa kuvurizayo abe.

    Ntabwo ajya apfa kugaragaza akaboko ke k’ibumoso

    Akaboko k’ibumoso yahishuye ko gafite ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Umunyamakuru-M-Irene-yasobanuye-uko-yagize-ubumuga-bw-akaboko-adakunda-kugaragaza

  • Habaye ibiganiro bishimangira itangirwa rya G… – #rwanda #RwOT

    Nelly Mukazayire ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihembo byatanzwe mu byiciro 94.

    Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 66, byegukanwa n'abarimo Miley Cyrus, SZA, Billie Eilish na Taylor Swift batwaye ibihembo bikuru. Umuhanzikazi Tyla uherutse i Kigali mu bitaramo bya Giants of Africa, yegukanye Grammy ye ya mbere ku myaka 22 mu cyiciro cya best African performance.

    Mu ijambo rye yagize ati 'Ibi birarenze! Sinigeze ntekereza ko natsindira Grammy ku myaka 22!'

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), cyatangaje ko Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Panos Panay n’abandi bayobozi bo muri Afurika y'Epfo na Kenya ku guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.

    Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Nelly Mukazayire yavuze ko Inganda Ndangamuco ari umurongo mwiza wo guteza imbere impano, guhanga imirimo n'izamuka ry'ubukungu. Yizeza ubufatanye bwiza na Recording Academy itegura Grammy Awards.

    Mu Ukwakira 2023, urubuga 'Africa Intelligence' rwasohoye inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy Awards binyuze mu mushinga wa Recording Awards uzatangira hagati ya 2025 na 2026.

    Uyu mushinga ugamije kwagura ibi bihembo bisanzwe bizatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikagera no mu bindi bihugu.

    Africa Intelligence yagaragaje ko muri Afurika imijyi yatoranyijwe kwakira ibirori bya Grammy Award ari itanu irimo: Kigali, Nairobi muri Kenya, Abidjan muri Côte d’Ivoire, Johannesburg muri Afurika y'Epfo ndetse na Lagos muri Nigeria.

    Biteganyijwe ko Umujyi wa Abidjan wo muri Côte d’Ivoire uzakoreshwa nk'icyicaro cya Grammy Awards, ku bahanzi bo muri Afurika mu bihugu bikoresha Igifaransa.

    Ibiganiro Nelly Mukazayire wo mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere yagiranye Panos Panay uyobora Recording Academy itegura Grammy Awards bishimangira ko igihe kizagera ibihembo bya Grammy Awards bigatangirwa i Kigali.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay [Uri ibumoso]
     

    Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66

    1.Album y’umwaka

    Uwatsinze: Taylor Swift – Midnights

    Boygenius – The Record

    Janelle Monáe – The Age of Pleasure

    Jon Batiste – World Music Radio

    Lana Del Rey – Did You Know That There’s a Tunnel Under Ocean Blvd

    Miley Cyrus – Endless Summer Vacation

    Olivia Rodrigo – Guts

    SZA — SOS

    2.Amajwi y’umwaka

    Uwatsinze: Miley Cyrus – Flowers

    Billie Eilish – What Was I Made For?

    Boygenius – Not Strong Enough

    Jon Batiste – Worship

    Olivia Rodrigo – Vampire

    SZA – Kill Bill

    Taylor Swift – Anti-Hero

    Victoria Monét – On My Mama

    3.Indirimbo y’umwaka

    Uwatsinze: Billie Eilish – What Was I Made For?

    Dua Lipa – Dance the Night

    Jon Batiste – Butterfly

    Lana Del Rey – A&W

    Miley Cyrus – Flowers

    Olivia Rodrigo – Vampire

    SZA – Kill Bill

    Taylor Swift – Anti-Hero

     

    4.Umuhanzi mushya mwiza

    Uwatsinze: Victoria Monét

    Coco Jones

    Gracie Abrams

    Fred Again..

    Ice Spice

    Jelly Roll

    Noah Kahan

    The War and Treaty

     

    5.Pop solo ‘performance’ nziza

    Uwatsinze: Miley Cyrus – Flowers

    Billie Eilish – What Was I Made For?

    Doja Cat – Paint the Town Red

    Olivia Rodrigo – Vampire

    Taylor Swift – Anti-Hero

     

    6.Pop duo/group ‘performance’ nziza

    Uwatsinze: SZA na Phoebe Bridgers – Ghost in the Machine

    Labrinth Featuring Billie Eilish – Never Felt So Alone

    Lana Del Rey Featuring Jon Batiste – Candy Necklace

    Miley Cyrus Featuring Brandi Carlile – Thousand Miles

    Taylor Swift Featuring Ice Spice – Karma

     

    7.Album nziza ya pop mu majwi

    Uwatsinze: Taylor Swift – Midnights

    Kelly Clarkson – Chemistry

    Miley Cyrus – Endless Summer Vacation

    Olivia Rodrigo – Guts

    Ed Sheeran – – (Subtract)

     

    8.Indirimbo nziza ya R&B

    Uwatsinze: SZA – Snooze

    Coco Jones – ICU

    Halle – Angel

    Robert Glasper ft. SiR & Alex Isley – Back to Love

    Victoria Monét – On My Mama

     

    9.Performance nziza ya R&B

    Uwatsinze: Coco Jones – ICU

    Chris Brown – Summer Too Hot

    Robert Glasper Featuring Sir & Alex Isley – Back to Love

    SZA – Kill Bill

    Victoria Monét – How Does It Make You Feel

     

    10.Album nziza ya R&B

    Uwatsinze: Victoria Monét – Jaguar II

    Babyface – Girls Night Out

    Coco Jones – What I Didn’t Tell You

    Emily King – Special Occasion

    Summer Walker – Clear 2: Soft Life EP

     

    11.Indirimbo nziza ya rap

    Killer Mike ft André 3000, Future and Eryn Allen Kane – Scientists & Engineers

    Doja Cat – Attention

    Nicki Minaj & Ice Spice ft Aqua – Barbie World

    Lil Uzi Vert – Just Wanna Rock

    Drake & 21 Savage – Rich Flex

     

    12.Performance nziza ya rap

    Killer Mike ft André 3000, Future and Eryn Allen Kane – Scientists & Engineers

    Baby Keem feat Kendrick Lamar – The Hillbilles

    Black Thought – Love Letter

    Drake & 21 Savage – Rich Flex

    Coi Leray — Players


    13.Album nziza ya rap

    Uwatsinze: Killer Mike – Michael

    Drake & 21 Savage – Her Loss

    Metro Boomin – Heroes & Villains

    Nas – King’s Disease III

    Travis Scott — Utopia

     

    14.Imbyino nziza ya pop

    Uwatsinze: Kylie Minogue – Padam Padam

    David Guetta, Anne-Marie & Coi Leray – Baby Don’t Hurt Me

    Calvin Harris & Ellie Goulding – Miracle

    Bebe Rexha & David Guetta – One In A Million

    Troye Sivan — Rush

     

    15.Perfomance nziza ya rock

    Uwatsinze: Boygenius – Not Strong Enough

    Arctic Monkeys – Sculptures of Anything Goes

    Black Pumas – More Than a Love Song

    Foo Fighters – Rescued

    Metallica – Lux Æterna

     

    16.Indirimbo nziza ya rock

    Uwatsinze: Boygenius – Not Strong Enough

    The Rolling Stones – Angry

    Olivia Rodrigo – Ballad of a Homeschooled Girl

    Queens of the Stone Age – Emotion Sickness

    Foo Fighters – Rescued

     

    17.Album nziza ya rock

    Uwatsinze: Paramore – This Is Why

    Foo Fighters – But Here We Are

    Greta Van Fleet – Starcatcher

    Metallica – 72 Seasons

    Queens of the Stone Age – In Times New Roman…

     

    18.Performance nziza ya muzika ya Africa

    Uwatsinze: Tyla – Water

    Asake & Olamide – Amapiano

    Burna Boy – City Boys

    Davido ft Musa Keys – Unavailable

    Ayra Starr — Rush

     

    19.Album nziza ya country

    Uwatsinze: Lainey Wilson – Bell Bottom Country

    Brothers Osborne – Brothers Osborne

    Kelsea Ballerini – Rolling Up the Welcome Mat

    Tyler Childers – Rustin’ in the Rain

    Zach Bryan – Zach Bryan

     

    20.Indirimbo nziza ya country

    Uwatsinze: Chris Stapleton – White Horse

    Brandy Clark – Buried

    Morgan Wallen – Last Night

    Tyler Childers – In Your Love

    Zach Bryan ft Kacey Musgraves – I Remember Everything

     

    21.Video nziza ya muzika

    Uwatsinze: The Beatles – I’m Only Sleeping

    Tyler Childers – In Your Love

    Billie Eilish – What Was I Made For

    Kendrick Lamar – Count Me Out

    Troye Sivan – Rush

     

    22.Igihembo cyiswe Dr Dre Global Impact

    Uwatsinze: Jay-Z

     

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yijeje ubufatanye bwiza na Recording Academy itegura Grammy Awards

    Nelly Mukazayire yavuze ko guteza imbere abari mu nganda ndangamuco birema imirimo n'ubukungu bukazamuka

    Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo yegukanye Grammy Awards ye ya mbere

















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139400/habaye-ibiganiro-bishimangira-itangirwa-rya-grammy-awards-i-kigali-139400.html

  • Abanya-Nigeria bakomeje gushinja abategura Gr… – #rwanda #RwOT

    Abanya-Nigeria n’abandi benshi hirya no hino ku Isi batunguwe no kubona abahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats Afurika yose yubaha, barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr, Tems, Asake, na Olamide, nta n'umwe muri bo wabashije kwegukana igihembo muri Grammy Awards 2024.

    Ni mu gihe umwaka ushize, aba bose bakoze indirimbo na album zigakundwa cyane ndetse zigaca uduhigo muri Afurika no hanze yayo.

    Nyuma y’uko atakaje ibihembo bitatu yari ahataniye, abafana b’umuhanzi w’umunya-Nigeria Davido  bafashe umwanya bagenera ubutumwa butandukanye abategura ibihembo bya Grammy, bagaragaza agahinda kabo bifashishije urubuga rwa Instagram.

    Aba bafana biyemeje kwishyira hamwe bakavuganira abahanzi babo nyuma y’uko hatanzwe ibi bihembo ku nshuro ya 66 hakabura n’umwe muri batandatu bari batoranijwe utahana igihembo.

    Mu butumwa batambukije, bose bahurizaga ku kuba abategura Grammy Awards baratakarije umwanya abahanzi bakomoka muri Nigeria bakabakoresha mu nyungu zabo bwite. 

    Umwe muri bo yagize ati: “Eminem yigeze kubikomozaho. Batoranya abahanzi bazwi kugira ngo abafana babo bashore muri kiriya gikombe, bakabatumira ubundi bakabaha ibyiringiro bitari byo, hanyuma bajya gutanga igihembo bakagiha umuntu utazwi utarigeze no kumenyekana. Grammy yakoresheje Davido, Burna Boy na Asake kugira ngo bigarurire abanyafurika.”

    Undi yagize ati: “Intambara yatangiye 100%. Uyu munsi nareze urubuga rwemewe rwa Grammy nk’inshuro 100. Badukoresheje mu gucuruza igitaramo cyawe.”

    Ni mu gihe ukoresha amazina ya Blaqzik yagize ati: “Abahanzi bacu nta kintu na kimwe babonye. Grammy ni bwo butubuzi bwa mbere bukomeye ku isi.”

    Umuhanzikazi Teni nawe ari mu bagaragaje ko batanyuzwe n’igikorwa abategura ibi bihembo bakoze cyo kutagira umunya-Nigeria n’umwe baha Grammy.

    Ni mu gihe Burna Boy wari uhatanye mu byiciro bine nawe yatashye imbokoboko nyuma yo kwandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wa Afrobeats waririmbye mu itangwa rya Grammy Awards 2024.

    Icyo bise #GrammySnubNaija cyamaze gusakara ku rubuga rwa X, aho abafana bakomeje kugaragaza ko bashenguwe no kubona amahirwe bari bategereje ngo umuziki wa Nigeria ukomeze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, abaca mu ntoki mu buryo budasobanutse.

    Umwe mu baciye kuri X [Twitter] yanditse ati: “Sinshobora kwizera ibyo mbonye. Ibyiriringiro byose byashize mu ijoro rimwe. Davido na Burna Boy bari bakwiye ibyiza biruta ibi.”

    Undi nawe yunga mu rya mugenzi we ati: “Njyewe ubwo narebaga Grammy nabonye neza uburyo basuzuguye abami bacu.”

    Ntabwo aba bakunzi b’umuziki wa Nigeria bariyumvisha neza uburyo indirimbo zose uko ari ebyiri za Davido, ‘Unavailable’ yahuriyemo na Musa Keys ndetse na ‘Feel’ zakunzwe zigacurangwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nta n’imwe muri zo yabashije kwegukana igihembo.

    Ni mu gihe n’iza Burna Boy zari zihatanye zirimo ‘City Boys,’ ‘Alone,’ ‘Sittin’ On The Top Of The World’ yafatanije na 21 Savage ndetse na album ye yise ‘I Told Them’ zose zaviriyemo aho.

    Indirimbo ya Asake ndetse na Olamide bise ‘Amapiano’ yabyinwe bigatinda, ‘Wait For You’ yahuriyemo Tems, Drake, na Future, hamwe na Rush y’umuhanzikazi Ayra Starr nazo zavuyemo rugikubita.


    Abakunzi b’umuziki wa Nigeria bibasiye abategura ibihembo bya Grammy ku bwo gucyura amaramasa abahanzi babo bari bahataniye bimwe muri ibi bihembo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139396/abanya-nigeria-bakomeje-gushinja-abategura-grammy-awards-kuryamira-abahanzi-babo-bakabacyu-139396.html

  • Ishusho ya Rwanda Day mu myidagaduro yahurije… – #rwanda #RwOT

    Rwanda Day ya 11 yabereye i Washington DC ku wa 02 na 03 Gashyantare 2024. Yaranzwe n'ibikorwa binyuranye byagizwemo uruhare n'abahanzi batandukanye.

    Muri ibyo bikorwa harimo ibyateguwe na sosiyete z'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Innox, Ally Soudy na Ernesto Ugeziwe.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyagarutse ku iterambere rya siporo n'imyidagaduro cyatanzwe n'abarimo Bruce Melodie wagaragaje ko ibikorwa remezo by'imyidagaduro ari isoko yo kwaguka ku buhanzi n'imyidagaduro.

    Muri iki gice cy'ikiganiro kandi niho Masai Ujiri nyiri GOA [Giants of Africa] yerekanye ko Perezida Paul Kagame ari we wazanye umushinga  wo kubaka BK Arena muri 2016.

    Abahanzi banyuranye barigaragaje guhera kuri Teta Diana, Ruti Joel, Massamba Intore, Kitoko Bibarwa, The Ben na Bruce Melodie, barushaho gutuma iki gikorwa cyizihira benshi bacyitabiriye.

    Abana babyinnye imbyino za Kinyarwanda nabo bashimishije abitabiriye Rwanda Day ndetse bigera n’aho Perezida Kagame asaba ko bakongera kwiyerekana banafatana ifoto y'urwibutso.

    Mu bindi abakunzi b’umuziki bagarutseho cyane muri Rwanda Day, ni aho bibazaga ku wabanje ku rubyiniro hagati ya Bruce Melodie na The Ben. Akenshi umuhanzi uririmbye bwa nyuma yitwa ‘umuhanzi mukuru’.

    Ibi byose bigaragaza uburyo Rwanda Day yerekanye ko imyidagaduro ikomeje gukura umunsi ku wundi. Ibikorwa bindi byaherekeje Rwanda Day ni byo twabateguriye mu kiganiro wasanga kuri YouTube ya InyaRwanda.

    BRUCE MELODIE NA THE BEN BOMBORII AFRO GAKO ELEMENT NA NOOPJA: RWANDA DAY BYARI IBICIKA

    Bruce Melodie yatanze ikiganiro muri Rwanda Day avuga ko guteza imbere ibikorwaremezo by’imyidagaduro ari ikintu cy’ingenzi Masai Ujiri yabaze inkuru yihariye ya Perezida Kagame yabaye isoko yo kubaka BK ArenaBruce Melodie yataramiye abitabiriye Rwanda Day mu ndirimbo ze zinyuranye The Ben yeretswe urukundo n’ibihumbi byitabiriye Rwanda Day bafatanya kuririmba indirimbo zirimo “Ni Forever” aheruka gushyira hanzeRuti Joel, Intore yavuyemo umuhanzi kabuhariwe mu njyana gakondo yarigaragaje muri Rwanda DayUmunyamakurukazi Sandrine Isheja umaze kuba inganzamarumbo mu myidagaduro ari mu bitabiriye Rwanda DaySoni Mugabo uri mu bashoye imari mu gisata cy’imideli ari mu bitabiriye Rwanda Day anabasha kwerekana ibikorerwa mu RwandaTeta Diana yasusurukije abitabiriye Rwanda Day mu bihangano bye bitandukanye byiganjemo ibyibanda ku mucoPerezida Kagame na Madamu bafashe ifoto y’urwibutso n’urubyiruko rwo muri Diaspora rwaserutse muri Rwanda Day mu mbyino gakondoIbyishimo byari byose ku bitabiriye Rwanda Day ya 11 by’umwihariko bishimira umukino w’abana babyina gakondoAbanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga ibihumbi 6 nibo bitabiye Rwanda Day kuri iyi nshuroAbabyeyi bajyanye n’abana babo muri Rwanda Day kimwe mu bikorwa by’amateka mu buzima bw’igihugu cy’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139377/ishusho-ya-rwanda-day-mu-myidagaduro-yahurije-the-ben-na-bruce-melodie-ku-rubyiniro-rumwe–139377.html

  • Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024 umunyarwanda Manishimwe Djabel, yerekaywe nk'umukinnyi mushy wa Al-Quwa Al-Jawiya yo mu gihugu cya Iraq.

    Djabel yerekanywe nk'umukinnyi mushya nyuma yaho yari ku rutonde rw'abakinnyi batatu batandukanye n' ikipe ya USM Khenchela yo mu gihugu cya Algérie.

    Ikipe nshya ya Djabel ariyo Al-Quwa Al-Jawiya yo mu gihugu cya Iraq, ni imwe mu makipe akomeye kuko kugeza ubu iri kubarizwa ku mwanya wa mbere.

    Muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 Al-Quwa Al-Jawiya ni iya mbere muri shampiyona yaho, kuri ubu ifote  amanota 30 mu mikino 12 imaze gukinwa y'amakipe 20.

    Djabel abaye umukinnyi wa Kabiri w'umunyarwanda ugiye gukina muri shampiyona yo muro Iraq, ni nyuma yo gusangayo Usengima Faustin.

    Uyu myugariro akinira ikipe ta Al Quasim yo iri ku mwanya wa 13 n'amanota 14 mu mikino 12 imaze gukinwa muri icyo gihugu.

    Ari mu Rwanda, Manishimwe yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS.

    The post Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manishimwe-djabel-yerekeje-mu-ikipe-ya-al-quwa-al-jawiya-yo-mu-kiciro-cya-mbere-muri-iraq/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manishimwe-djabel-yerekeje-mu-ikipe-ya-al-quwa-al-jawiya-yo-mu-kiciro-cya-mbere-muri-iraq

  • Ndayishimiye yatanze amakuru mashya arambuye kubyo ashinja u Rwanda by’imikoranire yarwo na RED-Tabara #rwanda #RwOT

    Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ndayishimiye yabaye nk’uregera aba badipolamate u Rwanda, ashinja gufasha umutwe wa RED-Tabara, wagabye igitero mu Burundi ukivugana abarenga 20.

    Yabwiye aba bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga, ko ibikorwa by’iterabwoba bitigeze biha agahenge Igihugu cyabo.

    Ati 'Twasoje umwaka mu cyunamo cy’abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe ndetse na bashiki bacu bazize igitero cy’iterabwoba cyateguriwe mu Gihugu cy’u Rwanda duturanye.'

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ari rwo rushaka aba barwanyi, rukabaha imyitozo ndetse n’ibikoresho.

    Yagize ati 'Twatunguwe cyane no kubona iki gihugu cy’u Rwanda duturanye gishaka ibyihebe mu nkambi y’impunzi ya Mahama, kikabaha imyitozo, kikabibungabunga ndetse kikanabiha intwaro cyitwikiriye amategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi.'

    Ni mu gihe u Rwanda rwo rwamaganye ibi birego rushinjwa n’u Burundi, aho rwavuze ko ntaho ruhuriye n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu cy’igituranyi.

    Nyuma y’uko u Burundi bushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa RED-Tabara, iki Gihugu cyahise kinafunga imipaka igihuza n’u Rwanda, ndetse bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi batangira kuhahurira n’ibibazo kuko bamwe bafunzwe ndetse hakaba n’abafungiye ahatazwi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ndayishimiye-yatanze-amakuru-mashya-arambuye-kubyo-ashinja-u-Rwanda-by-imikoranire-yarwo-na-RED-Tabara

  • Uko umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda yisanze aregwa uburiganya bwatumye akazi gahabwa utagakwiye #rwanda #RwOT

    Ni Urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 05 Gashyantare, 2024.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Karuranga Jane afungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

    Bwanagaragaje ko uyu mukozi yari ashinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza guhindura amanota y’umwe mu bari bakoze ikizamini cy’akazi mu ishami ry’ubuvuzi aratsinda kandi mu by’ukuri yari yatsinzwe.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mukozi yari yahawe n’abakoresheje ibizamini amanota 67.3% Karuranga aza kubihindura akamuha 70.5%, bituma agaragara nk’uwatsinze ikizamini ndetse ahabwa akazi.

    Abashinjacyaha babwiye urukiko ko mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha yemeye ko yahinduye amanota y’uwo mukozi ariko ko yabikoze mu gukosora amakosa y’imibare yari yakozwe mu gihe cyo guteranya amanota y’uwo mukozi.

    N’ubwo ngo yabivuze atyo, bamwe mu bari mu itsinda ryatanze amanota bagaragaje ko nta kwibeshya kwari kwabayemo, ko byakozwe n’umuntu ku giti cye.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho guhimba no guhindura inyandiko, kuzimanganya ibimenyetso ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

    Bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje ku byo akurikiranyweho.

    Karuranga Jane we mu kwisobanura, yavuze ko atahimbye amanota nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo ko yakosoye amakosa yarimo kandi yari abifitiye ububasha nk’umukozi ushinzwe abandi.

    Yagaragaje ko ibizamini by’akazi byakozwe birarangaira akora raporo y’abatsinze ariko aje kugenzura nyuma asanga harabayemo amakosa yo kwibeshya mu mibare kuri umwe mu bakozi, arabihindura abikorera raporo abigeza ku bayobozi barabyemera barabisinya.

    Avuga ko nta nyungu yari abifitemo kuko uwo mukozi yari umunyamahanga kandi batari baziranye cyangwa ngo hagire icyo bamuha ku buryo yakoresheje ububasha bwe mu nyungu ze bwite.

    Ku bijyanye no guhisha ibimenyetso, Karuranga Jane yavuze ko ntabyo yahishe kuko yanasatswe inshuro nyinshi ndetse n’ibyo yakoze byinshi bikaba byarifashishije ikoranabuhanga.

    Karuranga yagaragaje ko uwo mukozi yahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda akitwara neza kuko yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

    Yasabye gukurikiranwa adafunzwe kuko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu akanagira umwana urwaye yitaho mu bitaro bya CARAES- Ndera.

    Umwunganira nawe yagaragaje ko habayeho ikosa ryaturutse ku kazi kenshi n’ubwihutirwe bw’akazi bwari buhari, ashimangira ko mu myaka 25 yari amaze muri Kaminuza yari asanzwe ari inyangamugayo.

    Uyu munyamategeko yunze mu ry’umukiliya we avuga ko hakozwe raporo kuri telefoni ye, hagamijwe kureba niba hari aho yahuriraga n’uwo mukozi mushya ariko ngo ko nta hantu byagaragaje.

    Avuga ko ibyabaye byafatwa nk’ikosa ry’imyitwarire aho kuba icyaha nshinjabyaha.

    Yashimangiye kandi ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi, rwagira ibyo rumutegeka agomba kubahiriza kandi ngo afite umuvandimwe wemeye kumubera umwishingizi ariko agakurikiranwa ari hanze.

    Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 09 Gashyantare 2024.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uko-umukozi-wa-Kaminuza-y-u-Rwanda-yisanze-aregwa-uburiganya-bwatumye-akazi-gahabwa-utagakwiye

  • Congo : Inama y’igitaraganya yatumijwe na Tshisekedi yemeje ingamba zikarishye zirimo kwirinda ko M23 ifata Goma #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean Pierre Bemba ubwo iyi nama Nkuru y’Umutekano yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare yari ihumuje.

    Yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yatumije iyi Nama Nkuru y’Umutekano kugira ngo hasuzumwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivuga ya Ruguru.

    By’umwihariko Jean Pierre Bemba, yavuze ko muri iyi nama hafatiwemo ingamba zikomeye zirebana n’uko urugamba ruhagaze muri iki gihe.

    Yagize ati 'Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.'

    Ikindi kandi ngo ni uko abantu batagomba kumira bunguri ibyo basoma ku mbuga nkoranyamaba, ngo 'kuko bishobora kuzamura icyoba mu bantu cyangwa bakaba bacika intege.'

    Jean Pierre Bemba uherutse kwemeza ko igisirikare cy’Igihugu cyabo cyagaragaje ko gifite intege nke imbere y’umutwe wa M23, ubu yavuze ko ntako FARDC itari gukora.

    Iyi Nama Nkuru y’umutekano muri RDC yateranye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibindi bice byiyongera ku byo wari usanzwe ugenzura, ndetse ukaba wamaze kugota umujyi wa Goma, aho bamwe bafite ubwoba ko isaha n’isaba uyu mutwe wafata uyu mujyi.

    Inama yarimo Umugaba Mukuru wa FARDC

    Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu bitabiriye iyi nama

    Jean Pierre Bemba yavuze bimwe mu byaganiriweho

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Inama-y-igitaraganya-yatumijwe-na-Tshisekedi-yemeje-ingamba-zikarishye-zirimo-kwirinda-ko-M23-ifata-Goma