Blog

  • Rusizi imodoka yo mu bwoko bwa Camionette yabuze feri irenga umunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo , mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, imoodoka yo mu bwoko bwa Camionette ifite paranke ya RAE 383X yabuze feri biyiviramo gukora impanuka.Iyi modoka yaritwawe na Mbonimpaye J.Damascene, harimo n'abandi bagore 2 .

    Abaguye mu mpanuka ni uwo mushoferi witwa Mbonimpa Jean Damascène, wari utwaye abagore 2 ari bo Mukankurunziza Agnès w'imyaka 36 na Nsekanabo Verdianna w'imyaka 52. .

    Source : https://yegob.rw/rusizi-imodoka-yo-mu-bwoko-bwa-kia-yabuze-feri-irenga-umunda/

  • Kayonza : Umugabo yimanitse mu mugozi arapfa amaze kwica umugore n’umwana wabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024 mu karere ka Kayonza nibwo humvikanye inkuru y'urupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 witwa Seleman wasanzwe mu mugozi y'imanitse nyuma yo kwica umugore we n'umwana we maze nawe agasubira munzu akicyingirana, ababonye iyo mirambo bavuze ko yari imaze iminsi hagati 4 cyangwa 5

    Abaturanyi babo bavuga ko bari bamaze Igihe bafitanye amacyimbirane yakomokaga kunzu baguze bavuye mu karere ka Rubavu ndetse n'imyaka bari bejeje Kandi ko ikibazo cyabo cyari cyarageze no mubunzi ko bagombabwa guhabwa imyinzuro y'urubanza uyu munsi tariki ya 7 Gashyantare 2024.

    Source : https://yegob.rw/kayonza-umugabo-yimanitse-mu-mugozi-arapfa-amaze-kwica-umugore-numwana-wabo/

  • Barimo uwagejeje ku 20.000! Ibyamamare 10 bya… – #rwanda #RwOT

    Kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore benshi n’ubuzima bwuzuyemo iraha bizwi cyane ku byamamare bitandukanye byo mu ngeri zose, yaba mu muziki, mu mideli hamwe no muri Sinema hakunze kugaragara ibyamamare byagiye bica agahigo ko kuryamana n’abagore benshi.

    Nubwo ibyamamare byinshi birangwa n’iyi ngeso, gusa hari abandi baciye agahigo ko kuryamana n’abakobwa/abagore benshi cyane ku Isi ku buryo wagirango niko kazi konyine bakora.

    Ikinyamakuru The Sun cyasohoye urutonde rw’abagabo b’ibyamamare, baciye agahigo gatangaje ko kuryamana n’abagore benshi ku isi. Irebere uru rutonde rurangajwe imbere n’icyamamare Wilt Chamberlain, waryamanye n’abakobwa 20,000.

    The Sun ivuga ko igitangaje kuri ibi byamamare 10 byaryamanye n’abagore benshi ku Isi, ari uko benshi muri bo bashaje atari abasore bagifite akabaraga ko kwiruka mu gitsina gore. Benshi muribo barengeje imyaka 60 abandi bato muri bo bari hagati y’imyaka 50 kuzamura ndetse harimo na Gene Simmons w’imyaka 74 y’amavuko.

    1. Wilt Chamberlain

    Wilt Chamberlain ni umwe mu bakinnyi ba Basketball kabuhariwe babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye akinira amakipe akomeye arimo nka Lakers ndetse yanakinnye muri NBA mu gihe cy’imyaka 14.

    Wilt Chamberlain waharuriye inzira benshi mu birabura bakina Basketball, yaciye agahigo ko kuryamana n’abagorebangana ni 20,000. Mu gitabo yasize yanditse mbere y'uko yitaba Imana mu 1999 cyitwa ‘A View From Above’, yavuze ko ikintu yishimira cyane yakoze ari ukubasha kuryamana n’abakobwa benshi cyane, ndetse bose akabasha kubanyura. Kugeza ubu nta cyamamare kirabasha kunyura kuri Wilt Chamberlain, mu kuryamana n’abagore benshi ku isi.

    2. Warren Beatty

    Umukinnyi wa filime unazitunganya, Warren Beatty aza ku mwanya wa kabiri mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Warren Beatty we yatangaje ko yaryamanye n’abakobwa ibihumbi cumi na bibiri (12,000). Uyu musaza w’imyaka 85 yatanze ubuhamya  avuga ko yatakaje ubumanzi afite imyaka 16, ndetse aryamana n’abakobwa 12,000 mbere y'uko arushinga n’umugore we Annette Bening. Warren Beatty yanaciye agahigo ko kurushinga afite imyaka 55, amaze kuryamana n’abakobwa 12,000.

    3. Charlie Sheen 

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Charlie Sheen wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Two and a Half Men’, yahishuye ko yaryamanye n’abagore ibihumbi bitanu (5.000). Mu 2018 Charlie Sheen yahishuye ko arwaye Sida, yakuye mu kuryamana n’abakobwa benshi atakoresheje ubwirinzi bw’agakingirizo.

    4. Gene Simmons

    Gene Simmons uvuka mu gihugu cya Israel gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane ku izina rya ‘The Demon’ nawe ari mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Uyu mugabo wiyise idayimoni, amaze kuryamana n’abagore ibihumbi bine na magana atandatu (4,600) ku myaka 74 afite. Gene Simmons icyamamare mu njyana ya Rock yatangaje ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, aricyo cyatumaga ashobora no kuryamana n’abakobwa bane mu ijoro rimwe.

    5. Mick Jagger

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mick Jagger ukomoka mu Bwongereza, yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore ibihumbi bine (4,000). Mick Jagger wakanyujijeho n’icyamamarekazi Angelina Jolie, yatangarije ikinyamakuru Variety Magazine ko yaryamanye n’abagore 4,000 mbere y'uko yuzuza imyaka 50.

    6. Simon Cowell

    Simon Cowell watangije  amarushanwa ya X-Factory yo kuzamura impano z’abahanzi ndetse akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya ‘American Idol hamwe na ‘American Got Talent’ yashinze, yatangaje ko mu buzima bwe amaze kuryanama n’abagore ibihumbi bibiri (2000), gusa yavuze ko ibi yabikoze akiri muto agifite amaraso ashyushye.

    7. Hugh Hefner

    Umuherwe Hugh Hefner washinze ikinyamakuru Playboy Magazine cyandika ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ndetse akanashinga inzu ya Playboy Mansion ikinirwamo filime z’urukozasoni (Pornography), ni umwe mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Mu gitabo yanditse cyitwa ‘The New Bedside Of Playboy’ yavuze ko yaryamanye n’abakobwa 1.500, abenshi muri bo ni abakinnyi ba filime z’urukozasoni.

    8. Russell Brand

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza uzwiho gukunda igitsina gore cyane, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi. Russell Brand wahoze ari umugabo w’icyamamare Katy Perry bamaranye imyaka 2 bagatandukana kubera kumuca inyuma, yaryamanye n’abagore igihumbi (1000). Katy Perry nawe yigeze gutangaza ko Russell Brand bakibana yamubwiraga ko atabasha kumuhaza mu buriri ari umwe, akamusaba ko yajya kuryamana n’abandi bagore ku ruhande.

    9. Peter Stringfellow

    Umuherwe Peter Stringfellow washinze utubyiniro (Night Clubs) twinshi mu Bwongereza, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi bagera kuri magana inani (800). Peter Stringfellow yatangaje ko byibuze ku munsi umwe, yabashaga kuryamana n’abakobwa batanu akiri umusore.

    10. Gaz Beadle

    Umunyamideli Gaz Beadle ukomoka mu Bwongereza wamamaye mu kiganiro Geordie Shore cyanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV, niwe cyamamare kiri ku mwanya wa cumi mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Gaz Beadle yatangaje ko yujuje imyaka 31 y’amavuko amaze kuryamana n’abakobwa 600.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139427/barimo-uwagejeje-ku-20000-ibyamamare-10-byaryamanye-nabagore-benshi-ku-isi-amafoto-139427.html

  • Amakipe 10 ni yo azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri Basketball #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ya Basketball y’uyu mwaka wa 2024 izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

    Ku wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2024 ni bwo izatangira ikazakinwa n’amakipe 10 avuye kuri 12.

    Iimikino myinshi, izajya ibera ku bibuga bya LDK ndetse na Kepler, izaba irimo amakipe abiri mashya mu cyiciro cya mbere ari yo; Inspired generation na Kepler.

    Amakipe 10 azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketall ni; APR BBC, REG BBC, ESPOIR BBC, PATRIOTS BBC, K.TITANS, ORIONS, TIGERS BBC, UGB, INSPIRED GENERATION na KEPLER.

    APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka cya 2023, izatangira ihura na Kepler BBC na yo ifite igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2023.

    Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize wa 2023, ari yo Orion BBC na K Titans azahura ku munsi wa 3 wa shampiyona uzakinwa tariki 24 Gashyantare 2024.

    APR BBC izahura na REG BBC ku munsi wa 21 wa shampiyona, tariki 29 Werurwe 2024.

    Amakipe yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2024, ari yo Inspired Generation na Kepler, azahura ku munsi 8 wa shampiyona uzakinwa tariki, 24 Gashyantare 2024.

    Patriots BBC (izaba idafite uwari kapiteni wayo, Mugabe Aristide, wari uyimazemo imyaka 7), izakira REG BBC ku munsi wa 15 wa shampiyona uzakinwa tariki 15 Werurwe 2024.

    APR BBC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ihura na Patriots BBC ku munsi wa 18, tariki 22 Werurwe 2024.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Basketball iratangira mu mpera z’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-10-ni-yo-azitabira-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-bagabo-muri-basketball

  • Mukwiye kwigishwa kureba ibibareba – Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul mu mvugo ikakaye yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye umuntu ugomba kubigisha kureba ibibareba.

    Ni nyuma y’uko avuye mu Rwanda yerekeza muri Turikiya mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia aho irimo gukorerayo imyitozo.

    Uyu mukinnyi yagiye mu buryo butavugwaho rumwe aho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye ISIMBI ko butari bubizi bwabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

    Rwatubyaye Abdul wari usigaranye amasezerano y’amezi 6 muri Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo kumwandikira bumubaza niba koko ari ho ari, arabemerera ko ari Turikiya bamusaba kugaruka mu kazi ni mu gihe we yifuzaga ko ikipe yamurekura.

    Nyuma yo kugenda kwe benshi babifashe nko gutoroka aho yagiye ikipe itabizi, ni bwo haje amakuru y’uko ashobora kuba yaragiye ahunze ibibazo bimwe na bimwe afite.

    Abinyujije kuri Snapchat, yashyizeho ubutumwa buvuga ko abanyarwanda bakwiye umuntu ushobora kuza kubigisha kureba ibibareba.

    Ati 'Banyarwanda bagenzi banjye, mu by’ukuri hari umuntu ukwiye kuza abagisha mwese kureba ibibareba ni mu gihe mumeze nk’abashishikajwe no kumenya iby’abandi.'

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye Abdul yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi bari baratandukanye muri Kanama 2022 ari bwo yasinyiraga Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwiga kureba ibibareba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukwiye-kwigishwa-kureba-ibibareba-rwatubyaye-abdul

  • Yakoresheje ikiyobyabwenge cya Marijuana! Ibi… – #rwanda #RwOT

    Travis Michael Kelce, umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyamerika ukina mu ikipe ya Kansas City Chiefs, ni umwe mu bantu bari kwandikwaho cyane n'ibinyamakuru by'imyidagaduro bitewe ahanini n’urukundo rwe n'umuhanzi w'icyamamare Taylor Swift rumaze kugaragarira buri wese.

    Uyu mukinnyi  w'imyaka 34 y'amavuko yavukiye Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 05 Ukwakira 2024. Yabyawe n'icyamamare Donna Kelce ndetse na Ed Kelce.

    Travis afite umuvandimwe witwa Jason Kelce nawe ukinira NFL mu ikipe ya Philadelphia Eagles. Aba bombi bafitanye amateka maremare, kubera ko uyu munsi Travis yambara nimero 87 mu kibuga, mu rwego rwo kwereka mukuru we Jason ko amwubaha kuko yavutse mu 1987.

    Jason yagize uruhare mu mwuga wa Travis kuva bakiri bato. Amaze kurangiza amashuri yisumbuye, Travis yashakishwaga n’amashuri makuru menshi ngo abakinire, harimo Akron, Miami, na Eastern Michigan, ariko yahisemo kaminuza ya Cincinnati kubera ko ariyo na mukuru we yakiniraga.

    Kuva yagera muri kaminuza yakinnye neza agaragaza impano idasanzwe, ariko nyuma aza kugwa mu ikosa ryafashwe nko kwica amategeko agenga ikipe, nubwo byaje kumenyekana ko yari yakoresheje ikiyobyabwenge cya Marijuana nuko birangira ahanishije guhagarika gukina 'season 2010' yose.

    Icyo gihe yumvaga ibijyanye no gukina umupira w'amaguru birangiye, niko kwerekeza muri Ohio baseball league, umukino yari yaratangiye gukina yiga mu yisumbuye. Nubwo yari yamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza mu mukino wa Baseball, mukuru we Jason wari uzi icyo umuvandimwe we yifuza mu buzima, yabimufashijemo mu buryo bwose aramushyigikira kandi amurinda gucika intege biza kurangira asubiye mu mupira w'amaguru. Travis, afite amateka akomeye muri NFL (National Football League) nk'umukinnyi w'indashyikirwa.

    Ku bijyanye n'urukundo, Travis Kelce kugeza ubu bivugwa ko yakundanye n'abakobwa bane gusa, aribo Maya Benberry bakundanye kuva mu 2016 kugeza mu 2017, naho kuva mu 2017 kugeza mu 2022 agakundana n'uwitwa Kayla Nicole, nyuma yaho mu ntangiriro za 2023 akavugwa mu rukundo na Zuri Hall.

    Mu 2016, Travis yakoraga ikiganiro cyo gushaka umukunzi cyatambukaga kuri televiziyo yise “Catching Kelce,” aho mu bice 8 yakoze yatumiyemo abakobwa bagera kuri 50 baturuka muri leta zitandukanye zo muri Amerika, maze bikaza kurangira uwitwa Maya Benberry ariwe wegukanye umutima we. Uyu mukobwa, bakundanye umwaka umwe gusa, bahita batandukana muri Mutarama 2017.

    Ni mu gihe kuva mu Kwakira 2023 kugeza ubu, ari mu munyenga w'urukundo n'umuhanzikazi Taylor Swift ndetse bikaba bimaze iminsi binatangazwa ko bitegura kurushinga vuba bitarambiranye.

    Ibihuha by’uko Travis na Taylor bari mu rukundo byatangiye gukwirakwira muri Nzeri 2023, ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga yishimye cyane ku mukino wa Kansas City Chiefs yicaranye n’umubyeyi wa Kelce.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi byandika inkuru z’uko aba bombi bateganya kurushinga vuba ndetse ko Travis ari kwitegura kwambika impeta Taylor ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ uteganijwe mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2024.

    Aya makuru yo kwambikwa impeta yaje kunyomozwa n’abahagarariye uyu muhanzikazi, bavuga ko ibyo ari ibinyoma ariko ibyo kuba Taylor yaba yifuza gukora ubukwe mbere y’uko 2024 irangira byo ari ukuri. 

    Bisa nk’aho Travis Kelce yari asanzwe ari umufana wa Taylor, kuko na mbere y’uko amakuru y’urukundo rwabo ajya hanze uyu mukinnyi yiyemereye ko yajyaga yitabira ibitaramo bye.

    Biciye mu masezerano afitanye n’ikipe ari gukinira azarangira mu 2026, Travis Kelce yishyurwa Miliyoni 14.3$ buri mwaka.

    Taylor Swift arusha kure umutungo umukunzi we, kuko we atunze asaga Miliyari y’amadorali  mu gihe Kelce atunze asaga Miliyoni 40$.

    Travis Kelce ni umukinnyi ukomey muri Kansas City Chiefs

    Yambara nimero 87 ku bw’icyubahiro aha mukuru we wavutse mu 1987

    Yamaze kunyomoza amakuru y’uko yaba agiye guhagarika umupira w’amaguru avuga ko iyo gahunda ntayo ihari

    Yanditse amateka akomeye muri NFL

    Yahagaritswe umwaka wose w’imikino azira ibiyobyabwenge

    Yakundanye na Nicole Kayla bahuriye bwa mbere kuri Instagram

    Ni umunyamideli akaba n’umunyamakuru w’imikino  

    Travis Kelce yakundanye na Maya Benberry amezi make bahita batandukana

    Maya Benberry

    Mbere gato y’uko ahura na Taylor Swift, Travis yakundanye na Zuri Hall

    Zuri Hall 

    Kuva mu mpera za 2023 kugeza ubu ari mu rukundo n’umuhanzikazi Taylor Swift

    Taylor Swift yatangaje ko uyu mwaka yifuza ko utabasiga badakoze ubukwe

    Bamaze igihe bayoboye ibinyamakuru byinshi mpuzamahanga bivuga imyidagaduro

    Akunze kugaragara ku mikino yose ya Travis

    Urukundo rwabo babanje kurugira ubwiru

    Ni inshuti cyane n’umuvandimwe we Jason 

    Bombi ni abakinnyi ba NFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139401/yakoresheje-ikiyobyabwenge-cya-marijuana-ibitangaje-kuri-travis-kelce-wihebeye-taylor-swif-139401.html

  • U Rwanda rugiye gukora amateka yo kwakira iru… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rugiye gukora amateka muri Tennis, rwakira  irushanwa ATP Challenger 50 riteganyijwe gutangira tariki 26 Gashyantare, rikazagera tariki 10 Werurwe 2024. Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda na Minisiteri ya siporo ku bufatanye na ATP.

    Ni irushanwa rizaba mu byumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere kizatangira tariki 26 Gashyantare kigere tariki 2 Werurwe, naho icyumweru cya kabiri gitangire tariki 4 kigere tariki 10 Werurwe, rikazabere ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Club biherereye Kicukiro .

    ATP Challenger 50 iri ku rwego rwa kabiri mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi mu bagabo, rizitabirwa n’abakinnyi basaga 21 bazaba bayobowe n’Umurusiya Ivan Gakhov uri ku mwanya 172 ku Isi. Muri abo bakinnyi ba 21 kandi, bazongerwaho abandi 6 barimo abazaca mu majonjora, ndetse n’abandi basonewe kwitabira iyi mikino.

    Aba bakinnyi bagomba kwitabira baje guhatanira ibihembo ndetse bashaka n’amanota atuma baza nibura mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi.

    Ni ibyumweru bibiri u Rwanda rwitezemo impano zizava mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Israel, Argentina, Rumania, Croatia, Australia, Zimbabwe u Buholandi, Misiri, Switzerland, Moldova ndetse n’u Butariyani.

    Imikino ya ATP Challenger 50 mu Rwanda kandi ntabwo izaba itanga ishusho yo mu kibuga gusa ahubwo izaba yerekana urwego umukino wa Tennis ugeze mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byumwihariko u Rwanda.

    ATP Challenger 50 niyo yazamuye abakinnyi barimo nimero ya kabiri ku Isi Carlos Alcare ukomoka muri Espagne, Roger Federer wahoze ari nimero ya mbere ku Isi, Rafael Nadal ndetse na Juan Martin Del Potro wigeze kwegukana US Open. 

    ATP yemeje ko umukinnyi uzikura mu irushanwa hakiri kare azasimburwa n’abari ku rutonde rw’agateganyo 

    Kuva mu 2022, u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy’imikino ya Tennis ikomeye muri Afurika no ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139421/u-rwanda-rugiye-gukora-amateka-yo-kwakira-irushanwa-rya-tennis-riri-mu-rwego-rwa-kabiri-rw-139421.html

  • Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23. #rwanda #RwOT

    Mu rugamba urwo ari rwo rwose harwana impamvu kurusha ibikoresho bidafite umutima ushaka kuko umubiri urashaka ariko umutima ukanga

    Ibi ni nako bimeze mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo aho urugamba rukomeje guhinana hagati y'Umutwe wabo wa M23 na FARDC, SADC n'imitwe myinshi yibumbiye mu bazalendo ndetse n'Abacanshuro badahwema guhitana abaturage kuko ipfa kurasa bigatuma abenshi bava mu byabo abandi bakahasiga ubuzima

    Ku rundi ruhande rero Maj Gen Ndayishimiye Evariste arimo arashyiramo umusemburo kuko yitwaza ubwumvikane bwe na Tshisekedi maze akohereza abana b'Abarundi gufumbira Congo nawe agakenyera kw'ipinda ry'amafaranga atabarika yibikaho nuko imiryango n'imponoke ze zikakira ubuvungukira.

    Urutonde rw'Abasirikare b'i Burundi ni rurerure bagiye kuvuna benewabo baguye ku rugamba

    Ubu amakuru aremeza ko yamaze kohereza muri Kongo Abasirikare n'imbonerakure zibarizwa muri 614 bakaba bagiye gusimbura abishwe,abafashwe bunyago ndetse n'abakomeretse bikabije kuko M23 irimo gusya itanzitse

    Imbere ya Ndayishimiye, ingabo z'u Burundi zikomeje gutikirira muri Congo zirwanirira Tshisekedi nta cyo bimubwiye kuko ikimuraje ishinga ari Idorali ryishyurwa kuri buri musirikare w'umurundi nubwo ritamugeraho kuko abanza kurigerenzura akabaha ubuvungukira

    Icyo umuntu wese yabona ni uko Perezida Ndayishimiye wagirango borosoye uwabyukaga kugirango akomeze guhondanya imitwe abavandimwe kuko bigaragara ko ashyigikiye gukwirakwiza urwango, ntiwabona abana bawe bashira ngo ukomeze kubatamika intare z'inkazi zo mu misozi ya Sarambwe ngo zibatikize binyuze mu mayeri menshi y'intambara yo mu ishyamba intare zimazemo iminsi

    Perezida w'uburundi rero nawe yiboneye akanya ko gukomeza ingengabitekerezo y'urwango rudafite impamvu, Yahisemo gufatanya n'ingabo za Congo, Wazalendo n'Interahamwe za FDLR mu bikorwa byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Igiciro cyabyo ni umuriro kuko Abasirikare be barahashiriye bihagije kandi bibabaje abandi bagafatwa matekwa none yahisemo kohereza abandi uruhumbirajana nabo ngo bafumbire amashyamba ya Kongo

    Urutonde rw'abasirikare bariwe n'urusasu rwa M23 ni rurerure ariko kandi n'urwa Batayo ya 9 igiye kubasimbura narwo si rugufi, Ibi byateje umwiryane hagati ndani muri CNDD-FDD aho imiryango yaba nyakwigendera ikomeje gushinja Varisto Ndayishimiye ruswa aryana umururumba ikamuhuma amaso kuko abamuri hafi bemeza ko urebye uburyo yahindutse atazasiga n'iyonka atayiririye cyangwa ngo ayinywere muri Kongo

    Abarebera hafi ibya Politike yo mu karere k'ibiyaga bigari bo bemeza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwabaye bubi ugereranyije n'ubw'uwo yasimbuye Petero Nkurunziza, aho ubutegetsi bushora ubuzima bw'abaturage babwo ku mpamvu zidafitiye inyungu igihugu, ibintu bishyira Ndayishimiye mu mazi abira kubera igitutu anashyirwaho n'abarwanya ubutegetsi bwe

    Ikindi kandi, abasirikare b'Abarundi bakomeje kwinubira ko bafatwa nk'imfungwa z'intambara ya Congo mu nyungu za Ndayishimiye, ibintu bemeza ko ashobora kubyishyura mu gihe kitari icya kure, bakababazwa nuko banafatwa ntihabeho n'uburyo bw'ibiganiro bwatuma byibura abakura mu kimwaro n'ihahamuka ry'intambara mu muriro bose (kwota) wa M23

    Akayabo Perezida Ndayishimiye yahawe na Felix Tshisekedi byemezwa ko ayasangira n'imandwa ze za hafi zo muri CNDD-FDD zirimo Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, dore ko Ari no mu bakurikiranwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri Hague (ICC) kubera uruhare yagize mu iyicwa ry'Abatutsi mu Burundi, bakaba bageze no muri Kongo aho barimo gukomwa mu nkokora na M23

    Uyu Ndakugarika, ku itegeko rya Gen Neva yamaze no guha intwaro Imbonerakure 30,000 zo muri CNDD-FDD ngo zijye gukoreshwa nk'abacanshuro ba Tshisekedi na Ndayishimiye. Gusa, nyuma yo kumenya ibyabaye ku ngabo z'u Burundi, aba bamaze gutera umugongo iki cyemezo maze si ugutoroka bivayo abasigaye babo bafungwa bazira gusuzugura ibyemezo bya Perezida

    Hagati aho, imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Burundi ifite icyicaro muri Kivu y'Amajyepfo, nka Red Tabara, FOREBU, FNL, na CNL, irakataje aho idasiba kugarika inzego z'umutekano z'u Burundi, mu bitero byibasira ibirindiro byabo ibya gisirikare ndetse na gipolisi ndetse bigahitana ubuzima bw'abaturage.

    Birashoboka cyane ko izi nyeshyamba ziri gutegura urugendo ruzerekeza i Gitega mu gihe Ndayishimiye we ashishikajwe n'idorali akura kwa Tshisekedi.

    Turabibutsa ko ibi bikorwa by'iterabwoba haba muri Congo ariko bikanagira ingaruka ku bindi bihugu byo mu karere ku isonga u Rwanda kubera imitwe y'iterabwoba nka FDLR n'iyindi ifatanya n'izi ngabo.

    Isi yose izi neza ko u Burundi aribwo bwari bushyigikiye umutwe w'iterabwoba wa FLN na MRCD ya Paul Rusesabagina, abicanyi bagabye ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw'u Rwanda hagati y'umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no mu mwaka wa 2021 wagerageje kugaba ibindi bitero-shuma uturutse mu Burundi ariko usanga ingabo z'u Rwanda ziryamiye amajanja zibiburizamo ku rwego rutazibagirana ndetse na Sebuja akisanga arya indimi I Mageragere

    Mu miyoborere ya Maj Gen Ndayishimiye Evariste yagaragaje ibimenyetso byo kutubahiriza imigabo n'imigambi iganisha ku mahoro kuko hambere aha yahoze ayobora buhumyi urubyiruko rwa Kongo nurw'u Rwanda arwereka ko rukwiye kwivuna Perezida w'Abanyarwanda ngo ko ari we kibazo ariko yahawe ubutumwa mu Kirundi no mu kinyarwanda kugeza ubwo Leta itayanjwe isohora amabaruwa yo kwihohora bakosora amakosa yo guhubuka kwa Perezida Jenerali Neva

    U Rwanda narwo ntiruhwemye guhumuriza abaturage barwo aho abayobozi yaba Perezida Kagame n'abandi bayobozi b'ingabo bahora iteka babwira abanyarwanda ko ibikorwa by'Iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n'Akarere ariko ko Umuti wakozwe ubu wamaze no kuvugutwa ku buryo uzarenga umurongo utukura azaba yikojeje ikara ryotsa ku munwa.

    Ihumure abanyarwanda baryakiranye yombi kuko n'ubu icyizere bafitiye Ingabo z'u Rwanda kiruzuye nta gakoni karavaho.

    The post Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-yohereje-batayo-ya-9-muri-congo-gusimbura-iya-7-yashiriye-kurugamba-barwanamo-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-yohereje-batayo-ya-9-muri-congo-gusimbura-iya-7-yashiriye-kurugamba-barwanamo-na-m23

  • U Burundi bwohereje Batayo ya Cyenda kuko iya Karindwi byahwaniyemo Muri Congo izira ifaranga riribwa na Janerali Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    The post U Burundi bwohereje Batayo ya Cyenda kuko iya Karindwi byahwaniyemo Muri Congo izira ifaranga riribwa na Janerali Ndayishimiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-burundi-bwohereje-batayo-ya-cyenda-kuko-iya-karindwi-byahwaniyemo-muri-congo-izira-ifaranga-riribwa-na-janerali-ndayishimiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-burundi-bwohereje-batayo-ya-cyenda-kuko-iya-karindwi-byahwaniyemo-muri-congo-izira-ifaranga-riribwa-na-janerali-ndayishimiye