Blog

  • APR na REG BBC zatangiye zitanga isomo rya Basketball #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball ya 2024, yatangiye ejo hashize aho APR BBC na REG BBC zatangiye neza zitsinda imikino ya zo.

    Iyi shampiyona ikaba yatangiye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ahabaye imikino 2 gusa uwa REG BBC na Inspired Generation n’uwa APR BBC na Kepler.

    Imikino yose ikaba yabereye muri LDK, habanje uwa REG BBC na Inspired Generation.

    Ni umukino woroheye REG cyane kuko yayoboye uduce twose tw’umukino urangira itsinze amanota 92-43.

    Agace ka mbere yagatsinze ku manota 24-13, aka kabiri 14-7, aka gatatu 25-14 ni mu gihe aka nyuma ari 29-9.

    Shyaka Olivier wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze 21.

    Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Kepler, ni umukino benshi bari bategereje kureba isura ya APR BBC izahagararira u Rwanda muri BAL 2024.

    Benshi bari biteze kureba kandi imyitwarire y’abasore nka Dixon Jr Michael, APR yakuye muri Patriots, Adonis Filer wavuye muri REG BBC.

    Ni abasore baje kwiyereka abakunzi b’iyi kipe bayifasha gutsinda amanota 98-67 aho nka Dixon mu minota 22 yakinnye yatsinze amanota 19, Adonis yakinnye iminota 31 atsinda amanota 27 ni na we watsinze menshi mu mukino.

    Agace ka mbere APR BBC yagatsinze ku manota 25-13, aka kabiri 22-21, aka gatatu 25-11 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinze ku manota 26-22.

    Shampiyona irakomeza uyu munsi Espoir BBC ikina UGB, K Titans ikine no Orions ejo Patriots BBC izakina na Tigers BBC.

    APR BBC yatangiye neza shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-bbc-zatangiye-zitanga-isomo-rya-basketball

  • Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell B… – #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian kabuhariwe mu mideli no mubushabitsi, wahoze ari umugore w’umuraperi Kanye West banafitanye abana bane (4), kuva batandukana yagiye ajya mu rukundo n’abasitari batandukanye barimo n’umunyarwenya Pete Davidson baherutse gutandukana.

    Magingo aya inkuru zivuga ko Kim Kardashian ari mu rukundo na Odell Beckham Jr. zikomeje kuba nyinshi yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’imyidagaduro nka TMZ, People Magazine hamwe na Daily Mail byose byamaze gukora inkuru zemeza ko aba bombi bamaze amezi 6 bakundana.

    Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell Beckham Jr.

    Aya makuru avuga ko Kim Kardashian na Odell Beckham Jr. ukina kuri nimero 3 mu ikipe ya Baltimore Ravens, bahoze ari inshuti za hafi gusa ngo ibyabo byaje kuvamo gukundana kuva muri Nzeri ya 2023. Ngo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ibanga kuko Odell atakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite.

    Daily Mail ivuga ko amakuru yizewe aturuka ku bantu bahafi ya Kim na Odell yemeza ko bakundana gusa bakaba barahisemo kubigira ibanga cyane ko uyu munyamideli yabibajijwe akanga kugira icyo abivugaho. 

    Aba bombi baba baratangiye gukundana kuva muri Nzeri ya 2023

    Mu kiganiro The Kardashians cyerekana ubuzima bw’umuryango wa Kim uvukamo ibyamamare kinyura kuri Hulu, yagarutse kubivugwa ko akundana na Odell maze agira ati: ”Sinzi impamvu abantu babitindaho kandi ari ibintu bisanzwe. Ntibyaba ari bibi dukundanye kuko tumaze igihe turi inshuti”. Kim Kardashian w’imyaka 43 arusha Odell Beckham imyaka 13 dore ko we afite imyaka 31 y’amavuko.

    Kim Kardashian arusha imyaka 13 Odell Beckham Jr.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139531/kim-kardashian-aravugwa-mu-rukundo-na-odell-beckham-jr-139531.html

  • Amafaranga Rwatubyaye Abdul yaba yatanzweho ava muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Rwatubyaye Abdul yatanzweho ibihumbi 30 by’Amadorali kugira ngo Rayon Sports yemere kumurekura agasubura muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye Abdul abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi yarimo ikorera muri Turikiya.

    Rwatubyaye Abdul akaba aya mafoto yarayaherekeresheje amagambo agaragaza ko yamaze gusubira muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Ibintu byatunguye Rayon Sports, imubajije yemera ko ari byo ariko ababwira yifuza ko bamurekura ari bwo yahise yinjira mu biganiro n’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Amakuru avuga ko impande zumvikanye ibihumbi 30 by’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports ikaba yemeje ko yamaze kurekura Rwatubyaye Abdul wari kapiteni wa yo asubira muri Macedonia.

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul yasubiye muri FC Shkupi mu buryo bweruye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-rwatubyaye-abdul-yaba-yatanzweho-ava-muri-rayon-sports

  • Mu mupira w’amaguru hagiye kuzajya hatangwa ikarita y'ubururu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzego zireberera umupira w'amaguru ku Isi, zatangaje ko hari gutekerezwa uko hazajya hatangwa ikarita y'ubururu, aho uyihawe azajya asohoka hanze y'ikibuga akamara iminota 10 yitekerezaho nyuma akongera agasubiramo.

    Ubusanzwe habagaho ikarita y'umuhondo ihabwa uwakoze ikosa ryoroheje akaguma mu kibuga ndetse n'ikarita itukura ihabwa uwakoze ikosa rikomeye agahita asohoka mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/mu-mupira-wamaguru-hagiye-kuzajya-hatangwa-ikarita-yubururu/

  • Inyubako y’umupfumu Rutangarwamaboko yafashwe n’inkongi y’umuriro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umupfumu Rutangarwamaboko yahuye n’ibyago aho inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco ayobora cyafatwaga n’inkongi y’umuriro.

    Iyi nyubako ya Nzayisenga Modeste [Rutangarwamaboko] akunda kwita 'Ingoro’ yafashwe n’inkongi itewe n’umuriro wifashishwaga hasudirwa umureko.

    Yari igorofa igeretse rimwe iherereye Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, igice cyo hejuru cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere akaba ari cyo cyafashwe n’umuriro.

    Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise ritabarira hafi inyubako yose itarafatwa n’inkongi.

    Yafashwe n’inkongi y’umuriro

    Hahiye igice cyo hejuru

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/inyubako-y-umupfumu-rutangarwamaboko-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto

  • Bruce Melodie yongeye gushotora The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yongeye gusa nushotora The Ben avuga ko ari we wongeye gutuma avugwa ubwo yamushoragaho ibyo benshi bise ‘Amatiku’.

    Hari hashize iminsi hatumvikana amagambo aganisha ku guhangana k’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] na Itahiwacu Bruce [Bruce Melody].

    Inshuro nyinshi Melodie yagiye yumvikana avuga ko The Ben akwiye kuva mu kibuga akamubisa na we agakora kuko yashaje.

    Ibi benshi babifashe nk’ihangana Melodie yari ashoje kuri The Ben, gusa byacubijwe n’uko The Ben we atigeze yifuza kugira byinshi abivugaho, avuga ko ahubwo abantu barekeraho kubahanganisha ahubwo bakunze ubumwe bagategura igitaramo bombi bahuriramo bagashimisha abakunzi ba bo.

    Melodie yongeye gusa nushotora uyu muhanzi mu kiganiro yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram ariko akaba yari yagihuriyemo na Kasuku na Dumba.

    Itahiwacu Bruce yatangiye avuga ko yatunguwe n’uburyo The Ben yamuhobeyemo ubwo bahuriraga Washinton D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyaherekeje Rwanda Day yabaye tariki ya 2-3 Gashyantare 2024 bombi banitabiriye.

    Ati 'Nahuriye na The Ben muri 'Back Stage’ ahita anyambira, ariko nkajya numva ntabwo ari kundekura. Ndavuga nti ko unkanda mwa (yahise aseka)…'

    Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba aba Canada, yavuze ko The Ben nubwo aheruka gusohora indirimbo ‘Ni Forever’ ariko yazimye.

    Aha ni ho Melodie yahise amuca mu ijambo ati “Nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga.'

    Gusa yahise yungamo abaza Dumba ati 'Nonese izo yakoze wari wazimuhaye wowe?'

    Bruce Melodie akaba yaciye amarenga ko amatiku yashoye kuri The Ben ari yo yatumye yongera kubyutsa umutwe aravugwa cyane.

    Ati 'Iyo amatiku atabaho ntabwo ibintu byari kumworohera ko ahita agaruka ngo asakuze cyane. Ibi ng’ibi bihita bifasha impande zombi…'

    Kasuku na Dumba bamwendereje bamusaba kuba yabaririmbira indirimbo imwe byibuze ya The Ben, arabatsembera ndetse avuga ko ubu yibagiwe indirimbo z’abandi bahanzi bose.

    Bruce Melodie yongeye gushotora The Ben

    The Ben ngo arimo kubyina avamo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yongeye-gushotora-the-ben

  • FERWAFA yahannye yihanukiriye myugariro wa Police FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryahagaritse myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel amezi 6 kubera gukubita umusifuzi.

    Ni mu itangazo yasohoye, FERWAFA yagize iti “Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Sunrise FC na Police FC, aho bwana Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi nk’uko na we yabyiyemereye;”

    “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha Bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru.”

    Yamenyeshejwe ko yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi yagenwe. Amakuru avuga ko yamaze kujurira.

    Byabaye tariki ya 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.

    Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

    Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick.

    Umusifuzi yahise amuhunga ariko aramukurikira ariko hitambika abashinzwe umutekano ku kibuga, na we yakubiswe umutwe na Samuel ava amaraso mu mazuru.

    Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

    Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.

    Bivugwa ko Ndizeye Samuel yatanze ibihumbi 70 abiha ushinzwe umutekano yakubise ngo ajye kwivuza ni mu gihe umusifuzi we yamuhaye ibihumbi 200.

    Ndizeye Samuel yahagaritswe amezi 6

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahannye-yihanukiriye-myugariro-wa-police-fc

  • MTC igezweho i Burundi yakomoje ku gutaramira… – #rwanda #RwOT

    MTC (More Than Conquerors) bisobanura “Abarushishwaho Kunesha”. Ni ijambo riri muri Bibiliya mu Abaroma 8:37 aho ijambo ry'Imana rivuga ngo: 'Ariko muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze”.

    Uyu murongo muri Bibiliya y’Icyongereza uravuga ngo 'Yet amid all these things we are more than conquerors and gain a surpassing victory through Him Who loved us.' Niho hakomotse izina “More Than Conquerors”, mu mpine bikaba MTC.

    Iri tsinda ryavutse tariki 27/08/2016. Rikorera i Burundi, rikaba rikunzwe cyane binyuze mu bihangano bitandukanye rimaze gukora nka “Warancunguye” yarebwe n’ibihumbi 298, “Ashoboye vyose” yarebwe n’ibihumbi 206, “Ikiziritse”, “Narahezagiwe”, “Protector” n’izindi.

    MTC igizwe n’abaririmbyi 10, aho 7 ari bo baririmba (abakobwa 3 abahungu 4), abandi 3 bagakora ‘Management’ (abakobwa 2 n’umuhungu umwe). Bamaze gukora indirimbo 17, harimo 10 zifite amashusho hamwe n’imwe ya Video Lyrics, izindi ni iz’amajwi (Audio).

    Kuri ubu bazanye indirimbo nshya “Zoe” irimo ubutumwa buvuga ko Kristo Yesu wenyine ari we sôko y’ubuzima. Bati “Dushobora kugira umutungo w'ibifatika, cyangwa tukitwararika ‘kubirondera’ ariko tudafite Kristo bikaduhindukira ubusa, tukabiruhana mu mitima yacu”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Carly Anniella Irankunda umwe mu bagize itsinda rya MTC akaba no mu bayobozi baryo, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 “duteganya gukora indirimbo nyinshi zishoboka no gukora igikorane cy'ivugabutumwa hanze”.

    Yahishuye intego bafite mu myaka 5 iri imbere, ati “Mu myaka itanu twifuza kwagura imbibi, MTC itangizwe mu bindi bihugu atari mu Burundi gusa, aha mu Burundi naho MTC Junior (igikorwa cyo gutegura abandi bakiri bato bifuza kuzakora uyu murimo mu bihe bizaza)”.

    Yavuze ko banateganya gukora ibitaramo binini mu Burundi harimo n’ibyo hanze y’igihugu. Aragira ati: “Icya gatatu ni ugukora collaborations ziri international” [gukorana indirimbo n’abaramyi bo ku rwego mpuzamahanga].

    Carly Anniella ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTC, yakomoje ku gutaramira mu Rwanda ariko ntiyavuga itariki, gusa ahamya ko ari vuba. Yagize ati “[Mu Rwanda] Duteganya kuhaza vuba, Imana ibidushoboje tuzabibamenyesha”.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “ZOE” Y’ITSINDA MTC RY’I BURUNDI

    MTC yateguje igitaramo mu Rwanda mu gihe cya vuba

    MTC bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi

    Mu mishinga bafite mu myaka iri imbere harimo gukorana indirimbo n’ibyamamare ku Isi

    Bamaze gukora indirimbo 17 kandi zose zagize igikundiro cyinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139517/mtc-igezweho-i-burundi-yakomoje-ku-gutaramira-mu-rwanda-no-gukorana-nibyamamare-ku-isi-139517.html

  • Pastor P yazanye na Mama we abazwa umunsi w’… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ku wa 08 Gashyantare 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy Show gitegurwa n'umunyarwenya Fally Merci.

    Ni igitaramo cyabereye mu ihema rinini, cyavanwe mu ihema rito gisanzwe kiberamo. Kuri iyi nshuro cyabereye mu ihema ryakira abantu basaga ibihumbi bibiri.

    Cyatangiye kare ugereranyishe n'igihe gisanzwe gitangirira. Kuri uyu mugoroba cyatangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice, ibintu byatumye kirangira ku isaha ya saa yine n'iminota mirongo itatu.

    Iki gitaramo cyaranzwe n'urwenya nk'ibisanzwe binyuze mu basore biganjemo abato. Abanyarwenya barimo Admin Seka, Dudu, Kepa Nyirudushya, Benitha Mahrez, Clement Inkirigito, Umushumba, Tizzy n'abandi batanze ibyishimo bisendereye.

    Umusore muto witwa Kepa Nyirudushya ni umwe mu bateye urwenya bashimisha benshi binyuze mu nkuru yateraga zishingiye ku iyobokamana. Yateye urwenya ku buryo igitaramo cya Gen Z cyari cyabanje, yahawe amafaranga ndetse ko no kuri iyi nshuro bagomba kuyamuha cyane ko mu gitabo cya Bibiliya hari umurongo uvuga ko uko byagenze ubushize ari nako bigomba kwisubiramo. Ibintu byasekeje imbaga.

    Nubwo abantu basekaga, ntibatangaga amafaranga nk'uko yabishakaga. Byatumye yifashisha umurongo wo muri Bibiliya, uvuga ko utagomba kwinangira umutima mu gihe hari icyo wumva ushaka gukora. 

    Yavugaga ko niba umutima ukubwira kumuha amafaranga, ugomba kubikora ukareka kwinangira umutima. Uyu musore yatangiye guhabwa amafaranga birangira asabwe na nimero ya telefoei kugira ngo ahabwe andi.

    Undi munyarwenya wasekeje benshi ni Dudu. Uyu musore yakomoje ku ntambara y'amagambo imaze iminsi ivugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie aho yavuze ko we na Mama we baherutse kureba Rwanda Day hanyuma Bruce Melodie agatanga ikiganiro. 

    Yavuze ko mama we yahise amubaza niba na The Ben yaratanze ikiganiro undi akamubwira ko atari butange ikiganiro. Mama wa Dudu yahise avuga ko ubwo Bruce Melodie atsinze The Ben.

    Pastor P niwe wari umutumirwa muri iki gitaramo mu gace kiswe Meet me tonight!

    Ndanga Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umubyeyi we [Mama] anavuga ko yagize uruhare runini kugira ngo abe umunyamuziki cyane ko Papa we atabimwemereraga, byasabaga ko nyina amuhisha igihe cyo kubyiga.

    Pastor P yavuze ko yatangiye urugendo rwa muzika muri 2005 ndetse ko Alex Muyoboke ari mu bantu bamwishyuriye igihangano mbere y'abandi mu ruganda rwa muzika. Ni mu ndirimbo 'Sinari nkuzi' ya The Ben na Tom Close.

    Yavuze ko nta gihembo agira kuva yatangira gukora indirimbo ariko nanone atigeze akora agamije guhabwa igihembo. Ati 'Nta gihembo ndahabwa kuva natangira umuziki, ni byiza kuko sinigeze nkora ngamije guhembwa. Abantu nabo bakora bagamije ibihembo, ni byiza ariko njyewe siko nkora, ni nayo mpamvu ntacitse intege”.

    Pastor P yavuze ko umuhanzi utarigeze amugora ari Nyakwigendera Jay Polly kuko yari afite ubushobozi bo gukora indirimbo mu minota mirongo ine ikaba irarangiye.

    Kuri Jay Polly yagize ati 'Jay Polly niwe muhanzi utarigeze angora muri studio, yari umuhanga ku rwego rudasanzwe. Ndibuka indirimbo 'Mu gihirahiro' yayikoze mu minota 40 iba irarangiye.

    Yajyaga aza kuri studio atari umuhanzi ahubwo aherekeje undi muhanzi ntibuka neza, umunsi umwe arambwira ngo uzampe iminota mike nanjye ndi umuhanzi. Naramubwiye ngo aze umunsi umwe, mu minota 40 indirimbo 'Mu gihirahiro' twari twayirangije. Jay ntiyari asanzwe, Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira'.

    Alex Muyoboke uri mu bahaye akazi Pastor P bwa mbere mu myidagaduro nyarwanda, yamubajije impamvu atarashaka kandi urugando rwe rwose rwarashatse.

    Pastor P yagize ati 'Sinzi niba hari imyaka yagenwe yo kurongoreraho, sinzi niba hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu ashake, ariko ibyo byose nimbimenya nzarongora'. Yavuze ko azakora ubukwe niyumva igihe cyageze.


    Pastor P yazanye na mama we mu gitaramo cya Gen Z Comedy



    Umushumba [Weko Weko] ntajya yiburira mu gutera urwenya ndetse aba ategerejwe na benshi


    Clement Inkirigito yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Ikirenge'



    Tizzy yasekeje benshi muri Gen Z Comedy


    Clapton Kibonge yitabiriye Gen Z Comedy Show y’abanyarwenya b’ikiragano gishya


    Abantu basetse baratembagara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139518/pastor-p-yazanye-na-mama-we-abazwa-umunsi-wubukwe-uko-byari-byifashe-mu-rwenya-rwa-gen-z-c-139518.html

  • Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ifite ukurikira wa shampiyona n'ikipe ya Police FC uzaba kuri iki cyumweru.

    Ikipe ya Police FC izahura n'ikipe ya Rayon Sports ntabwo imerewe neza bijyanye ni uko imaze imikino 2 nta ntsinzi ibona kandi yari ikipe irimo guhabwa amahirwe yo gutwara igikombe inyuma ya APR FC.

    Police FC nubwo ititwara neza, yahise itakaza umukinnyi ukomeye umaze iminsi ubona ko ari we ukora ikinyuranyo muri iyi kipe witwa Bigirimana Abedi. Iyi mvune yo mu ivi Abedi yayigize ku munsi wejo hashize ubwo Police FC yatsindwaga n'ikipe ya Mukura VS ibitego 2-0.

    Ibi bishobora kuba amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports bizahura kuri iki cyumweru ikaba yabona amanota 3 imbumbe ndetse inatsinze ibitego birenze 2 bitewe ni uko Police FC kubura Bigirimana Abedi ari mu bakinnyi bafasha cyane iyi kipe mu kibuga hagati.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ishobora-kuzatsinda-ibitego-birenze-2-ku-mukino-wumunsi-wa-20-wa-shampiyona-irakurikizaho/