Blog

  • 'Ndabyemera' Kazungu Denis wongeye kugezwa mu rukiko yanze kunaniza ubushinjacyaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe. Uyu mugabo yasubije inteko iburanisha ati 'Ndabyemera'.

    Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hatangiye iburanisha mu mizi ry'urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n'iyicarubuzo yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n'imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

    Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n'ibibanza.

    Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

    Source : https://yegob.rw/ndabyemera-kazungu-denis-wongeye-kugezwa-mu-rukiko-yanze-kunaniza-ubushinjacyaha/

  • Inzigo hagati ya Wade na Rayon Sports, kuki yigumuye akaba adakozwa kungiriza Julien Mette? #rwanda #RwOT

    Ntabwo umwuka ari mwiza hagati ya Rayon Sports n’umunya-Mauritania, Mohamed Wade wanze kugaruka mu kazi ngo yungirize umutoza mushya w’umufaransa, Julien Mette.

    Rayon sports iri mu kibazo yishyizemo ubwa yo aho kugikemura bizayibiza icyuya, ni nyuma yo guha amasezerano y’umutoza mukuru Mohamed Wade none bakaba bifuza ko yasubirana ay’umutoza wungirije.

    Byose byatangiye mu Kwakira 2023 ubwo Rayon Sports yatandukanaga n’umunya-Tunisia, Yamen Zelfani maze ikipe igasigaranwa na Mohamed Wade wari umwungiriza we.

    Wade yatoje Rayon Sports kugeza igice kibanza cya shampiyona kirangiye aho iyi kipe yasoje ku mwanya wa 4. Wade wari ugifite amasezerano y’umutoza wungirije, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye na Wade bumubwira ko bwifuza ko aba umutoza mukuru akanongererwa amafaranga yahembwaga.

    Wade yagizwe umutoza mukuru ndetse n’umushahara we uva ku $ 1000 biba ibihumbi bibiri by’amadorali ndetse bamwizeza ko agiye gushakirwa umwungiriza.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 16, umukino we wa mbere ahawe amasezerano y’umutoza mukuru wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024 yatsinzwe na Gasogi United 2-0.

    Nyuma y’uyu mukino yahise ahagarikwa abwirwa ko bagiye kuzana umutoza mukuru we agakomeza kuba umutoza wungirije nk’uko byahoze mbere.

    Mu mpera za Mutarama 2024, Julien Mette ni bwo yageze mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports, kuva yahagera ntabwo yigeze aca iryera Wade bari bamubwiye ko azamwungiriza.

    Yahereye mu gikombe cy’Amahoro aho yasezereye Intare, akina igikombe cy’Intwari asezererwa na Musanze FC. Muri shampiyona yatsinze Gorilla, Marines n’Amagaju iyo mikino yose akaba yarayitoje wenyine.

    Ubwo yari abajijwe ku mwungiriza we, yavuze ko atakorana n’umuntu utarigeze amuvugisha kuva yahagera cyangwa ngo abaze nimero ye.

    Ati 'Sinakorana n’umuntu utarigeze umvugisha n’umunsi n’umwe, utarigeze anabaza nimero yanjye ya telefoni. Nanjye nararwaye, ndwara malaria njya mu bitaro nandikiye mama kubera ko iyo ntamwandikira byari kunshyira mu bibazo. Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye.'

    Amakuru aturuka hafi ya Wade avuga ko adakozwa ibyo kuza kuba umutoza wungirije kandi afite amasezerano y’umutoza mukuru.

    Ikindi kibazo gihari ni uko Rayon Sports yaganirije Wade imubwira ko bashaka kumugabanyiriza umushahara agasubira ku gihumbi cy’idorali ndetse akaba n’umutoza wungirije ariko akaba atabikozwa.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza w’umunya-Mauritania arimo ateganya gukora ikiganiro n’itangazamakuru agasobanura ibintu byose.

    Mohamed Wade ntakozwa ibyo kuba umutoza wungirije

    Mette yavuze ko atakorana na Wade

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzigo-hagati-ya-wade-na-rayon-sports-kuki-yigumuye-akaba-adakozwa-kungiriza-julien-mette

  • Israel yasabiwe guhagarikwa na FIFA kubera ibitero iri kugaba muri Gaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu gitondo tariki ya 8 Gashantare 2024 ikinyamakuru Sky news cyatangaje ko gifite urwandiko rusa neza nurwo amashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri aziya yatanze asaba FIFA guhagarika il rya Israel mu bikorwa bya ruhago.

    ibi bihugu biyobowe na Qatar, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Jordanie Palestine, Arabie Saoudite iyi baruwa Kandi yohererejwe abanyamuryango ba FIFA 211 ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru iburayi ((UEFA)

    Prince Ali bin Al Hussein umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Jordanie Prince Ali bin Al Hussein yavuze ko ahamagarira abanyamuryango ba FIFA na FIFA ko bakwiye guhaguruka bakarwanya akarenge Kari gikorwa na Israel

    Ati 'Twe nk'Ishyirahamwe rya Ruhago ryo mu Burengerazuba bwa Aziya, duhamagariye FIFA, Impuzamashyirahamwe ndetse n'Amashyirahamwe yose kutwiyungaho tukamagana akarengane kari kubera muri Palestine ndetse n'ibyaha by'intambara biri muri Gaza.'

    Source : https://yegob.rw/israel-yasabiwe-guhagarikwa-na-fifa-kubera-ibitero-iri-kugaba-muri-gaza/

  • Amarangamutima ya Niyomugabo Claude nyuma yo kugirwa kapiteni wa APR FC #rwanda #RwOT

    Niyomugabo Claude avuga ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe n’ubuyoozi bw’ikipe cyo kuba umuyobozi w’abakinnyi bagenzi be.

    Ni inshingano yahawe mu Kuboza 2023 mbere y’uko APR FC ihaguruka yerekeza muri Zanzibar gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup.

    Hari nyuma y’uko Omborenga Fitina wari usanganywe izi nshingano azambuwe kubera ikibazo cy’imyitwarire, aho yatinze gutangira imyitozo yanasabwa ibisobanuro ntabitange, byamuviriyemo kutajyana n’abandi muri iri rushanwa aho yahanwe ndetse anamburwa izi nshingano.

    Niyomugabo Claude wagiye ari we kapiteni w’iyi kipe, yamenyeshejwe n’ubuyobozi ko azakomeza gukora izi nshingano.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu magambo make Niyomugabo Claude yavuze ko yishimiye guhabwa izi nshingano zo kuba kapiteni wa APR FC.

    Ati 'narabyakiriye, narabyishimiye kuba abayobozi barangiriye icyizere, ni ibintu byo guha agaciro nanjye ubwanjye narabyishimiye.'

    Yakomeje avuga ko yakwishimira kwegukana ibikombe muri APR FC ku nshuro ye ya mbere ari kapiteni wa yo. Ati 'intego nk’umuryango wa APR FC ni ukwegukana ibikombe yaba shampiyona n’icy’Amahoro.'

    Niyomugabo Claude abaye kapiteni wa gatatu wa APR FC muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-24. Shampiyona yatangiye Buregeya Prince ari we kapiteni aza gutanga iki gitambaro agiha Omborenga Fitina na we wasimbuwe na Niyomugabo Claude.

    Niyomugabo Claude yishimiye kugirwa kapiteni wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-niyomugabo-claude-nyuma-yo-kugirwa-kapiteni-wa-apr-fc

  • Beyonce, Rihanna na Lady Gaga bakorewe ibibum… – #rwanda #RwOT

    Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by'abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy'umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce. 

    Iyi nzu yashinzwe n'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tossauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835, kuri ubu imaze gufungura amashami 24 mu mijyi itandukanye.

    Kuri ubu iyi nzu ndangamurage ishami riri mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yamuritse kumugaragaro ibibumbano 3 bya Beyonce, Rihanna hamwe na Lady Gaga mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Benshi banenze ikibumbano cya Beyonce ngo ntaho gihuriye n’uyu muhanzikazi

    Ikibumbano cyakorewe Beyonce ntabwo cyavuzweho rumwe na benshi dore ko bavuga ko kidasa n’uyu muhanzikazi, mu gihe icyakorewe Rihanna basa neza ndetse bacyambitse imyambaro itukura imeze nkiyo yari yambaye mu gitaramo cya ‘Super Bowl Half Time Show’ yakoze muri Gashyantare ya 2022.

    Ikibumbano cyakorewe Lady Gaga nacyo cyakiriwe neza n’aabakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko iki kibumbano gisa neza na Gaga gusa basaba ko icyakorewe Beyonce cyakosorwa. Si inshuro ya mbere aba bahanzikazi bakorewe ibi bibumbano dore ko Beyonce na Rihanna bamaze gukorerwa ibi bibumbano inshuro eshatu. 

    Mu mafoto reba ibibumbano byakorewe Beyonce, Rihanna na Lady Gaga:

    Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Rihanna

    Utitegereje neza ushobora kwibeshyako ari Rihanna wa nyawe

    Ikibumbano cya Beyonce kitavuzweho rumwe

    Ubwo basigaga ibirungo by’ubwiza ikibumbano cya Beyonce

    Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Lady Gaga

    Iki kibumbano cya Lady Gaga nacyo kirasa neza nkawe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139510/beyonce-rihanna-na-lady-gaga-bakorewe-ibibumbano-byashyizwe-nzu-ndangamurage-amafoto-139510.html

  • Ibitaravuzwe ku itandukana rya Mr Kagame na H… – #rwanda #RwOT

    Mu 2020 nibwo umuhanzi Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame n'ikipe ye bashinze Sosiyete ifasha abahanzi ikanareberera inyungu zabo ya Hi5 Mzee, izina uyu musore yari akunze kuvuga mu ndirimbo ze kuva 2016.

    Usibye Mr Kagame, nta wundi muntu wagaragaye ngo avuge ko ariwe nyiri iyi kompanyi ndetse amakuru akavuga ko ari iy'uyu muhanzi ariko akaba ayifatanyije n'abandi bantu bamushoyemo imari.

    Binyuze muri iyi sosiyete, bashinze studio itunganya imiziki bayita Hi5 studio. Iyi studio yatangiye ikoreramo Santana Sauce na X on the Beat.

    Mr Kagame yahakoreye indirimbo zitandukanye zakunze zirimo 'Amadeni, Sembela, Mpa Power' n'izindi zakunzwe.

    Gusa nyuma y'imyaka itatu hatangiye kuvugwa amakuru ko Mr Kagame yaba yavuye muri Hi5 Mzee byavugwaga ko ari muri ba nyirayo.

    Uyu muhanzi yamaze igihe kinini ntaho ahurira n'itangazamakuru ngo abe yabibazwaho ndetse akajya acishamo agakorera indirimbo zimwe na zimwe ariko yarasezeye.

    Kuri ubu Umunyamakuru wa InyaRwanda yafashe urugendo agera ku biro na studio bya Hi5 Muzee kugirango amenye byimbitse ibya Mr Kagame wavuye muri lebal yashinze.

    Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageragayo, yahasanze umugabo witwa Leo, umuyobozi  wa Hi5 Mzee. Uyu mugabo yavuze ko atari umushoramari ahubwo ari umuyobozi w'ibikorwa bya Hi5 Mzee.

    Leo abajijwe ku byavuzwe ko Mr Kagame yaba yaratandukanye na Hi5 kandi ari mu binkingi byayishinze, yavuze ko uyu muhanzi yari yarasinye imikoranire nabo ariko amasezerano yarangiye bagatandukana.

    Yagize ati ' Nawe yari umuhanzi wasinye muri label nk'uko abanda bahanzi basinya amasezerano yabo yarangira bakagenda, nawe twaratandukanye. Ubu ngubu dufite abandi bahanzi bashya twasinyishize, murabamenya vuba aha'.

    Leo abajijwe ku kuba izina Hi5 Mzee ryarakoreshwaga na Mr Kagame bityo ko hari icyo baba bamugomba mu buryo bwa gihanzi, yavuze ko iri riza ryamaze kwandikwa mu kigo cy'Igihugu cy'iterambere RDB ariko bagiranye ubumvikane.

    Yagize ati 'Mu gushingwa kwayo nawe yabigizemo uruhare, niwe muhanzi twari dufite kandi umuhanzi aba akeneye ahantu yisanzura akorera ibikorwa bye, rero mu kwita izina studio, nawe abigiramo uruhare tuyita Hi5. Ni uko byarangiye'.

    Umunyamakuru wacu yahise abaza ikibazo cyibaza niba iyi sosiyete yanditswe kuri Mr Kagame ku buryo yaba yarishyuwe akayigurisha cyangwa se niba baratoraguye ingoma mu giteme ku buryo baba barasanze iryo zina ritabarujwe.

    Leo yagize ati 'Habayeho kumvikana, iyo kompanyi ibayeho, irandikishwa muri RDB, rero yaduhaye ubwo burenganzira [Twarabyumvikanye]. Urumva nawe hari ibikorwa bye byakorewemo hano kandi n'ubu Mr Kagame iyo ashatse gukora indirimbo hano, araza rwose!'.

    Uyu mugabo yakomoje ku mushinga wo gusimbuza Mr Kagame bageze kure cyane ko bari hafi gutangaza abahanzi bashya baherutse gusinyisha.

    Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yandikaga iyi nukuri, yahamagaye Mr Kagame ubugira kabiri ku murongo wa telefone ariko ntiyabasha kwitaba. Icyakora uyu musore yahise aboneka [ahamagaye].

    Uyu musore yumvikanaga nk'uri muri studio ku buryo kumvikana byamusabye gusohoka hanze gato.

    Abajijwe ku byo gutandukana na label ye, yavuze ko byaba byiza abivizeho mu minsi iri imbere kuko atavuga nta bikorwa afite.

    Yagize ati 'Ibyo bintu ndumva nabivugaho mu minsi iri imbere kuko nibwo nzaba nanashyize hanze imishinga maze iminsi nkoraho. Ntekereza ko aribyo byaba byiza'.


    Leo, umuyobozi wa Hi5 yahozemo Mr Kagame


    Leo avuga ko Mr Kagame yari yarasinye nk'abandi bahanzi basinya muri label, amasezerano yabo yarangira bakagenda

    Muri Hi5 hakoreramo producer X on Beat


    Mr Kagame yirinze kuvuga cyane ku itandukana rye na Hi5 icyakora aracyakoresha iri zina ku mbuga nkoranyambaga ze


    Mr Kagame aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Sinzagaruka”

    Reba ikiganiro InyaRwanda yagiranye n’umuyobozi wa Hi5

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139499/ibitaravuzwe-ku-itandukana-rya-mr-kagame-na-hi5-video-139499.html

  • Zeo Trap yifatiye ku gahanga Coach Gael udako… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amazina ye ni Byiringiro Francois ariko amaze kwamamara mu njya ya HipHop yo mu bwoko bwa Trap nka Zeo Trap. Ni umwe mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda kuva yatangira urugendo rwa muzika wenyine atandukanye na Byina Trap, itsinda yamenyekaniyemo.

    Muri 2021 nibwo itsinda Byina Trap yabarizwagamo ryatandukanye nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo 'Amazi y'Abasoda, Byina Dril ' n'izindi.

    Nyuma yaho Zeo Trap yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwa wenyine, akora indirimbo zirimo 'Akaradiyo [Dior freestyle], Si sawa ndetse na Elee' yamubereye ikiraro akamenyekana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

    Uyu musore aherutse kugaragaza ko atemeranya n'umunyemari Gael Karomba uvuga ko abaraperi bagira imyitwarire itari myiza rwose ku buryo yakorana nabo.

    Zeo Trap ati 'Nabonye Coach Gael avuga ko atakorana n'umuhanzi, abantu bamubajije kiriya kibazo nibo bakoze amakosa. Umuntu nk'uriya {Uri smart} ntumubaza iby'abaraperi kuko ntabyo aba azi rwose!'.

    Zeo Trap yavuze ko kuba umujyanama w'umuhanzi bisaba kuba ubifiteho ubumenyi bitandukanye no kuba ufite amafaranga gusa.

    Ati ' Mu Rwanda noneho ikibazo cyaho, umuntu ufite amafaranga ahita aba ntakorwaho kandi ntago aba abifiteho ubumenyi. Byonyine kuba uri umujyanama w'abahanzi, ukwiriye kuba wumva buri muziki wose. Ariko we yavuze ko atajya awumva'.

    Zeo Trap yavuze ko uko yari yiteze Coach Gael atariko yamubonye bitewe n'ibyo yavuze ndetse avuga ko nta gishya Coach Gael yavuze kuko n'ubundi iyo myumvire ariyo isanzwe mu Banyarwanda.

    Zeo Trap avuga ko Coach Gael atari akwiriye kuvuga kuriya kuko yaciye intege abantu benshi basanzwe bafasha abaraperi  kuko bitewe n'amafaranga afite bituma abantu benshi bamufatiraho urugero.

    Uyu muraperi avuga ko n'abaririmbyi bagira imyitwarire mibi ariko bahishirwa ariko umuraperi wakoze ikosa agasamirwa hejuru.

    Coach Gael yavuze ko atakorana n’abaraperi ubwo yari abajijwe impamvu 1:55 am itabarizwamo umuraperi n’umwe. 

    Coach avuga ko bitashoboka kubera imyitwarire itari myiza yabo, ibintu byarakaje Zeo Trap.


    Zeo Trap avuga ko Coach Gael nta makuru afite ku njyana ya HipHop bityo adakwiriye kuvuga ko Abaraperi badashobotse

    Coach Gael aherutse kuvuga ko atabasha gukorana n’abaraperi kubera imyitwarire yabo idahwitse bagira

    Reba ikiganiro yagiranye na Inyarwanda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139493/zeo-trap-yifatiye-ku-gahanga-coach-gael-udakozwa-abaraperi-video-139493.html

  • Kamonyi: Moto zahawe ba Gitifu b'Utugari aho kuba igisubizo zabereye benshi umuzigo w'ibibazo #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tugize Akarere ka Kamonyi hashize igihe bahawe Moto zo kubafasha mu koroshya urugendo igihe bari mu kazi. Ntabwo baziherewe ubuntu kuko hariho amafaranga(Nkunganire) Leta ibishyurira n'ayo ubwabo biyishyurira. Guhabwa izi Moto nta ruhushya rwo gutwara bagira, byabereye benshi umuzigo, zishyira ubuzima bwa bamwe mu kaga, bake bahitamo kuzibika mu nzu, abandi bazitwara bwiyahuzi.

    Bamwe muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) b'Utugari baganiriye na intyoza.com bavuga ko bishimiye guhabwa izi Moto ariko ubu abatari bake bakaba bafite umutwaro kuri zo kuko ntacyo zibamariye uretse kubashyira mu bibazo.

    Kimwe mu byo bahurizaho, bavuga ko ku batagira uruhushya rwo kuzitwara ndetse bakaba baraziparitse bahomba kabiri kuko bagira kwishyura ayo bazisabwaho(Credit) bakabaye bakenuza ibibazo bafite, bakongeraho no gukomeza kwishyura ay'ingendo( Transport) bakora kandi byitwa ko bahawe Moto zibafasha mu ngendo z'akazi.

    Bamwe ntabwo batinya no kugaragaza ko izi Moto zibagejeje habi mu bukene ndetse zikaba zikururira bamwe mu kurya ruswa kuko ayo bahembwa ashirira mu ngendo bishyura batakangombye, akanashirira kandi mu kwishyura uruhare rwabo kuri izi Moto zicaye, batanashobora gushora mu muhanda ngo zibinjirize.

    Bamwe muri aba ba Bagitifu baganiriye na intyoza.com ariko bakaba batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, basaba Ubuyobozi ko bwabemerera mu gihe batarabona impushya, bagashaka aba Motari bazitwara zikaziba icyuho barimo guhura nacyo ariko kandi bakaba banabakoresha mu kubatwara igihe bari mu ngendo z'akazi.

    Intyoza.com ifite ingero zitari nke za bamwe muri aba ba Bagitifu bazi gutwara Moto ariko batarabibonera urushushya, bamwe bazitwara nta ruhushya ndetse hari abagiye bafatwa na Polisi inshuro zitari nke. Bemera ko ibyo bakora bazi neza ko ari amakosa, ariko ko nta mahitamo yandi kuko kwishyura ingendo bari mu kazi basize Moto mu nzu banishyura uruhare rwabo kuri zo(Credit) batabibasha n'umushahara wabo bita muto.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga kuri iki kibazo gikomereye ba Gitifu b'Utugari, yabwiye intyoza.com ko abazihawe aribo kibazo ku kuba batabona uruhushya rwo kuzitwara kuko nk'Akarere ngo kabasabye ko bakora uruhare rwabo rwo kuziga hanyuma kagakorana n'inzego bireba bagahabwa ibizamini.

    Ati' Harimo abazitwara badafite Perimi, twarabasabye tuti mwebwe ni mwige muzimenye, ni mu mara kuzimenya twebwe turakorana n'inzego zibishinzwe babashakire uburyo mushobora gukora ibizamini. Abo nibo dutegereje ahubwo!'. Akomeza avuga ko batasabira abantu 2 cyangwa 3 ikizamini, ko bategereje umubare ufatika bakabona kubasabira gukoreshwa ibizamini, ko rero aribo bikerereza ndetse bakanakerereza bamwe muri bagenzi babo bashyize umuhate mu kuziga.

    Meya Dr Nahayo Sylvere avuga ko izi Moto ku bazihawe atari izo gukoresha Bizinesi( Business) zabo bwite, ko baziherewe kubafasha mu kazi ari nayo mpamvu Leta ibunganira mu kuzishyura.

    Ati' Ntabwo byemewe ko umuntu afata Moto yahawe muri buriya buryo ngo abe yajya kuyikoresha muri Bizinesi ye. Impamvu yayihawe ni ukugira ngo imufashe mu kazi abashe kuzuza inshingano ze! Icyo rero iyo kidahari, icyo yayiherewe ntabwo aba aricyo iri mu gukoreshwa'.

    Imibare intyoza.com ifite kugeza ubu, igaragaza ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) b'Utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi, abafite Kategori 'A' yo gutwara Moto ni 3 gusa. Abafite izindi Kategori ni 6, Abafite impushya z'agateganyo( Provisoire) ni 11, abandi bose nta nakimwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/09/kamonyi-moto-zahawe-ba-gitifu-butugari-aho-kuba-igisubizo-zabereye-benshi-umuzigo-wibibazo/

  • Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa

    Ku munsi wejo hashize nibwo myugariro mpuzamahanga Salomon Bindjeme wakiniraga ikipe ya Apr Fc yasezewe ku mugaragaro n'umuryango wa Apr fc ndetse n'abafana ,kuko  yamaze kubona indi kipe muri Iraq .

    Uyu mukinnyi ubwo yasezeraga ,yatangaje ko impamvu itumye agenda ari uko yabuze umwanya wo gukina muri Apr fc kandi mu byukuri ari umukinnyi mpuzamahanga kandi w'umuhanga .

    Bindjeme yatangaje ko ikibazo cyo kudakina kwe kitatewe n'umutoza mukuru Thierry Froger ahubwo ko cyatewe n'umutoza wungirije Khouda Karim , ngo kuko niwe watumaga adakina.

    Bindjeme yakomeje avuga ko uyu mutoza atari umuntu mwiza mu ikipe ngo kuko ntiyumvikana n'abakinnyi benshi , ndetse ngo ntazi icyo yamuzizaga kandi akanya gato ko gukina yabonaga yarigaragazaga.

    Ibi si Bindjeme gusa ubibona ko atakoranaga neza n'umutoza wungirije ,ahubwo byamaze kugaragarira buri umwe , bitewe nuko igihe abandi basuhuzaga  Bindjeme bamusezera  , Khouda Karim we yatinye kumusuhuza kubera isoni zibyo yamukoreye.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-bindjeme-wakiniraga-apr-fc-yasize-atanze-umucyo-avuga-umuntu-wigize-virus-muri-apr-fc-ndetse-ko-ari-nawe-watumaga-yicazwa/

  • Abizigamira bakoresheje SPENN bashyiriweho in… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cya SPENN kigiye kumara imyaka itandatu kigeza ku banyarwanda serivisi z'imari bakoresheje ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga bifashishije telefone za 'smart phone', gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga kuri konti za banki, kwishyura amazi n'umuriro, kwishyura ibicuruzwa, kwizigamira, kwishyurira icyarimwe abakozi ukoresha (umushahara) n'ibindi.

    Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco wo kwizigamira mu banyarwanda, iki kigo cyahaye abakiriya bacyo bazajya bizigamira hanyuma bakongererwaho 12% y'inyungu binyuze mu bukangurambaga batangije bwiswe 'SuperSaver Campaign.'

    Aya mahirwe yatangiye gutangwa kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2024 tariki 24 Mutarama, bikaba biteganijwe ko azashyirwaho akadomo mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2024.

    Iyi gahunda, igamije kuzamurira ubushobozi abizigamira bakoresheje SPENN, aho bazajya bahabwa inyungu ya 12% akajya kuri konti zabo z'ubucuruzi bageneye ubwizigamire buri mwaka.

    Hejuru yo kubitsa amafaranga kuri konti yawe ya SuperSaver no kuyifunga amezi 12, uyikoresha asabwa  kuyikoresha mu bikorwa bigera kuri 36 mu mezi 12 yikurikiranya, harimo kwishyura fagitire cyangwa kugura amayinite n'ibindi.

    Nyuma yayo mezi 12, uwubahirije ibisabwa azabona inyungu ya 12% kuri konte ye yiyongera ku mafaranga yizigamiye mu gihe cyari cyashyizweho cya poromosiyo.

    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SPENN mu Rwanda, Julius Karake ashimangira ko iyi ntambwe igamije kwigisha abanyarwanda akamaro ko kuzigama, kuzamura ubukungu bwabo, no kugera ku ntego zabo zijyanye no kwiteza imbere.

    Uyu munsi, abakiriya ba SPENN bashobora gukoresha konti zabo babitsa amafaranga banyuze muri porogaramu ya NOKANDA, ku ishami iryo ari ryo ryose rya I&M ribegereye, Banki, cyangwa babinyujije ku bakozi ba SPENN babegereye.

    Kuva mu mwaka wa 2018, Ikigo cy'imari giteye imbere cya SPENN cyatangiye gufatanya na I&M gufasha abanyarwarwanda mu bikorwa bigamije iterambere binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa porogaramu igendanwa.

    Kugeza ubu, SPENN ifasha kubona konte zo kwizigamira ku buntu, inguzanyo yihuse y'iminsi 14, n'izindi serivisi zifasha abakiriya bayo kugira uruhare mu bikorwa bigezweho bigamije kuzamura ubukungu bwabo.

    SPENN ni kimwe mu bigo bikorera mu nyubako ya Norrsken iherereye mu Mujyi wa Kigali ikoreramo ibigo bya ba rwiyemezamirimo, n'abandi bafite imishinga y'ikoranabuhanga.


    SPENN igeze kure ubukangurambaga bugamije kuzamura umuco wo kwizigama mu banyarwanda


    Urizigamira mu gihe cy’iyi poromosiyo azahabwa inyungu ya 12%

    Serivisi za SPENN ni nziza kandi zirahendutse   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139498/abizigamira-bakoresheje-spenn-bashyiriweho-inyungu-ya-12-139498.html