Blog

  • Rusine Patrick na David Bayingana mu byamamar… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka kuwa 14 Gashyantare isi yose yizihiza umunsi w'abakundana. Mu Rwanda naho ni uko kuko usanga ari umunsi wihariye aho haba hateguwe ibikorwa byihariye muri za hoteli, ahantu hahurira abantu benshi.

    Usanga abahanzi nabo baba barakoze mu nganzo bagasohora indirimbo zihariye zishobora gufasha abari mu rukundo baba babana cyangwa bari kwigana ngo barebe ko bazashobokana.

    Tugiye kugaruka ku byamamare nyarwanda kugeza ubu bigezweho mu nkuru z’urukundo harimo abakoze ubukwe, abari mu rukundo rweruye, abambikanye impeta n’abandi.

    Aba bose batangaje byeruye inkuru y’urukundo rwabo nyuma ya Saint Valentin iheruka, ubu bagiye kwizihizanya uyu munsi amavuta mashya.

    David Bayingana na Nadia Umutesi

    Ukwezi kwa Gashyantare 2024 ni ko kwazamuye inkuru z'urukundo rwa David ukorera Radio B&B Umwezi na Nadia Umutesi uri mu nkumi zanyuze muri Miss Rwanda 2017.

    David ni we ubwe washatse gusangiza isi ko ari mu rukundo rutavangiye ahamiriza Nadia ko batazigera batandukana kandi ko amukunda bitavangiye.

    Akaliza Amanda na Jonas Carter

    Imyaka irenga itanu irashize Akaliza na Jonas bamenyaniye muri London mu Bwongereza biyemeje gutangira urugendo rw’urukundo. Umwaka wa 2023 wasize bemeranije kuzabana.

    Jonas yambitse impeta y’integuza Akaliza mu ntangiriro za 2024, banakora umuhango wo gufata irembo witabiwe na Tito Rutaremara Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye.

    Kimenyi Yves na Uwase Muyango

    Inkuru yabo irarambye kuko guhera muri 2019 yavugwaga bakaba banafitanye umwana w'umuhungu. Binjiye mu mwaka wa 2024 mu buryo bwihariye basezerana mu mategeko n'imbere y'Imana banakira inshuti n'abavandimwe mu birori by'agatangaza byitabiwe n'ibyamamare binyuranye.

    Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella

    The Ben na Pamella nabo si bashya mu birena n'urukundo ariko Ukuboza 2023, uku kwezi kwasize biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

    Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette

    Kenny Sol ari mu bahanzi bafite imyaka micye ariko bamaze gushinga imizi. Mu ntangiriro za Mutarama 2024 yatunguye abakunzi be asezerana kubana mu mategeko na Kunda Alliance bari bamaze igihe kitari gito bakundana bucece.

    Rusine Patrick na Uwase Nizra

    Umunyarwenya ubihuza n'itangazamakuru kuri Kiss FM yamaze kwerekana ko ari mu rukundo na Uwase ndetse amakuru ahari akaba ari uko bitegura kurushinga mu bihe bya vuba.

    Niyonshuti Yannick [Killaman] na Umuhoza Shemsa

    Aba bamaranye imyaka igera 8 ndetse urukundo rwabo rwamaze gutanga imbuto z'abana 2, gusa kuwa 08 Gashyantare 2024 ni bwo basezeranye imbere y'Imana no mu mategeko.

    Kayumba Darina na Kimzer

    Uvuze ko umwaka wa 2024 aba bombi bawinjiyemo mu buryo budasanzwe ntiwaba ubeshye kuko mu bihe bitandukanye baba basangiza ababakurikira ibihe byiza bagiranye ndetse bakanajyana mu bikorwa bitandukanye.

    Umwiza Phiona na Munana Eric

    Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yagaragaje ko ari mu rukundo rumaze gukomera n'umusore witwa Munana Eric, aba bombi bakaba bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana.

    Ossama Massoud Khaled [Okkama] na Teta Trecy

    Kamena 2023 yasize Okkama abaye umubyeyi nyamara ikibazo gikomeza kuba uwo babyaranye kuko atari yaramutangaje. Mu minsi micye ishize yamaze amatsiko abamukurikira n'abakunda umuziki nyarwanda.

    Yahishuye ko umukunzi we banabyaranye ari Trecy Teta yanifashishije nk’umu Video Vixen mukuru mu ndirimbo 'Aba Baby' iri mu zirimo inkuru yihariye y'urukundo by'umwihariko rw'ibyamamare.

    Nishimwe Naomie na Michael Tesfay]

    Amezi ya mbere y’umwaka wa 2022 ni bwo byamenyekanye ko Miss Rwanda 2020 ari mu rukundo na Michael Tesfay. nyuma y'ibihe byiza bakomeje kugirana banafashanya mu bikorwa bitandukanye, binjiye muri 2024 bagaragaza ko biteguye kubana.

    Uyu musore ukomoka muri Ethiopia yambitse impeta y'integuza Miss Nishimwe ndetse bikaba byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bazakira inshuti n'imiryango mu birori by'ubukwe bwabo.

    Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa

    Inkuru yihariye y'urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa yaravuzwe guhera muri 2022 bigeza muri Kanama 2023, Imana ica inzira batera intambwe yo kubana mu birori byanyeganyeje imyidagaduro nyarwanda.

    Uwineza Kelly na Nsengiyumva David

    Ubukwe bwa Uwineza Kelly [Kelly Madla] na Lt Nsengimana David buri mu bwagarutsweho cyane ahanini bishingiye ku byihariye kuri aba bombi n'uburyo bwitabiriwe.

    Kelly Madla ari mu bagize Mackenzie itsinda ribarizwamo ibyamamarekazi mu myidagaduro nyarwanda mu gihe Lt Nsengimana ari mu banyeshuri basozanije amasomo ya gisirikare na Cpt Ian Kagame.

    Ubukwe bwa Kelly na Lt Nsengimana bukaba bwari bwihariye dore ko bwitabiwe na Perezida Kagame n'umuryango we.

    Hari kandi n'abandi barimo abahanzi, ba Nyampinga n’abanyamakuru bitezweho ko iyi Saint Valentin bazayizihiza mu buryo bwihariye bitewe nuko ariyo ya mbere bagiye kwizihiza kuva bakoze ubukwe cyangwa bibarutse.

    Muri abo twavuga nka Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine, Bahati Makaca na Unyuzimfura Cecile, Muheto Bertrand na Keza Nailla, Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane, Bigirimana Aime [Real Beat] na Iratunejeje Phoebe;

    Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava, Nkurikiyimana Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane, Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci.

    Urukundo rugeze kure hagati ya Kayumba Darina n’umuraperi Kimzer ufite inkomoko muri Tanzania n’UbudageRusine Patrick ugezweho mu rwenya n’itangazamakuru aritegura kurushinga na UwaseOkkama aheruka gushyira hanze EP yise “Ahuii” yifashishijemo Teta Trecy bafitanye umwana mu ndirimbo anaboneraho kumwereka abakunzi beKelly Madla na Lt Nsengimana banibarutse imfura yabo bagiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere babana nk’umugabo n’umugoreThe Ben na Uwicyeza batarama amezi abiri babanye nk’umugabo n’umugore bazizihiriza Saint Valentin mu gitaramo bazakorera muri Uganda Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yeretse isi yose ko ari mu munyenga w’urukundo na MunanaMiss Nishimwe Naomie agiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere yambitswe impeta na Michael TesfayKillaman nyuma y’imyaka umunani abana na Shemsa bafitanye abana bagiye kwizihiza umunsi w’abakundana nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’Imana n’amategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139548/rusine-patrick-na-david-bayingana-mu-byamamare-nyarwanda-byitezweho-gutigisa-saint-valenti-139548.html

  • Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho yari ifi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yakoze ibiganiro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru byiswe “Rubyiruko, Menya Amateka Yawe”, byabereye muri IPRC North (Nyakinama) mu Karere ka Musanze.

    Ni ibiganiro bihuza urubyiruko n’abakuze baganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingufu bashyira mu kubaka Ubudaheranwa kugira ngo ayo mateka atabaherana, ariko kandi baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ibi biganiro byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze. Bishwe ubwo bari bahungiye ahari ku Rukiko rw’ubujurire bikarangira bahiciwe urupfu rw’agashinyaguro.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahise aganiriza urubyiniro rwari ruteraniye muri IPRC Musanze, yibanda ku nyigisho zimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ari na ko akomoza ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda kuva muri 1959 aho kwica Umututsi bitafatwaga nk’icyaha.

    Yabanje kwibutsa urubyiniro ko Abanyarwanda bahoze bimakaza ubumwe, gukundana no gutabarana, bitandukanye n’ubwicanyi bwabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Abanyarwanda bo hambere bimakazaga gukundana, gushyigikira, kuba indashyikirwa, kubana neza, kuba inyangamugayo, kuba umugabo, gukunda igihugu;

    Kugira ishyaka, ubwitange, indangagaciro Nyarwanda na Kirazira, kwirinda ububwa, ubusambo, uburiganya, ubutindi n’ibindi. Ikindi Abanyarwanda bose bari bazi ko ari bene Kanyarwanda, Gihanga. Nta Mututsi, nta Muhutu cyangwa Umutwa wabagaho ahubwo ibyo byari ibyiciro by’imibereho n’ubukungu”.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko kugira ngo bacemo Abanyarwanda ibice, babanje kuvuga ko batandukaniye ku burebure (indeshyo), ibintu byatangijwe n’Abadage muri 1916.

    Yavuze ko uko imyaka yashiraga indi ikaza ariko byatangiye kuba bibi, Abatutsi batangira kwicwa guhera mu 1959, 1973 kugera muri 1994 aho Jenoside yakorewe Abatutsi yashyiriwe mu bikorwa.

    Yavuze ko kugira ngo ubwicanyi bukomeze kandi bugerweho, hakuweho icyaha cyo kwica Umututsi kugira ngo abaturage biyumvemo uwo mugambi mubisha. Yagize ati: “Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho, yari ifite urwango, kwica Umututsi ntibyari icyaha. Ibintu byatumye abaturage babikora ku bwinshi”.

    Minisitiri Bizimana yibukije urubyiniro ko FPR Inkotanyi itaje kubohoza igihugu ku bwo gukunda kuyobora, ahubwo byari ukubohora abaturage bari barimo kwicwa no kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabibarutse.

    Yagize ati “Ntabwo FPR Inkotanyi yaje kubohora u Rwanda kuko yashakaga ubuyobozi, oya. Yashakaga kuvana ishyanga abari barahejejwe hanze y’u Rwanda ndetse kandi yashakaga guhagarika ubwicanyi bwari burimo gukorerwa abanyarwanda”.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bahunze bari barabwiwe ko igihugu ari gito bityo ko ntaho abandi babona bajya. Nyamara icyo gihe abatuye u Rwanda bari miliyoni zirindwi (7)”.

    Yasoje asaba urubyiniro gushyira hamwe bakarwanya abashaka guhungabanya umutekano n’ubumwe bw’abanyarwanda. Yasabye urubyiniro gusigasira ibyagezweho binyuze mu guhangana n’abarutera banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Yibibukije ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari urubyiniro, bityo ko urubyiniro ariyo ntwaro yo gukoresha yaba mu byiza no mu bibi. Yashishikarije urubyiruko kwiyunga no kubabarira cyane ko nawe ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yakorewe ivangura aho yavanwe mu ishuri azira kuba yarabarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yabanje gutera igiti cy’umurinzi

    Minisitiri Bizimana yahwituye urubyiruko anenga Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi


    Min Bizimana avuga ko yahuye n’ivangura ubwo yari umunyeshuri

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuyobozi mu ntara y’Amajyaruguru bitabiriye iki gikorwa






    Urubyiruko rwahawe inyigisho runatanga ibitekerezo


    Umurinzi w’igihango Thadee yakomoje ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139564/kugira-ngo-wumve-uko-leta-yari-iriho-yari-ifite-urwango-kwica-umututsi-ntibyari-icyaha-min-139564.html

  • Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi yakirwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

    Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’Ibihugu bayoboye banakomoza ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.

    Nyuma y’ibi bigabiro Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiye kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Asia wakinwe saa kumi n’ebyiri ukabera kuri Lusail Stadium, umujyi usanzwe unubatswemo ibiro by’umukuru w’Igihugu.

    Muri sitade kandi, Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino.

    Uyu mukino wa nyuma wahuzaga Qatar na Jordaniya warangiye ikipe y’igihugu ya Qatar yegukanye igikombe ku bitego 3-1 nyuma yuko rutahizamu wayo Akram Afif, atsinze ibi bitego wenyine byose bya penariti.

    Perezida Kagame areba umukino wa nyuma w’igikombe cya Asia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139565/perezida-kagame-ari-kumwe-na-emir-wa-qatar-barebye-umukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-asia-139565.html

  • Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye

    Myugariro wari uw'ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yasubije igisubizo gitangaje ubwo yabazwaga umukino yareba igihe Rayon Sports na APR FC zose zirimo gukina.

    Uyu mukinnyi uheruka kwerekeza i Burayi, Abdul mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda yavuze ko Ikipe ya APR FC iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC yareba umukino APR FC irimo gukina.

    Rwatubyaye Abdul mu gusubiza iki kibazo yavuze ko impamvu yareba umukino wa APR FC ari uko iyi kipe ayifata nka papa we naho Rayon Sports akayifata nka sebukwe.

    Rwatubyaye Abdul kugeza ubu yamaze kwemezwa nk'umukinnyi wa Shkupi FC ikina shampiyona ya Macedonia ariko ikaba irimo kwitegurira shampiyona muri Turkey.

     

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-abajijwe-umukino-yareba-mu-gihe-ikipe-ya-apr-fc-na-rayon-sports-ziri-gukina-yatunguranye/

  • Rwatubyaye Abdul yahishuye yahitamo ye hagati ya Rayon Sports na APR FC afata nka se #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC na Rayon Sports zikiniye rimwe yajya kureba ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ayifata nka se, yamuhaye ubuzima.

    Ni nyuma y’umunsi umwe gusa arekuwe na Rayon Sports asubira gukina muri Macedonia.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi ndetse agaragaza ko yayisubiyemo.

    Ni ibintu byatunguye Rayon Sports ivuga ko yagiye atavuze ariko ikaba yarahise yinjira mu biganiro na FC Shkupi birangira bumvikanye ari na yo mpamvu ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 yatangaje ko bamurekuye yasubiye muri FC Shkupi.

    Aganira na BB FM, Rwatubyaye Abdul yavuze ko atari umwana wo guta akazi akagenda nta muntu abwiye.

    Ati “Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure.”

    “Ku giti cyanjye cyangwa Rayon Sports buri wese aba afite icyo agomba kurinda, rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye.”

    Mu Rwanda, Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe abiri gusa, APR FC na Rayon Sports, yavuze ko bibaye ngombwa ahitamo, yahitamo APR FC kuko yamuhaye ubuzima ayifata nka se.

    Ati “APR FC ni papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n’izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC.”

    Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2014 yazamuwe mu ikipe nkuru yakiniye kugeza 2016 ubwo yasinyiraga Rayon Sports.

    Byateje impaka nyinshi kuko APR FC yavugaga ko ari mwana wa yo, yaje kuburirwa irengero kugeza muri Gashyantare 2017 ubwo yagarukaga agakomeza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports.

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016 (yatangiye gukina 2017)-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Aheruka gutandukana na Rayon Sports

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC ayifata nka se

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yahishuye-yahitamo-ye-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-afata-nka-se

  • Impano gusa sicyo kigomba gushyirwa imbere! H… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, abakundana haba abakuze n'abato bizihiza umunsi wabashyiriweho wa Saint Valentin. Hirya no hino ku isi mu myambaro yiganjemo amabara y'umutuku, umweru n’iroza, abakundana barasohoka, bagatembera, bagahana impano, bagakora n'ibindi byose baba bateguye mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.

    Mu gihe habura iminsi micye ngo abakundana bizihize uyu munsi benshi bafata nk'umwihariko ku mubano wabo, inzobere mu mibanire y'abashakanye n'abantu muri rusange Hubert Sugira yatangaje ko abawizihiza badakwiriye gushyira imbere impano kuruta ibindi byose  kuko atari cyo cy'ibanze mu rukundo ku bantu bose.

    Akomoza ku myitwarire ikwiye kuranga abakundana ku munsi wa Saint Valentin yagize ati: 'Buriya abantu batandukanye mu buryo babonamo iminsi, hari abizihiza amavuko yabo n’abo bakundana mu buryo bwihariye, hari abantu bafata umunsi bahuriyeho cyangwa bakozeho ubukwe nk’umunsi ukomeye cyane, ariko igikuru muri ibi byose ni uko abo bashakanye cyangwa bakundanye ibyo bakora byose aba ari ikintu bumvikanaho, kuko mu rukundo, ikntu gikomeye kurusha ibindi byose mwakora ari ukuba muri mu bwumvikane, bituma mwishimira umunsi uyu n’uyu.'

    Yasabye abizihiza uyu munsi (abakundana/abashakanye) kwirinda gushyira igitutu kuri mugenzi wawe ushaka ko mwifata nk'uko abandi bifata, asobanura ko buri rukundo rugira umwihariko warwo.

    Ati: 'Muba mukwiriye gukora ibyo mwembi mwibonamo mutagendeye cyane ku byo abandi bose barimo gukora.'

    Nubwo bimeze biryo ariko, Hubert yasobanuye ko impano ari bumwe mu buryo abantu bifashisha bagaragarizanya urukundo. Mu bundi buryo bwifashishwa mu rukundo, harimo kumarana umwanya, kubwirana amagambo meza, gufashanya cyangwa kugira icyo ukorera mugenzi wawe, no gukoranaho nk'uburyo buhebuza ubundi mu kugaragaza urukundo.

    Yagize ati: 'Si abantu bose babona impano nk’ikimenyetso kiruta ibindi cy’urukundo. Impano gusa ntabwo aricyo cyakagombye kujya imbere, inama nziza ni ukumenya uwo mukundana cyangwa mubana n'uburyo bwiza bwo kumwereka ko akunzwe.'

    Yasoje agira inama abasore n'inkumi bari mu rukundo ruganisha ku rushako, zirimo kuganira kuri byose, kubwirana ukuri, kutagira na kimwe birengagiza 'niba hari icyo babonye batakwihanganira ntibagire ngo nibababana bizahinduka,' kutagira igitutu icyo aricyo cyose kibajyana mu bintu bo ubwabo batiteganirije 'nko guhita babana cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, urugo ni urwa babiri, nibo bagomba kwifatira ibyemezo by’ejo hazaza.'

    Ati: 'Urugo rwanyu ruzakomera cyangwa rujegajege bitewe n’uburyo mwarwiteguye, ariko birashoboka kubaka urugo rwiza.'

    Yifashishije ubushakashatsi bwa   Lois M. Collins, yashyize ahagaragara muri Mata 2023, Hubert Sugira yashimangiye ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gukora ubukwe byongera ibyago byo kubaka urugo rubi ndetse n'igipimo cya gatanya.

    Ni mu gihe benshi mu rubyiruko bitwikira iminsi mikuru nka Saint-Valentin, isabukuru y'amavuko n'ibindi bakishora mu ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima bwabo n'ejo hazaza habo n'ah'imiryango bateganya kubaka.

    Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, aba ari umunsi mukuru wa Saint-Valentin washyiriweho abakundana mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.


    Hubert Sugira yavuze ibikwiye kwitabwaho n’ibikwiye kwirindwa ku munsi wa Saint-Valentin


    Yagiriye inama urubyiruko rwifuza kubaka imiryango ihamye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139546/impano-gusa-sicyo-kigomba-gushyirwa-imbere-hubert-sugira-yahanuye-abizihiza-umunsi-wabakun-139546.html

  • Twaganiriye! Papa Cyangwe yasohoye Album yahu… – #rwanda #RwOT

    N’iyo Album ya mbere Papa Cyangwe yigejejeho nyuma y’uko atandukanye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Rocky Entertainment bakoranye ibikorwa binyuranye by’umuziki ariko bitarimo Album.

    Bigaragara ko yakozeho akazi katoroshye, kuko yahurijeho abahanzi bakomeye kugeza ku ndirimbo 12 yatunganyije mu gihe cy’umwaka urenga.

    Yagaragaje ko Album ye ‘Live and Die’ iriho indirimbo yise ‘We Sha’, ‘ Bakalo’ yakoranye n’umuraperi mugenzi we Ish Kevin, ‘Mu bigori’ yamamaye mu buryo bukomeye, ‘Mu busaza’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Incwi’ yakoranye na Alyn Sano, ‘Ndasaze’ yakoranye na Kevin Kade, ‘Ovadoze’ yakoranye na Sat-B, ‘Ntabya Ganga’ yakoranye na Bushali, ‘Tura Tugabane’ na Bull Dogg ndetse na ‘Mbappe’.

    Alyn Sano niwe muhanzikazi wenyine uri kuri iyi album, ni mu gihe Sat-B ariwe muhanzi wenyine wo mu kindi gihugu uri kuri iyi Album. Iriho kandi abaraperi bane gusa.

    Ni mu gihe abahanzi baririmba ari Kivumbi King, Kevin Kade ndetse na Okkama. Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bw’igihe kirekire bwagejeje ku kuba barakoranye iyi Album.

    Bigaragara ko Papa Cyangwe yitaye cyane ku guha akazi aba Producer bagezweho muri iki gihe ubwo yakoraga iyi Album ye, kuko yifashishijeho Prince Kiiiz, The Major, Ayoo Rash, Yee Fanta, Real Yeweeeh, Kozee ndetse na Real Beat.

    Ni Album yakozwe bigizwemo uruhare na Label ya Papa Cyangwe yise Cuma Gang, kandi inononsorwa na Bob Pro afatanyije na Herbert Skillz.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi Album ye yayise ‘Kubaho no Gupfa’ mu rwego rwo kumvikanisha ko ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo.

    Ati “Album nayise ‘Live and Die’ (Kubaho no gupfa), ni ukuvuga ngo ndiho kandi nzapfa, uriho kandi kandi uzapfa, turiho kandi tuzapfa, icyo n’icyo gisobanura cyayo, ni ukuvuga ngo uyu munsi uriho ariko ejo uzapfa, uyu munsi ndiho ariko ejo napfa, twese turiho ariko tuzapfa.”

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yavuze ko ajya guhitamo abahanzi yifashishije kuri iyi Album ye ya mbere yitaye cyane ku bahanzi bafitanye ubushuti.

    Akomeza ati “Ni ukuvuga ngo umuhanzi wese uri kuri album yanjye mu buzima busanzwe turi inshuti. Icya kabiri ni abahanzi bagezweho, nta muhanzi uriho utari gukora cyane, ni abahanzi nanjye ubwanjye nkunda ibikorwa byabo.”

    Yavuze ko ikindi yashingiyeho ari uko aba bahanzi ari ubwa mbere bari bakoranye. Ati “Rero bitewe n’uko tuba dufitanye umubano runaka, ikindi ari abahanzi b’abahanga, bari no gukora cyane, bari mu kiragano gishya cy’umuziki, rero n’icyo nagendeyeho mbahitamo.”

    Papa Cyangwe avuga ko muri rusange yashimye Bushali kuri Album ye kubera ko ari umuraperi ugezweho kandi akundira ibikorwa bye by’umuziki. Ati “Akaba ari n’inshuti yanjye, erega ubwo bushuti no kuba nkunda ibikorwa byawe, ari n’umuhanzi mwiza, biri mu byatumye muhitamo.”

    Cyangwe asobanura ko Bull Dogg uri kuri Album ye bafitanye amateka yihariye, kuko ari umuraperi yakuze akunda cyane bitewe n’imyandikire ye. Ati “Ni umuraperi nakuze nkunda. Rero kumushyira kuri Album yanjye ni umugisha cyane.”

    Asobanura ko yifashishije Sat-B kubera ko hari abahanzi babiri barimo Double Jay na Olegue bo mu Burundi bari barakoranye indirimbo. Ati “Naratekereje ndavuga nti kuki ntashyira undi muhanzi wo mu Burundi kuri Album yanjye, bihurirana n’uko Sat-B dusanzwe dufitanye ubushuti.”

    Uyu muraperi avuga ko yahisemo abahanzi ashingiye ku bushuti, kuba nta ndirimbo bari barakoranye no kuba ari abahanzi b’abahanga bagezweho muri iki gihe. 

    Imyaka ibiri irashize Papa Cyangwe ari mu muziki.  Muri Mutarama 2022, yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Sitaki’ iriho indirimbo zamwubakiye izina nka ‘Kanjenje’ yakoranye na Chriss Eazy, ‘Aho’ yakoranye na Bushali n’izindi.

    Kuri Album ‘Live and Die’, Ish Kevin yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise ‘Bakalo’
    Kivumbi King yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise ‘Mu Busaza’
    Umuhanzikazi Alyn Sano yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise ‘Incwi’ 

    Okkama yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise ‘So Special’ kuri Album ye

    Kevin Kade yahuje imbaraga na Papa Cyangwe kuri Album mu ndirimbo bise ‘Ndasaze’
    Sat-B yateye ingabo mu bitugu Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise ‘Ovadoze’
    Bushali yashyigikiye mugenzi we Papa Cyangwe bakorana indirimbo ‘Ntabya Gang’
    Bull Dogg, umuraperi ubimazemo igihe kinini yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise ‘Tura Tugabane’
    Papa Cyangwe yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album basanzwe bafitanye ubushuti bw’igihe kirekire, kandi ni umuhanga

    Album ya Papa Cyangwe iriho indirimbo 12, kandi yakoranye n’abahanzi umunani b’inshuti ze

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PAPA CYANGWE YITIRIYE ALBUM YE ‘LIVE AND DIE’

    “>

    KANDA HANO WUMVE ALBUM YOSE ‘LIVE AND DIE’ YA PAPA CYANGWE YASHYIZE HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139544/twaganiriye-papa-cyangwe-yasohoye-album-yahurijeho-abarimo-sat-b-na-bull-dogg-video-139544.html

  • MTN Rwanda yahawe ibihembo bikomeye mu muhuro… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhuro ngarukamwaka, MTN Rwanda yaherewemo ibihembo bibiri, bishimangira ko iki kigo gikomeje kwerekana ubushake bwo kuba indashyikirwa no guhanga udushya mu ruganda rw’itumanaho. 

    Ibi bihembo bifite igisobanuro kiremereye kuko MTN yabihawe itoranijwe mu bindi bihugu 19 bikoreramo ikigo cy’itumanaho cya MTN.

    Mu bihembo begukanye, harimo icyiswe ‘Million Dollar Challenge Award’ gishimangira imikorere myiza n'ubuyobozi mu rwego rw'itumanaho. MTN Rwanda yegukanye iki gihembo imyaka ibiri yikirikiranya, bikaba bigaragaza ubudahangarwa n’ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru mu itumanaho.

    Usibye iki gihembo kandi, MTN Rwanda yanatsindiye ikindi gihembo mu cyiciro cya ‘Enterprise,’ birushaho gushimangira ubuhanga bwabo mu gutanga ibisubizo bigezweho bijyanye n’ibikenewe ku isoko.

    Ibi bihembo byose, ni igihamya cyerekana ko MTN Rwanda yiyemeje kutajegajega mu kuba indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze ku bakiliya babo kandi zijyanye n’igihe.

    Nyuma yo kubona iyi nsinzi, MTN Rwanda nagize bati: “Turashimira byimazeyo abakiliya bacu b’agaciro, kuko izi ntsinzi ntizashoboka hatabayeho inkunga yabo ikomeye no kwizera serivisi zacu.”

    Mu gihe bishimira ibyiza byagezweho, MTN Rwanda yongeye kwizeza abakiliya bayo ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora ibisubizo by’ikoranabuhanga bigamije iterambere ry’igihugu muri rusange, ishimangira ko ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena mu rugendo u Rwanda rurimo rugana kuri ejo hazaza heza kandi hafite itumanaho rijyanye n’igihe.

    MTN Rwanda yashyikirijwe ibihembo bikomeye muri Afurika y’Epfo

    MTN Rwanda yiyemeje gukomeza kuba ku isonga mu kugeza ku banyarwanda ibisubizo by’itumanaho bijyanye n’igihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139549/mtn-rwanda-yahawe-ibihembo-bikomeye-mu-muhuro-ngarukamwaka-wabereye-muri-afurika-yepfo-139549.html

  • APR FC ni Papa wanjye, ntabwo nataye akazi -… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 09 Gashyantare ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n'uwari kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul. 

    Byari nyuma y'uko hari hashize iminsi hagaragaye amafoto y’uyu mukinnyi ari kwikorera imyitozo muri iyi kipe ya FC Shkupi n'ubundi yari yarigeze gukinira ariko Murera yo ikavuga ko yataye akazi akagenda atabibamenyesheje kandi akibafitiye amasezerano.

    Ibi byateje urujijo bituma bamwe bavuga ko umukinnyi mukuru nk’uyu adakwiye gukora ibintu nk'ibi ngo agende ikipe itamuhaye uruhushya binababaza abafana ba Rayon Sports.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rwatubyaye Abdul aganira na B&B FM Umwezi yavuze ko kugira ngo arekurwe ari ibintu byari bigoranye bitewe nuko yari kapiteni ndetse ko yagiye yarasabye uruhushya.

    Yagize ati: 'Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure. Nkurikije wenda ibyavuzwe cyangwa se ibyanditswe buriya urebye ku muntu ku giti cye aba yumva uko we yashyiramo ibintu, ndakeka umunyamabanga baramuganirije akagira ibyo atangaza. 

    Ku giti  cyanjye cyangwa se kuri Rayon Sports hagati yacu umwe hagomba kugira icyo agomba kurinda kuri uwo mwanya. Ndakeka Umunyabanga wa Rayon Sports yagombaga kurinda ikipe kandi nanjye. Rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye”.

    Abajijwe ku mukino yareba, APR FC iramutse iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC, uyu mukinnyi yavuze ko yareba uwa APR FC bitewe ni uko ari ikipe yamureze ndetse akaba ayifata nka se.

    Yagize ati: 'APR FC ni Papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n'izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC'.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko kandi kwerekeza mu ikipe ikina hanze y'u Rwanda nka FC Shkupi byari mu ntego ze bitewe nuko  kwitwara neza ku rwego rw'ikipe y'igihugu kwari kwarasubiye hasi kubera kutabona umwanya no kubera kugira imvune bityo ko gomba kongera gusubira ku rwego yari ariho, kandi kugira ngo abigereho byasabaga kongera kujya gukina hanze.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko atigeze ata akazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139553/apr-fc-ni-papa-wanjye-ntabwo-nataye-akazi-rwatubyaye-abdul-yiniguye-139553.html

  • Bahavu yaguze filime yakinnyemo Wema Sepetu y… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, iyi filime iri kugaragara ku rubuga rwa internet ruzwi nka 'ABA TV', Bahavu asanzwe anyuzaho filime z'uruhererekane nka 'Impanga', 'Isi Dutuye', 'Bad Choice', n'izindi zinyuranye zamwubakiye izina.

    Iyi filime yatangiye gutunganywa kuva mu myaka itanu ishize, ndetse bimwe mu bice bitanga integuza y'ayo byagiye binyuzwa ku muyoboro wa Youtube wa 'The Light of Africa.'

    Amashusho y'iyi filime yafatiwe muri Tanzania ndetse no muri Australia. Kandi irimo abakinnyi b'ibikomerezwa nka John K-ay (Nyiri filime), Wema Sepetu wo muri Tanzania wavuzwe mu rukundo na Diamond, Van Vicker (Wo muri Ghana wahawe arenga Miliyoni 25 Frw kugira ngo yemere gukina muri iyi filime), Aunty Ezekiel, Gabrielle Bartlett, Stanley Msungu, Jean-Pierre Yerma, Clarisse Dorika, AJ Nuamah, Joey Mens n'abandi benshi.

    Ni filime yitondewe kuko ifatwa ry'amashusho y'ayo ryayobowe na Neema Ndepanya ndetse na Prema Smith; inononsorwa na Young Martin Production. Ni mu gihe yanditswe kandi ishorwamo Miliyoni 100 Frw na John K-ay wakoze filime zahataniye ibihembo bikomeye ku Isi.

    Iyi filime y'uruhererekane bigaragara kandi ko yakozwe bigizwemo uruhare n'ibigo byashyigikiye John K-ay birimo nka: G-marl Jamal Habnab, Motifex, MECA Mount Druit, Innocent Entertainment, Norma Needham Longuevue, Bunk Bed Beats Studio ndetse na Impress TV.

    John K-ay uheruka mu Rwanda mu mpera za Mutarama, asobanura ko atari kwibashisha gukora iyi filime, iyo atagira ubufasha yahawe na Guverinoma ya Australia, Guverinoma ya Tanzania, abakinnyi bose, Raimon Sanga, Monica Sizya, Neema Ndepanya;

    Ibrahim Emmanuel, Ogunlusi Joy Aiyeoritse, ibitangazamakuru byo mu Burundi no muri Tanzania, Deo Iconayisavye, Maggie Bushiri, John-Bosco Gahungu, William Guillaume, Harley Bruce, Fanny Louange, Jimy Akayezu, Lebba Bawoh, Ulebor Manny n'abandi.

    Inkuru y'iyi filime ishingiye ku musore witwa Victor Kaapor ukora uko ashoboye kugirango arokore Umubyeyi we (Nyina) ndetse n'umukobwa yakundaga.

    Ibi bituma akora ibyo atigeze atekereza, agakorana na Police mu gushakisha agatsiko k'amabandi kaba kazwi cyane ku izina rya 'Cop's Enemy'.

    Bimusaba kugambanira umukobwa yakundaga, ariko uko yagenda agana ku ntego ye, yasanze ibyo yibwiraga atari ko bimeze.

    Muri iyi filime bagaragaza ko ibyo bikorwa biba bikorerwa mu Mujyi wuzuye aba Polisi bamunzwe na ruswa n'ubugome budashira bufatwa nk'amayobera.

    Ndayirukiye Fleury [Umugabo wa Bahavu] yabwiye InyaRwanda, ko bagiranye amasezerano na John K-ay yo gutambutsa filime ye 'Cop's Enemy' ku rubuga rwabo rwa ABA mu gihe cy'umwaka umwe, kandi ko yemerewe no kuyimurika ahandi hose.

    Ati 'Twagiranye amasezerano y'umwaka umwe, bivuze ko twayiguze muri icyo gihe, aho iyi filime yatangiye gutambuka ku rubuga rwacu rwa ABA. N'ubwo aka kanya tutatangaza amafaranga twayiguze.'

    Fleury yavuze ko gahunda bafite ari uko bazajya batunganya filime z'abo bwite, ariko kandi bakagura n'iz'abandi bazajya banyuza ku rubuga rw'abo rwa ABA TV.

    Ibyo wamenya kuri John K- ay watunganyije filime 'Cop's enemy'

    Uyu mugabo yabonye izuba tariki 3 Nyakanga 1992, avukira mu gihugu cy'u Burundi mu Ntara ya Ruyigi kuri Se, Jean-Marie Ndaysihimiye wari umuhinzi ndetse na Stephanie Hakizimana wabaye umwarimu. Avuka mu muryango w'abana icyenda.

    Mu 1993, we n'umuryango bahungiye muri Tanzania nyuma y'urupfu rwa Melchior Ndadaye wari Perezida w'u Burundi. Babaye mu nkambi mu gihe cy'imyaka 11 muri Tanzania, mbere y'uko mu 2006 berekeza mu Mujyi wa Sydney muri Australia aho babarizwa kuva muri Werurwe 2007.

    Uyu mugabo asobanura ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye yagaragaje impano yo gukina filime, ndetse ageze muri Kaminuza yize aya.masomo muri 'National Institue of Dramatic Art' yo muri Sydney mu gihugu cya Australia.

    Yasobanuye ko mu 2010 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukora filime ze bwite, aho mu 2012 yashyize hanze filime ye ya mbere yise 'Nothing Is Impossible'.

    Yanakoze filime zirimo nka 'I Love You Mum' ndetse na 'Restoring Hope and Silent Sufferers'. Afatanyije na Iroko Tv yo muri Nigera, John yasohoye filime yise 'Irreversible Choices' yahataniye ibihembo bya AAMMA Mu 2016, inahatanira ibihembo Cineplay TV Awards mu 2017.

    Filime ze zagiye zibengukwa kuri Televiziyo zo mu bihugu bikomeye nka Televiziyo y'igihugu cya Australia, Iroko TV yo muri Nigeria, Azam TV yo muri Tanzania, TBC yo muri Tanzania, Televiziyo zo muri Kenya n'ahandi.

    Kanda hano ugere ku rubuga rwa ABA TV ubashe kureba ko iyi filime 'Cop's enemy'

    John K-ay amaze kuba izina rikomeye mu batunganya filime muri Australia 

    Ubwo John yashyikirizwaga igikombe n'umunyabigwi mu muziki wo mu Burundi, Kidumu 

    John yahaye filime ye Bahavu yashoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yakinnyemo abakinnyi bakomeye


    Mu 2017, John K-ay yegukanye igikombe muri Afroshine Australia Awards 

    Mu 2016, John yegukanye igikombe mu bihembo bya AAMA 

    Bahavu avuga ko binyuze ku rubuga rwa ABA TV azajya agura filime zigomba gutambukaho


    Bahavu amaze iminsi ashyira hanze 'Season' ya Cyenda ya filime ye yise 'Impanga'

     

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME BAHAVU YAGUZE IZAJYA INYURA KU RUBUGA RWE ABA TV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139551/bahavu-yaguze-filime-yakinnyemo-wema-sepetu-yatwaye-miliyoni-100-frw-139551.html