Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine's Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.
Kuri uwo munsi, abasore n'inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n'indabo z'amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.
Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n'igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n'abagore bayaha abo bakunda.
Iyi ndirimbo ya Safi Madiba yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki we.
Safi ubarizwa muri Canada, yabwiye InyaRwanda, ko amaze umwaka n’igice akora kuri iyi ndirimbo, kandi ko amashusho yayo yayafatiye muri Brazil na Canada.
Yavuze ko yaguye imbago z’umuziki ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yayikoreye mu bihugu bibiri bituranye.
Ati ‘Ni indirimbo nakoze nitondeye kuko ntureba neza urasanga maze umwaka n’igice ndi kuyikoraho. Rero kuyikora muri Brasil byari mu rwego rwo kwagura umuziki wanjye.”
Safi Madiba avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu gukundana urukundo rwa nyarwo, bikarenga ibyo benshi bapfa.
Yavuze ko Isi iri mu bihe bitoroshye muri iki gihe by’intambara za hato na hato, ari nayo mpamvu asaba abantu kunga ubumwe.
Ati “Abantu bunge ubumwe, bakundana urukundo rwa nyarwo, ndashaka ko abakundana cyane cyane abitegura kwizihiza Saint-Valentin kugaragarizanya urukundo muri iki gihe n’ikindi gihe.”
Uwitirirwa St Valentin ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n’abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki 14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k’urukundo umukobwa wari ufite Se wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”. Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.
Kuva icyo gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w’abakundana. Uyu mugabo akaba afatwa nk’umurinzi w’abakundana (Le Patron des Amoureux).
Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'uko ku wa 30 Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Canada cyabereye ahitwa Library Square mu Mujyi wa Vancouver BC yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Back to Life'.
Safi aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.
Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo amenyekanishe iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.
Album ye yamuritse iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller.
Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.
Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.'Â Â Â

Safi Madiba yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Valentina'

Safi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira abakundana gukundana urukundo ruhamye

Safi yavuze ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo amaze iminsi ari gukoraho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VALENTINA' YA SAFI MADIBA



















Dwyane Johnson wamamaye ku izina rya The Rock uzwi cyane muri sinema no mu mikino yo kumvana imbaraga ya ‘Catch’, ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gutangaza ko barwaye ‘Depression’. Mu 2015 nibwo uyu mugabo w’ibigango, yatangaje ko arwaye iyi ndwara ndetse anahishura ko amaze igihe kinini afata ibinini bya ‘Anti-Depressant’ bimufasha guhangana n’iyi ndwara.
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, nawe nubwo akomoka mu muryango ukomeye ku Isi ndetse akaba abayeho neza, ntabwo byamubujije kuba yarwara indwara y’agahinda gakabije. Ibi yabitangaje mu gitabo yasohoye mu Ukuboza mu 2022 yise ‘Spare’ aho yavuze ko kuva nyina Princess Diana yakwitaba Imana byamuteye agahinda gakomeye kanamuviriyemo Depression.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Hannan Montana’, ari mu byamamarekazi birwaye indwara y’agahinda gakabije. Mu 2013 ubwo yagiranaga ikiganiro na Ellen DeGeneres kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, yavuze ko kuva mu 2011, abana n’indwara y’agahinda gakabije ndetse ko ariyo yanatumye yishora mu gukoresha ibiyobyabwenge.
Icyamamarekazi mu muziki, Selena Gomez, usanzwe unakina filime, nawe ubuzima yanyuzemo akiri muto bwahuriranye no kwamamara byihuse, byatumye arwara Depression. Ibi yabivuze mu 2022 muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise ‘My Mind & Me’ aho yavuze ko amaze igihe kinini yaribasiwe n’iyi ndwara.
Icyamamarekazi muri Sinema, Kerry Washington, uri mu biraburakazi bake bakomeye i Hollywood, yakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’, nawe abana n’indwara y’agahinda gakabije. Mu 2020 Kerry Washington yatangaje ko ubwamamare bwe no kurwaza nyina indwara ya kanseri y’amabere byatumye nawe agira indwara y’agahinda gakabije.
Umunyamerikakazi uzwi cyane mu gukina filime, Kristen Bell, yatangaje ko arwaye indwara y’agahinda gakabije mu 2021. Yavuze ko iyi ndwara yamwibasiye nyuma y’uko yagize ibibazo byo gusama inda zivamo inshuro zirenze esheshatu bigatuma yiheba cyane bikanamuviramo kurwara Depression.
Kuva mu 2009 Demi Lovato yagiye ajyanwa muri ‘Rehab’ inshuro nyinshi kubera gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Uyu muhanzikazi yagiye avuga kenshi ko arwaye indwara y’agahinda gakabije abicishije mu ndirimbo ze. Byumwihariko mu 2011 Lovato yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko. Kuva icyo gihe kugeza ubu Demi Lovato ari ku miti imufasha guhangana n’iyi ndwara.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Wayne Brady, nawe arwaye indwara y’agahinda gakabije. Uyu mugabo uzwi muri filime nka ‘Kink Boots’ n’izindi, mu 2022 yatangarije People Magazine ko arwaye indwara y’agahinda gakabije ndetse ashimira umugore we Mandie Taketa wamubaye hafi kuva yarwaya iyi ndwara.
Umwongerezakazi kabuhariwe mu gukina filime no kumurika imideli, Cara Delevingne arwaye indwara y’agahinda gakabije.
 
Marine mu gice cya mbere yagoye APR FC ndese wabonaga ko itari buyive mu nzaraÂ
Marine FC yari yihagazeho ariko uko umukinnyi yavaga mu kibuga, ni nako nayo yavaga mu mukinoÂ
Marine FC yageze ku munota wa 75 mu bakinnyi 11 yabanjye mu kibuga isigaranyemo 6, ibintu bidakunze kubaho, kereka wenda ikipe yavunikishije 




