Blog

  • Bahavu yaguze filime yakinnyemo Wema Sepetu y… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, iyi filime iri kugaragara ku rubuga rwa internet ruzwi nka 'ABA TV', Bahavu asanzwe anyuzaho filime z'uruhererekane nka 'Impanga', 'Isi Dutuye', 'Bad Choice', n'izindi zinyuranye zamwubakiye izina.

    Iyi filime yatangiye gutunganywa kuva mu myaka itanu ishize, ndetse bimwe mu bice bitanga integuza y'ayo byagiye binyuzwa ku muyoboro wa Youtube wa 'The Light of Africa.'

    Amashusho y'iyi filime yafatiwe muri Tanzania ndetse no muri Australia. Kandi irimo abakinnyi b'ibikomerezwa nka John K-ay (Nyiri filime), Wema Sepetu wo muri Tanzania wavuzwe mu rukundo na Diamond, Van Vicker (Wo muri Ghana wahawe arenga Miliyoni 25 Frw kugira ngo yemere gukina muri iyi filime), Aunty Ezekiel, Gabrielle Bartlett, Stanley Msungu, Jean-Pierre Yerma, Clarisse Dorika, AJ Nuamah, Joey Mens n'abandi benshi.

    Ni filime yitondewe kuko ifatwa ry'amashusho y'ayo ryayobowe na Neema Ndepanya ndetse na Prema Smith; inononsorwa na Young Martin Production. Ni mu gihe yanditswe kandi ishorwamo Miliyoni 100 Frw na John K-ay wakoze filime zahataniye ibihembo bikomeye ku Isi.

    Iyi filime y'uruhererekane bigaragara kandi ko yakozwe bigizwemo uruhare n'ibigo byashyigikiye John K-ay birimo nka: G-marl Jamal Habnab, Motifex, MECA Mount Druit, Innocent Entertainment, Norma Needham Longuevue, Bunk Bed Beats Studio ndetse na Impress TV.

    John K-ay uheruka mu Rwanda mu mpera za Mutarama, asobanura ko atari kwibashisha gukora iyi filime, iyo atagira ubufasha yahawe na Guverinoma ya Australia, Guverinoma ya Tanzania, abakinnyi bose, Raimon Sanga, Monica Sizya, Neema Ndepanya;

    Ibrahim Emmanuel, Ogunlusi Joy Aiyeoritse, ibitangazamakuru byo mu Burundi no muri Tanzania, Deo Iconayisavye, Maggie Bushiri, John-Bosco Gahungu, William Guillaume, Harley Bruce, Fanny Louange, Jimy Akayezu, Lebba Bawoh, Ulebor Manny n'abandi.

    Inkuru y'iyi filime ishingiye ku musore witwa Victor Kaapor ukora uko ashoboye kugirango arokore Umubyeyi we (Nyina) ndetse n'umukobwa yakundaga.

    Ibi bituma akora ibyo atigeze atekereza, agakorana na Police mu gushakisha agatsiko k'amabandi kaba kazwi cyane ku izina rya 'Cop's Enemy'.

    Bimusaba kugambanira umukobwa yakundaga, ariko uko yagenda agana ku ntego ye, yasanze ibyo yibwiraga atari ko bimeze.

    Muri iyi filime bagaragaza ko ibyo bikorwa biba bikorerwa mu Mujyi wuzuye aba Polisi bamunzwe na ruswa n'ubugome budashira bufatwa nk'amayobera.

    Ndayirukiye Fleury [Umugabo wa Bahavu] yabwiye InyaRwanda, ko bagiranye amasezerano na John K-ay yo gutambutsa filime ye 'Cop's Enemy' ku rubuga rwabo rwa ABA mu gihe cy'umwaka umwe, kandi ko yemerewe no kuyimurika ahandi hose.

    Ati 'Twagiranye amasezerano y'umwaka umwe, bivuze ko twayiguze muri icyo gihe, aho iyi filime yatangiye gutambuka ku rubuga rwacu rwa ABA. N'ubwo aka kanya tutatangaza amafaranga twayiguze.'

    Fleury yavuze ko gahunda bafite ari uko bazajya batunganya filime z'abo bwite, ariko kandi bakagura n'iz'abandi bazajya banyuza ku rubuga rw'abo rwa ABA TV.

    Ibyo wamenya kuri John K- ay watunganyije filime 'Cop's enemy'

    Uyu mugabo yabonye izuba tariki 3 Nyakanga 1992, avukira mu gihugu cy'u Burundi mu Ntara ya Ruyigi kuri Se, Jean-Marie Ndaysihimiye wari umuhinzi ndetse na Stephanie Hakizimana wabaye umwarimu. Avuka mu muryango w'abana icyenda.

    Mu 1993, we n'umuryango bahungiye muri Tanzania nyuma y'urupfu rwa Melchior Ndadaye wari Perezida w'u Burundi. Babaye mu nkambi mu gihe cy'imyaka 11 muri Tanzania, mbere y'uko mu 2006 berekeza mu Mujyi wa Sydney muri Australia aho babarizwa kuva muri Werurwe 2007.

    Uyu mugabo asobanura ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye yagaragaje impano yo gukina filime, ndetse ageze muri Kaminuza yize aya.masomo muri 'National Institue of Dramatic Art' yo muri Sydney mu gihugu cya Australia.

    Yasobanuye ko mu 2010 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukora filime ze bwite, aho mu 2012 yashyize hanze filime ye ya mbere yise 'Nothing Is Impossible'.

    Yanakoze filime zirimo nka 'I Love You Mum' ndetse na 'Restoring Hope and Silent Sufferers'. Afatanyije na Iroko Tv yo muri Nigera, John yasohoye filime yise 'Irreversible Choices' yahataniye ibihembo bya AAMMA Mu 2016, inahatanira ibihembo Cineplay TV Awards mu 2017.

    Filime ze zagiye zibengukwa kuri Televiziyo zo mu bihugu bikomeye nka Televiziyo y'igihugu cya Australia, Iroko TV yo muri Nigeria, Azam TV yo muri Tanzania, TBC yo muri Tanzania, Televiziyo zo muri Kenya n'ahandi.

    Kanda hano ugere ku rubuga rwa ABA TV ubashe kureba ko iyi filime 'Cop's enemy'

    John K-ay amaze kuba izina rikomeye mu batunganya filime muri Australia 

    Ubwo John yashyikirizwaga igikombe n'umunyabigwi mu muziki wo mu Burundi, Kidumu 

    John yahaye filime ye Bahavu yashoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yakinnyemo abakinnyi bakomeye


    Mu 2017, John K-ay yegukanye igikombe muri Afroshine Australia Awards 

    Mu 2016, John yegukanye igikombe mu bihembo bya AAMA 

    Bahavu avuga ko binyuze ku rubuga rwa ABA TV azajya agura filime zigomba gutambukaho


    Bahavu amaze iminsi ashyira hanze 'Season' ya Cyenda ya filime ye yise 'Impanga'

     

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME BAHAVU YAGUZE IZAJYA INYURA KU RUBUGA RWE ABA TV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139551/bahavu-yaguze-filime-yakinnyemo-wema-sepetu-yatwaye-miliyoni-100-frw-139551.html

  • Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko uwari Kapiteni wayo Rwatubyaye Abdoul yamaze kugurwa n'ikipe ya FK Schkupi yo mu kiciro cya mbere muri Macedonia.

    Uyu Kapiteni yaguzwe n'ikipe asubiyemo nyuma yaho mu mwaka wa 2021-2022 yayikinnyemo akaza mu Rwanda ubwo COVID19 yari iri mubice bitandukanye by'Isi.

    Rwatubyaye wari usigaje amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports yagiye muri Schkupi aguzwe burundu, amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 30 by'Amadorali y'Amerika.

    Abdoul abaye umukinnyi wa Kabiri uvuye muri Gikundiro agiye muyindi kipe muri uku kwezi kwa mbere, ni nyuma yaho ya Joackiam Ojera agiye mu Misiri.

    Mu cyumweru gishize nibwo Abdoul yari yasanze iyi kipe ye muri Turkiya aho barim bakorera imyitozo mbere yo gusubira mu gihugu cya Macedonia.

    Rwatubyaye ari mu Rwanda kandi yakiniye ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC mbere yo kwerekeza muri Amerika aho yabanje gukina.

    The post Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwatubyaye-abdoul-wari-kapiteni-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-macedonia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwatubyaye-abdoul-wari-kapiteni-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-macedonia

  • Shampiyona ya basketball mu Rwanda : APR BBC itangiye Shampiyona isya itanzitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashije tariki ya 9 Gashantare 2024 nibwo hari hateganyijwe itangira rya Shampiyona ya basketball mu Rwanda.

     

    Umukino wahuje ikipe ya APR BBC na Kepler BBC warangiye ikipe ya APR FC itsinze amanota 98 kuri 67.

     

    ikipe ya APR BBC yakinaga idafite abakinnyi bayo bakomeje barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Axel Mpoyo ntibyayibujije gutsinda umukino wayo ufungura Shampiyona Kandi itanga icyizero k'ikipe ifite igikombe ko yanacyisubiza nubwo hacyiri kare.

     

    Ikipe ya APR BBC ibifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo Jovon Adonis Filer wanatsinze amanota menshi mu mukino kuko yatsinze 27 ndetse na kapiteni w'ikipe ya Kenya Wamukota Bush wakoze rebounds 20 utibagiwe na

    Ntore Habimana watanze imipira umunani ivamo amanota (Assists) gutsinda ikipe ya Kepler BBC nayo iri mu makipe akomeye agomba kwitegwa muri iyi Shampiyona.

     

    ikipe ya APR BBC yatsinze Kepler BBC agace kambere ku manota 25 kuri 13 , APR BBC Kandi yatsinze agace ka Kabiri amanota 22 kuri 21 ya Kepler BBC aka gace kabayemo ihangana rikomeye kuko binyuze kuri kapiteni wa Kepler BBC Mugabe Aristide na Bowie Chad bagerageje kureba uko bafasha ikipe yabo gutsinda ariko bikanga. Igice cya mbere cy'umukino cyari kirangiye APR BBC ifite amanota47 kuri 34 .

     

    Mu gace ka gatatu gatangira Igice cya Kabiri karangiye bamwe mu bakinnyi ba Kepler BBC basa nabafite umunaniro ugereranyije na APR BBC bitewe ni misimburize yakorwaga kuko kuruhande rwa Kepler BBC bari abakinnyi bisubiramo ibi byaje no gufasha ikipe ya APR BBC kugatsinda byoroshye ku manota 25 kuri 11.

     

    Agace ka Kane ikipe ya APR BBC yagitsinze bigoranye ikipe ya Kepler BBC yari yakangutse bikomeye kuko habayemo ikinyuranyo cya'amanota 4 kuko APR BBC yari ifite amanota 26 naho Kepler BBC ifite 22.

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-ya-basketball-mu-rwanda-apr-bbc-itangiye-shampiyona-isya-itanzitse/

  • Shampiyona ya basketball mu Rwanda : REG yannyuzuye Inspired Generation. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashije tariki ya 9 Gashantare 2024 nibwo hari hateganyijwe itangira rya Shampiyona ya basketball mu Rwanda.

    Mu mikino yagombaga gufungura wari umukino waruteganyijwe kw'isaha ya saa 18h00 warugiye guhuza REG BBC na Inspired Generation ndetse nuwaruteganyijwe i saa 20h00 wariguhuza APR BBC na Kepler BBC yagombaga Kubera munzu y'imikino (Gymnasium)ya LYCEE DE KIGALI

    iyi mikino yose yatangiye ikerereweho gato ugereranyije n'amasaha yari yateganyirijwe.

    kwikubitiro ikipe ya REG BBC na Inspired Generation nizo zabanje mukibuga mu mukino warangiye REG BBC itsinze Inspired Generation amanota 92 kuri 43

    ni umukino worohere REG BBC cyane kuko wabonaga ko urwego rw'ikipe bari guhangana turi hasi ugereranyije nayo ibi byanayifashije no kwegukana agace kambere ku manota 24 kuri 13 ndetse agace ka Kabiri igatsinda ikipe ya Inspired Generation itageze no ku manota 10, kuko karangiye REG BBC itsinze Inspired Generation amanota 14 kuri 7 . ubwo Igice cya mbere cy'umukino kiba kirangiye ikipe ya REG BBC iyoboye umukino n'amanota 38 kuri 20 ya Inspired Generation.

    Agace ka gatatu ikipe ya REG BBC yinjiranye imbaraga nyinshi ndetse inspired Generation igeragezwa kwihagararaho ariko biranga nirangira nubundi REG BBC yegukanye aka gace ku manota 25 kuri 14, nahise binjira mu gace ka Kane ikipe ya Inspired Generation yari hasi cyane byanatumye ikipe ya REG BBC igatsinda biyoroheye amanota 29 kuri 9 harimo ikinyuranyo cya amanota 20 umukino urangira REG BBC ibonye itsinzi y'amanota 92 kuri 43.

    Abakinnyi bitwaye neza hagati ya REG BBC na Inspired Generation.

    • SHYAKA Olivier ukinira REG BBC yatsinze amanota menshi 21
    • UWITONZE Justin ukinira REG BBC yatsinze 17
    • Umeadi Emmanuel ukinira Inspired Generation yatsinze 16
    • Umeadi Emmanuel yakoze rebounds nyinshi yakoze 11
    • Mukengerwa Benjamin ukinira REG BBC yatanze imipira (Assists) 5 ivamo amanota.
    • Umeadi Emmanuel yatanze imipira 2 ivamo amanota.

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-ya-basketball-mu-rwanda-reg-yannyuzuye-inspired-generation/

  • Papa Emile yasubukuye umuziki nyuma yimyaka… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo nka 'Mbayeho' yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu no hanze, 'Guhinduka Birashoboka', 'Uri amaso yanjye' n'izindi nyinshi.

    Yagiye agira uruhare mu kugaragaza impano z'abahanzi banyuranye kandi bagezweho muri iki gihe, binyuze mu kubakorera ibihangano no kubahuza n'itangazamakuru.

    Papa Emile yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize afashe ikiruhuko mu muziki, yahuriyemo n'ibyiza ndetse n'ibibi birimo no gupfusha umugore we.

    Umugore we Ineza Parfine yitabye Imana ku wa 20 Nzeri 2023 aguye mu gihugu cya Kenya azize uburwayi, aho we n'umuryango we bari barimukiye.

    Papa Emile avuga ko nyuma y'imyaka 10 ishize adakora umuziki mu buryo bwo gushyira hanze indirimbo ze bwite, yongeye kujya mu nganzo ahereye ku ndirimbo zo kongera kwiyubaka nyuma y'ibyago yagize.

    Ubu yinjirayanye indirimbo yise 'Salama', aho aririmba abwira umugore we witabye Imana ko umuryango wasigaye uri amahoro, kandi uhora umuzirikana iteka.

    Papa Emile yabwiye InyaRwanda ko muri iyi ndirimbo ashima Imana ko ikomeje kubanyuza mu buzima bw'agahinda no kongera kwiyubaka. Ati 'Ibibazo tuvuyemo ntabwo byari byoroshye, ariko Imana yabashije kubitunyuzamo ubu turi amahoro.'

    Arakomeza ati 'Mu ndirimbo ndirimba mbwira umugore wanjye ko turi amahoro abo yasize.'

    Uyu mugabo avuga ko imyaka irenga 10 adashyira hanze, yashyize imbaraga cyane mu gukora ibihangano by'abandi bahanzi no gushyira mu rurimi rw'icyongereza ibihangano bitambuka kuri shene ya Youtube ya Afrimax.

    Papa Emile yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘WE Mungu’ yakoranye na Reay Kimenia, ‘Guhinduka ndetse na ‘Kubirenge bye’.

    Iyi ndirimbo ye ‘Ku birenge bye’ ishingiye ku nkuru ya Mariya na Marita. Asobanura uko yahimbye iyi ndirimbo yagize ati “Urebye inkuru ya Mariya na Marita muri Bibiliya, Yesu yagiye kubasura maze Marita arashyashyana arateka arakubara sinakubwira, maze Mariya we yiyicarira ku birenge bya Yesu, Iyo nkuru irangira bigaragara ko Mariya yakoze ikintu gikomeye kuri Marita”.

    “Akenshi rero usanga dushishikajwe n'imirimo ngo turakorera Imana nyamara rimwe na rimwe Imana iba ishaka ko tuyegera ikatuganiriza”.


    Papa Emile yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y'imyaka 10 yari ishize atagaragara mu muziki mu buryo buhoraho


    Papa Emile yavuze ko nyuma y'ibyago yagize agapfusha umugore we, ashima Imana yamunyujije mu bihe by'umubabaro


    Papa Emile yavuze ko yagarutse mu muziki, kandi azita cyane ku ndirimbo zifasha benshi


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SALAMA'  YA PAPA EMILE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139542/papa-emile-yasubukuye-umuziki-nyuma-yimyaka-10-yagiriyemo-ibyago-video-139542.html

  • Mulix yinjije abantu muri Saint Valentin abin… – #rwanda #RwOT

    Mulix akinjira mu muziki yavuze ko uretse kuba yarakuze abona Dream Boyz yahozemo mukuru we TMC akarushaho kuwukunda cyane, aniyumvamo impano kandi akaba ashaka kuwukora by'umwuga

    Mulix yagize ati 'Umuziki nawukunze kuva kera ariko imbarutso ya mbere ni uko Dream Boyz bakoraga umuziki mbabona, biri mu bintu byampaye imbaraga nubwo nari nkiri muto. Ikindi numva ari impano ngomba kubyaza umusaruro.'

    Mulix yavuze ko ikizamufasha kwigarurira abakunzi ba muzika Nyarwanda, agomba kwibanda cyane ku bwiza by'ibihangano.

    Muri iyi ndirimbo nshya agaruka ku kuba umukunzi we yaramuhisemo mu bandi, umutima arawigarurira awugira uwe bityo ko na we byamugaye gutuza ndetse ko yamuhaye ubwami mu mutima we.

    Mulix mu muziki we avuga ko aba yumva nta njyana n'imwe atakora ariko akaba yiyumva cyane muri Afrobeat. Ndetse kuri ubu ari gukorana cyane na Producer Prince Kiiz uri mu bagezweho mu batunganya indirimbo mu Rwanda.

    Mulix murumuna wa TMC yashyize indirimbo hanze indirimbo ye ya kabiri.


    Mulix yinjiye gukora umuziki umwaka ushije.

    Reba amashusho y’indirimbo “By my side” ya Mulix

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139538/mulix-yinjije-abantu-muri-saint-valentin-abinyujije-mu-ndirimbo-by-my-side-video-139538.html

  • Yvanny Mpano yasobanuye impamvu Social Mula a… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, nibwo Yvanny Mpano yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo y'iminota ine n'amasegonda 58'.

    Niyo ndirimbo ya mbere Yvanny Mpano ashyira hanze muri uyu mwaka wa 2024; kandi asobanura ko ari umuhigo yesheje kuko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo indirimbo Social Mula yari ku rutonde.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvanny Mpano ati 'Maze igihe kinini nkora indirimbo njyenyine, ariko ntabwo najyaga nkorana indirimbo (Collaboration) n'abandi, urebye neza ni nke cyane. Mu gutekereza rero umuntu twakorana nasanze Social Mula ariwe muntu twakorana.'

    Yvanny Mpano yavuze ko yatekereje gukorana na Social Mula kubera ko ari umuhanzi batangiriye rimwe umuziki, bagendanye igihe kinini kandi 'nkakunda impano ye, akaba n'umuntu nkunda ibihangano bye'.

    Akomeza ati 'Kandi nawe ndabizi yakundaga ibihangano byanjye. Naramwegereye mubwira umushinga mfite, ntiyangoye kuko yari asanzwe anzi.'

    Uyu muhanzi avuga ko akimara kwemeranya na Social Mula gukorana indirimbo bahise bajya kureba Producer Element batangira umushinga w'ikorwa ry'iyi ndirimbo.

    Ati 'Twagiye nta gitekerezo dufite, twakibonye tugeze muri studio. Nashoboraga kugira igitekerezo ukwanjye cyangwa akagikira ukwe, ntibibe ukwe. Rero twahuje igitekerezo turi muri studio turi kumwe na Element aduha igitekerezo cy'uburyo twakoramo. Turicara indirimbo tuyifatira amajwi, ni uko twayikoze.'

    Yvanny Mpano asobanura ko iyi ndirimbo nk'umurongo w'ubufatanye bukwiye kuranga abahanzi nyarwanda, kuko 'iyo abantu bakoranye muba muhuje abafana banyu'. Kuri we, asanga igihe kigeze kugirango abahanzi bashimangire ubufatanye 'n'ubwo rimwe na rimwe abantu babyirengagiza.'.

    Ati 'Hari n'igihe ukorana n'umuhanzi akumva y'uko nimuhurira mu ndirimbo uribumurushe, ariko iyo myumvire nyine igenda ihinduka. Nari mfite igitekerezo cyo gukorana na Social Mula ariko ntibyari vuba, ariko byavuye ku nshuti yanjye iba muri Amerika, rero nkomeza icyo gitekerezo.'

    Agahanga umugabo kaba iyo agiye

    Yvanny Mpano avuga ko batangiye gukora iyi ndirimbo mu Ukwakira 2022, bayitangiriye muri Country Records ubwo Producer Element yari akibarizwamo.

    Avuga ko bagisoza gukora amajwi y'ayo batekereje gukora amashusho (Video), ariko bitewe na gahunda Social Mula yari afite zo kujya hanze, bituma batabasha guhuza ngo bakore amashusho y'iyi ndirimbo nk'uko byari bikwiye.

    Yvanny avuga ko yakomeje kuvugana na Social Mula kugeza ubwo yigiriye inama yo gukora amashuso amusimbuje ariko kandi abikora mu buryo butarambira ureba indirimbo.

    Yavuze ati 'Iyi ndirimbo twayikoze mbere y'uko Social agenda…Social yagiye agiye mu gitaramo, twari twaramaze no gutangira ikorwa ry'amashusho y'ayo, agenda tutayikoze, mu byo twaganiraga yari afite kugaruka, ariko agahanga umugabo kaba iyo agiye, aragenda ntiyagaruka, ariko tukajya tuvugana.'

    Akomeza ati 'Narebye ubundi buryo umuntu yakoresha, mbese ingingo ya 15, kugirango azagaragare mu buryo adahari, ariko ku buryo umuntu wareba 'Video' atazarambirwa, ni kuriya rero twabigenje. Ubwo yaragiye nyine agumayo, ariko ntakibazo, nawe indirimbo arayishyigikiye, ni inshuti yanjye, ni umuntu w'umugabo, ni umubyeyi[S1] . Impamvu atagaragaraye muri 'video' ni uko atari ahari.'

    Social Mula afatwa nk'umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ahanini biturutse ku ijwi rye n'imyandikire ye. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ma Vie', 'Ku Ndunduro', 'Umuturanyi' n'izindi zinyuranye.

    Ni mu gihe Yvanny Mpano bahuriye mu ndirimbo yamamaye abicyesha indirimbo zirimo nka 'Ndabigukundikira', 'Amateka', 'Nyuma yawe' n'izindi nyinshi. 


    Yvanny Mpano yahuje imbaraga na Social Mula bakorana indirimbo bise 'C'est La Vie'


    Social Mula yaririmbye mu ndirimbo 'C'est La Vie' mbere y'uko yerekeza hanze y'u Rwanda
     

    Yvanny Mpano asobanura ko gukorana indirimbo na mugenzi biri mu murongo w'ubufatanye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'C'EST LA VIE' YA YVANNY MPANO NA SOCIAL MULA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139540/yvanny-mpano-yasobanuye-impamvu-social-mula-atagaragara-mu-ndirimbo-bakoranye-video-139540.html

  • Ihurizo kuri Rayon Sports! Ikipe ya 11 n’abasimbura bari ku mpera z’amasezerano muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Niba hari ikipe ishobora kuzagorwa ku isoko ry’abakinnyi umwaka w’imikino utaha wa 2024-25, ni Rayon Sports kuko benshi mu bakinnyi ba yo bari ku mpera z’amasezerano.

    Iyi kipe ifite ubu abakinnyi 29, muri bo byibuze abakinnyi barenga 16 bakaba bari ku mpera z’amasezerano ya bo.

    Rayon Sports isanzwe ikunda kugongwa n’ikibazo cy’amikoro bishobora kuzayihenda cyane kubaka ikipe umwaka utaha w’imikino.

    Nubwo abo bakinnyi bose itazabongerera amasezerano ariko na none igomba kubasimbuza, ibintu bizaba bihenze kurushaho.

    Nk’iyo urebye abakinnyi yaguze mu mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira usanga abenshi barasinye umwaka umwe.

    Uhereye k’umunyezamu w’umugande Simon Tamale, myugariro wavuye muri Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable, Kalisa Rashid wavuye muri AS Kigali, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’umunya-DR Congo Heritier Nzinga Luvumbu bose basinye umwaka umwe.

    Aba bakiyongera kuri ba rutahizamu babiri iheruka kongera aho amakuru yizewe ISIMBI ifite ari uko basinye amezi 6, abo ni umunya-Senegal Alon Paul Gomis ndetse n’umunya-Guinea, Alseny Camara. Muhire Kevin na we amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Aba bakaba biyongera ku bandi basanganywe amasezerano azaba ageze ku musozo nk’umunyezamu Hategekimana Bonheur, ba myugariro Ganijuru Elie na Mucyo Junior Didier. Hari kandi Ngendahimana Eric, Mugisha François Master, Bavakure Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene.

    Iyo ubaze abakinnyi bazaba bari ku mpera z’amasezerano usanga byibuze 16 bazaba basoje amasezerano, Rayon Sports igomba kwicarana na bo ikagira abo yongerera amasezerano abandi ikabarekura bakajya gushakira ahandi ikabasimbuza abari ku rwego rwisumbuyeho cyane ko bamwe nta mwanya wo gukina babonaga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Luvumbu yabateguje ko atazongera amasezerano kimwe na Tuyisenge Arsene bavuga ko bafite amakipe yo hanze bazerekezamo.

    Aba biyongera ku bakinnyi nka Simon Tamale, Hategekimana Bonheur, Youssef Rharb, Mugisha François Master, Ndekwe Felix, Alseny Camara na Alon Paul Gomis bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

    Rayon Sports ikaba ifite ihurizo ryo gusimbuza aba bakinnyi no kongeramo abandi kuko ikigaragara bizayihenda cyane.

    11 beza ba Rayon Sports bazaba basoje amasezerano

    Umunyezamu: Simon Tamale

    Ba myugariro: Mucyo Junior Didier, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable na Ngendahimana Eric

    Abakina hagati: Kalisa Rashid, Muhire Kevin na Heritier Nzinga Luvumbu

    Abataha izamu: Iraguha Hadji, Youssef Rharb na Alon Paul Gomis

    Abasimbura: Hategekimana Bonheur, Tuyisenge Arsene, Alseny Camara, Mugisha François Master na Ndekwe Felix

    Heritier Nzinga Luvumbu azaba asoje amasezerano

    Youssef Rharb na we amasezerano ye na Rayon Sports ari ku musozo

    Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable buri umwe yasinye umwaka umwe

    Kevin Muhire ari ku rutonde rw’abakinnyi basoje amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-rayon-sports-ikipe-ya-11-n-abasimbura-bari-ku-mpera-z-amasezerano-muri-iyi-kipe

  • Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye inkumi bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo.

    Ni ifoto yasangije abamukurikira ari kumwe na Iryn Uwase Nizra, inkumi yamubujije amahwemo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

    Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

    Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.

    Rusine Patrick n’umukunzi we Nizra

    Iryn Uwase Nizra wegukanye umutima wa Rusine Patrick

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-akaba-n-umunyamakuru-rusine-patrick-yerekanye-umukunzi-we-amafoto

  • M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry'indi Drone yari yarazengereje Abasiviri #rwanda #RwOT

    Mu itangazo umuvugizi wa M23 yashyize hanze kuwa 9 Gashyantare 2024, aho M23 yamenyeshaga rubanda ibi bikurikira ko yarashe indi drone ya CH-4 imaze iminsi yica abenegihugu ibifashijwemo n'ibikoresho bya MONUSCO kandi ko ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye muri DRC butubahiriza amasezerano mpuzamahanga n'imyanzuro y'inama Njyanama y'umutekano y'umuryango w'abibumbye.

    M23 kandi yibukije umuryango mpuzamahanga ko abagize uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasira abasivili n'ibyabo burimo gukorwa bushyigikiwe na Perezida Tshisekedi Tshilombo, abiyita Wazalendo bivanze na FARDC, FDLR, Anacanshuro ndetse n'Ingabo z'u BURUNDI zifatanyije na SADC hadasigaye na MONUSCO.

    M23 ivuga ko Tshisekedi Tshilombo agomba kuburanishwa ku byaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu akomeje gukorera abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi bo mu bwoko bw'Abatutsi

    Itangazo rya M23 rigasoza rivuga ko itazatega agakanu kandi ko Urugamba rwo guharanira uburenganzira bw'abavuga ururimi rw'ikinyarwanda b'abatutsi rukomeje.

     

     

     

    The post M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry'indi Drone yari yarazengereje Abasiviri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/m-23-yongeye-gutanga-ubutumwa-bukubiyemo-imanurwa-ryindi-drone-yari-yarazengereje-abasiviri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m-23-yongeye-gutanga-ubutumwa-bukubiyemo-imanurwa-ryindi-drone-yari-yarazengereje-abasiviri