Blog

  • 🔴LIVE! AFCON Final : Cte D’Ivoire 0-0 Niger… – #rwanda #RwOT

    Uko uri kugenda ku munota:





    Abakinnyi 11 ba Nigeria babanje mu kibuga:

    Nwabali, Ekong, Ajayi, Bassey, Zaidu, Oneyka, Iwobi, Aina, Lookman, Chukwueze, Osimhen 

    Abakinnyi 11 ba Côte D’Ivoire babanje mu kibuga: Y. Fofana; Aurier, Kossounou, Ndicka, Konan; Michael Seri, Kessie, S. Fofana; Gradel, Adingra, Haller

    Mu mateka y’iki gikombe cy’Afurika cyakinwaga ku nshuro ya 34,kipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire bita Inzovu igifite inshuro 2(icyo mu 1994 no muri 2013) mu gihe iya Nigeria yo bitirira Kagoma igifite inshuro 3(icyo mu 1984,1988 no 1990).

    Mu mikino 8 iheruka guhuza aya makipe y’ibihugu byombi kuva muri 2006, ntabwo azi kunganya uko bisa kubera ko buri kipe yatsinze imikino 4 kuri 4.

    Aya makipe ahuriye ku mukino wa nyuma,nyuma y’uko bari mu itsinda rimwe maze Nigeria igatsinda Côte D’Ivoire igitego 1-0 cya Kapiteni, William Troost-Ekong kuri penariti. 

    Muri iri tsinda A Nigeria niyo yazamutse iri yoboye n’amanota 7 mu gihe Côte D’Ivoire yo yari yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza.

    Mu mikino ya 1/8, Nigeria yahise isezerera ikipe y’igihugu ya Cameroon iyitsinze ibitego 2-0 naho Cote D’Ivoire yo isezerera Senegal kuri penaliti 5-4.

    Muri 1/4 Nigeria yahise isezerera Angola iyitsinze igitego 1-0 naho Côte D’Ivoire yo isezerera Mali iyitsinze ibitego 2-1.

    Muri 1/2 ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire yahise isezerera ikipe y’igihugu ya DR Congo iyitsinze igitego 1-0 naho Nigeria yo isezerera Afurika y’Epfo iyitsinze penariti 4-2.

    Ikipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire ibaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kandi yanacyakiriye nyuma ya Misiri yaherukaga kubikora muri 2006 ndetse bikaba byaranarangiye igitwaye kuri penaliti.

    Ubwo Perezida wa Côte D’Ivoire, Alassane Ouattara yageraga muri sitade asuhuzanya na Dr Patrice Motsepe uyobora CAF 

    Perezida wa Côte D’Ivoire kandi yakiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino nawe waje kureba uyu mukino 

    Bamwe mu bafana bamaze kugera muri sitade 

    Ubwo abafana biganjemo aba Côte D’Ivoire bageraga kuri Alassane Ouattara Stadium 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139591/live-afcon-cote-divoire-igiye-gucakirana-na-nigeria-ku-mukino-wa-nyuma-139591.html

  • Rayon Sports yatsinze Police FC ishimangira umwanya wa kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 20 wa shampiyona usize Rayon Sports ishimangiye umwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Police FC 2-1.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 20 wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 52 ku gitego cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu, cyaje kwishyurwa na Kayitaba Jean Bosco ku munota wa 57.

    Mu gihe amakipe yombi yari yizeye ko ashobora kugabana amanota, ku munota wa 90, Rudasingwa Prince yatsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 2-1.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Mukura VS 1-0, Marines FC inganya na Muhazi United 1-1 ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Gasogi United 3-2.

    Imikino yari yabaye ejo hashize, APR FC yatsinze Sunrise FC 1-0, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 1-0, Amagaju atsinda AS Kigali 2-1, Etincelles FC inganya na Etoile del’Est 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 20, APR FC ifite ikirarane kimwe iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports ifite 39, Musanze FC 37, Mukura VS 35, Police FC 32.

    Byari ibyishimo kuri Rayon Sports

    Abakunzi ba Rayon Sports bari babukereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-ishimangira-umwanya-wa-kabiri-amafoto

  • Nzeri, Ukwezi kuzagaragaramo Ballon dOr 3 i… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ku ikubituro hatangajwe abakinnyi 30 bazitabira iyi mikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizaba gikinwa ku nshuro ya mbere ,ku wa Gatanu w'iki cyumweru tariki 9 Gashyantare hatangajwe abandi 70.

    Uyu muhango wo kubatangaza wabereye mu murwa mukuru wa Cote d'Ivoire,Abidjan.  Muri aba bakinnyi 70 batangajwe harimo abanyabigwi 2 batwaye Ballon d'Or aribo Umwongereza,Michael Owen na George Weah ukomoka muri Liberia.

    Michael Owen yavutse taliki 12 Ukuboza 1979 avukira mu Bwongereza. Yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe ya Liverpool mu 1996, nyuma yerekeza mu makipe nka Real Madrid,Newcastle United,Manchester United ndetse na Stoke City.

    Michael yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza imikino 89 ayitsindira ibitego 40. Muri 2001 nibwo yegukanye igihembo cya Ballon d'Or ahanganye n'abarimo Raul,Oliver Kahn ,David Beckham ndetse n'abandi. Uyu munyabigwi wakinaga nka rutahizamu kuva yasezera kuri ruhago yahise aba umunyamakuru w'imikino.

    George Weah uherutse gusimburwa ku mwanya wa Perezida wa Liberia yakinnye mu makipe akomeye ko ku Mugabane w'u Burayi nka Chelsea,Manchester City,Marseille ,Paris Saint-Germain ndetse na AC Milan.

    Uyu munyabigwi kandi yanakiniye ikipe ye y'igihugu ya Liberia imikino 75 atsindamo ibitego 18. Mu 1995 nibwo yegukanye igihembo cya Ballon d'Or  aho yaragihanganiye n'abarimo Jurgen Klinsmann, ahita aba umukinnyi wa mbere ukomoka ku mugabane w'Afurika utwaye Ballon d'Or ndetse no kugeza ubu nta wundi wari wabikora.

    Aba banyabigwi 2 baje biyongera kuri Ronaldinho nawe watwaye Ballon d'Or muri 2005 ndetse akaba yari yaratangajwe bwa mbere mu banyabigwi  30 bazitabira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho. Ubwo bivuze ko  i Kigali hagomba kuzaba hari Ballon d'Or 3.

    Muri rusange abakinnyi bazakitabira ni 150 ubwo bivuze ko hasigaye abandi 50 bo bakazatangazwa muri Gicurasi. Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa guhera guhera tariki ya 1 Nzeri  kugeza tariki  Ukwakira 2024.

    Ronaldinho uzaba ari i Kigali mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

    Michael Owen aza ari i Kigali muri Nzeri

    George Weah uri mu banyabigwi bazitabira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139577/nzeri-ukwezi-kuzagaragaramo-ballon-dor-3-i-kigali-139577.html

  • Tanzania: Alliah Cool yamuritse filime ze, av… – #rwanda #RwOT

    Yagiranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bikomeye muri kiriya gihugu birimo nka Wasafi TV ya Diamond n’ibindi, agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima na Cinema.

    Alliah wamamaye muri Filime zinyuranye, yabwiye InyaRwanda, ko yagiye muri Tanzania agenzwa no kumenyekanisha filime ye aherutse gushyira ku isoko yise ‘Bad Book, Bad Cover’ ndetse na filime y’indi nshya azashyira hanze mu minsi iri imbere.

    Ati “Maze iminsi muri Tanzania, mu rugendo rugamije kwagura ubufatanye n’abakinnyi ba filime ba hano, ndetse no kubamurikira filime zanjye kuko nshaka ko zimenyekana hano, kuko ziri mu Giswahili.”

    Yavuze ko yifuza kugeza ibihangano bye mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igiswahili, kuko ‘bituwe n’abaturage benshi’.

    Alliah Cool avuga ko yasanze muri Tanzania bazikora bye, kandi bamwakiriye neza.

    Ati “Abanyamakuru baho ni abakozi cyane, umwe mu banyakiriye yari asanzwe akunda ibikorwa byanjye anankurikira kuri Instagram, rero banyakiriye neza cyane.”

    Alliah anavuga ko mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru, yabajijwe cyane ku itsinda rya Kigali Boss Babes abarizwa n’ibindi.

    Yavuze ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2024, agirana ibiganiro na Wema Sepetu, umukinnyi wa filime ukomeye wakanyujijeho mu rukundo na Diamond.

    Ati “Dusanzwe turi inshuti, twaravuganye, rero ibiganiro tugirana biribanda ku mikoranire muri Filime n’ubushuti busanzwe.” 

    Mu kiganiro na Times FM yo muri Tanzania, Allia Cool yatangaje ko yavuye mu mwuga w’itangazamakuru kuko wamutwaraga umwanya munini bigatuma atita ku mpano ye yo gukina filime.

    Yongeye gushimangira ko kuri we umwuga wo gukina filime, ari wo akuramo amafaranga kurusha ayo yajyaga akura mu mwuga w’itangazamakuru yamazemo imyaka ine nubwo hari abanyamakuru binjiza menshi kumurusha.

    Alliah Cool yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu mu 2011 ahera ku yitwa “Rwasa” nyuma ashaka kubifatanya n’itangazamakuru ariko abona atabasha kubibangikanya ahitamo gukora umwuga umwe wo gukina filime.

    Muri Kamena 2023, nibwo Alliah yamuritse filime ye “Good Book, Bad Cover”.

    ‘Sound track’ y’iyi filime yakozwe n’umunyamuziki Okkama.

    Igaragaramo abantu bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro nka Camille Yvette wo muri Kigali boss Babes, Francis Zahabu, Alice la boss n'abandi.

    Mu 2021, nabwo Alliah Cool yamuritse filime yise 'Alliah The Movie'.

    Alliah Cool yatangaje ko ari muri Tanzania mu rugendo rugamije kumenyekanisha filime ze

    Alliah yavuze ko yatangiye gukora filime ziri mu rurimi rw’Igiswahili gusa mu rwego rwo kwagura isoko

    Alliah Cool yagiranye ikiganiro n’ibinyamakuru birimo Wasafi Media

    Alliah yabajijwe impamvu yavuze mu itangazamakuru akiyegurira Sinema

    Alliah yavuze ko agirana ibiganiro na Wema Sepetu mbere yo kugaruka mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139581/tanzania-alliah-cool-yamuritse-filime-ze-avuga-icyatumye-ava-mu-itangazamakuru-139581.html

  • 'Niyamye nkomeje abansanisha n'ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe' Gradis Nkerinka. #rwanda #RwOT

    Gradis Nkerinka ni Umunyarwandakazi utuye mu Budage, akaba umukobwa wa Eustache Nkerinka wari umurwanashyaka ukomeye wa MDR, ndetse akaba yarigeze no kuba umudepite w'iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aho Faustin Twagiramungu aviriye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, Eustache Nkerinka wamufataga nk'Imana ye yamukurikiye mu buhungiro, aba ari naho bombi bakomereza ibikorwa byo kugambanira u Rwanda, babinyujije mu dutsiko tw'abagizi ba nabi tunyuranye. By'umwihariko Eustache Nkerinka we yihutiye kuba umurenzamase mu mutwe w'iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Eustache Nkerika yaje kurwara cyane, ntiyakomeza kwigaragaza muri RNC, ariko ntiyanayisezeramo.

    Aha rero niho ibyihebe bigenzi bya Nyamwasa byashatse gushimuta Gradis Nkerinka, ngo bimusimbuze umubyeyi we badasangiye na gato ibitekerezo, nk'uko Madamu Gradis yabisobanuriye Igicaniro TV dukesha iyi nkuru.

    Mu minsi ishize twabasobanuriye uburyo ibyo byihebe byasubiranyemo, bimwe byamburwa imyanya mu butegetsi bwa RNC, ibindi 'biragabirwa', ariko ari bya bindi ngo 'iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye'.

    Icyo gihe byavuzwe ko Gradis Nkerinka ariwe uhagarariye RNC mu Budage.
    Mu kiganiro rero nyirubwite yagiranye na Egide Ruhashya wa 'Igicaniro TV', yagize ati:' Niyamye nkomeje abansanisha n'uwo mutwe w'iterabwoba wa RNC. Uretse no kuwuhagararira mu Budage nk'uko babintwerera, sindi n'umuyoboke wawo, sinzigera nanaba we'.

    Abajijwe aho ibyo byihebe byaba byaravanye ubusazi bwo kumwitirira ibyo atari byo, Madamu Gradis Nkerinka yavuze ko bashobora kuba baribeshye ko kuba umubyeyi we, Eustache Nkerinka, yarabaye umuyoboke wa RNC igihe kinini, byatuma n'umukobwa we yiyumva nk'umuyoboke wayo. Ati:' Ibyo data yabayemo niwe bireba, njye ntaho mpuriye nabyo. Ikindi kandi, nawe ubwe igihe yamazemo cyabaye imfabusa kuko nta na kimwe byamumariye'.

    Usesenguye neza ubutumwa bwa Madamu Gradis Nkerinka, harimo ibintu nka bibiri by'ingenzi:

    1. Madamu Gradis yababajwe n'abantu bamusanisha n'ibyihebe, bifite imigambi yo kugirira nabi Igihugu, kandi we ikimuraje ishinga ari ukwiyubakira ubuzima, nta kintu na kimwe kimuteranyije n'Igihugi cye. 2. Madamu Gradis araburira abajya muri politiki zitagira epfo na ruguru. Aratanga urugero rw'umwanya umubyeyi we yataye, ubwo yajyaga muri RNC y'abantu batazi ibyo barimo.

    Nyir'amatwi yumve. Abazaguma mu buyobe, umunsi w'ingaruka nugera ntibazitwaze'sinamenye'.

    The post 'Niyamye nkomeje abansanisha n'ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe' Gradis Nkerinka. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niyamye-nkomeje-abansanisha-nibyihebe-byo-muri-rnc-na-data-nkerinka-wayibayemo-yataye-igihe-gradis-nkerinka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyamye-nkomeje-abansanisha-nibyihebe-byo-muri-rnc-na-data-nkerinka-wayibayemo-yataye-igihe-gradis-nkerinka

  • Inyemera WFC yihereranye Rayon Sports WFC iyibuza amanota atatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Inyemera WFC yatsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Bisobanuye ko mu gihe AS Kigali WFC yazatsinda APAER WFC ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 yasatira Rayon Sports y'abagore.

    Bivuze ko hasigaramo ikinyuranyo cy'amanota abiri gusa hagati y'Abanyamujyi na Rayon Sports WFC.

    Source : https://yegob.rw/inyemera-wfc-yihereranye-rayon-sports-wfc-iyibuza-amanota-atatu/

  • Kigali habereye impanuka idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali ku muhanda uva Nyamirambo kuri 40 werekeza Rwamara, habereye impanuka iteye amayobera.

    Iyi mpanuka yakozwe n'impodoka  y'ivatiri iri mu bwoko bwa Corolla, ubwo yageraga muri uyu muhanda yafashwe n'inkongi y'umuriro ireshya irakongoka.

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu mu masaha ya Saa kumi nebyiri zishyira Saa moya.

    Biravugwa ko iyi modoka yaba yafashwe n'inkongi y'umuriro biturutse ku kuba yari yashyushye cyane birenze urugero.

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-idasanzwe/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ko ibyo Salomon Bind… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. 

    Ni umukino watangiye ku Isaha ya Saa 18:00 PM urangira APR FC itsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaiboub ku munota wa 10.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza Thierry Froger yavuze ko ibyo Salomon Bindjeme yavuze ku munota wungirije Karim Khouda ko ari umutoza mubi, atari byo ahubwo ariwe mubi.

    Yagize ati” Reka tugaruke kuri Salomon wavuze ko umutoza wungirije ari umuntu mubi. Umutoza wungirije yarambajije ngo mubwire niba hatabayeho kwibeshya mu kumwita umuntu mubi.

    Ni gute umuntu yita undi mubi, yavuze ububi bw’umuntu kugera no kuri kavukire ye. Ese ni byiza? Yavuze ko iyo aramuka amwegereye yari kumutera ingumi, ese ubwo we ni mwiza? 

    Murabizi umutoza wungirije ni nkanjye agera ku kazi mbere y’imyitozo, kandi dutegura imyitozo twese turi kumwe, none umuntu utanakiba mu ikipe akaza akamwadukida? 

    Ndaceka ko ibyo yavuze ari utuntu two kwirengera ariko ntabwo tuvuze ko buri kimwe ari ukuri. Kwicara ukavuga umuntu mu bintu bitari byo navuga ko ari nk’irondaruhu.”

    Muri iki cyumweru hagati ubwo APR FC yari imaze gutsinda Marine FC, nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Salomon Bindjeme werekeje muri Iraq.

    Uyu mukinnyi akaba yaravuze ko mu bitumye ava muri APR FC harimo no kuba umutoza wa APR FC wungirije yaramubereye umuntu mubi.

    Thierry Froger yatamaje Salomon Bindjeme avuga ko ahubwo ari we mubi

    Salomon Bindjeme yasezeye muri APR FC ashagawe n’abafana benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139572/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ko-ibyo-salomon-bindjeme-yavuze-ku-mutoza-wungirije-ari-nkirondar-139572.html

  • Inkuru yihariye yurukundo The Ben na Uwicyez… – #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ngo imbaraga z'urukundo n'igitangaza kandi zirenga byose zikanihanganira byose kuko uwo zagezemo bigoye kuba yazirwanya ngo abibashe.

    Umuntu aramutse akubwiye ngo ndateganya ibi n'ibi mu myaka icumi iza, byagorana kubona abantu benshi bakubwira ko ari vuba kuko umwaka si ikintu gito.

    Kumva umuntu ukubwira ko afite gahunda iri mu minsi igera ku bihumbi 4 iri imbere ntabwo rwose bitunguranye kuba hari uwakwiyamira.

    Wakwibaza ngo iby'imyaka bije bite mu nkuru y'urukundo ya The Ben. Ntabwo biri kure kuko The Ben yabonye izuba mu mwaka wa 1977, hacaho imyaka ikabakaba 13 umugore we Pamella abona kuvuka.

    Nyamara urukundo rwabo rwarenze iby'ikinyuranyo cy'imyaka rwumva kwegerana kw’imitima maze iraganira karahava kugera aba bombi kuri ubu ari umugabo n'umugore.

    Iby'imyaka wabyumva gutya burya The Ben ubwo yari umusore ushyushye w'imyaka 20 na 21, Uwicyeza Pamella ni bwo yarimo yinjira mu mashuri abanza arimo asoza ay'inshuke.

    Uyu muhanzi ni icyamamare kuva kera kugeza n’ubu. Mu 2010 yari akunzwe byo ku rwego rwo hejuru bituma atumirwa kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Inkuru yabaye kimomo ubwo yabaga cyo gihe bikavugwa cyane, ariko uwavuga ko byagorana kuba Uwicyeza Pamella yayibara nk'uwayikurikiraniye atarayibariwe ntabwo yaba abeshye.

    Ubwo The Ben yarimo akora iyo bwabaga ashaka ubuzima muri Amerika, Uwicyeza Pamella ni bwo na we yarimo yinjira mu mashuri yisumbuye.

    Tugiye kukubarira inkuru y’uko Pamella yamenyanye na The Ben. 

    Uyu mugore ugira isoni mu buryo bwo hejuru yewe na The Ben yigeze kubihamya bikaba binagaragara mu mafoto ye, yamenyanye na The Ben biturutse kuri mukuru we.

    Mu 2016 nyuma y'imyaka igera kuri 7 The Ben yari amaze adakandagira ku butaka bw'u Rwanda, mu kwezi k’Ukuboza ubwo yagarukaga i Kigali, yashyikirijwe indabo na mukuru wa Uwicyeza Pamella.

    Mukuru wa Pamella na we yari mu myaka y'abakobwa basoza amashuri yisumbuye, aha birumvikana ko Uwicyeza Pamella nawe yarimo arwana no gusoza ayisumbuye.

    Uku kwakirwa na mukuru wa Pamella kwa The Ben uwavuga ko ari ko kwabaye imvano yo kuba uyu muhanzi yatangira kumenya abakobwa bagize uyu muryango, ntabwo yaba abeshye.

    Umwaka wa 2019 ubwo Uwicyeza Pamella yari asoje amashuri yisumbuye yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yanamubereye imbarutso yo kwamamara.

    Muri uwo mwaka mu kwezi k’Ugushyingo yahuriye na The Ben i Nairobi muri Kenya mu mpera z'uwo mwaka, inkuru z'urukundo rwabo zitangira kuvugwa karahava.

    Imitoma iba icicikana mu bihe by'ukwezi kwa Mutarama ubwo aba bombi baba bizihiza isabukuru y'amavuko, umwe kuri 09, undi 31 Mutarama.

    Umwaka wa 2021 wasize urukundo rw’aba bombi rufashe indi ntera mu birwa bya Maldives mu bwato, The Ben atera ivi asaba Uwicyeza ko bazabana, undi na we arabimwemerera anemera kwambara impeta y'integuza.

    Abantu banyuranye batangiye kwitegura ibirori by’aba bombi ariko ntibyabashije kuba byihuse nk’uko bamwe bari babyiteze. Uyu muhanzi yumvikanye kenshi avuga ko gahunda ari iya babiri bityo ko abantu bandi bakwiriye gutegereza.

    Baje gufata umwanzuro basezerana mu mategeko mu mwaka wa 2022, maze umwaka wa 2023 bawusoza bombi bereka ibirori imiryango, inshuti n'abakunzi babo batari bacye.

    Urebye usanga bahuje imimerere y'uburyo bakundamo ibintu by'umwihariko imyidagaduro. Bakunze kuba bari kumwe mu biruhuko mu bice bitandukanye birimo Mombasa, Dubai n'ahandi.

    Kuva urukundo rwabo rwamenyekana henshi, The Ben akorera ibitaramo cyane mu Karere k'Ibiyaga bigari, Uwicyeza akajya kumushyigikira. Urugero rwa hafi ni igitaramo cy’i Burundi.

    Kuri iyi nshuro bazaba bari kumwe muri Uganda, igihugu cy'amateka mu buzima bwabo kuko ari cyo The Ben yavukiyemo.

    Ibi birumvikana ko birenze igitaramo kuko bazaniyereka inshuti n'imiryango ku ntambwe bamaze gutera yo kubana akaramata.

    The Ben yahisemo kubara inkuru y’urukundo rwe na Pamella mu ndirimbo 'Ni Forever' aho aba aririmba ko bazabana iteka ryose.

    Inkuru yabo y’urukundo irihariye ndetse bakwiriye kwigisha abandi by'umwihariko ku munsi w'abakunda, ko abantu bashobora gukundana batitaye ku myaka kuko ari imibare.

    Urukundo rwabo rwigisha abakundana ko bashobora gukora imihango y'ubukwe mu myaka igera kuri itatu mu gihe babyumvikanyeho. Ubusanzwe, benshi bayikora mu munsi umwe.

    Inkuru yabo yigisha ko nubwo haza barwivanga mu buryo bwose nk’uko The Ben abikomozaho mu ndirimbo aheruka gushyira hanze, mu gihe cyose buri umwe yaremewe kubana n’undi, ntacyabihagarika.

    Kuwa 14 Gashyantare, ubwo The Ben azaba atarama mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, azahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Sheebah Karungi bakoranye indirimbo “Binkolera”.

    Byitezwe ko nyuma y'iki gitaramo, The Ben na Pamella bazerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzi yatangaje ko hazaba hari urugo rwabo rukuru.

    The Ben azataramira bwa mbere muri Uganda kuva ashinze urugo ku munsi w’abakundanaKongera guserukana muri Uganda nyuma yo kwemeranya kubana akaramata ruzaba ari urugendo rw’amateka Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Pamella irihariye mu nguni zose uhereye ku myaka irenga 10 barushanwa 

    Umwe mu bavandimwe ba The Ben ari mu bagiye kumwakira mu 2016 ubwo yagarukaga gutaramira i Kigali

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE NI FOREVER IRIMO INKURU Y’URUKUNDO RWA THE BEN NA PAMELLA


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139562/inkuru-yihariye-yurukundo-the-ben-na-uwicyeza-pamella-bagiye-kubarira-muri-uganda-139562.html

  • Producer X yakebuye Element na Country bapfa… – #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo Gwiza Alain Lyivuze umaze kwamamara nka Producer X On The Beat, yakoze indirimbo zitandukanye zirimo 'Fit' ya Juno Kizigenza, 'Jaja' ya Juno KIzigenza na Kivumbi King, album 'Musomandera' ya Ruti Joel, 'Ndaryohewe' ya Empire ft All Stars n'izindi.

    Uyu musore ukorera muri studio ya Hi5 yaganirije inyaRwanda atangaza byinshi birimo igitekerezo cyo guhanga injyana inyaRwanda yajya ihagararira umuziki w'igihugu.

    Yavuze ko injyana nyaRwanda isanzwe ihari ahubwo yagahawe imbaraga, ikavugururwa aho gushwanira izina nk'uko birimo kuba muri iyi minsi kuri Country na Element barimo gupfa izina 'Afro Gako' buri umwe avuga ko ariwe wayihimbye.

    Producer X avuga ko injyana Gakondo yahozeho kuva kuri Impala, Sebanani Andre ahubwo icyo abubu bakora nawe arimo.

    Yagize ati 'Njyewe umuziki nkora, nywukora nywukunze, ikintu cyose cy'umuziki mwiza mba numva ari cyo nakora, hari igihe nakoze indirimbo n'ibyamamare, ndazikora zirimo 'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi, 'Radiyo' ya Alyn Sano, 'Amadeni' ya Mr Kagame, 'Fit' n'izindi. Ariko muri njyewe, numvaga atariwo muziki nshaka gukora.

    Afro Beat ni umuzki wa Africa yose, rero umuziki wa 'Afro Gako', gufata amapiano, Afro Beats ukavangamo ibikoresho nyaRwanda. Ibyo nta muntu utarabikoze, Pator P yarabikoze, Michael Mkembe yarawukoze yewe n'Impala zarawukoze ndetse na ba Sebanani Andre barawukoze. 

    Ntabwo nkeka ko ibyo ari ibintu bishya, byahozeho ahubwo byari bitarabonerwa izina. Nk'iyo wumvishe indirimbo 'Ikinimba' nakoreye Ruti Joel, wumva ko iri muri ubwo bwoko Gakondo. Rero si ibintu bishya'.

    X On The Beat avuga ko abahanga mu gukora amajwi n'indirimbo, bakwiriye guhuza imbaraga aho gushwanira izina cyane ko ibyo bita ibyabo byahozeho kuva mbere.

    Producer X abajijwe ku kuba nawe yaba yiyita impirimbanyi w'injyana nyaRwanda ya Gakondo, yavuze ko ibyo bikwiriye guharirwa ba Sebanani, Impala n'abandi babikoze imbere.

    Ibi byaje nyuma y'uko Element yavugaga ko yashinze injyana ya 'Afro Gako' na Studio Country Records ikavuga ko ari iyayo.


    Producer X avuga ko injyana ya 'Afro Gako' yahozeho ariko yari itarabonerwa izina, bityo ko Element na Country Records bakwiriye guhuza imbaraga


    Producer X on the Beat niwe wakoze album ‘Musomandera’ ya Ruti Joel


    Producer X ni we ukorera muri Hi5 yahoze ari iya Mr Kagame


    Producer Element avuga ko ari we nyiri injyana ya “Afro Gako”


    Nduwimana Jean Poul [Noopja] nyiri studio Country Records bavuga ko aribo ba nyiri ‘Afro Gako’

    Reba ikiganiro X on tHE beat yagiranye na InyaRwanda

    “>

    Reba indirimbo ‘Cyane’ ya Ruti Joel yakozwe na X on the Beat

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139554/producer-x-yakebuye-element-na-country-bapfa-ibitari-ibyabo-video-139554.html