Blog

  • Uko igitaramo cya Ally Soudy cyabaye imvano y… – #rwanda #RwOT

    Kiriya gitaramo 'Ally Soudy & Friends Live Show', Ally Soudy yagikoze yizihizaga urugendo rw'imyaka irenga 15 ishize ari mu itangazamakuru.

    Ni igitaramo cyahuje abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, cyane cyane abahanzi ndetse n'abakoranye na Ally Soudy mu bihe binyuranye.

    Ben Kayiranga wari witabiriye kiriya gitaramo, yavuze ko byabaye amata yabyaye amavuta, kuko yahahuriye na Mico The Best nyuma y'igihe yumva ibihangano bye akifuza ko igihe kimwe bazakorana.

    Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, nibwo Ben Kayiranga yashyize hanze indirimbo bakoranye nyuma y'igihe cyari gishize bayikoraho.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze ibihangano bya Mico The Best ku buryo yahoraga yifuza guhura nawe. Ati 'Mico The Best nakomeje gukunda indirimbo ze, nkumva n'ibiganiro agirana n'itangazamakuru bitandukanye nkifuza kumubona.'

    Avuga ko nyuma yo guhurira mu gitaramo cya Ally Soudy, yamubwiye ko ari umufana we kandi yifuza ko ubushuti bw'abo babubyaza umusaruro.

    Avuga ati 'Ejo bundi nje mu Rwanda twahuriye mu gitaramo cya Ally Soudy, ndamubwira nti muvandimwe nkunda indirimbo ze, kuva ubwo duhita dupanga uko twakorana indirimbo.'

    Ben Kayiranga avuga ko yahuje na Mico The Best mu mikorere kandi nawe yatunguwe n'imyitwarire ye mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Mico The Best twarahuje, yarambwiye ati 'nari nziko uri umubyeyi wifunga cyane none burya uriyoroshya. Mico ubu ni umuvandimwe wanjye.'

    Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] yagize izina rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo 'Freedom'. Uyu mugabo abana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'u Bufaransa Paris, umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

    Turatsinze Prosper [Mico The Best] yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nk’uko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa 'Umuzungu' yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.

    Uyu mugabo yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo nka: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n'izindi nyinshi.

    Ben Kayiranga yatangaje ko igitaramo cya Ally Soudy ari cyo cyabaye imvano y'indirimbo ye na Mico The Best 

    Ben Kayiranga avuga ko yakunze ibihangano bya Mico The Best kugeza ubwo yifuzaga guhura nawe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LETTRE' YA BEN KAYIRANGA NA MICO THE BEST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139606/uko-igitaramo-cya-ally-soudy-cyabaye-imvano-yindirimbo-ya-ben-kayiranga-na-mico-the-best-v-139606.html

  • Amezi abaye 4 abakinnyi ba Kiyovu Sports batazi ikitwa ‘umushahara’ #rwanda #RwOT

    Inzara iranuma mu ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko abakinnyi bamaze amezi ane badahembwa.

    Nubwo ikipe irimo itsinda muri iyi minsi ariko ntabwo ibintu byifashe neza mu ikipe yambara ibara ry’Icyatsi n’umweru kuko ubukene buyigeze habi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ubu ikipe ya Kiyovu Sports yinjiye mu kwezi kwa Kane itarahembwa umushahara wa bo.

    Aba bakinnyi bakaba baheruka umushahara w’ukwezi k’Ukwakira 2023, bivuze ko binjye mu kwezi kwa kane, ubu abakinnyi b’iyi kipe bakaba bataka ubukene bukomeye.

    Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo uwari perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis yeguye ahanini bitewe n’ubukene buvugwa muri iyi kipe aho yavuze ko abakunzi b’iyi kipe ntacyo bafasha ubuyobozi.

    Nyuma y’umunsi wa 20, ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 27 ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 45.

    Muri Kiyovu Sports inzara iranuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amezi-abaye-4-abakinnyi-ba-kiyovu-sports-batazi-ikitwa-umushahara

  • “Ikintu cyambere Rayon Sport igomba gukora ni ukwitandukanya na Ruvumbu bikiri mu maguru mashya” KNC arasabira Ruvumbi kwirukanwa nyuma yibyo yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mukino waraye uhuje Rayon Sport na Polisi Fc ukaza kurangira Rayon Sport itsinze 2 : 1, Ruvumbu yagaragaje imyitwarire itashimishije benshi ubwo yishimiraga igitego yatsinze Polisi.

    Kuri ubu umuyobozi wa Gasogi United, KNC arasabira Ruvumbu kwirukanwa kuko ibyo yagaragaje bisa nka politike mu mupira. ndetse avuga ko ibyo yakoze, uri Umunyarwanda utajya muri Congo ngo ubikore.

    Nyamara bamwe mu bafana bavuga ko ibyo yakoze ntakibazo kibirimo ngo kuko bisa nko gutabariza igihugu cye kubera inambara ikirimo. Reba videwo

    Source : https://yegob.rw/ikintu-cyambere-rayon-sport-igomba-gukora-ni-ukwitandukanya-na-ruvumbu-bikiri-mu-maguru-mashya-knc-arasabira-ruvumbi-kwirukanwa-nyuma-yibyo-yakoze/

  • Inkuru y’akababaro! Nimero yambere ku isi mu gusiganwa ku maguru yakoze impanuka ari kumwe n’umutoza we w’umunyarwanda urugendo rw’ubuzima rurangirira aho -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ko gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi, yitabye Imana ariko kumwe n'umunyarwanda wamutozaga, Hakizimana Gervais baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

    Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya ejo hashize mu ijoro rishyira tariki ya 12 Gashyantare 2024.

    Nyuma yo gukora impanuka bagahita bitaba Imana, imibiri ya bo yahise ijyanwa Moi Teaching and Referral Hospital.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-nimero-yambere-ku-isi-mu-gusiganwa-ku-maguru-yakoze-impanuka-ari-kumwe-numutoza-we-wumunyarwanda-urugendo-rwubuzima-rarangirira-aho-amafoto/

  • APR HC yahigitse Police yegukana igikombe cy’Intwari (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Handball Club ni yo yegukanye irushanwa ry’Intwari 2024 itsinze Police HC ibitego 26-24.

    Ni irushanwa ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ryabaye mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.

    Mu cyiciro cy’abakobwa, Kiziguro SS yisubije igikombe cy’Intwari nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere, ikurikirwa ma Falcons ni mu gihe ESC Nyamagabe yabaye iya 3.

    Mu bagabo umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police HC nk’uko byari byitezwe bigendanye n’andi makipe bari bahanganye.

    Muri 1/2, Police HC yasezereye ADEGI iyitsinze ibitego 43-17 ni mu gihe APR HC yasezereye ES Kigoma iyitsinze ibitego 33-13.

    ES Kigoma ni yo yaje kwegukana umwanya wa 3 itsinze ndetse inarusha ADEGI ku bitego 30-17.

    Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi wahuje APR HC y’umutoza Bagirishya Anaclet ndetse na Police HC y’umutoza Antoine.

    Ni umukino wari ukomeye kuko abakinnyi hafi ya bose bakinira aya makipe ni bo bari mu ikipe y’igihugu iheruka gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiiri.

    Ni umukino utari woroshye ariko byaje kurangira APR HC yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 26-24.

    APR HC yegukanye igikombe cy’Ibtwari

    ES Kigoma yabaye iya 3

    Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bakobwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-yahigitse-police-yegukana-igikombe-cy-intwari-amafoto

  • Cyusa Ibrahim agiye gukorera igitaramo mu Bwo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyateguwe n'Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle ari naho igitaramo kizabera, babifashijwemo n'Ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Ni igitaramo Nyarwanda ahanini kizarangwa no gutarama, ndetse  hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Kizaba ku wa 24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w'Umuco.

    Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda  ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda.

    Ati 'Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye, ari nayo mpamvu natangiye imyiteguro nshingiye ku bihangano byanjye byakunze.'

    Uyu muhanzi aritegura kujya gutaramira mu Bwongereza, mu gihe aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiwe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw'imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n'abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.'

    Mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda,komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

     

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bwongereza 

    Cyusa Ibrahim yatumiwe n'Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu kwizihiza Umunsi w'Umuco 

    Cyusa aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite    

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTONI' YACYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139600/cyusa-ibrahim-agiye-gukorera-igitaramo-mu-bwongereza-139600.html

  • Nimero ya mbere ku Isi muri Marathon yapfanye n’umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ko gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi, yitabye Imana ariko kumwe n’umunyarwanda wamutozaga, Hakizimana Gervais baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

    Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya ejo hashize mu ijoro rishyira tariki ya 12 Gashyantare 2024.

    Nyuma yo gukora impanuka bagahita bitaba Imana, imibiri ya bo yahise ijyanwa Moi Teaching and Referral Hospital.

    Kelvin wari ufite imyaka 24 akaba muri 2023 ari bwo yanditse amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu bilometero 42 (Marathon) aho yaciye agahigo ko gukoresha amasaha 2 n’amasegonda 35.

    Hakizimana Gervais wari umutoza we akaba yarahuye bwa mbere na Kiptum muri 2006 ubwo yari agiye kwitegurirayo amarushanwa yagombaga kuhabera ariko birangira atabaye ari bwo yahitaga ajya mu Bufaransa.

    Yakomeje gukurikirana bya hafi Kiptum yari yarabonyemo impano, akazajya amufasha uko ashoboye kugeza muri 2018 ubwo yatangiraga kuba umutoza we mu buryo buhoraho.

    Bivugwa ko imodoka Kiptum na Gervais w’imyaka 36 ufite agahigo ku gusiganwa metero 3000 mu gihe gito mu Rwanda harimo n’undi mugore witwa Sharon Kogsey ariko we akaba yarokotse iyi mpanuka.

    Kelvin Kiptum (Ibumoso) na Hakizimana Gervais (iburyo) bitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nimero-ya-mbere-ku-isi-muri-marathon-yapfanye-n-umunyarwanda

  • Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy'Afurika 2023 #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 11 Gashyantare 2024 mu gihugu cya Cote d'Ivoire haberaga imikino y'igikombe cya Afurika cyaraye gisojwe ikipe yakiriye iri rushanwa iryegukanye.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe 24 yari agabanyijwe mu matsinda ane, kuri iki cyumweru iyi mikino ikaba yasojwe Ivory Coast itwaye igikombe itsinze Nigeria 2-1 bityo igeza igikombe cya gatatu.

    Uyu mukino wa nyuma wakiniwe kuri Olympic Stadium of Embipé watangiye neza ku rubande rwa Nigeria aho kapiteni wayo Troost Ekong yafunguye amazamu ku munota wa 38, amakipe ajya kuruhuka ari uko bihagaze.

    Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino, Ivory Coast yakinjiyemo neza yishyura Igitego kimwe cyatsinzwe na Frank Kessie ku munota wa 62.

    Igitego cy'intsinzi ku ikipe yari mu rugo cyatsinzwe na Rutahizamu Sebastian Haller ubwo hari ku munota wa 81 w'umukino, iki gitego kikaba ari nacyo cyasoje iri rushanwa ryakinwaga ku ncuro ya 32.

    Uyu mukino wa nyuma witabiriwe na Perezida w'igihugu cya Cote d'Ivoire, Alassane Outtara n'Umufasha we, hari kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe n'abandi.

    Umukino wa nyuma warebwe n'abantu 57,094 bicaye neza muri Alassane Ouattara Stadium yakira abantu 60,000.

    Usibye uyu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki cyumweru, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze DRC kuri penali 6-5 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Uko ibihembo byatanzwe n'ababyegukanye:

    Fair Play Team: South Africa

    Silver Boot: Dala Gelson

    Bronze Boot: Mostafa Mohamed

    Best Coach: Emerse Faé

    William Troost-Ekong, best AFCON2023 Player

    Ronwen Williams, best AFCON2023 Goalkeeper

    Emilio Nsue, best AFCON2023 Goalscorer

    Simon Adingra, Best AFCON2023 Young player

    The post Amafoto — Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy'Afurika 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ivory-coast-yatsinze-nigeria-2-1-yegukana-igikombe-cyafurika-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ivory-coast-yatsinze-nigeria-2-1-yegukana-igikombe-cyafurika-2023

  • Impera z’icyumweru zasekeye benshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagendekeye neza menshi mu makipe akinamo Abanyarwanda hanze y’u Rwanda aho batsinze n’ubwo bitabujije ko hari bamwe batsinzwe.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize. Amwe mu makipe ntabwo yakinnye aho ari mu karuhuko.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Al Washm 0-0.

    Nyuma y’umunsi wa 22 Al Kawkab iri ku mwanya wa 12 n’amanota 27, Neom ya mbere ifite 48.

    Runanguka Steve- Al Nojoom

    Ntabwo Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho yatsinzwe na Najran 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yanjiye mu kibuga ku munota wa 89 mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzemo Oud-Heverlee Leuven 1-0 ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024

    Nyuma y’umunsi wa 25 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 28, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 59.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yanganyijemo na Westerlo 2-2 ku wa Gatandatu. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 59 nyuma y’umunsi wa 25.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, yatsinze Top Oss 3-0 mu mukino w’umunsi wa 25. Emeran ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 54.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur yari yabanje mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya AFC Leopards yo muri Kenya yanyagiraga Shabana FC 4-0.

    Nyuma y’umunsi wa 21, iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34 ku rutonde ruyobowe na Gor Mahia n’amanota 44.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ntabwo byagenze neza kuri Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya aho banganyije na Ulinzi Stars 0-0. Papy yari yabanje mu kibuga Emery yari ku ntebe y’abasimbura. Gor Mahia iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 44 ni nyuma y’umunsi wa 21.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi na Al Ahli Tripoli mu cyiciro cya mbere muri Libya, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Gashyantare 2024, batsinzemo 1-0 Al Malaab El Libby.

    Nyuma y’umunsi wa 11 iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 26.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Impera z’icyumweru zagenze neza kuri Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize batsindaga Al Sadaqa 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10. Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 4 n’amanota 18 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 22.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira bitwaye neza batsinda EGS Gafsa 1-0.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga ndetse akina iminota yose mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yanganyijemo na Raja Cassablanca 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 37 inganya na Raja Cassablanca.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ejo hashize ntabwo Meddie Kagere yagaragaye mu mukino ikipe ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatijwemo na Singida Fountain Gate ubwo banganyaga na Tabora United 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 15 , Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 18, Yanga ya mbere ifite 40.

    Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli bayoboye urutonde rwa shampiyona

    Niyonzima Harura na Al Ta’awon bitwaye neza

    Sahabo yakinnye umunota umwe

    Gitego Arthur na AFC Leopards baratsinze

    Nubwo bitagenze neza, Mangwende yari yabanje mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impera-z-icyumweru-zasekeye-benshi-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-y-u-rwanda-amafoto

  • Ibyishimo bisesuye by’abakinnyi ba Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika cya 3 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika cyari kimaze iminsi kibera muri iki gihugu, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Nigeria 2-1.

    Kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024, muri Côte d’Ivoire haberaga igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru cya 2024.

    Iki gikombe cyabaga ku nshuro ya 34 kikaba cyagukanywe na Côte d’Ivoire yatsindiye ku mukino wa nyuma Nigeria 2-1.

    Côte d’Ivoire yageze ku mukino wa nyuma isezereye DR Congo ni mu gihe Nigeria yari yasezereye Afurika y’Epfo muri 1/2.

    Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 ni bwo habaye umukino wa nyuma, wabereye kuri Alassane Ouattara Stadium iherereye mu Mujyi Abidjan.

    Iyi Stade yakira ibihumbi 60, yari yakubise yuzuye, gusa ntabwo Côte d’Ivoire yatangiye neza kuko Nigeria yayitsinze igitego hakiri kare ku munota wa 38 cyatsinzwe na William Troost-Ekong. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Côte d’Ivoire yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ishyira igitutu kuri Nigeria ndetse iza kukibona ku munota wa 62 gitsinzwe na Franck Kessié.

    Muri iyi minota wabonaga Nigeria yacitse intege, Côte d’Ivoire yaje kuyifatirana maze iyitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe Sébastian Haller ku mupira mwiza yari ahawe na Simon Adingra ku munota wa 81.

    Nigeria yabaye nk’ikangutse, gusa byasaga nk’aho yibutse ibitereko yasheshe, yagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 2-1.

    Côte d’Ivoire kikaba kibaye igikombe cya gatatu cy’Afurika yegukanye nyuma y’icyo mu 1992 ndetse n’icyo mu 2015.

    Byari ibyishimo bikomeye

    Didier Drogba byamurenze…

    Ibyishimo bya Nigeria ntibyamaze akanya

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino (ubanza ibumoso), Arsene Wenger (hagati) na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe bakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bisesuye-by-abakinnyi-ba-cote-d-ivoire-uegukanye-igikombe-cy-afurika-cya-3-amafoto