Blog

  • Kutanyurwa n’umugabo umwe byabakozeho! Ibyama… – #rwanda #RwOT

    Kutanyurwa n’umugabo barushinze, gukunda iraha no kuganzwa n’ingeso y’ubusambanyi n’ubuhehesi nibyo biza ku isonga  mu bituma bamwe mu bagore baca inyuma abo bashakanye. Uretse kuba bigaragara mu ngo z’abantu basanzwe, ibi byagiye bigaragara  no mu ngo z’ibyamamare harimo n’izasenyutse kubera gucana inyuma.

    Dukunze kubona gatanya zivuza ubuhuha mu byamamare ndetse ugasanga kenshi batandukanijwe n’ubuhehesi ku ruhande rw’umugabo. Gusa hari n’izindi ngo z’ibyamamarekazi zagiye zisenyuka nyuma y’uko bifashwe bica inyuma abagabo babo yewe hari n’abiyemereye ko kunyurwa n’umugabo umwe byabananiye.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi by’i mahanga byasenyewe no guca inyuma abagabo babo:

    1. Princess Diana

    Si ibanga ko urugo rwa Princess Diana na King Charles III rwaranzwemo ubuhehesi mu myaka ya kera. Hari filime nyinshi mbarankuru zibyerekana, byumwihariko iyitwa ‘The Crown’ inyura kuri Netflix igaruka ku mabanga y’umuryango w’i Bwami. Mu 1993 byaramenyekanye ko Princess Diana yaryamanaga na James Hewitt wari Kapiteni mu gisirikare cy’u Bwongereza. Ibi byatumye urugo rusenyuka bimuviramo guhana gatanya na King Charles mu 1996 bamaze kubyarana Prince William na Prince Harry.

    2. Kim Kardashian

    Umunyamideli Kim Kardashian uzwiho kuba yarasohoye filime y’urukozasoni (Porn) ari nayo yatumye amenyekana, ari no mu byamamarekazi byagiye bihinduranya abagabo. Kim kandi yasenye urugo rwe rwa mbere azira ubuhehesi. Mu 2001 inkuru yabaye kimomo ko uyu munyamideli aca inyuma umugabo we Damon Thomas ndetse n’amafoto ye n’undi mugabo arakwirakwira bari muri Hoteli.

    Ntibyatinze Damon Thomas yabwiye itangazamakuru ko ibyo Kim Kardashian yakoze yabitewe n’uko bamaze iminsi batabanye neza ndetse ko yamubabariye. Ingeso yakomeje kuba ingeso maze mu 2003 Kim yongera guca inyuma Damon bituma ahita amwaka gatanya aho batandukanye mu 2004.

    3. Madonna

    Icyamamarekazi mu muziki, Madonna, ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 2004 Madonna yavuzweho kugirana umubano w’ihariye n’umukinnyi wa Baseball witwa Alex Rodriguez benshi bita A-Rod. Ibi byagiye ku mugaragaro mu 2006 ubwo bombi bemezaga ko baryamanye inshuro zirenze imwe maze bigatuma Guy Ritchie wari umugabo wa Madonna ahita amwaka gatanya.

    4.Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez, uri mu byamamarekazi byahinduranije abagabo nk’uhinduranya imyenda, nawe ubuhehesi bwaramusenyeye. Mu 2002 Jennifer yaciye inyuma umugabo we Cris Judd aryamana n’umubyinnyi we biramenyekana bituma mu ntangiriro ya 2003 Judd ahita amwaka gatanya maze urugo rwabo rusenyuka ubwo.

    5. Eva Longoria

    Umukinnyi wa filime unazitunganya ukomoka muri Mexique, Eva Longoria, wamamaye cyane muyitwa ‘Desparate Housewives’, na ‘Devious Maids’. Uyu mugore yisenyeye mu 2010 ubwo yacaga inyuma umugabo we Tony Parker ahita amwaka gatanya ikitaraganya baba baratandukanye.

    6. LeAnn Rimes

    Umuhanzikazi LeAnn Rimes w’icyamamare mu njyana ya ‘Country Music’, ari mu basenyewe n’ubuhehesi. Mu 2010 uyu muhanzikazi yaryamanye n’umubyinnyi we witwa Eddie Cibrian uzwiho kubyinira abandi bahanzi. Ibi byatumye Dean Sheremet wari umugabo wa LeAnn ahita amwaka gatanya. Icyakoze ibya LeAnn n’umubyinnyi we byarangiye ibyari ubusambanyi bivuyemo urukundo ndetse baranarushinga kugeza ubu babanye neza.

    7. Katherine McPhee

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Katherine McPhee wamamariye mu marushanwa ya ‘American Idol’, nawe guhazwa n’umugabo we byaramunaniye maze amuca inyuma birabasenyera. Mu 2015 Katherine yaciye inyuma umugabo we Nick Cokas aryamana na Michael Morris utunganya filime inkuru iba kimomo i Hollywood maze umugabo we Nick ahita amwaka gatanya.

    8. Kris Jenner

    Umushabitsi kabuhariwe Kris Jenner umubyeyi w’ibyamamare nka Kim Kardashian, Khloe Kardashian, Kendall na Kylie Jenner, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 1990 Kris yaciye inyuma umugabo we Robert Kadarshian aryamana na O.J Simpson kabuhariwe muri Baseball. Ibi byatumye bahita batandukana. 

    9. Ariane Grande

    Umuhanziakazi w’icyamamare Ariana Grande, aherutse guhana gatanya n’umugabo we Dalton Gomez mu mpeza z’umwaka wa 2023. Dalton niwe wafashe iya mbere yaka gatanya nyuma y’uko  uyu muhanzikazi amuciye inyuma akaryamana n’umukinnyi wa filime Ethan Slater ari nawe bakundana ubu. Guca inyuma umugabo kandi Ariana aherutse kubyigamba mu ndirimbo aherutse gusohora yise ‘Yes….And?’.

    10. Whoopi Goldberg

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime kabuhariwe, Whoopi Goldberg ari mu byamamarekazi byasenyewe n’ubuhehesi. Mu kiganiro ‘The View’ akora kinyura kuri televiziyo ya ‘ABC’, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Lyle Trachtenberg kuko yamufashe amuca inyuma. Whoopi Goldberg yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we inshuro 6 bikabaviramo guhana gatanya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139623/kutanyurwa-numugabo-umwe-byabakozeho-ibyamamarekazi-10-byisenyeye-ingo-kubera-ubuhehesi-139623.html

  • Ibyafashije kwakira iserukiramuco Kigali Tri… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe “Kigali Triennial'.

    Iserukiramuco rikubiyemo ibitaramo, imurikagurisha n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi birenga 60 rikazitabirwa n'abahanzi basaga 300 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

    Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by'abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia wari umuyobozi wa Théâtre National yo mu Bubiligi, Sonia Roland muri cinema ndetse na filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

    Hazagaragaramo kandi abahanzi nka: Bushali, Kivumbi Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n'abandi bavuye mu bihigu bitandulanye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko “dutewe ishema no kwakira ‘Kigali Triennial’ nk’Umujyi wa Kigali’”.

    Yavuze ko iki gikorwa kizateza imbere ubuhanzi, yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ‘turimo’ no muri Afurika muri rusange.

    Iri serukiramuco rizitabirwa n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi barenga 200 barimo abahanzi, aba Producer, abanyabugeni n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ubuhanzi mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’umuco. Aba bose bazahurira i Kigali kuva tariki 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 25 Gashyantare 2024.

    Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko kuba iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ari ‘ikimenyetso cy’uburyo umuryango mpuzamahanga ariko n’ibihugu bitandukanye by’inshuti babona uruhare rw’Igihugu rwacu n’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere ubuhanzi’.

    Avuga ko ibi bituma havamo imirimo ku rubyiruko, ndetse n’abandi bantu bose bafite impano mu bugeni n’ubuhanzi. Ibi ariko kandi binafasha u Rwanda kumenyekana ku ruhando rw’amahanga.

    Meya Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizafasha Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere imyidagaduro. Ati “Iri serukiramuco rero rizatuma ubuhanzi n’ubugeni bijya imbere, ndetse bitume ababikora babona isoko, ariko none n’abakeneye kugura ibihangano by’abo babone aho babikura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kwakira iri serukiramuco bizatuma Umujyi wa Kigali ukomeza intego wihawe, wo kuba igicumbi cy’inama n’imyidagaduro.

    Ati “Ku buryo bizatuma abantu baza mu Rwanda barushaho kwiyongera, bakarenga abaza mu bukerarugendo, hakaba n’abantu baza baje kureba ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.”

    Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizatuma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, kandi bizafasha abatuye umujyi wa Kigali kubona ahantu ho kwidagadurira mu gihe cy’iminsi 10 iri serukiramuco rizamara riri kuba.

    Yavuze ko imyiteguro yamaze gukorwa, yaba Hoteli zizakira abantu, aho ibitaramo bizabera, kandi abantu banyuranye batangiye kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo.

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira iri serukiramuco mu gihe umaze kwigaragaza nk’Umujyi w’ibikorwa by’imyidagaduro. Wakira amarushanwa ya Basketball azwi nka BAL, bakiriye kandi ibitaramo bikomeye nk’ibya Giants of Africa, Trace Awards n’ibindi binyuranye.

    Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kugirango habeho ibikorwa bitandukanye ariko biteza imbere ubukerarugendo.

    Meya Samuel yavuze ko hari gahunda y'uko ‘umuco wagira imizi hano mu Mujyi wa Kigali’ kugirango bifashe mu guteza imbere ibikorwa binyuranye ndetse n’ubucuruzi.

    Yavuze ko uburyo Umujyi wa Kigali umaze kwigaragaza mu mishinga iteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi biri mu byatumye iri serukiramuco 'Kigali Triennial' igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Samuel avuga ko iri serukiramuco banaryitezeho gusigira ubumenyi urubyiruko, ari nayo mpamvu bashyize imbere mu kuryakira. Rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.

    Iserukiramuco “Kigali Triennial” rizabera i Kigali kuva tariki ya 16 Gashyantare 2024, rikazaba rukubiyemo ibikorwa binyuranye by’ubuhanzi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yasobanuye iri serukiramuco nk’isoko, kuko abanyamahanga bazamurika ibikorwa by’abo n’abanyarwanda bigende uko.

    Ati “Bivuze ko umuntu uzaza muri iri serukiramuco, aba Producers n’abandi bafite akazi kajyanye n’ubuhanzi baje kugura cyangwa baje kugurisha […] Hari umuntu uzaba uri kugura ikinti, hari umuntu uzaba uri gusinya undi ari kugurisha.”

    Sandrine yavuze ko mu gihe cy’imyaka iminsi 10, abahanzi bakiri bato bazahabwa amahugurwa ku kugurisha ibikorwa by’abo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ibi ari byo byatumye nka Minisiteri bashyigikiye iki gikorwa.

    Yasobanuye ko nyuma y’iminsi 10 y’iri serukiramuco, bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’abahanzi barinyuzemo, no kubahuza mu byabafasha kwiteza imbere.

    Sandrine yavuze ko ubuhanzi ari akazi, bityo buri wese uzagaragaza ibyo amaze kugeraho hari icyo azakuramo. Ati “Umuhanzi wese agomba kuba amafaranga ku bintu amaze guhanga… Nka Minisiteri turimo turagaragaza y’uko ibijyanye n’ubuhanzi bishobora kuzamura ubukungu bw’Igihugu.”

    Yavuze ko iri serukiramuco atari ryo rya nyuma rizafasha umuhanzi kugaragaza ibikorwa bye, kuko hari n’ibindi biri gutegurwa.

    Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko iri serukiramuco ryubakiye ku ntego yo gufasha Abanyarwanda kwidagadura no kumurika ibyo bakora.

    Rugamba yavuze ko ibihangano bizifashishwa muri iri serukiramuco harimo ibizishyurwa n’ibindi bitazishyurwa. Iri serukiramuco rizabera i Burera muri Ruhondo, Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi.

    Avuga ko iri serukiramuco bashaka ko ryubakira ku bukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’ubuhanzi.

    Yasobanuye ko iri serukiramuco ryatagiye gutegurwa nyuma y’ibiganiro ‘no kwicarana n’inzego z’Umujyi wa Kigali’.

    Rugamba yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 12 ishize ka Rwanda Initiative Arts (RIA) bafashije abahanzi kugaragara impano z’abo ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bamaze kohereza mu mahanga abahanzi barenga 100, kugirango biyungure ubumenyi, kandi babonye ko ibihangano byabo bikunzwe.

    Ati “Ni muri icyo gitekerezo rero twavuze tuti reka dukore iri serukiramuco tunatekereze uko ‘industry’ ya hano mu Rwanda ikura.”

    Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 Gashyantare 2024, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho hazaririmba abahanzi barimo nka Michael Makembe, Ibihame by’Imana ndetse na Angel&Pamela.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel yagaragaje ko kuba bagiye kwakira ibikorwa by’iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ byaturutse ku mbaraga bashyira mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yavuze ko iri serukiramuco rizasigira ubumenyi abahanzi, kandi ibikorwa by’abo bizakomeza gukurikiranwa

    Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative (RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko ‘Kigali Triennial’ yubakiye ku buhanzi, iterambere ndetse n’ubumenyi

    Umunyamuziki Mari Martin wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu no hanze bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139631/ibyafashije-kwakira-iserukiramuco-kigali-triennial-ninyungu-abahanzi-basaga-300-bazakuramo-139631.html

  • Rayon Sports yitandukanyije na Luvumbu #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yitandukanyije Heritier Nzinga Luvumbu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yishimiyemo igitego yaraye atsinze Police FC bwatunguye benshi.

    Hari mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.

    Uyu mukinnyi yakoze nk’ibyo Ikipe y’Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.

    Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk’ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.

    Iyi 'Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

    Nyuma y’umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n’abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n’uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.

    Byagaragate ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y’uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo 'geste’ maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'dukuneye amahoro hagati y’ibihugu byombi.'

    Rayon Sports ikaba imaze gusohora itangazo yitandukanya n’uyu mukinnyi uri mu mezi 6 ya nyuma y’amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Iti 'Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wa yo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na 'Discipline’ ku bibuga no hanze ya byo.'

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yamaze gutumizaho uyu mukinnyi kugira ngo agire ibyo asobanura bijyanye n’imyitwarire yagaragaje kuri uyu mukino.

    rayon Sports itandukanyije na Nzinga Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yitandukanyije-na-luvumbu

  • Abasifuzi barikoroje mu mikino yo mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Biragoye ko umunsi byibuze umwe wa shampiyona watambuka hatumvikanye ikibazo cy’imisifurire muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, gusa uko iminsi ishira bigenda bifata indi ntera.

    Tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United yatangaje ko asheshe iyi kipe, hari nyuma yo gutsindwa na AS Kigali muri shampiyona 1-0.

    Impamvu nta yindi ni uko atishimiye uburyo yatsinzwemo ndetse ko abasifuzi batamubaniye babigizemo uruhare, ikiyongera ku kuba avuga ko umupira w’u Rwanda harimo umwanda mwinshi.

    Ikibazo cy’imisifurie cyongeye kuvuka mu mpera z’icyumweru gishize, mu mikino imwe n’imwe na shampiyona y’umunsi wa 20.

    Ku ikubitiro mu mukino wahuje Gorilla FC na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024.

    Uyu mukino wari wahawe Ngabonziza Dieudonne nk’umusifuzi wo hagati, Bwiriza Nonati Raymond umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Muhire Faradje umusifuzi wa 2 kabiri w’igitambaro mu gihe Nshimiyumuremyi Abdallah yari uwa 4.

    Umukino warangiye ari 1 cya Kiyovu Sports ku busa bwa Gorilla FC, gusa ibyavuzwe cyane ni igitego cya Gorilla FC umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Raymond Nonati yanze.

    Hari ku munota wa 67 ubwo Gorilla yabonaa kufura igaterwa neza maze umunyezamu Djihad akayikuramo ariko Iradukunda Simeon wari wakurikiye ahita ashyira umupira mu izamu ariko Nonati asifura kurarira nyamara mu mashusho bigaragara ko ntayirimo. Nyuma ni bwo Kiyovu Sports yaje gutsinda igitego umukino urangira ari 1-0.

    Nonati yanze igitego cya Gorilla FC

    Uyu mukino wakurikiwe n’undi wo APR FC yakiriyemo Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu saa 18h00′, Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ni we wari umusifuzi wo hagati, Safari Hamiss yari uwa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro yari Ndayishimiye Bienvenue ni mu gihe uwa 4 yari Akingeneye Hicham.

    Ku munota wa 10 w’umukino, Shiboub yatsindiye APR FC igitego cya mbere, nyuma y’iminota mike uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani yongeye gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Safari Hamiss aracyanga avuga ko Mugisha Gilbert wamuhaye umupira yari yaraririye. Gusa na yo mu mashusho bigaragara ko atari yo ndetse nta n’irindi kosa ryabayeho. Byaje kuviramo Ndahiro Derrick ikarita itukura kubera kutumvikana na Samuel uwikunda kuri iki cyemezo

    Iyi misifurire itavugwaho rumwe, yongeye kugaragara ku mukino usoza umunsi wa 20 wo Rayon Sports yaraye yakiriyemo Police FC ikanayitsinda 2-1, ni umukino wasifuwe na Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonne yari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel ari uwa kabiri w’igitambaro mu gihe Ngabonziza Jean Paul yari umusifuzi wa 4.

    Muri uyu mukino benshi ntibemeranyije n’umusifuzi wo hagati cyane cyane kuri penaliti yo ku munota wa nyuma yimwe Police FC ku ikosa Serumogo yari akoreye Nkubana Marc mu rubuga rw’amahina, bikarangira Rayon Sports icyuye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

    Umukino wa Police FC na Rayon Sports wasojwe n’imvururu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Abasifuzi-barikoroje-mu-mikino-yo-mu-mpera-z-icyumweru-gishize-mu-Rwanda-VIDEO

  • Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi #rwanda #RwOT

    Abahanga mu gukemura amakimbirane bavuga ko udashobora kubona igisubizo utazi neza inkomoko n' imiterere yacyo.

    Abasesenguzi b'intambara nabo bungamo, bakemeza ko gutsinda umwanzi bibanzirizwa no kumva neza uwo ariwe n'icyateje iyo ntambara.

    Ibyo utabizi, hama hamwe ukubitwe n'inkuba itagira amazi.

    Iyo urebye imiterere y'intambara ica ibintu cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, wibaza niba abategetsi b'icyo gihugu bazi, cyangwa bashaka kumva neza ko ikibazo cyabo gifite imizi mu miyoborere mibi ya Kongo, uko ingoma zagiye zisimburana. Ngiyi intandaro ya mbere yo kunanirwa kwikura ahakomeye.

    Mu buswa bukabije, abategetsi ba Kinshasa banze kwemera ko umutwe wa M23 ugizwe n'Abakongomani barambiwe imiyoborere idahwitse, itagishobora kwihanganirwa.
    Kuba iyo leta itumva cyangwa yirengagiza ko ikibazo ari icy'Abanyekongo ubwabo, byatumye itabasha kugishakira umuti, ahubwo ihitamo kukigereka ku mahanga kandi ariyo yakayifashije kugikemura.

    Kubera ko abaturage batotezwa biganjemo abavuga ikinyarwanda, leta ya Kongo yumva byoroshye kuvuga ko ingorane zayo ziterwa n'u Rwanda.

    Nyamara burya ntushobora guhisha ukuri abantu bose n'igihe cyose. Iki kinyoma cyanze gufata, kugeza ubwo umuryango mpuzamahanga ugaragarije Perezida Tshisekedi ko ikibazo cya leta ye na M23 kidashobora gukemurwa n'intambara, ko ahubwo umuti urambye wava mu biganiro hagati y'abahanganye ku rugamba.

    Kubera ubushishozi hafi ya ntabwo,Tshisekedi yananiwe kwakira uku kuri, ngo anywe uyu muti ushobora kuba usharira, ariko wavura ikimungu Kongo imaranye igihe. Nguko uko yafashe n'ibindi bihugu byose byo mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba (uretse u Burundi) abyongera ku Rwanda, maze urutonde rw'abo Tshisekedi yita 'abanzi' rurushaho kuba rurerure. Ingabo uwo muryango wari wohereje kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo ziswe'ibyitso by'u Rwanda na M23″, zihambirizwa igitaraganya, maze zisimbuzwa iza SADC zo zifatwa nk'inkoramutima za Kongo-Kinshasa.

    Nk'aho umubare w'abanzi Tshisekedi ashaka utaruzura, ubu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, noneho nibyo bigezweho!

    Birazira kuba byareruriye Tshisekedi, ko nta yandi mahitamo afite uretse gushyikirana na M23. Magingo aya ibintu byadogereye mu mijyi hafi ya yose muri Kongo, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, aho imodoka, amazu, ambasade z'ibyo bihugu, birimo gutwikwa, umuntu wese ukekwa ko yaba abikomokamo akaba ari mu y'abagabo, yitwa'icyitso cy'uRwanda na M23″.

    Ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, nazo ntizirebwa neza n'ubwo ntako zitagize ngo zihohore ku butegetsi. Zageze n'aho zivanga mu mirwano, zimisha ibisasu ku birindiro bya M23, nyamara Ntamunoza Tshisekedi ntibyamubujije gushumuriza abaturage MONUSCO, izira ko yananiwe gutsinsura abarwanyi kabuhahriwe ba M23.

    Abakurikiranira hafi intambara ya Kongo bose bamaze kugaragaza ko ibiganiro ariyo nzira rukumbi yo guhagarika ubushyamirane buhitana abantu batabarika, abandi bagata ibyabo, imitungo igatikira. Kubyirengagiza bisaba ubwiyahuzi nk'ubwa Tshisekedi, nyamara binaboneka ko nta mbaraga za gisirikari yifitiye. Abamushuka ngo bazamurwanirira nabo ni amaco yo kwisahurira, kuko nk'uko byumvikana, nta munyamahanga watega agatwe ngo aramenera Abanyekongo amaraso, kubera ibibazo banze kwikemurira.

    Imivuno yose Tshisekedi yagerageje yaramupfubanye. Burya rero koko ngo ntawe unanira umushuka.Tshisekedi nawe yumvira abamuroha, akananira abamuhana.

    Ikindi ngo'usenya urwe umutiza umuhoro'. Ubwo twateguraga iyi nkuru umudepite w'Umufaransa wo mu ishyaka'La France Insoumise'(rihanganye n'iriri ku butegetsi aho mu Bufaransa) yahamagariraga Abanyekongo gukaza umurego muri ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Uretse ko twanamenye ko Depite anafite inkoko muri Kongo, mu by'ukuri ninde ufite igihombo mu kwiteranya n'isi yose uretse Abakongomani?

    Kutamenya ko umwanzi we nyakuri ari imyumvire ye iciriritse, ahubwo abamugira inama nzima akaba ari bo yita abanzi, nta handi bimuganisha uretse ku gutsindwa ruhenu, kandi kwa vuba cyane.

    The post Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-ntashobora-gutsinda-intambara-buri-wese-amwikangamo-umwanzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-ntashobora-gutsinda-intambara-buri-wese-amwikangamo-umwanzi

  • Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida Kagame Paul yitabiraga umunsi wa mbere w'inama yitwa The World Governments Summit yiga ku miyoborere, irimo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye ubunararibonye bw'Abanyarwanda mu guhitamo abayobozi bazabayobora mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w'inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu kiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w'amatora ari kumwe n'Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yabajijwe icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.

    Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y'ugomba kuyobora ari mu biganza by'Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.

    Icyakora, yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati 'Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba…. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.'

    Tubibutse kandi ko amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwiyamamaza kw'abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry'abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y'u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

    Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay'abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

    The post Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/63202-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=63202-2

  • Sheebah Karungi yaryumyeho ku gitaramo cya Th… – #rwanda #RwOT

    Amasaha arabarirwa ku ntoki kugirango umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , The Ben, ataramiye abakundana mu gitaramo cyiswe ‘The Ben live in Kampala’.

    Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi bakoranye indirimbo mu myaka irindwi ishize. Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2024 mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo wa “Saint Valante”.

    Kugeza ubu abiganjemo abanyarwenya bazagaragara ku rubyiniro, bakomeje gufatanya n’abarimo The Ben na Alex Muhangi (watumiye The Ben) kwamamaza iki gitaramo gusa  Sheeba Karungi we  nta kintu na kimwe aratangaza.

    Mu gihe igitaramo kimaze iminsi kizwi ko kizaba byumwihariko The Ben uzahaguruka ku wa 13 yerekeza i Kampala, akomeje gushyiramo imbaraga nyinshi mu kukimenyekanisha.

    Iyo uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzikazi haba kuri X, Instagram, Snapchat n’ahandi, ubona ataratangira kwamamaza iki gitaramo. Hakibazwa impamvu uyu muhanzikazi yaba yaryumyeho ku kwamamaza iki gitaramo azagaragaramo.

    Usibye kuba ataracyamamaza, nta n’ubwo arahamya ko azakitabira, uretse kuba izina rye ryarashyizwe munsi y’ifoto ya The Ben, bavuga ko nawe azaba ahari.

    Icyakora umunyarwanda niwe wavuze ati ‘Ntawuvuma iritararenga’. Aha yashakaga kuvuga ko isaha n’isaha ibintu  bishobora byahinduka, bityo ko nta gutera amabuye uyu muhanzikazi ko ashobora kuza kubikora kuri uyu wa 12, 13 Gashyantare cyangwa se ku wa 14, umunsi nyirizina w’igitaramo.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Alex Muhangi watumiye The Ben ariko ntitwabasha kumufatisha kugirango tumubaze impamvu Sheebah yaba ataratangira kumenyekanisha iki gitaramo.

    Kugeza ubu The Ben arimo kubarizwa mu Rwanda nyuma y’iminsi avuye gutaramira muri Rwanda Day, akahava yerekeza i Dubai aho yari asanze umugore  we Uwicyeza Pamella wari urimo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

    The Ben aritegura gutaramira Abagande mu gitaramo cy’abakundana 

    The Ben amaze igihe ateguza iki gitaramo ndetse n’ubu aracyagiteguza

    Sheebah Karungi ntacyo aravuga ku gitaramo azahuriramo na The Ben

    Sheebah Karungi byitezwe ko azagaragara mu gitaramo cya The Ben n’ubwo ntacyo arabivugaho

    Sheebah Karungi agaragara ku bazafatanya na The Ben i Kampala 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139593/sheebah-karungi-yaryumyeho-ku-gitaramo-cya-the-ben-i-kampala-139593.html

  • Impamvu abayoboye umupira w’u Rwanda bavaho b… – #rwanda #RwOT

    Ubundi ubusanzwe bimenyerewe ko umuntu ayobora icyo akunda ariko byakugora kubona uwabaye umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ,FERWAFA ari kuri sitade areba umukino runaka cyangwa ari mu bindi bikorwa bijyanye n'umupira w'amaguru nyuma yo kuva kuri izi nshingano.

    Dufashe urugero rwo guhera muri 2011,Ntangungira Celistin 'Abega' wayoboye FERWAFA guhera muri 2011 kugeza muri 2013 ntabwo ajya agaragara kuri Siitade,Nzabamwita Vincent De Gaulle wayiyoboye guhera muri 2014 kugeza 2017,Rtd Brig Gen Sekemana Jean Damascene wayiyoboye guhera muri 2018 kugeza muri 2021 ndetse na Nizeyimana Mugabo Olivier wayiyoboye guhera muri 2021 kugeza muri 2023 nabo ni uko.

    Tuvuye ku bayoboye FERWAFA tukajya mu bayoboye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports nabo ni uko. Abarimo Muvunyi Paul,Murenzi Abdallah,Gacinya Chance Denis ndetse n'abandi kubabona baje kureba imikino cyangwa bagiye mu bindi bikorwa bya Murera biba bigoranye.  

    Mu babaye abayobozi ba Rayon Sports nibura uwakomeje kuyikurikirana nk'umuntu wayikunze mbere yo kuyiyobora ni Munyakazi Sadate.

    Ntabwo ari muri Rayon Sports no mu yandi makipe nka Kiyovu Sports niko bimeze dore ko na Ndorimana Jean Francois'General' uherutse kwegura ku mwanya wo kuyibera Perezida we yitangarije ko nta bindi bikorwa by'umupira w'amaguru azongera kugaragaramo.

    Kugira ngo tumenye impamvu yaba ituma ababaye abayobozi mu mupira w'amaguru iyo bavuye ku nshingano zo kuwuyobora bahita baburirwa irengero twaganiriye n'abamwe mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda kandi b'inararibonye batubwira impamvu zaba zibitera.

    Kwizigira Jean Claude ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA)yagize ati'  Hari impamvu nyinshi:

    1. Hari benshi baza mu mupira baje kuwuyobora gusa ariko mbere yo gutorerwa inshingano cyangwa gushyirwa mu nshingano akaba atari asanzwe akunda umupira cyangwa anawureba akaza nk'inshingano, iyo azambuwe asubira aho yahoze ni ukuvuga ko yongera kuba wa wundi udakunda umupira.

    2. ⁠Uburyo wambuwe inshingano;

    Hari benshi baba barahawe inshingano cyangwa barazitorewe bakaba babona inyungu mu kuyobora ‘Fédération’ cyangwa ikipe.

    Iyo beguye cyangwa batakarijwe icyizere bakamburwa inshingano bibaviramo kwiheba no kuzinukwa umupira 

    3. Umupira Urahenda kandi mu Rwanda nturatangira kwinjiza amafaranga, bisaba kwigomwa ugashora ayawe iyo uri umuyobozi. Iyo birangiye ubivuyemo umupira uwufata nka kimwe mu bya kudindinje cyangwa byaguhombeje bityo bikakuviramo kuwuheba”.

    Sam Karenzi ukorera Fine FM yavuze impamvu 3 z’ingenzi agira ati'1. Baza batabikunda ahubwo bakurikiye izindi nyungu zabo bwite. Iyo rero igihe cyabo kirangiye bakazibura barahurwa,  bakagenda kuko ntabwo baba barabijemo bafite umuhamagaro wabyo bityo bakisubirira mu byo bahozemo kuko nibyo baba biyumvamo.

    2. Batinya ko byitwa ko bavangiye ababasimbuye , akenshi abo basimbuye baza badashaka kubakira ku byo abo basimbuye bakoze ahubwo bakabisenya bagatangira bushya ari nabyo bidindiza umupira wacu, uwo wasimbuye haba mw'ikipe cyangwa  muri ‘Federation’ umubona nk'umwanzi cyangwa ukurwanya bigatuma nawe yiheza kugira ngo bititwa ko yakunanije kugera ku ntego zawe.

    3.Kuko siporo yacu itaraba ‘business ‘yunguka, akenshi abayiyobora bibasaba gukoresha amafaranga yabo bwite cyangwa y'umuryango wabo, ibyo rero bituma bayihomberamo bakayivamo bameze nk’abaruhutse umutwaro, bakayigendera kure kubera ibyo baba barahuriyemo nabyo.

    Nizeyimana Mugabo Olivier nyuma yo kureka kuyobora FERWAFA ntabwo arongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago 

    Nzamwita Vincent Degaulle  umwe mu bayoboye FERWAFA ariko nawe akaba atakigaragara mu bikorwa by’umupira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139616/impamvu-abayoboye-umupira-wu-rwanda-bavaho-bakaburirwa-irengerero-mu-mboni-za-sam-karenzi–139616.html

  • Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga ubuyobozi bw’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, umufaransa Thierry Froger ntabwo yumva ukuntu ubuyobozi bw’iyi kipe bwaryumyeho ntibugire icyo buvuga ku magambo yatangajwe n’uwari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu avuga kuri Khouda Karim umwungirije.

    Tariki ya 7 Gashyantare 2024 ni bwo APR FC yasezeye kuri myugariro mpuzamahanga w’umunya-Cameroun wayikiniraga, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II werekeje muri Al Shorta SC yo muri Iraq.

    Kugenda kwe ntabwo byavuzweho rumwe aho abakunzi b’iyi kipe batumva uburyo yagenda kandi ari umukinnyi mwiza cyane ko n’umwanya yahawe yakinnye neza ahubwo bakavuga ko ahubwo ashobora kuba umutoza atamwiyumvamo.

    Mbere yo kugenda, Salomon Banga yashyize umucyo ku kumujyanye aho yavuze ko ikibazo ari umutoza wungirije Khouda Karim, ari we watumye adakina.

    Nyuma yo gutsinda Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 20, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko atumva ukuntu Bindjeme yise umwungiriza we umuntu mubi ahubwo ko ari we mubi.

    Ati 'Salomon aravuga ko umwungiriza wanjye ari mubi, ni gute uvuga ko umuntu ari mubi ukanarenzaho ukavuga inkomoko ye, akanongeraho ko iyo aza kumwegera yari kumukubita ikofi, ubwo ni we muntu mwiza? Ndibaza ko ari we muntu mubi ahubwo. Kugira ngo umukinnyi agende ni uko we n’ikipe baba babyumvikanyeho, ni ko byagenze, ndibaza ko impande zombi zari zishimye.'

    Yakomeje avuga ko yatangajwe no kuba ubuyobozi bwa APR FC bwariturije ntibugire ikintu buvuga kuri ibi byavuzwe ku mukozi wa bwo kandi ari umukozi mwiza wubaha akazi ke.

    Ati 'Igitangaje ni uko mu ikipe yacu nta muntu n’umwe wigeze arengera umutoza wungirije, ese muzi ko njye na we tugera isaha imwe mbere y’imyitozo i Shyorongi aho dukorera imyitozo, tugategura imyitozo muzaze murebe imiryango iba ifunguye, saa 14h30′ aba yageze ku kibuga, turakora cyane, rero birantangaza kubona umuntu utari mu ikipe akavuga amagambo nk’ariya ku mukozi ntihagire umuntu umuvuganira mu ikipe, mbona bibabaje.'

    Thierry Froger kandi yavuze ko mu mezi 7 yamaranye na Salomon nta rimwe yigeze amwegera ngo amubwire ikibazo afite, ngo iyo aba umukinnyi ukomeye yari kuhagumama agahatana.

    Ati 'Salomon twamaranye amezi 7, nta rimwe yigeze aza kumbwira ikibazo afite kandi ninjye uhitamo abakinnyi, iyo aza kuba akomeye yari kuhaguma, agahangana, agahatana ntatwarwe umwanya n’umwana w’imyaka 21 w’umunyarwanda, ikindi mwibuke ko ari twe dufite ubwugarizi bwiza, yaragiye ariko ntibikuraho kugira ikinyabupfura no kubaha abantu.'

    Nubwo avuga ibi ariko abakinnyi benshi ba APR FC ntabwo biyumvamo uyu mugabo kuko ngo ababwira amagambo mabi abaca intege.

    Bindjeme yavuze ko kimwe mu bibazo APR FC ifite ari Khouda Karim

    Ngo ntiyumva ukuntu nta kintu ubuyobozi bwa APR FC bwigeze buvuga ku magambo Bindjeme yatangaje

    Thierry Froger abona Bindjeme ari we mubi bitewe n’ibyo yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yifatiye-ku-gahanga-ubuyobozi-bw-iyi-kipe

  • Usher arikumwe nabarimo Alicia Keys na Ludac… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'umwaka wa 2023 byatangazwa ko umuhanzi Usher ariwe uzaririmba mu mikino irebwa na benshi ya 'Super Bowl' mu gice cyitwa 'Halftime Show', benshi bishimiye aya makuru ndetse bahamya ko Usher azatanga ibyishimo dore ko asanzwe azwiho imibyinire irangaza benshi.

    Mu ijoro ryakeye, Usher yabashishe kwitwara neza ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.

    Usher niwe muhanzi waririmbye mu mikino ya Super Bowl 2024

    Bidatinze Usher yaje ku rubyiniro imbere y'imbaga y’abitabiriye uyu mukino barimo n'ibyamamare maze aririmba indirimbo zigera kuri 11 mu gihe cy'iminota 15 yahawe ndetse anahamagara n'abandi bahanzi bafatanya kuririmba.

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yaciye ibintu yitwa ‘Caught’ akurikizaho ‘Burn’

    Uyu muhanzi yanageze aho yiyambura umwenda wo hejuru yari yambaye

    Usher waririmbye indirimbo ze zakanyujijeho kera nka 'Caught', 'Burn', 'Confessions',  yahise azana Alicia Keys baririmbana indirimbo ebyeri bakoranye zakunzwe arizo 'My Boo' na 'If Ain't Got You' maze bahabwa amashyi menshi dore ko hari hashize igihe bataziririmba.

    Usher yahamagaye umuhanzikazi Alicia Keys ku rubyiniro batanga ibyishimo

    Bafatanije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka ‘MY BOO’

    Uyu muhanzi wahinduye imyenda inshuro 4 yahise azana abarimo Ludacris, Will.I.Am, Lil Jon, Jermaine Dupri hamwe na H.E.R wamucurangiye gitari bafatanya gutanga ibyishimo mu ndirimbo bakoranye mu myaka yashize.

    Usher kandi yafatanije n’abaraperi barimo Ludacris, Will.I.Am, na Lil Jon 

    Usher aririmbye muri Super Bowl Halftime Show 2024 ahita yinjira ku rutonde rw'abahanzi barimo Micheal Jackson, Beyoncé, Rihanna, Dr.Dre, Eminem, Lady Gaga na Bruno Mars bazwiho kuba baranditse amateka muri ibi bitaramo ngaruka mwaka bihuzwa n'imikino itegurwa na NFL ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Amerika

    Usher yakoze igitaramo cy’amateka mu mikino ya Super Bowl 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139596/usher-arikumwe-nabarimo-alicia-keys-na-ludacris-yanditse-amateka-muri-super-bowl-halftime–139596.html