Blog

  • FERWAFA yahannye abasifuzi 2 basifuye umukino wa APR FC na Police FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse abasifuzi babiri basifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari, Umutoni Aline na Mugabo Eric.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati na Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, buri umwe yahagaritswe imikino 5 kubera amakosa bakoze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari wahuje Police FC na APR FC.

    Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, umunsi u Rwanda rwizihijeho Umunsi w’Intwari.

    Muri uyu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi aho abakinnyi ba APR FC batemeraga igitego cya kabiri batsinzwe.

    Ni nyuma y’uko Nshimirimana Ismail Pitchou wa APR FC bavuga ko yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric ntasifure.

    Ikindi uyu musifuzi ni bwo yahise yerekena ko APR FC ari yo igomba kurengura ariko akabona umusifuzi wo hagati Aline yerekanye ko ari Police FC irengura, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza ni bwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi na we ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya kabiri.

    Byakuruye imvururu nyinshi cyane byanatumye umukino uhagarara iminota irenga 5 bakiburana ariko igitego kiza kwemezwa.

    Bivugwa ko nyuma yo gusesengura ibyabaye kuri uyu mukino FERWAFA yasanze aba basifuzi bombi barakoze amakosa yanatumye imigendekere y’umukino ihinduka, amakuru avuga ko bahagaritswe imikino 5.

    Aline na Eric basifuye umukino wa APR FC na Police FC bahagaritswe imikino 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahannye-abasifuzi-2-basifuye-umukino-wa-apr-fc-na-police-fc

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge ntarafata umwanzuro #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo, Jacques Tuyisenge yavuze ko hari ibindi ahugiyemo ataramenya igihe azagarukira mu kibuga.

    Jacques Tuyisenge ni umwe muri ba rutahizamu mu myaka 3 ishize bagenderwagaho mu ikipe y’igihugu, gusa ubu amaze igihe nta kipe afite.

    Aheruka gukina mu mwaka w’imikino ushize wa 2022-23 ubwo yakiniraga AS Kigali, yaje gufata akaruhuko ajya hanze y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagarutse umwaka w’imikino wa 2023-24 waratangiye.

    Icyo gihe yavugaga ko azagaruka mu kibuga mu mikino yo kwishyura y’iyi shampiyona yatangiye muri Mutarama 2024.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Jacques Tuyisenge yavuze ko hari ibyo agihugiyemo ari yo mpamvu atasinyiye ikipe iyo ari yo yose.

    Ati “Ntabwo ndagaruka mu kibuga ni cyo nakubwira. Ubu hari ibindi mpugiyemo ariko iyo ngaruka muba mwarabimenye.”

    Uyu rutahizamu uheruka kuvuga ko atarasezera ruhago, abajijwe niba afite gahunda yo kugaruka, yagize ati “Simbizi (yabivuze aseka). Gusa nk’uko nabikubwiye hari ibyo ndimo ubu, reka turebe mu minsi iri imbere.”

    Jacques Tuyisenge yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, AS Kigali na APR FC ni mu gihe hanze ya rwo yakiniye Gor Mahia yo muri Kenya, Petro Atletico de Luanda muri Angola.

    Imyaka 2 yakiniye APR FC kuva 2020 kugeza 2022 kongeraho undi mwaka umwe yakiniye AS Kigali, ni imyaka itaramubereye myiza yaba mu buryo bwo gutanga umusaruro cyangwa se imvune kuko ni zo zagiye zimuranga bya hato na hato, amakuru akaba avuga ko yari yarafashe umwanzuro ko nta yindi kipe yo mu Rwanda azakinira.

    Jacques Tuyisenge yavuze ko atazi igihe azagarukira mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-ntarafata-umwanzuro

  • Rayon Sports yitandukanyije na rutahizamu Hertier Luvumbu Nziga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ishyize mu mazi abira rutahizamu Hertier Luvumbu Nziga

    Kuva ku munsi wejo hashize nibwo rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya DRC yagarutsweho cyane kubera ibisa nk'amakosa yakoze nabyumve kimwe n'abanyarwanda benshi.

    Uyu rutahizamu mu kwishimira igitego yatsinze ikipe ya Police FC cya mbere yagaragaye yishimira igitego mu buryo budasanzwe ariko benshi bari bategereje icyo ikipe ye ya Rayon Sports ibivugaho.

    Mu kanya gato gashize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije kumbuga nkoranyambaga bwatangaje ko bwitandukanyije n'imyitwarire ya Hertier Luvumbu Nziga ndetse Kandi buboneraho no kwibutsa abakinnyi kurangwa na Discipline.

    Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1 nubwo abafana ba Police ndetse n'abakinnyi batashye batemeranya n'ibyemezo umutoza yabafatiraga.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ishyize-mu-mazi-abira-rutahizamu-hertier-luvumbu-nziga/

  • Dubai: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya William Ruto. Ni ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’Ibihugu byombi ariko banaganiriye ku mutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida William Ruto, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai, aharimo kubera inama ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma irimo kwiga ku miyoborere.

    Perezida Kagame na William Ruto bagiranye ibiganiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere

    Perezida wa Kenya, William Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda byibanze ku ishoramari ku mugabane w’Afurika. Yagize ati 'Kenya n'u Rwanda baganiriye ku ndangagaciro z'ubucuruzi n'ishoramari muri Afurika y'Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange.'

    Perezida Ruto yanavuze ko abakuru b’Ibihugu byombi banaganiriye ku bijyanye n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Perezida Kagame yanabonanye na Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archangel Touadera nawe bagirana ibiganiro nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyujijwe ku rubuga rwa X.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Centrafrique Faustuin Archangel Touadera 

    Perezida wa Kenya, William Ruto aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda muri Mata 2023 ndetse Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archangel Touadera nawe yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

    Mu Rwanda ibigo by’abanya Kenya bihafite  ibikorwa byashoyemo imari mu ngeri zitandukanye, nko mu Burezi bafite kaminuza ifite ishami mu Rwanda, bafite amabanki akorera mu Rwanda ndetse abanya Kenya bafite ibitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda.

    Ni mu gihe Repubulika ya Centrafrique yishimira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro n’Umutekano muri icyo gihugu cyari cyarazahajwe n’ibikorwa byahungabanyaga umudendezo w’abatuye Centrafrique. Ibi bikaba bishimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida William Ruto 

    Perezida Kagame yabonanye na Perezida Faustin Archangel Touadera 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139636/dubai-perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-perezida-wa-kenya-nuwa-centrafrique-139636.html

  • Korali Boaz ya ADEPR Samuduha yakoze mu nganz… – #rwanda #RwOT

    Twaganiriye n’umutoza wa Korali Boaz akaba na Visi Perezida wa kabiri, Tuyishime Samwel, tumubaza ubutumwa bukubiye muri icyo gihangano bashyize hanze, adusubiza muri aya magambo; 'Mutima wanjye', indirimbo nshya Korali Boaz yageneye abafite imitima itinya ndetse n’imitima ihagaze. Irabahumuriza ngo mwe gutinya”. 

    Korali Boaz yageneye abakunzi bayo by'umwihariko, n'abantu bose muri rusange, indirimbo bise 'Mutima wanjye' yamaze gushyirwa ahagaragara mu majwi n'amashusho kuko ubu iri kuboneka ku rubuga rwa Youtube 'Boaz Choir Samuduha' no ku zindi mbega zose yaba, Instagram, Facebook, Tiktok, Twitter, byose byitwa Boaz choir Samuduha.

    Umuyobozi w’indirimbo akaba na Visi Perezida wa kabiri, Tuyishime Samwel, abajijwe icyo yavuga kuri iyi ndirimbo yabo nshya, yabanje kwibutsa ko kuba Korali Boaz yaravukiye mu cyumba cy'amasengesho mu 1997, ari byo bituma igira umwihariko wo gutegura ibihangano byayo ishingiye ku ‘verse bibliothèque’ (Bibiliya) nk'uko abayitangije babikoraga.

    Yavuze ko indirimbo hafi ya zose za Korali Boaz zahimbwaga bari mu masengesho kandi bamaze kumva Ijambo ry'Imana. Nk'abavugabutumwa bwiza rero ni ngombwa gushingira ibihangano byacu kuri Bibiliya kugira ngo duhimbaze Imana mu ndirimbo. 

    Kuri Tuyishime Samwel ngo byorohera cyane abantu gufata amagambo akubiye mu ndirimbo kuruta uko bafata ayo babwirizwa n'Umuvugabutumwa mu buryo busanzwe bwo kwigisha nk’uko yabihamirije inyaRwanda.

    Agaruka kuri iyi ndirimbo yiswe 'Mutima wanjye', yavuze ko  ikomoka mu Ijambo ry'Imana  Umwuka yaganirije Umwe muribo ubwo yari i Musanze yiga muri kaminuza yicaye muri geto (Aho yacumbikaga).

    Icyo gihe buruse yari yaratinze kumugeraho afite ubukene ndetse mu by’ukuri ntacyo kurya yar afite ndetse no kwishyura inzu byari byamunaniye,yabonaga ubuzima bumugoye ndetse ntacyerecyezo yabonaga kabone nubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y’urwanda. 

    Muri icyo gihe nibwo yafashe Bibiliya arasoma yumva agize ihishurirwa, atangira kubwira umutima we ati: “Mutima wanjye we ni iki gituma mpagararamo mbese umurengezi wanjye yapfuye ?” Yahise ahishurirwa ko mu gihe cy’ibigeragezo, mu byago no mu makuba Imana iba ihari ntabwo ijya ireka Intore zayo ziyitacyira kumanywa na nijoro.

    Nyuma yo kugera mu biruhuko ni bwo yicaranye na ‘Commission technique’ ya korali Boaz abasangiza ibyo bihe bafatanya gutunganya icyo gihangano bashingiye ku magambo y’Imana agaragara mugitabo cy’umuhanuzi Yesaya. 

    Yesaya 43:1-2 “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati 'Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata”. 

    Koral Boaz iri gukorana imbaraga nyinshi muri iki gihe bitandukanye no mu myaka yashize

    Mu butumwa Korali Boaz itanga muri iyi ndirimbo ni uko Imana yasezeranyije abantu bayo ubutabazi, uburinzi bwayo bukomeye mu bihe byose bigoye baramuka banyuzemo cyangwa bahagazemo. “Abantu batuze bizere Imana icyo dusbwa ni ugukora ibyo gukiranuka tugasenga”.

    Ati “Iyi ndirimbo 'Mutima wanjye' ni isengesho ryo mu mutima rigamije kwisuzuma (self-evaluation, meditation cyangwa introspection mu ndimi z'amahanga) kugira ngo umukristo yibuke ko ibihe birushya, ubuzima bugoye, ibyago n'amakuba n'ibindi tutarondora, byose Uwiteka ari We ubigenga kandi ubifitiye ibisubizo”. 

    Akomeza avuga ko 'Mutima wanjye' yatekerejweho mu rwego rwo gutanga ihumure ku bantu b'Imana muri iyi minsi itoroshye, haba mu buryo bw'Umwuka n'ubwo mu mibereho isanzwe ya buri munsi. Ati “Abantu bizere Imana mu mitima yabo aho kwimikamo amaganya, agahinda, ubukene n'ibindi byose bihangayitse abantu muri iki gihe.” 

    Avuga ko kwimika Imana mu mitima iboneye ni cyo cyonyine kizatuma ihumure riyiturukaho rigera ku bantu kandi rigakora koko. Ati “Ku bw'iryo humure, bazajya baryama biziguye kabone n'ubwo baba bafite ibibaruhije barwana nabyo”.

    Ati “Mu yandi magambo, Korali Boaz twifurije abakristo, abanyarwanda muri rusange n'abandi batuye kure bose bazumva iyi ndirimbo yacu ko bakwiye gutekereza, bakikorera rya suzuma (self-evaluation) kugira ngo barebe niba ibibazo, ibigeragezo, amakuba n'ibindi atari byo byituriye mu mitima yabo aho kugira ngo Imana ibe ari yo ifatamo ikibanza gikwiye kandi kizatuma barenga ibyo bihe”.

    Korali Boaz irasaba buri wese uzumva ubutumwa bw'iyi ndirimbo kuyishyigikira akabugeza ku bandi bakeneye ihumure riturutse ku Mana mu gihe nk'iki. Bati “Turabararikira gukomeza gukurikirana ubutumwa bwiza mu ndirimbo twabateguriye muri uyu mwaka kuko korali Boaz ifite intego yuko buri kwezi izajya ishyira hanze indirimbo mwe mu zigize umuzingo (Album Intsinzi Yesu)”.

    Tuyishime Samuel umuyobozi w’indirimbo akaba na Visi Perezida wa kabiri wa Boaz choir

    Boaz choir yateguje indirimbo nshya y’amashusho buri kwezi

    REBA INDIRIMBO NSHYA “MUTIMA WANJYE” YA BOAZ CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139633/korali-boaz-ya-adepr-samuduha-yakoze-mu-nganzo-ihumuriza-abafite-imitima-ihagaze-video-139633.html

  • Nyuma y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l'Est na Etincelles mu murongo utukura #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mber mu Rwanda yakomezaga mu mpera z'iki cyumwru dushoje hakinwa umunsi wa 20, ni umunsi usize ikipe ya mbere ya APR FC ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 6 ku ikipe ya Rayon Sports ya Kabiri.

    Ibi ikipe y'ingabo yabigezeho ubwo yatsindag ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba igitego kimwe ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu bityo igeza amanota 45 mu mikino 20 imaze gukina ikaba isigaje umukino umwe w'ikirarane izakina na Etoile de l'Est.


    Rayon Sports izwi nka Gikundiro ikomeje kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC kuko ubu iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 39 yo ikaba yarasoje imikino yayo yose, iyi kipe irakurikirwa na Musanze FC, hagakurikiraho Mukura VS na Police FC.


    Mu gice cy'Amakipe arwana no kutamanuka naho guhatana birakomeje aho amakipe ya Etincelles yo mu Bungerezuba na Etoile de l'Est arimo kurwana no kutajya mu kiciro cya kabiri umwaka utaha w'imikino wa 2024-2025.

    Aya makipe aheruka kunganya ku mukino wabahuje ukabera i Rubavu, Etincelles na Etoiles banganyije igitego kimwe kuri kimwe bityo bituma ikipe yo mu karere ka Ngoma iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota 13 igakurikira Etincelles ifite amanota 20.

    Muri rusange uko imikino y'umunsi wa 20 yagenze:

    Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC
    Etincelles FC 1-1 Etoile de l'Est
    Amagaju 2-1 AS Kigali
    APR FC 1-0 Sunrise
    Mukura VS 0-2 Musanze FC
    Marine 1-1 Muhazi
    Gasogi United 2-3 Bugesera FC
    Rayon 2-1 Police

    The post Nyuma y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l'Est na Etincelles mu murongo utukura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-apr-fc-na-rayon-sports-zikomeje-gukuhatanira-igikombe-etoile-de-lest-na-etincelles-mu-murongo-utukura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-apr-fc-na-rayon-sports-zikomeje-gukuhatanira-igikombe-etoile-de-lest-na-etincelles-mu-murongo-utukura

  • AFCON 2023: DR Congo yahawe isomo n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iherutse gutsindwa n’Amavubi ibitego bibiri ku busa – YEGOB #rwanda #RwOT

    AFCON 2023: DR Congo yahawe isomo n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo iherutse gutsindwa n'Amavubi ibitego bibiri ku busa.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino w'ishiraniro wahuje ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo aho amakipe yombi yahataniraga kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy'Afurika kiri kubera muri Côte D'Ivoire.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi ananiwe kwisobanura biba ngombwa ko hitabazwa penaliti zitigeze zihira abasore b'ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Afurika y'Epfo iherutse gutsindwa n'Amavubi ibitego bibiri ku busa mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi yegukanye umwanya wa gatatu itsinze penaliti 6 kuri 5 za DR Congo.

    Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika uraba uyu munsi tariki 11 Gashyantare ukaba urahuza ikipe y'igihugu ya Côte D'Ivoire n'ikipe y'igihugu ya Nigeria.

    Source : https://yegob.rw/afcon-2023-dr-congo-yahawe-isomo-nikipe-yigihugu-ya-afurika-yepfo-iherutse-gutsindwa-namavubi-ibitego-bibiri-ku-busa/

  • Rudasingwa prince yapfukamiye umutoza Julien Mette mu buryo bitangaje [Amafoto] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rudasingwa prince ajya guhobera umutoza Julien Mette akabanza agapfukama hasi akomeje kugaragaza urukundo rw'umutoza n'abakinnyi

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 2-1 bigoranye cyane mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi.

    Ni umukino watangiye ikipe zombi zatakana cyane bijyanye ni uko amakipe akomeye gutsinda bikomeza kugorana cyane igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarutse neza ihita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Hertier Luvumbu Nziga kuri Kufura nyuma gato Police FC yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Kayitaba Jean Bosco ariko mu minota y'inyongera Rudasingwa prince ahita abona igitego 2 birangira ari ibitego 2-1.

    Uyu rutahizamu watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri Rudasingwa prince, yaje kwishimira igitego n'umutoza araza aramuhobera ariko abanza gupfukama mu buryo wabonaga ko uyu mutoza n'abakinnyi harimo umwuka mwiza cyane ariko n'ubundi mbere yaho gato Charles Bbaale yabanje kumuterura bikomeye.

    Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 39 aho ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 45 n'umukino umwe w'ikirarane.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-rudasingwa-prince-ajya-guhobera-umutoza-julien-mette-akabanza-agapfukama-hafi-akomeje-kugaragaza-urukundo-rwumutoza-nabakinnyi/

  • Kutanyurwa n’umugabo umwe byabakozeho! Ibyama… – #rwanda #RwOT

    Kutanyurwa n’umugabo barushinze, gukunda iraha no kuganzwa n’ingeso y’ubusambanyi n’ubuhehesi nibyo biza ku isonga  mu bituma bamwe mu bagore baca inyuma abo bashakanye. Uretse kuba bigaragara mu ngo z’abantu basanzwe, ibi byagiye bigaragara  no mu ngo z’ibyamamare harimo n’izasenyutse kubera gucana inyuma.

    Dukunze kubona gatanya zivuza ubuhuha mu byamamare ndetse ugasanga kenshi batandukanijwe n’ubuhehesi ku ruhande rw’umugabo. Gusa hari n’izindi ngo z’ibyamamarekazi zagiye zisenyuka nyuma y’uko bifashwe bica inyuma abagabo babo yewe hari n’abiyemereye ko kunyurwa n’umugabo umwe byabananiye.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi by’i mahanga byasenyewe no guca inyuma abagabo babo:

    1. Princess Diana

    Si ibanga ko urugo rwa Princess Diana na King Charles III rwaranzwemo ubuhehesi mu myaka ya kera. Hari filime nyinshi mbarankuru zibyerekana, byumwihariko iyitwa ‘The Crown’ inyura kuri Netflix igaruka ku mabanga y’umuryango w’i Bwami. Mu 1993 byaramenyekanye ko Princess Diana yaryamanaga na James Hewitt wari Kapiteni mu gisirikare cy’u Bwongereza. Ibi byatumye urugo rusenyuka bimuviramo guhana gatanya na King Charles mu 1996 bamaze kubyarana Prince William na Prince Harry.

    2. Kim Kardashian

    Umunyamideli Kim Kardashian uzwiho kuba yarasohoye filime y’urukozasoni (Porn) ari nayo yatumye amenyekana, ari no mu byamamarekazi byagiye bihinduranya abagabo. Kim kandi yasenye urugo rwe rwa mbere azira ubuhehesi. Mu 2001 inkuru yabaye kimomo ko uyu munyamideli aca inyuma umugabo we Damon Thomas ndetse n’amafoto ye n’undi mugabo arakwirakwira bari muri Hoteli.

    Ntibyatinze Damon Thomas yabwiye itangazamakuru ko ibyo Kim Kardashian yakoze yabitewe n’uko bamaze iminsi batabanye neza ndetse ko yamubabariye. Ingeso yakomeje kuba ingeso maze mu 2003 Kim yongera guca inyuma Damon bituma ahita amwaka gatanya aho batandukanye mu 2004.

    3. Madonna

    Icyamamarekazi mu muziki, Madonna, ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 2004 Madonna yavuzweho kugirana umubano w’ihariye n’umukinnyi wa Baseball witwa Alex Rodriguez benshi bita A-Rod. Ibi byagiye ku mugaragaro mu 2006 ubwo bombi bemezaga ko baryamanye inshuro zirenze imwe maze bigatuma Guy Ritchie wari umugabo wa Madonna ahita amwaka gatanya.

    4.Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez, uri mu byamamarekazi byahinduranije abagabo nk’uhinduranya imyenda, nawe ubuhehesi bwaramusenyeye. Mu 2002 Jennifer yaciye inyuma umugabo we Cris Judd aryamana n’umubyinnyi we biramenyekana bituma mu ntangiriro ya 2003 Judd ahita amwaka gatanya maze urugo rwabo rusenyuka ubwo.

    5. Eva Longoria

    Umukinnyi wa filime unazitunganya ukomoka muri Mexique, Eva Longoria, wamamaye cyane muyitwa ‘Desparate Housewives’, na ‘Devious Maids’. Uyu mugore yisenyeye mu 2010 ubwo yacaga inyuma umugabo we Tony Parker ahita amwaka gatanya ikitaraganya baba baratandukanye.

    6. LeAnn Rimes

    Umuhanzikazi LeAnn Rimes w’icyamamare mu njyana ya ‘Country Music’, ari mu basenyewe n’ubuhehesi. Mu 2010 uyu muhanzikazi yaryamanye n’umubyinnyi we witwa Eddie Cibrian uzwiho kubyinira abandi bahanzi. Ibi byatumye Dean Sheremet wari umugabo wa LeAnn ahita amwaka gatanya. Icyakoze ibya LeAnn n’umubyinnyi we byarangiye ibyari ubusambanyi bivuyemo urukundo ndetse baranarushinga kugeza ubu babanye neza.

    7. Katherine McPhee

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Katherine McPhee wamamariye mu marushanwa ya ‘American Idol’, nawe guhazwa n’umugabo we byaramunaniye maze amuca inyuma birabasenyera. Mu 2015 Katherine yaciye inyuma umugabo we Nick Cokas aryamana na Michael Morris utunganya filime inkuru iba kimomo i Hollywood maze umugabo we Nick ahita amwaka gatanya.

    8. Kris Jenner

    Umushabitsi kabuhariwe Kris Jenner umubyeyi w’ibyamamare nka Kim Kardashian, Khloe Kardashian, Kendall na Kylie Jenner, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 1990 Kris yaciye inyuma umugabo we Robert Kadarshian aryamana na O.J Simpson kabuhariwe muri Baseball. Ibi byatumye bahita batandukana. 

    9. Ariane Grande

    Umuhanziakazi w’icyamamare Ariana Grande, aherutse guhana gatanya n’umugabo we Dalton Gomez mu mpeza z’umwaka wa 2023. Dalton niwe wafashe iya mbere yaka gatanya nyuma y’uko  uyu muhanzikazi amuciye inyuma akaryamana n’umukinnyi wa filime Ethan Slater ari nawe bakundana ubu. Guca inyuma umugabo kandi Ariana aherutse kubyigamba mu ndirimbo aherutse gusohora yise ‘Yes….And?’.

    10. Whoopi Goldberg

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime kabuhariwe, Whoopi Goldberg ari mu byamamarekazi byasenyewe n’ubuhehesi. Mu kiganiro ‘The View’ akora kinyura kuri televiziyo ya ‘ABC’, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Lyle Trachtenberg kuko yamufashe amuca inyuma. Whoopi Goldberg yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we inshuro 6 bikabaviramo guhana gatanya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139623/kutanyurwa-numugabo-umwe-byabakozeho-ibyamamarekazi-10-byisenyeye-ingo-kubera-ubuhehesi-139623.html

  • Ibyafashije kwakira iserukiramuco Kigali Tri… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ko kuva tariki tariki 16-25 Gashyantare 2024 hazaba iserukiramuco ryiswe “Kigali Triennial'.

    Iserukiramuco rikubiyemo ibitaramo, imurikagurisha n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi birenga 60 rikazitabirwa n'abahanzi basaga 300 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

    Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by'abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia wari umuyobozi wa Théâtre National yo mu Bubiligi, Sonia Roland muri cinema ndetse na filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

    Hazagaragaramo kandi abahanzi nka: Bushali, Kivumbi Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n'abandi bavuye mu bihigu bitandulanye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko “dutewe ishema no kwakira ‘Kigali Triennial’ nk’Umujyi wa Kigali’”.

    Yavuze ko iki gikorwa kizateza imbere ubuhanzi, yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ‘turimo’ no muri Afurika muri rusange.

    Iri serukiramuco rizitabirwa n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi barenga 200 barimo abahanzi, aba Producer, abanyabugeni n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ubuhanzi mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’umuco. Aba bose bazahurira i Kigali kuva tariki 16 Gashyantare 2024 kugeza tariki 25 Gashyantare 2024.

    Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko kuba iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ari ‘ikimenyetso cy’uburyo umuryango mpuzamahanga ariko n’ibihugu bitandukanye by’inshuti babona uruhare rw’Igihugu rwacu n’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere ubuhanzi’.

    Avuga ko ibi bituma havamo imirimo ku rubyiruko, ndetse n’abandi bantu bose bafite impano mu bugeni n’ubuhanzi. Ibi ariko kandi binafasha u Rwanda kumenyekana ku ruhando rw’amahanga.

    Meya Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizafasha Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere imyidagaduro. Ati “Iri serukiramuco rero rizatuma ubuhanzi n’ubugeni bijya imbere, ndetse bitume ababikora babona isoko, ariko none n’abakeneye kugura ibihangano by’abo babone aho babikura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kwakira iri serukiramuco bizatuma Umujyi wa Kigali ukomeza intego wihawe, wo kuba igicumbi cy’inama n’imyidagaduro.

    Ati “Ku buryo bizatuma abantu baza mu Rwanda barushaho kwiyongera, bakarenga abaza mu bukerarugendo, hakaba n’abantu baza baje kureba ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.”

    Samuel yavuze ko iri serukiramuco rizatuma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, kandi bizafasha abatuye umujyi wa Kigali kubona ahantu ho kwidagadurira mu gihe cy’iminsi 10 iri serukiramuco rizamara riri kuba.

    Yavuze ko imyiteguro yamaze gukorwa, yaba Hoteli zizakira abantu, aho ibitaramo bizabera, kandi abantu banyuranye batangiye kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo.

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira iri serukiramuco mu gihe umaze kwigaragaza nk’Umujyi w’ibikorwa by’imyidagaduro. Wakira amarushanwa ya Basketball azwi nka BAL, bakiriye kandi ibitaramo bikomeye nk’ibya Giants of Africa, Trace Awards n’ibindi binyuranye.

    Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kugirango habeho ibikorwa bitandukanye ariko biteza imbere ubukerarugendo.

    Meya Samuel yavuze ko hari gahunda y'uko ‘umuco wagira imizi hano mu Mujyi wa Kigali’ kugirango bifashe mu guteza imbere ibikorwa binyuranye ndetse n’ubucuruzi.

    Yavuze ko uburyo Umujyi wa Kigali umaze kwigaragaza mu mishinga iteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi biri mu byatumye iri serukiramuco 'Kigali Triennial' igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Samuel avuga ko iri serukiramuco banaryitezeho gusigira ubumenyi urubyiruko, ari nayo mpamvu bashyize imbere mu kuryakira. Rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.

    Iserukiramuco “Kigali Triennial” rizabera i Kigali kuva tariki ya 16 Gashyantare 2024, rikazaba rukubiyemo ibikorwa binyuranye by’ubuhanzi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yasobanuye iri serukiramuco nk’isoko, kuko abanyamahanga bazamurika ibikorwa by’abo n’abanyarwanda bigende uko.

    Ati “Bivuze ko umuntu uzaza muri iri serukiramuco, aba Producers n’abandi bafite akazi kajyanye n’ubuhanzi baje kugura cyangwa baje kugurisha […] Hari umuntu uzaba uri kugura ikinti, hari umuntu uzaba uri gusinya undi ari kugurisha.”

    Sandrine yavuze ko mu gihe cy’imyaka iminsi 10, abahanzi bakiri bato bazahabwa amahugurwa ku kugurisha ibikorwa by’abo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ibi ari byo byatumye nka Minisiteri bashyigikiye iki gikorwa.

    Yasobanuye ko nyuma y’iminsi 10 y’iri serukiramuco, bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’abahanzi barinyuzemo, no kubahuza mu byabafasha kwiteza imbere.

    Sandrine yavuze ko ubuhanzi ari akazi, bityo buri wese uzagaragaza ibyo amaze kugeraho hari icyo azakuramo. Ati “Umuhanzi wese agomba kuba amafaranga ku bintu amaze guhanga… Nka Minisiteri turimo turagaragaza y’uko ibijyanye n’ubuhanzi bishobora kuzamura ubukungu bw’Igihugu.”

    Yavuze ko iri serukiramuco atari ryo rya nyuma rizafasha umuhanzi kugaragaza ibikorwa bye, kuko hari n’ibindi biri gutegurwa.

    Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko iri serukiramuco ryubakiye ku ntego yo gufasha Abanyarwanda kwidagadura no kumurika ibyo bakora.

    Rugamba yavuze ko ibihangano bizifashishwa muri iri serukiramuco harimo ibizishyurwa n’ibindi bitazishyurwa. Iri serukiramuco rizabera i Burera muri Ruhondo, Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi.

    Avuga ko iri serukiramuco bashaka ko ryubakira ku bukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’ubuhanzi.

    Yasobanuye ko iri serukiramuco ryatagiye gutegurwa nyuma y’ibiganiro ‘no kwicarana n’inzego z’Umujyi wa Kigali’.

    Rugamba yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 12 ishize ka Rwanda Initiative Arts (RIA) bafashije abahanzi kugaragara impano z’abo ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bamaze kohereza mu mahanga abahanzi barenga 100, kugirango biyungure ubumenyi, kandi babonye ko ibihangano byabo bikunzwe.

    Ati “Ni muri icyo gitekerezo rero twavuze tuti reka dukore iri serukiramuco tunatekereze uko ‘industry’ ya hano mu Rwanda ikura.”

    Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 Gashyantare 2024, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho hazaririmba abahanzi barimo nka Michael Makembe, Ibihame by’Imana ndetse na Angel&Pamela.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel yagaragaje ko kuba bagiye kwakira ibikorwa by’iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ byaturutse ku mbaraga bashyira mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yavuze ko iri serukiramuco rizasigira ubumenyi abahanzi, kandi ibikorwa by’abo bizakomeza gukurikiranwa

    Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative (RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko ‘Kigali Triennial’ yubakiye ku buhanzi, iterambere ndetse n’ubumenyi

    Umunyamuziki Mari Martin wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu no hanze bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139631/ibyafashije-kwakira-iserukiramuco-kigali-triennial-ninyungu-abahanzi-basaga-300-bazakuramo-139631.html