Blog

  • Harimo Chris Froome ubitse Tour de France eny… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hagiye hanze urutonde ntakuka rw’abakinnyi 100 bazitabira Tour du Rwanda ya 2024. Kuva kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare ni bwo mu Rwanda hazatangira Tour du Rwanda izaba ibaye ku nshuro ya 16, ikazasozwa tariki 25 Gashyantare 2024.

    Aba bakinnyi 100, bagize amakipe 20 azitabira Tour du Rwanda, ndetse buri kipe ikaba iba ifite abakinnyi 5. Impinduka zituguranye zagaragaye, ni iz’umukinnyi Nsengimana Jean Bosco ufite agahigo ko kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi, gusa kuri iyi nshuro akaba atazitabira kuko atari mu bakinnyi 5 Java Inovotec Pro izakoresha.

    Abakinnyi 100 bazitabira Tour du Rwanda ya 2024

    Froome ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umukino w’amagare, kuko abitse Tour de France zigera kuri 4, iyi ikaba ari inshuro ya 2 agiye kwitabira Tour du Rwanda kuko umwaka ushize nabwo yari ahari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139657/harimo-chris-froome-ubitse-tour-de-france-enye-dore-abakinnyi-100-bazitabira-tour-du-rwand-139657.html

  • Chriss Eazy wabunzaga imitima kuri St Valenti… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 13/02/2024 ni bwo Chriss Eazy usanzwe ari mu rukundo na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022, yaciye amarenga ko ashobora kuryoherwa n’umunsi wa St. Valentin nubwo atari azi aho azawizihiriza n’uwo bazaba bari kumwe.

    Ni mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ashaka uzamusohokana. Yanditse kuri X yahoze ari Twitter, ati “Muraho bakunzi. Ntawantamo aka dinner ka Saint Valentin (yavugaga uwo bajyana gusangira ibya nimugoroba)”.

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd izwi nka MoMo, Chantal Umutoni Kagame, yahise amumara impungenge, amubwira ko amutumiye hamwe n'undi muntu yifuza kuzaba ari kumwe nawe. Yamwibukije ko “Byose Biva MoMotima”.

    InyaRwanda isanzwe ifite amakuru ko Chriss Eazy yitegura kwizihiza St. Valentin ari kumwe n'umukunzi we Umuhoza Pascaline. Bishoboka ko ari we bazajyana muri uyu musangiro yatumiwemo n’Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd.

    Chriss Eazy akunzwe bihebuje mu ndirimbo “Inana” imaze kurebwa na miliyon 7 kuri Youtube, “Eden”, “Stop”, “Bana” Ft Shaffy n’izindi. Ni umusore w’impano zikomatanyije dore ko uretse kuririmba ari n’umuhanga byahamye mu gutunganya amashusho y’indirimbo. 

    Chriss Eazty yashakaga uwamusohokana ku munsi w’abakundana

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yemereye Chriss Eazy kumuha umunsi wa St. Valentin, akazana n’undi muntu yifuza.


    Chantal Umutoni Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo)Chriss Eazy uri mu bahanzi b’ibyamamare u Rwanda rufite yatumiwe kuri St. Valentin

    Umuhoza Pascaline ashobora kuzaba ari kumwe na Chriss Eazy ku munsi w’abakundanye uzaba kuri 14 Gashyantare 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139658/chriss-eazy-wabunzaga-imitima-kuri-st-valentin-yatumiwe-numuyobozi-wa-mobile-money-rwanda–139658.html

  • FERWAFA yahagaritse Luvumbu amezi 6 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse amezi 6 rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kutishimira imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC ifitanye isano na politiki.

    Yabikoze mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.

    Uyu mukinnyi yakoze nk’ibyo Ikipe y’Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.

    Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk’ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.

    Iyi 'Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

    Nyuma y’umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n’abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.
    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n’uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.

    Byagaragaye ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y’uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo 'geste’ maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'dukuneye amahoro hagati y’ibihugu byombi.'

    Ku mugoroba w’ejo hashize Rayon Sports ikaba yari yasohoye itangazo yitandukanya n’iyi myitwarire ye.

    Nyuma y’uko ejo hashize na FERWAFA yari yamutumijeho, na yo yasohoye itangazo rihagarika uyu mukinnyi aho yavuze ko yerekanye ibimenyetso bujyanye na politiki.

    Iti “Nyuma y’aho mu mukino wa shampiyona ku munsi wa 20 wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, umukinnyi Hèritier Nzinga Luvumbu yagaragaye yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.”

    “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko bwana Héritier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

    Yasabye kandi ko abanyamuryango ba FERWAFA bakomeza gukurikirana uko amategeko n’amabwiriza yose agenga umupira w’amaguru mu Rwanda yubahirizwa.

    Héritier Nzinga Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports mu mpera za 2024 ayikinira imikino yo kwishyura ya 2022-23 ayifasha gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2023. Nyuma y’amezi 6 akaba yarongereye andi y’umwaka yagombaga kurangira n’umwaka w’imikino wa 2023-24, bivuze ko nta wundi mukino azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino.

    Rayon Sports yatandukanye na Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatandukanye-na-luvumbu

  • Kinshasa: Bigaragambije bamagana ibihugu byo mu Burengerazuba baraswaho ibyuka biryana mu maso #rwanda #RwOT

    Polisi y'i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y'abigaragambya bamagana za Leta zo mu burengerazuba bw'isi. Abigaragambya bashinja izo Leta kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

    U Rwanda rushinjwa henshi, nko muri raporo z'Umuryango w'Abibumbye (ONU), gufasha inyeshyamba za M23, ibyo rwo ruhakana. Ku wa mbere, abigaragambya barakaye batwitse amabendera y'Amerika n'Ububiligi, bwahoze bukoloniza DR Congo.

    Mu minsi ya vuba aha ishize, imyigaragambyo yabereye hanze ya za ambasade nyinshi z'ibihugu byo mu burengerazuba. Muri iyo myigaragambyo yo ku wa mbere, Polisi ihosha imvururu yasubije inyuma abigaragambya bageragezaga gutera intambwe bagana kuri za ambasade.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Pepin Mbindu, witabiriye imyigaragambyo, agira ati: 'Abo mu burengerazuba ni bo bihishe inyuma yo gusahurwa kw'igihugu cyacu. U Rwanda ntirukora rwonyine, rero bagomba kutuvira mu gihugu'.

    Ku wa mbere, abapolisi barenga 50 boherejwe kurinda ambasade y'Ubwongereza, iri mu nkengero y'Uruzi rwa Congo. Abapolisi babarirwa muri za mirongo banakoze uburinzi hanze y'ambasade y'Ubufaransa n'ambasade y'Amerika.

    Amashuri mpuzamahanga n'amaduka y'abanyamahanga yo muri komine ya Gombe, rwagati muri Kinshasa, yari afunze ku wa mbere, kubera impungenge ku mutekano.

    Abigaragambya batwitse amapine y'imodoka ahakikije agace ko rwagati mu mujyi, mu gihe amashusho yatangajwe na Reuters agaragaza abigaragambya babarirwa muri za mirongo babyishimira, ubwo amabendera y'Amerika n'Ububiligi yashyirwaga mu kirundo cy'amapine arimo gushya.

    Za videwo zahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza amabendera y'Ubufaransa n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) arimo gukurwa kuri Hoteli Memling y'Ababiligi, mu gihe imbaga y'abantu yigaragambyaga hanze y'iyo nyubako.

    Iyo hoteli yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bakuyeho ayo mabendera mu kwirinda 'gushotora' abigaragambya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/13/kinshasa-bigaragambije-bamagana-ibihugu-byo-mu-burengerazuba-baraswaho-ibyuka-biryana-mu-maso/

  • Hagiye kubakwa inzu igenewe ubuhanzi – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco rikubiyemo ibitaramo, imurikagurisha n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi birenga 60 rikazitabirwa n'abahanzi basaga 300 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

    Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by'abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia wari umuyobozi wa Théâtre National yo mu Bubiligi, Sonia Roland muri Sinema ndetse na filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

    Hazagaragaramo kandi abahanzi nka: Bushali, Kivumbi Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n'abandi bavuye mu bihigu bitandutanye.

    Umunyarwandakazi akaba n’Umufaransakazi Sonia Rolland ufite ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco, ndetse filime ye yiswe 'Destin Inattendu'' cyangwa ''Unexepected Fate'' aherutse gushyira ku isoko iri mu zizerekanwa.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko mu bazitabira iri serukiramuco harimo ibigo bikomeye cyane cyane abategura iserukiramuco nka The Festival d’Avignon/Avignon Festival' ryifashisha cyane amakinamico arenga 2500 ku kwezi.

    Ryatangiye gutegurwa mu 1947, ritangijwe na Jean Vilar. Bivugwa ko ari ryo serukiramuco rimaze igihe kinini kuruta andi mu gihugu cy'u Bufaransa, kandi ribera cyane mu Mujyi wa Avignon no mu y'indi mijyi ya kiriya gihugu. Riba muri Nyakanga buri mwaka.

    Rugamba yavuze ko kuba abategura ririya serukiramuco bazitabira iri serukiramuco rya 'Kigali Triennial' bitanga icyizere cy’ uko hari abakinnyi b’ikinamico bazabenguka ‘kandi ndizera ko hari abantu bazajyana iwabo’.

    Iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’abagira uruhare mu gutegura iserukiramuco 'Vienna Festival', na Théâtre de la ville de Paris ndetse na Théâtre national de Belgique.

    Rugamba avuga ko bagiye gukorana muri gahunda y’imyaka itanu n'abategura ariya maserukiramuco. Ati 'Tugiye kwinjira n'abo muri gahunda yo mu kubakira ubushobozi abari mu buhanzi igomba gukorwa ku myaka itanu byibura, ariko ikazanakomeza.'

    Akomeza ati “Ni ukuvuga ngo ntabwo baje gusa, ahubwo baje kugirango tunaganire ni gute twebwe twakorana ku gihe kitari umunsi gusa w'iserukiramuco 'Kigali Triannial’ ariko tugire n'ibyo tugeranaho.'

    Yavuze ko bagiye kugirana imikoranire na bariya bategura ariya maserukiramuco mu gihe ‘cyane cyane ko hari igitekerezo (bafite) kiriho cyo gukora inzu y’ubuhanzi (I Kigali) ‘. Ati “Ni ahantu abantu bashobora kuza bagakorera, bakanerekana ibintu kugirango nabyo tugikoraneho’.

    Uyu mugabo yavuze ko kimwe mu biganiro bizatangwa muri iri serukiramuco, harimo ikizibanda ku kugaragaza uko inzu z’ubuhanzi n’umuco zubakwa ‘na hano i Kigali tukagira inzu yujuje ibyangombwa byose bikenewe’.

    Ati “Imwe muri ‘forum’ izaba ishinzwe kwerekana ese inzu z’umuco ni gute twazubaka, na hano i Kigali tukagira inzu yujuje ibisabwa byose.”

    Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 Gashyantare 2024, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho hazaririmba abahanzi barimo nka Michael Makembe, Ibihame by’Imana ndetse na Angel&Pamela.

    Abazagaragaza ibihangano byabo mu gice cyo gushushanya (Painting) harimo: Timothy Wandulu (Rwanda), Ulrikabe Mrcafe (Ivory Coast), Moise Izabiriza (Rwanda), Ukeye (Belgium- Rwanda), Christella Bijoux (Rwanda), Manzi Jackson (Rwanda), Bless Hirwa (Rwanda), Izere Antoine (Rwanda), Sophie Kabaka (France-Rwanda), Dusabe King (Rwanda), Mucyo (Rwanda), Isaac Irumva (Rwanda) Kouame Ouacabessay Xavier François (Ivory Coast);

    Alohi Chapo Denis Fernandez (Ivory Coast), Epa Binamungu (Rwanda), Ismael Kwizerwa (Rwanda), Niyonkuru, Canda Bruce (Rwanda), Alain Webuliza (Rwanda), Willy Karekezi (Rwanda), Pablo Mugisha (Rwanda), Bova Tuyizere (Rwanda, Poupoute (Rwanda), Feline Ntabangana (Burundi), Eli Made (RDC), Dolph Banza (Rwanda), Brave Tangz (Rwanda) n'abandi.

    Mu gice cy'abafata amafoto (Photos) abazagaragaza ibihangano ni: Leslie 'Akanyoni' (Rwanda), Schwagga Chris (Rwanda), Bob Chris Raheem (Tanzania), Holyziner (Burundi), Yakubu (Rwanda), Masamara (Rwanda), Abdul Mujyambere (Rwanda), Giles Dusabe (Rwanda), Delphine Diallo (Senegal), Abdoulaye Barry (Tchad), Akussah Anne Marie (Ghana);

    Sethembile Msezane (Afrique du Sud), Alun Be (Senegal), Djibril Dramé (Senegal), Ibrahima Thiam (Senegal), Jessica Valoise (France/Canada), Nelson Niyakire (Burundi) Malick Welli (Senegal)

    Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yatangaje ko batangiye urugendo ruganisha ku kubaka inzu igenewe ubuhanzi

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ndetse na Dorcy Rugamba bagaragaje ko kwakira iserukiramuco 'Kigali Triennial' bizateza imbere ubuhanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139650/hagiye-kubakwa-inzu-igenewe-ubuhanzi-139650.html

  • Umukinnyi w'umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda inkuru iyoboye izindi cyane muri Siporo harimo iya Nzinga Luvumbu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n'ubushotoranyi muri Politiki bwakozwe n'uyu rutahizamu ubwo bakinaga umukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1, harimo icya rutahizamu wayo Nzinga Luvumbu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 53 w'umukino.

    Mu kwishimira iki gitego kuri uyu rutahizamu, yakoze ikimenyetso kimenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo gukorwa n'abanye politiki, iki kimenyetso gikorwa hapfutswe umunwa ndetse n'urutoki rumwe ruri ku musaya, ibi bikaba byaramaganywe n'inzego zitandukanye.

    Ibi Luvumbu yakoze biherutse gukorwa n'ikipe y'igihugu yabo ubwo yari mu gikombe cy'Afurika ubwo bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri, nyuma yaho FIFA na CAF bamaganye aba bakinnyi ko batagomba guhuza Politi na Siporo.

    Rayon Sports asanzwe akinira yitandukanyije nawe

    Nyuma y'ibyo byabaye, ubuyobozi bw'ikipe asanzwe afitiye amasezerano ya Rayon Sports yahise isohora itangazo rigenewe abakunzi bayo ndetse n'aba siporo muri rusange ryo kwitandukanya n'uyu mukinnyi.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagize iti'Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n'imyitwarire mibi yagaragajwe n'umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.'

    'Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b'amakipe yacu kurangwa na 'Discipline' ku bibuga no hanze yabyo.'
    Usibye kuba iyi kipe yanditse ibi, amakuru yandi aravuga ko kuri uy uwa mbere uyu rutahizamu Luvumbu Nzinga Heritier yitabye Ambassade ye iri mu Rwanda.

    Ni nako kandi ku ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo nayo yaba yatumijeho uyu mukinnyi ngo asobanure ibijyanye n'uburyo yishimiyemo igitego.

    FIFA ntabwo iha umugisha ibyo kuvanga Politiki na Siporo

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA ntabwo iha uburenganzira bwo kuvanga Siporo na Politiki, iyo hagize ugaragaraho icyo gikorwa ahanwa mu rwego rwo guca no kurinda Siporo n'abakunzi ba Siporo kwivanga muri ibyo bikorwa.

    Urugero ni aho umukinnyi Mesut Ozil wakiniraga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yabuze umwanya wo gukina kubera ko icyo yise Jenoside ikorerwa Abashinwa bo mu idini ya Islam, ibi byatumye atangwa mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turikiya.

    Luvumbu yamaganywe n'abakunzi ba Siporo

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bakunzi ba Siporo bagaragaje ibyiyumviro byabo aho batangije Hashtag ivuga ko uyu mukinnyi akwiye kuva muri Rayon Sports kubera imyitwarire yagaragaje ubwo yatsindaga igitego Police FC.

    Umwe mubazwi, ni Tom Ndahiro, yagize ati 'Ibyo Luvumbu yakoze ntabwo ari 'indiscipline' cg imyitwarire idahwitse. Ni igikorwa kirimo ubutumwa bw'urwango ku Banyarwanda no gupfobya ubwicanyi bukorwa na leta ya Tshisekedi mu burasirazuba bwa Kongo. Rayon Sports ikwiyekubiha uburemere bikwiriye.'

    Munyakazi Sadati wayoboye ikipe ya Rayon Sports ati ''Luvumbu ashobora kuba yarishyuwe ngo akore iriya geste kuko nta muZaïrwa ukorera ubuntu, nk'umukunzi wa Rayon Sports ndahamagarira abareyo bagenzi banjye kwitandukanya na Luvumbu ibyo yakoze, Iyaba ari njye mba nabirangije'.

    The post Umukinnyi w'umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukinnyi-wumu-kongomani-heritier-nzinga-luvumbu-ukinira-rayon-sports-yitwikiriye-siporo-ayivangamo-politiki-ikipe-ye-yitandukanya-nawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukinnyi-wumu-kongomani-heritier-nzinga-luvumbu-ukinira-rayon-sports-yitwikiriye-siporo-ayivangamo-politiki-ikipe-ye-yitandukanya-nawe

  • Abahanzi bane bongewe mu bazaririmba mu bitar… – #rwanda #RwOT

    Baje biyongera kuri Mico The Best, Juno Kizigenza, Bwiza, Bushali ndetse na Senderi Hit. Ibi bitaramo bizatangirira mu Karere ka Huye, ku wa 19 Gashyantare 2024, bikomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Gashyantare 2024, ku wa 22 Gashyantare 2024 bizabera mu Karere ka Musanze, bisozwe tariki 25 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Kigali.

    Bivuze ko ibi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, bizaririmbamo abahanzi icyenda, biganjemo abagezweho muri iki gihe mu bihangano binyuranye.

    Ibi bitaramo biherekeza iri siganwa bitegurwa n'inzu ifasha abahanzi ya Kikac, kandi mu bahanzi bazabiririmbamo harimo babiri, Niyo Bosco ndetse na Bwiza isanzwe ifasha.

    Mu baterankunga b'ibi bitaramo harimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN iherutse kwinjira mu bufatanye n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare, Ferwacy.

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

    Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda

    Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

    Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

    Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda, ko kugeza ubu abahanzi icyenda aribo bazaririmba mu bitaramo bya Tour du Rwanda 'ariko turateganya kongeramo abandi babiri bitewe na gahunda z'ibyo turi gutegura'.

    Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda. 

    Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

    Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

    Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

    Yongeraho ati: “Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''.


    Hatangajwe abahanzi 9 bazataramira abazitabira ibitaramo biherekeza Isiganwa ry'Amagare (Tour du Rwanda 2024)


    Kenny Sol ugezweho mu ndirimbo zirimo ‘Enough’, ‘One Time’ na Harmonize azaririmba bwa mbere mu bitaramo bya Tour du Rwanda


    Niyo Bosco ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda yatewe inkunga n’abarimo MTN Rwanda


    Afrique wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Agatunda’ agiye gususurutsa abo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali


    Danny Vumbi uherutse gushyira hanze Album yise ‘365’ agiye kongera gutaramira abakunzi be binyuze mu bitaramo bya Tour du Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139645/abahanzi-bane-bongewe-mu-bazaririmba-mu-bitaramo-bizaherekeza-tour-du-rwanda-2024-139645.html

  • Ibintu 11 byaranze umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball 2024 #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketball mu bagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2024 yatangiye.

    Nta gutungurana kwabayemo, amakipe makuru nk’uko byari byitezwe yabonye intsinzi, mu bagabo APR BBC yatsinze Kepler, REG BBC itsinda Inspired Generation, Patriots itsinda Tigers, UGB itsinda Espoir ni mu gihe Orion yateye mpaga Kigali Titans.

    Mu bagore APR yatsinze Kepler, REG itsinda East Africa University, The Hoops yatsinze UR Kigali, IPRC Huye itsinda UR ni mu gihe Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yatsinze GS Gahini.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 11 byaranze umunsi wa mbere w’iyi shampiyona by’umwihariko mu bagabo.

    K Titans yatangiye nabi iterwa mpanga na Orion y’amanota 20-0, ni nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane byo kwandikisha abakinnyi mpuzamahanga. Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 11 Gashyantare 2024 muri LDK.

    Adonis Filer Jovon, nyuma yo gusinyira APR BBC akanayikinira umukino wa mbere muri shampiyona ya 2024, byamugize umukinnyi wa 4 ubashije gukinira amakipe 3, REG, APR na Patriots, ni nyuma ya Kaje Elie, Kazingufu Ali na Hakizimana Lionel bakiniye aya makipe.

    Kabare Bugingo Hubert, uheruka gusinyira REG BBC, ni we watsinze amanota ya mbere muri shampiyona (amanota 2).

    Benjamin Mukengerwa ukinira REG BBC ni we watsinze amanota 3 (3 point-shot) ya mbere muri shampiyona. Yabikoze ku munota wa 05:19'.

    Umunya-Nigeria, Umeadi Emmanuel wa Inspired Generation, ni we wabashije gukora ‘Double Double’ bwa mbere mu mikino ya shampiyona [ 16 points & 11 REBOUNDS], uyu mwaka.

    Umukino wahuje APR BBC na Kepler, ni wo witabiriwe n’bantu benshi. Abawitabiriye bagera kuri 700.

    Filer Jovon Adonis wavuye muri REG BBC akaba aknira APR BBC, ni we mukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino umwe (27) ku munsi wa mbere yanatanze imipira 5 yavuyemo amanota, bimugira umaze kugira uruhare runini mu manota menshi (amanota 32).

    Umukino wahuje REG BBC na Inspired Generation, ni wo wabonetsemo amanota menshi mu gace kamwe k’umukino ( 29 yatsinzwe na REG), ni na wo wagaragayemo amanota macye mu gace kamwe k’umukino (7 yatsinzwe na Inspired Generation).

    APR BBC (25, 22, 25, 26) na Patriots BBC (20,21, 21, 22) ni yo makipe yabashije gutsinda amanota 20 muri buri gace k’umukino, uko ari uduce 4.

    Amakipe abiri yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo uyu mwaka wa shampiyona, nta n’imwe yabonye intsinzi (Kepler na Inspired Generation).

    Mu mikino 4 yabaye, nta mukino n’umwe wabonetsemo amanota 100 ku ikipe imwe.

    Adonis Filer umwe mu bagaragaje ku munsi wa mbere wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ibintu-11-byaranze-umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-ya-Basketball-2024

  • Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Shkupi yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yerekanye Rwatubyaye Abdoul nk'umukinnyi wayo mushya.

    Rwatubyaye aherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri ari umukinnyi w'iyi kipe yigeze gukinira hagati y'umwaka wa 2021 na 2022 nbere yo kugaruka mu Rwanda.

    Uyu myugariro w'umunyarwanda yerekeje muri Macedonia avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari abereye Kapiteni.

    Abdoul Rwatubyaye w'imyaka 27 agiye muri Shkupi FF aguzwe agera ku bihumbi milongo itatu by'Amadorali y'Amerika, ni amasezerano yaguzwe muri Rayon Sports yari asigaranyemo amezi atandatu.

    Mu yandi makuru arebana n'abakinnyi b'abanyarwanda, Umukinnyi wo hagati Manishimwe Djabel yamaze gutangira imirimo muri Iraq mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya.

    Djabel yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi atanu.

    Ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Iraq iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo aho ifite amanota 33 mu mikino 13 imaze gukinwa muri icyo gihugu.

    The post Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwatubyaye-abdoul-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-shkupi-djabel-atangira-akazi-muri-iraq/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwatubyaye-abdoul-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-shkupi-djabel-atangira-akazi-muri-iraq

  • Amahirwe ari hasi ku Banyarwanda: Inkumi ziba… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 kugera 25 Gashyantare 2024, u Rwanda rurongera kwakira irushanwa mpuzamahanga mu magare.

    Rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 16 uhereye igihe ryazamukiye mu Ntera rikagera ku rwego rwa 2.2 mu 2009, ubu rigeze kuri 2.1.

    Mu bihe byose rimaze hari umusanzu ryagize ritanga mu buryo bwo kumenyekanisha u Rwanda no mu bikorwa by'ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

    Amavu n'amavuko yaryo akaba ari mu myaka ya 1970 ubwo mu Rwanda hatangiraga amarushanwa mato mato yagendaga ategurwa mu bice binyuranye by'igihugu.

    Byaje gukomwa mu nkokora  n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma ryaje gusubukurwa kuva muri 2001 kugera n'ubu ntirirahagarara ahubwo rikomeza kugenda rizamura urwego.

    Urebye mu ruhande rwo guhuza iri rushanwa n'ibindi bikorwa  bisumbye kuryamamazamo ahubwo bishobora kuryongerera agaciro nk'imyidagaduro.

    Kuri iyo ngingo urugendo ruracyari rurerure nubwo ugereranije hari aho bimaze kugerwaho, ukaba ari umukoro utoroshye yaba  ku bikorera na Guverinoma muri rusange .

    Ku rundi ruhande kuva iyi Tour du Rwanda yazamuka mu ntera ikagera kuri 2.1, nta munyarwanda urayegukana yewe amahirwe aracyari hasi hashingiwe ku mpamvu zitandukanye.

    Iby'inkumi ziherekeza iri rushanwa wibaza byo bisobanuye iki,  ahandi se birakorwa ?

    Byinshi birebana n'iri rushanwa riba ritegerejwe hafi ku Isi yose bikubiye mu kiganiro cyihariye wasanga kuri Youtube, kirimo ibyo byose hamwe n'udushya twagiye turiranga , imvano yaryo n'ibyo kwitega kuriryo.Aha Perezida Kagame yari kumwe n’umwe mu bakinnyi begukanye agace ka Tour du Rwanda iheruka wambaye umwambaro w’umuhondo uriho Visit Rwanda  Kuva Tour du Rwanda yagera kuri 2.1 nta munyarwanda urabasha kuyegukanaIbikorwa by’imyidagaduro biherekeza Tour du Rwanda ntabwo biragera ku rwego rwifuzwa nubwo hari intambwe imaze guterwa Kompanyi zinyuranye ziba zakoze ku bizungerezi bigenda byamamaza ibikorwa byabo muri iri rushanwa Tour du Rwanda iri mu bikorwa bihagurutsa yaba abato n’abakuru usanga ku mihanda ari menshi baje kureba abo basore bageze no kumuvuduko wa Kilometero 54 mu isaha

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139604/amahirwe-ari-hasi-ku-banyarwanda-inkumi-ziba-zibica-ishusho-ya-tour-du-rwanda-video-139604.html