Blog

  • Saint Valentin: Menya impano 15 wagenera umuk… – #rwanda #RwOT

    Gukunda ni kimwe mu bintu byiza kandi bitangaje bishobora kuba ku muntu. Bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n'uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho.

    Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk'umurinzi w'abakundana, warenze imbibi z'idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.

    Ni umunsi abantu bato n'abakuru, abaroheje n'abakomeye usanga bongera kubwirana amagambo meza y’urukundo ari na ko bahererekanya impano nk'uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.

    Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiriye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi, ari nayo mpamvu twifashishije imbuga zitandukanye zirimo El Crema tubakusanyiriza urutonde rw'ibintu 15 byoroheje waha umukunzi wawe kuri uyu munsi:

    1. Chocolat

    Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n'ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa 'chocolat' ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

    Kugira ngo birusheho kumuryohera ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

    2. Divayi

    Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk'impano ya divayi by'umwihariko itukura dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo. Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.

    3. Imyenda

    Niba uteganya kuza gusohokana n'umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.

    Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n'uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

    4. Serivisi za 'spa'

    Mbere yo gutekereza gahunda zirebana no gusangira, ushobora gutungura umukunzi wawe ukamusaba ko mujyana aho batangira serivisi zo kuruhura umubiri 'spa'. By'umwihariko ariko mushobora gusaba gukorerwa 'massage' igenewe abakundana, aho muyikorerwa mu cyumba kimwe kandi giteguye mu buryo bunogeye ijisho.

    5. Inkweto

    Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y'umwambaro, kuko n'umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.

    Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka 'sneakers'.

    6. Isaha

    Ku rutonde rw'impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye bitewe n'amikoro yawe ntihaburamo isaha. Isaha uretse kuba ari kimwe mu by'ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n'uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

    7. Ububiko bw'udukoresho akunda gukenera

    Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w'abakundana ni agasandaku ashobora kubikamo udukoresho tw'ingenzi nk'amasaha, imikufi n'impeta.

    8. Umubavu

    Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

    9. Ikawa n'agakombe kayo

    Niba uzi neza ko umukunzi wawe akunda ikawa byahebuje, ushobora kumutungura kuri uyu munsi wa Saint Valentin ukaba wamugurira iyo azajya yitekera ndetse n'agakombe ashobora kuyitwaramo agiye nko ku kazi cyangwa ahandi. Kugira ngo ariko birusheho kumushimisha, ushobora gusaba aho wayiguriye akaba aribo bayimugezaho.

    10.Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

    Kuri uyu munsi ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa mukundana nk'impano y'ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo. Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

    11 .Amaherena n'umukufi

    Kuri uyu munsi kandi ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y'amaherena n'umukufi bijyanye. By'akarusho kandi ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n'umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

    12. Ikofi

    Mu zindi mpano zoroheje ushobora kugurira umukunzi wawe kuri Saint Valentin hazamo n'ikofi ashobora gutwaramo ibyangombwa bye, amakarita ya banki, aha ushobora no guhitamo inini yajyamo na telefoni igendanwa.

    13. Ikanzu yo kujyana mu bwogero

    Iyi nayo n'indi mpano yoroheje buri wese ashobora guha umukunzi we kuri uyu munsi ikaba yamushimisha ndetse ikajya ituma afata umwanya wo kumutekerezaho dore ko buri uko ayambaye agiye cyangwa avuye mu bwogero yajya ahita amwibuka.

    14. Imyenda yo kwambara mwaruhutse

    Niba utarigeze ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku mpano waha umukunzi wawe kuri uyu munsi, ushobora kumugurira imyenda yo kwambara igihe yaruhutse izwi nka 'Joggers'. Aha ushobora kumuhitiramo imeze kimwe n'iyawe ku buryo igihe mwembi mutagiye mu mirimo mwatemberana muyambaye.

    15.Ifunguro ryihariye

    Kabone n’ubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

    Yaba umugore cyangwa umugabo ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139668/saint-valentin-menya-impano-15-wagenera-umukunzi-zikamunyura-139668.html

  • Ibyamamare 10 byatandukanye ku munsi wa Saint… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe gutandukana hagati y’abakundana ni ikintu gikomeye cyane kandi kibabaza benshi bikanabagora kubyakira ndetse bikanabatwara igihe kinini cyo kubyikuramo. Ibi ariko bibabaza kurusha iyo umukunzi wawe akubenze cyangwa aguteye akadobo (imvugo benshi bakoresha), ku munsi wa Saint Valentin wo kwizihizaho urukundo.

    Hari ‘Couples’ z’ibyamamare by’imahanga na hano muri Africa zagiye zica ibintu mu myidagaduro, gusa zigatungurana ku munsi wa Saint Valentiz zitangazako zatandukanye:

    1. Zari Hassan na Diamond Platnumz

    Duhereye hano mu karere k’ibiyaga bigari, couple y’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz n’umuherwekazi Zari Hassan, iri mu zaciye ibintu mu myaka yashize. Ku itariki nk’iyi mu 2018 Zari yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yatandukanye n’uyu muhanzi amuziza kumuca inyuma akaryamana na Hamisa Mobetto yanahise anatera inda. Ibi yabitangaje aciye kuri Instagram ye aho yashyizeho ubutumwa burebure busobanura impamvu yashwanye na Diamond.

    2. Jennifer Lopez na Diddy

    Abakurikiranye imyidagaduro mpuzamahanga kuva kera, baribuka urukundo rw’icyamamarekazi Jennifer Lopez n’umuraperi w’umuherwe Sean Combs wamamaye nka Diddy. Aba bombi batangiye gukundana mu mu 1998 maze baca ibintu i Hollywood. 

    Ibyabo byarangiye kuri Saint Valentin ya 2001 ubwo Lopez yatangazaga ko yatandukanye na Diddy bapfako uyu muhanzikazi yashakaga ko bakora ubukwe naho uyu muraperi atabikozwa.

    3. Lady Gaga na Christian Carino

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Lady Gaga, ni umwe mu baririmbyi bakundanye n’abajyanama babo. Gaga yatangiye gukundana n’umujyanama we Christian Carino mu 2015. Yamwambitse impeta y’urukundo mu 2018 gusa ibyabo ntibyagejeje ku munsi w’ubukwe bwabo dore ko batandukanye kuri Saint Valentin ya 2019. Lady Gaga yabwiye People Magazine ko kutizerana kwari hagati ye n’umujyanama we biri mu byatumye batandukana.

    4. Sophia Bush na Austin Nichols

    Bimaze kumenyerwa kubona abakinnyi ba filime bahuriye muri filime bakina bakundana bikarangira banakundanye mu buzima busanzwe. Ibi ni byo byabaye kuri Sophia Bush na Austin Nichols bakinnye bakundana muri filime y’uruhererekane yakunzwe ya ‘One Tree Hill’. Bombi batangiye gukundana mu 2009 batandukana ku munsi nk’uyu mu 2012.

    5. Hillary Duff na Mike Comrie

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Hillary Duff uri mubamaze igihe mu muziki wo muri Amerika, yarushinze n’umugabo we wa mbere Mike Comrie mu 2010 baza gutangaza ko batandukanye ku munsi wa Saint Valentin mu 2015 babinyujije mu itangazo bashyize kuri Instagram. Aba bombi basinye gatanya mu 2016 nyuma y’umwaka batandukanye.

    6. Milo Ventimiglia na Hayden Panettiere

    Abandi bakinnyi ba filime bakundanye nyuma yo guhurira muri filime ni Milo Ventimiglia na Hayden Panettiere bakinanye filime y’uruhererekane yitwa ‘Heroes’. Batangiye gukundana mu 2007 baza gutandukana ku munsi w’abakundana mu 2013. 

    Hayden icyo gihe yatangarije Oprah Winfrey mu kiganiro cye ko yatandukanye na Milo kubera itandukaniro ry’imyaka yabo umuryango we utari ushyigikiye. Icyo gihe Milo yarafite imyaka 30 naho Hayden afite imyaka 18 y’amavuko.

    7. Regina King na Malcom-Jamal Warner

    Icyamamarekazi muri Sinema, Regina King wamamaye muri filime nka ‘Watchmen’, ‘Friday’ n’zindi, yatangiye gukundana na Malcom Jamal mu 2008 batandukana kuri Saint Valentin ya 2013. Aba bombio ntibigeze bavuga impamvu yatumye batandukana gusa byavugwaga ko Malcom yaba yarabyaranye n’undi mugore.

    8. Nick Jonas na Delta Goodrem

    Mbere y’uko umuhanzi Nick Jonas arushinga n’umuhindekazi Priyanka Chopra, yabanje kukanyuzaho n’umuhanzikazi Delta Goodrem wo muri Australia. Bombi bakundanye igihe gito dore ko batandukanye kuri Saint Valentin ya 2012 bamaze umwaka umwe gusa bakundana.

    9. Jude Law na Sienna Miller

    Abakinnyi ba filime Jude Law na Sienna Miller bari mu baciye ibintu mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka 7 bakundanye ndetse banibanira nk’umugore n’umugabo. Baje gutandukana kuri Saint Valentin ya 2014 aho Sienna yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yafashe umwanzuro wo kureka Jude Law nyuma yo kumufata amuca inyuma.

    10. Ryan Phillipe na Amanda Seyfried

    Indi couple yakanyujijeho muri Hollywood ni iya bakinnyi ba filime Ryan Phillipe uzwi muri filime z’imirwano na Amanda Seyfried wamamaye cyane muri filime yitwa ‘Mean Girls’. Aba bombi bakundanye kuva mu 2009 baza gutandukana mu 2012 ku munsi wa Saint Valentin nibwo bahishuye ko ibyabo byarangiye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139669/ibyamamare-10-byatandukanye-ku-munsi-wa-saint-valentin-amafoto-139669.html

  • Police FC yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel kubera impamvu 3 #rwanda #RwOT

    Police FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, isaba ko yakurikirana umusifuzi Uwikunda Samuel kubera amakosa 3 yakoze bigatuma itakaza umukino wa Rayon Sports.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 muri Kigali Pelé Stadium warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.

    Ni umukino Police FC itishimiye imisifurire y’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel wasifuye uyu mukino.

    Police FC ikaba yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko uyu musifuzi yakurikiranwa akaryozwa amakosa yakoze kuri uyu mukino.

    Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Police FC ikaba yatanze impamvu zigera muri 3 agomba gukiranwa.

    Yagize iti “Ngabonziza Pacifique yakorewe ikosa aho kurisifura [Uwikunda] agatanga ‘avantage’ [kurekera umupira ikipe iwufite] kuri Rayon, iyo ‘avantage’ ikaba yaravuyemo igitego.”

    “Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarategewe cyangwa yarakorewe ikosa mu mwanya aho bakwiriye gutanga penaliti.”

    “Kuba umukinnyi wa Police FC, Ndahiro Derrick yarahawe ikarita itukura umukino urangiye kandi nta kosa akoze, cyane ko atanegereye abasifuzi.”

    Police FC kandi yakomeje ivuga ko uyu musifuzi yari yateye ubwoba abakinnyi ba Police FC mbere y’umukino.

    Iti “Umusifuzi yashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa. Yababwiye mbere yo gutangira umukino ko icyo bakora cyose abaha amakarita kandi yakagombye gutegereza bagakora ayo makosa, akabona kubahana.”

    Basabye ko Uwikunda Samuel akurikiranwa nyuma y’uko iri shyirahamwe riheruka guhagarika abasifuzi babiri imikino 5 badasifura kubera amakosa bakoze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari wahuje APR FC na Police FC, abo ni Umutoni Aline na Mugabo Eric.

    Police FC yasabye ko Uwikunda Samuel akurikiranwa

    p

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yasabye-ferwafa-gukurikirana-umusifuzi-mpuzamahanga-uwikunda-samuel-kubera-impamvu-3

  • Rudeboy yasubije umugore wamubwiye ko azapfa… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wihaye gutondagira Paul Okoye [Rudeboy], ni uwo yafashije umwaka ushize ubwo umwana we yari arembye cyane. Mu rwego rwo kwereka isi ibyo uyu mugore yamubwiye amucyurira, Paul yashyize hanze ubutumwa bwose yamwandikiye.

    Muri ubu butumwa, uyu mugore yabanje kumushimira ku bugiraneza yamukoreye akamufasha kurokora umwana we wari uremejwe n'uburwayi.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Bwana Paul, waramfashije ubwo umwana wanjye yari arwaye cyane, wampaye amafaranga y'amaraso bateye mu mubiri we umwaka ushize. Ndacyagushimira nyakubahwa, Imana ishobora byose ikomeze kukuzamura ndetse n'abawe.

    Nkoherereje ubu butumwa kubera abana banjye, kugeza ubu nta biryo biheruka mu kanwa kabo, ndakwingize ndanapfukamye nkusaba kumfasha ukangenera icyo kubagaburira.'

    Nyuma y'ubu butumwa bumushimira ariko bunamusaba ubufasha, Rudeboy yaryumyeho yanga kumusubiza maze wa mugore washimiraga atangira gutukana kubera umujinya.

    Yarongeye arandika ati: 'Mwiriwe neza nyakubahwa, kubera iki uri umugome? Ujye wibuka ko umunsi umwe uzapfa ugasiga aya mafaranga.'

    Asubiza uyu mugore, Rudeboy yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihugu cyabo, atangarira uburyo umuntu yafashije mu gihe cyashize ariwe utangiye kumutuka no kumutega iminsi.

    Yagize ati: 'Ibintu bikomeje kuba bibi mu gihugu ku buryo n'umuntu ntarahura nawe nafashije ariwe uri kuntuka uyu munsi akanyita umugome, akambwira ko nzapfa nkasiga amafaranga yanjye yose!'

     

    Rudeboy yashyize hanze ubutumwa yahawe n’umugore yafashije amutega iminsi

    Yababajwe no kubona atukwa n’uwo yagiriye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139660/rudeboy-yasubije-umugore-wamubwiye-ko-azapfa-agasiga-ubutunzi-bwe-139660.html

  • Nyuma yo guhagarikwa na FERWAFA, Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana na rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kutishimira imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC.

    Ni nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, na FERWAFA yari yamuhagaritse amezi 6.

    Rayon Sports ikaba yamaze kwemeza ko yamaze gutandukana na Héritier Nzinga Luvumbu wayigarutsemo mu mpera za 2022 ayikinira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, yari yasinye amezi 6 arangiye yongerwa amasezerano y’umwaka umwe yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Iti “ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”

    Uko byagenze

    Iyi myitwarie idahwitse yayigaragaje mimukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.

    Uyu mukinnyi yakoze nk’ibyo Ikipe y’Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.

    Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk’ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.

    Iyi 'Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

    Nyuma y’umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n’abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n’uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.

    Byagaragaye ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y’uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo 'geste’ maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'dukuneye amahoro hagati y’ibihugu byombi.'

    Ku mugoroba w’ejo hashize Rayon Sports ikaba yari yasohoye itangazo yitandukanya n’iyi myitwarire ye.

    Rayon Sports yatandukanye na Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-guhagarikwa-na-ferwafa-luvumbu-yatandukanye-na-rayon-sports

  • Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa gatanu w'icyumweru gishize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba yavuze ko ngo ingabo z'icyo gihugu zagiye muri Kongo mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro muri Kongo, 'hifashishijwe inzira y'ibiganiro'.

    Ibi Minisitiri Makamba yabivugishijwe n'igitutu cy'amahanga n'Abatanzaniya ubwabo, dore ko ingabo za Tanzaniya ziregwa kwivanga mu mirwano, no kurasa ibibombe mu baturage bo mu duce tugenzurwa na M23.

    Abasirikare ba Tanzania mu myiyereko

    Haribazwa rero uburyo Tanzaniya yaba iharanira kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, 'ku neza', kandi ibogamiye ku ruhande rumwe mu zihanganye. Ibi bisobanuye ko nayo yibwira ko imbaraga za gisirikari ari zo zizarangiza ikibazo kimaze imyaka kiyogoza Kongo.

    Twibutse ko ibyemezo by'inama za Luanda na Nairobi bisaba ko imirwano muri Kongo ihagarara, leta ya Kinshasa na M23 bikayoboka inzira y'ibiganiro.

    Imiryango idafite aho ibogamiye, yewe ndetse na Loni, yemeje ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo usabwa, ndetse uva mu duce wari warigaruriye mbere y'uko imirwano yubura. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bwararahiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwita' umutwe w'iterabwoba'. Uruhuri rw'abashyigikiye ubwo butegetsi , ni ukuvuga SADC, uBurundi, abacancuro ba Wagner, FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro, bose ni uko babyibeshya.

    Abo bose, na Tanzaniya irimo, bizeza Perezida Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nubwo ukuri kw'ibibera ku rugamba kugaragaza ko M23 idasiba kubakubita incuro, ari nako irushaho kwagura aho igenzura.

    Ubwo Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, EAC, woherezaga ingabo guhagarara hagati y'abahanganye muri Kongo, Tanzaniya yarifashe, ntiyagira umusirikari wayo yohereza muri ubwo butumwa. Izo ngabo za EAC zahise zirukanwa kuko zanze kwivanga mu mirwano, maze zisimbuzwa iza SADC zo zemeye kwijandika.

    Aha rero niho abasesenguzi batungira agatoki Tanzaniya. Bati:'Yanze kujya mu butumwa butari bubogamye, ihitamo ko EAC ibanza ikirukanwa, ikabona kujya mu butumwa bwa SADC bushyize imbere inzira y'intambara'.

    Ese Tanzaniya yibona muri SADC kurusha uko yiyumva muri EAC, cyangwa byombi ntacyo yitayeho, icyo ireba ni inyungu(za bamwe mu bategetsi) Tshisekedi yayijeje ikimara kwiyemeza kumurwanirira?

    Ese koko abategetsi ba Tanzaniya bafata Mwalimu Julius Nyerere nka 'Baba wa Taifa', umubyeyi igihugu gikesha kubaho, cyangwa ni ku munwa gusa umutima wibereye ku ifaranga?

    Ibyo ari byo byose, amateka azahora yibuka ko uyu munyabushishozi, Mwalimu Nyerere, yatabarutse amaze gusobanurira isi yose ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari abanyamahanga, ko rero bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi bakongomani. Abamusimbuye ku butegetsi bo basanga nta kindi abo Banyekongo bakwiye uretse kumishwaho ibisasu, kwicwa no kwangazwa.

    Ukwanga atiretse agira ati' ngo turwane', kandi isibaniro ry'urugamba rizagaragaza uwari mu kuri.

    The post Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira

  • Mourinho yasabye aho icyicaro cya VAR muri Afurika cyashyirwa nyuma yo kubona ukuntu VAR yakoresheje neza mu gikombe cya Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko VAR ikoreshejwe neza mu gikombe cya Afurika umutoza Josè Mourinho ari mubishimiye icyi gikorwa ndetse anasaba ko muri Afurika y'Epfo hashyirwayo icyicaro cya VAR muri Afurika

    Ati: 'Narebye AFCON kuruta umupira w'uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa, ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe'.

    iki gikombe cya Afurika cyaranzwe n'udushya cyarangiye Cote d'Ivoire igitwaye nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/mourinho-yasabye-aho-icyicaro-cya-var-muri-afurika-cyashyirwa-nyuma-yo-kubona-ukuntu-var-yakoresheje-neza-mu-gikombe-cya-afurika/

  • VOLLEYBALL: Imikino y’abari n’abategarugori yari ibicika i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya Shampiyona muri volleyball mu bari n'abategarugori bageze muri Phase 1, Round II. Ni imikino yagombaga kubera muri Ecole Notre Dame des Anges.

    Tariki ya 11 Gashyantare 2024 nibwo hakinwaga imikino yahuje Ruhango VC na IPRC Kigali, RRA VC na EUAR VC, naho Police WVC ihura na APR WVC.

    Ku ikubitiro habanje gukinwa umukino wahuzaga Ruhango VC na IPRC Kigali ni umukino watangiye saa 12:00 z'amanywa, uyu mukino warangiye ikipe ya Ruhango VC itsinze IPRC VC amaseti 3-1 (25-18, 27-25, 20-25, 25-23).

    Amafoto y'abakinnyi ba Ruhango VC na IPRC VC bari gukina.

     

    Nyuma y'uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wahuje RRA WVC n'ikipe ya EAUR WVC ikiri nshyashya muri shampiyona kuko uyu ari umwaka wa mbere wayo. RRA WVC nk'ikipe imenyereye shampiyona yabanje gutsinda amaseti abiri ya mbere biyoroheye cyane ku manota 25-18 mu iseti ya mbere, n'amanota 25-20 mu iseti ya kabiri.

    Mu iseti ya 3 ikipe EAUR WVC igizwe n'abakinnyi bakiri bato yihagazeho maze ibasha kwegukana iseti ku manota 25-21, ni iseti EAUR WVC yakesheje kugabanya amakosa arimo kutarenza serivisi, kugira block nziza no kuba beza mu kwataka. Umurindi w'abafana nawo wasunikiye iyi kipe ya EAUR WVC gutwara iyi seti.

    RRA WVC yashoboraga gukora ikosa bakaba bakina iseti ya kamarampaka yaje mu iseti ya kane yariye karungu maze iyitwara itsinze amanota 25-13 ya EAUR WVC.

    Amafoto ya RRA VC na EAUR VC bakina umukino wabo

    Umukino w'umunsi ari nawo wagombaga gushyira akadomo ku mikino ya Phase 1, Round II ya shampiyona ya volleyball mu bari n'abategarugori wari umukino wa Police WVC na APR WVC. Uyu mukino ukaba waratangiye ahagana saa 18:00 z'umugoroba ndetse nibwo inzu y'imikino (Gymnasium) ya Ecole Notre Dame des Anges yuzuye abafana benshi baje kwihera ijisho uyu mukino.

    APR WVC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe cyane maze itsindwa na Police WVC amaseti 3-2.

    Muri uyu mukino Police WVC ntiyari yorohewe kuko yakoreshaga umwataka umwe (Left attacker) mu gihe umwataka w'inyuma (Right Attacker) bahakinishije umukinnyi w'umurundikazi Mutoni usanzwe ukina hagati (Centrale/fixeuse).

    Umukino waratangiye maze ikipe ya APR WVC ibifashijwemo n'abakinnyi barimo MUNEZERO Valentine na MUKANDAYISENGA Benitha ibasha gutwara iseti ya mbere ku manota 25-23.

    Mu iseti ya kabiri Police WVC nayo yaje yisize insenda maze ibasha gutwara iseti ku manota 25-23. Ni iseti APR WVC yatakaje biturutse ahanini ku mukinnyi wo hagati (fixeuse/Middle blocker) wa Police WVC w'umugande Amito Sharon wazibiye bikomeye abataka ba APR WVC.

    APR WVC yaje mu iseti ya gatatu yakaniye ndetse iyitwara biyoroheye cyane ku manota 25-17. Ni ikipe ya Police WVC yagowe cyane na reception muri iyi seti bituma inayitakaza.

    APR WVC yasabwaga gutsinda iseti ya kane maze ikegukana insinzi kuri uyu mukino gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe maze itwarwa iseti ku manota 25-20. Police WVC muri iyi seti yasunitswe n'abafana bari bayobowe na basaza babo ba Police VC bayitije umurindi maze bituma ishyaka rizamuka naho APR WVC wabonaga ko abakinnyi batameze neza mu mutwe kuko barushijwe amanota agera muri 5 maze kuyakuramo biba ingora bahizi.

    Nyuma yo kunganya amaseti 2-2 amategeko ya volleyball avuga ko hagomba gukinwa iseti ya kamarampaka, ni nako byaje kugenda maze bajya mu iseti ya kamarampaka aho batanguranwa amanota 15 aho kuba 25 nk'uko bisanzwe.

    Agace ka mbere k'iseti ya kamarampaka karangiye APR WVC iyoboye n'amanota 8-6. Aha benshi babonaga ko n'ubwo bigoranye ikipe ya APR WVC nonego igiye kwegukana insinzi gusa baje gutungurwa.

    Mu gace ka kabiri k'iseti ya kamarampaka Police WVC yaraje maze ikora amanota agera muri 6 APR WVC ntanarimwe irakora. Uyu mukino waje no kurangira Police WVC itsinze amanota 15-11. Ni uko umutoza HATUNGIMANA Christian wa Police WVC yagaritse KAMASA Peter.

    Nyuma yo gutsinda APR WVC, Police WVC yahise ifata umwanya wa mbere w'agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda mu mukino wa volleyball mu bari n'abategarugori.

    Amafoto ya Police VC na APR VC 

    Source : https://yegob.rw/volleyball-imikino-yabari-nabategarugori-yari-ibicika-i-kigali/

  • Tuzayikoreraho amateka! Vision FC yarahiriye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare, nibwo ikipe ya Vision FC, izakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino uzabera i Nyamirambo ku kibuga cya Mumena, iyi kipe isanzwe yakiriraho, ukazatangira ku isaha ya Saa 15:00 PM.

    Mu myitozo ya nyuma Vision FC yakoze kuri uyu wa kabiri, umutoza w’iyi kipe Fils Muvunyi aganira n’itangazamakuru, yavuze ko aricyo gihe ngo bakorere amateka kuri Rayon Sports.

    Yagize ati” Abantu bagomba kwitega ko tuzakina umupira mwiza ubureye ijisho. Tuzakina n’ikipe nziza mu kugura abakinnyi beza, ikazahura n’ikipe nziza mu gukora abakinnyi. Iyo ugize amahirwe yo guhura n’ikipe nka Rayon Sports, bifasha kureba urwego rw’abakinnyi bawe.

    Umutoza yakomeje avuga ko kwakirira ku Mumena ntacyo byahindura ku migendekere y’umukino. Yagize “Ati twese tuzaba dukinira ku kibuga kimwe, abakinnyi baba bangana mbese turiteguye aho twahurira hose. Tuzakora ibishoboka byose nk’ikipe iri mu rugo, kuko niwo mwanya mwiza tubonye wo gukora amateka.”

    Kapiteni wa Vision FC Mukunzi Vivens nawe yunze mu ry’umutoza, avuga ko umukino wa Rayon Sports bawufata nkaho ari uwa nyuma. Yagize ati” Rayon Sports ni ikipe nkuru, ariko umukino wayo turi kuwitegura nk’indi yose. Imikino yose tuyitegura nkaho ari iya nyuma. Vision FC turi ikipe ikomeye kandi Rayon Sports igomba kumenya ko itazaba ije gutsinda byorose.”

    Ntabwo ari uyu mukino gusa uzaba, kuko i Bugesera, Bugesera FC izakira Mukura Victory Sports, Police FC ikine na Gorilla FC i Nyamirambo naho Saa 18:00 PM Gasogi United yakire APR FC.

    KANDA HANO UREBE IMYITOZI YA VISSION FC

    KANDA HANO UREBE IBYO UMUTOZA WA VISION FC YATANGAJE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139654/tuzayikoreraho-amateka-vision-fc-yarahiriye-gutsinda-rayon-sports-video-139654.html

  • Harimo Umunyarwanda! Ibyamamare 20 byibasiwe… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu byamamare hirya no hino ku Isi, bagiye batangaza ubuzima bugoye banyuzemo nyuma yo kwisanga barwaye uburwayi budasanzwe bwo kuzana amabara ku ruhu buzwi nk’Ibibara [Vitiligo].

    Ubusanzwe Vitiligo ni indwara ifata uruhu ikarutera guhindura ibara ryarwo aho usanga ku birenge, ku ntoki, mu ijosi cyangwa mu maso h'umuntu haba hasa n'ahahiye. Abahanga mu by'ubuzima, bagaragaza ko ahanini iki kibazo kiba cyatewe n'uko uturemangingo dushinzwe gutanga ibara ku ruhu twitwa 'melanocytes' tuba twangiritse bigatuma dukora nabi.

    Mu byamamare 20 Inyarwanda yaguteguriye harimo:

    1.     Winnie Harlow



    Winnie Harlow, Umunyamideli ukomeye muri Amerika wavukiye muri Canada ,akaba afite ababyeyi bakomoka mu gihugu cya Jamaica.

    Uyu mukobwa w’uburanga bwihariye yabaye ikirangirire muri 2014 ubwo yatsindaga irushanywa rya American Next Top Model. Kuba yaravukanye indwara y’uruhu idasanzwe ntibyamubujije kugera kure akaba ari umwe mu banyamideli batunze agatubutse.

    2.     Michael Jackson



    Michael Jackson uzwi nk'Umwami w'injyana ya Pop, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki muri rusange.

    Yatsindiye ibihembo amagana, bituma aba umuhanzi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wegukanye ibihembo byinshi.

    Bivugwa ko akarindantoki yambaraga ku kiganza kagurishijwe Amadolari  200,000 mu myaka 11 ishize, yakambaraga kubera indwara ya 'Vitiligo.'

    3.     Confy



    Confiance Munyaneza [Confy] ni umuhanzi nyarwanda winjiye mu mwuga w'umuziki mu 2018. Kuva yatangira, yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Panga,' 'Jowana,' 'Confirm,' 'Mali,' 'Bae' ndetse na 'Dimension' aheruka gushyira hanze. Uyu muhanzi yahishuye ko yamaze igihe kinini arwana no kwakira uburwayi bwa 'Vitiligo' bwafashe mu isura ye bikamutera ihungabana ryari rigiye gutuma areka umuziki.

    4.     Karl Dunbar



    Karl Dunbar ni icyamamare mu mumpira w'amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umutoza wa  NY Jets. Nyuma y'igihe gito ari umupolisi, Dunbar yatangiye gutoza. Yanze ko Vitiligo yamubera inkomyi mu guhagarika akazi ke. Karl yifashisha urubuga rwe nk'umutoza wa NFL mu gusobanurira abantu byinshi ku ndwara ya Vitiligo.

    5.     Holly Marie Combs


    Marie Coms ni umukinnyikazi wa filime muri Amerika, akaba umu Producer w'ibiganiro bikomeye birimo icyitwa 'Charmed,' n'ibindi byinshi yakoze nyuma.

    6.     Rasheed Abdul Wallace


    Abdul Wallace ni umukinnyi w'umupira w'amaboko muri Amerika uri mu kiruhuko cy'izabukuru, kuri ubu akaba akora nk'umutoza wungirije wa Detroit Pistons ndetse n'umunyamuryango w'icyubahiro w'ikipe ya NBA All-Star. Azwiho kuba afasha abaturage batuye mu mujyi yavukiyemo wa Detroit.

    7.     Amitabh Bacchan


    Amitabh wamenyekanye cyane muri Sinema y’u Buhinde ndetse no mu mahanga, afatwa nk'umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi bagize uruhare mu mateka ya sinema yo mu Buhinde.

    Yatangiye kwamamara mu ntangiriro ya za 1970 i Bollywood, agaragara muri filime zirenga 180 z’Abahinde mu gihe kirekire yamaze muri sinema.

    8.     Eric Arthur Hammer


    Usibye amatsinda menshi y'umuziki yabayemo, Erica Arthur Hammer uzwi nka Doc Hammer akunda cyane ibijyanye no gushushanya kandi nabyo byamuhesheje amahirwe menshi.

    9.     Kara Louise Tointon



    Kara Louise azwi cyane nka 'Dawn Swann' muri filime yatambukaga kuri BBC ya  ‘EastEnders.’ Uyu, ntabwo ari umukinnyi mwiza w'amafilime gusa ahubwo yigeze no gutoza ibijyanye no kubyina.

    10. Shante Artis


    Shante Artis uzwi nka L.U.V/ Rapping Housewife, yatangiye ibyo kurapa no kuririmba afite imyaka 11. Uyu muraperikazi ni rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeje kuzamura urwego rw'injyana ya Hip hop mu b'igitsina gore.

    11.  Édouard Charles Philippe


    Édouard Charles Philippe yahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, aba n'umuyobozi w'Akarere ka Le Havre.

    12.  Darius Vernon


    Darius Vernon ni umunyamuziki akaba n'umunyamideli wibasiwe n'indwara y'Ibibara, imwangiza cyane ibiganza ndetse n'umunwa. Uyu, yigeze gushaka kwiyahura nyuma y'igihe atukirwa uko asa bitewe  n'amabara indwara ya Vitiligo yamuteye.

    13.   Jonathan Daniel “Jon” Hamm


    Jonathan Daniel “Jon” Hamm ni umukinnyi wa filime muri Amerika, akaba n'umuyobozi wa gahunda zitandukanye za Televiziyo. Yagiye yegukana ibihembo bikomeye birimo icya Golden Globe, ndetse anatoranywa mu bihembo icumi bya Emmy Awards. Imihangayiko yagize ubwo hafatwaga amashusho ya 'Mad Men' niyo yateye Jon ikibazo cya vitiligo.

    14.   Scott Jorgensen


    Scott Jorgensen ni umukinnyi w'imikino njyarugamba muri Amerika. Scott wamenyekanye cyane mu irushanwa rya UFC, ashimishwa no gutera amakofe kandi agaharanira insinzi uko byagenda kose. Uruhu rwe rwera rwibasiwe cyane n'indwara ya vitiligo.

    15.  Marie Whatley ‘Fez’


    Fez ni umunyarwenya akaba akora n'ibiganiro bitandukanye muri Amerika, umwuga amazemo imyaka irenga 20. Yakinnye kandi muri filime zirimo 'Grand Theft Auto IV.'

    16.   Richard Mark Hammond


    Richard ni umunyamakuru w'Umwongereza, akaba n'umwanditsi. Yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga abikesheje ikiganiro cye cy'ibijyanye n'imodoka yise 'Top Gear.' Uyu, yigeze kurokoka impanuka ikomeye y'imodoka ubwo yari ari mu irushanwa ry'ibirometero 288 ku isaha.

    17.   Graham Norton


    Graham Norton ni umunyamakuru w'ibiganiro by'urwenya wo muri Irlande usigaye utuye mu Bwongereza. Ni we watangije ikiganiro cy'urwenya yise 'The Graham Norton Show.' Mu bihembo yatsindiye, harimo icya BAFTA TV.

    18.  Yvette Fielding


    Yvette Fielding azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuyobora ibiganiro bitambuka kuri televiziyo birimo Blue Peter, Most Haunted, Most Haunted Live!, n'ibindi. Afatanyije n'umugabo we Karl Beattie, yatangije umuyoboro wa Paranormal mu Bwongereza mu 2008, umuyoboro wa mbere wa televiziyo ku Isi wahariwe abafite ubumuga.

    19.    Big Krizz Kaliko


    Big Krizz ni umuhanzi akaba n'umuraperi w'umunyamerika. Yakoresheje izina ry'uburwayi arwaye, aryitirira album ye yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa 19 muri Top Independent Albums ndetse iza no ku mwanya 167 kuri Billboard 200 muri Gicurasi 2008.

    20.   Michaela DePrince


    Michaela ni umubyinnyi w'umunyamerika uri kuzamuka neza wavukiye muri  Sierra Leone.

    Uyu mukobwa, yatereranwe akiri muto nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, afatwa nabi, agira imirire mibi, arasuzugurwa, yitwa 'umwana wa sekibi.'

    Amaze kwakirwa no gutangira kurerwa n'umuryango w'abanyamerika, Michaela yakurikiranye umwuga we, none ubu utangiye kumugirira akamaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139649/barimo-umunyarwanda-ibyamamare-20-byibasiwe-nindwara-yibibara-vitiligo-amafoto-139649.html