Blog

  • Miss Keza wabaye igisonga cya Muheto Divine yerekanye umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yerekanye umukunzi we bamaze iminsi mu buryohe bw’urukundo.

    Uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022 akaza kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ikamba ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine.

    Yifashishije amagambo yo mu Bakolinto ba mbere umurongo wa 13 (havuga ko urukundo rwihangana kandi ruhebuje kuba ingenzi), Miss Keza Maolithia yifurije umukunzi we umunsi mwiza w’abakundana.

    Keza akaba yerekanye bwa mbere umukunzi we Cedric Rutazigwa, uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, akaba ari n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundana.

    Keza yerekanye umukunzi we Cedric

    Aba bombi bamaze iminsi mu buryohe bw’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-keza-wabaye-igisonga-cya-muheto-divine-yerekanye-umukunzi-we-amafoto

  • FERWAFA imaze gutangaza icyo benshi bari bategereje kuri Hertier Luvumbu Nziga – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWAFA imaze gutangaza icyo benshi bari bategereje kuri Hertier Luvumbu Nziga

    Hashize iminsi igera kuri 2 ikibazo cya Hertier Luvumbu Nziga kirimo kugarukwaho cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Ikipe ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko yitandukanyije nibyo Luvumbu yakoze ndetse inasaba abakinnyi gukomeza kugira imyitwarire myiza.

    Ku masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahanwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda ryatangaje ko rihannye kumugaragaro Hertier Luvumbu Nziga kubera ibimenyetso bijyanye na Politike uyu mukinnyi yakoze.

    FERWAFA yatangaje ko ihannye igihe kingana n'Amezi 6 Hertier Luvumbu Nziga atagaragara mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Iki gisa nkaho uyu mukinnyi atazongera gukina hano mu Rwanda ukundi kuko n'ubundi amasezerano ye arahita arangirana n'iki gihano ahawe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-imaze-gutangaza-icyo-benshi-bari-bategereje-kuri-hertier-luvumbu-nziga/

  • Liberia: Imyigaragambyo y'abagore b'abasirikare isize himitswe mugenzi wabo wigeze kwigira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cya Liberia Joseph Boakai yagennye Général de brigade Géraldine George, kuba Minisitiri w'Ingabo w'agateganyo. Ni nyuma y'imyigaragambyo y'abagore b'abasirikare yatumye uwo asimbuye yegura.

    Ni bwo bwa mbere muri iki Gihugu umugore ahawe umwanya nk'uyu mu Ngabo nubwo bidasobanutse impamvu uyu General George ashyizwe by'agateganyo muri uyu mwanya.

    General George, yinjiye igisirikare mu 2006 mu gihe cyarimo gisubirwamo( kivugururwa) nyuma y'intambara yo hagati mu gihugu. Uyu kandi yabaye mu mutwe w'Ingabo zidasanzwe. Mu myaka itandatu ishize, yari yungirije umukuru w'Igisirikare.

    Mu masomo ya gisirikare, yagiye akurikirana hirya no hino mu bihugu bitandukanye, harimo n'amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Commandant Compagnie/Company Commander) yaherewe mu ishuri rya gisirikare ry'i Gako( Bugesera) mu burasirazuba bw'U Rwanda.

    Nyuma y'uko Boakai abaye Perezida w'Iki Gihugu ku wa 22 Mutarama uyu mwaka, yagennye uyu Mugore kuba uwungirije ashinzwe ubuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo.

    Igenwa rye nka Minisitiri w'Ingabo w'agateganyo ribaye nyuma y'aho Minisitiri Prince Charles Johnson III yeguriye ku mwanya bitewe n' imyigaragambyo y'abagore b'abasirikare kuri uyu wa mbere.

    Mu cyumweru gishize, nibwo Prince Charles Johnson III Sena ya Liberia yamwemeje, ariko ino myigaragambyo yatumye yegura.

    Aba bagore bari muri ino myigaraagambyo, bavuga ko igihe yari umukuru w'igisirikare ari we yatumye abasirikare bahabwa agashahara gato kandi atuma haba n'ubuzima bugoye mu makambi ya gisirikare.

    Aba bagore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga bafunze imihanda hafi y'umurwa mukuru, Monrovia, no mu bindi bice by'igihugu, ibyatumye Perezida Boakai ahagarika ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Igisirikare ku wa mbere .

    Perezida Boakai, yagiye ku butegetsi arushije amajwi make uwari umukuru w'igihugu, George Weah, mu matora y'ikiciro cya kabiri yabaye mu Ugushyingo (11) 2023, nyuma y'aho hagati yabo habuze ugira ubwiganze ku nshuro ya mbere y'amatora.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/14/liberia-imyigaragambyo-yabagore-babasirikare-isize-himitswe-mugenzi-wabo-wigeze-kwigira-mu-rwanda/

  • Bruce Melodie yasabye imbabazi The Ben n’abakunzi be #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko benshi batishimiye amagambo Bruce Melodie aheruka gutangaza kuri The Ben, yaciye bugufi asaba imbabazi uyu muhanzi mugenzi we n’abakunzi be.

    Mu kiganiro yakoze kuri Instagram tariki ya 9 Gashyantare 2023, Melodie yongeye gusa nushotora The Ben ndetse akoresha amagambo [asa n’akomeye ataranyuze benshi.->Itahiwacu Bruce yemeye guca bugufi asaba imbabazi umuhanzi The Ben n’abakunzi be barakajwe n’amagambo aherutse kuvuga kuri mugenzi we ubwo yavugaga ko yari yarazimye.

    Ejo hashize mu kiganiro yagiranye na MIE, Bruce Melodie yasabye imbabazi ku bantu batakiriye neza ibyo yavuze.

    Ati “Mu mbabarire ntabwo nzongera , mu mbabarire rwose ntabwo nzongera, ariko bamenye ko tuba turi mu myidagaduro.'

    'Imyidagaduro yacu ibamo utuntu twinshi tw’amatiku ariko nta roho mbi ibibamo, nta mutima mubi.'

    Bruce Melodie akaba yakomeje avuga ko ibintu abantu baba bavuga mu myidagaduro nta hantu na hamwe biba bihuriye n’ubuzima bwite bwa muntu, bityo ko abantu bareka ibintu byo gushaka gufungisha abantu.

    Bruce Melodie na The Ben baheruka guhurira mu gitaramo gisoza Rwanda Day yabereye Washington D.C mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

    Melodie yasabye imbabazi The Ben n’abakunzi be

    The Ben we inshuro zose we avuga ko nta hangana rihari hagati ye na Melodie ahubwo bagakoze igitaramo bahuje imbaraga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasabye-imbabazi-the-ben-n-abakunzi-be

  • Amatike yashize! Akari ku mutima wa The Ben n… – #rwanda #RwOT

    The Ben yageze Kampala ari kumwe n'umugore we Uwicyeza Pamella. Yakiriwe n'abanyamakuru benshi bari bamutegerezanyije amatsiko. Yahise aganira n'itangazamakuru, avuga ko yishimiye kugaruka mu rugo kandi ko yiteguye gukora amateka ku munsi w'abakundana.

    Nyuma yo kuganira n'itangazamakuru, yahise ajyanwa kuri hoteli aho yagombaga kuruhukira. The Ben yabwiye InyaRwanda ko muri Uganda ari mu rugo ndetse ko yiteguye gutanga ibyo afite agashimisha abakundana.

    Mugisha Benjamin (The Ben), umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, ategerejwe mu gitaramo ari buhuriremo na Sheebah Karungi, abanyarwenya bagezweho barimo Tenge Tenge Bo muri Uganda, Sintex wo mu Rwanda, n'abandi.

    Iki gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Alex Muhangi, biteganyijwe ko kiba kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), tariki 14 Gashyantare 2024 kuri Uma Show Grounds.

    Kwinjira ni ibihumbi 20 by'amagande n'ibihumbi 50 n'ameza y'ibihumbi 500. Kugeza ubu uteye icyumvirizo mu bategura iki gitaramo biravugwa ko amatike yamaze gushira.

    The Ben yategerejwe umunsi Wose!

    Indege yagombaga kugeza The Ben ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024, yagize ibibazo cya tekinike birangira ahageze saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 ari nawo munsi w'igitaramo.

    The Ben ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege 

    The Ben agatoki ku kandi n'umugore we Pamella bageze ku kibuga cy'indege i Kampala

    Thé Ben aganira n'itangazamakuru ryamutegereje amasaha 18 ku kibuga cy’indege

    The Ben yakiriwe na Alex Muhangi wateguye iki gitaramo 

    The Ben na Pamella bakirijwe indabo

    Itorero ryagombaga kwakira The Ben 

    REBA INDIRIMBO “NI FOREVER” YA THE BEN ISHOBORA KUZA GUTIGISA KAMPALA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139682/amatike-yashize-akari-ku-mutima-wa-the-ben-nyuma-yo-kwakiranwa-urugwiro-muri-uganda-amafot-139682.html

  • Diamond Platnmuz ntakiri mu rukundo na Zuchu ukundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini Diamond Platnmuz avugwa mu rukundo hamwe na Zuchu, kuri ubu Diamond yamaze gutangaza ko nta mukunzi afite.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond Platnmuz mu rurimi rw'iguswahire ruvanze n'icyongereza yagize ati 'From today ningepedna niwatangazie rasmi kuwa I am single. Sidate wala sina mahusiano na mwananmke yeyote. Hivyo nisiwekewe mwanamke yoyote kama mwanamke wangu. Itakapotokea kudate ama kuwa na mahusiano nitawajuza ama kuwatambulisha.'

    Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati' guhera uyu munsi nashakaga kubamenyesha ko kugeza ubu ndi umusiribateri (single), nta mugore n'umwe ndi gutereta cyangwa se ngo mbe ndi mu rukundo nawe, rero ntihakagire umugore uwo ariwe wese mungerekaho, nindamuka ngiye mu rukundo n'umugore nzabitangaza kandi nzamwerekana'.

    Diamond kuba yakwihakana urukundo rwe na Zuchu, si ibitangaza kuko nubundi yagiye agaragaza ibikorwa byinshi byerekana ko adakunda Zuchu, muri ibyo bikorwa twavuga nko kwambika impeta undi mukobwa kandi benshi baziko ari umugabo wa Zuchu.

    Ibi kandi nanone byazuye akaboze benshi batangira kwibaza niba hari aho byaba bihuriye n'umubano amaranye iminsi na Zari Hassan wanamubyariye abana babiri.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnmuz-ntakiri-mu-rukundo-na-zuchu-ukundi/

  • Urubyiruko rwasabwe kudaterwa ipfunwe no kugu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 nibwo Isi yose yizihije umunsi wahariwe Agakingirizo. Mu mujyi wa Kigali uyu munsi wizihirijwe muri Lemigo Hotel aho abitabiriye bari biganjemo urubyiruko n'abanyamakuru bahawe umukoro wo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse no kutagira ipfunwe ryo kugura agakingirizo.

    Uyu munsi mpuzamahanga w’Agakingirizo [International Condom Day] wizihijwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) hamwe n'abafatanyabikorwa bacyo harimo Umuryango Mpuzamahanga wa AHF [AIDS Healthcare Foundation], Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta (NGO's Forum) n’abandi. 

    Mu biganiro byatanzwe n'abarimo Nteziryayo Narcisse wo muri AHF yatangaje ko uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009 nyuma y'aho babonye ko hari indi minsi yizihizwa, hatekerejwe ko hagomba kubaho n'umunsi wahariwe Agakingirizo.

    Dr.Julius Kamwesiga wa AHF yatanze ikaze kubitabiriye uyu munsi w’Agakingirizo

    Yakomeje asobanura ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kwirinda SIDA by'umwihariko hifashishijwe ikoreshwa ry'agakingirizo bikomeje kugenda biba ingorabahizi mu rubyiruko rudakozwa ibyo kugakoresha bishinze iraha. 

    Hatanzwe ikiganiro nyigisho ku kamaro k’agakingirizo mu gukumira ubwandu bushya

    Agaruka ku kibazo cy'abavuga ko udukingirizo twabuze mu mashuri ya Kaminuza, Nteziryayo Narcisse yasobanuye ko udukingirizo twashyizwe mu mashuri ya Kaminuza za Leta hakoreshejwe 'Condom Dispensers' kandi ko iyo dushize ababishinzwe babaha utundi. Icyakoze yavuze ko igihe twashize ntibahabwe utundi, haba habaye kurangara ku babishinzwe muri Kaminuza.

    Dr. Ikuzo Basile uhagarariye ishami rishinzwe gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), na we mu ijambo rye, yagaragaje intego bafite irimo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, kurwanya ikwirakwizwa ry'iyi ndwara ikomeje kwiyongera uko bwije n'uko bucyeye dore ko ikoreshwa ry'agakingirizo riri hasi cyane. 

    Yasabye urubyiruko ko rugomba gucika ku ngeso yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, by'umwihariko kutagira ipfunwe ryo kugura agakingirizo dore ko benshi mu rubyiruko bagaragaje ko baterwa isoni no kujya kutugura aho bagenda biguruntege rimwe na rimwe bagera muri butike ntibatinyuke kukavuga mu izina bagahitamo kugahimba andi mazina.

    Urubyiruko rwasabwe kudaterwa ipfunwe no gukura agakingirizo

    Dr.Ikuzo yibukije urubyiruko ko agakingirizo nta soni gateye kandi ko ari igikoresho nk'ikindi cyose ku buryo kukagura bitagomba gukorerwa mu bwihisho. Yabwiye urubyiruko ko kugira ipfunwe ry'agakingirizo bitaguranwa ubuzima. 

    Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Imyiryango 139 itari iya Leta (NGO's Forum), mu kiganiro yatanze, yibukije urubyiruko kwibuka kugoresha agakingirizo igihe kwifata byabananiye anabibutsa ko kurwanya ubwandu bushya ari inshingano zabo.

    Abitabiriye uyu munsi bibukijwe ko gukumira ubwandu bushya bwa SIDA ari inshingano zabo

    Yakomoje cyane ku kuba umunsi wahariwe Agakingirizo warashyizwe ku itariki ya 13 Gashyantare mbere ya 14 Gashyantare ku munsi wa Saint Valentin w'abakundana. Yahamije ko impamvu ari uko bagirango bibutse urubyiruko kwibuka gukoresha agakingirizo kuri uyu munsi usanga benshi bizihiza urukundo rwabo bakora imibonano mpuzabitsina.

    Urubyiruko rwibukijwe ko rwaha impano y’udukingirizo abakunzi babo ku munsi wa Saint Valentin

    Kabanyana yasoje ababwira ko mu by'ukuri nta mpano yaruta guha agakingirizo umukunzi wawe ku munsi wa Saint Valentin dore ko uba uri kurinda ubuzima bwe kandi nawe wirinda. Urubyiruko rusabwe ibi mu gihe mu bushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko ku mwaka abantu 5,000 bandura virusi itera SIDA biganjemo urubyiruko cyane cyane abana b'abakobwa kuva ku myaka 16.

    Platini P yasusurikije abitabiriye uyu munsi anabibutsa akamaro ko gukoresha agakingirizo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139678/urubyiruko-rwasabwe-kudaterwa-ipfunwe-no-kugura-agakingirizo-139678.html

  • Agashya mu bihembo by’abakinnyi b’ukwezi mu Rwanda! Umukinnyi ahatanye mu bihembo by’abanyezamu #rwanda #RwOT

    Hamaze gutangazwa abakinnyi n’abatoza bazaba bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Nk’ibisanzwe hazatorwa mu byiciro bine, Igitego cy’ukwezi gihataniwe na Ishimwe Irene yatsinze kuri Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze kuri Police FC, Ssali Brian wa Sunrise FC yatsinze kuri Police FC na Benadata Janvier wa AS Kigali yatsinze kuri Gasogi United.

    Igihembo cy’Umukinnyi w’Ukwezi gihataniwe na Adenyika Salomon wa Musanze FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kabanda Serge wa Gasogi United na Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali.

    Icy’Umutoza w’Ukwezi gihataniwe na Guy Bukasa wa AS Kigali, Thierry Froger wa APR FC, Mayanja Jackson wa Sunrise FC ndetse na Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United.

    'Save’ y’Ukwezi ihataniwe na Khadime N’Diaye wa Rayon Sports kuri Gorilla FC, Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United kuri Rayon Sports, Mfashingabo Didier wa Sunrise FC kuri Etoile del’Est na Hakizimana Adolphe wa AS Kigali kuri Kiyovu Sports.

    Ukurikije aba bakinnyi batoranyijwe, hakaba hari ibintu byinshi byibajijwe ku buryo bwatoranyijwemo abakinnyi bahataniye ibi bihembo.

    Nko mu cyiciro cya 'Save’ y’ukwezi, igihembo ubundi ni icy’abanyezamu, gusa mu buryo butunguranye hajemo na myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin (igitego yakuriyemo ku murongo ku mukino wa Rayon Sports).

    Uyu mukinnyi ntabwo yakabaye ari muri iki cyiciro kubera ko igihembo cyitwa 'Save of the month’ kiba ari icy’abanyezamu n’aho ubundi mu mupira w’amaguru ntabwo umukinnyi utari umunyezamu akora 'Save’ ahubwo iyo akuyemo umupira wari kujya mu izamu bikaba igitego byitwa 'Clearance’.

    Ikindi kibajijweho ni uburyo umukinnyi nka Ruboneka Bosco wa APR FC ahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi n’umutoza we Thierry Froger akaba ahataniye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kandi APR FC muri Mutarama yarakinnye umukino umwe gusa (wo batsinzemo Police FC 1-0) andi makipe yarakinnye imikino 3.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agashya-mu-bihembo-by-abakinnyi-b-ukwezi-mu-rwanda-umukinnyi-ahatanye-mu-bihembo-by-abanyezamu

  • Aherekejwe n’umugore we, The Ben yageze Uganda yakirwa mu modoka iriho ibirango by’izina rye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wanditse izina muri muzika nka The Ben, yamaze kugera muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cy’abakundana agomba gutaramiramo abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu.

    Iki gitaramo cya ‘Valentines Show’ kigomba kuba uyu munsi ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi w’abakundanye.

    Ni igitaramo agomba guhuriramo n’umuhanzi w’umugande, Sheeba Karungi kikaba kiri bubere muri UMA Show Grounds mu Mujyi wa Kampala.

    The Ben akaba yamaze kugera muri UGanda aho yagiye aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

    Amashusho abagaragaza bageze ku Kibuga Mpuzamahanaga cy’Indege cya Entebbe ‘Entebbe International Airport’, bigaragara ko uyu muhanzi yari yateguriwe imodoka iriho ibirango by’izina rye, ahakwiye kujya ‘plaque’ hari hariho The Ben.

    The Ben agiye gutaramira muri Uganda nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washngton D.C aho yataramiye Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day.

    The Ben afite igitaramo uyu munsi muri Uganda

    The Ben na Pamella ubwo bari bageze Entebbe

    Imodoka yagendeyemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aherekejwe-n-umugore-we-the-ben-yageze-uganda-yakirwa-mu-modoka-iriho-ibirango-by-izina-rya

  • Abasirikare 2900 ba Afurika yepfo bagiye kwiyongera ku basanzwe muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y'Epfo yategetse ko Abasirikare 2900 boherezwa mu gufasha kurwanya imitwe y'inyeshyamba zibarizwa mu burasizazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Izi ngabo zizaba ziri mu rwego rw'ubutumwa bw'ingabo z'ishyirahamwe rihuza ibihugu bya Afrika y'Amajyepfo, SADC, muri Congo buzwi nka SAMIDRC (SADC Mission in DRC), bwemejwe n'iri shyirahamwe mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize. Malawi na Tanzania na byo bizohereza ingabo muri ubu butumwa.

    Itangazo ry'ibiro bya Perezida Ramaphosa rivuga ko igikorwa cy'aba basirikare b'Afrika y'Epfo cyatangiye ku wa 15 Ukuboza 2023, aho aba mbere bahageze muri uwo mwaka.

    Ubu butumwa bwa SADC busubiriye( busimbuye) ubw' ingabo z'umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba zavuye muri Congo umwaka ushize nyuma y'aho Leta y'iki gihugu itangarije ko ntacyo ziyimariye.

    Ubutumwa bw'izi ngabo buzatwara Afrika y'Epfo Miliyari ebyiri z'ama-rand (ni ukuvuga Miliyoni 105 z'amadolari y'Abanyamerika.

    Afrika y'Epfo isohoye iri tangazo mu gihe intambara zasubiye kubura zikaba zimaze gutuma abanyagihugu babarirwa mu bihumbi mirongo bata ingo zabo, biyongera ku bandi bagera kuri Miliyoni zirindwi bataye ingo zabo muri DR Congo kubera intambara zitandukanye.

    Hashize imisi havugwa intambara zikomeye mu turere tw'amateritware ya Masisi na Rutshuru hagati y'ingabo za Leta (FARDC) n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 zivugwa ko zishyigikiwe n'U Rwanda, ibyo iki gihugu kitahwemye kwamaganira kure.

    Mu minsi ishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, habaye intambara zikomeye mu nkengero z'umujyi wa Sake muri teritware ya Masisi, umujyi uri ku birometero hagati ya 20 na 25 mu burengerazuba bw'Umujyi wa Goma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/14/abasirikare-2900-ba-afurika-yepfo-bagiye-kwiyongera-ku-basanzwe-muri-dr-congo/