Blog

  • Ni ubutumwa nahawe n’Imana! Jesca Mucyowera y… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 4 ishize Jesca Mucyowera ubwo yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk’uko bigaragara mu ndirimbo zirimo “Jehova Adonai” yarebwe n’abarenga Miliyon 1.2 ndetse na “Arashoboye” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.4.

    Icyakora yari amaze hafi umwaka atagaragara cyane mu muziki dore ko yigeze kuwukora mu mbaraga nyinshi, buri kwezi akagira icyo agenera abiyemeje kumurikira (Subscribers). Ati “Ni amahoro, impamvu nari narabuze, nari narabyaye. Urumva gutwita, kubyara, kubifatanya n’umuziki byabaye nk’ibingoraho ariko nagarutse rwose”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yavuze ko indirimbo ye nshya “Ikubambiye amahema” imugaruye mu muziki, ikubiyemo ubutumwa “nahawe n'Imana ngo mpumurize abarira kandi bihebye babuze inzira”.

    Uyu muramyi arakomeza ati “[Imana] yaravuze mu ijambo ryayo ngo keretse abava mu isezerano ari nta mpamvu ni bo bazakorwa n’isoni. Rero utaravuye mu isezerano ntazakorwa n’isoni, ni byo ni ijambo ry'ukuri kubyizera wese”.

    Jesca avuga ko umwaka wa 2024 ari umwaka mwiza cyane “kuko ibindi byose nabishyize ku ruhande, ubu imbaraga zanjye ziri mu muziki 80/100” Ati “Hamwe na Kristo n’abakunzi banjye ndizera ko umuziki wanjye (ubutumwa bwiza) uzagera kure hashoboka”.

    Mucyowera yanakomoje ku gitaramo cye ahora asabwa n’abakunzi b’umuziki we, abatangariza ko “bashonje bahishiwe”. Yashyize umucyo kuri iki cyifuzo cy’abakunzi be, ati “Ndi kubitekerezaho cyane kandi rwose nanjye ndabyifuza”.

    Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ‘Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo. 

    Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.

    Jesca Mucyowera yatangaje ko agarutse mu muziki nyuma y’akaruhuko yari yarafashe

    Mucyowera yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana

    Mucyowera Jesca hamwe n’umugabo we umushyigikira cyane mu muziki

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IKUBAMBIYE AMAHEMA” YA JESCA MUCYOWERA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139753/ni-ubutumwa-nahawe-nimana-jesca-mucyowera-yongeye-gukora-mu-nganzo-anakomoza-ku-gitaramo-c-139753.html

  • Inkotanyi nizo nyirabayazana- Nyiranyamibwa S… – #rwanda #RwOT

    Nyiranyamibwa afite indirimbo zacengeye mu bisekuru byombi. Zabaye umusanzu ukomeye, kandi zituma izina rye ricengera mu mitima ya benshi biturutse ku butumwa burimo buhamagarira Abanyarwanda kurinda u Rwanda.

    Ijwi rye ntirasaza! Kuko ubwo yari mu nama yahuje abahanzi na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kuri Lemigo Hotel yanyujijemo arabataramira.

    Mu bihe bitandukanye ashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka Igihugu. Ahawe ijambo, yavuze ko kugirango umuntu agire ubupfura, kandi abe bandebereho muri sosiyete, bisaba kuba atikunda, ahubwo agakunda abandi.

    Ati “Kutikunda ugakunda n’abandi. Burya  iyo wikunda wenyine uba wibeshya. Nta rukundo uba ufite, urukundo ni urwo uha uwo ureba, ari ukuruta, ari uwo uruta… urukundo ni ijambo riremereye cyane.”

    Uyu mubyeyi yumvikanishije ko kuramba mu nganzo no mu buzima byaturutse ku kuba batarashyize imbere inyungu zabo bwite, ahubwo baharaniye guteza imbere Igihugu. Ati “Ntabwo twigeze twireba cyane cyangwa kureba inyungu zawe, ibyo twakoraga byose wabikoraga kugirango uteze imbere Igihugu. Bwa mbere na mbere, warebaga Igihugu.'

    Nyiranyamibwa yavuze ko yinjiye mu muziki ari mukuru biturutse ku rugamba rw’Inkotanyi. Ati “Inkotanyi nizo nyirabayazana! Mbere ntabwo nari narigeze njya imbere y’abantu ngo ndirimbe naririmbiye mu muryango, mu makorali…”

    Yavuze ko atari yarigeze agira intumbero yo kwifashisha inganzo ye mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko byari ibintu yakoraga mu buryo busanzwe. Ariko avuga ko yaje kuganzwa n’urukundo rw’Igihugu, ayoboka inganzo akora ibihangano bihamagariye Abanyarwanda no gutera ‘morale’ inkotanyi ku rugamba.

    Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda no hanze, yumvikanishije ko urukundo rw’Igihugu rusamba byose. Yabwiye abakiri bato n’abandi ko kugira urukundo mu mutima bituma umuntu aramba. Ati “Niba ufite urukundo mu mutima uzaramba, kuko iyo umuntu yikunda arakosa. Urireba.”

    Nyiranyamibwa yavuze ko amafaranga ari meza kuko atuma umuntu abaho ubuzima butandukanye n’ubw’abandi, ariko kandi ntakwiye guhabwa umwanya w'imbere mu buzima, kuko umuntu aruta byose.

    Ati “Ikindi cya kabiri ni ukudaha agaciro amafaranga kurusha umuntu. Amafaranga nibyo twese aradutunga, ariko iyo utangiye kuyakunda kurusha umuntu ntacyo bishobora ku kugezaho n’iyo wabona menshi ishyano ryose, ntabwo umenya aho anyuze.”

    Yavuze ko iyo ukoze igikorwa kivuye mu mafaranga, ukabona gifashishije umuntu, ukabona gikuye umuntu mu kaga, aricyo gisobanuro cy’ubuzima bukwiye. Ati “Nicyo cyatumye turamba.”

    Nyiranyamibwa Suzana ari mu bashinze Itorero Isamaza ryashingiwe mu Bubiligi mu myaka igera kuri 35 ishize. Ryatangiye rigizwe n'abiganjemo abagore n'inkumi zabyinaga hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo kwihobora mu 1990.

    Itorero Isamaza rigitangira ryabarizwagamo abahanzi b'abahanga barimo nka Nyiranyamibwa Suzana, Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n'abandi batandukanye.

    Nyiranyamibwa mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza n'ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye nyuma y'imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.

    Mu Ukuboza 2016 nibwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndavunyisha', 'Ese mbaze nde?', 'Telefone' n'izindi.

    Uretse indirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yanakoze indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigeze kubwira InyaRwanda ko kera umuntu yafatwaga n'ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo akaba ayanditse ubwo.

    Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise 'Ese mbaze nde?' yasohotse mu cyunamo cy'umwaka w'1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio Rwanda.

    Ati '…Habaga bariya bafotogarafe b'abanyamakuru, hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga ukuntu zigenda. Ni nkaziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye gute?

    Izi ndirimbo zibitse amateka y'ahiciwe Abatutsi, amazina y'abishwe, uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw'abarokotse, icyizere cy'ubuzima… Zifasha gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.

    Izi ndirimbo zasohokaga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ibanje gutanga uburenganzira. Ubu iyi komisiyo yahurijwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), niyo itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo isohoke.

    Hari abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa, n'abandi bakora indirimbo zo kwibuka n'iz'ubuzima busanzwe.

    Abazwi cyane barangajwe imbere na Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera indirimbo yise 'Mibirizi', Nyiranyamibwa Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi], Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu ndirimbo 'Inkotanyi ni ubuzima', Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo 'Icyizere' n'abandi.

    Aba bahanzi n'abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo bw'amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n'amashusho agaragaza ibice babaga baririmba, abishwe muri Jenoside n'ibindi.

    Nyiranyamibwa yatangaje ko urukundo rw'igihugu ari rwo rwabaye imvano yo kwinjira mu muziki akoresha inganzo ye

    Nyiranyamibwa yabwiye abakiri bato kudashyira imbere amafaranga, ahubwo bakagira kandi bakarangwa n'urukundo
    Nyiranyamibwa yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse gushyira imbere Igihugu n'ubumuntu
     

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim witegura gutaramira mu Bwongereza

    Umunyamuziki Makonikoshwa wamenyekanye mu ndirimbo ‘Bonane’ yitabiriye inama yahuje abahanzi
     

    Butera Knowless witegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Uzitabe’ 

    Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Yvan Muziki bitabiriye inama yahuje abahanzi 

    Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Bahavu Jannet yatanze ikiganiro muri iyi nama

    Umusizi Rumaga witegura gushyira hanze Album ye ya kabiri y’ibisigo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139740/inkotanyi-nizo-nyirabayazana-nyiranyamibwa-suzanne-ku-mpamvu-yinjiye-mu-muziki-139740.html

  • Ibyo wamenya ku makipe 20 agiye kwitabira Tou… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare mu mihanda itandukanye y’u Rwanda, ipine riraba rivuza ubuhuha, ndetse ibyishimo ari byinshi ku bakunzi b’uyu mukino wibonwamo n’abanyarwanda cyane.

    Amakipe 20 niyo azitabira iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 16, buri kipe ikaba iba ifite abakinnyi 5 bivuze ko ari abakinnyi 100 bazatangira Tour du Rwanda nta gihindutse.

    Astana Qazaqstan Team

    Ni ikipe yabigize umwuga mu mukino wo gusiganwa ku magare, ikaba ibarizwa mu gihugu cya Kazakhstan. Iyi kipe yashinzwe mu 2007 aho yitwaga Astana Pro Team. 

    Astana Qazaqstan Team iri mu makipe meza ku Isi, ndetse ikaba yaranyuzemo abakinnyi bakomeye nka Alexander Vinokourov usigaye ayiyobora, ndetse na Alberto Contador wegukanye Tour de France zigera kuri 2.

    Java Inovotec Pro

    Ni ikipe ikorera mu Rwanda aho ifite icyicaro mu Karere ka Kirehe, ikaba imwe mu makipe azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere, ndetse rikaba ari ryo rushanwa mpuzamahanga izaba yitabiriye.

    Java ni ikipe yatangiranye imbaraga nyinshi hano mu Rwanda, gusa umwaka ushize ikaba yarakoze ibishoboka byose ngo izitabire Tour du Rwanda y’uyu mwaka ndetse initware neza.

    Ni ikipe izaba ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ndetse ikaba imwe mu makipe azaba afite umukinnyi wegukanyeho Tour du Rwanda nyuma yaho Areruya Joseph ufite Tour du Rwanda asinyiye iyi kipe mu mwaka ushize.

    Mugisha Moise umunyarwanda rukumbi ufite agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2-1 mu 2019, ndetse na Byukusenge Patrick uzaba ariwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi 11, ni bo bakinnyi bo kwitega muri iyi kipe ndetse no muri Tour du Rwanda muri rusange.

    Soudal Quick Step Devo Team

    Ni ikipe ibarizwa mu Bubiligi, ikaba iri ku rwego rwa UCI Continental. Soudal yashinzwe mu mwaka wa 2025. Lecerf Williams Junior wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda iheruka, ni umukinnyi mwiza w’iyi kipe wo kwitega kuri iyi nshuro.

    Team Total Energies

    Ni ikipe yabigize umwuga ikaba ikina ku rwego rwa UCI World Team. Iyi kipe yashingiwe mu Bufaransa ahagana mu 2000. Ibihe byiza iyi kipe yagize muri Tour du Rwanda, ni mu 2022, ubwo begukanaga agace ka mbere kegukanwe na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez wegukanye agace ka 5. 

    Africa y’Epfo

    Ni imwe mu makipe 5 y’ibihugu azitabira Tour du Rwanda uyu mwaka. Ikipe ya Afurika y’Epfo isanzwe imenyereye Tour du Rwanda, ikaba ikipe izaba yitezwe na benshi.

    Rwanda National Cycling Team

    Ni ikipe imaze kwitabira Tour du Rwanda zose zabayeho uko ari 16. Yo na Ethiopia, niyo makipe afite Tour du Rwanda nyinshi, ndetse kuva iri rushanwa ryajya kuri 2.2 iyi kipe niyo itinyitse cyane. 

    Muri uyu mwaka iyi kipe izaba iri mu makipe akanganye cyane dore ko irimo abakinnyi nka Muhoza Eric w’imyaka 22, umwaka ushize wageze ku munsi wa nyuma afite amahirwe yo kwegukana iri siganwa.

    Ibarizwamo kandi Niyonkuru Samuel nawe ushaka kwiyerekana muri uyu mwaka ndetse na Imanizabayo Eric bakunze kwita Karadio, umwe mu bakinnyi byitezwe ko azaza mu bahanganye kuko atazwiho kurekura. 

    Israel Premier Tech

    Ni ikipe yashinzwe mu 2015, ishingirwa muri Israel na Ron Baron afatanyije na Ran Margaliot, ikaba iri ku rwego rwa UCI Pro Team. Iyi kipe yashinzwe igamije kuzamura impano z’abakiri bato, yegukanye intsinzi yayo ya mbere mu 2015 ubwo Daniel Turek yegukanaga agace ka kane ka Tour d’Azerbaidjan. 

    Uyu mwaka Israel Premier Tech izaharuka iri kumwe na Chris Froome umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye bazaba bari muri Tour du Rwanda. 

    Bike Aid

    Ni ikipe yashinzwe mu 2012 na Timo Schofer, ikaba ibarizwa mu gihugu cy’u Budage, ikaba yitabira amarushanwa na UCI Continental. Bike Aid ni imwe mu makipe amaze igihe yitabira Tour du Rwanda, ndetse mu 2015 yaregukanye uduce 2 twose twegukanye na Mekseb Debesay.

    Umwaka ushize iyi kipe yitabiriye Tour du Rwanda iri kumwe n’umunyarwanda Muhoza Eric, gusa uyu mwaka azakinira ikipe y’u Rwanda.

    Team Polti Kometa

    Ni ikipe yashinzwe mu 2018, ishingirwa muri Espagne 2021 iza kuhava ijya mu Butariyani. Iyi kipe iba mu biganza bya Fundación Contador iyobowe na Alberto Contador umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mukino w’amagare, uyu mwaka kandi Team Polti Kometi ni bwo yitabiriye Giro d’Italia, rimwe mu marushanwa 4 akomeye ku Isi.

    UAE Team Emirates Gen Z

    Iyi kipe ni bwo ikibona izuba, kuko yashinzwe muri uyu mwaka. Tour du Rwanda, izaba ari isiganwa rya kabiri iyi kipe yitabiriye kuva yashingwa, kuko irushanwa rya mbere yitabiriye ari Tour of Sharjah baje no kwegukana. 

    Gal Gliver ukinira iyi kipe, niwe wegukanye isiganwa ryabo rya mbere, ndetse akaba umukinnyi wo kwitondera muri iyi Tour du Rwanda kubera ubuhanga agira ku igare. 

    Groupama-FDJ

    Ni ikipe ibarizwa mu Bufaransa ikaba iri mu cyiciro cya UCI World Team. Mu 1997, ni bwo iyi kipe yabonye izuba, ishinzwe na Marc Madiot nyuma yo kuvunika akaguru ari mu isiganwa, bigatuma ahagarika umwuga. 

    Iyi kipe kandi ya Groupama – FDJ, mu makipe yose azitabira Tour du Rwanda, biteganyijwe ko ariyo izitabira amarushanwa menshi muri uyu mwaka, agera kuri 76 harimo na Tour de France.

    Lotto – Dstny Development Team

    Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2007 ikaba ibarizwa mu Bubiligi. Lotto Dstny Development Team ni ikipe idakanganye cyane muri Tour du Rwanda kuko n’ubusanzwe kwegukana ibihembo mu marushanwa yitabiriye bidakunze kubaho.

    Ethiopia

    Ubundi amakipe y’ibihugu mu mukino w’amagare usanga aba adafite amakuru menshi, ahubwo akunze gukoresha abakinnyi bashaka amakipe yaba abakiri bato cyangwa se abigeze kugira amakipe ariko igihe cy’irushanwa aba nta kipe afite. 

    Ibyo rero ni nk’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, ntabwo ifite amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, gusa ikunze kwitabira Tour du Rwanda.

    Algeria

    Nayo ni ikipe y’igihugu ya Algeria ikaba ihagararira iki gihugu mu mikino itandukanye yo gusiganwa. Iyi kipe izaba ifite umukinnyi uhanzwe amaso, ariwe Azzedine Lagab ufite uduce 4 twa Tour du Rwanda.

    Lagab ni umukinnyi w’umuhanga cyane ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yaregukanye agace ka mbere n’aka nyuma twa Tour du Rwanda, mu gihe mu mwaka wa 2013 nabwo yegukanye uduce 2 aka gatanu n’aka karindwi. 

    May Stars

    Iyi ni ikipe ikorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, ikaba igiye kwitabira Tour du Rwanda yayo ya kabiri nyuma y’iyo mu mwaka ushize. May Stars ni imwe mu makipe azaba yiganjemo abakinnyi b’abanyarwanda.

    Ubwo yashingwaga, intego yayo yari ukuzamura impano n’abakinnyi bakiri bato bakina uyu mukino. Shafik Mugalu ukomoka muri Uganda ni umwe mu bakinnyi bo kwitega muri iyi kipe, ndetse na Tour du Rwanda muri rusange.

    Centre Mondial Du Cyclime

    Iri ni nk’ishuri ryigisha umukino w’igare, rikaba rikorera mu Busuwisi. Iki kigo kiba gifite abana gitoza, noneho mu gihe cy’amarushanwa kikajya kibashakira aho bajya gukina kugira ngo bamenyere.  

    Ni ikigo ariko gikunze kuba gifite impano kuko niho hanyuze abakinnyi nka Daniel Teklehaimanot, ndetse na Nathael Berhane. Mu mwaka wa 2015, ni bwo Jeanne D’arc Girubuntu yabaye umukinnyi wa 1000 ugiye kwitoreza muri iki kigo.

    Eritrea

    Eritrea National Cycling Team ni ikipe y’igihugu ihagararira igihugu cya Eritrea mu marushanwa atandukanye ku Isi. Ni imwe mu makipe azi Tour du Rwanda neza ndetse ikaba ikipe ikunze kugora cyane andi muri Tour du Rwanda.

    Ikipe y’igihugu ya Eritrea yo n’u Rwanda ni zo zifite Tour du Rwanda nyinshi (5). Uyu mwaka nabwo iyi kipe ntabwo izaba yoroshye kuko yamanukanye abakinnyi barimo Eyob Metkel na Merhawi Kudus bose bamenyereye Tour du Rwanda.

    Bingoal WB

    Ni ikipe muzabona mu ibara ry’umuhondo n’umukara nk’uko muzi uko ikipe ya Mukura yambara. Iyi kipe, yashinzwe mu 2011 ishingirwa mu Bubiligi ikaba ikunze kwitabira amarushanwa ya UCI Continental Circtis. Giacomo Villa ukomoka mu Butariyani, ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe wo kwitega.

    Mauritius

    Ni ikipe y’igihugu ya Mauritius. Iyi kipe, izaba ihanzwe amaso cyane kuko ikunze kugura abakinnyi bitwara neza ku ruhando nyafurika. Ni igihugu kandi gikunda  cyane umukino w’igare kuko bagira n’isiganwa rwa Tour du Maurice.

    Mu bakinnyi bo kwitega, harimo Christopher Lagane ndetse na Alexandre Moye bari mu ikipe yegukanye irushanwa rya African Road Cycling Championships ryabereye mu Misiri umwaka ushize.

    Development Team

    Iyi kipe ikomoka mu Buhorandi, ikaba yarashinzwe mu 2005. Mu 2014 ni bwo yimutse ijya mu Budage, kuva mu 2022 isubira mu Buhorandi. Mu 2009 ni bwo iyi kipe yatangiye gukina mu marshanwa 4 akomeye ku Isi aho yari yitabiriye Tour de France. Mees Vlot na Andersen Kragh ni bamwe mu bakinnyi iyi kipe izaba igendeyeho mu minsi 8 izamara mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139739/ibyo-wamenya-ku-makipe-20-agiye-kwitabira-tour-du-rwanda-amafoto-139739.html

  • Luvumbu wabeshyeye u Rwanda ntazemererwa gukina mbere y’amezi 6 aho azajya hose #rwanda #RwOT

    Umukinnyi watandukanye na Rayon Sports ndetse anahanwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kubera imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC ifitanye isano na politiki, agomba kumara amezi 6 adakina.

    Yabikoze mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Mu kwishimira igitego yafashe urutoki rwa mukuru wa meme arushyira ku gahanga ikindi kiganza gipfuka ku munwa. Iyi 'Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

    Uyu mukinnyi yahise ahagarikwa na FERWAFA amezi 6 atagaragara mu bikorwa bya ruhago, ni mu gihe na Rayon Sports na yo bahise isesa amasezerano ahita asubira iwabo.

    Luvumbu yaje gutungura benshi ubwo yatangarizaga Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC) ko ubuzima bwe bwari mu kaga i Kigali nyuma yo kwishimira igitego cya mbere ikipe ye yari itsinze Police FC ku Munsi wa 20 wa Shampiyona.

    Ati 'Wari umunsi w’umukino, nyuma yaho naje kwishimira igitego nk’abandi Banye-Congo mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bacu bakomeje kwicirwa i Goma, Masisi na Rutshuru. Nyuma y’umukino nabonye abakinnyi batangiye kongorerana utuntu mpita mbona rwose ko nirukanywe. Imodoka za gisirikare zatangiye kuzenguruka inzu yanjye, mu gihe nakomezaga kwandikirwa ubutumwa bwo kuntera ubwoba.'

    Yakomeje agira ati 'Ambassade ya Congo mu Rwanda ni yo yarokoye ubuzima bwanjye, iyo ataba bo, sinari gushobora kuva mu Rwanda. Rwose leta ikwiye kubashimira bari gukora akazi gakomeye.'

    Ubwo yari ageze muri DR Congo, amakuru yavuze ko ashobora gusinyira ikipe ya AS Vita Club aho ubwo yari yakiriwe na Minisitiri wa Siporo muri DR Congo, Kabulo Mwana Kabulo, yanasuwe na perezida wa AS Vita Club ariko uyu rutahizamu bikaba byagorana ko hari ikipe yakinira mbere y’uko amezi 6 yahanwe na FERWAFA arangira.

    Ni byo yasheshe amasezerano na Rayon Sports ndetse inamuha urupapuro rumurekura 'Release Letter’, gusa iyo umukinnyi arimo ahindura ikipe ava muri imwe ajya mu yindi, bisaba ko Federasiyo y’ikipe yakiniraga ibyemeza, mu gihe asabirwa ITC (International Transfer Certificate) babaza Federasiyo yabarizwagamo niba uwo mukinnyi nta bihano by’ikinyabupfura yafatiwe.

    Iyo basubije yego ko bihari, FIFA imenyesha Federasiyo agiyemo ko ibyo bihano bigomba gukomeza kugeza birangiye, ni mu rwego rwo gufasha kuba umukinnyi atafatirwa ibihano mu gihugu kimwe akaba yajya guhungira mu kindi. Igishoboka ni uko Luvumbu yasinyira iyo kipe ariko agategereza igihe ibihano bye bizarangirira. Bizarangira muri Kanama 2024.

    Luvumbu yageze muri Congo abeshyera u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-wabeshyeye-u-rwanda-ntazemererwa-gukina-mbere-y-amezi-6-aho-azajya-hose

  • David Himbara agenda yububa kubera umutima w'ubuhemu umucira urubanza #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Radiyo 'Ijwi ry'Amerika' kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2024, Umwe mubashishikazwa no gusiga ibyasha bibi ubuyobozi bw'u Rwanda David Himbara yivugiye ko amaze kumarisha Canada amaguru, abunza akarago kubera umutima umucira urubanza.

    David Himbara yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mbere y'uko atahurwaho ibyaha by'ubujura byanatumye ahunga, ubu akaba abundabunda muri Canada, aho yakomereje ibikorwa byo gutuka u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Muri icyo kiganiro, ikintu kimwe rukumbi Himbara yavugishije ukuri ni uko ahora abunza akarago, atinya ko hari Umunyarwanda wamenya aho atuye. Yivugiye ko asa n'uba muri gereza, kuko adasohoka uko abyifuza, ntanasurwe nk'abandi.

    Ubuhemu buragatsindwa n'Imana, kuko bugutera ikimwaro, bigatuma uhora wikanga baringa n'ibidahari.

    Mu kiganiro cye cyaranzwe n'ibinyoma byinshi nk'uko abisanganywe. Urugero ni nk'aho yavuze ko yimutse aho yari atuye ngo amaze kuhagurisha, kandi ababizi neza bavuga ko ahubwo yameneshejwe n'umugore we wari urambiwe kubana n'imburamumaro. Muri make ntiyagurishije, yarahambirijwe!

    Himbara kandi yanabeshye ko umupolisi wa Canada, Elie Ndatuje unafite inkomoko mu Rwanda, ngo akurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi Himbara. Ibi ni ukwibonekeza, kuko yaba uwo Himbara, yaba n'undi uwo ariwe wese, ntawe uzi ibikubiye mu iperereza Elie Ndatuje akorwaho.

    Himbara ati:'Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau yanyimye abandindira umutekano'. Uretse kwikanga baringa kubera umutima umucira urubanza, ninde wigeze abuza Himbara umutekano ku buryo bihangayikisha Minisitiri w'Intebe wa Canada, akamugenera abamurinda?

    Ahubwo se ninde munyabinyoma nka Himbara Guverinoma ya Canada yahaye abayicungira umutekano?

    Ko Himbara yageze muri Canada Justin Trudeau atarajya ku butegetsi, kuki uwamubanjirije ,Stephen Joseph Harper, atigeze aterwa impungenge n'umutekano wa Himbara, ngo amuhe abamugaragira?

    Igisubizo kiroroshye: Himbara ararwana na roho ye gusa, nta muntu wigeze amutaho igihe ngo arashaka kumugirira nabi.

    David Himbara rero yishyize muri gereza kandi koko niho akwiye gutura. Abandi basaza nka we baratuje mu Rwanda, bizihiwe n' ibyiza baharaniye, ndetse n' icyubahiro bahabwa n'abo bareze (kurera).

    David Himbara we yahisemo gutungwa n'ibiyobyabwenge, none ashaje abunga aho gutuza nk'urungano rwe. Ibyago ahora yifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda Imana izabimukubira kenshi, uretse ko nta n'ikibi kiruta gusazira mu buzukuru batari abawe.

    The post David Himbara agenda yububa kubera umutima w'ubuhemu umucira urubanza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/david-himbara-agenda-yububa-kubera-umutima-wubuhemu-umucira-urubanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=david-himbara-agenda-yububa-kubera-umutima-wubuhemu-umucira-urubanza

  • Umubyinnyi Titi Brown mu munyenga w’urukundo na Nyambo #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi wabigize umwuga, Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa Sinena Nyarwanda, Nyambo Jesca.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe bakundana, kuva yafungurwa uyu mukobwa akaba ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane.

    Gusa amakuru y’urukundo rwa bo bakaba baragerageje kurugira ibanga ariko benshi mu nshuti za bo bakaba babizi ko bakundana ndetse n’urukundo rumaze gufata indi ntera.

    Tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni bwo bwa mbere baciye amarenga y’urukundo rwa bo aho hagiye amashusho hanze basohokanye ku munsi w’abakundana, bagiriye ibihe byiza mu bwato.

    Titi Brown akaba yarafunguwe mu Kwakira 2023, ni nyuma y’imyaka 2 afunzwe aho yari akurkiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, gusa yaje kugirwa umwere kuri ibi byaha.

    Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho azwi cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Umuturanyi’ inyura kuri Zacu TV ndetse no kuri YouTube.

    Ku munsi w’abakundana bagiranye ibihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umubyinnyi-titi-brown-mu-munyenga-w-urukundo-na-nyambo

  • Mbappé Kylian ashobora kubisikanira ku muryango na Victor Osimhen – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo hasohotse amakuru avuga ko umukinnyi w'umufaransa w'imyaka 25 Mbappé Kylian yabwiye umuyobozi wa Paris saint Germain ko atazakomezanya niy' ikipe ubwo amasezerano ye azaba ageze ku musozo muri Kanama 2024.

    Ikinyamakuru Le Parisien, cyatangaje iyinkuru cyavuze ko Kylian Mbappé akimara kubwira Nasser Al-Khelaïfi perezida w'ikipe ko atazakomezanya nayo , yahise atumiza Luis Campos umuyobozi wa siporo na Luis Enrique Umutoza wa Paris saint Germain akababwira icyemezo cyafashwe na Klyian Mbappé bakanaganira kucyakorwa , gusa bivungwa ko mu minsi irimbere ariho hatanganzwa ibyavuye mu nama bagiranye.

    Perezida wa Paris saint Germain Nasser Al-Khelaïfi 

    Umuyobozi ushinzwe ibya siporo muri Paris saint Germain Luis Campos

    Umutoza wa Paris saint Germain Luis Enrique

    kurundi ruhande ikipe ya Paris saint Germain hari amakuru avuga ko yatangiye gushyira mu mibare umukinnyi ukomoka muri Nigeria Victor Osimhen usanzwe ukinira ikipe ya Napoli ngo mugihe Kylian mbappé yaba agiye azahite aza murino kipe.

    Source : https://yegob.rw/mbappe-kylian-ashobora-kubisikanira-ku-muryango-victor-osimhen/

  • Gakenke: Inkuba yakubise abarimo gusengera ib… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2024, abantu  bari mu masengesho ku musozi witwa Buzinganjwiri  mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n'inkuba, bane bahita bitaba Imana.

    Amakuru dukesha Kigali today avuga  abo baturage bari  batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye. Abatuye muri ako gace , bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n'ibikapu bari bitwaje.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avugana na Kigali Today kuri iyi nkuru, yagize ati” Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa'.

    SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

    Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri hari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho

    Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

    Ati 'Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw'umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje'.

    Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n'abaganga , imirambo y'abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw'ibyo bitaro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139732/gakenke-inkuba-yakubise-abarimo-gusengera-ibuzinganjwiri-bane-barapfa-139732.html

  • Imvano yo kwiyikiriza kwabahanzi nyarwanda m… – #rwanda #RwOT

    Umuziki uragenda waguka, gusa kugeza uyu munsi hari abahanzi mbarwa bashobora kubasha gutegura igitaramo cy'umuhanzi ku giti cye muri BK Arena, KCEV, Intare Arena n’ahandi ngo babashe kuhuzuza ku giciro icyari cyose baba bashyizeho.

    Ibi ariko bikanajyanirana no kuba ibirori n'ibitaramo by'iki gihe bigoye kubona umuhanzi uririmbana n'abafana indirimbo zirenze imwe ijambo ku rindi.

    Aha niho usanga benshi bibaza  ikijya mbere, nyamara imvano ya byose ikaba ari uko abahanzi muri iki gihe bibagiwe uburyo bwa nyabwo bwo kwamamaza ibikorwa byabo.

    Akenshi usanga bibanda kukuvuga ngo kadukore ibintu bijya ku isoko mpuzamahanga nyamara umunyarwanda wo hambere w'umuhanga mu rurimi yarabyitegereje avuga ko’ ijya kurisha ihere ku rugo’.

    Ni mu gihe ibi byose bifite icyo bisonuye kuko kubona nko mu birori n'ibitaramo byatumiwemo n'abahanzi b’abanyamahanga umuhanzi w'umunyarwanda atera akiyikiriza bigaragara nabi.

    Yanava n’aho yajya mu bikorwa rusange by'igihugu agasanga ntawe umuzi ibintu wavuga ko bisebetse.

     Beni Abayisenga Umunyamakuru wa RC Musanze, mu  kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri gahunda y'Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, yagaragaje ko abahanzi birengagije aho babarizwa bashaka kubaho nk’abo babona ku mbuga nyamara batazi uko bamamaza ibikorwa byabo.

    Atanga urugero rwa hafi ubwo Bruce Melodie aheruka muri Amerika uburyo Shaggy yamujyanye kuri radiyo zitandukanye kurusha televiziyo kuko azi uko umuziki n'umuhanzi acuruzwa.

    Ariko mbere  y’uko twinjira neza mu kiganiro twagiranye na Ben Abayisenga, ubundi wakibaza, bihagaze gute ku birebana no gukoresha imbuga nkoranyambaga ku butaka bw'u Rwanda.

    Aha niho twahereye twifashisha raporo ya Digital 2023: Rwanda igaruka ku buryo abakoresha imbuga nkoranyambaga babarizwa ku butaka bw'u Rwanda bangana.

    Iyi raporo ikaba igaragaraza ko abagera kuri Miliyoni 4.25 aribo bakoreshaga interineti bangana na 30.5% by'abaturage b'u Rwanda, muri aba ibihumbi 800.7 nibo bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Nubwo iyi raporo imaze umwaka, bigaragara ko ababarizwa mu Rwanda bakoresha izi mbuga bataba bari hejuru cyangwa hasi cyane ya Miliyoni.

    Izi mbuga kugeza ubu nizo abahanzi yaba abakizamuka n'abakuru bafata nkaho ariho hari amakiriro yabo, ni mu gihe kuko zibafasha kwamamaza ibikorwa byabo.

    Ahubwo ikibazo gisigara ku bantu bangana iki!  Ibi bivuze ko baba barwana n'isoko ry'abantu Miliyoni 1 mu gihe hari abandi bagera kuri Miliyoni 13 z'abanyarwanda babatekereje ko bagomba gufata.

    Aba gukenera ko ibikorwa byabo byageraho bikaba biri muri gahunda y'igihe kirekire aho nko mu mwaka umuhanzi ateguye igitaramo i Kigali hari n'abafata imodoka bakakizamo nk’uko biba kuri Israel Mbonyi.

    Uyu we ahanini bikaba byumvikana kuko ibihangano bye biba byifashishwa mu nsengero zitandukanye nubwo na we bitaragera ku rwego rwa Theo Bosebabireba kuko uyu ari umuhanzi w'abaturage kurusha uko yaba uw'ikoranabuhanga, igisekuru na Israel Mbonyi arimo.

    Twinjiye mu kiganiro nyirizina cyakomotseho iyi nkuru, Beni Abayisenga umaze hafi imyaka 20 mu myidagaduro nk'umunyamakuru, yagize icyo abivugaho agendeye ku buryo u Rwanda rwifashe.

    Beni Abayise yagize ati'Uzi ko abantu bibagiwe akamaro ka Radiyo mu kumenyekanisha umuhanzi, kuba ufite 'views' ibihumbi n'ibihumbi umuntu agira ngo abantu bose baramuzi.'

    Agaragaza ko hakiri umubare munini w'abantu bakoresha Radiyo ariko batazi ibyo by'imbuga nkoranyambaga nizicururizwaho umuziki, asaba abantu gukanguka niba bashaka kugera kure mu buhanzi.

    Mu magambo ye ati'Hari abantu bumva Radiyo banakurikira uwo muziki ariko badakoresha izo mbuga, naringuhaye urugero rw'abahanzi bamwe bafite amazina ariko nanjye ubwanjye ntazi.'

    Avuga ko aba atabazi kuko benshi mu bahanzi muri iki gihe basa nk'abatazi ibyo barimo cyangwa batazi gukora ishoramari bya nyabyo ry'igihe kirekire kuko ngo umuhanzi akwiye kumenya ko mu byo akora byose, kwamamaza ibikorwa bye biri mu bintu bihenze kandi bikomeza ibyo akora.

    Ati'Kora indirimbo nziza uyijyane kuri Radiyo ababishinzwe bayisunike kandi iyo umuturage ayumvise bituma ayishyira kuri Memory Card, turacyagira gahunda y’izasabwe, ibyo bizakwemerera ko nuza no kuririmbana nabo muri Sitade bizakunda.'

    Asaba abahanzi n'ababafasha kwibuka ko Radiyo ari inzira ikomeye yo kumenyekanisha ibikorwa by'umuhanzi nubwo benshi babyirengagiza.

    Ashimangira iyi ngingo yavuze ko hari abahanzi ajya yakira bagiye i Musanze gukora ibitaramo, agatungurwa no gusanga nta muturage ubazi kandi ari we baje gukorera igitaramo.

    Agira ati'Nakiriye runaka mbajije abaturage ngo uwo ni nde, barambwira  ngo ntabwo tumuzi, uwo niwa muntu uza muri sitade ukabona ahanganye n'Isi, yazakuririmba mu bitaramo bikanga.'

    Yongeraho ati' Iyo umuntu yamaze kuba munini mu matwi y'abantu, kuririmbana nabo biroroha ariko niba azi ko yubatse instagram ari agatwiko ntabwo bizakunda.'

    Beni Abayisenga avuga ko ibyo kuba ufite imbuga nkoranyambaga zaruburika ntacyo byagufasha mu bikorwa byawe by'umuziki kuko abanyarwanda batakuzi.

    Ati'Abasa noneho mwebwe muze mbatemo, ubatemo iki barakuzi se, nemeza ntashidikanya ko abahanzi bamenyekanye cyane kuri radiyo no gucuruza hanze biraborohera.'

    Uvuze ko ingingo za Beni Abayisenga zifatika ntabwo waba ubeshya, imibare kugeza ubu igaragazako abantu batunze Televiziyo banazireba nabakoresha murandasi banakurikirana ibibera ku mbuga nkoranyamba mu Rwanda bakiri hasi.

    Bityo umuntu akaba yavuga ko mu gihe uri umuhanzi uteganya gukora igitaramo ngarukamwaka cyawe wakabaye unategura uko ujya kwamamaza ibikorwa byawe no mu bice binyuranye by'igihugu aho bakoresha Radiyo kugira ngo bakumenye, bazaze kugushyigikira ntabwo waba ubeshye.

    Ibi ariko na none ku bw'uko hari n'isoko ryo mu mpahanga ntibyibagize umuhanzi ko yanagerageza gukoresha izo mbuga nkoranyambaga zikoreshwa ku Isi hose n’abagera kuri Miliyari 4.95. Biteganijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira bageze kuri Miyari zigera kuri 5.17 muri abo Facebook ikaba ikoreshwa na Miliyari 3.05.

    Mu gihe kandi abakoresha imbuga zicururizwaho umuziki bagera kuri Miliyoni 616.2 nk’uko bigaragara muri raporo yo mu  2022 , gusa kuri ubu ntabwo birarenga Miliyari 1 yabakoresha izo za spotify, audiomack n'izindi.Biragoye muri iki gihe kubona umuhanzi uririmba indirimbo imwe ebyiri aririmbana n’abafana, isoko ikaba ari uko abantu batakimenya uko bamamaza ibihangano byaboAbahanzi benshi muri iyi minsi bahanganye n’amafaranga yo ku mbuga zicurizwaho umuziki ,bakirengagiza akenshi abatazikoresha b’abakiliya b’igihe kirekire banakwitabiye ibitaramo byabo Beni Abayisenga yibukije abahanzi kwibuka ko hari abanyarwanda benshi badakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakabaye abafana babo nubwo batabegera ngo babamenyeshe ibikorwa byabo mu buryo bukwiye

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139724/imvano-yo-kwiyikiriza-kwabahanzi-nyarwanda-mu-bitaramo-video-139724.html

  • Shampiyona irakomeza umukino wa APR FC wahawe Nsoro, uwa Rayon uhabwa Ugirashebuja, buri mukino n’abasifuzi bazawusifura #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irakomeza hakinwa umunsi wa 21 aho uzakinwa kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe rukumbi, ni umukino Kiyovu Sports igomba kwakiramo Amagaju FC saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino ukaba wahawe Nshimiyimana Remy Victor nk’umusifuzi wo hagati, Nsabimana Thierry ni umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ni Akimana Juliette n’aho uwa kane ni Mulindangabo Moise, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Munyemana Hudu.

    Shampiyona izakomeza ejo ubwo Musanze FC izaba yakiriye Etincelles kuri Stade Ubworoherane saa 15h00′. Uyu mukino wahawe umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdulkarim, azaba yungirijwe na Ndayambaje Hamdan nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel wa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ni Mukiza Patrick ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Kagabo Issa.

    Ku wa Gatandatu kandi Gasogi United izaba yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00′. Nkinzingabo JMV azaba ari mu kibuga hagati aca impaka, azaba afashwa na Mukristu Ange Robert ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ari Jabo Aristote n’aho uwa kane ni Bigabo Frank ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Munyangoga Appolinaire.

    Kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC izaba yakiriye Mukura Victory Sports et Loisir saa 15h00′. Ngabonziza Jean Paul azaba ari umusifuzi wo hagati, Umutesi Alice ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nsengiyumva Jean Paul ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Nsabimana Celestin, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Sebahutu Yusuf.

    Rayon Sports ejo izaba iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho izaba yasuye Etoile del’Est kuri Ngoma Stadium. Umusifuzi wo hagati azaba ari Ugirashebuja Ibrahim, Mbonigena Seraphin ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nsabimana Patrick ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Rwagasana Sudi ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Nzeyimana Jean.

    Shampiyona izakomeza ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare aho kuri Ngoma Stadium, Muhazi United izaba yakiriye Police FC saa 15h00′. Ishimwe Jean Claude Cucuri ni we watoranyijwe kuzaba ari umusifuzi wo hagati kuri uyu mukino, Ishimwe Didier ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Karemera Tonny ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Ngabonziza Patrick, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Uirashebuja Zuberi.

    APR FC Izaba yafashe urugendo rwerekeza mu Bugesera gusura Bugesera FC. Ni umukino wahawe Ruzindana Nsoro, umusifuzi wa mbere w’igitambaro azaba ari Ndayisaba Said, uwa kabiri w’igitambaro ari Intwali Alain Vicky n’aho uwa kane ari Akingeneye Hicham, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Nzabahimana Augustin.

    Kuri Kigali Pele Stadium, AS Kigali izaba yakiriye Marines FC saa 15h00′. Uyu mukino wahawe Nizeyimana Is’haq azaba afashwa na Ndagijimana Peace Eric nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ari Ndayishimiye Bienvenue n’aho uwa kane ari Irafasha Emmanuel ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Twagirayezu Richard.

    Nyuma y’umunsi wa 20, APR FC ifite ikirarane ni yo iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports ifite 39, Musanze 37, Mukura VS 33, Police FC 32 ni mu gihe Etoile del’Est ifite 13 akaba ari yo ya nyuma.

    Twagirumukiza Abdul ni we uzasifurira Musanze FC na Etincelles

    Ruzindana Nsoro azasifura umukino wa APR FC na Bugesera FC

    Ugirashebuja azasifura umukino wa Rayon Sports (aha yari kumwe na Haruna agikina mu Rwanda)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-irakomeza-umukino-wa-apr-fc-wahawe-nsoro-uwa-rayon-uhabwa-ugirashebuja-buri-mukino-n-abasifuzi-bazawusifura