Blog

  • Patrick nyiri Top 5 Sai yashyize umucyo ku id… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 13 Gashyantare 2024, muri gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, ni bwo twaganiriye na Beni Abayisenga akomoza ku nkuru y'uburyo Musanze yabaye ihuriro ry'imyidagaduro kuva cyera nubwo bigenda bisubira inyuma.

    Muri iki kiganiro niho yavuze ku kuba abahanzi The Ben na Meddy babereyemo ideni, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai bishingiye ku mafaranga yabahaye muri za 2010.

    Yanavuze ko iri deni ryaba ryaranazamuye ikirego, gusa mu kiganiro kihariye inyaRwanda yagiranye na Uwineza Patrick yavuze kuri iki kibazo avuga ko cyarangiye.

    Yahishuye ko mbere icyo kibazo kigihari, ni Meddy gusa bari bagifitanye kuko ari we wagombaga kuririmba mu gitaramo cye ariko ntibyamukundira kubera urugendo yahise ajyamo.

    Patrick yagize ati: 'Amakuru nyayo ni uko hari igitaramo Meddy yagombaga gukorana natwe, ubanza Ben [Beni Abayisenga] yarabyumviseho ariko we akabivuga uko abyibuka bitari nyabyo, kuko hashize imyaka myinshi.'

    Yagaragaje ko kugeza ubu nta kibazo bafitanye yaba Meddy na The Ben. Yagize ati: 'Njye nta kibazo mfitanye na bariya bagabo nta n'ikirego nigeze mbatangaho.'

    Uwineza Patrick ari mu bagabo bihagazeho mu myidagaduro nyarwanda bashoye atagira ingano mu bikorwa byayo kuva hambere uhereye ku gushinga Top 5 Sai, gutegura ibirori n'ibitaramo n'ibindi.

    Uwineza Patrick yavuze ko inkuru yatangajwe nabi kuko nta kirego yatanze kandi nta kibazo afitanye na Meddy na The BenInkuru yavuzwe nubwo yagaruwemo The Ben, Uwineza Patrick yavuze ko yari MeddyMeddy ni we wagomba kuririmba mu gitaramo cya Uwineza Patrick gusa ntibyabashije gukunda, hari muri za 2010

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BENI ABAYISENGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139786/patrick-nyiri-top-5-sai-yashyize-umucyo-ku-ideni-byavuzwe-ko-aberewemo-na-meddy-na-the-ben-139786.html

  • Umuhanzi Yannick Noah ategerejwe mu Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 26 Gashyantare kugera tariki 10 Werurwe 2024, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ATP Challenger 50 Tour riri mu marushanwa abiri akomeye ku Isi mu bagabo.

    Binyuze mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, hatangajwe ko Yannick Noah ukomoka mu Bufaransa azaba ari mu Rwanda nk’umwe mu bashyitsi bakuru bazihera ijisho iri rushanwa.

    Iri rushanwa u Rwanda rukomeje kwitabira mu buryo budasanzwe, nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryabivuze, hitezwe n’ibindi bihangange bizagenda bitangazwa uko iminsi yicuma.

    Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.

    Ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n’abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado.

    Yabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis cyane

    Ku muziki naho ntabwo yatanzwe ndetse abenshi bakunda indirimbo ze uburyo zigendamo

    Araba ari muri Kigali icyumweru cyose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139780/umuhanzi-yannick-noah-ategerejwe-mu-rwanda-mu-mikino-ya-tennis-139780.html

  • Makanyaga yagaragaje Sebanani Andr nk’imvano… – #rwanda #RwOT

    Aravuga ibi mu gihe mu bihe bitandukanye, bamwe mu bahanzi yaba abafite amazina akomeye ndetse n’abakizamuka bagiye bumvikana bashwana na bagenzi babo, bamwe muri bo bakisunga studio bakanyuza mu ndirimbo batukana ibyo gupfunyika.

    Hari n’abagiye bajya imbere y’itangazamakuru, bakagaragaza ko batavugwa rumwe na bagenzi babo. Buri uko abonye aho kuvugira, akitsa kuri mugenzi we.

    Ubwo yari mu nama yahuje abahanzi mu ngeri zinyuranye yatumijwe na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi yabaye ku wa 13 Gashyantare 2024, Makanyaga yavuze ko abahanzi bo hambere barambye mu muziki kubera ko baranzwe n’urukundo mu bikorwa byabo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ari nayo mpamvu benshi muri bo ibihangano by’abo byubakiye ku rukundo. Yavuze ko igihe cyageze, bamwe mu bantu bamubaza impamvu akunze guhanga ku ngingo y’urukundo. Agira ati “Hari abagiye bambaza kuki uririmba urukundo, ariko nibaza ku Isi ni inde udakunda…”

    Yumvikanishije ko nta bushotoranyi, amashyari yaranze abahanzi ba cyera, kuko bakoraga ibikorwa byabo, kandi bashyigikiranye. Makanyaga ati “Abahanzi ba cyera twarakundanaga.”

    Uyu munyamuziki yatanze urugero avuga ko indirimbo ze yazijyanaga kuri Radio Rwanda, akakirwa na Sebanani André wabarizwaga muri Orchestre Impala kandi ibihangano bye bigacurangwa cyane bidasabye ko yiginga.

    Ati “…Ariko niwe wabaga uwa mbere wo kugirango azishyiremo (indirimbo) kugirango zumvikane. Urwo ni urukundo mvuga, rutari ishyari.”

    Sebanani André yari umuhanzi w'umuhanga wamenyekanye cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n'ubu agikundwa n'Abanyarwanda arimo nka “Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi”, “Icyanzu cy'Imana (Uwera)”, n'izindi.

    Yabaye umunyamakuru wa Radio Rwanda igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zirimo nka 'Karimi Kashyari' zakunzwe mu buryo bukomeye. Mu buhanzi bwe, harimo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n'ibindi.

    Makanyaga yashimangiye ko kuramba mu muziki, ariko uko we na bagenzi be baranzwe n’urukundo, bitandukanye n’abanyamuziki bo muri iki gihe barangwa na ‘Beef’.

    Uyu mubyeyi yavuze ko adashimishwa no kuba abahanzi n’urubyiruko bijandikwa mu gushwana kwa hato na hato ibizwi nka ‘Beef’. Yungamo ati “Kuko iyo udafite ukurusha ntugire uwo urusha ntacyo uba uri gukora.”

    Amateka ya Makanyaga agaragaza ko amaze imyaka 57 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

    Mu 2023 yakoze igitaramo yizihirijemo imyaka 50 yari ishize ari mu muziki. Ni imyaka yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

    Makanyaga Abdul yatangaje ko abahanzi bo hambere baranzwe n'urukundo ari nayo mpamvu benshi muri bo barambye mu muziki 

    Makanyaga yavuze ko abahanzi n'urubyiruko badakwiye kwimika 'Beef' mu buzima bwabo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO' YA MAKANYAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139777/makanyaga-yagaragaje-sebanani-andre-nkimvano-yo-kuba-arambye-mu-muziki-139777.html

  • Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda 'ihwa mu kirenge', ariko ararushywa n'ubusa #rwanda #RwOT

    Jean-Pierre Lacroix ni Umufaransa wagirango yazanywe ku isi no kubangamira u Rwanda, dore ko ahorana imigambi yo kuruteza akaga, ariko buri gihe Imana ikamwereka ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.

    Mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, Jean-Pierre Lacroix yari umujyanama mu biro bya Minisitiri w'Intebe w'Ubufaransa, Edouard Balladur, akaba no mu byegera bya Perezida François Mitterrand byari bifite umukoro wo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kurwanya FPR-INKOTANYI, gutegura no gushyira mu bikorwa iyo Jenoside.

    Nk'uko bigaragara muri 'Raporo Duclert', yerekana bidasubirwaho uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Jean-Pierre Lacroix ni umwe mu bateguye icyiswe'Opération Turquoise', cyari kigamije gufasha abajenosideri kurangiza neza umugambi wabo, no kubahungisha mu ituze, ingabo za RPF-INKOTANYI zitabafatiye mu cyuho.

    Gutorokesha leta y'abiyise 'Abatabazi' byagezweho, ndetse aho abajenosideri bagereye muri Zayire(Kongo y'uyu munsi), Jean-Pierre Lacroix na bagenzi be bakomeza kubaba hafI, babakorera ubuvugizi, babaha intwaro n'ibindi bya ngombwa byagombaga kubafasha kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda, bagasoza umugambi wa Jenoside batarangije uko babyifuza. Ibi byo ntibyabahiriye kuko uwo mugambi wakomwe mu nkokora n'isenywa ry'inkambi zo muri Zayire, zitwaga iz'impunzi z'Abanyarwanda, kandi mu by'ukuri zari iza gisirikari n'indiri z'Interahamwe

    Jean-Pierre Lacroix ntiyashizwe. Yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki b'Abafaransa bakingira ikibaba abajenosideri ngo badashyikirizwa inkiko, ndetse ahubwo bakomeza ibikorwa byo kugambanira uRwanda ngo rusubire mu icuraburindi.

    Ubu rero Jean-Pierre Lacroix ni Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ibikorwa by'Amahoro, by'umwihariko muri Kongo-Kinshasa. Ni umwanya yifuza gukoresha abangamira inyungu z'uRwanda, cyane cyane afasha Kongo mu kugereka ibibazo byayo ku Rwanda.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Gashyantare bwo yarushijeho kwiyambika ubusa. Ubwo yari muri Kongo yaratinyutse atangaza ko Loni igiye guha intwaro abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, atitaye ko barimo abajenosideri bo muri FDLR.

    Jean-Pierre Lacroix kandi ntacyo bimubwiye kuba Leta ya Kongo n'abayishyigikiye agiye guha intwaro, bazwiho guhohotera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi. Ubu ni ubufatanyacyaha muri jenoside Loni igiye kwishoramo.

    Mu ibaruwa Leta y'uRwanda yashyikirije Umuyobozi w'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yagaragaje ko uwo mugambi wo guha intwaro uruhande rumwe mu zihanganye muri Kongo, uzatuma ibintu birushaho kudogera, intambara ihitana abantu abandi bakava mu byabo ikarushaho gukaza umurego.

    Iyo baruwa isaba ko Loni yakwisubiraho, aho kongera ibitwaro mu gace gasanzwe karabaye umuyonga, igashishikariza impande zihanganye kuyoboka inzira y'ibiganiro. Keretse niba ari bya bindi ngo'usenya urwe umutiza umuhoro', kandi si Loni yakabikoze!

    Jean-Pierre Lacroix arateganya guha intwaro uruhande rwa Tshisekedi mu gihe we n'abamushyigikiye, nka FDLR na Perezida Evariste Ndayishimiye w'uBurundi, bivugira ku mugaragaro ko bazashoza intambara ku Rwanda. Ibi bisobanuye rero ko Loni, ibinyujije mu Munyamabanga Mukuru wayo Wungirije, ishyigikiye ko intambara iyogoza aka karere kose k'ibiyaga bigari.

    Uretse urwango Jean-Pierre Lacroix n'abo basangiye imyumvire bafitiye uRwanda gusa, arabizi neza ko ikibazo cya kongo kitazigera kirangizwa n'imbunda.

    Ntayobewe ko Kongo itigeze ibura intwaro n'abarwanyi. Ubu muri Kivu y'Amajyaruguru honyine hari ibihumbi utabara by'abasirikari: Ingabo za Kongo(FARDC), FDLR n'indi mitwe yiyise'Wazalendo', ingabo z'uBurundi, iza Malawi, iza Tanzaniya, iz'Afrika y'Epfo, abacancuro bo mu bihugu byinshi nka Rumaniya n'Uburusiya, n'abandi bazwi n'abatazwi. Aba bose barwanisha imbunda zigezweho ndetse n' indege kabuhariwe z'intambara.

    Nyamara se bibuza M23 gukomeza kwigarura uduce twinshi cyane. Ubu n'umujyi wa Goma uragerwa amajanja!

    Icyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabuze ni ubushishozi bwo kumva ko umuti w' iyi ntambara ari inzira ya politiki. Bukeneye kuva ku izima, bukayoboka ibiganiro hagati y'Abanyekongo ubwabo, kuko kwigira'ndigabo' kwa Tshisekedi no kwiringira inama z'abamuroha bizarushaho kumubyarira amazi nk'ibisusa.

    Naho Jean-Pierre Lacroix yari akwiye kumva ko imigambi yo guhemukira uRwanda kuva kera itamuhiriye, agasubiza amerwe munisaho. Azabaze n'abandi bagerageje kubera u Rwanda 'ihwa mu kirenge', bakozwe n'ikimwaro izuba riva!

    The post Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda 'ihwa mu kirenge', ariko ararushywa n'ubusa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umufaransa-jean-pierre-lacroix-yiyemeje-kubera-urwanda-ihwa-mu-kirenge-ariko-ararushywa-nubusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umufaransa-jean-pierre-lacroix-yiyemeje-kubera-urwanda-ihwa-mu-kirenge-ariko-ararushywa-nubusa

  • Byagenze bite ngo umukinnyi wa Gasogi United akurwe mu bahataniye ibihembo by’ukwezi? #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin yakuwe mu bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024, ni nyuma yo gusanga yarashyizwe mu cyiciro kitari cyo.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hagiye hanze abakinnyi n’abatoza bazaba bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024 bigendanye n’uko bitwaye muri shampiyona.

    Gusa icyiciro cyatunguye benshi ni icyiciro cya ‘Save of the Month’ (uwakuyemo umupira ukomeye wagombaga kuvamo igitego), aho benshi bumvaga ari icyiciro cy’abanyezamu ariko hakaba habonetsemo na myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc umupira yakuyemo kuri Rayon Sports.

    Ubusanzwe abari bahatanye muri iki cyiciro ni; Khadime N’Diaye wa Rayon Sports kuri Gorilla FC, Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United kuri Rayon Sports, Mfashingabo Didier wa Sunrise FC kuri Etoile del’Est na Hakizimana Adolphe wa AS Kigali kuri Kiyovu Sports.

    Ibi byakuruye impaka nyinshi cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru hibazwa icyo umukinnyi akora muri iki cyiciro aho benshi bahurizaga ku kuba ari icy’abanyezamu.

    Byaje kurangira akuwemo cyane ko amashusho yagiye hanze asaba gutora muri iki cyiciro we atarimo ahubwo haisgayemo Khadime N’Diaye, Hakizimana Adolphe na Mfashingabo Didier.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko nyuma y’izi mpaka zabaye, Rwanda Premier League n’abategura ibi bihembo byabaye ngombwa ko bongera kwicara ngo babyigeho neza.

    Basanze harabayeho ikibazo cyo kudasobanura neza ibintu kuri iki cyiciro ko n’umukinnyi ashobora gukora ‘Save’ (gukuramo umupira wajyaga mu izamu kandi ukavamo igitego nta wundi uwukozeho), bitandukanye na ‘Clearance’ benshi bavuga ko ari yo abakinnyi bakora kandi ngo yo ari ugukuraho umupira ucaracara imbere y’izamu washoboraga gutsindwa n’undi, akaba ari ‘terms’ zikoreshwa kugira ngo hatandukanywe ibyo umukinnyi yakoze n’ibyo umunyezamu yakoze ariko ngo mu mategeko y’umupira ntaho ‘clearance’ igaragara nk’uko uwahaye amakuru ISIMBI yabisobanuye.

    Nyuma yo kuganira hagati ya bo banitabaje n’abandi bantu kuri iyi ngingo kugira ngo bumve ibitekerezo bya bo, birangira bafashe umwanzuro ko iki cyiciro bakirekera abanyezamu gusa akaba ari na yo mpamvu hasigayemo batatu gusa.

    Ibindi byiciro bihatanirwa

    Igitego cy’ukwezi gihataniwe na Ishimwe Irene yatsinze kuri Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze kuri Police FC, Ssali Brian wa Sunrise FC yatsinze kuri Police FC na Benadata Janvier wa AS Kigali yatsinze kuri Gasogi United.

    Igihembo cy’Umukinnyi w’Ukwezi gihataniwe na Adenyika Salomon wa Musanze FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kabanda Serge wa Gasogi United na Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali.

    Icy’Umutoza w’Ukwezi gihataniwe na Guy Bukasa wa AS Kigali, Thierry Froger wa APR FC, Mayanja Jackson wa Sunrise FC ndetse na Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United.

    Marc Govin yakuwe mu cyiciro cy’abanyezamu yari ahatanyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-umukinnyi-wa-gasogi-united-akurwe-mu-bahataniye-ibihembo-by-ukwezi

  • Nyamagabe: Isoko ry’Impunzi ryafashwe n’inkongi y’umuriro hakekwa icyateye iyo mpanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda mu karere ka Nyamagabe isoko ryubakiwe impunzi zo mu nkambi ya Kigeme ryafashwe n'inkongi, rirakongoka.

    Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye yavuze ko hakekwaho ko iyo nkongi yatewe n'amashanyarazi.

    Ati' Twaraye tuzimya ariko nakubwira ko ryahiye kuko ryari rubakishije imbaho kandi urumva ko umuriro ugeze mu mbaho ukora ibintu .'

    SP Hitiyaremye avuga ko hagikusanywa amakuru y'ibyahiye byose kugira ngo harebwe agaciro kabyo.

    Src: Umuseke.

    Source : https://yegob.rw/nyamagabe-isoko-ryimpunzi-ryafashwe-ninkongi-yumuriro-hakekwa-icyateye-iyo-mpanuka/

  • Ni ukwezi kurukundo! Ariel Wayz, Jowest na C… – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, ukwezi kwa Gashyantare kose kuba ari ukwezi k'urukundo. Iyo, niyo mpamvu nyamukuru abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze indirimbo nyinshi zishyigikira urukundo.

    Iki cyumweru cyari umwihariko ku bakundana, cyabaye cyiza ahanini bitewe n'ibikorwa by'imyidagaduro byari bibateganirijwe ndetse n'umuziki mwiza ubagera ku ndiba y'umutima.

    Abahanzi nyarwanda bashyize ahagaragara indirimbo muri iki cyumweru ni benshi ariko InyaRwanda yaguteguriye 10 gusa zagufasha kurushaho kuryoherwa n'urukundo, ariko ku rundi ruhanda zigafasha n'abatari mu rukundo kuryoherwa n'impera z'icyumweru.

    1.     Wowe Gusa — Ariel Ways

    “>

    2.     Your Side – Bob Pro ft Kivumbi King & Kenny Sol

    “>

    3.  Jugumila – Chriss Eazy ft Kevin Kade & DJ Phil Peter

    4. Angel & Demon – Kivumbi King ft Nviiri the Storyteller

    “>

    5.     Hora — Niyo Bosco

    “>

    6.     Ka Ngukunde — Jowest

    “>

    7.     Gutsinda — Ish Kevin

    “>

    8.     Mwana Wa Mama — Amag The Black

    “>

    9.     God of Miracles — Aline Gahongayire

    “>

    10.  Uri Ibyiringiro – Haby Peter & Vanessa

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139752/ni-ukwezi-kurukundo-ariel-wayz-jowest-na-chriss-eazy-mu-basohoye-indirimbo-nshya-video-139752.html

  • Chris Froome yemeje ko ashaka gusiga agahigo… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare nibwo isiganwa rya mbere muri Afurika mu gusiganwa ku magare Tour du Rwanda rizatangira aho amakipe hafi ya yose yamaze kugera mu Rwanda mu buryo bwo kwitegura neza agace ka mbere kazabera muri Kigali.

    Chris Froome ni umwe mu bakinnyi bafite amazina aremereye muri uyu mukino ku Isi, kuko afite Tour de France zigera kuri 4, kari Tour de France rikaba ariryo siganwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino. Nyuma yo kuza 2023 ntibigende neza, uyu mugabo w’imyaka 28, yatangaje ko yiteguye gusiga amateka muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Bugesera i Ntarama mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ikibuga cya Field of Dreams kimaze gikinirwaho igare, aho Yagize Ati “Ubu nta kindi ndi kureba usibye Tour du Rwanda, umwaka ushize nagize isiganwa ryiza gusa nta ntsinzi nabonye, ariyo mpamvu uyu mwaka ngomba kongera nkagerageza kuko ndashaka gushyiraho agahigo muri iri siganwa.

    Iri ni isiganwa rya mbere ngiye gukina muri uyu mwaka, ariyo mpamvu ngomba gutanga ibyange byose 100%. Nnabonye ko imihanda yagiye ihinduka, kandi ibirometero twakinnye umwaka ushize byari byinshi ugereranyije n’uyu mwaka, kandi dufite uduce dutandukanye numva ko bizahindura byinshi.

    Chris Froome niwe ubwe wisabiye ko yagaruka gukina Tour du Rwanda, nyuma yaho umwaka ushoze nabwo yari ahari akaza kuba uwa 24 ku rutonde rusange.



    Abana b’i Bugesera bishimiye guhura n’umukinnyi w’ikiraringirire nka Chris Froome

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139766/chris-froome-yemeje-ko-ashaka-gusiga-agahigo-muri-tour-du-rwanda-video-139766.html

  • Imana ntabwo yampitiramo nabi – Niyo Bosco avuga ku mukunzi we, iby’ubukwe bwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yahamije ko ari mu rukundo n’inkumi yitwa Neza Nabrizza ariko iby’ubukwe bwo atari vuba.

    Muri Mutarama 2024 ni bwo Niyo Bosco umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho muri iyi minsi, yashyize hanze iby’amarangamutima afitiye Neza, ni mu magambo asize umunyu yari aherekeje amashusho yasohokanye na we yasangije abamukurikira, ni nako na Neza na we yaje agaragaza ko hari umubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi.

    Nta kindi kintu kirenze yigeze abivugaho. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Niyo Basco abajijwe ku mukunzi we yagize ati “Imana ntabwo yampitiramo nabi.”

    Gusa yavuze ko ibijyanye n’ubukwe atari vuba hakiri urugendo, ngo haracyari byinshi atarakora.

    Ati “Umva nkubwire nta kintu na kimwe cy’ubukwe gihari, ni ibintu biraho igihe icyo ari cyo cyose byanapfa. Erega turi ku Isi, yanagenda akabisikana n’undi cyangwa ntibanabisikane tukabireka, erega dufite byinshi byo gukora muvandi. Hari igihe kumutekerezaho nabyo mba numva bintwarira umwanya kandi nta mpamvu.”

    Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ‘Ubigenza Ute?’, ‘Ishyano’, ‘Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

    Neza umukunzi wa Niyo Bosco
    Niyo Bosco yavuze ko ubukwe atari hafi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imana-ntabwo-yampitiramo-nabi-niyo-bosco-avuga-ku-mukunzi-we-iby-ubukwe-bwe