Blog

  • kugeza ubu Sadio Mané ntarabana n’umugore we Aisha Tamba baherutse gukora ubukwe mu minsi ishize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Sadio Mané na Aisha Tamba bakoze ubukwe bakemeranwa kubana amakuru ava muri Senegal avuga ko kugeza ubu baba ukubiri bitewe n'inshingano bafite.

    Sadio Mané usanzwe ukinira Ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia nyuma yo gukora ubukwe yahise yerekeza mu gikombe cya Africa n'ikipe ye y'igihugu ya Senegal cyari kiri Kubera muri Cote D'Ivoire avayo asubira gukina muri Shampiyona ya Saudi Arabia (Saudi Arabia pro league) naho umugore we Aisha Tamba bivungwa ko afite ikizamini arikwitegura mu mpeshyi azamusangayo nakirangiza.

    iyi ikaba ariyo mpamvu irigutuma baba ukubiri

    Source : https://yegob.rw/kugeza-ubu-sadio-mane-ntarabana-numugore-we-aisha-tamba-baherutse-gukora-ubukwe-mu-minsi-ishize/

  • Bite by’ubwambuzi buvugwa kuri Meddy na The B… – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y'InyaRwanda, Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, Beni Abayisenga umaze hafi ibinyacumi 2 mu myidagaduro akaba n'Umunyamakuru wa RC Musanze, yagarutse ku buryo umujyi wa Musanze wahoze ari izingiro ry'umuziki.

    Asubira mu myaka aka Karere kakiraga ibikorwa bikomeye mu myidagaduro, yavuze ku bahanzi bagiye bataramira muri aka gace mu bitaramo babaga bahateguriye.

    Muri abo harimo Just Family, Urban Boyz, Mico The Best na Kitoko, abanyamahanga nka Roberto, Harmonize, Radio na Weasel n'abandi banyuranye.

    Yagarutse kandi ku bahakuriye n’abamamariye muri Musanze barimo Rafiki wize mu Gahunga, Miss Shanel wize mu Rwanyeri, Tonzi w'i Nyabihu, Jack B na Edouce Softman.

    Beni Abayisenga yikije ku nkuru yihariye mu bitaramo byateguriwe i Musanze ati: 'Buriya igitaramo cya nyuma cya Meddy na The Ben bagombaga kugikorera mu Rwanda mbere yo kujya muri Amerika bari kugikorera mu Karere ka Musanze.'

    Yavuze ko kitabashije kuba kuko bahise bagenda, bakaba bari banamaze no kwishyurwa. Ati: 'Icyo gitaramo ntabwo cyabaye, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai ni we wari wabatumiye, hari n’ikirego cy'amafaranga yari yarabahaye batabashije kumusubiza.'

    Nyuma y’iki kiganiro na Ben Abayisenga, amakuru inyaRwanda yamenye ni uko iki kibazo cyaba cyararangijwe nubwo impande zombi zivugwa muri iyi nkuru tukigerageza kuzivugisha.

    IKIGANIRO CYOSE: UBWAMBUZI IDINDIRA RY’IMYIDAGADURO MUSANZE


    The Ben na Meddy mbere gato yo kwerecyeza muri Amerika muri 2010 bari gukorera igitaramo i Musanze Nubwo bitagarutsweho ariko nyiri Top 5 Sai yari yaratanze ikirego asaba ko aba bahanzi bamusubiza amafaranga yari yarabahayeBeni Abayisenga yakomoje kuri iyi nkuru itarigeze ibarwa ubwo yavugaga ku buryo umujyi wa Musanze wabaye igicumbi cy’imyidagaduro ariko bikaba bikenewe kongera kuzahurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139715/bite-byubwambuzi-buvugwa-kuri-meddy-na-the-ben-bwakorewe-mu-mizi-yibirunga-video-139715.html

  • Bishop Prophet Sibomana yimukiye muri Amerika… – #rwanda #RwOT

    Bishop Prophet Sibomana Samuel ni umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Nsekonziza Alice bafitanye abana batatu. Tariki 08 Nyakanga mu mwaka wa 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu birori by’agatangaza.

    Bishop Prophet Sibomana Samuel ni izina cyane mu Iyobokamana dore ko uyu mukozi w’Imana ari umuhanuzi ukomeye wahanuriye abantu banyuranye kandi bigasohora. Yabaye mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Buhinde na USA ari kubarizwa uyu munsi wa none.

    Ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana 9 akaba yarize muri Rusumo High School, akomereza Kaminuza mu Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Masters mu bijyanye na Population study (Demographic).

    Yimitswe nka Bishop mu 2016 asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques. Afite Itorero ryitwa Shekinah Glory Church rikorera mu bihugu binyuranye birimo u Buhinde rifitemo paruwase nini na Uganda afitemo amaparuwase abiri aherereye i Mbarara ndetse na Nakivale. Birashoboka ko no muri Amerika yahatangiza Itorero.

    Mbere y’uko Bishop Prophet Sibomana ajya gutura muri Amerika, yakorewe agashya n’umuramyi w’inshuti ye cyane Israel Mbonyi wagiye kumusezera mu Buhinde aho yabaga n’umuryago we. Ni urugendo bagize ibanga rikomeye ariko hari amafoto yabo inyaRwanda yabonye bose banezerewe cyane ari naho twahereye tuganira n’uyu muhanuzi.

    Umubano wa Israel Mbonyi na Bishop Prophet Sibomana ni uwa kera kuko bize muri Kaminuza imwe mu Buhinde, na nyuma yaho bakomeza kubana neza nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo byejejwe. Ntibakiri inshuti gusa, ahubwo basigaye ari nk’abavandimwe.

    Mu 2016 Israel Mbonyi yatumiwe Bishop Prophet Sibomana mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Shekinah Glory Church muri Uganda. Ni na bwo aheruka gutaramira muri iki gihugu gituanyi, ariko ubu agiye gusubirayo muri uyu mwaka nk’uko aherutse kubitangariza abakunzi be n’itangazamakuru.

    Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Bishop Sibomana ati “Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by’Ubugande i Kampala n’ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda”.

    Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomama n’umuryango we mbere y’uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, biragaragaza umubano ukomeye bafitanye.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prophet Sibomama Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk’umuvandimwe we. Ati “Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy’u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w’igihangange ku isi”.

    Arakomeza ati “Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk’ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n’amaso ye. No muri ino minsi yaje kunsezera hano mu Buhinde tumarana iminsi itatu mu masengesho, Imana imuha andi masezerano menshi”.

    Bishop Prophet Sibomana yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w’Imana none ndetse n’ejo hazaza “kuko ashyigikiwe n’Imana, hari ibindi byinshi biri imbere muzabona Imana izamukoresha kubera ko dusenga Imana ivuga kandi ikanasohoza”.

    Mu myaka irenga 10 ishize Bishop Sibomana yabwiwe n’Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera ndetse zikora imitima ya benshi.

    Mbonyi niwe muhanzi rukumbi mu Rwanda wujuje BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Yabikoze inshuro ebyiri mu bitaramo akora kuri Noheli byitwa “Icyambu Live Concert”. Niwe muhanzi mu Rwanda ufite indirimbo ya Gospel yarebwe kurusha izindi, iyo ni “Nina Siri” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 36 kuri Youtube mu mezi 7 yonyine.

    Bishop Prophet Sibomana yemeje amakuru yo kwimukira muri Amerika, ati “Njye n’umuryango wanjye ni byo twimukiye muri America guturayo, nkaba ariho ngiye gukomereza umurimo w’Imana nkoresha impano imana yampaye yo gusengera abantu n’ubuhanuzi, gusa ningira iyerekwa ryo gutangizayo itorero nabyo nzabibamenyesha”.

    Avuga ko afatanyije n’aba Diaspora, bagiye gusenga babone Imana ikora ibitangaza. Ati “Hamwe n’Imana tuzahembura imitima ya benshi, abarwayi bazakira indwara, abandi Imana izabaha amasezerano, tuzahembura imitima yari yihebye, gusa buri wese azamenya umugambi w’Imana kuri we. Ibizakoreka ni byinshi, gusa mvuze make ariko Diaspora yitege byinshi”.

    Mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba 'Umuhanuzi' ukomeye ku isi

    Mu bijyanye n'impano y'ubuhanuzi Bishop Prophet Sibomana Samuel yadutangarije ko yayihawe mu 2000 ubwo yari afite imyaka 16. Abajijwe na Inyarwanda.com aho impano ye yo guhanura ikomoka, yavuze ko mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi 'Prophet'.

    Yatangaje ko Imana yabihishuriye umuhanuzi witwa Karikofi Eraston, nawe akabibwira nyina [umubyeyi wa Bishop Prophet Sibomana] ko umwana atwite azamwita Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga.

    Mu magambo ye yagize ati: “Mu muryango w'iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w’umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga”.

    “Nkiri muto nari mfite isezerano y’uko nzaba umuhanuzi, nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z’Umwuka Wera, ntangira kuvuga indimi nshya ubwo, ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y'igihe kirekire.”

    “Ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by’isi (India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z’isi”.

    Bishop Prophet Sibomana Samuel yatangiye umurimo w'Imana akiri muto, arererwa mu itorero rya Dave rikorera ku Gitega i Kigali, akaba yararirimbaga muri korali Apotres de Jesus. Mu 2003 Imana yamuhaye impano y'ubuhanuzi akiri muto ageze mu mashuri yisumbuye, kugeza uyu munsi akaba akiyikoresha.

    Yaminurije mu Buhinde aho yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubwiriza Abahinde, benshi bava mu byaha bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza. Yahakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n'ibarurishamibare.

    Prophet Sibomana Samuel yagiye arangwa no gukora ibiterane bitandukanye hirya no hino ku isi nka R.D Congo, u Burundi, u Buhinde, Uganda no mu Rwanda aho twavugamo nk'igiterane aherutse gukora cyabereye muri Four Square Gospel Church ku Kimironko.

    Ubwo Bishop Rubanda Jacques wa New Jerusalem yimikaga Prophet Sibomana Samuel nka Bishop, yamusutseho amavuta, amwaturaho imbaraga n’amavuta yo kuba Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory church ku isi. Yahawe inkoni y'ubushumba, Bibiliya nk’inkota azajya agendana ndetse yambikwa n'umwambaro w'abatambyi.

    Umuryango wa Bishop Prophet Sibomana wishimiye cyane urukundo weretswe na Israel Mbonyi wavuye mu Rwanda akajya mu Buhinde kubasezera mbere y’uko bajya muri Amerika

    Bishop Prophet Sibomana yishimira ko Imana ikomeje gusohoza ibyo yamubwiye kuri Israel Mbonyi ko izamugira umuhanzi mpuzamahanga

    Israel Mbonyi yishimiwe cyane n’abana ba Bishop Prophet Sibomana Samuel 

    Bishop Prophet Sibomama Samuel yize mu Buhinde ari na ho yahuriye bwa mbere na Mbonyi

    Mu 2016 ni bwo Bishop Rubanda Jacques yimitse Bishop Prophet Sibomana

    Bishop Prophet Sibonana yahishuye ko yahanuriwe kuzaba umuhanuzi mbere y’uko avuka

    Bishop Prophet Sibomana Samuel na Nsekonziza Alice barushinze mu mwaka wa 2017

    Samuel & Alice ku munsi w’ubukwe bwabo

    Nsekonziza Alice umugore wa Bishop Prophet Sibomana Samuel

    Umuryango wa Bishop Prophet Samuel wimukiye muri Amerika

    Biteguye gukorera Imana mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Bombi bahora mu Ijuru rito binjiyemo kuva mu mwaka wa 2017

    REBA “NINA SIRI” YA ISRAEL MBONYI INSHUTI YA HAFI Y’UMURYANGO WA BISHOP PROPHET SIBOMANA SAMUEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139763/bishop-prophet-sibomana-samuel-yimukiye-muri-amerika-ahishura-amateka-ye-na-israel-mbonyi–139763.html

  • Kamonyi-Musambira: Uruhinja rwakuwe mu musarani rukiri kumwe n'urureri #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa kumi n'ebyiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, uruhinja bigaragara ko rwari rukivuka kuko rwari rutarakurwaho urureri, rwakuwe mu musarane rukiri ruzima mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Rwihutishijwe kwa muganga ngo ruramirwe.

    Amakuru agera ku intyoza.com arahamya ko uru ruhinja rwari mu musarane w'Umujyanama w'Ubuzima ari nawe warwumvise agatabaza, rukurwamo rukiri ruzima rwihutanwa bwangu aho ubu ruri mu bitaro I Kabgayi rwitabwaho.

    Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko aya makuru bayahawe n'Umujyanama w'Ubuzima ari nawe nyiri uyu musarane watawemo uru ruhinja.

    Uyu Mujyanama w'Ubuzima ngo yumvise uruhinja rurira yiruka ajya kureba ibyo aribyo, asanga rwatawe mu musarane we ahita atabaza, ubuyobozi n'abaturage bahita batabara barukiramo rugihumeka barwihutana kwa muganga ngo ruramiwe.

    Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko batigeze bamenya nyiri uru ruhinja ndetse n'uwarutayemo, ariko ko nk'ubuyobozi ndetse bafatanije n'abaturage bagishakisha amakuru ku wabikoze nubwo ngo kugeza magingo aya(twandika inkuru) nta makuru barabona.

    Akomeza asaba Abajyanama b'Ubuzima kujya bakurikirana urugo ku rundi, bagafatanya n'abaturage n'inzego z'ibanze mu kumenya abagore n'abakobwa batwite, abagiye kwipimisha, abo bakeka bakamenya amakuru kugira ngo bifashe gukumira no gukurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwabo n'icyaba kibe kizwi.

    Gitifu Nyirandayisabye, asaba akomeje abaturage gufasha gutanga amakuru ku gihe mu gihe bafite uwo bazi cyangwa se bakeka kuko hari ubwo usanga hari nk'abo bazi baba baragerageje gukuramo inda cyangwa se baranyuze ahandi mu buryo butandukanye bashaka gukuramo inda. Asaba kandi by'umwihariko ababyeyi gukurikirana no kuba hafi abana babo bakamenya amakuru k'ubuzima bwabo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/16/kamonyi-musambira-uruhinja-rwakuwe-mu-musarani-rukiri-kumwe-nurureri/

  • Inkuru y’akababaro: undi mukinnyi yapfiriye mu kibuga ari gukina -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi yakubiswe n'inkuba arimo akina ahita yitaba Imana.

    Nk'uko ibinyamakuru hirya no hino bikomeje kwandika ndetse n'amwe mu mashusho atagaragara neza yafashwe, umukinnyi yakubiswe n'inkuba ubwo yarimo akina mu kibuga n'abandi ahita yitaba Imana.

    Septain Raharja w'imyaka 35 yakiniraga ikipe ya FBI Subang mu gihugu cya Indonesia.

    Uyu mugabo yakubiswe n'inkuba mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FBI Subang yakinaga na 2 FLO FC Bandung kuri Siliwangi Stadium mu gace ka Bandung gaherereye mu burengerazuba bwa Java.

    Nk'uko ibinyamakuru byo muri Indonesia birimo PRFM News bitangaza, uyu mukinnyi akimara gukubitwa n'inkuba yari akiri guhumeka ariko bagenzi be bamwihutanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-undi-mukinnyi-yapfiriye-mu-kibuga-ari-gukina-amashusho/

  • Chris Froome ubitse Tour de France 4 yasiganw… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw'Isi ndetse ikaba izakina Tour du Rwanda ya 2024, yifatanyije n'abanya-Bugesera kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe, ikibuga cy'inzozi 'The Field of Dreams' kigizwe n'ibibuga bibiri by'umukino w'Amagare bizwi nka 'pump track' na 'race track', giherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Ambadaseri wa Israël mu Rwanda, Einat Weiss; Mayor w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'Amagare (FERWACY); Israel-Premier Tech na Bugesera WCT yari iharariwe na Innocente Uwamahoro.

    Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ukinira iyi kipe yo muri Israël akaba yaranagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, yitabiriye iki gikorwa arushanwa n'abakobwa bakinira Bugesera Women Cycling Team, ndetse muri Pump Track akaba yakinnye n'abana basanzwe bitoreza muri iki kibuga.

    Chris Froome ari muri Pump Track ahanganye n’abana basanzwe bakoresha iki kibuga

    Pump Track ikinirwaho hifashishijwe amagare amenyerewe mu guterera imisozi na 'Race Track' ikinirwaho hifashishijwe amagare asanzwe yo mu muhanda, byombi byubatswe binyuze mu bufatanye bumaze gushinga imizi hagati ya Israel-Premier Tech n'Ikipe y'Abagore ya Bugesera Cycling Team ishamikiye kuri Gasore Serge Foundation.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iki kibuga kimaze umwaka gifasha abana kumenya no kwiga umukino w'igare. Yagize ati: 'Mwiriwe neza, reka ntangire nshimira abantu mwe muri aha. 

    Ni iby’agaciro kwakira igikorwa nk’iki, kuko umwaka uruzuye iki kibuga gikoreshwa n'abana bakiri bato kandi bitanga icyizere. Uyu ni umusaruro twakuye mubufatanye na Israel. Abana basaga 100 baza hano kwitoza, ndetse iki kibuga cyakira shampiyona y’abana mu byiciro bitandukanye.'

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanyuzwe n'ubwiza ikibuga gifite, ndetse ashimira ikipe ya Israel Premier Tech. Yagize ati: 'Nshimishijwe n’uburyo ikibuga kimeze, uburyo abana bagaragaje impano impano mu gusiganwa.  Israel Premier Tech mwakoze cyane, kandi mwakoze ku mwanya wanyu ndetse umuntu yabasaba gukoza gufata abana gukabya inzozi mu mwuga.'

    Chris Froome ubwo yafataga ijambo yasabye abana gukomeza kwitoza kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye ku Isi bavuye i Bugesera. Yagize ati “Nishimiye kugaruka hano umwaka wari ushize. 

    Ndi kubona uburyo ibi bibuga biri gukoreshwa, abana muri gukina neza tugereranyije n’uko mwari mumeze mu mwaka ushize. Nasaba ko mwakomeze gukora imyitozo ubundi mu myaka itaha tukazabona umwana wa mbere ku Isi ukomoka mu Bugesera”.

    Umwaka ushize ubwo iki kibuga cyatahwaga ku mugaragaro, umwe mu bayobozi b'ikipe ya Israel Premier Tech Sylvan Adams, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kibuga ari ukugira ngo bateze imbere umukino w'Amagare mu Rwanda rufite amateka ajya gusa neza n'ayabo.

    Ati 'Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko nk'Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera indangagaciro zacu n'umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe bikomeye mu Kinyejana giheruka, nk'uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe Jenoside.'

    Iki kibuga cyubatse mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’ikipe ya Israel Premier Tech, Gasore Serge Foundation, ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY.


    Chris Froome ahemba umwana wabaye uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda w’amakorosi 

    Chris Froome ari kuganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda 

    Abana basaga 100 ni bo bakoresha iki kibuga cya Field of Dreams 


    Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, aha igihembo umusore witwaye neza mu bakinnyi bakoresha amagare asanzwe 

    Abana b’abanyeshuri baturiye iki kibuga bari baje kwihera ijisho uko barumuna na bakuru babo bakora udushya mu mukino w’igare

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139762/chris-froome-ubitse-tour-de-france-4-yasiganwe-nabana-bi-bugesera-mu-kwizihiza-isabukuru-a-139762.html

  • Kamonyi: Ahazwi nko mu Gaperi imodoka yishe umwana w'imyaka 5 wavaga ku ishuri #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulake RAF 296 F yavaga Muhanga yerekeza Kigali, igonze umwana w'umuhungu w'imyaka 5 y'amavuko arapfa. Yari avuye ku ishuri ry'inshuke mu kigo cy'ishuri ribanza rya Musambira.

    Umwana wagonzwe n'iyi modoka yitwa Imanashimwe Prince mwene Theogene na Mama we witwa Mukanyandwi Niyonkuru Aline. Umushoferi wamugonze yitwa Harindimana Evalid, yahise yishyikiriza Police sitasiyo ya Musambira.

    Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko amakuru y'iyi mpanuka ari impamo, ko kandi uyu mwana atabashije kubaho.

    Isoko y'amakuru yizewe agera ku intyoza.com ihamya ko nyuma y'iyi mpanuka, abahageze bwa mbere babonye shoferi ayabangira ingata bagira ngo aracitse ariko baza kumva ko yishyikirije Polisi ya Musaambira.

    Abageze aho iyi mpanuka yabereye, babwiye intyoza.com ko Umurambo w'uyu mwana wamaze umwanya mu muhanda ariko nyuma uza kuhakurwa ubwo Polisi yahageraga, ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma. Ababyeyi ba Nyakwigendera babimenyeshejwe ndetse bageze aho impanuka yabereye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/16/kamonyi-ahazwi-nko-mu-gaperi-imodoka-yishe-umwana-wimyaka-5-wavaga-ku-ishuri/

  • Bwiza yasinye amasezerano n’Abaskuti – AMAFOT… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku isaha ya saa cyenda zo ku wa 16 Gashyantare 2024 nyuma y’ibiganiro byamaze isaha ku mpande zombi ziganira kuri iyi mikoranire.

    Uruhande rw’umuhanzi binyuze muri Sosiyete ireberera inyungu ze Kikac Music ihagarariwe na Claude Uhujimfura n’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, basinye igihe kingana n’umwaka ariko uzajya wongerwa bitewe n’ibikorwa bazaba barimo gukora.

    Umuyobozi wa Kikac Music, yagize ati “Kugeza ubu ntabwo navuga ngo dufitanye amasezerano angana gutya, ahubwo tuzajya twiha intego mu mwaka, nituyigeraho, tuzajya twiha indi ari nako twongera amasezerano”.

    Kikac Music ivuga ko gutera ibiti, byari intego za Bwiza kuva mbere cyane ko asanzwe ari umunyamuryango w’Abaskuti mu Rwanda.

    Bwiza yagize ati “N’ubundi njyewe nsanzwe ndi ‘Umuskuti’ kandi tugira intego yo gusiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze, rero gukorana n’Abaskuti kandi nanjye ndi umuskuti kandi nari mfite umugambi wo gutera ibiti, rero byaroroshye gukora nabo”.

    Kikac Music yatangaje ko Bwiza akimara gukwegukana irushanwa rya Next Diva ryatumye asinyishwa muri iyi nzu, yihaye intego yo kuzatera ibiti by’umwihariko imbuto zo kurya muri gahunda ya Leta ya ‘Igiti mu rugo’.

    Abaskuti bo mu Rwanda bafatanyije na Bwiza bazatera ibiti ibihumbi magana abiri mu gihe kingana n’umwaka.

    Bwiza yasinye amasezerano n’umuryango w’Abaskuti

    Bwiza n’umujyanama we Claude Uhujimfura basinye amasezerano n’umuryango w’Abaskuti

    Umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200 uzatangizwa ku munsi w’ejo tariki 17 Gashyantare 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139761/bwiza-yasinye-amasezerano-nabaskuti-amafoto-139761.html

  • Usher yashyigikiye Jay Z uherutse kunenga ibi… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Amerika, Usher Raymond, umaze imyaka irenga 25 akora umuziki, akomeje kugira ibihe byiza ari nako avugwa cyane nyuma yaho ukwezi kwa Gashyantare agukozemo amateka yo gusohora album nshya yise ‘Coming Home’ hamwe no gukora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Jennifer Goicoechea.

    Igitaramo Usher aheruka gukorera mu mikino ya Super Bowl cyarebwe n’abantu miliyoni 123.4

    By’umwihariko uyu muhanzi aherutse gukora igitaramo simusiga mu mikino ya ‘Super Bowl  LVII 2024’ agahita aca agahigo ko kuba umuhanzi warebwe n’abantu benshi ku isi aririmba dore ko yarebwe na miliyoni 123.4 mu minota 15 yaririmbye muri iyi mikino.

    Usher yashimiye Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl, anashyigikira ibyo yavuze anenga ibihembo bya Grammy Awards

    Kuri ubu Usher yagiranye ikiganiro kihariye na People Magazine aho yagarutse kuri byinshi mu muziki we harimo no ku mukunzi we Chili bakanyujijeho kera, ndetse yanafashe umwanya ashimira Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl. 

    Ku batabizi, Jay Z kuva yagira imigabane myinshi muri NFL itegura iyi mikino niwe wahise atangira guhitamo abahanzi baririmba muri iyi mikino ndetse kuva yatangira guhitamo yazanye abahanzi b’abirabura gusa.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuba Jay Z yaranenze ibihembo bya Grammy yakoze neza kandi ko ibyo yavuze byari ukuri

    Usher yagarutse kuri Jay Z wamugiriye ikizere cyo kuririmba muri iyi mikino maze anakomoza ku ijambo yavugiye mu birori bya Grammy agira ati: ”Nanjye ibyo yavuze niko mbibona. 

    Yavuze ukuri kwari gukeneye kuvugwa rwose, Jay Z ahubwo twese dukwiye kumushimira kuko biriya ntiyabyivugiye kuko we aho ageze ntagihembo na kimwe agikeneye ahubwo yavugiraga twebwe”.

    Uyu muhanzi umaze gutwara ibihembo 8 bya Grammy Awards yakomeje agira ati: ”Nakunze ijambo rya Jay Z kuko ryahangaye abo benshi batinya, ibihembo bya Grammy biracyarimo ibibazo byinshi kandi bidakosowe byarangira ibi bihembo bisuzuguwe ntawukibyitayeho”.

    Kuri we abona ibihembo bya Grammy bidakosoye amakosa bifite bizarangira bisuzuguwe na benshi

    Usher w’imyaka 45 y’amavuko yasoje avuga ko ibihembo bya Grammy Awards bikomeje uko bimeze gutya byava ku mwanya wa mbere mu muziki. 

    Yagize ati: ”Ubu turacyabyitabira tukabivuga kuko bikiri ku mwanya wa mbere ariko badakosoye amakosa bafite bazasubira inyuma kuburyo tuzareka kubijyamo. None se abahanzi tubyanze twese bahemba bande? Abantu babyanze se baba bari gukorera bande?”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139759/usher-yashyigikiye-jay-z-uherutse-kunenga-ibihembo-bya-grammy-awards-139759.html

  • Abakinnyi 8 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21, abakinnyi 8 ntebemerewe gukina uyu munsi kubera amakarita bujuje.

    Uyu munsi ni bwo utangira aho hari bukinwe umukino umwe gusa, wo Kiyovu Sports yakiramo Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Abakinnyi 8 barimo Ndahiro Derrick wahawe ikarita itukura ku mukino wa Rayon Sports, ntabwo bemerewe gukina uyu munsi.

    Gahunda y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024

    Kiyovu Sports vs Amagaju FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024

    Gasogi United vs Gorilla FC
    Musanze FC vs Etincelles
    Sunrise FC vs Mukura VS
    Etoile del’Est vs Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024

    Bugesera FC vs APR FC
    AS Kigali vs Marines FC
    Muhazi United vs Police FC

    Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 21

    Nizigiyimana Karim Mackenzie (Kiyovu Sports)
    Dusabe Jean Claude (Amagaju)
    Felix Kone Lottin (AS Kigali)
    Rucogoza Ellias (AS Kigali)
    Nsabimana Hussein (Etincelles)
    Gakwaya Olivier (Gasogi United)
    Kubwimana Cedric (Mukura VS)
    Ndahiro Derrick (Police FC)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-8-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-21-wa-shampiyona