Blog

  • Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Africa uyu mwaka yahagaritswe mu mupira kugeza igihe kitazwi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Guinea Equatorial n'ikipe ya CF Intercity
    yo muri Esipanye Emilio Nsue López w'imyaka 34 yahagaritswe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Guinea Equatorial Kubera imyifatire idahwitse.

    Ikinyamaku 'The Athletic' cyanditse ko Emilio Nsue ashinjwa kugaragara mu bintu byinshi bitandukanye n'ikinyabupfura gicye ubwo basezererwaga na Guinée ibatsinze igitego 1-0, ibi byanatumye na police yo muri Ivory coast ibyinjiramo ibi bikiyongeraho no kuba yaratindije bagenzi guhaguruka ku kibuga ngo batahe.

    Emilio Nsue niwe mukinnyi umaze gutsindira Ikipe ya Guinea Equatorial ibitego byinshi 2022.

    aya makosa rero akaba ariyo yatumye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Guinea Equatorial ( FEGUIFUT) rimuhagarika.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-watsinze-ibitego-byinshi-mu-gikombe-cya-africa-uyu-mwaka-yahagaritswe-mu-mupira-kugeza-igihe-kitazwi/

  • Abahanzi bagiye guhabwa ubwishingizi bwubuzi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Ubuhanzi yagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n'abahanzi mu ngeri zinyuranye byibanze cyane ku bunyamwuga bukenewe mu kazi bakora mu cyerekezo cy'u Rwanda, imbogamizi bagihura nazo ndetse n'ibyo bifuza ku gihugu.

    Ni inama yabaye mu gihe hari abahanzi bataratera intambwe yo kujya mu mahuriro yashyizweho (Federation). Ijwi rya bamwe ryumvikana rivuga ko nta nyungu babona mu mahuriro, ari nayo mpamvu banze kwisungana na bagenzi babo.

    Minisitiri Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagaragaje ko Leta yiteguye gushyigikira abahanzi, ariko abasaba kujya mu mahuriro, kuko buri muhanzi wese uzajya asaba guterwa inkunga na Minisiteri agomba kuba afite ihuriro abarizwamo, kuko ari ryo rizamuvuganira.

    Umuyobozi w'Inama y’Igihugu y’Abahanzi, Niragire Marie France washinze Genesi TV yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye kuba Leta yatekereje ku bahanzi bugahabwa Minisiteri ibushinzwe.

    Yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe nk'ubuyobozi bushya bamaze gutangira imishinga itatu irimo gushyiraho ikigega nzahura bukungu cy'abahanzi, ubwishingizi bwo kwivuza ku muhanzi, uburezi n'ibikorwaremezo by'ubuhanzi ku rwego rw'Igihugu.

    Niragire yavuze ko iyi mishinga iri 'mu mushinga yashyira ibuye fatizo mu iterambere ry'ubuhanzi ku rwego rw'Igihugu'.

    Yavuze ko izakorwa kubufatanye bw'abahanzi bose b'u Rwanda, yaba ababa mu Rwanda, ababa mu mahanga, inzego za Leta ndetse n'inkunga zitandukanye 'hakurikijwe icyiciro uwo mushinga uherereyemo'.

    Niragire yavuze ko abahanzi bakeneye ubwishingizi bw'ubuzima 'kuko ubuhanzi dukora ni umurimo nkindi mirimo yose itunze banyirayo n'imiryango yabo'.

    Ati 'Ubwishingizi butanga umusanzu cyane ku kiremwamuntu mu buryo bwo kubaka amarangamutima ya muntu, urukundo, kubaho kwa buri munsi, kunezerwa, kwidagadura no kuruhuka ku bwonko.'

    Akomeza ati 'Iyo duhanga harimo imbogamizi nyinshi zikubiyemo impanuka n'uburwayi bwaterwa n'ubuhanzi runaka ukora.'

    Abahanzi bakora amanywa n'ijoro, bakoresha ingingo zabo z'umubiri cyane ndetse guhanga bisaba imbaraga z'ubwonko n'imbaraga z'umubiri hakongerwamo n'amarangamutima menshi. Niragire ati 'Ku bw'ibyo twasanze dukeneye umuhanzi 'insurance'.

    Niragire yavuze ko bizasaba ko buri muhanzi azatanga umusanzu we, ndetse hanarebwe umusanzu uturuka mu bihangano ahanga, kugirango umushinga w'ubwishingizi ushyirwe mu bikorwa.

    Ati 'Hazabaho umusanzu w'umuhanzi habeho umusanzu uturuka mu bihangano byacu hongerwemo n'inkunga zitandukanye, hakurikijwe ubwishingizi dukeneye ubwari bwo nk'uko ibyiciro by'ubwishingizi buri.'

    Yavuze ko kugirango umuhanzi abuhabwe bizasaba kuba ari umunyamurwango wa Rwanda Arts Council, kandi bizasaba kuba hari urwego abarizwamo mu cyiciro cy'ubuhanzi akora nk'uko byubatswe na Rwanda Arts Council (RAC).

     

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abahanzi kwibumbira mu mahuriro, kuko ari bwo Leta izoroherwa no kubatera inkunga

     

    Niragire Marie France yatangaje ko hagiye gushyirwaho ubwishingizi bw'abahanzi

     

    Abahanzi bagaragarije Leta ibigitsikamira urugendo rw'ubuhanzi bwabo, ndetse n'ibyo bishimira bamaze kugeraho 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze inama yahuje abahanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139726/abahanzi-bagiye-guhabwa-ubwishingizi-bwubuzima-139726.html

  • Day Maker yatanze ibyishimo acyeza QD na Ride… – #rwanda #RwOT

    Umuziki ukomeje kunguka impano nshya mu bice binyuranye binyuze muri gahunda ya InyaRwanda y'Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere. Twageze mu nsisisiro z'iwabo wa Day Maker uri mu bazamuka neza mu Karere ka Musanze, tugirana nawe ikiganiro.

    Uyu musore yatangiye agaragaza ko bitoroshye gukorera umuziki mu Ntara ariko akaba akora iyobwabaga. Ati; 'Ndi ahantu kure cyane hatabasha kuba hagera itangazamakuru rifite umuziki neza nk’uko abandi bameze mu mujyi wa Kigali, ariko mbasha gukora cyane mu mbaraga zanjye.'

    Uyu musore uhuza umwuga wo gutunganya umuziki no kuririmba, yavuze ku mvano y'ubushobozi bumufasha gukora umuziki ati: 'Njyewe ubundi ntunganya indirimbo, amafaranga mbasha kuba nashora mu muziki wanjye, nayo mba nakoreye mu gutunganya indirimbo z'abandi.'

    Yerekana ko hakiri imbogamizi igikomereye impano z'abahanzi batabarizwa mu mujyi wa Kigali, ati; 'Ikibazo dufite ni icyo kumenyekanisha ibikorwa byacu no kubona abadufasha mu bujyanama [Management] naho ibikorwa byo ni byiza.'

    Day Maker, izina rye rimaze gushinga imizi mu bice by'amajyaruguru, akaba afite indirimbo zinyuranye amaze gushyira hanze zirimo izikunzwe cyane nka “Location” na “Intro”.

    Mu gihe cy'imyaka itari myinshi amaze mu muziki by'umwuga, yabashije gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise 'Fame Is Gift' uriho indirimbo 22 ndetse yabashije kuyimurika mu gitaramo cyitabiwe n’abagera kuri 400.

    Kuva mu buto bwe, yakundaga umuziki ariko by'umwihariko agakorwa ku mutima n'ibihangano bya Riderman. Abivuga agira ati: 'Nakuze nkunda umuhanzi witwa Riderman, twese turabizi nk'abanyarwanda indirimbo ze nyinshi zaratwemeje.'

    Agaragaza ko kugeza ubu ubufasha akeneye cyane kimwe n'abandi bahanzi ni ukubumva ndetse n’ubishoboye akabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo by'umwihariko nk'abahanzi bakorera mu Ntara.

    Day Maker yafashe umwanya arata amashimwe QD ugezweho mu ndirimbo “Teta” na we w'i Musanze ku Ntambwe yateye ubu igihugu cyose kikaba kimaze kumumenya.

    Ikiganiro cyabereye mu gace Day Maker avukamo afatanya n'urungano n'ababyeyi kuririmbana nabo indirimbo ze ubona ko bazizi.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAY MAKER KU IVUKO KWA RATA TETA


    KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BYA DAY MAKER


    Day Maker ari mu bahanzi bagezweho mu Karere ka Musanze kandi batanga icyizere mu muziki muri rusangeYasabye abantu guha amahirwe kumva no kuzamura impano z’abahanzi badakorera mu mujyi wa KigaliAkora indirimbo ze ariko akanatunganya iz’abandi ari na byo akuramo ayo yifashisha mu gukora ibihangano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139686/day-maker-yatanze-ibyishimo-acyeza-qd-na-riderman-video-139686.html

  • Chris Froome ubitse Tour de France 4 azasura… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare ni bwo ikipe ya Israel Premier Tech izakina Tour du Rwanda, izasura ikibuga cy’umukino w’igare cya Field of Dreams, giherereye mu kigo cya Gasore Serge Foundation mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

    Iki kibuga cyubatswe na Israel Premier Tech gitwaye Miliyoni zisaga 300 Frw, uru ruzinduko rukaba mu buryo bwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe iki kibuga gikoreshwa. 

    Ikibuga cya Field of Dreams kigizwe n’igice bibiri, harimo igice cy’umuhanda wa Kirometero 1.2, ariko ukaba ugizwe n’amakorosi, ndetse n’undi muhanda wizengura ugizwe n’imigunguzi.

    Ibi bibuga bisanzwe bikoreshwa muri Rwanda Cycling Club, bikunze kwitorezwaho n’abana b’ikipe ya Bugesera Cycling Team iterwa inkunga na Israel Premier Tech.

    Israel Premier Tech ni imwe mu makipe 20 azitabira Tour du Rwanda ya 2024, ndetse Chris Froome uzaba akinira iyi kipe ikazaba ari inshuro ya 2 akinnye Tour du Rwanda kuko n’umwaka ushize yari ahari.

    Ikibuga cyakozwe mu buryo bwo gufasha abakinnyi bakiri bato kumenya gukata amakorosi, kutadigadiga ku isare, ndetse no kuritinyuka

    Kuva iki kibuga cyakuzura, kimaze gukinirwaho amarushanwa 6 yose y’abana, iriheruka rikaba ryarabaye mu cyumweru gishize 

    Chris Froome azaba ari umwe mu bashyitsi bakuru muri uyu muhango, nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize kandi igifite mu gusiganwa ku igare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139727/chris-froome-ubitse-tour-de-france-4-azasura-ikibuga-cyumukino-wigare-cya-bugesera-139727.html

  • U Rwanda rwagumye hamwe ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ntirwanyeganyega – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwagumye hamwe ku rutonde ngarukakwezi rw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ntirwanyeganyega.
    U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 133 ku Isi ku rutonde ngarukakwezi rw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA).
    Nta mpinduka zabaye mu bihugu 10 bya mbere ku Isi kuri uru rutonde ruyobowe na Argentine.

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rwagumye-hamwe-ku-rutonde-ngarukakwezi-rwishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-ku-isi-fifa-ntirwanyeganyega/

  • Perezida wa Rayon Sports yaba yaramaze gufata umwanzuro #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yaba yaramaze gufata umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports mu gihe manda ye izaba irangiye.

    Mu Kwakira 2024, Uwayezu Jean Fidele azaba asoje manda y’imyaka 4 yatorewe tariki ya 24 Ukwakira 2020 yo kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

    Mu gihe ari mu mwaka we wa nyuma benshi bibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe mu gihe azaba asoje manda ye, inshuro nyinshi n’iyo ahuye n’itangazamakuru ribimubazaho.

    Uyu mugabo benshi bemeza ko yagerageje gushyira ku murongo Rayon Sports ahereye ku kibazo cy’amikoro aho batagishwana n’abakinnyi kubera gutinda guhemba, akaba arimo arwana no kubaka Rayon Sports ihangana mu kibuga, muri Nyakanga 2023 yari yavuze ko atazongera kwiyamamaza.

    Icyo gihe yagize ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe. Ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza imyaka ine. Nibabe bitegura bashake uzansimbura.”

    Ariko na none yaje gusa n’uwisubiraho tariki 15 Mutarama 2024, avuga ko mu gihe abakunzi b’iyi kipe bamwereka ko bakimukeneye na we akaba agifite umwanya yakomezanya na Rayon Sports.

    Icyo gihe yagize ati 'Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda yanjye, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo nakoze. Nibasanga narabakoreye neza bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye ngasanga mbifitiye umwanya nzaza.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo yamaze kuryoherwa n’umupira ndetse yumva atawujya kure ahubwo yakomeza kuyobora Rayon Sports mu yindi myaka 4 iri imbere aho yumva izaba imaze kuba ikipe ikomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Ku ngoma ye ni bwo yashinze ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita inegukana igikombe cya shampiyona.

    Rayon Sports y’abagabo ikaba imaze kwegukana ibikombe bitatu, igikombe cy’Amahoro cya 2023, Super Cup ya 2023 ndetse na RNIT Savings Cup na yo yakinwe umwaka ushize.

    Uwayezu Jean Fidele amaze kuryoherwa na ruhago, amakuru avuga ko azakomeza kuyobora iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-yaba-yaramaze-gufata-umwanzuro

  • Amata yabyaye amavuta! Ubuzima bushya bwa Sun… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza ikipe ya Sunrise FC na APR FC, wabaye umukino w’amateka kuri iyi kipe, kuko aribwo yari ikinnye umukino ukomeye ifite umubare mwinshi w’abakinnyi bato, ndetse harimo n’umubare mwinshi w’abakinnyi kavukire.

    Uyu mukino, warangiye Sunrise FC itsinzwe igitego 1-0 gusa ikaba yarihariye umukino mu gice cya kabiri. Mu bakinnyi iyi kipe yari ifite bakiri bato, barimo; Eric Irihamye w’imyaka 19, Cédric Nshuti aimé w’imyaka 20, Mico Ndoli Kevin w’imyaka 20, Shema Frank Mahrez w’imyaka 19, Salfa Emmanuel w’imyaka 19 ndetse na Mahoro Pacifique w’imyaka19.

    Ubuzima bushya muri Sunrise FC bwatangiye ubwo umutoza Jackson Mayanja yageraga muri iyi kipe gusa akaba yarasanze igitekerezo cyo gukunisha abakinnyi bakiri bato nk’uko Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro bagiranye.

    Yagize Ati” iyo urebye ibyabaye ni Amata yabyaye amavuta. Urabizi ikipe irahenda, abakinnyi barahenda kugura abanyamahanga, hari n’igihe usanga ibyo wamushakagaho ntabyo afite ukaba urahombye. Twe nk’ikipe ya Sunrise FC twahoze twifuza umutoza waduha abana bashoboye ibintu bazi gukina, twahita dufata uwo murongo. Hari abatoza usanga badakunda gukinisha abakinnyi bakiri bato ku nyungu zabo rimwe na rimwe, ariko Jackson Mayanja akiza twaraganiriye dusangana umurongo agenderaho natwe niwo twifuzaga, niho mutangiye kubona aba basore bakiri bato.'

    Hadari Hiraly uyobora Sunrise FC yemereye InyaRwanda ko ubu  iyi kipe itazigera isubira inyuma mu kuzamura abana b’abanyarwanda 

    Perezida wa Sunrise FC kandi yakomeje avuga ko Mayanja akiza yababwiye ko mu Rwanda hari impano ikibura ari ukwitabwaho. Ati” Akihagera yatubwiye ko hano mu Rwanda hari impano, atubwira ko uhereye kuri bano bana bafata imipira ku kibuga baba bazi gukina, icyo gihe twatangiye gukina imikino ya gicuti hagati y’ikipe nkuru n’amakipe mato y’inaha, kugira ngo turebe ko twabonamo abo bana.

    Mico Ndoli yavuye mu Isonga, ajya mu Ntare, nyuma ahita ajya muri Sunrise FC

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa APR FC, umutoza Jackson Mayanja yavuzeko abakinnyi bakiri bato ariyo nkingi y’ikipe kandi amenyereye kubana nabo cyane.

    Yagize Ati” Ndi umutoza wabigize umwuga, abakinnyi bakiri bato bagomba gukina ndashaka kubaka nibura abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi. Dufite abakinnyi bagera kuri 5 bakiri bato ngirango mwababonye, ni abana twafata nka zahabu mu myaka iri imbere. Buri mukinnyi wese yakina upfa kuba umwereka uburyo buzima bw’imikinire. Aba bana mubonye niba barigukina na APR FC kuriya mutazi aho bavuye, ni ikimenyetso cy’uko bazaba beza mu mupira w’amaguru mu Rwanda.” 

    Jackson Mayanja yasanze ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ndetse ikaba yari imaze gutandukana n’umutoza Muhire Hassan wari watangiye shampiyona.

    Perezida wa Sunrise FC akomeza aganira na InyaRwanda, yamaze impungenge abakunzi ba Sunrise FC avuga ko ari umushinga utazasubira inyuma. Ati” Hari igihe ikintu gitinda kubakwa, ariko iyo umusingi ugiyeho, undi wese aba agomba kuwukurikira. Turifuza kongerera amasezerano umutoza dufite tugakomeza gukorana, ariko n’undi wese waza muri Sunrise FC, icya mbere gisabwa ni uko agomba kuba afite ubushobozi bwo kuzamura abakinnyi.”

    Perezida kandi yavuze ko batangiye umushinga uhoraho wo kujya bazenguruka imirenge igize  akarere ka Nyagatare ba Gatsibo, ikipe nkuru ikajya ikiraho imikino ya gicuti mu buryo bwo gushaka impano z’abakiri bato.

    Sunrise FC ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 25, mu mikino 20 ya shampiyona, mu mikino 5 iheruka ikaba yaratsinze 3 inganya 1 itsindwa umwe.

    Irihamye Eric w’imyaka 19 ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi dore ko yanakiniye u Rwanda mu batarengeje imyaka 17 muri CECAFA yabereye i Rubavu, uyu mwaka akaba aribwo azasoza amashuri yisumbuye 

    ku mukino Sunrise FC yatsinzwemo na APR FC, Mayanja ku munota wa 25 yahise akuramo Vincent hinjira Shema Frank Mahrez, wagoye APR FC  cyane, akaba umwana uvuka i Matimba muri Nyagatare 

    Kuva Sunrise FC yashingwa, uyu mwaka w’imikino ni ifite umubare munini w’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 

    Mahoro Pacifique ni umwe mu banyezamu bakiri bato beza muri mu Rwanda

    Shema Frank bakunze kwita Mahrez, ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu myaka iri imbere mu bakinnyi b’imbere baca mu mpande

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139709/amata-yabyaye-amavuta-ubuzima-bushya-bwa-sunrise-fc-burimo-na-zahabu-139709.html

  • Mwana wanjye ubibona ute kwisanga ukinana na… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko benshi bategereje Mbappe kuri Santiago Bernabeau, ntabwo twakirengagiza ko na Arsenal yinjiye muri dosiye ye, ndetse ikaba yiteguye gutanga ibikenewe ngo Mbappe yisange kuri Emirates Stadium.

    Amasezerano ya Kylian Mbappe muri Paris Saint-Germain, ari kugenda agera ku musozo. Real Madrid niyo kipe yakunze kugaragaza ko imukeneye, ariko inshuro nyinshi byarangiraga ayiteye umugongo, agahitamo kongera amasezerano muri PSG.

    Amakuru yagizwe ubwiru, avuga ko Mbappe yaba yaramaze kumvikana na Real Madrid ibisabwa byose kugira ngo azayisinyire mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Birashoboka koko ko Real Madrid yaba yaramaze kumvikana na Kylian Mbappe, ku bijyanye no kuzayisinyira mu mpeshyi, gusa uko byaba bimeze kose, umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancellotti, ntabwo yizera ibyo Mbappe yaba yarabasezeranyije kuko aramutse abateye utwatsi, si ubwa mbere yaba abikoze.

    Carlo Ancellotti kandi ubwo aheruka kubazwa abakinnyi batanu beza abona isi ifite, mu bakinnyi yagarutseho ntabwo Mbappe yajemo.

    Nyina wa Kylian Mbappe, Fayza Lamari mu byo aganiriza umuhungu we, amubwira ko yakagombye no gutekereza kuri Arsenal dore ko ibyo ishaka kujya iha Mbappe, biruta ibyo Real Madrid imwemerera.

    Kabuhariwe Kylian Mbappe, aramutse agiye muri Arsenal, si we mukinnyi ukomeye ukomoka mu Bufaransa waba agiye kuyikinira bwa mbere, dore ko na Thierry Henry yabaye muri iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa London.

    Imwe mu mpamvu ishobora gutuma Mbappe ajya muri Arsenal, ni uko ari ho ibyo yakora byahabwa agaciro kurenza uko byahabwa agaciro Real Madrid.

    Mbappe aramutse atwaye UEFA Champions League muri Real Madrid, nta gishya yaba akoze kuko iyi kipe yahaze kwegukana iki gikombe. 

    Muri Arsenal byaba bitandukanye cyane no muri Real Madrid kuko Mbappe, aramutse afashije Arsenal kwegukana UEFA Champions League, yafatwa nk’Umwami kuri Emirates, dore ko nta mukinnyi n’umwe urayifasha kubona UEFA Champions League.

    Ni byo Kylian Mbappe ashobora kugera muri Arsenal bigatanga umusaruro. Kugeza ubu Mikel Arteta yamaze kubaka uburyo bwo guhererekanya umupira muri Arsenal, ku buryo abakinnyi b’iyi kipe bashobora guhererekanya umupira inshuro eshanu mu rubuga rw’amahina ry’ikipe bahanganye.

    Guhererekanya umupira kwa Arsenal, ahanini birangira ntacyo bitanze, kuko ubusatirizi bwa Jesus Gabriel na Eduard Nketia ntabwo butanga umusaruro ukomeye cyane.

    Kylian Mbappe ni umukinnyi utekereza vuba iyo afite umupira mu rubuga rw’amahina. Birashoboka ko aramutse agiye muri Arsenal, yaba agiye kubyaza umusaruro imipira ba Bukayo Saka, baba bacaracaza mu rubuga rw’amahina.

    Amahitamo ni aya Kylian Mbappe. Kugeza ubu igikombe gikomeye yegukanye ni igikombe cy’isi yegukanye muri 2018, ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu Burusiya. 

    Mbappe afitiye ideni abafana be ryo kubaha UEFA Champions League, kwegukana Ballon d’Or ndetse n’ibindi bihembo bihabwa umukinnyi ukomeye.

    Nyina wa Kylian Mbappe, amugira inama yo kuzatekereza ku mahitamo ye hagati ya Real Madrid na Arsenal

    Arsenal yinjiye mu makipe yifuza Kylian Mbappe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139711/mwana-wanjye-ubibona-ute-kwisanga-ukinana-na-bukayo-saka-cyangwa-declan-rice-nyina-wa-mbap-139711.html

  • 'Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by'Abanyekongo' Uganda #rwanda #RwOT

    Uganda nta nyungu ifite yo kwivanga mu bibazo bwite by'Abanyekongo, uretse igihe byakorwa mu rwego rw'Akarere, hagamijwe gushaka amahoro.

    Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Jenerali Felix Kulayigye, Umuvugizi w' igisirikari cya Uganda, UPDF, nyuma y'aho abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo bashinje UPDF gufasha M23 ku rugamba muri Teritwari ya Rutshuru.

    UPDF iravuga ko ibyo binyoma bikwizwa na Jules Mulumba, umuvugizi wa FDLR yiyita Wazalendo, agamije gusobanura impamvu M23 ikomeje kubakubita incuro.

    Iryo tangazo rivuga ko, mu bihuha bye, Jules Mulumba akoresha amafoto ya UPDF yafatiwe ahitwa Tsengero, ku muhanda Bunagana- Rutshuru werekeza i Goma, icyo gihe ikaba yari ikiri mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Jenerali Kulayigye rero arasobanura ko UPDF itigeze igera i Sake nk'uko bikwirakwizwa n'interahamwe Jules Mulumba.

    The post 'Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by'Abanyekongo' Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nta-nyungu-zo-kwivanga-mu-bibazo-byabanyekongo-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-nyungu-zo-kwivanga-mu-bibazo-byabanyekongo-uganda