Blog

  • Umubiligi yambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ni nyuma y’uko ikipe ye ari yo yegukanye agace ka mbere ka yo.

    Uyu munsi ni bwo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rya 2024 ryatangiye, rikaba ari inshuro ya 16 ririmo kuba kuva ribaye mpuzamahanga, akaba inshuro ya 6 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

    Iyi Tour du Rwanda ikaba ari yo yari yitabiriwe n’abakinnyi benshi aho abasiganwa batangiye ari 94 ni mu gihe umwaka ushize batangiye ari 93.

    Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye bakinnye Tour de France nka Chris Froome wa Israel Premier Tech, wakinnye Tour de France 10, ayitwara kane. Hari kandi Julien Simon (8), Pierre Latour (5), Tsgabu Grmay (3), Merhawi Kudus (1), Paul Ourselin (1) na Fabien Doubey (1).

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakaba kababaye uyu munsi aho ari amakipe 19 yakinnye no gusiganwa n’ibihe ‘Team Time Trial.’

    Abasiganwa bahagarukiye kuri Kigali Arena mu makipe [imwe ukwayo], banyure Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC ku ntera y’ibilometero 18,3.

    Aka gace karangiye Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, yambaye umwambaro w’umuhondo ku Munsi wa Mbere wa Tou du Rwanda 2024 nyuma y’uko ikipe ye yabaye iya mbere, akaba ari we ukoresha ibihe bito.

    Uko amakipe yakurikiranye

    Soudal Quick-Step Devo Team: 20′:32″
    Israel Premier Tech: 21’08”
    Lotto-Dstny: 21’24”
    UAE: 21’26”
    TotalEnergies: 21’27”
    Eritrea: 21’39”
    Astana: 21’43”
    Groupama-FDJ: 21’52”
    Rwanda: 21’56”
    Polti -Kometa: 22’02”
    Bingoal-WB
    Afurika y’Epfo: 22’43”
    Java-InovoTec: 22’47”
    Bike Aid: 22’50”
    CMC Africa: 23’07”
    Maurice: 23’10”
    Algeria: 24’00”
    Ethiopia: 24’02”
    May Stars: 25’31”

    Umubiligi Jonathan ni we wegukanye wambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubiligi-yambaye-umwambaro-w-umuhondo-ku-munsi-wa-mbere-wa-tour-du-rwanda

  • Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 94. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

    Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

    Abasiganwa mu gace ka mbere barakoresha imihanda ya: BK Arena-Simba Kimironko-KIE-Rwahama-Chez Lando-Prince House-Sonatube-Kicukiro Centre-SP Kicukiro-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Cadillac-Ku kabindi-KCC izaba ifunze kuva 9h30-13h30.

    Ikipe ikina gute mu muhanda?

    Mu gihe ikipe ihagurutse hari uko abakinnyi bakina bahanganye ariko badasiganwa.

    Ibi bikorwa mu buryo bubiri harimo gukora umurongo umwe ugororotse, (Single Paceline). Hano umukinnyi uri imbere, aba agomba kwihuta cyane kuburyo abandi bane bagendera ku muvuduko ariho.

    Icyo gihe iyo wa mukinnyi amaze kuruha, asubira inyuma hakagira undi uyobora noneho wawundi wari inyuma bakamurinda umuyaga ubundi agafata akanya ko kuruhuka ariko batamusiga. Ibi bikunze gukorwa mu gihe abakinnyi bagihaguruka.

    Ubundi buryo bwa kabiri, ni igihe abakinnyi bakora imirongo ibiri iteganye, ubundi bagasiganwa ku muvuduko wo hejuru, ariko ibi bikorwa mu gihe abakinnyi benda gusoza.


    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda. 

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano. 

    Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

    Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

    Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

    Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Agace amakipe asiganwa n’ibihe (Team Time Trial) gakinwa gute?

    Aka gace gakunze kuba mu masiganwa y’amagare amara umunsi urenze umwe. Muri aka gace, buri kipe ihagurukira rimwe igakora intera yateganyijwe, ubundi bakabara ibihe.

    Buri kipe ihagurutse bisaba ko abakinnyi bakoresha umuvuduko wabo wose ushoboka, kandi badasiganwa.

    Aho bigoraniye ni uko muri aka gace, habarwa ibihe by’umukinnyi ubanziriza uwa nyuma winjiye ku murongo muri buri kipe.

    Urugero-Ikipe ihagurukanye abakinnyi 5, umukinnyi wa kane ibihe yakoresheje, nibyo bihabwa ikipe ye, bivuze ko umukinnyi wa 5 niyo yagenda buhoro nta kibazo.

    Muri aka gace kagiye gukinirwa i Kigali, amakipe 19 agiye gukina, buri kipe ifite abakinnyi 5 usibye Algeria ifite abakinnyi 4.

    Uko Isiganwa rizagenda mu gihe cy'iminsi umunani:

    1.Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare, harakinwa agace ka mbere gatangirira kuri BK Arena gasorezwe kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 18.3 Km.

    2.Ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare, hazakinwa agace ka kabiri kazatangirira Muhanga gasorezwe Kibeho ku ntera ya 129.4Km

    3.Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, hazakinwa agace ka gatatu kazatangirira i Huye gasorezwe Rusizi ku ntera ya 140.3

    4.Ku Gatatu tariki 21 Gashyantare, hazakinwa agace ka Karongi na Rubavu ku ntera ya 93Km.

    5.Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, hazakinwa agace ka Musanze gasorezwe mu Kinigi (Kwita Izina) ku ntera ya 140.3 Km.

    6.Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare, abasiganwa bazahagurikira Musanze basoreze Mont Kigali ku ntera ya 93.3 Km.

    7.Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare, abasiganwa bazatangirira Rukomo kasoreze Kayonza ku ntera ya 158Km.

    8.Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare, hazaba agace ka nyuma hazabera kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 73.600 Km. Muri rusange abasiganwa bazakoresha 718.9 Km.

    Ikipe ya DSM yasezeye mu irushanwa habura amasaha mbarwa ngo irushanwa ritangire

    Police yasabye Abanyarwanda kwitwararika muri iki gihe cya Tour du Rwanda:

    Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yakanguriye Abaturarwanda gushyigikira iri siganwa birinda icyo ari cyo cyose cyabangamira abasiganwa cyangwa se kikabateza impanuka.

    Yagize ati: “Isiganwa rizazenguruka mu mijyi, mu masanteri y'ubucuruzi no mu bice by'ibyaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, kandi nk'uko byakunze kugaragara, haba hari umubare munini w’abafana; aho abasiganwa bahagurukira n'aho isiganwa risoreza ndetse no ku mihanda, bishimiye gukurikirana iri rushanwa.'

    Yakomeje ati: 'Icyo tubasaba ni ukwirinda kwambuka umuhanda mu gihe abasiganwa batambuka, gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abapolisi cyane cyane mu duce tuberamo isiganwa, kwirinda kwegera umuhanda cyangwa gusiga abana hafi yawo nta muntu mukuru bari kumwe. “

    Boniface Rutikanga yavuze ko mu gihe iri siganwa rizaba riba, imihanda imwe n'imwe izafungwa mu gihe ikoreshwa n'abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.

    Ati: “Bizaba ngombwa ko imihanda imwe n’imwe ifungwa by’igihe gito kugira ngo byorohereze abasiganwa. Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutegereza bihanganye kugeza igihe imihanda yongeye gufungurwa cyangwa bagakoresha indi mihanda bazerekwa n’abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore no gufasha mu migendekere myiza y'isiganwa ry'amagare.'

    Ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kwitwara neza muri iri siganwa, ni nyuma y’uko isoje imyiteguro kuri uyu wa Gatandatu

    Amakipe 19 yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024

    1.UCI PRO TEAMS (Icyiciro cy'amakipe akomeye)

    Israel-Premier Tech (Israel)

    TotalEnergies (France)

    Polti-Kometa (Italy)

    Bingoal-WB (Belgium)

    2.UCI CONTINENTAL TEAMS

    Java Inovotec (Rwanda)

    May Stars (Rwanda)

    Soudal – Quick-Step (Belgium)

    Astana Qazaqstan Development Team (Kazakhstan)

    Lotto Dstny Development Team (Belgium)

    Groupama-FDJ (France)

    Bike Aid (Germany)

    3.NATIONAL TEAMS (Amakipe y'Ibihugu)

    Rwanda

    Algeria

    South Africa

    Eritrea

    Ethiopia

    Italy

    Mauritius

    4.MIXED AFRICAN NATIONS TEAM (Amakipe y’ibihugu yishyize hamwe)

    -World Cycling Centre Africa

    Muhoza Eric uhagarariye Team Rwanda muri Tour du Rwanda, yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza muri iri siganwa, kuko babonye imyitozo ihagije, kandi n’abo bariteguye.

    Muhoza yavuze ko hamwe n’umutoza w’Umufaransa bafite biteguye kwitwara neza. Yavuze ko bagiye guhurira mu isiganwa n’abakinnyi Mpuzamahanga, bizafasha kwitinyuka. Ati 'Ni ibintu byiza gukinana n'abantu bakomeye bituma natwe twitinyuka tukaba twumva ko bishoboka ko twatsinda.'

    Mera Kudus waciye agahigo ko kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2012 ari muto (Yari afite imyaka 18), yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16, avuga ko afite icyizere cy’uko we n’ikipe ye bazitwara neza muri iri rushanwa. Ati “Niteguye gukorana n’ikipe yanjye tukegukana isiganwa.”

    Yavuze ko kuva 2012 yitabira Tour du Rwanda, abona ko iri siganwa rigenda ritera imbere kandi rivugururwa yaba ku ruhande rw’abakinnyi ndetse n’abaritegura. Uyu mukinnyi yashimangiye ko Tour du Rwanda riri mu masiganwa akomeye.

    Tour du Rwanda ya 2024 irihariye, kuko irimo amakipe arindwi (7) mashya- Harimo Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).

    Mu 2023, Tour du Rwanda yarimo amakipe icyenda mashya, n'aho mu 2022 harimo amakipe mashya atanu (5).

    Henok Mulubrhan, umunya Erytrea ni we wegukanye Tour du Rwanda ya 2023:

    Ku wa tariki 26 Gashyantare 2023, nibwo uyu musore yahize bagenzi be yegukana irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.

    Yasoje agace ka nyuma ka munani yasize bagenzi be, ku ntera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'umujyi wa Kigali.

    Mulubrhan usanzwe ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy'u Butaliani, yakoresheje amasaha 2, minota 04 n'amasegonda 52.

    Perezida Paul Kagame niwe washoje iryo siganwa ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Mulubrhan yari yegukanye kandi agace ka gatatu (niko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

    Mu ijambo rye, yavuze ko kwegukana Tour du Rwanda ari inzira yo kwitabira andi marushanwa. Ati 'Utsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''

    Yongeraho ati: “(Ni) intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139805/live-ikaze-mu-gace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-kagiye-kubera-i-kigali-amafoto-139805.html

  • KNC yongeye kumwenyura nyuma yo kubona amanota 3 yaherukaga gukura kuri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona, Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yabonye insinzi imbere y'ikipe ya Gorilla FC.

    Umukino warangiye, Gasogi United itsinze Gorilla FC igitego 1-0. Iyi kipe yongera kubona intsinzi nyuma y'imikino ine yari imaze idatsinda.

    Byatumye Gasogi United ihita ifata umwanya wa 8 n'amanota 26.

    Source : https://yegob.rw/knc-yongeye-kumwenyura-nyuma-yo-kubona-amanota-3-yaherukaga-gukura-kuri-murera/

  • Umusimbura wa Luvumbu yaba ari uyu? Kapiteni mushya wa Rayon Sports yatumye iyi kipe yiyunga n’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni mushya wa Rayon Sports, Muhire Kevin yafashije iyi kipe kubona insinzi imbere y'ikipe ya Etoile de l'Est, mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona.

    Rayon Sports yatsinze Etoile de l'Est igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin usigaye ari Kapiteni nyuma y'aho Rwatubyaye Abdul asize ikipe akigira mu ikipe yo muri Amerika.

    Rayon Sports yabonye amanota 3 mu gihe yari imaze iminsi itakaje abakinnyi nka Rwatubyaye, Ojera na Luvumbu.

    Source : https://yegob.rw/umusimbura-wa-luvumbu-yaba-ari-uyu-kapiteni-mushya-wa-rayon-sports-yatumye-iyi-kipe-yiyunga-nabafana-bayo/

  • Premier League: Chelsea yihambiye kuri Manche… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza wabaye kuri uyu wa Gatandatu Saa moya n’iminota 30 ubera ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium.

    Watangiye ikipe ya Manchester City iri hejuru kuko ku munota wa 2 gusa Julian Alvarez yarekuye ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane.

    Umukino wakomeje Manchester City ikomeza kurusha Chelsea ari nako Erling Haaland abona uburyo imbere y'izamu nk’aho yabonye umupira mwiza ashyiraho umutwe ariko unyura impande y'izamu gato cyane.

    Ku munota wa 23 Chelsea yarase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Malo Gusto yahaye Nicolas Jackson imbere y’izamu ari wenyine ariko kuwutereka mu nshundura biramunanira.

    Ikipe ya Chelsea yaje kubona igitego gitsinzwe na Rahim Sterling nyuma yo gucenga Kayle Walker ku mupira yahawe na Nicolas Jackson ku munota wa 42.

    Manchester City yashatse uko yakwishyura biranga bajya kuruhuka Chelsea ikiyoboye n'igitego 1-0.

    Igice cya Kabiri cyaje Manchester City ikomeza gusatira cyane ariko abakinnyi bayo bakarata uburyo bwinshi.

    Mu munota 56 Chelsea yarase ibitego byabazwe ku mipira yabaga iri kurekurwa na Rahim Sterling ndetse na Ben ChilWell ariko umunyezamu wa Manchester City aba ibamba.

    Umukino wakomeje gukinwa Manchester igerageza uburyo bwose bushoboka ngo yishyure ariko abasore ba Chelsea barimo Axel Disasi bagakomeza kuba ibamba.

    Ku munota wa 83 Manchester City yaje kwishyura ku ishoti riremereye ryarekuwe na Rodri maze riragenda rikubita ku kuguru kwa Trevoh Chalobah umupira ujya mu izamu.

    Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 maze Liverpool na Arsenal zibyungukuramo mu bijyanye n’urutonde rwa shampiyona.

    Kuri ubu Manchester City ifite umukino w’ikirarane iri ku mwanya wa 3 n’amanota 53, Arsenal ku mwanya wa 2 n’amanota 55 naho Liverpool yo ikaba iri ku mwanya wa 1 n’amanota 57. Ikipe ya Chelsea yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 35.

    Rahim Sterling yishimira igitego yatsinze cya Chelsea 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139799/premier-league-chelsea-yihambiye-kuri-manchester-city-liverpool-na-arsenal-zijya-mu-nyungu-139799.html

  • Masera Sister Hope ufite indirimbo zirenga 35… – #rwanda #RwOT

    Sisiter Hope amaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana. Akora umuziki akawufatanya n'umurimo w'ivugabutumwa no kwamamaza ingoma y'Imana. Ubusanzwe ni Masera 'Umubikira' mu idini Gatolika. 

    Kuri ubu abarizwa muri Region Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali. Yibukije abantu n'Abakiristo bose gutegereza amasezerano y'Imana, naho yatinda. Ni ubutumwa yatanze abunyujije mu indirimbo yise 'Ndacyategereje”. 

    'Dore ndi hano ndacyategereje rya sezerano ryanjye wambwiye, iyakuremye yaragutatse uri uw’agaciro, uwo uriwe wese waba umushomeri cyangwa ufite uburwayi budakira'. Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo “Ndacyategereje” ya Sister Hope.

    Sr Sister Hope amaze imyaka ine atangiye umuziki kuko yawutangiye mu mwaka wa 2020 – ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Amaze gukora indirimbo zirenga 35 harimo nka Humura shenge, Uburenganzira bw'Umwana, Unaisaidia mungu, Winsiga nicaye;

    Abayo Sandirine yahimbiye umunyamakuru ukora ibyegeranyo bitandukanye n’izindi nkuru. Kwinjira mu muziki kwe, byabanjirijwe no kwinjira mu murimo w'ivugabutumwa ryo kwamamaza ingoma y'Imana avuga ko yatangiye afite imyaka icyenda.

    Sister Hope yavutse mu mwaka wa 1985, afite umubeyi umwe ariwe Mama we witwa Musaninyange Therese, akaba avuka mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro, akagali Rubona, Santarare ya Gakenke, Paruwasi ya Kiziguro, Diyoseze Byumba.

    Sister Hope yasoje amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire Baptiste de la Fraternite (E.S.B.F Gisenyi, akaba afite impamyabumenyi mu icungamutungo. Ibyo akora byose abifatanya no kwamamaza ingoma y'Imana. 

    Sister Hope amaze gukora indirimbo zirenga 35

    Avuga ko urugendo rwe rw'ubuhanzi arufatanya n'umuhamagaro. Yibitseho n'impano yo gucuranga gitari akaba ageze no ku rwego rwo kwigisha gucuranga no kuririmba mu majwi Korari zidatndukanye. Yagiye ajya mu bihugu bitandukanye nka Congo, Tanzania, Uganda na Kenya nk'umwe mu bihaye Imana b’aba Misiyoneri (Missionary).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sister Hope yagize ati: 'Njye natangiye umurimo wo kwamamaza ingoma y'Imana nkiri muto, mfite imyaka icyenda, ntabwo nabitegetswe n'ababyeyi ngo babimpitiremo ahubwo ni umuhamagaro kuko njye nahamagawe n'ijwi ry'Imana;

    Ndumvira niyemeza kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kirisito no gusengera abatuye isi, kuko njye ndibuka ndi muto nakundaga gusenga cyane ndetse n’ubu. Urugendo rurakomeje kuko ndi kumwe na Yezu udukunda byahebuje. Yego navukiye mu muryango ukijijwe ni byiza ariko nagiye mu muryango w’abihaye Imana ku bwo kubikunda no guhamagarwa na Kristo”.

    Yavuze ko kuba ari Masera akabifatanya n'ubuhanzi “ntabwo ari inzira yo guta umuhamagaro nk’uko benshi babitekereza, ahubwo byuzuza umuhamagaro wanjye kuko burya uririmbye aba akoze amasengesho byikubye kabiri”. 

    Ku bw’ibyo ahamya ko bimwukaba rwose. Ati “Birumvikana ntabwo bisenya ahubwo binyongerera imbaraga mu rugendo rwanjye kandi bizagera no ku rwego mpuzamahanga ndabyizeye kubera Imana natangiye no kuririmba mu zindi ndimi urugero Igiswahili!.”

    Akomeza agira ati: 'Impamvu ikomeye nakoze iyi ndirimbo “Ndacyategereje” nashakaga kwibutsa abantu bose ko Imana yaturemye idukunda ikatugira beza kandi yaturemeye imirimo myiza, ikadusezeranya ibyiza amasezerano y’ibyiza kuri twe”.

    Ati “Bityo ntidukwiye kwiheba ngo twumve ko byayinaniye ahubwo dukwiriye kuguma ku birindiro tugategereza isezerano ry'Imana nubwo twaba dukennye, dushonje, dufite uburwayi budakira, cyangwa mu rugo byagoranye tubona ntagutabarwa ariko Imana irahari”.

    Sister Hope yaboneyeho kwibutsa abakunzi be bakunda ibihangano anyuza kuri YouTube ye ariyo Mukamana Esperance Sr Hope nk’uko badahwema kubimwereka, abashimira urukundo rwabo badahwema kumugaragariza.

    Yanabasabye gukomeza kureba ibihangano bye bakumva ubutumwa bukubiyemo kuko ari cyo “mba nshaka ko bumva ubutumwa bwiza bagahinduka abana b’Imana, bakava mu bidatunganye bagahindukirira Yezu Kiristo bakanabisangiza abandi”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NDACYATEGEREJE” YA SISTER HOPE

    Sister Hope aririmba anicurangira gitari

    Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel (Director Melvin Pro)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139764/masera-sister-hope-ufite-indirimbo-zirenga-35-yifuza-kugeza-umuziki-we-ku-rwego-mpuzamahan-139764.html

  • Rwanda & Burundi : Amakipe yaho azakina amatsinda kunshuro yayo yambere ni iyihe izagera kure?. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize 16 Gashyantare 2024 nibwo habaye tombola yo gushyiramu mu matsinda amakipe 12 azakina amatsinda amakipe yabonye uruhushya (ticket) two kuyakina.

    Imikino yo mw'itsinda rya Kalahari izakinirwa mu mujyi wa Pretoria, igizwe n'amakipe Cape Town Tigers yo muri south Africa, Fath Union Sport yo muri Morocco, iyi ni ku nshuro ya mbere yitabiriye aya marushanwa, Petro de Luanda yo muri Angola na Dynamo yo mu Burundi. Imikino muri ir'itsinda izaba guhera tariki 9 kugeza 17 z'ukwezi kwa gatatu.

    Imikino yo mw'itsinda rya Nile yo izakinirwa mu mujyi wa Cairo muri Misiri. Iyo yo igizwe n'amakipe nka Al Ahly yo muri Misiri ari nayo ifite iki gikombe, Al Ahly Ly yo muri Libya yitabiriye bwa mbere imikino y'amatsinda, Bangui SC yo muri Central African Republic na City Oilers yo muri Uganda. Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki ya 19-27 y'ukwezi kwa gatatu.

    Itsinda rya gatatu ari na ryo rya nyuma ni rya Sahara , Rizakinira I Dakar muri Senegal. Iri tsinda ririmo AS Douanes yo muri Senegal , Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunisia na APR Basketball Club yahano iwacu mu Rwanda izaba izaba yitabiriye bwambere iyi mikino.

    Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki 4-12 Mata 2024 .

    Akarere ka Afuriko y'iburasira zuba gahagarariwe n'amakipe atatu ari yo City Oilers yo muri Uganda, APR BBC yo mu Rwanda na Dynamo yo mu Burundi.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-burundi-amakipe-yaho-azakina-amatsinda-kunshuro-yayo-yambere-ni-iyihe-izagera-kure/

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, nibwo umusore witwa NDAYISHIMIYE Barthasard, ukina mu ikipe y'igihugu Amavubi U18 yafashe rutemikirere yerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich y'abato.

    Mu mwaka ushize nibwo Barthasard wari kumwe n'abasore bakina mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda bagiye mu Budage maze uyu musore yitwara neza baramubengukwa.

    Ubu yagiye muri iyi kipe, aho biteganyijwe ko azakoramo igeregezwa ry'amezi 4 yaritsinda akaba umukinnyi wemewe wa FC Bayern Global Academy.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-yamaze-kwerekeza-mu-ikipe-ya-bayern-munich-yo-mu-budage/

  • Miss Nishimwe Naomie agiye gukora ubukwe n’um… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mutarama 2024, ni bwo Michael Tesfay ufite inkomoko muri Ethiopia, yateye intambwe yambika impeta umukunzi we Nishimwe Naomie, mu birori byihariye byabereye muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

    Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Nishimwe yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu ntikimbaho sinzigerea nyibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo ntabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye. N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) nicyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho.

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y’ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n’abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n’ibindi.

    Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n'umugabo wazanye umunezero n'ibyishimo mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Ntakindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugirango ikomeze kuguha imigisha n'ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho…'- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y'amavuko.

    Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n'umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo, uko bamenyanye n'ibindi biteye amatsiko kuri bo.

    Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w'inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y'abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

    Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza 'tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n'abavandimwe be]'. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi 'ni beza cyane'.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri Restaurant na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

    Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka Nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambyuye.

    Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy'uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

    Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

    Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati 'Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Naomie yavuze ko yatunguwe n'ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

    Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

    Naomie avuga ko 'nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza'. Avuga ko ageze ku ifoto ye 'nahise mvuga ko nta mukunzi mfite'.

    Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n'umukobwa uzwi.

    Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.'

    Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.

    Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Michael
     

    Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo Michael yambitse impeta umukunzi we Naomie nyuma y'imyaka ibiri bakundana 

    Naomie yavuze ko ari gukorana na Michael ku mushinga we ujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe

     

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere bazashyira hanze 'invitation' z'ubukwe 

    Naomie asobanura umukunzi we nk'umuntu ucisha macye kandi umukunda









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139794/miss-nishimwe-naomie-agiye-gukora-ubukwe-numukunzi-we-139794.html

  • Ndagukunda! Chriss Easy yananiwe guhisha amar… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Nyakanga, havuzwe amakuru ko umuhanzi Rukundo Christian Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy yaba ari mu rukundo na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 akabasha kugera mu 10 ba mbere, gusa iyo wabimubazaga yarabyitarutsaga, akavuga ko ari inshuti zisanzwe.

    Umuhanzi Chriss Easy nawe ari mu bifurije umunsi mwiza Pascaline wagize isabukuru y’amavuko.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Chriss Easy yabwiye Pascaline mu ruririmo rw’icyesipanyoro aho yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko Mamie! Ni wowe utunganye, komeza ukundwe n’Imana, ndagukunda.”

    Pascaline nawe ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye, ahubwo yahise amusubiza ati: “Uw’ingenzi… Mpora nshimira Imana ku bwawe. Ndagukunda.”

    Mu bandi bantu b’ibyamamare bifurije isabukuru nziza uyu mukobwa biganjemo abanyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda harimo Miss Kayumva Darina wamusabiye imigisha akamushimira kuba akomeje kumubera inshuti nziza;

    Sabine Mutabazi, Kelia Ruzindana, Bahari Ruth, Davis D, Umutesi Denise, Keza Maolithia, Young Grace, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Mutesi Jolly, Uwimana Jeanette, Irasubiza Alliance, Umuratwa Anitha Kate, n’abandi.

    Nubwo Chriss Easy iyo abajijwe iby’urukundo rwe na Pascaline aryumaho rimwe na rimwe akanabitera utwatsi, InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya neza ko aba bombi bari mu rukundo kuva mu mwaka ushize. Nyura hano usome inkuru irambuye igaragaza ibimeyetso simusiga bigaragaraza ko urukundo rwabo rugeze ahashushye.

    Chriss Easy yibukije Pascaline ko amukunda ku isabukuru ye y’amavuko

    Pascaline nawe amubwira ko amukunda

    Pascaline yishimye ko akiriho ku munsi we w’amavuko

    Ibyamamare byiganjemo abo bahuriye muri Miss Rwanda bamwifurije isabukuru nziza

    Bivugwa ko amaze igihe kirekire mu rukundo n’umuhanzi Chriss Easy

    Hashize igihe kinini Chriss Easy ahakana iby’urukundo rwe na Pascaline

    Kuri ubu yemeje ko amukunda bidasubirwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139789/ndagukunda-chriss-easy-yananiwe-guhisha-amarangamutima-ye-ku-isabukuru-ya-pascaline-amafot-139789.html