Blog

  • Djabel na Rwatubyaye batangiye neza, Kwizera Olivier afasha ikipe ye – Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel, nyuma yo gusinyira ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya mu cyiciro cya mbere muri Iraq, yakinaga umukino we wa mbere ndetse babyitwaramo neza batsinda Naft Maysan.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize. Amwe mu makipe ntabwo yakinnye aho ari mu karuhuko.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 15 Gashyantare 2024 mu mukino iyi kipe yatsinzemo Al-Lewaa 3-2.

    Nyuma y’umunsi wa 23 Al Kawkab iri ku mwanya wa 11 n’amanota 30, Neom ya mbere ifite 51.

    Runanguka Steve- Al Nojoom

    Ntabwo Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ku wa Kane w’icyumweru gishize aho yanganyije na Al-Zulfi 1-1. Rubanguka Steve yari mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 21.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 21 aza gusimburwa ku munota wa 81 mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzwemo na Westerlo 2-1ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024

    Nyuma y’umunsi wa 25 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 28, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 62.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo 3-1 Kortrijk ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 62 nyuma y’umunsi wa 26.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, yatsinze FC Eindhoven 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26. Emeran ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 44 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 57.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ntabwo yari muri 18 ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya AFC Leopards yo muri Kenya yanganyaga na Kakamega Home Boyz 0-0.

    Nyuma y’umunsi wa 22, iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 31 ku rutonde ruyobowe na Gor Mahia n’amanota 47.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024 Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya bari ku ntebe y’abasimbura ubwo batsindaga City Stars 1-0. Gor Mahia iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 47 ni nyuma y’umunsi wa 22.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi na Al Ahli Tripoli mu cyiciro cya mbere muri Libya, ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 15 Gashyantare 2024, batsinze Olympic Azzaweya 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 12 iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 29.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Impera z’icyumweru ntabwo zagenze neza kuri Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize batsindwaga Al Ahli Benghazi 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11. Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 5 n’amanota 18 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 25.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira batsinzwe Métlaoui 3-1.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yanyagiyemo Oujda 5-0mu mukino w’umunsi wa 19. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 43.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ejo hashize Meddie Kagere yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatijwemo na Singida Fountain Gate yanganyijemo na JK Tanzania 0-0.

    Nyuma y’umunsi wa 16, Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 19, Yanga ya mbere ifite 43.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari ku ntebe y’abasimbura ejo hashize ubwo batsindaga Golden Arrows 3-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n’amanota 24 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi Sundowns na 39.

    Manishimwe Djabel – Al-Quwa Al-Jawiya

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize Al-Quwa Al-Jawiya ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Iraq yanyagiraga Naft Maysan 4-0 mu mukino w’umunsi wa 14 . Manishimwe Djabel yari yabanje mu kibuga akaba wari n’umukino we wa mbere muri iyi kipe. Iyi kipe ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya FC Shkupi mu cyiciro cya mbere muri Macedonia avuye muri Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul ejo hashize yakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe ubwo banyagiraga Voska Sports 3-0. Ubu iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 41.

    Manishimwe Djabel yatangiye neza mu ikipe ye nshya muri Iraq

    Kwizera Olivier yafashije ikipe ye mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Djabel-na-Rwatubyaye-batangiye-neza-Kwizera-Olivier-afasha-ikipe-ye-Uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru

  • Amstel na MTN mu bahembye abakinnyi bitwaye n… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, nibwo isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda ryakinwaga ku nshuro ya 16 mu Rwanda. Ni isiganwa ryakinwe mu buryo ikipe yakinaga ihanganye n'igihe, Soudal Quickstep niyo yegukanye aga gace ikoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Nubwo iri rushanwa ryakinwe ku buryo amakipe ahanganye n’ibihe,byatumye abakinnyi bitwaye neza baboneka ndetse baranahembwa.

    Uko ibihembo byatanzwe

    Umukinnyi mwiza ku rutonde rusange yabaye Jonathan Vervenne ukinira Soudal Quickstep, akaba yahembwe na Visit Rwanda, umukinnyi watowe nk’uwegukanye agace yabaye William Junior Lecerf ukinira Soudal Quickstep akaba yahembwe na Amstel.

    Umukinnyi muto witwaye neza, yabaye Milan Donie akaba yahembwe na Prime Insurance. Umunyarwanda witwaye neza, yabaye Samuel Niyonkuru akaba yahembwe na Forzza bet. Umunyafurika mwiza yabaye Merhawi Kudus akaba yahembwe na RwandAir

    Umukinnyi mwiza muto ukomoka muri Afurika yabaye Akilu Arefayne, akaba yahembwe na MoMo. Umunyarwanda ukiri muto witwaye neza, yabaye Janvier Shyaka, ahembwa na Ingufu Gun

    Umukinnyi w’agaragaje guhangana yabaye Jan Kino, akaba yahembwe na Horizon Express, mu gihe ikipe nziza yabaye Soudal Quick Step yahembwe na Inyange. 

    Kuri uyu wa mbere Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri karibuhaguruke i Muhanga abakinnyi berekeza i Nyaruguru.

    MTN iherutse gusinya amasezerano y’ubufanye na Tour du Rwamukazajya ihemba umukinnyi muto mwiza w’umunyafurika 




    Uyu ni umwaka wa kane Visit Rwanda itanga igihembo ku mukinnyi uhagaze neza ku rutonde rusange

    Inyange yahembye ikipe yitwaye neza mu gace ka mbere kandi  ninako izakomeza kubikora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139829/amstel-na-mtn-mu-bahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-gace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-amafot-139829.html

  • TdRwanda2024! Umwenda w’umuhondo ubonye nyirawo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiligi Jonathan Vervenne w'imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w'umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ni nyuma y'uko ikipe ye ari yo yegukanye agace ka mbere ka yo.

    Uyu munsi ni bwo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rya 2024 ryatangiye, rikaba ari inshuro ya 16 ririmo kuba kuva ribaye mpuzamahanga, akaba inshuro ya 6 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakaba kababaye uyu munsi aho ari amakipe 19 yakinnye no gusiganwa n'ibihe 'Team Time Trial.'

    Abasiganwa bahagarukiye kuri Kigali Arena mu makipe [imwe ukwayo], banyure Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC ku ntera y'ibilometero 18,3.

    Source : https://yegob.rw/tdrwanda2024-umwenda-wumuhondo-ubonye-nyirawo-ku-munsi-wa-mbere-wa-tour-du-rwanda-2024/

  • Ifaranga ryo muri APR FC ariteye umugongo! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC yabonye Visa maze kumyaka 26 gusa ahitamo kwigira USA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent yasezeye kubo babanye muri APR FC yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'America.

    Nshuti Innocent w'imyaka 26 y'amavuko, ahagaritse umupira w'amaguru akaba agiye gutura muri USA.

    Source : https://yegob.rw/ifaranga-ryo-muri-apr-fc-ariteye-umugongo-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-na-apr-fc-yabonye-visa-maze-kumyaka-26-gusa-ahitamo-kwigira-usa/

  • Best film schools in Uganda 2024 #rwanda #RwOT

    Videography and photography schools in UgandaBest film production schools in […]

    The post Best film schools in Uganda 2024 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/best-film-schools-uganda/

  • Bugesera FC yitambitse APR FC naho AS Kigal… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Saa Cyenda kuri sitade y’akarere ka Bugesera ikipe ya Bugesera FC yari yahakiriye APR FC. Ni umukino wari utegerejwe na benshi barimo n’abafana ba Rayon Sports bari bari inyuma ya Bugesera FC kugira ngo yitambike ikipe y’Ingabo z’igihugu ubundi ikomeze kubarinda ku rutonde rwa shampiyona.

    Ibi niko byaje kugenda , Bugesera FC izonga APR FC binashoboka ko  yari kuyibonamo igitego bijyanye n’uburyo abakinnyi bayo barimo Annie Elijah barataga imbere y’izamu ariko birangira banganyije 0-0.

    Undi mukino wabaga, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino watangiye iyi kipe y’Abanyamujyi ifungura amazamu ku munota wa 1 gusa ku gitego cyari gitsinzwe na Kevin Ebene ariko Marine FC iza kwishyura ku munota wa 32 kuri penaliti.

    Ku wa 75 AS Kigali yaje kubona igitego gitsinzwe na Ishimwe Fiston maze bituma umukino urangira batsinze ibitego 2-1.

    Kuri iyi saha kandi ikipe ya Muhazi United yari yakiriye Police FC kuri sitade y’akarere ka Ngoma maze umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.

    Kuri ubu ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 46 n’umukino umwe w’ikirarane, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 42 mu gihe Etoile de l’Est ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 13.

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali bari babanje mu kibuga 

    Abakunzi 11 ba Marine FC bari babanje mu kibuga 

    Kevin Ebene yishimira igitego cya 1 yatsinze 

    Abakinnyi ba Marine FC bishimira igitego cyo kwishyura bari babonye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139821/bugesera-fc-yitambitse-apr-fc-naho-as-kigali-igarika-marine-fc-amafoto-139821.html

  • Bralirwa yamuritse amazi mashya ‘Vital’o, Mis… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 17 Gashyantare 2024 n’ibwo uruganda ruhiga ibindi mu kwenga no gucuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa Plc’ yamuritse amazi mashya ya Vitalo'O, mu birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant.


    Ni ibirori byatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho uwinjiraga wese yahabwaga icyo kunywa asanzwe ashobora byumwihariko mu byengwa na Bralirwa Plc isanzwe ikorana na Heineken.

    Amazi yamuritswe ari mu macupa abiri ariyo, irya santilitilo 50 rikozwe muri pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n'irya santilitilo 30 ry'icyuma  ryo risubizwa ku ruganda.

    Amazi ya Vitalo'O ntabwo ahenze kuko iryo mu icupa rya santilitilo 30 rigura 500 frw, mu gihe irya santilitilo 30 rigura 700 Frw.

    Umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada, yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye kuri uru ruganda rumaze imyaka 67.

    Mu ijambo rye yagize ati “Mu myaka 67 Bralirwa Plc yakoze uko ishoboye kugirango abakiliya bayo bagerweho ibinyobwa bifite ubuziranenge.

    Igihe cyose dushyira imbere gushyira inshingano zacu mu bikorwa, duhanga udushya kugirango dushimishe abakiliya bacu”.

    Avuga ko Bralirwa izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango abakiliya babo babone ibyo bagombwa bitabahenze kandi bifite ubuziranenge.

    Aya mazi ya Vital’O aje ku isoko ahasanga andi ya ‘Vitalo'O yamenyekanye nka Eau Gazeuse imaze imyaka 50 ku isoko.

    Uyu muyobozi avuga ko gushyira ku isoko amazi mashya ya Vital’O, ari ugukomeza guhaza ibyifuzo by’ababagana kugirango barusheho kunogerwa na serivisi bahabwa dore ko ibyifuzo byiyongera umunsi ku munsi.

    Ibi birori byaranzwe no kunywa no kurya, byitabiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse na Dj Marnaud wari umuvangamuziki

    Bralirwa Plc yamuritse amazi mashya ku isoko ry’u Rwanda 

    Abayobozi muri Blarirwa bishimiye gushyira hanze amazi mashya 

    Abantu bizihiwe mu birori byo kumurika amazi ya Vital’O

    Dj Marnaud niwe wavanze imiziki muri ibi birori 

    Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ni umwe mu bari babukereye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139808/bralirwa-yamuritse-amazi-mashya-vitalo-miss-iradukunda-liliane-aritabira-amafoto-139808.html

  • Kigali: Bagiye gufata umurambo batungurwa no gusanga warashangukiye muri Moruge(Morgue) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, umuryango wapfushije umwana w'umukobwa wazindukiye ku bitaro bya Nyarugenge biherereye munsi y'ahazwi nko ku ryanyuma i Nyamirambo gufata umurambo w'umwana wabo, nyuma yo kwishyura batungurwa no gusanga warashangutse bitewe n'uko ububiko bushyirwamo imirambo(Morgue) bwabuze umuriro, nta bukonje.

    Amakuru intyoza.com ikesha abo mu muryango w'uyu nyakwigendera witwa Niyongira Marie aravuga ko yapfuye ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 mu masaha ya nyuma ya saa sita, akajyanwa mu buruhukiro bw'ibi bitaro bya Nyarugenge ariko mu kuza gutwara umurambo bagatungurwa no gusanga umurambo warashangutse kuko ububiko bukwiye kuba bukonje nta muriro wagezemo, ibyo bavuga ko ari ikibazo gikomeye kigaragaza uburangare bw'abakozi mu nshingano zabo.

    Ubuyobozi bw'ibitaro  bya Nyarugenge bwemera ko iki kibazo koko cyabaye ho, ko umurambo washyizwe mu bubiko( Morgue) ariko abakozi babishinzwe bakaba baragize uburangare. Bahamya ko bagiye gufata ingamba ku buryo ikibazo nk'iki kitazongera.

    Dr William Kanyankore, umaze iminsi mike ahawe kuyobora ibi bitaro yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo cyabaye ari abakozi barangaye nti babashe kumenya niba umuriro ugera mu bubiko( Morgue), bikarangira habuze ubukonje bityo umubiri wa Nyakwigendera ukangirika.

    Nubwo yemera ko hari amakosa yabaye, avuga ko umubiri utashangutse, ko ndetse ngo Icyuma gikonjesha( Firigo) atari uko kitari gicometse. Ati' Ibyo bakubwiye byo gushwanyagurika ntabwo byabayeho, no kuba Filigo itaracometswe ntabwo ari byo, ahubwo Sirikwi (Circuits) yarabaye Filigo imwe Purize irimanura'.

    Akomeza avuga ko ibyabaye nubwo nta wabyishimira ariko ari ibintu bijya bibaho ariko na none atari ibyo kurebera gusa. Ahamya ko nawe yahise yihutira kuhagera kugira ngo abyikurikiranire, ko kandi abakozi bagize uburangare kugera kuri uru rwego baza kubibazwa kuko bigaragara ko habayemo uburangare bukomeye.

    Kubera ko isanduku yo gutwaramo umurambo yabaye ntoya, bitewe nuko wari wangiritse, ibitaro byabahaye indi babona ubuwutwara. Muganga Kanyankore yemereye intyoza ko ari ibitaro byabahaye iyi sanduku kuko ngo indi yabaye ntoya. Ahamya kandi ko nk'umuyobozi mushya, agiye kurwana no gufasha guhindura ibitameze neza mu kigo.

    Nyakwigendera, yari amaze iminsi yarakoze impanuka aho yaguye atwawe na Moto akikubita hasi. Nubwo ibi byago byabaye, abaje gutwara umurambo bavuga ko bashima Umuyobozi mushya w'ibi bitaro ariko kandi bagasaba ko yakosora byinshi mu bitagenda muri iki kigo harimo Serivise mbi ihasanzwe ndetse no kuvuga nabi kwa benshi mu bakozi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/18/kigali-bagiye-gufata-umurambo-batungurwa-no-gusanga-warashangukiye-muri-morugemorgue/

  • Marcus Rashford ushobora gusimbura Kylian Mbappe muri Paris saint Germain ibye bihagaze bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe siporo muri Paris saint Germain Louis Campos bivugwa ko yavuze kuri uyu mwongereza w'imyaka 27
    Marcus Rashford ko yajya gukinira ikipe ya Paris saint Germain akaba yayifasha ndetse nubu akaba ari mubakinnyi ikipe ya Paris saint Germain ushakamo umusimbura wa Kylian Mbappe.

    Gusa hari amakuru ashobora kubera Paris saint Germain imbogamizi avuga ko Manchester united yaba yaramwongereye amasezerano ubu akaba afite amasezerano azamugeza muri 2028.

     

    Source : https://yegob.rw/marcus-rashford-ushobora-gusimbura-kylian-mbappe-muri-paris-saint-germain-ibye-bihagaze-bite/

  • Jonathan Vervenne n'ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024 nibwo Umubiligi Jonathan Vervenne ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, yambaye umwambaro w'umuhondo ku Munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2024.

    Ibi Jonathan yabigezeho nnyuma y'uko ikipe ye yabaye yabaye iyambere ubwo abasiganwa basiganirwaga mu mujyi wa Kigali bava kuri BK Arena bagana kuri KCC ku ntera ingana na Kilometero 18 na Metero 300.

    Ni isiganwa ririmo gukinwa uhereye kuri iki cyumweru tariki ya 18 kugeza kuya 25 Gashyantare 2024.

    Tour du Rwanda 2024 yitabiriwe n'amakipe 19 akomoka mu bihugu bitandukanye, iri siganwa rikaba kandi ryitabiriwe n'abakinnyi 94.

    Uko abandi batwayr ibihembo:

    Milan Donie w'imyaka 19, ukinira Lotto Dstny Development Team, yahembwe nk'umukinnyi muto witwaye neza ku munsi wa mbere.

    Peter Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech ni we wahize abandi mu tuzamuko twari mu isiganwa ry'uyu munsi.

    Umubiligi Jan Kino ukinira Soudal — Quick-Step Devo Team ni we wahize abandi mu guhatana kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024.

    Ikipe ye ni yo yitwaye neza, byahesheje mugenzi we, Jonathan Vervenne, kwambara umwambaro w'umuhondo.

    Shyaka Janvier uri gukina muri UCI Mixed Team- Africa ni we Munyarwanda mwiza ukiri muto witwaye neza.

    Uyu ni umwambaro mushya watangiye gutangwa muri Tour du Rwanda, Shyaka w'imyaka 20, asanzwe akinira Les Amis Sportifs y'i Rwamagana. Yari mu bakinnye Shampiyona y'Isi ya 2023 i Glasgow.

    Milan Donie wa Lotto Dstny Development Team ni we wahize abandi muri 'sprint' zari mu isiganwa ry'uyu munsi.

    William Junior Lecerf wa Soudal Quick-Step Devo Team ni we wahembwe na Bralirwa, binyuze muri Amstel, nk'umukinnyi mwiza mu Gace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2024.

    Uko amakipe yasoje akurikiranye nyuma yo gusiganwa n'igihe ibilometero 18,3:

    1. Soudal Quick-Step Devo Team: 20′:32″

    2. Israel Premier Tech: 21'08'

    3. Lotto-Dstny: 21'24'

    4. UAE: 21'26'

    5. TotalEnergies: 21'27'

    6. Eritrea: 21'39'

    7. Astana: 21'43'

    8. Groupama-FDJ: 21'52'

    9. Rwanda: 21'56'

    10. Polti -Kometa: 22'02'

    11. Bingoal-WB: 22'08'

    12. Afurika y'Epfo: 22'43'

    13. Java-InovoTec: 22'47'

    14. Bike Aid: 22'50'

    15. CMC Africa: 23'07'

    16. Maurice: 23'10'

    17: Algeria: 24'00'

    18: Ethiopia: 24'02'

    19: May Stars: 25'31'

    The post Jonathan Vervenne n'ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jonathan-vervenne-nikipe-ye-ya-quick-step-devo-team-begukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jonathan-vervenne-nikipe-ye-ya-quick-step-devo-team-begukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2024