Blog

  • Jeannine yatsinzemo 7 wenyine! Rayon Sports WFC yanyagiye ikipe mu gikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy'ibitego 20-0 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze Tiger WFC ibitego 17-0 mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro.

    Abatsinze ibitego harimo MUKESHIMANA Dorothée watsinze 3, MUKANDAYISENGA Jeannine 7, KANKINDI Fatuma  na KAYITESI Alodie, UWANYIRIGIRA Sifa, NIBAGWIRE Libellée, Mary Chavinda Gibi buri wese yatsinze 1, ndetse na UWIRINGIYIMANA Rosine watsinze 2.

    Rayon Sports WFC yasezereye Tiger WFC ku giteranyo cy'ibitego 20-0, kuko umukino ubanza warangiye Rayon itsinze 3-0.

     

    Source : https://yegob.rw/jeannine-yatsinzemo-7-wenyine-rayon-sports-wfc-yanyagiye-ikipe-mu-gikombe-cyamahoro-ku-giteranyo-cyibitego-20-0/

  • Ibyo KNC yatangaje birangiye abigezeho! Ikipe ya APR FC yari ifite inzozi zo gutwara igikombe cy’Amahoro none Gasogi United ya KNC irabidobeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United y'umukire Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC isezereye APR FC mu mukino y'igikombe cy'Amahoro.

    Hari mu mukono wa 1/4, aho warangiye ari 0-0, bitabaza penaliti birangira Gasogi United ikomeje kuri penaliti 4-3.

    Mbere y'uyu mukino, KNC yari yatangaje ko Gasogi United izatuma inzozi APR FC yari ifite zo gutwara igikombe cy'Amahoro n'icyashampiyona zitaba impamo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-knc-yatangaje-birangiye-abigezeho-ikipe-ya-apr-fc-yari-ifite-inzozi-zo-gutwara-igikombe-cyamahoro-none-gasogi-united-ya-knc-irabidobeje/

  • Nyabugogo: Kazungu yakubise umugeri munda h’umudamu utwite maze imbangukiragutaba ihagera yaguye igihumure anavirirana amaraso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo: Kazungu yakubise umugeri munda h'umudamu utwite maze Imbangukiragutaba ihagera yaguye igihumure anavirirana amaraso.

    Umunyerondo ufata abazunguzayi muri Nyabugogo, uzwi ku izina rya Kazungu yakubise umugore utwite agwa igihumure, ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

    Imbangukiragutaba yahageze uyu mudamu arimo avirirana amaraso kubera umugeri yakubiswe mu nda kandi atwite bituma aruka amaraso.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-kazungu-yakubise-umugeri-munda-humudamu-utwite-maze-imbangukiragutaba-ihagera-yaguye-igihumure-anavirirana-amaraso/

  • Mugisha Moise yagaragaje ikiri kugora abakinn… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Mugisha Moise yongeye kurangiriza mu gikundi cya mbere cya Tour du Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2024, Mugisha Moise yongeye kuba umukinnyi w’umunyarwanda uje hafi.

    Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 18 anganya ibihe na William Junior Lecerf wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amagonda 22. Nyuma y’aka gace, Mugisha Moise aganira n’itangazamakuru, yavuze ko kuba bafite amarushanwa make biri mu bituma bari kugorwa cyane.

    Yagize ati: “Aba bakinnyi bavuye mu masiganwa akomeye, nk’ubu hari abakinnyi turi gukina nabo kuva uyu mwaka watangira bamaze gukina amasiganwa arenze abiri. Njyewe iri ni isiganwa rya mbere ndi gukina urumva ko tutari ku rwego rumwe. 

    Nibura umuntu agerageza gusoreza hamwe nabo kugira ngo ibihe bikomeze kungana, naho gutsinda byo birakomeye ariko birashoboka kuko haracyabura iminsi ine yose”.

    Mugisha Moise agaruka ku gace kazakinwa kuri uyu wa Kane, yavuze ko bazakoresha imbaraga zabo zose. Ati: “Ejo nabyo birashoboka umuntu gukina ku giti cye, iyo ugerageza kwihanganira uburibwe bw’umusozi, hari byinshi wakora, ariyo mpamvu navuga ko ejo hashobora kuba ikintu kandi gikomeye cy’impinduka.

    Kuri ubu, Mugisha Moise ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 17 akaba arushwa amasegonda 7 n’umukinnyi wa mbere.

    Mugisha Moise yatangaje ko ari kurwana n’uko igikundi cya mbere kitamushyiramo ibihe binini, ubundi akazarwana nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139936/mugisha-moise-yagaragaje-ikiri-kugora-abakinnyi-babanyarwanda-muri-tour-du-rwanda-139936.html

  • MTN yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w’Umu… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwaga agace ka 4 kavaga mu karere ka Karongi Kagera i Rubavu ku ntera y’ibilometero bingana na 93. 

    Byarangiye kegukanwe n’Umubiligi William usanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. 

    Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatangwa ibihembo no ku bandi bakinnyi baba bitwaye neza.

    Muri ibi bihembo harimo n’igitangwa na MTN ibinyujije muri MOMO aho iri guhemba umukinnyi mwiza ukiri muto w’Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

    Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n’ubundi wanagitwaye mu duce duheruka 3 duheruka.

    Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame uyobora ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakitiya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiriya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse Miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    Aklilu Arefayne  wahembwe na MTN ibinyujije muri MOMO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139937/mtn-yahembye-umukinnyi-mwiza-ukiri-muto-wumunyafurika-mu-gace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-139937.html

  • Igikombe cy’Amahoro: Gasogi United yatsinze A… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu Saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium aho Gasogi United ariyo yari yakiriye.

    Watangiye ikipe ya APR FC ihererekanya ariko ikabikorera mu kibuga hagati abakinnyi nka Ismail Pitchou na Alain Bacca babonana neza ariko kugera imbere y'izamu ntibikunde. 

    Ku munota wa 18 Uwitwa Victor Mbaoma yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo n'igitego ariko ba myugariro ba Gasogi United barishyira muri koroneri itagize ikivamo.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu yakomeje gusatira cyane kurusha Gasogi United inarata uburyo bwinshi imbere y'izamu nk’aho Apam Bemol yazamuye umupira mwiza ashaka Victor Mbaoma ariko ararangara birangira umupira atagize icyo awumaza.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira Gasogi United nayo yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu rya APR FC aho uwitwa Panzi yarahawe umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ariko awirutseho agiye kuwufata aranyerera uramurengana.

    Mu gice cya kabiri ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje ikomeza gusatira ariko umunyezamu wa Gasogi United, Dauda akitwara neza ayikuramo.

    Umukino wakomeje Gasogi United nayo inyuzamo igasitira binyuze cyane kuri rutahizamu wayo, Panzi gusa ibijyanye n’igitego bikomeza kuba ikibazo.

    Bigeze mu minota 75 amakipe yombi yatangiye kugabanya gusatira aho yatanyiga ko hari iyakwinjizwa igitego bikaza kugorana kwishyura.

    Habura iminota micye ngo umukino urangire Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye yabonye amahirwe imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane ndetse abantu muri sitade bari bahaguritse bazi ko igitego cyagiyemo.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hahita hitabazwa penariti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2 dore ko n’umukino ubanza wari warangiye nabwo ari 0-0.

    Kuri penariti ikipe ya Gasogi United yahise yinjiza 4 naho APR FC yinjiza 3 ihita iyesezerera gutyo.

    Muri 1/2 biteganyijwe ko Gasogi United izahura na Police FC yasezereye Gorilla FC muri 1/4.

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Gasogi United yasezereye APR FC kuri penariti 4-3 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro ihita ikomeza muri 1/2

    Bumwe buryo APR FC yabonye imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Gasogi United akabyitwaramo neza

    Ubwo abafana binjiraga muri Kigali Pelé Stadium imvura igwa

    Umutoza wa APR FC Thierry Froger n’umwungiriza, babara uko umukino uhagaze nubwo byarangiye basezerewe na Gasogi United kuri penariti 

    Gasogi itanze ibyishimo itsinda APR FC

     Kirasa Alain utoza Gasogi United,abwira abakinnyi be uko bitwara mu mukino 

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139938/igikombe-cyamahoro-gasogi-united-yatsinze-apr-fc-ikomeza-muri-12-amafoto-139938.html

  • APR FC yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro na Gasogi United yuzuza imyaka 7 itagitwara #rwanda #RwOT

    APR FC yasszerewe na Gasogi United ntiyabasha kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024, yuzuza imyaka 7 itagitwara.

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo habaye imikino 3 yari isigaye ya 1/4, ni nyuma y’uko ejo hashize Rayon Sports yari yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

    Uyu munsi Police FC ikaba yatsinze Gorilla FC 2-1 ihita igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 4-1, ni nyuma y’uko kandi na Bugesera FC yakatishije iyi tike itsinze Mukura VS 1-0.

    Hari hakurikiyeho umukino wa APR FC na Gasogi United wabaye saa 18h00′ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2024 ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize.

    Benshi bumvaga ari umukino ushobora kuza korogera ikipe y’Ingabo z’Igihugu ariko siko byagenze kuko yagerageje iminota 90 yarangiye itabashije kureba mu izamu.

    Ni nako kandi ikipe ya Gasogi United na yo itorohewe n’ubwugarizi bwa APR FC ndetse n’umunyezamu Pavelh Ndzila. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Byahise biba ngombwa ko hitabazwa penaliti maze Gasogi United ikomeza muri 1/2 kuri penaliti 4-3. Ruboneka Bosco na Victor Mbaoma bazihushije ni mu gihe Omborenga Fitina, Ishimwe Christian na Nshimirimana Ismaïl Pitchou ari bo bazinjije.

    Ku ruhande rwa Gasogi United Iradukunda Axel, Mbirizi Eric, Yao Henock na Mugisha Rama Joseph bazinjije, Kabanda Serge arayihusha.

    Nyuma yo gusezererwa, APR FC ikaba yujuje imyaka 7 itegukana iki gikombe, ikaba iheruka kugitwara 2017.

    Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Bugesera FC n’aho Police FC ihure na Gasogi United.

    Gasogi United yasezereye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezerewe-mu-gikombe-cy-amahoro-na-gasogi-united-yuzuza-imyaka-7-itagitwara

  • Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by'ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by'Abanyafurika ubwabo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, arasaba 'ibihugu by'ibihangange' kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by'Abanyafrika ubwabo, by'umwihariko ibibazo byo mu bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Iyi ni imwe mu ngingo nyamukuru zikubiye mu itangazo Bwana Moussa Faki Mahamat yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024, kimwe n'abandi bayobozi bo hirya no hino kusi, nawe akaba asanga ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo kidashobora gukemurwa n'intambara.

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe kandi anahangayikishijwe n'ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati ya Kongo-Kinshasa n'uRwanda, agashishikariza ibi bihugu byombi guha agaciro inzira y'ibiganiro amazi atararenga inkombe, nk'uko bibisabwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, Umuhuza muri iki kizazo.

    The post Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by'ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by'Abanyafurika ubwabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/moussa-faki-mahamat-arasaba-ibihugu-byibihangange-kureka-gukomeza-kwivanga-mu-bibazo-byabanyafurika-ubwabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=moussa-faki-mahamat-arasaba-ibihugu-byibihangange-kureka-gukomeza-kwivanga-mu-bibazo-byabanyafurika-ubwabo

  • Ibyo wamenya kuri William Lecerf w’imyaka 22… – #rwanda #RwOT

    Umubiligi William Junior Lecerf asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Yahize bagenzi be yegukana aka gace kane kasorejwe i Rabavu, iwabo w'uruganda rweganga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa, rukora ibinyobwa birimo Amstel.

    Agace ka Kane ka Tour du Rwanda kakinwe ku ntera y’ibilometero 93, ariko Pepijn Reinderink yakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey).

    William Lecerf niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour Du Rwanda kasorejwe i Rubavu

    Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'

    Lecerf wishimiye intsinze ye yavuze ko yageze bwa mbere mu Rwanda mu 2023 akaba yarahakunze cyane

    Uyu musore yavuze ko kuba yaramaze iminsi ibiri yambaye umwambaro w'Umuhondo (Yellow Jersey) ari ibintu adashobora kwibagirwa; kandi ni ibintu avuga ko yagezeho afashijwe n'ikipe ye kugeza ubwo yegukanaga umwanya wa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023.

    Ni muntu ki William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane muri Tour Du Rwanda uri no mubari kwitwara neza mu ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team?

    William Junior Lecerf ni umubiligi w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye mu mujyi wa Halle mu 2002. Areshya na metero 1.70 akaba anafite ibiro 54. Uyu musore ukiri muto ari mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Tour Du Rwanda 2024, ndetse anafite agahigo ko kuba yarabaye uwa Gatatu muri Tour Du Rwanda 2023 ndetse nubu aracyagaragaza ishyaka ryo kuza muba mbere uyu mwaka.

    Uyu musore muri Tour Du Rwanda 2023 yaje ku mwanya wa Gatatu

    Kuba agaragaza ubuhanga mu irushanwa ry’amagare, ni ibintu biri gutangaza abatari bacye dore ko William Lecerf akiri muto nyamara amaze imyaka myinshi akora uyu mwuga. Ikinyamakuru Direct Velo cyo mu Bubiligi cyatangaje ko uyu musore yatangiye kwitoza afite imyaka 15 y’amavuko.

    Mbere y’uko William Lecerf atangira kwitabira isiganwa ry’amagare bya kinyamwuga, yabanje kunyura mu makipe atandukanye arimo nka ‘Zannata Cycling Team’ mu 2019, ‘Acrog-Balen BC Junior’ yabayemo mu 2020 naho mu mu 2022 yabarizwaga mu ikipe ya CC Etupes.

    Kuva mu 2023 William Lecerf yasinye amasezerano y’imyaka ine (4) yo gukinira ikipe ya Soudal-Quick-Step Devo Team ari nayo yaserukiye muri Tour Du Rwanda 2024. Bivuze ko iyi kipe itamwongeje amasezerano yazayisezeramo mu mwaka wa 2026.

    William Lecerf aheruts kuba uwa Gatanu mu marushanwa y’amagare muri Saudi Arabia

    Ikinyamakuru Global Cycling Network, cyatangaje ko William Junior Lecerf ari mu batwazi b’amagare bahabwa icyizere mu Bubuligi kuva mu 2018 yagaragara bwa mbere muri aya marushanwa. Mbere y’uko aza muri Tour Du Rwanda uyu mwaka, yarakubutse mu gihugu cya Saudi Arabia aho naho yitwaye neza.

    Kuva ku itari 30 Mutarama 2024 kugeza ku itariki 3 Gashyantare 2024, William Lecerf hamwe n’ikipe ye Soudal-Quick-Step Devo Team bari bitabiriye amarushanwa ya ‘AIULa Tour’ yaberaga mu gihugu cya Saudi Arabia, aho William yaje ku mwanya wa 5.

    Yegukana umwanya wa 5 yagize ati: ”Nitoje igihe kugira ngo ngere aha, kubona mbasha kuza kuri uyu mwanya ni inzozi zanjye ziri kuba impamo binyereka ko no kuza ku mwanya wa mbere bishoboka cyane’. Yanashimiye kandi bagenzi be barimo Remco Evenepoel wamufashije muri iri rushanwa.

    Ku myaka 21 ahagaze neza mu batazwi b’amagare mu Bubiligi, ibintu yatangiye kwitoza afite imyaka 15 gusa

    Hanze yo gutwara igare bya kinyamwuga, William Lecerf akunda gukora izindi siporo zirimo nko kurira imisozi miremire (Climbing) nk’uko akunze kubisangiza abantu 3,402 bamukurikira kuri Instagram. Uyu musore kandi udakunze kwerekana ubuzima bwe busanzwe, mu mafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ari kumwe n’imbwa ze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139931/ibyo-wamenya-kuri-william-lecerf-wimyaka-22-wegukanye-agace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-2024-139931.html

  • Bruce Melodie yisubije Kenny Sol – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Say my name, One more time’ yakoranye na Harmonize n’izindi.

    Yatangiye kuririmba by’umwuga ubwo yasozaga amasomo y’umuziki mu ishuri rya Nyundo, atangira aririmba mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n’abahanzi Bill Ruzima na Mozzy Yemba Boy. Iri tsinda yaje gutandukana naryo ubwo ryari risenyutse muri 2019.

    Kenny Sol yaje gusinya mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie muri 2019, atangirana urugendo na mugenzi we Juno Kizigenza bamaranyemo umwaka umwe nawe baratandukana. Kuri ubu Kenny Sol yamaze gusubirana na Bruce Melodie.

    Amakuru InyaRwanda yamenye n’uko umuhanzi Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 Am y’umushoramari Coach Gael. 

    Abari kumwe na Bruce Melodie muri Kenya aho ari mu bikorwa bya Muzika by’umwihariko gusoza album ye yise “Sample” izajya hanze mu kwa Gatanu, bavuga ko yamaze kubatangariza iyi nkuru yo gusinya kwa Kenny Sol n’ubwo batavuga igihe yasinye.

    Umwe mu bantu ba hafi, batifuje ko tubavuga, yagize ati “Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 Am, twebwe Bruce Melodie yamaze kubitubwira rwose kandi byemejwe”. Uyu muhanzi akaba agiye gusangamo Bruce Melodie babanye mu Igitangaza Music, Element na Ross Kana.

    Bruce Melodie yagaragaje ko yakunze impano n’inganzo ya Kenny Sol kuva bakorana kugeza n’igihe bari baratandukanye kuko ubwo Harmonize wo muri Tanzania yazaga mu Rwanda aje gukorana indirimbo na Bruce Melodie, yahujwe na Kenny Sol nawe bakorana indirimbo ‘One More Time’.

    Kenny Sol yakomeje kugaragaza gukorana na 1:55 Am binyuze mu ndirimbo yagiye akorerwa na Producer Element. Bruce Melodie bivugwa ko afite imigabane muri 1:55 Am, yakoranye indirimbo ebyiri na Kenny Sol ‘Ikinyafu’ na ‘Igitangaza’ ya Juno Kizigenza.

    Kugeza ubu Bruce Melodie arimo kubarizwa muri Kenya aho ari kumwe na Producer Prince Kiiiz, Jean Luc usanzwe umurindira umutekano na Kenny Mugarura, murumuna wa Coach Gael.

    Kenny Sol yasinye muri 1:55 Am

    Bruce Melodie yabaye imbarutso yo gusinya muri 1:55 Am kwa Kenny Sol

    Coach Gael nyiri 1:55 Am akaba ayifatanyije na Made Beats na Mike Nshuti ureberera inyungu Bruce Melodie umunsi ku munsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139933/bruce-melodie-yisubije-kenny-sol-139933.html