Blog

  • Guverineri Dushimimana yagaragaje Tour du Rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare, ni bwo irushanwa rwaTour du Rwanda ryakomezaga, hakinwa agace ka kane. Aka gace, kahagurutse mu karere ka Karongi kerekeza mu Karere ka Rubavu. 

    Rwari urugendo rwa Kirometero 93, aho Williams Lecerf ukinira Soudal Quick-Step, ariwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 2 iminota 19 n’amasegonda 22.

    Nyuma y’iri siganwa, Mayor wa Rubavu yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, yemeza ko kwakira Tour du Rwanda ari ikimenyetso cy’amahoro u Rwanda rufite. 

    Yagize ati: “Nk’akarere ka Rubavu twishimiye kwakira isiganwa rya Tour du Rwanda, kandi murabona ko abaturage bishimye. Kwakira Tour du Rwanda biragaragaza ko dufite amahoro, umunyarwanda hano i Rubavu ndetse n’i Rusizi ameze neza nta kibazo afite arajya mu kazi. Ubu baje kureba igare, mu kanya barajya mu kazi kabo, nta kibazo bafite bari mu mahoro turaryamye kandi namwe muryame musinzire.”

    DR Congo imaze iminsi igaragaza ubushotoranyi ku Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu aho ingabo za Leta y’iki gihugu zigerageza kwinjira mu Rwanda ku bwende, ndetse bakanarurasaho, ariko bagasanga umutekano w’u Rwanda ntunyeganyega.

    Guverineri Dushimimana Lambert yemeza ko u Rwanda rufite umutekano ku buryo ntacyabuza Tour du Rwanda kuzenguruka igihugu cyose

    William Junior wari wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, ni we wegukanye agace ka kane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139935/guverineri-dushimimana-yagaragaje-tour-du-rwanda-nka-gihamya-yuko-u-rwanda-rufite-amahoro-139935.html

  • Minisitiri w'Intebe wa DR Congo yeguye ariko asabwa kugira bimwe aba akora mu gihe hategerejwe undi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya. Yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza (12) kwa 2023 nka depite wo ku rwego rw'Igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga yo mu ntara ya Haut-Katanga.

    Lukonde, yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n'itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo yaryo ya 108, no mu ngingo z'itegeko rigenga amatora hamwe n'amategeko agenga imikorere y'inteko ishingamategeko.

    Mu butumwa bwa videwo bwe bwo kuru uyu wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z'ibiro bya Perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo'urugwiro'.

    Lukonde yongeyeho ati:' Kari n'akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbere na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n'ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we'.

    Yavuze ko ibyo byatumye guverinoma yari ayoboye ishobora gufasha Perezida ku bibazo by'umutekano, uburezi, ubuvuzi n'amavugurura mu bukungu n'imari, no ku mibereho y'abaturage.

    Nyuma yo kwegura kwe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ibiro bya Perezida byasohoye irindi tangazo bivuga ko Perezida yasabye Lukonde gukomeza inshingano zihutirwa, mu gihe hagitegerejwe ko Perezida ashyiraho minisitiri w'intebe mushya.

    Biteganyijwe ko abagize guverinoma bakomeza inshingano zabo kugeza hagiyeho guverinoma nshya.

    Muri DR Congo, guverinoma iyoborwa na minisitiri w'intebe.

    Radio Okapi yatangaje ko igihe ntarengwa cy'iminsi umunani cyari cyahawe abari basanzwe bari muri guverinoma batowe nk'abadepite ngo babe bamaze guhitamo, cyarangiye saa sita z'ijoro kuri uyu wa kabiri.

    Mbere yo kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bategetsi barimo nka Vital Kamerhe, wari Minisitiri w'intebe wungirije ushinzwe ubukungu, na bo batanze ubwegure bwabo, kugira ngo bajye mu myanya yabo mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite.

    Lukonde, w'imyaka 46, yari Minisitiri w'intebe kuva muri Gashyantare (2) mu 2021.

    Yari yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Sylvestre Ilunga, wari weguye nyuma yuko abadepite batoye bamutakariza icyizere na guverinoma ye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/21/minisitiri-wintebe-wa-dr-congo-yeguye-ariko-asabwa-kugira-bimwe-aba-akora-mu-gihe-hategerejwe-undi/

  • Abakobwa 117 mu myambaro yihariye! Ibyaranze… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ni bwo hafunguwe ku mugaragaro irushanwa rya Miss World 2024. Abakobwa 117 baturutse impande n'impande ku isi bose baraye bateraniye kuri Ashoka Hotel maze batangiza irushanwa.

    Mu makanzu meza abereye ijisho aranga imico y’ibihugu byabo, aba bakobwa bose basaga na bicye ubwo batambukaga kuri ‘stage’ y’iyi hoteli yari itatse amabara y’ibendera ry’u Buhinde.

    Nyuma y’imyaka 28, u Buhinde bwongeye kwakira irushanwa rya Miss World riba rihanzwe amaso n’Isi yose. Mu kiganiro abategura iri rushanwa ndetse n’abegukanye iri kamba mu myaka itanu ishize baherutse kugirana n’itangazamakuru, batangaje ko ari amahirwe adasanzwe ku Buhinde kandi hitezwe ko ubukerarugendo bwaho buzazamuka ku kigero kigaragara.

    Ubwo aba bakobwa bose bahataniye ikamba batambukaga mu myiyereko idasanzwe bajya kuri ‘stage,’ Nyampinga wambaye iri kamba, Miss Karolina Bielawska aherkejwe na Miss Vanessa Ponce De Leon wabaye Nyampinga w’Isi wa 68, bahaye ikaze Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization, Jilia Morley ngo afungure irushanwa.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Julia n’akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye kuba agiye kumara mu Buhinde igihe kigera ku kwezi, aho yitabiriye kimwe mu bikorwa bigize iri rushanwa cyiswe ‘Beauty with a Purpose.’

    Uyu muyobozi kandi, yakomoje kubyo bagiye gukora muri iki gihe bagiye kumara mu Buhinde, aho yagize ati: “Intego yacu ni ugukusanya inkunga y’abana kandi u Buhinde bwaradufashije cyane! Imana ihe umugisha abana bo ku mihanda yo mu Buhinde. Bashobora kuba abami b’ejo turamutse tubibemereye.”

    Binyuze mu myambaro yihariye, imideli, imitako, imikufi, ingofero n’ibindi byinshi bari bitwaje, abakobwa bose bagaragaje ubudasa bw’ibihugu byabo baturutsemo.

    Usibye ubwiza budasanzwe bwagaragaye muri iri rushanwa, mu tundi dushya twaharanzwe nuko Iraq nayo yabashije kwitabira Miss World ku nshuro yayo ya mbere, naho Bolivia igahagararirwa n’umwangavu w’imyaka 16 y’amavuko.

    Sini Shetty uhagarariye u Buhinde muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 71, yatangaje ko adahagarariye igihugu cye gusa ahubwo ari nawe uyoboye abazayobora gahunda zose z’ibi birori.

    Uyu mukobwa watangije indamukanyo y’igihinde yagize ati: “Muraho neza Delhi, nitwa Sini Shetty. Ntewe ishema no guhagararira igihugu cyigisha isi agaciro k’urukundo, amahoro… u Buhinde budasanzwe!

    Miss Karolina witegura gutanga ikamba, yifurije buri mukobwa wese witabiriye amahirwe masa no kuzishimira inshuti azahakura. Yagize ati: “Igice cyiza kuruta ibindi nakuye muri iri rushanwa ni ubucuti bwari buri hagati y’abakobwa. Mbikuye ku mutima ndifuriza aba bakobwa kwishimira buri gace kose kagize uru rugendo.”

    Biteganijwe ko ibirori bisoza irushanwa rya Miss World 2024 bizaba tariki 9 Werurwe, bikabera kuri Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai.


    Abakobwa bose 117 batambuka mu myambaro yihariye iranga ibihugu byabo


    Irushanwa rya Miss World ryatangijwe ku mugaragaro


    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 71



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139921/abakobwa-117-mu-myambaro-yihariye-ibyaranze-itangizwa-rya-nyampinga-wisi-amafoto-139921.html

  • N’ubundi ni ba baringa! Umutoza wa Rayon Sports yikinze ku ntsinzi amaze iminsi abona antenga ikintu ubuyobozi bwari bugiye kumukorera – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubundi ni ba baringa! Umutoza wa Rayon Sports yikinze ku ntsinzi amaze iminsi abona antenga ikintu ubuyobozi bwari bugiye kumukorera

    Umufaransa utoza ikipe ya Rayon Sports Julien Mette yantenze bikomeye ikintu ubuyobozi bw'iyi kipe bwari bugiye kumukorera.

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye n'ikipe ya Vision FC mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro urangira ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 1 cya Vision FC.

    Nyuma y'umukino umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza ko adakeneye umwungiriza kubera ko ngo yasanze abunguriza bo mu Rwanda ari ba baringa, ngo ntakintu baba bamaze ahubwo ko ubuyobozi bushaka bwayimurekera agakomeza gutoza ari kumwe n'abo bari kumwe kugeza ubu.

    Uyu mutoza umaze iminsi arimo kubona intsinzi, arashaka kuguma gutoza Rayon Sports ari kumwe n'umutoza w'abazamu, ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi kuko ngo nibo bamufasha kuruta kuzana umwungiriza uzamuvangira.

    Rayon Sports yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'amahoro nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 5-1 uteranyije umukino ubanza ndetse n'uwo kwishyura. Iyi kipe itegereje irarokoka hagati ya Mukuru VS na Bugesera FC zirakina uyu munsi.

     

    Source : https://yegob.rw/nubundi-ni-ba-baringa-umutoza-wa-rayon-sports-yikinze-ku-ntsinzi-amaze-iminsi-abona-antenga-ikintu-ubuyobozi-bwari-bugiye-kumukorera/

  • Urwandiko rwa Hakizimana Bonaventure rusaba g… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko HAKIZIMANA Bonaventure Mwene ******** na ********, utuye mu Mudugudu wa Kabarore, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo HAKIZIMANA Bonaventure, akitwa MUGABO Bonaventure mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni “Izina ry’irigenurano rikaba riteye ipfunwe”.

    Byemejwe na Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro k’Icyangombwa: Cyatanzwe kuwa: 2024-02-15

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139924/urwandiko-rwa-hakizimana-bonaventure-rusaba-guhindura-izina-139924.html

  • Willy Gakunzi yahishuye ibyashingiweho atumir… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byiswe “Canada Tour” [Ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada] bizatangirira mu Mujyi wa Ottawa tariki 11 Mata 2024, bikomereze muri Toronto tariki 4 Gicurasi, nyuma yaho bataramire muri Edmontom tariki 11 Gicurasi 2024, basoreze muri Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024.

    Bizaba ari ibihe bidasanzwe byo kurambya Imana nk’uko insanganyamatsiko ivuga ngo “Let’s Worship Together with Ben & Chance” [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance]. Ni bwa mbere Ben na Chance bazaba bataramiye muri Canada ndetse baratangaza ko biteguye bihagije kandi bikaba byarabashimishije.

    Ben na Chance bavuga ko bafite indirimbo nyinshi zirenga 100 zitari zatunganywa muri studio, bemeje gutaramira bwa mbere muri Canada nk’uko Mbanza Chance yabitangarije inyaRwanda. Ati “Amakuru niyo, kandi byaradushimishije cyane kuko hari abakunzi ba Kristo bariyo bahoraga bifuza ko tujyayo”.

    Ni ibitaramo byateguwe n’Umuryango w’ubugiraneza witwa Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makuza usanzwe ari umuramyi, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Igitabo aheruka gushyira hanze cyitwa “When Light Fades Away Hope Remains”.

    Twaganiriye n’uwatumiye Ben na Chance muri Canada!

    “Ben & Chance ni abakozi b'Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by'umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk’umuryango.” Willy Gakunzi ubwo yavugaga ibyo yashingiyeho atumira aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo “Amarira”.

    Yakomeje agira ati “Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b'Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by’ukuri”.

    Willy Gakunzi yabwiye inyaRwanda ko ibihimbano bya Ben na Chance birimo ubutumwa, bikaba biri mu byatumye abatumira kugira ngo baheshe umugisha abatuye muri Canada, Ati: “Nizera neza ko buzahembura imitima y’abatuye muri Canada. Abatuye Canada bose ndabararikira kwitegura no kuzitabira ibitaramo twabateguriye”.

    Avuga ko imyiteguro igeze kure, ateguza kuramya Imana mu kuri no mu mwuka. Yunzemo ati “Tuzabasangiza n’ibindi bikorwa byinshi dukora, birimo n’ibyo duteganya mu myaka iri imbere. Abo dukorana bose bariteguye kandi n'abashyitsi bacu, tuvugana kenshi, nzi nezako biteguye. Canada, muzaze turirimbe Zaburi zacu. Igihe cyo kurebera mu madirisha abandi batamba cyararangiye”.

    Yavuze ko buri mwaka bazajya bategura ibitaramo nk’ibi bakifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye. Ati “Ni byo, ni ibitaramo bya mbere ntumiyemo abakozi b'Imana kuva mu Rwanda. Heart of Worship in Action Foundation, ni umurimo ushingiye/uhagaze ku nkingi 3, mu myizerere yanjye bikaba ari byo bigize kuramya mubikorwa:

    – Faith & Worship (Kwizera & Nokuramya): Twizera ko ubutumwa bwa Kristo buhindura ariryo shingiro ryo kwizera kwacu kandi ko kuramya kuzuye kugaragara mu bikorwa bifatika.

    – Integriry & Honesty (Ukuri nubunyanga mugayo): Uko dukora imirimo dukora bifite agaciro cyokimwe numurimo dukora (mission).

    – Accountability & Transparency (gukorera mukuri kugaragara): Tuzi uburemere bwumurimo dukora, bigatuma dukomeza umutima twatangizanye wokuramya mubikorwa kandi mu kuri.

    Iki ni Igikorwa ngarukamwaka. Buri mwaka Heart of Worship in Action Foundation izajya itegura ibikorwa twise 'Let's Worship Together' hanyuma dutumiremo abakozi b'Imana batandukanye. Twifuza ko buri mwaka tuzajya tubana n’abaramyi bavuye mu Rwanda ndetse no mu karere”.

    Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise “Uhoraho”, avuga ko intego nyamukuru y’ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw'Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k’ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk’umuyobozi w’umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n’ibiterane, mu kwigisha;

    Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n’abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n’abakozi b'Imana Ben & Chance”.

    Ibyo wamenya kuri Ben na Chance babimburiye abandi gutarama muri ibi bitaramo

    Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Indirimbo batangiriyeho ni “Ririmbira Umwami” yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo “Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo”.

    Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma ‘couples’ menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n’abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

    Ben na Chance bazwi nk’inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka ‘Couple’ bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n’iyerekwa bafite ry’uko inzu yabo izakorera Imana.

    Chance ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15”.

    Mu rugendo rw’umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Yesu Arakora” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, “Amarira”, “Impano y’ubuzima”, “Mu nda y’ingumba” n’izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

    Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.

    Ben na Chance bategerejwe muri Canada muri gahunda z’ivugabuvutumwa

    Willy Gakunzi Makuza ni we watumiye Ben na Chance

    Willy Gakunzi yatangaje ko buri mwaka azajya ategura igitaramo akagitumiramo abakozi b’Imana batandukanye

    Ben na Chance batangaje ibitaramo bagiye gukorera muri Canada

    REBA INDIRIMBO “UBUHORAHO” YA WILLY GAKUNZI FT BEN AND CHANCE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139909/willy-gakunzi-yahishuye-ibyashingiweho-atumira-ben-na-chance-mu-bitaramo-bizenguruka-canad-139909.html

  • Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, Abasiganwa baranyura mu makorosi y'umuhanda uzwi nka Kivu Belt. Ni nyuma y'uko basiganwe muri Kigali, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke ndetse na Rusizi.

    Abakinnyi 90 ni bo biteganyijwe ko bahatana mu gace ka Kane ka Tour du Rwanda ka Karongi-Rubavu ku ntera y'ibilometero 93.

    Ni isiganwa riri buhaguruke ku isaha ya saa 11:30 Am, bikaba byitezwe ko abasiganwa bari bugere i Gisenyi hagati ya Saa 13:30 na 14:00 PM.

    Ibirometero 93 nibyo abakinnyi bari bugende, aka gace kakaba kari mu duce duto iri siganwa rifite ukuyemo uduce two gusiganwa n’ibihe.

    Aka gace ka kane gasobanuye byinshi muri iri siganwa, harimo no kuba isiganwa rigeze mu cya kabiri.

    Umunyafurika y’Epfo Callum Ormiston niwe uheruka kwegukana aka gace, aho umwaka ushize abakinnyi bahagutse i Rusizi berekeza i Rubavu, aza kuba ariwe uhagera bwa mbere.

    Rubavu, Umujyi w'Abanyabirori ugiye kwakira Tour du Rwanda 2024

    Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Icyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa

    Ibyo abantu bazi cyane ku karere: Ahantu nyaburanga: Umwaro w’Ikiyaga cya Kivu, imisozi ya Rubavu na Muhungwe, amashyuza, ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Rwanda/DRC), amashuri menshi, ibiranga amateka n'ibindi.

    -Imirenge  : Gisenyi, Rubavu, Rugerero, Nyundo, Kanama, Nyakiriba, Kanzenze ,Mudende,Busasamana,Bugeshi,Cyanzarwe. Nyamyumba.

    -Ubuso :  388.3Km2

    -Umubare wabaturage (2014): 403662

    -Ubucucike bw’abaturage (2014): 1039/Km2

    Ibyo wamenya ku Karere ka Karongi aho abakinnyi bahagurukira

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Akarere ka Karongi mu majyaruguru yako gahana imbibi n'Akarere ka Rutsiro ndetse na Ngororero, mu burasirazuba gahana imbibe n'Intara y'Amajyepfo, ku turere twa Ruhango na Muhanga, ndetse no mu majyepfo ku Karere ka Nyamagabe.

    Mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari Akarere ka Nyamasheke, mu burengerazuba ni Ikiyaga cya Kivu kikagabanya n'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

    Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, abantu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu ndetse n'ahantu ho kuruhukira. N'ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy'icyo Ubwiza bw'Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri ino nyandiko tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.

    Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n'ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli, umuco wa gitwari n'inzu ndangamurage y'ibidukikije ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.

    Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y'inkengero z'Ikiyaga cya Kivu kakaba n'irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y'Igihugu izwi nka Nyungwe aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n'utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.

    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    2017 yaje gukina shampiyona ya Israel mu bakuru ahita aba uwa kabiri. Mu 2020 yitabiriye irushanwa rya Course de Solidamoscet des Championz Olympique yegukanamo agace ka mbere.

    Mu 2021 yitabiriye Okolo Slovenska yegukana agace ka 4 ndetse anaba umunya – Israel wa mbere wegukanye agace muri UCI Europe. Iwabo mu gihugu amaze imyaka ibiri ariwe mukinnyi w’umwaka mu marushanwa yabo.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.

    Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 90. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

    Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

    Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

    Perezida w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk’irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by’Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

    Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n’abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

    Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati “Twebwe nk’igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w’umuturage, adasohotse ngo arihe ‘Transport’ atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho.”


    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


    MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

    Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

    Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

    Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

    Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari 'Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y'urubyiruko' ariko 'inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo'.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2024














































    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139920/live-ikaze-mu-gace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-2024-gasorezwa-i-rubavu-umujyi-wabanyabirori–139920.html

  • Rayon Sports yatwawe abafana n’Akazi yabonye intsinzi umwataka arazuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatwawe abafana n'Akazi yabonye intsinzi umwataka arazuka

    Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri yakinnye umukino n'ikipe ya Vision FC, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro.

    Wari umukino utitabiriwe n'abantu benshi bijyanye ni uko yari imaze iminsi ubona irimo guherekezwa n'abakunzi bayo ariko Sitade kuri uyu munsi yari yambaye ubu.

    Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa n'ubundi watangiye Rayon Sports nk'ikipe nkuru ikina neza ndetse igice cya mbere kirangira Rayon Sports ibonye ibitego 2-1 byatsinzwe na Ganijuru Elie ndetse na Ndekwe Flex watsinze icya mbere.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Vision FC yaje nubundi irushwa cyane ubona ko Julien Mette ashobora kuzakora akantu mu gikombe cy'amahoro uyu mwaka habura iminota micye umwataka mushya wa Rayon Sports Paul Gomis ahita abona igitego cya 3 birangira ari 3-1.

    Uyu mwataka asa n'uwazukiye kuri Vision bitewe ni uko kuva yaza ntabwo yari yakerekana icyo ashoboye gusa ubwo atsinze igitego cya mbere wasanga bigiye kuza akongera kwigirira icyizere.

    Rayon Sports yageze muri 1/2 aho itegereje ikipe zizakina ejo. Ikipe izahura na Rayon Sports muri 1/2 izava hagati ya Bugesera FC na Mukura VS zanganyije umukino ubanza.

    Paul Agomis yatsinze igitego cya 3 umukino ugiye kurangira

    Ishimwe Ganijuru Elie nawe yatsinze igitego

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatwawe-abafana-nakazi-yabonye-intsinzi-umwataka-arazuka/

  • Ibitavugwa ku maramuko y’ibizungerezi by’i Ki… – #rwanda #RwOT

    Aka ya mvugo ngo ‘Umwana w’Umujyi  arabwirirwa nta burara”.Ibi ntibireba zimwe mu nkumi z’i Kigali kuko uretse no kurya ahubwo ziranasigaza kandi ntaho zahuriye na nyakabyizi yewe zikaninjiza amafaranga menshi kandi ntanibyuya zayabiriye ahubwo byose babikesha icyo twakwita ”Amayeri no gupfundikanya mu rukundo babeshya abasore/abagabo”.

    Ishusho rusange y’ubuzima bw’izi nkumi zihisha inyuma y’urukundo zigamije indonke, usanga bwenda gusa ndetse n’amayeri bakoresha bayahuriraho ku buryo bimaze kuba umuco aho bamwe mu bakobwa bahitamo kudashaka akazi bakagereka akaguru ku kandi bagatungwa n’imitsi y’abasore/abagabo bafite ifaranga.

    Guhindura kata cyangwa se amayeri kw’abakobwa b’i Kigali ngo bashake amaramuko byose babikorera mu gupfundikanya bitwaje urukundo nk’uko byemejwe na bamwe mu baganiriye na InyaRwanda.com.

    Ushobora kwibaza uti ‘Ese abakobwa bapfundikanya gute mu rukundo ku buryo byabatunga’?

    Uzengurutse iyi Kigali uzabona ibizungerezi cyangwa uhure n’abakobwa babayeho mu buzima buhenze,bambara imyenda ihenze, imitako y’agaciro, batuye ahantu heza hakosha, telefone zihenze kandi usange nta kazi kazwi bakora!

     Nta na rimwe uzamubona yabyutse ajya mu kazi ahubwo iteka uzamubona mu birori wibaze aho akura ubwo bushobozi bumutunga kandi ntacyo akora yewe atanafite n’umuryango umufasha mu buryo bw’imibereho dore ko usanga benshi imiryango yabo iba mu ntara itanafite ubwo bushobozi.

    Aha ikintu aba bakobwa bahuriyeho ni ukwitwaza urukundo rukabatunga.

     Bazabeshya abasore/abagabo babaterese ko babakunda, yewe banemere n’ibyo babasaba birimo no kuryamana kugira ngo babone ya mibereho bifuza bitabagoye.

    Hari bumwe mu buryo bwo gupfundikanya mu rukundo abakobwa b’i Kigali bakoresha bukabatunga:

    *Babeshya abasore/abagabo urukundo bagamije amaramuko:

    Akenshi aba bakobwa bemerera urukundo ababaterese atari uko babakunze bya nyabyo ahubwo bashaka ko bazajya babifashiriza mu mibereho ya buri munsi. Uyi yita ‘Boyfriend’ niwe wa mbere yaka amafaranga yaba ayo kurya, kwambara, yewe hari n’ababaka amafaranga y’inzu ya buri kwezi.

    Iki gihe iyo umukobwa agize Imana uyu musore/mugabo abeshya urukundo akaba amugaragariza ko amukunda cyane kandi ko yifuza kumufasha, niho ahera amutura ibibazo bye byose ngo abimukemurire. Byibuze 95% by’amafaranga akoresha usanga aba yayatse uyu yita umukunzi, dore ko n’abasore b’ubu bakora iyo bwabaga ngo bemeze abakobwa ku buryo amuha n’amafaranga buri uko ayamusabye.

    Ni nayo mpamvu wumva benshi mu bakobwa bavuga bati: ”Umusore mwiza ni ufite amafaranga’, abandi bati: ‘Urukundo ruryoha cyane rurimo inoti’, mu by’ukuri ni uko baba bazi ko badashaka umusore bakundana by’ukuri byabaganisha no kurushinga, ahubwo bishakira amaramuko babeshya urukundo.

    *Kubeshya abasore benshi urukundo:

    Ibi bizwi nko gutendeka aho usanga umukobwa afite abasore benshi abeshya urukundo atagamije gushaka umwe umukunda bya nyabyo ahubwo bose bafite mu buryo bwo kubakuramo amafaranga bitamugoye. Aha aba afite umusore umwe yaka amafaranga y’imisatsi, uwo yaka kumugurira telefone nshya zigezweho, imyambaro, uwo yaka kumusohokana n’inshuti ze buri ‘Weekend’.

    Aba basore bose aba ababeshya avuga ati ‘Fred natampa amafaranga nshaka Rukundo we arayampa, nayabura Shema arambonera make yo kuba nkoresha ubu, Alain arenda guhembwa nzamwaka ayo muri salon’. Ibi arabikora abazengurukamo ukwezi kugashira akishyura inzu kandi ntaho yaciye inshuro yewe akanabikora yiriwe yicaye mu nzu ku buryo bimutunga.

    *Kwitwaza ibibazo bya buri munsi:

    Bene aba bakobwa bapfundikanya bikinze mu mutaka w’urukundo, usanga ahamagara wa musore/mugabo akamubwira ko ntacyo afite cyo guteka, yakimugurira akaba ahamagaye undi ati: ”nta gas mfite iranshiranye’, nawe akaba arayimuguriye.

    Bitwaza kandi bya bibazo bisanzwe buri wese anyuramo buri munsi ariko bo bakabyinjirizamo ifaranga.

    Hari ababeshya ko barwaye bakeneye amafaranga y’imiti nayo kubondora, ababeshya ko iwabo bafite ibibazo ashaka kubafasha, inshuti ye yagize ibyago ashaka kuyifata mu mugongo, yewe hari n’ababeshya ko bagize ibyago akeneye ubufasha. Ibi bibazo byose umusore/umugabo abituye amufasha mu buryo bw’amafaranga.

    *Bitwaza isabukuru ngo babone amaramuko:

    Nk’uko twabibonye hejuru, hari abakobwa batendeka abasore barenze batatu kuzamura. Aha buri umwe aba yaramubwiye itariki y’amavuko itandukanye n’iyo yabwiye undi ku buryo hari uwizihiza isabukuru kabiri mu kwezi cyangwa se buri kwezi bitewe n’umusore ari kubeshya urukundo muri iyo minsi.

    Aha icyo aba agamije ni ukubakuramo ifaranga yitwaje ko afite isabukuru ati: ”Nshaka amafaranga yo kugura agakanzu keza nzambara ku isabukuru’, ati: ”Nkeneye gusukisha nkazaba nsa neza’, ati: ”Uwavutse niwe ugura kandi na n’ijana mfite mu mufuka byibuze ngo inshuti zanjye nzasisengerere’. Ibi byose iyo abibwiye ba basore atendeka bamuha amafaranga amutunga muri uyu mujyi wa Kigali uri gusaba amayeri mashya yo kuwubamo.

    *Hari abitwaza imibonano mpuzabitsina:

    Si ibanga ko bimaze kuba nk’itegeko ko umusore/umugabo wese usabye umukobwa ko baryamana, baba bakundana cyangwa babeshyanya, baryamana bihita bijyana n’amafaranga.

     Aha umukobwa azabanza amubwire ko muri iyo minsi yifitiye ibibazo bimusaba amafaranga adafite kandi ko atabasha kujya mu byo gushimisha imibiri.Iki gihe wa musore ahita amubaza ati ni iki nagufasha? ukeneye amafaranga angahe? kugirango nawe akunde abone icyo ashaka.

    Hari n’abandi basaba amafaranga nyuma y’iki gikorwa ati: ”Ubuse ntubona ko umusatsi wanjye ushaje? Byibuze mpa ayo kujya muri salon’, cyangwa ati: ‘Mu rugo gas yashije ushaka wayingurira’, cyangwa avuge ati: ”Landlord wanjye amereye nabi cyane hari amafaranga murimo ntaramuha’. Nk’umuntu mumaze gukora ibyo ukora  uko ushoboye ukamuha amafaranga kabone nubwo yaba ari make ariko ukayamuha.

    Ubu ni bumwe mu buryo bwo gupfundikanye abakobwa benshi bakoresha kugirango babeho muri Kigali kandi ntakazi bakora.

    Uretse n’zi ngero zivuzwe harugur hari n’ubundi buryo bwinshi bakoresha bihishe inyuma y’urukundo bikabatunga.

    Ibi nubwo babikora bikababeshaho kandi mu buzima bwiza bunahenze, wakwibaza ngo byazabatunga kangahe cyangwa se biri kuganisha he soyiyete muri rusange?

     Ni byo koko bifite ingaruka yaba kuri aba bakobwa babikora n’abo babikorera.

    Ingaruka ya mbere ni ukorora ubunebwe mu bakobwa: Nta mukobwa uzashishikazwa no gushaka akazi kamutunga cyangwa ngo yikorere kandi azi ko hari abasore/abagabo ashobora kumutunga bitamusabye kujya kubira ibyuya buri munsi. Aha ni nabo bongera umubare munini w’urubyiruko rudakora.

    -Bizana ikintu cyo gusabiriza: Aba bakobwa nubwo bibwira ko ibyo barimo ari ibintu by’ubwenge n’amayeri ariko urebye ntaho bitandukaniye no gusabiriza. Kubyuka mu gitondo uhamagara buri musore muziranye umwaka amafaranga umutura ibibazo byawe ntaho bitandukaniye no gusabiriza cyangwa guhora utegeye amaboko abandi ngo bagukemurire ibibazo byawe.

    -Gutakarizwa icyizere: Igihe byamenyekanye ko uyu mukobwa atunzwe no kubeshya abasore b’abandi urukundo agamije ifaranga, azatakarizwa icyizere. Aba basore atendeka bamutahuye nabwo muri bose ntawakongera kumwizera kabone nubwo yahinduka biragoye ko yakongera kwizerwa nk’umukobwa w’umutima.

    -Abasore/abagabo bigenda bigabanya urukundo n’icyizere bagirira igitsina gore kuko bibwira ko abo baterese bose bataba babemereye urukundo nyarwo ahubwo ko babagamijeho amaramuko.

    Aha ni hahandi bavuga ngo urukundo rwarashije cyangwa ngo nta rukundo rukibaho kuko baba bibwira ko buri mukobwa wese ntarukundo afite ahubwo yimakaje ifaranga.

    -Aba bakobwa bizabaviramo kutabona abagabo: Ninde musore uzakurambagiza ngo murushinge kandi azi neza amafuti yo gupfundikanya wirirwamo? Ni nde musore uzagushaka kandi azi ko urukundo ntarwo wigirira ahubwo warugize nk’umukino ukina ngo ubone amaramuko? Biragoye kandi ko umukobwa ukora ibi yabona umusore bamarana kabiri mu rukundo ku buryo byibuze bagera no kukubana.

    Iyo urubyiruko rukanguriwe gukura amaboko mu mufuka ngo rukore, rushake amafaranga, cyangwa ngo bishingire imishinga yabakura mu bukene, ntabwo baba babwiwe ngo bakoreshe amayeri mabi nk’aya ashobora no kubagiraho ingaruka mbi.

    Ni byiza ko umukobwa yashaka imibereho ariko akayishakira mu buryo busobanutse kandi butarimo amanyanga no gupfundikanya mu rukundo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139912/ibitavugwa-ku-maramuko-yibizungerezi-byi-kigali-byahinduye-kata-139912.html

  • Umutoza wa Rayon Sports ntakozwa ijambo ‘umutoza wungirije #rwanda #RwOT

    ‘

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko atumva akamaro k’umutoza wungirije kuko usanga no mu yindi mikino batabagira.

    Kuva yagera mu Rwanda muri Mutarama 2024, yaje akora wenyine nta mwungiriza afite cyane ko yari yabujijwe kumuzana kuko hari uhari (Mahamed Wade).

    Ageze mu Rwanda yasanze uyu munya-Mauritania yarivumbuye kuko atumvaga ukuntu agiye kuba umutoza wungirije kandi yari afite amasezerano y’umutoza mukuru.

    Byabaye ngombwa ko badakorana ndetse Julien Mette yerura ko atiteguye gukorana n’umuntu utarigeze umuvugisha cyangwa ngo byibuze asabe nimero ye.

    Nyuma yo gusezerera Vision FC akagera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yabajijwe niba azakomeza gukora nta mwungiriza afite maze avuga ko atumva impamvu yo gukorana n’umutoza wungirije.

    Ati “maze imyaka 22 ndi umutoza, sinumva impamvu yo gukorana n’umutoza wungirije, ntabwo mbyumva, ndabisubiramo ntabwo abaho muri Rugby, ntabwo abaho muri Basketball ntabwo abaho muri gahunda za siporo.”

    “Hari abungiriza baba bari mu gace nko kugira ubumenyi mu gusesengura amashusho, kongerera imbaraga abakinnyi, umutoza w’abanyezamu, umutoza wa ba rutahizamu… umwungiriza njye ntabwo mbyumva, dushobora gukora nta mwungiriza.”

    Kuva yagera mu Rwanda amaze gukina imikino 7 harimo 4 ya shampiyona yose yatsinze, 3 mu gikombe cy’Amahoro aho yatsinzwemo umwe na Internforce FC 2-1.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ntakozwa-ijambo-umutoza-wungirije