Blog

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yavuze ku cyizere afite cyo kuguma muri iyi kipe umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Paul Alon Gomis yavuze ko nubwo uyu munsi atameze neza ibintu bishobora guhinduka akaba yaguma muri iyi kipe.

    Ni rutahizamu utaragize intangiriro nziza muri iyi kipe aho kureba mu izamu byanze ndetse benshi batangira kumushidikanyaho.

    Ejo hashize akaba yaratsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports, akaba ari igitego kimwe muri 3-1 batsinze Vision FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2024 aho bahise banayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

    Ubwo yari abajijwe uko yiyumva nyuma yo gutsinda igitego cya mbere yavuze ko bimufasha kwizamurira icyizere ariko bikaba byari kuba byiza kurushaho iyo atsinda igitego kitari penaliti.

    Ati “Ku ruhande rumwe ni byiza ariko ku rundi si byiza. Nari kwishima kurushaho iyo mba ntatsinze penaliti ariko byose biramfasha kuzamura icyizere.”

    Yakomeje avuga ko yizeye ko uko umutoza azamugirira icyizere, azagenda agaruka mu bihe bye.

    Ati “Ndakomeza gukora ni bwo nkirutse imvune, ndagenda ngaruka gake gake, uko umutoza azakomeza kungirira icyizere, nzagaruka ku rwego rwanjye.”

    Uyu rutahizamu wasinye amezi atandatu muri Rayon Sports, yavuze ko nta kidashoka n’umwaka utaha yaguma muri iyi kipe kuko nubwo uyu munsi bitameze neza ejo byahinduka.

    Ati “kubera iki bidashoboka? Byose birashoboka, turimo turavuga iby’uyu munsi, ejo dushobora kubona ibitandukanye, birashoboka kuguma hano kuko numva meze neza muri Rayon Sports kandi umupira w’amaguru ni ko kazi kanjye.”

    Yavuze ko ko kandi kuba adatsinda nta gitutu afite ahubwo uko akomeza gukora akagirirwa icyizere azagera ku cyo yifuza ari wo mwanya uhoraho muri Rayon Sports.

    Mu Kuboza 2023 ni bwo uyu rutahizamu w’imyaka 29 yageze mu Rwanda ariko asinyira Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 muri Mutarama 2024, akaba ashobora kongerwa bigendanye n’uko azitwara kugeza shampiyona irangiye. Yaje aheruka gutandukana na ACS Ksar yo mu cyiciro cya mbere muri Mauritania.

    Kuguma muri Rayon Sports ngo birashoboka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuze-ku-cyizere-afite-cyo-kuguma-muri-iyi-kipe-umwaka-utaha

  • Abamotari baparitse! Ibyaranze igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone y’Umujyi wa Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni nyuma y’uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w'imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn.

    Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo ‘Kurura’.

    Ubwo Bushali yari ageze ku rubyiniro yashimangiye ko indirimbo ze zacengeye kugeza kuri Album ye yise ‘Full Moo’ yitegura gushyira hanze. Uyu mugabo yaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Kinyatrap’,

    Juno Kizigenza yari yitwaje ababyinnyi b’abasore n’inkumi, binjirira mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Ndarura’, ‘Loyal’ n’izindi. Yunganiwe na Niyo Bosco witwaje ku rubyinir ababyinnyi batandukanye barimo abazwi, ubundi aririmba indirimbo ‘Eminado’ aherutse gushyira hanze n’izindi.

    Senderi Hit yongeye gukora bensi ku mutima ubwo yinjiriraga mu ndirimbo ze zigaruka kuri gahunda za Guverinoma. Uyu mugabo yaririmbye indirimbo ze nka ‘ Ibidakwiriye Nzabivuga’, ‘Iyo Twicaranye’ n’izindi.

    Uyu muhanzi yaherukaga kuririmba mu gitaramo gisingizwa Intwari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi mushya witwa Pammaa. Uyu musore asanzwe ari Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Ubwo yari imbere yabiganjemo abanyeshuri bagenzi be, yaririmbye indirimbo nka ‘Naragusariye’ yakoranye na Mukuru we Lil John.

    Mico The Best wari umaze igihe kinini adataramira i Huye, yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Akabizu’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Uyu muga bo uherutse gushinga inzu ifasha abahanzi mu bya muzika (Label) ku rubyiniro yari kumwe n’abasore b’ababyinnyi bamufashije gutanga ibyishimo muri iki gitaramo.

    Bwiza yongeye kugaragaza ko imyaka ibiri ishize ari mu muziki atari ubusa. Uyu mukobwa yataramiye ab’i Huye yisunze indirimbo ye yise “Exchange” imaze umwaka isohotse. Ni imwe mu ndirimbo z’uyu mukobwa zamuhariye mu bijyanye no kuba yarakunzwe cyane.

    Uyu mukobwa uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere, aherutse gusinya amasezerano n’aba-Scout yo gutera ibiti birenga 1 Miliyoni nk’umuhigo yihaye mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda. Danny Vumbi, Kenny Sol ndetse na Afrique bataririmbye i Huye, bazataramira i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ubwo hazaba hakinwa agace ka Kane.

    I Musanze bazakira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival tariki 21 Gashyantare 2024 na’ho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa n’aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare.

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

    Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).

    Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, Mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

    Yongeraho ati: “Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''

    Umuraperi Bushali yahuriye ku rubyiniro na Juno Kizigenza baririmbana indirimbo bise ‘Kurura’ 

    Mico The Best yataramiye muri Huye, akarere kagana imbibi na Nyaruguru-ku ivukiro rye

    Bwiza yagiranye ibihe byiza n’abakunzi be biganjemo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye 


    Niyo Bosco yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Eminado’ aherutse gushyira hanze

    Niyo Bosco yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze Extended Play ye ya mbere yise ‘New Chapter’     

    Bushali yanyuzagamo agafata umwanya agasoma ku mazi

     

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Luckman Nzeyimana [Uri hagati] ni we wayoboye iki gitaramo [MC]-Bushali yaserutse yambaye umwambaro uri ‘Kinyatrap’

    Umuraperi Bushali yaririmbye muri iki gitaramo yitegura gushyira hanze album ye ‘Full Moon’
    Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Juno Kizigenza yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Huye 

    Abamotari b’i Huye ntibacitswe n’iki gitaramo cyaherekeje Tour du Rwanda 2024 i Huye- Byabasabye kureka akazi, bahagarara kuri motto zabo kugirango barebe iki gitaramo 


    Senderi Hit yisunze indirimbo ze zirimo ‘Iyo Twicaranye’ yatanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Huye 



    Ababyinnyi b’inkumi bafashije abahanzi muri iki gitaramo cyaherekeje Tour du Rwanda i Huye



    Juno Kizigenza yashyizeho ‘Tatoo’ iri mu mazina ye n’ibindi bishushanyo bimusobanura





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139910/abamotari-baparitse-ibyaranze-igitaramo-cya-mbere-cyaherekeje-tour-du-rwanda-2024-amafoto-139910.html

  • Rayon Sports yasezereye Vision igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Uyu munsi ni bwo habaye umukino wo kwishyura ni nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye ari 2-0.

    Rayon Sports wabonaga ishaka gutsinda hakiri kare, yasoje akazi mu minota ya 30 mbere y’umukino aho yari yamaze gushyiramo ibitego 2 byatsinzwe na Ganijuru Elie na Bavakure Ndekwe Felix.

    Vision FC ikaba yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 42, hari mbere y’uko Gomis atsindira Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 90 kuri penaliti. Umukino warangiye ari 3-1 Rayon Sports igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

    Rayon Sports muri 1/2 izahura n’izakomeza hagati ya Bugesera FC na Mukura zizakina ejo, ni mu gihe izakomeza hagati ya APR FC na Gasogi United izahura n’izakomeza hagati ya Police FC na Gorilla FC.

    Ganijuru Elie yatsinze igitego cya kabiri

    Games Paul yatsinze icya gatatu

    Rayon Sports yageze muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasezereye-vision-igera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Ross Kana yavuze ku by’urukundo rwe n’inkumi igaragara mu mashusho y’indirimbo ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ross Kana n’inkumi yitwa Tracy Umukunzi yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Sesa’ bahakanye amakuru avuga ko bari mu munyenga w’urukundo bemeza ko ari inshuti.

    Hashize ibyumweru bibiri Ross Kana ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sesa’ yakunzwe nabenshi, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 273 (273K Views) kuri YouTube.

    Ni indirimbo yagaragayemo umukobwa w’ikimero witwa Tracy, abenshi batangira gutekereza ko ari umukunzi wa Ross Kana, abandi bakavuga kobaberanye. Ni ibintu na none byatangiye kuvugwa mbere y’uko amashusho y’iyi ndirimbo asohoka aho bagiye bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.

    Mu mashusho ya Behind The scenes, Director Gad watunganyije amashusho y’indirimbo ‘Sesa’ yashyize kuri YouTube, Ross Kana yavuze uko yahuye n’uyu mukobwa bwa mbere ashyira umucyo no kubivugwa ko bakundana.

    Ross Kana yavuze ko ajya guhura n’uyu mukobwa bahujwe n’inshuti ye yitwa Aime Rwanda, avuga ko yabajije iyi nshuti ye kuko iziranye n’abakobwa benshi, amubaza niba yamubonera umukobwa yakwifashisha muri video y’indirimbo ye.

    Aime Rwanda yamwohereje amashusho mato ‘Reel’ uyu mukobwa yari yashyize kuri Instagram, Ross Kana akiyabona ahita yemeza ko ari uwo yashakaga. Icyo gihe yahise amuha nimero ze batangira kuvugana amuca amafaranga, ariko ngo yari menshi.

    Ross Kana avuga ko akibona ubwiza bw’uyu mukobwa yahise abona ko ari we ukwiye kujya mu ndirimbo ye. Uyu mukobwa rero baravuganye amuca amafaranga menshi, ajyenda amuganiriza kugeza n’ubwo byamusabye kujya kumugurira ikawa kugira ngo baganire imbona nkubone amuhe ibiciro biringaniye.

    Nyuma y’uko video y’iyi ndirimbo isohotse benshi bavuze ko aba bombi bakundana bagendeye ku mafoto ya bo yagiye hanze basohokanye n’uko bigeze kujyana mu birori bya ‘Black Elegance Party’ byari byateguwe na Kigali Boss Babes.

    Uyu mukobwa asubiza abavuga ko bakundana, mu gisa n’urwenya yabanje kuvuga ko bakundana, ariko ahita yivuguruza avuga ko yabeshyaga ko nta rukundo ruri hagati ya bo, yemeza ko ayo amafoto yagaragaye bari kumwe yafashwe basohokanye kugira ngo bamenyerane mbere y’uko bahurira muri video y’indirimbo.

    Yagize Ati “Njye na Ross Kana ntabwo dukundana twajyanye kurya nk’inshuti kugira ngo tumenyane. Ni uko nta kindi.”

    Ross kana we yavuze ko ubutumwa bwa benshi bagiye bamubwira ko baberanye bavuga ko bakundana, byatumye yumva yakomerezaho bagakundana.

    Yagize ati ” Njye biriya bintu nashatse ko tubikomerezaho, nabonaga igitsure cy’itangazamakuru n’abantu bavuga ngo njye na we turakundana, abantu babitwandikira, nkavuga ngo mukomeze nshobora kubiheraho ukabona harahiye. Ariko Cyokora wenda tubwize abantu ukuri ntaribi, njye na Tracy turakundana ariko nk’abavandimwe.”

    Ross Kana ni umwe mu bahanzi babarizwa muri 1:55 Am, yasinye muri iyi nzu ifasha abahanzi asanzemo Element Eleeeh na Bruce Melodie.

    ‘Sesa’ ni yo ndirimbo ya mbere yashyize hanze ari wenyine nyuma yo gusinya muri 1:55 Am, iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleeeh inononsorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yayobowe na Gad.

    Bamaze iminsi bavugwa mu rukundo

    Tracy yigaramye iby’urukundo rwe na Ross Kana

    Ross Kana yavuze ko nta rukundo ruri hagati ya bo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ross-kana-yavuze-ku-by-urukundo-rwe-n-inkumi-igaragara-mu-mashusho-y-indirimbo-ye

  • Rayon Sports yakatishije itike ya 1/2 y’igiko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wakabiri nibwo hatangiye gukinwa imikino yo kwishyura ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro 2024. Umukino wavimburiye indi ni uwo ikipe ya Rayon Sports yakiriyemo Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda.

    Ni umukino wagiye kuba bisa nkaho ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike bitewe nuko mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0. Ubwo bivuze ko Vision FC yasabwaga nibura gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ikatishe itike ariko birangira byanze ahubwo itsinzwe ibitego 3-1.

    Ibi bitego bya Murera byatsinzwe na Ndekwe Felix,Ganijuru Elie ndetse na Paul Gomis kuri penariti yarikorewe Tuyisenge Arsene mu gihe 1 cya Vision FC cyo cyatsinzwe na Niyonkuru .

    Iyi kipe ya Rayon Sports yakatishije itike ku giteranyo cy’ibitego 5-1 ,muri 1/2 izahura nizava hagati ya Bugesera FC ndetse na Mukura VS zo zizakina ku munsi wejo saa kenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye dore ko umukino ubanza wari wabereye mu Bugesera ukarangira amakipe yombi anganya 0-0.

    Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro nayo izakinwa ku munsi wejo, ikipe ya Police FC ikina na Gorilla FC Saa cyenda Kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Gasogi United nayo izakira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi nebyiri.

    Ndekwe Felix yishimira igitego cya 1 yatsinze

     Elie Ganijuru yishimira igitego cya 2 yatsinze

    Murera yakomeje muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139904/rayon-sports-yakatishije-itike-ya-12-yigikombe-cyamahoro-139904.html

  • WeDTC yadabagije abifuza kongera ubumenyi mu… – #rwanda #RwOT

    Magingo aya barwiyemezamirimo n’abandi bacuruzi bifuza gukorera ubucuruzi bwabo bifashishije ikoranabuhanga badabagijwe na WeDTC, igiye kubaha amasomo yo kubahugura azatangira ku itariki 26 Gashyantare 2024. Kwiyandikisha bikaba biri gukorwo n’abinkwakuzi bamaze kubikora.

    Amasomo WeDTC ibafitiye

    – Digital marketing (Amasomo 45)

    – Web and Software development (Amasomo 17)

    Inyungu zihariye zatuma uhitamo guhugurwa na WeDTC

    – Kongera ubumenyi no kuba wahabwa akazi 

    – Kongera ubumenyi no guhabwa imenyerezamwuga ry’amezi atandatu

    – Kongera ubumenyi no kuba watangiza ikigo cyawe gicuruza cyangwa gitanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga

    – Scholarship (Kwiga mu bihugu by’amaturanyi mu karere)

    Abifuza  kwiyandikisha bagana ku Cyicaro cya WeDTC ku muhanda KN 70 ST, mu nyubako ya gatatu ya Florida House iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.

    Ushobora kwiyandikisha unyuze kuri https://wedtc.rw/, cyangwa ugahamagara/ kubandikira kuri Whatsapp kuri nimero zikurikira : +25091944430, +25091944431

    Kuva tariki 26 Gashyantare 2024 WeDTC iratangira guha amasomo abifuza gukorera ubucuruzi bakoresheje ikoranabuhanga

    WeDTC ifite ibyumba bihagije byo gutangirwamo amahugurwa, ndetse by'akarusho bafite ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru, bifasha mu gutanga aya masomo birimo ibitabo (Syllabus) n’itsinda ry’abarimu bafite uburambe, baturutse mu bigo bizwi mu bijyanye n’ubucuruzi bukorewe kuri murandasi. 

    Byongeyeho WeDTC ifite ikigo cyitwa DASIA (Digital Agency Solution in Africa) gitanga serivise z'ikoranabuhanga zirimo Digital marketing (Ubucuruzi bukorewe kuri murandasi) na Web and software development (Kubaka urubuga) n’ibindi. Aha niho umwe mubahuguwe bacu azahabwa akazi cyangwa amezi atandatu y’imenyerezamwuga ryishyura.

    Imyanya y’akazi n’imenyerezamwuga ryishyura iraruta umubare w'abiyandikishije bazahugurwa. 

    Impamvu yo kwigira amasomo y’ikorabuhanga muri WeDTC

    -Abantu/ abakiriya bamara umwanya munini bakorera kuri murandasi, bivuze ko ko ubucuruzi bugomba gukorerwamo kuri murandasi. 

    – Kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga birahendutse, kandi bitanga umusaruro mwinshi kuruta ibya gakondo

     Amasomo ari ku rwego rwo hejuru kandi yujuje ubuziranenge ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. 

    – Abakozi bafite uburambe mu kwamamaza ukoresheje ikoranabuhanga  

    – Harasabwa abakozi benshi ku isoko ry’umurimo bazi ibijyanye n’ikoranabuhanga kurusha abatangwa 

    -Bamwe mu bagitangira, uba usanga batabifitemo uburambe abandi bafite ubumenyi budahagije, ku buryo bahabwa akazi kuzuye. WeDTC itanga amahugurwa kuri abo bantu, abafasha kugera ku rwego rwo guhabwa akazi cyangwa amezi atandatu y’imenyerezamwuga ryishyura. 

    Mu gutangiza ku mugaragaro kwiyandikisha kubashaka gukurikirana aya mahugurwa mu mujyi wa Kigali, Rwanda na WeDTC izatangira kwandika 

    Ni karibu ku biro byacu biherereye ku muhanda KN 70 ST, mu nyubako ya gatatu muri Florida House, iherereye Nyarugenge-Kigali- Rwanda.

    Duhamagare, cyangwa utwandikire kuri Email yacu: [email protected]

    Tel: +25091944430 

      +25091944431

    Imbuga nkoranyambaga: Wedtc Rwanda

    NB: Kwiyandikisha biri gukorwa ubu kugeza ku itariki 26 Gashyantare 2024 ari nabwo amasomo azatangira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139907/wedtc-yadabagije-abifuza-kongera-ubumenyi-mu-gukora-ubucuruzi-bifashishije-ikoranabuhanga-139907.html

  • Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent wamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze umukino wamushimishije muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yamaze gufata indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Agiye gusinyira Ikipe nshya yo mu Cyiciro cya gatatu ya One Knoxville, nyuma yo gutsinda igerageza yakoze mu Ukuboza 2023.

    Mbere y'uko afata rutemikirere, Nshuti Innocent yavuze ko ubwo yari muri APR FC umukino wamushimishije ari uwo yatsinzemo Rayon Sports igitego tariki 15 Gicurasi 2023 mu gihe mu ikipe y'igihugu yashimishijwe n'umukino yatsinzemo igitego bakinnye na Afurika y'Epfo kuri Stade ya Huye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-nshuti-innocent-wamaze-kwerekeza-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-yavuze-umukino-wamushimishije-muri-apr-fc-ndetse-no-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-videwo/

  • Gutsinda Africa y’Epfo bikomeje gutuma CAF ishyira Amavubi mu makipe y’ibikomerezwa muri Africa! Ikipe y’igihugu Amavubi yashyizwe mu makipe atazakina amajonjora y'ibanze yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi, ntizaca mu majonjora y'ibanze yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

    Nk'uko byemejwe na CAF, u Rwanda ntirwashyizwe mu makipe azaca mu ijonjora ry'ibanze bitewe nuko ruhagaze neza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (133) rwagiyeho nyuma yo gutsinda Africa y'Epfo.

    Amakipe 44 arimo n'Amavubi ntazakina ijonjora ry'ibanze azahera mu matsinda. Imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze, iteganyijwe gukinwa tariki ya 20 Werurwe, iyo kwishyura ikazakinwa tariki ya 26 Werurwe 2024.

    Source : https://yegob.rw/gutsinda-africa-yepfo-bikomeje-gutuma-caf-ishyira-amavubi-mu-makipe-yibikomerezwa-muri-africa-ikipe-yigihugu-amavubi-yashyizwe-mu-makipe-atazakina-amajonjora-yibanze-yo-gushaka-itike-y/

  • Impamvu indirimbo “Jugumila” ya Phil Peter ig… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade bashyize hanze ifoto iteguza indirimbo “Jugumila” ubwayo yavugishije benshi kubera iyo foto bakoresheje isa nk’aho ica igikuba bitari mu muziki gusa ahubwo bikagera mu mupira w’amaguru nk’uko iyo foto ibigaragaza.

    Nyuma y’iminsi mike bashyize hanze iyo foto, bayiherekesheje agace gato ko muri iyi ndirimbo kabanje gukwirakwira hose ndetse inkwakuzi zihita zihimba imbyino zijyanye n’ako gace ko mu ndirimbo.

    Bidaciye kabiri, ibintu byahinduye isura nyuma y’uko Chriss Eazy ashyize hanze iyi ndirimbo “Jugumilla” mu buryo bw’amajwi ku rubuga rwa Audiomack ariko abantu benshi ntibabyitaho ko yaba ashyize igihangano kuri konti ye kandi atari icye. Si iya mbere kuko Bana nayo igaragara kuri konti ye kandi indirimbo ari iya Shaff.

    Kuri uyu wa Kabiri, Chriss Eazy yateguje ko indirimbo “Jugumila”  izasohokera kuri Channel ye aho kugira ngo isohokere kwa Phil Peter cyane ko ariwe nyiri indirimbo. Nyamara nubwo izasohokera kwa Chriss eazy, byanditsweho ko indirimbo ari iya Phil Peter yahurijemo Chriss Eazy na Kevin Kade.

    Nk’uko Phil Peter yabihamirije InyaRwanda, yatangaje ko n’ubwo indirimbo iza gusohokera kwa Chriss Eazy ariko n’ubundi ikiri iye cyane ko n’uko babyanditse bisobanutse.

    Impamvu yo kugira ngo iyi ndirimbo isohokere kwa Chriss Eazy, ni ukubera ko umuyoboro (Channel) ya Phil Peter imaze igihe itagaragara ku rubuga rwa YouTube kuko yibwe n’abantu batazwi kuyigarura bikaba byarananiranye kandi igihe cyo gusohora iyi ndirimbo cyararenze.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, iyi ndirimbo nibwo yari kujya hanze mu buryo bw’amashusho n’amajwi ariko ntibyakunda ahubwo Chriss Eazy ayishyira ku rubuga rwe kuri Audiomack.

    Indirimbo Jugumila ya Phil Peter igiye gusohokera kwa Chriss Eazy.

    Phil Peter yakoze indirimbo “Jugumilla” izasohokera kuri Yotube Channel ya Chriss Eazy


    Kevin Kade uheruka mu ndirimbo”Munda” yakomereje mu ndirimbo “Jugumilla”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139902/impamvu-indirimbo-jugumila-ya-phil-peter-igiye-kwitirirwa-chriss-eazy-139902.html

  • Rwatubyaye Abdul uherutse gutera umugongo Rayon Sports, yatanze ubutumwa bwongeye gushimangira ikipe yihebeye hagati ya APR FC na Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdoul uherutse gutera umugongo Rayon Sports akigira mu ikipe ya Shkupi yo muri Macedonia, ndetse yashimira byimazeyo aba Rayons bose kubw'urukundo bamuhaye ndetse no kuba batarigeze bamukuraho amahoko yewe no mubihe bigoye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye yavuze ko azirikana ibihe byiza yagiranye na Rayon Sports, akayifuriza ishya n'ihirwe murugamba irimo rwo gushaka ibikombe.

    Muri uku gushima, Rwatubyaye yashimiye Rayon Sports ntiyigeze avuga APR FC nayo yakiniye.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-uherutse-gutera-umugongo-rayon-sports-yatanze-ubutumwa-bwongeye-gushimangira-ikipe-yihebeye-hagati-ya-apr-fc-na-murera/