Blog

  • Hagaragaye amashusho ya penaliti yatewe na Victor Mbaoma ituma APR FC isezererwa mu gikombe cy’Amahoro ma Gasogi United – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yasezereye ikipe ya APR FC muri 1/4 mu mikino y'Igikombe cy'Amahoro kuri penaliti (4-3) nyuma y'uko bari banganyije 0-0 mu mukino ubanze n'uwo kwishyura.

    Penariti ya nyuma ya APR FC yatewe na rutahizamu wayo Victor Mbaoma maze ayitera mu maboko y'umunyezamu wa Gasogi United.

    Gasogi izahura na Police FC muri 1/2, Rayon Sports ihure na Bugesera FC.

    Our #PeaceCup journey ends here!#APRFC pic.twitter.com/RRKhyVh8Jx

    — APR F.C. Official (@aprfcofficial) February 21, 2024

    Source : https://yegob.rw/hagaragaye-amashusho-ya-penaliti-yatewe-na-victor-mbaoma-ituma-apr-fc-isezererwa-mu-gikombe-cyamahoro-ma-gasogi-united-videwo/

  • KNC yacecekesheje umunyamakuru ukomeye w’imikino amushinja amagambo aca intege agira – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC yacecekesheje umunyamakuru ukomeye w'imikino amushinja amagambo aca intege agira

    Ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya Gasogi United yakinaga umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro n'ikipe ya APR FC ukarangira Gasogi United ari yo ikomeje KNC yikomye bikomeye umunyamakuru.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru KNC yakoze nyuka y'umukino, yatangaje ko n'ubundi akibona ko APR FC na Gasogi United zigeze final yahise abona ko ikipe ye igomba gukomeza bitewe n'ubushake yabonaga mu basore be ndetse n'ibyo bari bamusezeranije.

    KNC ubwo yaragiye kubazwa ikibazo na Leonidas Ndayisaba ukorera Flash FM yahise amucecekesha bikomeye bitewe ni uko ngo yumva uyu munyamakuru agenda akwirakwiza ibintu avuga ko ibikombe ari iby'amakipe akomeye naho ikipe zirimo na Gasogi United ngo ni ikipe ziraho ziba zoroshye zidafite icyo zirwanira.

    Uyu munyamakuru acyumva KNC amusuzuguye ndetse atari bunasubize ikibazo cye yahise aceceka ubona ko yasuzuguwe n'uyu muyobozi wa Gasogi United nubwo n'ubusanzwe ubona ko batajya bumvikana neza.

    Source : https://yegob.rw/knc-yacecekesheje-umunyamakuru-ukomeye-wimikino-amushinja-amagambo-aca-intege-agira/

  • Ishusho yUbuhanzi nImyidagaduro muri Musanz… – #rwanda #RwOT

    Musanze ni Akarere kari mu twunganira Kigali kuko kari muri ducye dufite iterambere n’ibikorwaremezo bigaragarira buri umwe. Musanze ibumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n'imisozi miremire y'ibirunga.

    Ifite kandi agace gakora ku biyaga by'impanga bizwi nka Burera na Ruhondo nabyo bikurura ba mukerarugendo, gusa hirya y’ibyo hari ibindi bikorwa byihariye muri aka Karere.

    Uyu munsi tugiye kugaruka kuri aka Karere mu byerekeranye n'Ubuhanzi n'Imyidagaduro cyane ko kihariye amateka utasanga ahandi mu birebana n'imyidagaduro.

    Uhereye inyuma gato mu mwaduko w'ibihangano bya kizungu cyangwa w'iterambere ry'umuziki ugezweho, Musanze iri mu Turere twihuse muri ibi bikorwa.

    Abahanzi bakomeye bazamukiye muri aka Karere yaba abahavukira, abahigiye amashuri yabo n'abajyagayo kubera ibikorwa by'umuziki n'igikundiro kabaga gafite.

    Muri abo twavuga nka Rafiki wazamukanye imbaduko yo hejuru mu njyana yihariye Coga Style yatumye aba ikimenyabose akanagira igikundiro cyo hejuru.

    Tonzi, Patient Bizimana na Young Grace nabo bamamaye cyane kubera aka Karere binyuze mu bitaramo bahakoreraga, ushatse uvuge ko kababereye icyambu kibageza muri Kigali.

    Musanze yabereyemo ibitaramo bikomeye birimo iby'abanyarwanda nka Urban Boyz, Just Family, Kitoko, Mico The Best ndetse n'abanyamahanga barimo Harmonize na General Ozzy.

    Muri iyi minsi byifashe bite muri aka Karere?

    Iyo uganiriye n’abatuye muri aka Karere bagutangariza ko ibintu bimeze neza amafaranga ari kuboneka. Shyaka Prince na Tina babwiye inyaRwanda ko ibintu bimeze neza abanyabirori bafite ahantu hatandukanye ho gusohokera.

    Bagarutse ku tubyiniro tugezweho nka Zero One, bitsa ku nzu z'ubugeni n'ubukorikori zitari nke wahasanga, zikaba zikurura abasilimu batari bake bo muri Musanze, Kigali n’ahandi.

    Prince Shyaka yavuze ko kugeza ubu utubari n’utubyiniro biri mu mishinga ishamikiye ku buhanzi n’imyidagaduro igezweho

    Abasore b’aka aka Karere bashyize imbaraga mu gukorera amafaranga binyuranye na bashiki babo bayakorera ariko bakamenya no kuyanezerwamo.

    Mu ngero Prince na Tina batanze, bavuze ko umukobwa wapanze gusohokana inshuti ze ari nka batanu, bashobora gukoresha ibihumbi 500Frw, mu gihe umusore we ashobora gukoresha ibihumbi 50Frw.

    Abifuza kujya muri Musanze bagamije kwidagadura bakubwira ko ijoro ryaho bariguhitiramo kuko ari bwo ibintu biba bishyushye n'umujyi usa neza kurushaho.

    Leo Touch uri mu bagabo bamaze imyaka irenga 10 bakorera muri aka Karere mu birebana no gutunganya umuziki w'abahanzi, yagize icyo atangariza abanyamakuru bacu.

    Yerekanye ko kugeza ubu impano zihari kandi binyuranye nuko byari bimeze mbere ubu umuhanzi ashobora gutungwa n'ibikorwa bye yaba uri mu muziki, ubusizi, gushushanya n'ibindi.

    Tina yavuze ko umujyi umeze neza amafaranga aboneka kugera aho abakobwa bashobora gusohokana bakanyeganyeza igice cya miliyoni 1 Frw batagera kuri 5 ijoro rimwe

    Abahanzi nka Day Maker na Fizzo Mason nabo bahuriza ku kuba muri Musanze hari impano mu byiciro byose, ariko imbogamizi ikomeye ikaba ari ukumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Bavuze ko ibihangano byabo bigoye kuba byakwakirwa kuri televiziyo na radiyo zikomeye by'umwihariko zo mu mujyi wa Kigali. Ibi bihabanye n’abahanzi b’i Kigali kuko bo bafungurirwa amarembo.

    Aba basore bavuze ko nta rimwe bizigera bibaho ko abantu bose bajya gutura mu mujyi wa Kigali, ahubwo igihari ni uko abantu bakangukira gufashanya mu rwego rwo guteza imbre ubuhanzi.

    Mu bindi bagarutseho ni uko muri Musanze hakiri umubare muto w'ibirori, ibitaramo, amaserukiramuco n'amamurikagurisha.

    Usanga na bicye bibonetse, ababitegura badatekereza cyane ku guha akazi abahanzi b’i Musanze, ahubwo bakazana ab’ahandi. Basanga bikwiriye gukosorwa mu bice byose by'igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko abahanzi bo muri Musanze bafite umwihariko wo guhuza ibyo bakora n'ibindi. Urugero ni Fizzo Mason ukora umuziki ariko akagira n'inzu y'imideli yise Mason cyane ko ari n'umudozi mwiza utunganya imyambaro kandi myiza.

    Fizzo Mason yagaragaje ko ikibazo kikiri ingorabahizi ari ukumenyekanisha ibyo bakora 

    Day Maker na we ni uko afatanya ubuhanzi no gutunganya umuziki akabona amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi no gukomeza kugerageza gukora ibihangano byiza.

    Andollah na we ni uko afatanya ubuhanzi n’ishoramari aho afite kompanyi ivunja amafaranga. Yizera ko igihe kizagera agasarura mu buhanzi.

    Uyu musore wanasoje muri Civil Engineering muri INES Ruhengeri, akora ibiraka bijyanye n’ibyo yize akanagira ubuhanga mu byo gutunganya umuziki aho yashinze Studio yifashisha.

    Uretse aba, hari abandi bakora ubuhanzi bubinjiriza cyane mu buryo butamenyewe cyane aho bakora Beat bakanakora indirimbo mu buryo burangiye, bakazigurisha. Ni ibintu bimaze kubageza kure.

    Iyo utembereye mu bice byo hirya gato y'umujyi wa Musanze, uhasanga abaturage bishimye, aho bamwe baba bizihiwe n'agasembuye bakubwira ko kabafasha kuruhuka.

    Igikombe cy'inzoga y'urwagwa rw'ibitoki kigura magana arindwi (700Frw). Imirimo y'ubucuruzi bunyuranye bwiganjemo ibyo kurya, niyo benshi bakora.

    Ariko hari n’abakora indi myuga irimo nko kudoda. Umuturage wambaye neza aba yaserutse mu gitenge cya Malewa cyangwa icyo bita Wasapu.

    Ni mu gihe aba bagabo barimba mu mapantalo afite imifuka myinshi [Poshi bombe], uyambaye aba yaserutse neza.

    I Musanze uhasanga kandi amatsinda y'ababyinnyi bitoza mu minsi inyuranye, bakubwira ko bagifite imbogamizi yo kutabona aho berekanira ibikorwa byabo.

    Umunyamakuru Beni Abayisenga wa RC Musanze umaze imyaka itari micye muri uyu mujyi, yabigarutseho.

    Yavuze ko ibirori n'ibitaramo byaberaga muri aka Karere byasubiye inyuma, imvano yabyo ikaba irimo ibikorwaremezo bikiri bicye.

    Avuga ko nibihari bigoranye kuboneka kuko hari amabwiriza atoroshye yashyizweho n'ubuyobozi bw'aka Karere mu kubona Stade cyangwa icyanya cyahariwe kwidagaduriramo.

    Ibi byagiye bituma benshi mu bashoramari bakuramo akarenge, gusa hakaza n'ikibazo cy’abamburaga abo bakoresheje biganjemo abahateguye ibikorwa binyuranye baturutse hanze ya Musanze.

    Igisubizo gitangwa ni uko abantu basenyera umugozi umwe kuko byafashaga abahanzi mu minsi yashize, ariko kuri ubu basa n’abakora batatanye.

    Ubuyobozi nabwo burasabwa gufasha mu itegurwa ry'ibirori n'ibitaramo, aho gutegereza abaza kubihakorera, niba Tour Du Rwanda ije igasanga hashyizweho ibikorwa biyunganira.

    Beni Abayisenga yagaragaje ko muri Musanze hari impano ariko mu myaka itanu ishize habaye ibintu byagiye bidindiza iterambere ry’imyidagaduro

    Birumvikana ko nk'umujyi wunganira Kigali kandi ukaba izingiro ry'ubukerarugendo byarushaho gufasha abawugana kuryoherwa bakaba bazanagaruka.

    Impamvu ni uko hirya y'ibikorwa byo gutembera, abantu bakeneye kuruhuka bishimana n'abandi mu buryo buteguwe neza, nk’uko Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel abivuga, abantu bakagira aho bibera hazwi.

    Hari byinshi bimaze kugerwaho muri Musanze nubwo hakiri ibyo gukorwaho cyane bigizwemo uruhare n’abashoramari n’ubuyobozi kugira ngo ubukerarugendo bunywane bigamije iterambere n’ubuhanzi n’imyidagaduroImyaka ishize atari micye Musaze yihariye mu birebana n’ubuhanzi n’imyidagaduro 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BENI ABAYISENGA


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANDOLLAH


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA DAY MAKER

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA SHYAKA NA PRINCE

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N’ABATUYE I MUSANZE

    VIDEO: Jean Nshimiyimana (Doxa) – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139781/ishusho-yubuhanzi-nimyidagaduro-muri-musanze-2024-video-139781.html

  • Uko Bruce Melodie yibwe indirimbo ‘Sinya’ iri… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yitwa ‘Sinya’, ikaba imaze hafi amezi 6 igiye hanze mu buryo bw’amajwi, ariko ikaba na none ari indirimbo yumvikana mu ijwi ry’umuhanzi umaze kuba mpuzamahanga mu Rwanda no mu karere, Bruce Melodie, ikaba yarakozwe n’umusore uhagaze neza mu Rwanda mu gutunganya indirimbo uzwi ku izina rya Prince Kiiz.

    Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze, abantu ibihumbi bacitse ururondogoro bibaza ibibaye, batangira kwibaza ukuntu umuhanzi ukomeye nka Bruce Melodie, ufite ikipe ikomeye nka 1:55Am yakora ikosa rikomeye ryo kwibeshya aho gushyira indirimbo ye cyane ko byumvikanaga ko ari indirimbo ye ndetse nta n’undi muntu bayifatanyije.

    Si ibyo gusa kuko hari n’abibazaga niba Bruce Melodie yaba yagurishije indirimbo iri mu ijwi rye  ibintu bitamenyerewe.

    Amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko iyi ndirimbo yibwe Bruce Melodie mu gihe yari ikiri mu buryo bwo gutunganywa.

    Ubwo Melodie yarimo akorana iyi ndirimbo na Producer Prince Kiiz usanzwe akorera muri Country Records, mudasobwa (Computer) bakoreragaho kandi iriho iyo ndirimbo yaje kwibwa mu buryo budasobanutse.

    Aba bombi bashakishije ahantu hose mu buryo bwose bushoboka ariko biranga biba ingorabahizi, niko kwiyemeza kubireka ndetse bakiyemeza no guheba n’ibyari biyiriho byose ‘computer dore ko batari banafite ‘Copy’.

    Mu buryo butunguranye, nyuma y’iminsi mike cyane aba bombi bagiye kumva bumva ya ndirimbo yabo bari bamaze igihe bakoraho iri hanze mu buryo bw’amajwi, gusa ariko ntibamenya uko yageze hanze niko kwemera guheba.

    Umva indirimbo ‘Sinya’ ya Melodie

    “>


    Bruce Melodie yibwe indirimbo ‘Sinya’

    Melodie aherereye mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya muzika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139946/uko-bruce-melodie-yibwe-indirimbo-sinya-iri-kubica-hanze-139946.html

  • Nyamasheke: Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafashwe n’inkongi y’umuriro bamwe mu banyeshuri bahiramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamasheke: Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafashwe n'inkongi y'umuriro bamwe mu banyeshuri bahiramo.

    Mu Karere ka Nyamasheke mu masaha ya saa mbiri n'igice z'umugoroba Gaze yari mu nyubako abanyeshuri b'abahungu ba Kaminuza ya Kibogora Polytechnic bararamo yaturitse inyubako ihita ifatwa n'inkongi y'umuriro birangira abanyeshuri bagera kuri bane bahiye gusa inkuru nziza n'uko ntawahasize ubuzima.

    Aba banyeshuri uko ari bane bahiriye muri iyi nkongi y'umuriro bahiye ibice birimo amaguru n'amaboko ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-kaminuza-ya-kibogora-polytechnic-yafashwe-ninkogi-yumuriro-bamwe-mu-banyeshuri-bahiramo/

  • Umunyezamu wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yasabye abakunzi b’iyi kipe nyuma gusezererwa na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, APR FC yakinaga na Gasogi United mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro warangiye ari ubusa ku busa.

    Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti kuko n’umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Gasogi United yaje kuyisezerera kuri penaliti 4-3.

    Ni intsinzwi yababaje cyane abakunzi ba APR FC, uburyo basezerewe batageze muri 1/2, byongeye bagasezererwa n’ikipe nka Kiyovu Sports.

    Umunyezamu wa APR FC ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe avuga ko bakwiye ibyiza kurushaho.

    Ati “ndashaka kubashimira mu izina rya bagenzi banjye kuba mwaje kudushyigikira iri joro, no kuba mwarabanye natwe guhera ku ntangiriro z’umwaka w’imikino. Turasaba imbabazi ku bw’umusaruro kuko APR FC ni ikipe ikomeye ikwiye ibikombe byinshi ku mwaka, birababaje kuba dusigaye duhanganiye shampiyona yonyine kandi tugomba kwegukana, ibyiza biri imbere.”

    Nyuma yo gusezererwa, bivuze ko APR FC yujuje umwaka wa 7 idaterura iki gikombe kubera ko igiheruka muri 2017.

    Pavelh Ndzila yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe

    Pavelh Ndzila yavuze ko bibabaje kuba igikombe basigaye bahatanira ari icya shampiyona gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-apr-fc-yasabye-imbabazi-abakunzi-b-iyi-kipe

  • Kamonyi-Nyarubaka: Inkangu yatwaye ubutaka n'imyaka by'abaturage bamwe basabwa kwimuka bwangu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, mu buryo budasanzwe ubutaka n'imyaka itandukanye y'abaturage biri ku buso hafi Hegitari 3 byatwawe n'inkangu. Byose byarengeye mu gishanga cy'ahazwi nko'Mugahama'.

    Iyi nkangu, yatwaye ubutaka n'imyaka itandukanye by'abaturage 25. Mu myaka yatwawe, igizwe n'Ibishyimbo, Imyumbati, Amasaka, Ibijumba, Amateke, Urutoki, Ibisheke, Avoka, Amashaza, Ikawa, Soya, Ibigori, Ubunyobwa, Kawa ndetse n'Ishyamba, byose byari ku buso bugera kuri Hegitari eshatu.

    Ubutaka n'imyaka byamanutse umusozi bigenda abaturage bareba.

    Abaturage bahise batabaza ubuyobozi bu begereye, hagera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Madamu Mbonigaba Mpozenzi Providence wari kumwe na Perezida wa Jyanama Y'umurenge, Komanda wa Polisi Sitasiyo Musambira ari nayo ireberera Umurenge wa Nyarubaka na Kayumbu. Bari kumwe kandi n'izindi nzego zitandukanye z'Ibanze, bahumuriza Abaturage bahuye n'ibi biza n'abandi bahegereye ariko kandi banasaba bamwe kuba bahimutse byihutirwa.

    Mu baturage bahise basabwa kwimuka bwangu harimo; Niyitegeka Froduard w'imyaka 72 y'amavuko, hakaba Nyiramana Thacianna w'imyaka 49 y'amavuko ndetse na Minani Cyliro w'imyaka 35 y'amavuko. Abatabasha kubona aho bahita bimukira basabwe kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iyi nkangu uretse gutwara ubutaka bw'Abaturage n'imyaka itandukanye yari ibuhinzeho, ngo nta muntu yatwaye cyangwa se itungo cyane ko byabaye hakiri mu masaha ya mugitondo.

    Avuga ko nyuma yo kubona ko umusozi utwawe n'iyi nkangu, kubera ko nta cyizere ubuyobozi bufite ko n'abatuye hafi bitababaho, bahisemo gusaba abegereye aho byabereye kuba bahimutse.

    Agita kandi ati' Icyo twishimira ni uko nta bahaburiye ubuzima. Ibyo rero birumvikana ko bigomba kuduha isomo ku buryo dufata ingamba nk'izo ng'izo ku gira ngo ababa bari hafi aho nabo tubona ko bari mu cyerekezo bishobora kuba bya babaho babe bahavuye'.

    Dr Nahayo Sylvere, asaba kandi abaturage ko mu gihe bahuye n'ibibazo nk'ibi biza n'ibindi bitunguranye bakwiye kwihutira gutanga amakuru ku buyobozi kugira ngo bubatabare bwangu, abafashwa kwimuka bimuke kugira ngo bakure ubuzima bwabo mu kaga.

    Abaturiye hafi y'aho ibi byabaye basabwe kwimuka bwangu.

    Ni ku nshuro ya mbere icyiza nk'iki cy'inkangu kibonetse mu buryo nk'ubu muri uyu Murenge. Agaciro k'ibyangijwe n'iyi nkangu, byaba Ubutaka bwagiye ndetse n'imyaka yari ibuhinzeho, ntabwo karamenyekana mu buryo bw'Amafaranga nkuko Umuyobozi w'Akarere Dr Nahayo Sylvere yabibwiye umunyamakuru.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/22/kamonyi-nyarubaka-inkangu-yatwaye-ubutaka-nimyaka-byabaturage-bamwe-basabwa-kwimuka-bwangu/

  • Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z'umuceri, akawunga n'udukarito twa Biswi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z'umuceri, akawunga n'udukarito twa Biswi.

    Umushoferi n'undi umwe muri babiri yari atwaye nibo bakomeretse. Byabaye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 50 z'umugoroba wa tariki 20 Gashyantare, ubwo iyo modoka yari igeze hafi ya Santeri y'ubucuruzi ya Birembo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.

    Umushoferi wari utwaye iyo modoka yavuze ko impanuka yatewe n'uko atari azi neza umuhanda wa Nyamasheke kandi ko yari apakiye toni nyinshi bituma imodoka imucika yisanga munsi y'umuhanda.

     

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yikamyo-yo-mu-bwoko-bwa-fuso-yavaga-kigali-yerekeza-nyamasheke-yakoze-impanuka-yikoreye-toni-12-zumuceri-akawunga-nudukarito-twa-biswi/

  • Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bikomeje kuba ibyishimo kubaturarwanda bihera ijisho isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda aho riri gukinwa ku nshuro ya 16.

    Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga agace ka 4 kavaga  mu karere ka Karongi kerekeza i Rubavu mu ntera ingana n’ibirometero 93 . Byarangiye kegukanwe na William Lecerf ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 usanzwe ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye aka gace nyuma y’uko muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023 yari yabaye uwa 3 ku rutonde rusange.

    Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye William Lecerf dore ko n’ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe bitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    William Lecerf  wegukanye agace ka Kane agahembwa na Amstel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139939/amstel-yahembye-umukinnyi-wegukanye-agace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-139939.html

  • APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare nibwo hasojwe imikino ya 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro 2024, aho mu makipe akomeye harimo APR FC na Mukura VS zasezerewe.

    Ni imikino yakinwe yo kwishyura yaje isanga iyari yabanje, i Huye mu ntara y'Amajyepfo ikipe ha Mukura yahatsindiwe na Bugesera FC igitego kimwe ku busa.

    Ni igitego cyatsinzwe na Gakiza Aimee bityo iyi kipe ikomeza ku gitego kimwe kubusa mu mikino yombi kuko umukino ubanza wabereye i Bugesera amakipe yombi yari yasoje ari 0-0.

    I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahaboneye itike yo gukina imikino ya kimwe cya Kabiri isezereye ikipe ya Gorilla FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

    Umukino wo kwishyura warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Isamila Molo na Chukwuma Odiri ku ruhande rwa Police FC.

    Ibi bitego bije bisanga ibindi 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza nawo wari wabereye kuri iyi Sitade yahoze yitwa Kigali Stadium.

    Nyuma y'uwo mukino, Gasogi United yari yakiriye APR FC umukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa kimwe nk'uko umukino ubanza nawo wari wagenze.

    Nk'uko amategeko abiteganya, iyo amakipe anganyije hahiya hitabazwa za Penaliti, aha nibo Gasogi United yaboneye intsinzi kuko yatsine penaliti 4 kuri 3.

    Usibye iyi mikino yabaye uyu munsi, kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yari yasezereye Vision FC ku giteranyo cy'ibitego 5-1 kuko mu mukino ubanza byarangiye ari 2-0 naho mueo kwishyura biba 3-1.

    Muri 1/2 kizakinwa mu kwezi gutaha, ikipe ya Police FC izahura na Gasogi United yo izahure na Bugesera FC.

    The post APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-mukura-vs-mu-makipe-yasezerewe-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-police-rayon-na-gasogi-mu-yageze-muri-1-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-mukura-vs-mu-makipe-yasezerewe-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-police-rayon-na-gasogi-mu-yageze-muri-1-2