Blog

  • Abahanzi 7 bataramiye i Rubavu mu gitaramo cy… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabereye ku mucanga wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024.

    Abahanzi bataramiye abitabiriye barimo Bwiza, Kenny Sol, Senderi Hit, Bushali, Danny Vumbi, Afrique na Mico The Best.

    Ni igitaramo cyabanje gukomwa mu nkokora n’imvura yaguye umuhanzi Senderi Hit akigera ku rubyiniro, ku buryo bamwe mu bitabiriye babanje kujya kugama ariko abandi bayibyinamo.

    Senderi Hit nawe yabafashije gusimbuka mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Tuzarwubaka’, ‘Ntawabisenya Ndeba’ n’izindi zatumaga batsinda imbeho n’imvura.

    Ibintu byaje guhindura isura ubwo Bushali yageraga ku rubyiniro ari nabwo imvura yari ihise Abanya-Rubavu, baryoherwa n’igitaramo.

    Abandi bahanzi baririmbye harimo Bwiza, Kenny Sol, Danny Vumbi na Mico The Best bagiye baririmba indirimbo nke bitewe n’igihe cyari kikiri gito.

    Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival bitegurwa na Sosiyete ya KIKAC Music Ltd ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo FERWACY, MTN Mobile Money Ltd, Bralirwa n’abandi.

    Ab’i Musanze nibo batahiwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, mu gitaramo kirabera hafi y’isoko rya Goiko Market ryo mu Mujyi wa Musanze.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka, aho kuri iyi nshuro ryatangiye tariki 18 rikazasozwa tariki 25 Gashyantare. 

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

    Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).

    Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

    Yongeraho ati: “Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''  Kenny Sol yatanze ibyishimo ku banya-Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri 1: 55Am

    Kenny yaririmbye yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Extended Play ye
    Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ bihuza abantu b’ingeri zinyuranye ariko banywa Amstel


    Muri ibi bitaramo, abaturarwanda bakangurirwa gukoresha Momo Pay mu kwishyura, no kohererezanya amafaranga
     

    Umuhanzikazi Bwiza yataramiye mu Mujyi wa Rubavu nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Huye

     

    Bwiza yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ye ya mbere ‘My Dream

    Umunyamuziki Mico The Best yaririmbye anaganiriza abitabiriye Tour du Rwanda Festival 

    Afrique ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa

    abitabiriye iki gitaramo

     

    Mu gitaramo nk’iki, buri wese abyina uko ashoboye agatanga ibyishimo

    Niyo Bosco yataramiye i Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri Kikac  

    Umunyamuziki Danny Vumbi yongeye gutaramira mu Mujyi wa Rubavu nyuma y’igihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139970/abahanzi-7-bataramiye-i-rubavu-mu-gitaramo-cyaherekeje-tour-du-rwanda-2024-mu-mvura-amafot-139970.html

  • Alliah Cool yagiranye ibiganiro na Ambasaderi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024; nibwo Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool, bagirana ibiganiro byibanze ku mushinga we wo guteza imbere abakobwa ndetse n'imishinga migari ategura igamije guteza imbere Sinema.

    Hari hashije  iminsi Alliah Cool ari mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa bye bya Sinema birimo na filime nshya yitegura gushyira hanze.

    Muri iki gihe arangamiye isoko rya filime ryagutse, kuko yatangiye kuzitunganya mu rurimi rw'Igiswahili, nka rumwe mu rurimi ruvugwa n'abantu benshi ku Isi.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko ibiganiro bye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss byibanze ku kurebera hamwe uko abakobwa batezwa imbere cyane cyane abatewe inda batarageza imyaka y'ubukure.

    Yavuze ati 'Twaganiriye ku byerekeranye no guteza imbere abagore. Cyane cyane nk'umushinga wanjye wo kuzamura abana b'abakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko ndetse no kuzamura abagiye bacikiriza amashuri.'

    Alliah Cool wamenyekanye muri filime zinyuranye, yanavuze ko mu biganiro yagiranye na Einat Weiss byanibanze ku ishuri rya Sinema 'Ishusho Arts Academy' ritanga amasomo ku bifuza kuzavamo abakinnyi ya filime yatangije.

    Ku wa 26 Gashyantare 2023, nibwo abasore n'inkumi 30 ba mbere basoje amasomo yerekeye sinema babifashijwemo n'iyi gahunda yatangije.

    Ishusho Arts Program ni gahunda igamije gufasha abakunda sinema kwiga byinshi bijyanye nayo, bakagira ubumenyi bubafasha gukabya inzozi zabo.

    Icyo gihe, Alliah Cool yavuze ko abasoje bahawe impamyabumenyi ariko ari bwo batangiye urugendo muri sinema.

    Ati 'Uyu munsi tubahaye impamyabumenyi ariko urugendo rwo nibwo rugitangira. Ikindi bisaba byinshi birimo guhora wiga kutarambirwa ndetse no kubikunda by'umwihariko.''

    Alliah Cool avuga ko yaganirije Ambasaderi Einat Weiss gahunda ya 'Ishusho Arts Center' mu rwego rwo gutangiza imikoranire yo guteza imbere Sinema mu Rwanda.

    Anavuga ko banaganiriye ku bijyanye n'itegurwa ry'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9.

    Alliah Cool yabwiye InyaRwanda ko Ambasaderi yamwemereye ubufasha muri gahunda zinyuranye ategura zigamije guteza imbere umwana w'umukobwa ndetse na Sinema muri rusange.

    Ati 'Banyemereye kugirana imikoranire myiza hagati yanjye n'abo. Urumva bansabye ko ibintu byose nzajya ntekereza gukora nzajya mbibabwira bakabimfashamo mu bushobozi bwabo.'

    Alliah Cool ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime 'Rwasa' yitwa Nelly; ni umwe mu bafana bakomeye b'ikipe ya Rayon Sports.

    Aherutse gushyirwa mu ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b’amahoro, akaba yaragizwe ambasaderi mu kwizihiza umunsi w’Abanyamerika wahariwe abari n’abategarugori bari muri Siyansi.

    Afite amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema yo muri Nigeria ya One Percent International. Ari mu babarizwa kandi mu itsinda rya Kigali Boss Babes ahuriyemo n'abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette…   


    Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool byibanze ku guteza imbere abakobwa ndetse n'imishinga migari ategura igamije kuzamura urwego rwa Sinema 


    Muri Mutarama 2023, Alliah Cool yatanze Impamyabumenyi ku basoje amasomo muri gahunda ya Ishusho Arts Center




    KANDA HANO UREBE FILIME ‘GOOD BOOK, BAD COVER’ YA ALLIAH COOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139972/alliah-cool-yagiranye-ibiganiro-na-ambasaderi-wa-israel-ku-guteza-imbere-abakobwa-na-sinem-139972.html

  • Diamond Platnumz yongeye gutera igikomere Zuc… – #rwanda #RwOT

    Ni amashusho Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza ari gutambukana n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan, bafatanye akaboko ku kandi, arangije arenzaho ati: “Njyewe na mushiki wange, Zari Hassan”.

    Mu bitekerezo birenga igihumbi byatanzwe kuri ayo mashusho, abenshi bavuze ko bizwi ko aho ‘yaciye hatajya haca urwango’, bakavuga ko utapfa kwishinga abigeze gukundana cyane ko baba bafite na byinshi bahuriyeho.

    Icyakora hari n’abandi bavugaga ko ayo mashusho Diamond yagaragaje ari buze gutera agahinda gakabije Zuchu bivugwa ko ari we bari mu rukundo muri iyi minsi.

    Bakomeza kubwira Zuchu ko uwo yita umukunzi we ‘Diamond’, azamubabariza umutima  kuko ari umuntu uzwiho gukunda cyane abagore benshi, bityo ko ibyiza ari uko yamwikuramo. 

    Icyakora Zuchu we yigeze gutangaza ko  ibyo nta kintu na kimwe bimubwiye kuba umukunzi we akunda abagore cyane kuko n’ubundi igihe kizajya kigera akamugarukira.

    Urukundo aba bombi bavugwamo, abantu benshi barushidikanyaho, bamwe bakemeza ko ari agatwiko kugira ngo bavugwe hanyuma bicururize, ariko na none Nyina wa Zuchu akaba urwo rukundo ruvugwa hagati yabo atarwemera habe na gato kuko Diamond ataramuha inkwano.

    Ku itariki ya 18 Gashyantare 2022, inkuru yabaye kimomo muri Afurika y’uko bazakora ubukwe bagashyingirana, gusa ariko byaje kumenyekana ko byari agatwiko bari bibereyemo.

    Diamond na Zari Hassan babanye nk’umugabo n’umugore ariko baza gutandukana n’ubundi Zari amushinja kumuca inyuma cyane. Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri Tiffah na Nillan. 

    Kuva batandukana, abana babyaranye n’ubundi bakomeje kubahuza kuko Diamond yakomeje kujya asura abana be kwa Zari mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ukabona ko birengagije ibibazo bagiranye ahubwo bakishimana kakahava.

    Amashusho Diamond yashyizehanze ari kumwe na Zari akomeje kuvugisha benshi

    Urukundo rwa Diamond na Zuchu abantu barushidikanyaho cyane

    Reba indirimbo ‘Mtasubiri’ ya Diamond na Zuchu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139967/diamond-platnumz-yongeye-gutera-igikomere-zuchu-139967.html

  • Tour du Rwanda: Umufaransa yegukanye agace ka 5, Umubiligi yambara umwenda w’umuhondo abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT

    Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, buri mukinnyi akina ku giti cye.

    Umubiligi William Junior Lecerf yahise yambara umwambaro w’umuhondo.

    Aka gace ko gukina basiganwa n’ibihe (Time Trial), abakinnyi bahaguruka bahereye ku wa nyuma ku rutonde rusange. Hagati y’umukinnyi n’undi kugira ngo hahaguruke undi, hacamo intera y’umunota.

    Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho wabaye uwa 22 arushijwe na Pierre Latour wa mbere iminota 2 n’amasegonda 30.

    Ku rutonde rusange, Umubiligi William Junior Lecerf ni we wahise afata umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 9 iminota 47 n’amasegonda 39.

    Umunyarwanda uza hafi ni Masengesho ku mwanya wa 20 aho arushwa iminota 3 n’amasegonda 13, Mugisha Moise ni uwa 21 ararushwa iminota 3 n’amasegonda 25.

    Urutonde rw’agace ka 5

    Urutonde rusange

    Pierre Latour wegukanye agace k’uyu munsi

    William Junior Lecerf ni we ubu ufite umwambaro w’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Tour-du-Rwanda-Umufaransa-yegukanye-agace-ka-5-Umubiligi-yambara-umwenda-w-umuhondo-abanyarwanda-biranga

  • Nyuma ya Aruna Moussa Madjaliwa undi mukinnyi wari uhetse Rayon Sports muri iki gihe yagize ikibazo cy’imvune – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Aruna Moussa Madjaliwa undi mukinnyi wari uhetse Rayon Sports muri iki gihe yagize ikibazo cy'imvune

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wo kuwa kabiri yakinnye umukino n'ikipe ya Vision FC umukino urangira ari ibitego 3-1 nubwo ikipe ya Rayon Sports bitagenze neza yavunikishije umukinnyi w'ingenzi.

    Ni umukino wari mwiza ndetse ubona ko umutoza Julien Mette hari ibintu byinshi yahinduye muri Rayon Sports. Muri uyu mukino Kadime Ndiaye umuzamu wa Rayon Sports yagize ikibazo cy'imvune ariko ntiharatangazwa igihe azamara hanze y'ikibuga.

    Ikipe ya Rayon Sports nubwo yavunikishije uyu mukinnyi aje yiyongera kuri Aruna Moussa Madjaliwa wanze kugaruka mu kibuga kuva yavunika Kandi bivugwa ko ntakibazo agifite ahubwo arimo gushaka gusohoka muri Rayon Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-aruna-moussa-madjaliwa-undi-mukinnyi-wari-uhetse-rayon-sports-muri-iki-gihe-yagize-ikibazo-cyimvune/

  • Harimo ugura asaga Miliyoni 250 Frw! Urutonde… – #rwanda #RwOT

    Inaha mu Rwanda iyo umuntu agiye gukura imibavu ‘Perfumes’, akenshi akomwa mu nkokora n’ibiciro byayo. Hari imibavu ihumura neza kandi inakundwa n’abenshi gusa ntibayigure bitewe n’uko ihenze. Biragoye kubona uwagura umubavu w’ibihumbi 50 mu gihe hari abagura uwa miliyoni 160!.

    Ikinyamakuru cy’imideli Vogue Magazine, cyashyize hanze urutond rw’imibavu 10 ihenze ku Isi:

    1. No. 1 Imperial Majesty — Clive Christian 

    Clive Christian ni sosiyete yo mu Bwongereza izwiho gukora imibavu ihenze ku isi iza ku mwanya wa mbere ikaba ifite umubavu witwa imperial Majesty nimero ya mbere. Uyu mubavu ugura amadorali 215,000 ku icupa rimwe, ni ukuvuga  amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 250.

    2. 24 Faubourg Extrait — Hermes 

    24 Faubourg ni umubavu uza ku mwanya wa Kabiri mu mibavu ihenze ku Isi aho igura Amadorali agera ku 12,500 kuri garama 28 .Ubusanzwe Hermes yo mu Bufaransa izwiho kuba igira ibintu bihenze  ku Isi.

    3. Poivre-Caron

    Uyu mubavu uzwi cyane cyane mu Bufaransa ukaba nawo uza mu mibavu ihenze cyane ku Isi aho garama zigera kuri 46 z'uyu mubavu zigura Amadolari 11,600.

    4. Grand Extrait- Channel

    Uyu mubavu niwo uza ku mwanya wa Kane mu mibavu ihenze ku Isi aho icupa ryayo rigura amadolari 4,200, ukorwa na kompanyi y’imideli ya ‘Chanel’ yashinzwe n’umufaransakazi Coco Chanel mu 1910.

    5. Golden Delicious : Million Dollar – DKNY 

    Uyu mubavu ukorwa na kompanyi ya DKNY yo muri New York, nawo uza mu mibavu ihenze cyane cyane ko iyo uwuguranye n'icupa ryawo rikoze mu buryo butangaje. Uyu mubavu ugura amadolari 3,100.

    6.Les Larmes Sacrees de Thebes — Baccarat

    Les Larmes Sacrees de Thebes ikorwa n’inzu y’Abafaransa Baccarat, ni umubavu ukundwa cyane n'abagore ukaba ugura amadolari 2,800 kuri garama 28.

    7. No. 1- Clive Christian

    Uyu mubavu ukorwa n’inzu y’imideli ya Clive Christian ugura Amadolari agera ku 2,200 kuri garama 46. Niwo mubavu wa mbere iyi kompanyi yakoze ihita inawitirira uwayishinze Clive Christian.

    8.Pure Parfum Limited Edition — Jean Patou 

    Jean Patou na Joy Baccarat basanzwe n'ubundi ari abahanga mu gukora imibavu bahuriye ku mubavu umwe bise Pure Parfum ukaba ugura amadolari 1,800 kuri garama 46.

    9. Shalini-Jardin Noctrune

    Shalini ni umubavu nawo ukunze gukoreshwa n'abagore cyane ukaba ugura amadolari 900 kuri garama 28. Ukorwa n’inzu y’imideli y’abafaransa yitwa Jardin Noctrune

    10. Bolt of Lightning — JAR

    Uyu mubavu ukorwa n’inzu ya Jar Parfums i Paris, ugura Amadolari agera ku 100 kuri garama 46. Uyu mubavu watangiye gukorwa kuva mu 2001.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139950/harimo-ugura-asaga-miliyoni-250-frw-urutonde-rwimibavu-10-ihenze-cyane-ku-isi-139950.html

  • Prince Kiiz wabereye Bruce Melodie ikiraro ki… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya Muzika.

    Bruce Melodie usanzwe ubarizwa muri studio ya 1:55 Am, yatunguye benshi yiyambaza Producer Prince Kiiiz wo muri Country Records y’umushoramari Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, asiga Element Eleeh babana muri Label. 

    Ni inkuru yasamiwe hejuru, hibazwa impamvu Bruce Melodie yitabaje Prince Kiiiz wo hirya kandi bavuga ko ‘Ijya kurisha ihera ku rugo’, ‘Akimuhana kaza imvura ihise’ n’izindi mvugo bakoresha ngo berekane ko umuntu yiyambaza uwe wa hafi cyangwa afashwa n’uwe wa hafi yewe ko n’ugiye kugira icyo akora ahera iwe mu nzu.

    Ibi byatumye benshi bibuka ko Prince Kiiiz yahoze muri 1:55 Am ndetse bakeka ko yaba yanasubiyeyo. Ubusanzwe Prince Kiiiz yasinye muri 1:55 Am muri 2022 ubwo yamaraga gukora indirimbo ‘Fake Ghee’ ya Alyn Sano yatumye izina rye ryumvikana mu bantu.

    Akimara gusinya muri 1:55 Am, yakoze indirimbo ‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie atuma izina rye ritumbagira cyane. Iyi ndirimbo yakoreye Bruce Melodie ni yo yabaye imbarutso yo guhuza Shaggy na Bruce Melodie birangira batekereje ko bayisubiranamo.

    Icyakora ubwo Bruce Melodie yapangaga imishinga yo gusubiranamo ‘Funga Macho’ na Shaggy, uwari wayikoze mu buryo bw’amajwi ntiyari agihari kuko mu ntangiriro za 2023 ni bwo Prince Kiiiz yateye umugongo 1:55 Am yerekeza muri County aho yari abisikanye na Element wari wamaze gusinyira iyi nzu isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie.

    Bruce Melodie yatunguye abantu ubwo yageraga kure umushinga wo gusubiramo ‘Funga Macho’ akiyambaza Prince Kiiiz wari waravuye muri 1:55 Am aho kuyikorana na Element wamwegereye.

    Ibi abantu babitekerejeho mu buryo butandukanye, icyakora bakiyumvisha ko impamvu hiyambajwe Prince Kiiiz ari uko ari na we wari wakoze iya mbere bityo ko bitari kumvikana ukuntu akurwa mu ndirimbo yatangiye.

    Mu kiganiro Prince Kiiiz yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko uburyo yari yarakoze iriya ndirimbo ‘Funga Macho’, bitari korohera Element cyangwa undi wese kuyikora nk’uko yari yayikoze.

    Kuwa mbere ubwo Bruce Melodie yajyanaga na Prince Kiizi, byongeye kuzamura urujijo ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa niba Element yaba atarimo guterwa uw’inyuma na Bruce Melodie kubera ko nawe asigaye ari umuririmbyi cyangwa iyi kompanyi y’umushoramari Karomba Gael ikaba igiye kwisubiza Prince Kiiiz nk’uko byahoze mbere.

    InyaRwanda yaganiriye na Noopja kugira ngo tumenye niba Prince Kiiiz yaba yajyanye na Bruce Melodie nk’umukozi wa Country Records cyangwa yaba yagiye binyuranyije n’amategeko agenga umukozi.

    Noopja yavuze ko kuba Prince Kiiiz yajyanye i Nairobi na Bruce Melodie, nta kibazo kirimo kuko yemerewe gukorana n’abantu bose ashaka. Ati “Nta gikuba cyacitse kuba Kiizi yakajyanye na Bruce Melodie, n’ubundi asanzwe akorana nawe kuko bakoranye ‘When she’s around ‘ kandi Prince Kiiiz yari umukozi wacu”.

    “Nta kibazo kirimo rwose kuko ntabwo tumuzirika cyangwa ngo tumuheze kuwo ashaka gukorana nawe. Ni umunyamumuziki twebwe ntabwo tumuheza”.

    Noopja yavuze ko kuba 1:55 Am yitabaza Prince Kiiiz, ari uko hari icyo bamubonamo n'ubwo na Element bafite yabanje muri Country Records.

    Icyakora n'ubwo bamwe babyita kwagura akazi, abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi, si ko babyemera ahubwo bavuga ko ari amareshyamugeni kugira ngo bisubize Prince Kiiz n'ubundi wahoze muri iyi kompanyi.

    Umwe mu baganirije InyaRwanda, yagize ati: 'Biriya ni ukureshya Prince Kiiiz kugira ngo asubireyo kuko amaze kwerekana ubuhanga bwe. Erega sinzi niba ubibona, Element amaze kuba umuhanzi cyane kurusha kuba Producer!

    “Rero nk'abantu bazi ubwenge, bagomba gufata Kiiz bakamuha amafaranga menshi agasubirayo kuko iyo bamukuye ahandi arabahenda cyane kurusha uko yaba ari umukozi wabo.

    Ikindi kuba Prince Kiiiz yarakoze 'Funga Macho' ikagera kuri Shaggy akayikunda, bakayisubiramo, ni ikimenyetso ko Kiiiz ari umuntu udasanzwe imbere ya 1;55 Am kandi Bruce Melodie akunda imikorere ye'.

    Icyakora hari n'abandi babona ko atari ukuba Bruce Melodie akunze Prince Kiiz cyane kurusha Element, ahubwo ari uko Element afite umwanya muto ugereranyije, bityo akaba afite imishinga myinshi ya Bruce Melodie ku buryo yasigaye ayisoza.

    Yagize ati 'Njyewe simbibona nko kutagirira icyizere Element cyangwa se gushaka gutwara Prince Kiiz nk'uko nabonye abantu barimo kubivuga.

    Njyewe nabonye ko Element afite imishinga myinshi yo gukoraho kandi ya Bruce Melodie, rero birumvikana ko kwiyambaza Prince Kiiz ari iby'igihe gito. Erega mwibuke ko album ya Bruce Melodie izarangira mbere kugira ngo ijye hanze mu kwa Gatanu'.

    Icyakora hari n'abandi bavuga ko kuva Element yaba umuhanzi, atakirekurira umuhanzi mu buryo bwo kumuha ibitekerezo kuko nawe aba ashaka kwisigariza, ibi bigatuma Bruce Melodie ahindura icyerekezo.


    Prince Kiiz wabaye Producer w’umwaka yabaye isereri mu mitwe y’abanyaRwanda


    Bruce Melodie yatumye benshi bibaza kuri Element na Prince Kiiiz

    Element yibajijweho na benshi niba gukora umuziki aririmba bitazatambamira umwuga wo gutunganya imiziki asanzwe akora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139956/prince-kiiz-wabereye-bruce-melodie-ikiraro-kimuhuza-na-shaggy-yaba-agiye-gukura-amata-ku-m-139956.html

  • I Musanze ni ku Butumbuturuke bwa 1813m, barasoreze kuri 213 mu Kinigi, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024. Iri siganwa rigomba gutangira saa 13H00. Abasiganwa barahatana ku giti cyabo (Individual Time Trial)

    Mu Kinigi aho abasiganwa basoreza, ni umujyi muto uri munsi y'ibirunga, iwabo w'ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye cyane ku Isi.

    Aka gace ka Gatanu ni gasanzwe muri iri siganwa, kuko ari agace gafite Kirometero nkeye ugereranyije n'utundi duce abasiganwa bagenze/bazagenda.

    Buri mukinnyi iyo atsimbuye bamubarira ibihe, ubundi hakarebwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito.

    Buri mukinnyi kandi ibihe yakoresheje byongerwa kubyo yari afite ubundi hagakorwa urutonde rusange rugaragaza umaze gukoresha ibihe bito.

    Agace ka Kane kasorejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, karangiye kegukanwe n'Umubikigi William Junior; ndetse kuri uyu wa Kane yitezwe na benshi mu gusiganwa muri Musanze.

    Ibi byatumye William aba Umubiligi wa kabiri utwaye agace ka Tour du Rwanda nyuma ya Smet Guy wagatwaye mu 2011.

    Ngendahayo ntiyahiriwe n'isiganwa!

    Umusore witwa Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda bageze ku Gace ka Kane kanikiwe Karongi-Rubavu.

    Ni nyuma yo gufata ku modoka. Yaciwe amande y’ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

    Abanyarwanda baracyafite icyizere!

    Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

    Nyuma y’isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy’imbere ariko bikanga.

    Ati “Mu by’ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y’uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi…”

    Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda ‘kurusha indi minsi yose.

    Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati “Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe.”

    Yavuze ko umusaruro w’Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali ‘ibintu bishobora guhinduka’.

    Musanze, Umujyi w'Ubukerarugendo

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru kashyijweho n'Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z'Imitegekere y'Igihugu.

    Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y'icyahoze ari Akarere ka Bugarura n'Imirenge 3 y'icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

    Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

    -Ubuso/km2: 530.2;Ubucucike/km2: 694,Abaturage: 368,267,Imirenge: 15,Utugali: 68,Imidugudu: 432

    Muri Mata 2022, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyatangaje ko ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na miliyoni 131$ mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021.

    Mu 2023, RDB yatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2023.

    Tour du Rwanda ihageze ibisikana n'umuhango wo Kwita Izina

    Kuya 1 Nzeri 2023, u Rwanda rwise amazina abana b'ingagi 23 baheruka kuvuka mu muhango uzwi cyane nko 'Kwita Izina'. Abana 23 b'ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z'ingore.

    Kuva uyu muhango watangira abana b’ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

    Amazina yahawe abana b'ingagi ndetse n'abise amazina:

    1.Kevin Hart (umunyarwenya) — Gakondo

    2.Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) — Bigwi

    3.Larry Green (umukuru w'inama y'ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation) — Ingoboka

    4.Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) – Intiganda

    5.Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa Okoye) — Aguka

    6.Anders Holch Povlsen (umukuru w'ikigo cy'ubucuruzi Bestseller) – Umutako

    7.Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango

    8.Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) — Ramba

    9.Bukola Elemide 'Asa' (umunyamuziki) — Inganzo

    10.Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) — Urunana

    11.Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) – Inshingano

    12.Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry'imodoka) — Impundu

    13.Jonathan Ledgard (umwanditsi w'ibitabo nka 'Giraffe') — Gisubizo

    14.Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M’Baku) – Intarumikwa

    15.Elvine Ineza (Umunyeshuri w'imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye i Musanze) — Nibagwire

    16.Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Arsenal) — Jijuka

    17.Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n'umugore we w'umunyamideri) – Narame

    18.Andrew Mitchell (umunyapolitike w'Ubwongereza) — Mukundwa

    19.Nick Stone (umukuru w'ikigo Wilderness) — Umucunguzi

    20.Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n'umugore we umunyamideri) – Turumwe

    21.Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) — Mugisha

    22.Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) — Uburinganire

    23.Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) — Murare

    William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

    William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'

    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.


    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    Tour du Rwanda iherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi- Musanze na Kigali nibo batahiwe

    Igitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone y’Umujyi wa Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni nyuma y’uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w'imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn.

    Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo ‘Kurura’.

    Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda, ndetse igitaramo cya kabiri cyabereye i Rubavu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

    I Musanze barakira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024 n'aho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa n’aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA KANE KA TOUR DU RWANDA 2024- RUSIZI- RUBAVU

    Inyubako ya “Chateaux Le Marara” iherereye Karongi- ku muhanda abasiganwa banyuzeho- Aha niho hakorewe amashusho y’indirimbo ‘Fou de Toi’

    Tour du Rwanda 2024 yageze ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, Umujyi w’Abanyabirori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139955/live-ikaze-mu-gace-ka-gatanu-ka-tour-du-rwanda-i-musanze-iwabo-wingagi-amafoto-139955.html

  • KNC yavuze ku byo kuba Gasogi United ari iya Afande James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko amakuru avuga ko ikipe ya Gasogi United atari iye ahubwo ari iya Afande James Kabarebe ari ibihuha bidafite aho bishingiye kuko mu buzima bwe bamaze guhura inshuro 3 gusa.

    Kuva iyi kipe yashingwa by’umwihariko itangiye gukina mu cyiciro cya mbere, abantu bamwe na bamwe bagiye bavuga ko iyi kipe atari iye ahubwo hari uwo aragiriye, ibi byatijwe umurindi no kuba muri 2022 yaratangaje ko ayikuye muri shampiyona ariko igakomeza gukina, muri Mutarama 2024 avuga ko ayisheshe ariko na bwo ikomeza gukina. Benshi bavugaga ko nta bushobozi bwabyo afite.

    Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda rw’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2023, KNC yavuze ko amakuru na we yamugezeho avuga ko ikipe itari ye ahubwo hari umu-General aragiriye, aho ngo benshi bashyira mu matwi Gen James Kabare (ubu yabaye Rtd).

    Ati 'Hari n’uwavuze ngo iyo kipe ni iy’umu-General, ntabwo ari ayanjye se hazagire uza ayifate? Bavugaga ko ndagiriye Afande James Kabarebe. Afande James Kabarebe uretse kuba mwubaha nk’umusiporutifu mu buzima bwanjye maze kuvugana na we nka gatatu.'

    'Bwa mbere twahuriye Kicukiro tukiza mu cyiciro cya mbere hari umukino wa gicuti twakinnye na APR FC ni bwo bwa mbere nahuye amaso ku maso na Afande James. Ahandi twahuriye ahantu hari habereye inama yaje kugira ibyo atuganiriza. Indi nshuro ni ku mupira wacu na APR FC ndabyibuka yari kumwe na Nyakwigendera Gen Musemakweli, mu buzima bwanjye ntabwo ndaganira umunota urenze umwe na Afande James ariko ugize n’umuntu uragirira ikipe y’umupira w’amaguru uwo muntu yaba afite umutima ukomeye.'

    Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA. Yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

    KNC yavuze ko nta muntu aragiriye

    Rtd (Gen) James Kabarebe ajya atererwa kuba ari we nyiri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yavuze-ku-byo-kuba-gasogi-united-ari-iya-afande-james-kabarebe

  • Umutoza Thierry Froger yatangaje ikintu yakosoye abafana bamushinjaga gishobora gutanga umusaruro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Thierry Froger yatangaje ikintu yakosoye abafana bamushinjaga gishobora gutanga umusaruro

    Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Gasogi United irakira APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro.

    Ni umukino wakaniwe cyane n'impande zombi aho ikipe ya Gasogi United ivugirwa na KNC batangaza ko bashaka gusezerera APR FC ku bubi na bwiza kugirango nayo ngo ibashe gutwara igikombe cy'amahoro bwa mbere.

    Na APR FC yakaniye cyane ukurikije amagambo y'umutoza Thierry Froger watangaje ko imyitozo baraye bakoze ari iyo kubyaza umusaruro amahirwe Baraza kubona ndetse bagakina n'umukino mwiza ibintu abafana bamushinjaga.

    Yagize ati 'Twakoze imyitozo yo kurema uburyo bwinshi bw'ibitego Kandi ndizera ko biza kuduha umusaruro. Intsinzi isaba umukino mwiza ariko no kubyaza umusaruro amahirwe ubona. Abakinnyi bafite ubushake ari nabyo biduha icyizere cyo gukomeza muri 1/2. Uretse Buregeya Prince, abandi bakinnyi bose barahari.'

    Uyu mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Umukino ubanza ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya Gasogi United bigoranye cyane ubusa ku busa ubona ko amahirwe afitwe na Gasogi United iraba iri mu rugo kuri uyu wa Gatatu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-thierry-froger-yatangaje-ikintu-yakosoye-abafana-bamushinjaga-gishobora-gutanga-umusaruro/