Blog

  • Bite bya APR FC n’abanyamahanga bayo bamaze k… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka w’imikino, APR imaze gucibwa mu ntoki n’ibikombe bitanu birimo CAF Champions League, Mapinduzi Cup, Igikombe cy’ Amahoro,  Igikombe cy’Intwari, ndetse na Super Cup yo mu Rwanda.

    Kugeza ubu, APR ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Rwandan Primus Premier League. Muri shampiyona y’ Rwanda kandi, APR imaze gukina imikino 20, gusa ku munota 46 ifite ntabwo iratsindwa umukino n’umwe.

     Ubwo APR ibifashijwemo n’abakinnyi bayo, nubwo imaze gukina imikino 20 itaratsindwa muri Shampiyona ya Primus Premier League, mu bindi bikombe yakiniye mu Rwanda no hanze yarwo, iyi kipe yagaragaje intege nkeya.

    APR nyuma yo kubona ko igomba kuvugurura gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, ikazana  abanyamahanga, yatangiranye n’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda barimo Taddeo Lwanga, Pavel Nzila, Joseph Apam Assongue, Victor Mbaoma, Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman? Nshimirimana Ismael? Pichiu na Salomon Binjeme Banga.

    APR FC ikimara gukora amavugurura, igikombe cya mbere yatakaje ni Super Cup, ubwo yiteguraga uyu mwaka w’imikino wa 2923-24.

    Mu mukino wa Super Cup, wahuje APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’ Amahoro. Uwo mukino wa Super Cup, warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego bitatu ku busa.

    Indi mpamvu yatumye APR ihitamo gukinisha abakinnyi bakomoka mu mahanga, ni uko yabonaga itwara ibikombe by’ imbere mu gihugu, ariko yagera mu marushanwa nyafurika, ikipe y’ingabo z’igihugu igasezererwa rugikubita.

    Ibyo abo bakinnyi bazaniwe byo kugarura APR ku ruhando mpuzamahanga, byarangiye byanze, dore ko yasezerewe mu irushanwa rya CAF Champions League nabi.

    CAF Champions League ni igikombe cya Kabiri APR yasezerewe nyuma yo kubura Super Cup. Muri CAF Champions League, umukino wa mbere APR yakinnye na Pyramid yo mu Misiri amakipe yombi anganya ubusa ku busa hano mu Rwanda.Umukino wo kwishyura, APR ntabwo iba yifuza nkumva bawugarukaho, dore ko mu Misiri yatsinzwe ibitego bitandatu bya Pyramid kuri kimwe cyayo.

    Nyuma yo gukurwa mu marushanwa ya CAF Champions League, APR yerekeje muri Mapinduzi Cup, iki kikaba ari igikombe cya Gatatu cyari giciye APR mu myanya y’inyoki, nyuma yo gufata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y’urwanda.

    Muri Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye uko ishoboye igera muri Kimwe cya Kabiri. Aho muri kimwe cya Kabiri cya Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye na Mlandege FC. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nuko Mlandege iba isezereye APR kuri Penaliti.

    APR FC ikimara gusezererwa na Mlandege FC muri Mapinduzi Cup, icyo cyari kibaye igikombe cya Gatatu kiyiciye mu myanya y’inyoki nyuma y’uko isinyishije abanyamahanga.

    Igikombe cya Kane cyaciye APR mu myanya y’inyoki, ni igikombe cy’ Intwari. APR FC inzira yayo mu gikombe cy’Intwari isa naho yari yoroshye, kubera ko itigeze ihura na mukeba wayo Rayon Sports.

    Igikombe cy’Intwari, cyatangiriye muri kimwe cya Kabiri aho APR yatangiye ikina ndetse igakuramo Musanze FC. 

    APR ikimara gukuramo Musanze FC mu gikombe cy’Intwari, yabyiniye ku rukoma nyuma yo kumenya ko mukeba wayo Rayon Sports yari yamaze gusezererwa na Police FC. 

    Guhura na Police kuri APR FC, byari ibyo kwishimira icyo gihe, kubera ko Police FC yari imaze igihe yarahindutse intsina ngufi imbere ya APR.

    Ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy’Intwari, APR FC ntabwo yahiriwe no gukina na Police, kuko umukino warangiye Police FC yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe cya APR, bityo APR iba itakaje irushanwa rya Kane muyo yitabiriye nyuma yo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y’urwanda.

     Igikombe cya Gatanu kimaze gutambuka APR FC ikibona, ni Igikombe cy’Amahoro. Iki gikombe APR imaze imyaka irindwi itazi uko gisa. Muri uyu mwaka w’imikino byabaye ibindi bindi, dore ko yasezerewe muri kimwe cya Kane, ikuwemo na Gasogi United.

    Ubu APR FC, izajya ikurikira iki gikombe uko kiri kugenda, gusa ntabwo izagitwara kuko yamaze gusezererwa rugikubita.

    Nubwo APR imaze gucibwa mu ntoki n’ibikombe bitanu bitandukanye, iracyafite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, dore ko ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu Rwanda. Ikaba ifite amanota 46, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino 20 imaze gukina.

    APR FC, yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro muri kimwe cya Kane, isezerewe Gasogi United

    Ku mukino wa super Cup, Rayon Sports yatumye APR irata igikombe

    Muri CAF Champions League, APR FC yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

    APR FC Kandi, muri Mapinduzi Cup yasezerewe na Mlandege muri kimwe cya Kabiri 

    Mu bikombe APR FC imaze gutakaza, harimo n’Igikombe cy’Intwari yatakaje itsinzwe na Police FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139975/bite-bya-apr-fc-nabanyamahanga-bayo-bamaze-kurata-ibikombe-bitanu-139975.html

  • Ibihembo bitegereje uzegukana ikamba rya Miss… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa basaga 120 bose bateraniye mu Buhinde, aho bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi rigiye gutangwa ku nshuro ya 71 rikamburwa Miss Karolina Bielawska urimaranye imyaka ibiri bitewe n'uko ryigeze gusubikwaho ntihatorwe undi.

    Iri rushanwa ry'ubwiza, rifite amateka maremare bitewe ahanini n'uko rimaze igihe kinini ritangwa. Ubusanzwe, ryatangiriye mu Bwongereza ritangijwe na Eric Morley mu 1951 waje kwitaba Imana mu 2000 akarisiga mu maboko y'umugore we, Julia Morley wariyoboye kuva ubwo kugeza uyu munsi.

    Mu 1951, nibwo Eric Morley yateguye irushanwa rya Bikini aryita 'Festival Bikini Contest'mu rwego rwo kwifatanya n'u Bwongereza mu kwizihiza iserukamuco bari batangije. Icyo gihe iri rushanwa ryarakunzwe cyane mu itangazamakuru birangira ryiswe 'Miss World.'

    Bitangira, iri rushanwa ryari rigamije gusa guteza imbere umwenda wa Bikini, kuko wari uherutse kugezwa ku isoko.

    Miss World 1951, Kerstin “Kiki” Hakansson ukomoka muri Suwede, niwe wegukanye ikamba aryambikwa yambaye Bikini biteza impaka zikomeye ku Isi.

    Iri rushanwa ryabanje gutegurwa nk’irushanwa ry'iserukamuco ry'u Bwongereza, ariko Morley ahitamo kurigira irushanwa rya Nyampinga w'Isi rigomba kuba buri mwaka. Uyu mugore yahise aryandikisha mu izina rya 'Miss World' kuva icyo gihe, abahatana bagahatanira munsi yaryo.

    Ariko kubera impaka zatewe no kwambikwa ikamba kwa Håkansson yambaye bikini, byatumye ibihugu bimwe na bimwe bikurikiza imigenzo y'idini cyane biterwa ubwoba no kohereza ababiharagariye muri ayo marushanwa y'ubwiza. Ibi rero byatumye abitabira iri rushanwa batangira kwambara imyenda yoroheje yo koga, kugeza nayo isimbujwe amakanzu meza mu 1976.

    Umukobwa wegukana iri kamba, atoranywa hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo ubuhanga, ubwiza n'imico.

    Uwatsinze ahabwa izina rya Miss World kandi akagaragara kenshi mu bikorwa byo gufasha, akazenguruka ibihugu binyuranye ashyira mu bikorwa umushinga we mu gihe cyose amara yambaye ikamba.

    Karolina Bielawska wambitswe ikamba rya Miss World ku ya 16 Werurwe mu 2022 i San Juan muri Puerto Rico, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, akaba umunyamideli ukomoka muri Pologne.

     Uyu munyamideli ​​yegukanye izina rya Miss World mu 2021, aba umukobwa wa kabiri w'umunyapolonye wageze kuri iki cyubahiro nyuma ya Aneta Kręglicka wambaye iri kamba mu 1989.

    Mu busanzwe, uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi aramenyekana ku rwego mpuzamahanga, agahabwa amafaranga akayabo n’izina ryifuzwa na benshi, akazenguruka Isi yose ku buntu mu bikorwa by’ubugiraneza. 

    Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mukobwa amara umwaka wose ahabwa ibirungo by’ubwiza, imyenda, inkweto yifuza, agakorerwa umusatsi, agahura n’inzobere mu by’imirire n’abanyamideli babigize umwuga, agahabwa n’ibindi byose yifuza.

    Uretse ibyo byose, kwambikwa neza no gusa neza no gutembera aho ashaka ku Isi, utsindiye ikamba rya Nyampinga w’Isi ahita agirwa na ‘Brand Ambassador wa Miss World Organization.’

    Ku ikubitiro, abateguye irushanwa rya Miss World 2023 ryari riteganijwe kubera muri UAE, batangaje uwari kwegukana iri kamba yari guhembwa Miliyari hafi imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda, bisobanuye ko biramutse bidahindutse, uwahiga abandi mu bakobwa basaga 120 bahataniye iri kamba uyu mwaka yahita yegukana ibyo bihembo. 

    Uzegukana ikamba rya Miss World 2024 ateganirijwe ibihembo by’akataraboneka

    Uzatorwa azasimbura Miss Karolina Bielawska umaranye imyaka ibiri iri kamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139962/ibihembo-bategereje-uzegukana-ikamba-rya-miss-world-2024-139962.html

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori ( SHE-Amavubi) atewe ubwoba nahazaza hiyi kipe agasaba FERWAFA guha agaciro umupira wabo nkako iha uw’abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nibagwire Sifa Gloria usanzwe ukinira ikipe y'igihugu (SHE-Amavubi) ndetse n'ikipe ya AS Kigali WFC avuga ko ihangana rihari mu cyiciro cya mbere mu bari n'abategarugori gusa akavuga ko abakina bose bari mu kigero kimwe bigoye kubona abinyuma yabo bakina umupira w'amaguru.

    uyu kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abari n'abategarugori akomeza asaba amakipe arimo AS Kigali WFC akinira, Rayon sports WFC na APR WFC gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z'abato ariko akavuga ko n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikwiye guha agaciro umupira w'abari n'abategarugori a nkako riha uwa bagabo

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yabari-nabategarugori-she-amavubi-atewe-ubwoba-nahazaza-hiyi-kipe-agasaba-ferwafa-agaciro-umupira-wabo-nkako-iha-uwabagabo/

  • Neymar Jr yakoreye igikorwa gikomeye Dani Alves ugiye kumara imyaka ine muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Dani Alves wanyuze mu makipe nka FC Barcelona Juventus na Paris saint Germain ahamije icyaha cyo gusanbanya umukobwa ukuri muto mu kabyinoro i Barcelona  agasibirwa kumara muri gereza imyaka 4.

    Neymar Jr nkumwe mu nshuti ze banakinnye mu makipe amwe nka FC Barcelona na Paris saint Germain ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil yamuhaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu bya mayelo €150,000 byo gufasha Dani Alves mu gukomeza muri iki kibazo 

    Source : https://yegob.rw/neymar-jr-yakoreye-igikorwa-gikomeye-dani-alves-ugiye-kumara-imyaka-ine-muri-gereza/

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Sudani… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ,Perezida Kagame yakiriye mu biro bye  Village Urugwiro,mugenzi we wa  Sudani y’Epfo, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we Salva Kiir muri Village Urugwiro.

    Perezida wa Sudani y’Epfo,Salva Kiir, yageze mu Rwanda ku gicamunsi , akigera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.Dr Vincent Biruta .

    Perezida wa Sudani y’Epfo yakiriwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Dr Vincent Biruta, Minisitiri W’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Kuri uyu mugoroba nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo unayoboye Umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba ( EAC ) arikumwe n’itsinda ryari riyobowe na Dr Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bakiriwe na Perezida Kagame mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.Mu  biganiro abakuru b’Ibihugu byombi , bagiranye  byagarutse ku ntandaro y'umutekano muke mu karere ndetse n'ibijyanye n'imikorere y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC ).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.Dr Vincent Biruta yakiriye Perezida wa SudanI y’Epfo Ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali 

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa SudanI y’Epfo muri Village Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139976/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-sudani-yepfo-139976.html

  • Niteguye gutarama u Rwanda! Cyusa Ibrahim yer… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.

    Iki gitaramo yitabiriye cyateguwe n'Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle, babifashijwemo n'Ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Ni igitaramo Nyarwanda kizarangwa no gutarama, ndetse hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki  24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w'Umuco.

    Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda  ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda, kandi ‘niteguye gutarama u Rwanda”.

    Akomeza ati 'Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye.”

    Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw'imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n'abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.'

    Mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda,komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda,akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

    Cyusa Ibrahim yagiye gutaramira mu Bwongereza ku nshuro ye ya mbere

    Cyusa yahagarutse ku kibuga cy’indege ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane

    Cyusa yavuze ko yiteguye gutarama u Rwanda imbere y’Abanyarwanda

    Cyusa agiye mu Bwongereza nyuma y’uko atangaje ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite 

    Cyusa avuga ko amaze iminsi akora imyiteguro y’iki gitaramo “Rwanda Cultural Day in the UK”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139978/niteguye-gutarama-u-rwanda-cyusa-ibrahim-yerekeje-mu-bwongereza-amafoto-139978.html

  • Byinshi kuri Pierre Latour wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe yari avuyemo.

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

    Umufaransa Pierre Latour yatwaye agace ka Gatanu ka Tour Du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Pierre Latour watangiye amasiganwa y'amagare afite imyaka 17 y'amavuko 

    Uyu mufaransa kabuhariwe mu gutwara amagare ukinira TotalEnergies, yabonye izuba ku itariki 12 Ukwakira mu 1993, afungurira amaso bwa mbere mu mujyi wa Romans-sur-Isère mu Bufaransa. Mu bwana bwe Pierre yakuze akunda gutwara amagare ari nabyo byatumye ababyeyi be babimushyigikiramo ku myaka 15 gusa yarasigaye yitabira amasiganwa yo ku ishuri yigagaho.

    Mu 2010 afite imyaka 17 y'amavuko nibwo Pierre Latour yatangiye gusiganwa mu magare bya kinyamwuga ahereye mu urushanwa rya Tour du Valromey ubwo yakinaga mu ikipe ya Romanais Péageois ari nayo yatangiriyemo.

    Mu 2011 ikipe ya Chambéry CF yabonye ubuhanga bwe ihita imusinyisha amasezerano y’imyaka 3, ayivamo yerekeza mu ikipe ya AG2R La Mondiale ari nayo yamenyekaniyemo kuva mu 2015 kugeza mu 2020. Ubwo Latour yabarizwaga muri iyi kipe ni bwo mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abatwazi b’amagare 20 bakiri bato bahagaze neza mu Bufaransa.

    Pierre Latour wahembwe na Amstel ari mu batwazi b’amagare bakunzwe mu Bufaransa

    Muri iki gihe kandi ni nabwo yafashije ikipe gutwara ibikombe bibiri by’amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu ya ‘Frensh National Time Trial Championships’. Kuva mu 2021 Pierre Latour akina mu ikpe ya Total Direct Energie ari nayo yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye.

    Kuba uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yatwaye agace ka Gatanu muri Tour Du Rwanda 2024, si ibintu bishya kuri we kuko amenyereye kwibikaho ibihembo muri aya marushanwa y’amagare. ‘

    Aherutse kuba uwa Gatatu mu irushanwa rya ‘Tour de France 2023’

    Yibitseho ibihembo bikomeye nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa arimo ‘Vuelta a Espana yatwaye mu 2016 ryabereye muri Espagne, ‘Tour De France’ yatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu 2018, mu 2019 yaje ku mwanya wa 5 muri ‘Tour de Suisse’;

    Muri uyu mwaka kandi yongeye kuba umukinnyi mwiza muto mu marushanwa ya ‘Tour de Romandie’. Byumwihariko Pierre yiswe umukinnyi witwaye neza muri Tour de France mu 2019 umwaka yanazamukiyemo cyane nk’uko ikinyamakuru Pro Cycling Stats kibitangaza.

    Ku mbuga nkoranyambaga ze akunze kwerekana inkoko yoroye

    Mu buzima busanzwe Pierre Latour azwiho ko nyuma y’akazi ke yikundira kwitwa ku nkoko afite amaranye imyaka 3 dore ko akunze kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram akurikirwaho n’abanyu ibihumbi 25.7. Akoresheje uru rubaga kandi yagaragaje ko yishimiye kugera i Musanze ahabera igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingangi.

    Pierre Latour yishimiye kugera i Musanze ahabera umuhango wo Kwita Izina buri mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139973/byinshi-kuri-pierre-latour-wegukanye-agace-ka-gatanu-muri-tour-du-rwanda-139973.html

  • Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bikomeje kuba ibyishimo kubaturarwanda bihera ijisho isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda aho riri gukinwa ku nshuro ya 16.

    Kuri uyu Kane hakinwaga agace ka 5 kavaga mu mujyi wa Musanze mu Kinigi mu ntera ingana n’ibilometero 13 aho abakinnyi basiganwaga n’ibihe( (Individual Time Trial) .

    Byarangiye kegukanwe na Pierre Latour ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yakoresheje igihe kingana n’iminota 23 n’amasegonda 31.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 30 ukinira ikipe ya Total Energies yegukanye aka gace bihita bituma aza mu bakinnyi 10 ba mbere beza ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2024.

    Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Pierre Latour dore ko n’ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

     Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    Amstel niyo yahembye Pierre Latour wegukanye agace k’uyu munsi muri Tour du Rwanda 2024

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda mu mwenda wa Amstel 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139974/amstel-yahembye-pierre-latour-wegukanye-agace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-2024-139974.html

  • Umutoza Thierry Froger arahumeka insigane, APR FC yaba yarizize? #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza ikipe ya APR FC, Thierry Froger ntabwo ari mu bihe byiza, ni nyuma y’uko ubu asigaye ahatanira igikombe kimwe rukumbi muri 6 yatangiye umwaka ahanze amaso.

    Uyu mugabo bigendanye n’abakinnyi iyi kipe yari yaguze ndetse n’umwirondoro we (CV), APR FC yatangiye umwaka w’imikino ifite intumbero ndende ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde akaba arimo ahumeka akuka ka nyuma ari ko gikombe cya shampiyona ya 2023-24 ahanze amaso.

    Iyo usubije amaso inyuma ukareba APR FC yari yahinduye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa igasubira kuri gahunda y’abanyamahanga, usanga itaratanze ibikwiye bigendanye n’amazina yari yaguze.

    Umutoza Thierry Froger arahumeka insigane

    Uyu Mufatansa uwavuga ko ari ku gikarango mu ikipe ya APR FC ntiyaba abeshye aho ubu igisigaye ari ukurwana ku izana rye ngo umwaka w’imikino we utaba impfabusa akaba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

    Thierry Froger yafashe APR FC muri Nyakanga 2023 aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe wo gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse akitabira amarushanwa yose ikipe izitabira akaba yanegukana ibikombe uretse mu mikino Nyafurika yasabwe kugera mu matsinda gusa.

    Mu mwaka w’imikino wa 2023-24, APR FC ikaba yaritabiriye amarushanwa 6 ariko ubu isigaye muri rimwe (shampiyona) ahandi umusaruro ukaba warabaye hafi ya nta wo kuko iyi kipe ititwaye neza.

    Byose byatangiye tariki ya 12 Kanama 2023 ubwo yanyagirwaga na Rayon Sports 3-0 ikayitwara igikombe cya Super Cup. Ntabwo benshi babitinzeho aho bavuze ko ikipe ari nshya abakinnyi bataramenyerana.

    Bamwe batangiye kugira impungenge bitewe n’uburyo muri CAF Champions League yasezereye nta nkuru Gaadiidka FC yo muri Sudani, birusha kuba bibi nyuma yo gusezererwa yandagajwe na Pyramids FC yo mu Misiri iyitsinze 6-0.

    Igikombe cyakurikiyeho ni Mapinduzi Cup yabaye mu Kuboza 2023 – Mutarama 2024 muri Zanzibar, aha noneho ni bwo benshi bari bafite kureba uburyo yitwara kuri aya makipe yo mu Karere. Nabwo ntibyaje gukunda kuko yatashye amara masa.

    Igikombe cya 4 cyaciye APR FC mu myanya y’Intoki ni igikombe cy’Intwari yatwawe na Police FC iyitsinze 2-1 ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare 2024.

    Kimwe mu bikombe Thierry Froger yavugaga ko acungiyeho kuko gifite icyo kivuze kuri APR FC cyane ko n’ucyegukanye ahita asohokera igihugu, ni Igikombe cy’Amahoro. Yaraye asezerewe na Gasogi United kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

    Ubu icyo umuntu yavuga uyu mutoza asigaye acungiyeho yafata nk’akuka ka nyuma ni “Shampiyona ya 2023-24” aho ubu anayoboye urutonde rwa shampiyona arusha Rayon Sports ya kabiri amanota 4 ariko APR FC ikaba ifite umukino w’ikirarane.

    Arabizi neza ko amahirwe yo kongererwa amasezerano ari hafi ya ntayo, ubu amahitamo ni aye gusoza umwaka atanze igikombe cyangwa akazagenda uko yaje.

    Thierry Froger ubu amaso ayahanze shampiyona gusa

    Thierry Froger yahaye urwaho abafana batamwemera

    Kuva yagera muri APR FC ntabwo yagiye yishimirwa n’abafana b’iyi kipe bitewe n’uburyo akinamo n’amahitamo ye nk’umutoza.

    Ni inshuro nyinshi bagiye baza kuri Stade bakaririmba ko batamukeneye ariko bikarangira atsinze, bagaceceka kuko yabaga abacecekesheje.

    Kimwe mu byo abafana bamuzizaga ni ukudakinisha myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme kugeza avuye muri iyi kipe, kudaha umwanya uhagije Apam na we ukomoka muri Cameroun kugeza aho byagaragaye ko urwego rwamanutse nyamara ari we wari wishimiwe n’abafana ku mukino wa Rayon Sports, kutagira 11 bahoraho n’ibindi.

    Kwirirwa babiririmba ntihagire icyo bikorwaho, n’ubuyobozi bukavuga ko butamwirukana, byatumye bamwe basezera ku kibuga, ubu muri iyi minsi imikino ya APR FC irebwa n’abafana mbarwa, hari abadatinya kukubwira bati “tuzagaruka ku kibuga Froger yaragiye”.

    Gatanya y’abakinnyi bakuru n’umutoza Froger kubera umwungiriza we

    Uretse akazi bahemberwa ariko hari amahitamo hari abakinnyi baba batagikina muri APR FC barigendeye kubera ibyemezo by’aba batoza.

    Bivugwa Thierry Froger ameze nk’agakingirizo ahubwo akazi kose gakorwa n’umwungiriza we Khouda Karim, ari na we ugena abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, abagomba gusimbura n’igihe bagomba kugiramo.

    Nkeka atari ubwa mbere wumvise mu matwi ya we ko ubwo tariki ya 25 Ugushyingo 2023 APR FC yanganyaga na AS Kigali 1-1, umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yasimburwaga akanga guha akaboko Khouda Karim, byabaye ikibazo gikomeye, amushyira ku ruhande ntiyongera kumukinisha, yagarutse mu ikipe ya mbere yiyushye akuya.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2024 APR FC yasezeye ku wari umukinnyi wa yo, Salomon Banga wagiye gukina muri Iraq. Uyu myugariro mbere yo kugenda yavuze ko impamvu atakinaga atari uko adashoboye ahubwo umutoza wungirije Khouda Karim amwanga.

    Ubwo yatangaga iki kiganiro wabonaga abakinnyi bagenzi be bishimye, buri kanya bamuza iruhande bamubwira ngo nabivuge byose atagira icyo asigaga, wabonaga bafite byinshi na bo bavuga ariko kuko bakiri mu kazi bakifata.

    Khouda Karim (ubanza ibumoso) bivugwa ko atari shyashya

    Imihini mishya itera amabavu

    Bisa n’aho na none ariko abakinnyi b’abanyarwanda bakina muri iyi kipe batigeze bakira neza kuza kw’aba banyamahanga kuko bahise babakura ku ibere.

    Kuza kwa bo byari bivuze ko ari bo bagiye guhabwa agaciro ndetse banahembwe menshi, ibi nk’ikipe yari imaze imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda ntabwo byari kubura kubaho mu ikipe kuko hari abakinnyi baba biyumva nk’abavuga rikijyana kuzaniraho abanyamahanga, ntabwo bari kubyakira neza.

    Hari nk’aho umwe mu bakinnyi bamusabye kujya kubwira umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga (Mbaoma) ko akenewe ariko yigira nk’aho atamuzi. Ati “harya ni uwuhe?”

    Ntacyo ubuyobozi bwa APR FC butazi ariko ntacyo bwakora aka kanya

    Inshuro zose Chairman wa APR FC, Col Rishard Karasira yagiye abazwa kuri uyu mutoza no kuba abafana batamwishimiye, yagiye ashimangira ko ntaho azajya mbere y’uko amasezerano ye arangira.

    Ati “Tugomba kumuha umwanya we, afite amasezerano ye y’umwaka azawukora kandi uwusoze, umukorera isuzuma na we afite uburenganzira, nk’umufana kuko aba arakaye ashobora kutamwishimira.'

    Gusa ubuyobozi bwa APR FC amakuru avuga ko nabwo butanyuzwe n’imitoreze ye aho bwagiye bumugira inama ariko akanga kubumva.

    Kimwe mu bintu byababaje ubu buyobozi ni ukubona Salomon Banga asohoka muri iyi kipe nta bushobozi bafite bwo kumugarura, byose bikaba byaratewe n’umutoza.

    Amakuru avuga ko iyo baba bafite uburyo baba baramwirukanye kera ariko na none basanga ashobora kubatwara mu nkiko za FIFA kandi ubu bafiteyo ikindi kirego cya Adil Erradi wahoze atoza iyi kipe kitararangira. APR FC kandi ikaba nta mafaranga yari ifite yo kwicarana na we ngo basese amasezerano.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwamaze gufata umwanzuro ko amasezerano ye narangira nta yandi azahabwa ahubwo hazahita hihutirwa gushaka undi mutoza.

    Apam ntabwo abafana bumva ukuntu urwego rwe rwahantanutse

    Shiboub umwe mu bakinnyi bigeze kugirana ikibazo n’umutoza Khouda Karim

    APR FC isigaye ku gikombe kimwe

    Uburyo abapangamo abakinnyi kimwe mu bitavugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-Thierry-Froger-arahumeka-insigane-APR-FC-yaba-yarizize

  • Umutoza Thierry Froger arahumeka akuka ka nyuma, APR FC yaba yarizize? #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza ikipe ya APR FC, Thierry Froger ntabwo ari mu bihe byiza, ni nyuma y’uko ubu asigaye ahatanira igikombe kimwe rukumbi muri 6 yatangiye umwaka ahanze amaso.

    Uyu mugabo bigendanye n’abakinnyi iyi kipe yari yaguze ndetse n’umwirondoro we (CV), APR FC yatangiye umwaka w’imikino ifite intumbero ndende ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde akaba arimo ahumeka akuka ka nyuma ari ko gikombe cya shampiyona ya 2023-24 ahanze amaso.

    Iyo usubije amaso inyuma ukareba APR FC yari yahinduye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa igasubira kuri gahunda y’abanyamahanga, usanga itaratanze ibikwiye bigendanye n’amazina yari yaguze.

    Thierry Froger arimo guhumeka akuka ka nyuma

    Uyu Mufatansa uwavuga ko ari ku gikarango mu ikipe ya APR FC ntiyaba abeshye aho ubu igisigaye ari ukurwana ku izana rye ngo umwaka w’imikino we utaba impfabusa akaba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

    Thierry Froger yafashe APR FC muri Nyakanga 2023 aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe wo gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse akitabira amarushanwa yose ikipe izitabira akaba yanegukana ibikombe uretse mu mikino Nyafurika yasabwe kugera mu matsinda gusa.

    Mu mwaka w’imikino wa 2023-24, APR FC ikaba yaritabiriye amarushanwa 6 ariko ubu isigaye muri rimwe (shampiyona) ahandi umusaruro ukaba warabaye hafi ya nta wo kuko iyi kipe ititwaye neza.

    Byose byatangiye tariki ya 12 Kanama 2023 ubwo yanyagirwaga na Rayon Sports 3-0 ikayitwara igikombe cya Super Cup. Ntabwo benshi babitinzeho aho bavuze ko ikipe ari nshya abakinnyi bataramenyerana.

    Bamwe batangiye kugira impungenge bitewe n’uburyo muri CAF Champions League yasezereye nta nkuru Gaadiidka FC yo muri Sudani, birusha kuba bibi nyuma yo gusezererwa yandagajwe na Pyramids FC yo mu Misiri iyitsinze 6-0.

    Igikombe cyakurikiyeho ni Mapinduzi Cup yabaye mu Kuboza 2023 – Mutarama 2024 muri Zanzibar, aha noneho ni bwo benshi bari bafite kureba uburyo yitwara kuri aya makipe yo mu Karere. Nabwo ntibyaje gukunda kuko yatashye amara masa.

    Igikombe cya 4 cyaciye APR FC mu myanya y’Intoki ni igikombe cy’Intwari yatwawe na Police FC iyitsinze 2-1 ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare 2024.

    Kimwe mu bikombe Thierry Froger yavugaga ko acungiyeho kuko gifite icyo kivuze kuri APR FC cyane ko n’ucyegukanye ahita asohokera igihugu, ni Igikombe cy’Amahoro. Yaraye asezerewe na Gasogi United kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

    Ubu icyo umuntu yavuga uyu mutoza asigaye acungiyeho yafata nk’akuka ka nyuma ni “Shampiyona ya 2023-24” aho ubu anayoboye urutonde rwa shampiyona arusha Rayon Sports ya kabiri amanota 4 ariko APR FC ikaba ifite umukino w’ikirarane.

    Arabizi neza ko amahirwe yo kongererwa amasezerano ari hafi ya ntayo, ubu amahitamo ni aye gusoza umwaka atanze igikombe cyangwa akazagenda uko yaje.

    Thierry Froger ubu amaso ayahanze shampiyona gusa

    Thierry Froger yahaye urwaho abafana batamwemera

    Kuva yagera muri APR FC ntabwo yagiye yishimirwa n’abafana b’iyi kipe bitewe n’uburyo akinamo n’amahitamo ye nk’umutoza.

    Ni inshuro nyinshi bagiye baza kuri Stade bakaririmba ko batamukeneye ariko bikarangira atsinze, bagaceceka kuko yabaga abacecekesheje.

    Kimwe mu byo abafana bamuzizaga ni ukudakinisha myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme kugeza avuye muri iyi kipe, kudaha umwanya uhagije Apam na we ukomoka muri Cameroun kugeza aho byagaragaye ko urwego rwamanutse nyamara ari we wari wishimiwe n’abafana ku mukino wa Rayon Sports, kutagira 11 bahoraho n’ibindi.

    Kwirirwa babiririmba ntihagire icyo bikorwaho, n’ubuyobozi bukavuga ko butamwirukana, byatumye bamwe basezera ku kibuga, ubu muri iyi minsi imikino ya APR FC irebwa n’abafana mbarwa, hari abadatinya kukubwira bati “tuzagaruka ku kibuga Froger yaragiye”.

    Gatanya y’abakinnyi bakuru n’umutoza Froger kubera umwungiriza we

    Uretse akazi bahemberwa ariko hari amahitamo hari abakinnyi baba batagikina muri APR FC barigendeye kubera ibyemezo by’aba batoza.

    Bivugwa Thierry Froger ameze nk’agakingirizo ahubwo akazi kose gakorwa n’umwungiriza we Khouda Karim, ari na we ugena abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, abagomba gusimbura n’igihe bagomba kugiramo.

    Nkeka atari ubwa mbere wumvise mu matwi ya we ko ubwo tariki ya 25 Ugushyingo 2023 APR FC yanganyaga na AS Kigali 1-1, umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yasimburwaga akanga guha akaboko Khouda Karim, byabaye ikibazo gikomeye, amushyira ku ruhande ntiyongera kumukinisha, yagarutse mu ikipe ya mbere yiyushye akuya.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2024 APR FC yasezeye ku wari umukinnyi wa yo, Salomon Banga wagiye gukina muri Iraq. Uyu myugariro mbere yo kugenda yavuze ko impamvu atakinaga atari uko adashoboye ahubwo umutoza wungirije Khouda Karim amwanga.

    Ubwo yatangaga iki kiganiro wabonaga abakinnyi bagenzi be bishimye, buri kanya bamuza iruhande bamubwira ngo nabivuge byose atagira icyo asigaga, wabonaga bafite byinshi na bo bavuga ariko kuko bakiri mu kazi bakifata.

    Khouda Karim (ubanza ibumoso) bivugwa ko atari shyashya

    Imihini mishya itera amabavu

    Bisa n’aho na none ariko abakinnyi b’abanyarwanda bakina muri iyi kipe batigeze bakira neza kuza kw’aba banyamahanga kuko bahise babakura ku ibere.

    Kuza kwa bo byari bivuze ko ari bo bagiye guhabwa agaciro ndetse banahembwe menshi, ibi nk’ikipe yari imaze imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda ntabwo byari kubura kubaho mu ikipe kuko hari abakinnyi baba biyumva nk’abavuga rikijyana kuzaniraho abanyamahanga, ntabwo bari kubyakira neza.

    Hari nk’aho umwe mu bakinnyi bamusabye kujya kubwira umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga (Mbaoma) ko akenewe ariko yigira nk’aho atamuzi. Ati “harya ni uwuhe?”

    Ntacyo ubuyobozi bwa APR FC butazi ariko ntacyo bwakora aka kanya

    Inshuro zose Chairman wa APR FC, Col Rishard Karasira yagiye abazwa kuri uyu mutoza no kuba abafana batamwishimiye, yagiye ashimangira ko ntaho azajya mbere y’uko amasezerano ye arangira.

    Ati “Tugomba kumuha umwanya we, afite amasezerano ye y’umwaka azawukora kandi uwusoze, umukorera isuzuma na we afite uburenganzira, nk’umufana kuko aba arakaye ashobora kutamwishimira.'

    Gusa ubuyobozi bwa APR FC amakuru avuga ko nabwo butanyuzwe n’imitoreze ye aho bwagiye bumugira inama ariko akanga kubumva.

    Kimwe mu bintu byababaje ubu buyobozi ni ukubona Salomon Banga asohoka muri iyi kipe nta bushobozi bafite bwo kumugarura, byose bikaba byaratewe n’umutoza.

    Amakuru avuga ko iyo baba bafite uburyo baba baramwirukanye kera ariko na none basanga ashobora kubatwara mu nkiko za FIFA kandi ubu bafiteyo ikindi kirego cya Adil Erradi wahoze atoza iyi kipe kitararangira. APR FC kandi ikaba nta mafaranga yari ifite yo kwicarana na we ngo basese amasezerano.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwamaze gufata umwanzuro ko amasezerano ye narangira nta yandi azahabwa ahubwo hazahita hihutirwa gushaka undi mutoza.

    Apam ntabwo abafana bumva ukuntu urwego rwe rwahantanutse

    Shiboub umwe mu bakinnyi bigeze kugirana ikibazo n’umutoza Khouda Karim

    APR FC isigaye ku gikombe kimwe

    Uburyo abapangamo abakinnyi kimwe mu bitavugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-thierry-froger-arahumeka-akuka-ka-nyuma-apr-fc-yaba-yarizize